Episode Topic Content
866Gakwaya akomeje kuba mu rungabangabo ntabasha kwikamata ngo aganirize umwana ku myitwarire yamuranze mu gihe cy’amakimbirane ya Muhumuro na Bumanzi amumare amatsiko. Kibanga na Manyobwa bo bayoberanywe mu mashyi no mu mudiho ! Manyobwa aririmba arizwa n’ishavu amaranye iminsi naho Kibanga we kireri irashya ! Hagati ya Gasore na Karimanzira na Shantali ho haratutumba umwuka utari mwiza.
865Gasore wari mu bitaro nyuma yo kugirirwa nabi n’abantu batamenyekanye, agezweho n’inkuru y’uko ubuzima bw’ubuheta bwe Prince buri mu kaga nyuma yo kugongwa n’ipikipiki igahita icika. Fiyete nawe intimba ni yose kubera gukomeza kubwirwa amagambo ababaza umutima ku bwo kuba afitanye isano na Ruvubura kandi ntabyo yahisemo. Ku rundi ruhande impaka zibaye ndende hagati ya Jimmy na Se umubyara.
864Kutitinya kwa Melodie na Maribori bikomeje kubateza intambwe bajya mbere ! Noneho Melomar bashinze ibonye inguzanyo yo kugura imodoka yo kugoboka mu bucuruzi. Gakwaya we yaraye akanuye ijoro arita hanze abunza imitima. Aribaza uko byagenda aganirije umuhungu we Vicky ku mateka ye bikamuviramo kumwanga nk’uko Jimmy yanze se Ruvubura. Shantali we atatse avuga izina ry’umwana we Prince nk’aho hari icyo abaye.
863Inkuru ya Gasore wakubitiwe i Nyagacu hafi yo kuhasiga ubuzima agatabarwa n’abagiraneza bakamugeza kwa muganga yabaye kimomo. Shema we aragisha inama Muhorakeye niba Umuhuza adakwiye kuba agumye mu rugo ikibazo kiri ku ishuri kikabanza kikagenza amaguru make. Melodie na Maribori ku ruhande rwabo bo baraha urubyiruko ubuhamya bw’uko kwigirira icyizere no kutitinya byatumye biteza imbere bakagirira n’abandi akamaro. Jimmy arakaye none agiye kubwira Se Ruvubura mu maso ya Gakwaya ijambo rikomeye
862Batamuriza aragaya Muhorakeye n’ishuri yigishaho muri rusange kuba bararangaye ntibakurikirane imyitwarire y’abana kugeza ubwo havuka amakimbirane. Joziyane we yabonye icyo ashoboza Zaninka amukangisha amajwi yamufatiye kwa Mutanazi wiyise umuhinguranyabihe. Kwa Kibanga na Manyobwa ho umwuka wongeye kuba mwiza n’ubwo byabanje gusaba Kibanga gukora igihano cyo guterura ibiremereye byitwa Ikibasumba.
>855 >850 >845 >840 >835 >830 >825 >820 >815 >810 >805 >700 >600 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved