Episode Topic Content
600Kananga na Mugenga barabyinira ku rukoma, nyuma yo kumenya amakuru ko baba bagiye gufungurwa ! Gafarasi we yabonye isoko i Bugo ryo kugemurayo nyiramugengeri ayivana i Mugereko. Naho Samusoni na Muhorakeye bo bagiye kureba Donati. Baribaza igikwiye gukorwa nyuma y’uko Biguri na Mutanazi bikomye abadatekereza nka bo. Shantali we n’ubu aracyari mu bitaro.
599Ibyo kwa Joziyane na Gashema we bihinduye isura ! Nyuma y’aho Joziyane ashegeye kwishyura amafaranga y’ibitaro, noneho arasaba ko ahabwa umwana akaba ari we umwitaho. I Mugereko ho inzira y’amahoro iracyari ndende ! Biguri n’abambari be ngo kuba abanyamugereko bose badatekereza kimwe nk’abo kuri bo ni ikibazo ! Umuyobozi Donati we arabereka ko kugira umurongo umwe w’ibitekerezo bitubaka amahoro. Kananga na Mugenga bo barabyinira ku rukoma ! Bamenye inkuru y’uko bagiye gufungurwa ! Mu kabyiniro ka Manyobwa ho hakomeje kurangwa udushya, nanone haje umusitari w’umunsi !
598Igihu cyeyutse ku mutima wa Shantali ! Abaganga basubitse gahunda yo kumutandukanya n’umwana ! Karimanzira na Jyoni bo bashyize mu bikorwa igitekerezo cyo kwimukira i Mugereko n’ubwo Jyoni we atangiye kurambirwa ubuzima bwaho. Nyuma y’iminsi Gashema arembeye kwa muganga agiye gusezererwa. Joziyane ararwanira no kwa Shema kwishyura amafaranga y’ibitaro. Impaka ni ndende.
597Gasore na Shantali bari hagati nk’ururimi aho bagomba gufata umwanzuro ku buzima bw’umwana cyangwa ubwa nyina. N’ubwo hari abatangiye kwishisha Mbarubukeye bamuziza imyitwarire ye yo hambere, ku rundi ruhande inshuti ze zirashima inzira yahisemo y’ubwiyoroshye. Manyobwa we yadukanye agashya mu kabyiniro, gusa aho kugira ngo abakiliya bamuhe amashyi habuze gato ngo bamuhe inshyi.
596Nyuma yo gufatwa amarabira, Shantali yagejejwe mu bitaro. Gasore arahangayitse cyane. Batamuriza aragerageza kumwihanganisha ari na ko amufasha kumurwaza. Ku ishuri ho ibyishimo ni byose ! Abagize cleb bishimiye kwakira Mariza na Fiyete nk’abakozi bashya. Kigingi n’ubwo atabashije kugira amahirwe nka bo ntibyamubajije kuba ari we uyobora ibirori.

>600 >595 >590 >585 >580 >575 >570 >565 >560 >555 >550 >545 >540 >535 >530 >525 >520 >515 >510 >505 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved