Episode Topic Content
585Hagati ya Samvura na Rita urukundo ruragenda rwisumbura intambwe. Rita kwitwa sheri biramugoye. Karimanzira we na n'ubu aracyari mu bitaro ! Mandevu akomeje kugirwa inama ngo areke guhembera amakimbirane.
584Karimanzira amerewe nabi nyuma yo kurya mushikaki yahumanyijwe ikamuyoberaho yari igenewe Gasore ! Byabaye aka wa mutego mutindi !! Kwa Manyobwa ho ibinezaneza ni byose ! Barishimira ko isaha y’ubwuzu ikomeje kubateza imbere. Shema we aracyahangayikishijwe n’imibanire ya Shantali na Gasore ! Noneho atanze igitekerezo cyo kujya kureba Karimanzira ngo iby’ubutumwa bwohererejwe Gasore busobanuke.
583Ikibazo cy’umwana wa Joziyane cyongeye kubyuka kandi kizanye ubukana budasanzwe. Inshuti n’abavandimwe bakomeje kwibaza ku myitwarire ya Joziyane udashaka ko icyo kibazo gikemuka. Karimanzira we na n’ubu ntarareka imigambi ye mibisha ! Kwa Kibanga na Manyobwa kuva aho bashyiriyeho isaha y’ubwuzu abakiriya bakomeje kugana akabyiniro ari benshi.
582Ibyishimo ni byinshi kwa Manyobwa na Kibanga. Nyuma yo gushyiraho isaha y’ubwuzu mu kabyiniro abakiriya bagarutse ku bwinshi. Hagati ya Samvura na Rita ho urugwiro ni rwose. Bararebana akana ko mu jisho. Ikibazo cya Gashema noneho gihinduye isura. Gafarasi arifuza ko hasinywa inyandiko yemeza ko umwana ari uwa Shema na Joziyane akaba ari na bo bazamugenera umunani !
581Gasore ibibazo byamurenze nyuma yo gutungurwa na Shantali bashakanye akamusiga wenyine. Batamuriza na Shema baragerageza kumugira inama no kumwihanganisha. I Mugereko baritana bamwana ku kuba nyirabayazana w’ibibazo bihari ari na ko bateshanya agaciro mu mazina bitana . Kwa Manyobwa isaha y’ubwuzu ijemo kidobya.

>600 >595 >590 >585 >580 >575 >570 >565 >560 >555 >550 >545 >540 >535 >530 >525 >520 >515 >510 >505 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved