No |
Names |
Comments |
1 |
jimi Fri, 19/Jul/2024, at 9.07 pm |
Ibyo nibyiza cyan kuko biradufasha |
2 |
Ndisanze Ildephonse Sun, 04/Feb/2024, at 8.09 am |
Iyo ubibye urwango, usarura ubugome.Ariko urukundo ni umusingi w'ubumwe.amacakubiri arasenya ntiyubaka. |
3 |
Lambert Wed, 24/Jan/2024, at 8.38 pm |
Ndabumvira i rilima. rwose musekeweya muri abarimu beza mudasabye minerivari turabakunda cyane mudufashe muzongere iminota |
4 |
Ni tadeyo Wed, 26/Apr/2023, at 9.40 pm |
Dukunda uburyo mwubaka abanyarwanda binyuze munyigisho zanyu byumwihariko kibanga uburyo yihamganira manyobwa murakoze |
5 |
Mucyo kamonyi umupro Mon, 24/Apr/2023, at 7.37 pm |
Iranyubaka pee!!! |
6 |
MUKAKALISA Donata/ huye/simbi Mon, 27/Mar/2023, at 2.23 pm |
Nongeye kubasuhuza mwebwe mwese bakunzi bamusekeweya!yewe mumfashe mumbirire Gasore uti injangwe iyo yaraye hanze yitwa inturo hama hamwe urebe uburyo Josiane atakirimo umugore wo kubaka,kuko mubisanzwe iryo tungo navuze haruguru iyo ryamaze kuba irya gasozi rigaruka mu rugo ntiritegereza ko barigaburira nkuko bisazwe ahubwo riza risahura!nongeye gushimishwa no kwiyubaka kwa Melomari kdi rwose bakomereze aho birinde icyakongera kubatanya |
7 |
Sindayigaya Celestine Gatsibo kabarore malimba Fri, 03/Mar/2023, at 8.01 pm |
Rwose musekeweya iranyubaka njyewe numu
ryango wanjye.
|
8 |
Viateur Sindayigaya,Muganza ya Nyaruguru Mon, 05/Dec/2022, at 10.38 am |
Niko kuri,sinzongera kurashisha umuheto n'ibijyanye nawo ukundi, ibyo byose mbivuniye ku ivi ry'iburyo kandi sinzongera kubitunga ukundi bibaho, ndicuza igihe kinini nabimaranye mbyita intwaro yanjye iruta izindi, nibeshye kuva kera ntabizi, niringiye ibidakwiye kwiringirwa, nizera ko mfite uburinzi bukwiye nyamara naribeshyaga, gusa ubu ni byiza ko maze kumenya igikwiye, abo nahigishije intwaro nk'izo bambabarire, abo zakozeho mu uburyo bwose nakoresheje pfukamishije amavi yombi ndetse ncishije n'umutima bugufi ngirango mbasabe imbabazi, nakoze byishi bidakwiye nicuza ariko ubu....!!,ndahindutse: intwaro iruta izindi narayibonye, umurinzi usumba abandi namenye aho ari, ubwihisho butavumburwa ukundi nzi aho buherereye, ubu rero hari kimwe gisigaye: gushakisha ibyo byose nkabisimbuza ibyo navuniye ku ivi, nteye umugongo amahane, mpindukiriye AMAHORO, nguyu umurinzi ukwiye, ngiyi intwaro isumba izindi, ni iyi inzira izira ibigusha, ni uyu umurwa uzira kuneshwa, ese ko ba Viki baterura bagakora mu umuhogo barata amahoro n'urukundo, njye nimbisunga nzagwa nabi?,igisubizo ni oya, reka rero ntere intambwe ngana ahakwiye kandi nizeye ko abasize muzankurura ikiganza, Nimufashe mumfate ikiganza tujyane |
9 |
SINDAYIGAYA VIATEUR Mon, 21/Nov/2022, at 8.20 am |
Birakwiye ko mU isi igoye mu minsi ya none,aho urukundo ubumuntu bigenda bikendera,ishyari,inzangano n'ubugome bifite intebe,urambere uwo nisunga,mu isi igoye,mu minsi ya none aho ntawunezezwa n'umugisha wundi no kujya mbere bikaba bigoye,urambere uwo nifuza nyabusa,umbere imfura,njye nkwirahira nishimire kubaho,ni wowe nshaka ko umfata ukuboko,ni wowe nshaka ko unyobora kuko uzatuma mbaho nseka,mbera inshuti nziza,unyibagize amaruhe y,iyi si nkwigireho ibyiza ninjya nkureba nibonere ijuru ku isi,ndifuza ko nanjye umpora hafi ukanyobora nkuko wayoboye abasaza b'ibihe byose nka MUZATSINDA,SAMVURA n'abandi kugirango nanjye nzirahirwe nkuko tubirahira none,ndakwifuza mu gitaramo,mu urugendo no mu bikorwa byawe kugirango ibyanjye byose ubibemo kandi ubiyobore,niba ba Batamuliza batubereye ku uruhembe,ni gute twe tutabafatiraho urugero rwiza?,mba hafi tujyane,Duhorane kandi tugeze ubutumwa bwiza ku bandi |
10 |
KARONKANO PASCAL, NYAMAGABE Sat, 12/Nov/2022, at 6.41 pm |
Oya burya bya bindi sibyo, reka nanjye nifashishe uyu mwanya mbatume kuko nizeye ko muzantumikira :burya ntabwo ubuze uko agira ariwe ugwa neza, ahubwo hagwa neza ufite umutima wo kubigira kuko n'ababi babura uko bagira kd ntibahitamo kugwa neza kuko uwo mutima batawugira niyo mpamvu dukwiye kujya dushima abo bagwa neza kuko babikora bibarimo atari ibibagwiririye..,
Ntabwo guhemuka ari igisubizo cyo kwitura inabi uwayikugiriye, kuko numwitura ibyo yagukoreye nawe azagerageza gukora ibirenze ibya mbere, maze muhore muhiganwa mu bibi, ibyiza mubyibagirwe, maze umusaruro wanyu uzabe intonganya, amakimbirane, amashyari, amarozi n'amatiku, bityo ntuzagerageze kwihimura ku uwaguhemukiye kuko ntawe uzagukomera mu mashyi ko wagize neza ahubwo uzahora uhabwa urw'amenyo..,
Ubushobozi bwo gukora ibyiza si ukuba ufite amafranga n'indi mitungo myishi gusa, burya barakubeshyaga, uriya Mukecuru utishoboye muturanye ku umusozi se bamushimira ko ari Umugiraneza kubera imodoka afite atwaramo abantu ku Ubuntu?, kubera amafranga afite aha abaje bamugana?, kuko afite ivomo mu urugo iwe se, akavomera abo ku umusozi bose ntibamanuke gushaka amazi mu kabande?, oya nawe yinginga uhise wese ngo amugabanyirize kuyo avomye, nyamara nawe uramutaka ko ari mugiraneza, ese ubwo wowe bikunaniza iki?, bigerageze urebe..,
Ubunyangamugayo si ukuvugira neza uwakuguriye icupa, uwakoroje itungo, uwakugabiye akakugororera, uwakubwiye ko muzagabana ibyo aburana nabitsindira, kwanga kuvuga ibigaragara ukituriza ngo hato utiteranya bityo ugakingira ikibaba ikinyoma kd wari uzi ukuri, ahubwo ubunyangamugayo ni ukurangwa n'ukuri, kuvuga ibiribyo, no gukora ibikwiye kd mu gihe gikwiye, bigerageze nawe bizagukundira..,
Kuvuga neza suko nta kibazo uba ufite, ahubwo ikibazo ni ukubwira nabi uwariwe wese, bityo ugatura ibibazo byawe n'utabigizemo uruhare kd akaba yanakumvira ubusa, ahubwo kuvuga neza umusaruro w'uwatojwe kwiyoroshya no kwicisha bugufi ugamije kubanira neza buri wese..,
Kuba umukire si ukuba utunze ibya mirenge ku ntenyo, kuko ubukire bwa mbere si ubutunzi, ahubwo ubukire bwa mbere ni ukumenya uko ubanisha ibyo utunze n'abantu, bityo bigatuma bwa butunzi bwawe bukuramutsa amahoro imbere y'abandi kd ibyawe bikishimirwa na bose kuko bitaguteye kugira umwaga n'umwiryane, bityo banza ushake ubukire bwo mu umutwe kugirango buzagufashe kugenzura bwa butunzi bw'isi..,
Kugira imibereho mibi si ukuba urwaye indwara runaka,cg ukennye ahubwo kugira imibereho mibi ni ukuba utuye utumvikana n'abandi bityo ugahora wigengesereye ko ubuzima bwawe bugeramiwe n'abo utabaniye neza kabone nubwo bo baba nta kibi bateganya kugukoraho, bityo wowe uzagerageze kubaka urukundo hamwe n'abandi maze ukabaho utishisha uwariwe wese..,
Ahubwo uzazirikane ko inzira ya muntu itagororotse, nugenda uzayoba, uzajombwa n'amahwa yo mu nzira, uzahura n'ibishuko kd ibigeragezo byiyongere, uzicuza icyatumye nawe uba mu umubare w'abaje muri uru rugendo rwo ku isi..., bityo nuhura n'ibibazo mu ubuzima, uzirinde kuvuga ko ubuzima burangiriye aho ngo maze ucike intege ureke urugendo, oya uzaba uhisemo nabi, uzamenye ko ahubwo utangiye kumenyera urugendo kd ko uko urushaho kwihangana ariko urugendo ruzagenda rukorohera..,
KARONKANO Pascal nakubwira byishi,
Kuganira nawe biranyura maze nanjye
Nkashimishwa no gutanga umusanzu
Wanjye mu kubaka umuryango nyarwanda
Reka tujye twiganirira uko bikwiye,
Nugira icyo unenga uzambwire
Kubaho neza ni ukubana kd
Kubana neza ni ukwicisha bugufi..,
Rambira kugaba ibyiza byuje ubwiyoroshye. |
11 |
Niyonzima Patrick , Rusizi Wed, 09/Nov/2022, at 8.34 pm |
Umuntu avuka yarimwiza akurana ubwiza benshi batangarira ariko icyangira umuntu iyokijemo nicyo cyatumye abameze nka Zaninka bahinduka imico irahinduka ihindukirana abo isanze nabo asanze maze kubiba urwangano biba nk'umurage abameze nka Chantal babura amahitamo maze buzura ibinyoma nuko abaraho nkaba Gafarasi bubakira kubinyoma maze buzuza yanyito icyangira umuntu. Twimitse urukundo amatiku ntiyabaho dusenyeye umugozi umwe amakimbirane ntiyabaho twuzuzanyije inzangano ntizabaho twubahanye intonganya ntizabaho twumvise neza inama tugirwa byaturinda kwishora mubidafite umumaro gutega amatwi bagenzi bacu mugihe gikwiye ntakabuza byakoroshya iteka amakimbirane ahodutuye,mumiryango iwacu,ahodukorera naho tugenda hose. Umugayo simwiza,inzangano sinziza,amakimbirane,simeza,
Muze ncuti duhuze imigambi duhuze ubumwe maze turwanye ibiturwanya duhurize hamwe ducoce ibitari byiza maze dukomeze inzira zizira icyasha |
12 |
TURATSINZE VIATEUR, AKARERE KA KAYONZA Mon, 07/Nov/2022, at 12.36 pm |
Sinzibagirwa aho navuye, ariko nawe ntuzahibagirwe, reka twese hamwe ntituzibagirwe urugendo twanyuze kuko bishobora no kutugora kumenya urwo dusigaje, uvuye ahabi ugahindukira ukahibagirwa byatuma isaha ku isaha wongera kuhasubira kandi nawe urabizi ko hari habi cyane, urahibuka ugatekereza byishi, urahibuka ukababazwa n'uko wari uhabayeho ariko kandi ibi bigufasha gutuma uharanira iteka kuzahora urwanya aho hatsindwa na Nyagasani, njye rero nzirikana ko ibibi byose nivurugutagamo nabikuwemo na Musekeweya, kandi ni nayo yamparuriye umuhanda ngendamo ubu, kwibagirwa byasubiza inyuma none rero sinshobora gukora ikosa rikomeye nk'iryo. |
13 |
KARONKANO PASCAL, NYAMAGABE Sun, 06/Nov/2022, at 10.37 am |
Uvuka wari mwiza, ku isura wari ukeye
Ku umutima wari umuziranenge
Wavutse ushagawe na beshi
Bagusimburanyaga mu biganza byabo
bakwishimiye
Impundu nyishi zaravugijwe
Abandi bakoma mu mashyi bakwakira
Bati ikaze kd uje wisanga.
Ukigera ku isi wafashwe neza
Utozwa ibyiza byuje byose
Wigishwa kugira neza
Kd ubwirwa ko guhemuka ari bibi
Weretswe byose ntacyo uhishwe
Kugirango nawe uzamenye guhitamo.
Utangiye guca akenge wagiye uhinduka
Imico watojwe utangira kuyita
Wadukanye ibidakwiye kd utungura beshi
Abakubonye bakakwibazaho cyane
Bati ese uriya ni mwene Runaka??
Ibyo byose ntacyo byakubwiye
Wakujije urugomo aho unyuze
Ubusambo burakwarika
Wiyemeza kuba kaboko karekare
Wahisemo kuba inshuti n'ikinyoma
Kubera ububi bwawe uta inzira zisanzwe
Wisunga ibigunda boshye uri inyamaswa
Icumbi ryawe riba ibihuru n'amasenga.
Umuryango wawe wizerwaga cyane
Bari intangarugero mu byiza byishi
Abo muvukana bose bahuje amazina
Ni ba Micomyiza bene Mugiraneza
Ni abeza bo kwa Mwizerwa.
Ni koko ngo ibyara mweru na muhima
Wowe waje uri gica mu bandi
Wigira simbikangwa wari Simpemuka
Wanga bose ntacyo bagutwaye
Uvutsa ubuzima abandi kd bagusekeraga
Wisunga umwijima kd urumuri rutambye hose.
Dore nturyama ngo usinzire
Uhora uhangayikiye kugira nabi
Inzozi mbi zose urose wihutira
Kuzigira impamo
Ukora ibishoboka byose kugirango uzigereho
Uriba, Uriba kd biraguhira.
Dore wigize nyoni nyishi
Mwigira mwiza kd uri mubi
Wigira intungane kd uri icyago
Mu materaniro winjira mub'imbere
Kwa Padiri ntawe ugutanga guhazwa
Kwa pastor ntawe ukurusha gushima
Kwa Sheik ni wowe wiyiriza cyane.
Ark c reka tuganire
Nkubaze kd nawe unsubize :
Ko wari Umuntu ugahinduka inyamaswa
Wavukiye heza kd hanyuze beshi
Watojwe ibyiza ukanabyigishwa
Wahawe byose uko byashobokaga kose None ni
iki cyaguteye kuba uwo uri uwo?
Wakoze kuntiza yombi ndacyakubwira
Erega n'ubundi uri umuvandimwe turavukana
Uri umuturanyi turaturanye
Uri urungano twarareranwe
Uri umunyarwanda duhuje
Va mu umwijima dore urumuri
Zibukira ikibi garukira icyiza
Reka kuyoba ngwino tujyane
Reka ubunyamaswa kuko uri Umuntu
Ngwino dufatanye twubake urwanda
Egera hino duhuze imbaraga
Tuzikoreshe ibyiza kd ubuhwema
Ukuboko kwawe kwahindura byishi kd biboneye
Ibitekerezo byawe byaba imbarutso ikwiye
Y'iterambere ryawe kd nanjye
Narondogoye ark umbabarire
Navuze byishi ark byari bikwiye
Nciye bugufi ngusaba imbabazi
Nagukomerekeje ark wihangane
Ndabizi ugiye guhinduka kd wihane
Nkufunguriye ku byiza nanjye natojwe
Nkuhaye ku mazi afutse nanjye nahawe
Nahawe ku Ubuntu Nkuhaye ku ubundi
Nawe ngwino ube inshuti nuwo namenye
Nzishima mbonye ubaye undi
Nzakubwira MUSEKEWEYA iteka
KARONKANO NYAMAGABE PASCAL
Tora kuko watojwe. |
14 |
Viateur Sindayigaya,Muganza ya Nyaruguru Sat, 05/Nov/2022, at 4.28 pm |
Niko biri,mu gihe inzira zisibamye akeshi abari inyuma barayoba,biragorana ko wazamenya icyerekezo abandi banyuzemo mu gihe wowe wari warasigaye waranze kugendana n'abandi,
Akeshi uzayoboza ariko byari kukubera byiza iyo uza gufata umwanzuro hakiri kare ukagendana n'abandi, maze mukageranayo, igihe nk'iki nikigera uzicuza ubuze uwo mufatanya urugendo,ubure umujyanama kandi hari igihe wigeze kubitesha,utere intambwe ariko wumve usubira inyuma kuko wigize nyamwigendaho ukiyomora ku bandi,
Kuba uri Gafarasi mu ngiro ntibiguhira ntibinakubaka, ahubwo haranira ko izina rihindukana n'ibikorwa, kugirango abo wagonganye nabo ubagirira nabi,uzabashikirire mu nzira bakurinze, igihe uzaba ubahamagara ubabwira uti nimundinde tujyane,uwo nari we,siwe nyiri we., Dutegereje kumva uduhamagara mu ijwi nk'iryo. |
15 |
Viateur Sindayigaya,Muganza ya Nyaruguru Sat, 29/Oct/2022, at 8.42 am |
Ufite icyo abunza bwira aguze,gusa ubanza ababunza urwango, ishyari,intonganya n'umwiryane bo bagura bakanagurisha, bityo bakaba babonamo inyungu zitagira ingano,
Ibi niba atari ko biri nk'uko mbitekereza,bene byo bakatubwiye izindi nyungu babivanamo,bigatuma bitandukanya n'abandi mu rugendo rwo kubaka,gusakaza no gukwirakwiza amahoro, urukundo n'ineza,
Hari beshi bari mu murongo mwiza duhora dushimira iyo mico myiza,isoko nziza ivomwa kuri ba Muzatsinda yarabavumbukiye nabo bemera guca bugufi basoma kuri ayo mazi afutse kandi afitiye umumaro imbaga nyamwishi,
Dore imigirire yanyu myiza niyo itugejeje aha, kandi niyo tuvomaho guhagarara twemye tukarwanya ibibi,tugaharanira ibyiza,
Inzira mwaharuye ntizasibangana, ibyiza mwubatse ntibiteze gusenywa tureba,
Hamwe namwe tuzafatanya kurwanya no guhindura bamwe babunza ibitubaka,
Kandi hirya y'ejo tuzatsinda tugeraneyo, bityo rero tujyanemo twese. |
16 |
viateur Sindayigaya,Muganza ya Nyaruguru Mon, 24/Oct/2022, at 2.38 pm |
Nibiba ngombwa ko bagusezera,ntibazagusezera bishimye,habanje kubaho gufata umwanya wo kukuganiriza,baragoragoza ,barahendahenda ariko kugaragaza impinduka muri wowe byarananiranye
Niba werekwa ikibi ugasabwa kukireka ariko ukanga ukigira bizengarame,
Niba ari wowe ntacyo bimbwiye mu umuryango utuyemo,
Niba ushimishwa no kubona abandi bababaye,
Niba unezezwa n'ibyago bya bagenzi bawe,...
Nta kabuza tuzagusezera kandi ntituzabiterwa n'ibyishimo ahubwo ni ukubura uko tugira,
Hari ishuri ry'icyitegererezo beshi twigiramo kugira indangagaciro na kirazira byagakwiye kuranga buri umwe muri twe,hari ba muzatsinda batuye mu bikombe by'i musozi iwacu,
Hari ba Gihana bahora biteguye kutwakira no kutugorora buri munsi,ariko wowe uri mu banze kwakira inyigisho n'impanuro wahawe,ugahitamo uti :ikizaba nzanywa umuti,
Itegure rero kuwunywa kuko hari igihe kizagera abaguhoraga iruhande bagafata amazi bagakarabira imbere yawe,ariko niba wumva guhinduka muri wowe bikurimo,barakiteguye kukwakira. |
17 |
KARONKANO PASCAL, NYAMAGABE Mon, 17/Oct/2022, at 4.41 pm |
Inzira ntibwira umugenzi,yakaganiriye nawe mbere beshi mu bari mu urugendo bajya basubira inyuma bakabanza bagahindura impamvu n'ibyerekezo bagiye gukoreramo urwo rugendo,
Izi nzira zacu ziragoye,hari beshi muri twe dufata urugendo nta ntego,hari abagenda ariko intego bafite ari izo gusenya iz'abandi,hari abagenda bagambiriye kugusha ibyagezweho n'abandi kandi barabiharaniye igihe kirekire,bagategura urugendo bakarushoramo byishi arik bagamije guhemuka,
Inzira zacu tuganamo zuzuyemo ba Josiane,mu Mayirabire y'imisozi hirya iyo hicaye ba Gafarasi bagambiriye gufora umuheto ku bagenzi bafite intego zihamye z'urugendo,
Nimube maso kandi mushishoze,muyoboze abakwiye kandi munyure inzira ziboneye. |
18 |
Viateur Sindayigaya,Muganza ya Nyaruguru Mon, 17/Oct/2022, at 6.13 am |
Uwaruhiye injamba itagira ijambo ubu yacitse ku ijabo,uramenye mugenzi kandi nawe muvandimwe ntumuzeke kuko wasanga ari uko umeze,
Niba nawe hari byishi uhihibikanira kugeraho kandi ukabigeraho uhemukiye bagenzi bawe,uzirikane ko uri muri uwo murongo,
Hirya gato nawe wasanga ari wowe Josiane,Uri umugabo mubi w'umugambanyi Gafarasi,uracuza abandi ibyabo ubutitsa ijoro n'amanywa,nyamara ntuzirikana ko hari ijisho ritagaragara rikureba,
Zirikana ko nawe rero hari inyiturano igutegereje,menya ko byatinda byatebuka ubuhemu ukorera abandi buzakugaruka,niba wumva wikosore kuko ngo "Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru." |
19 |
Sun, 16/Oct/2022, at 12.06 pm |
Nitwa bihoyiki victoire. Ndatirwabahizi wotuziteka ituzemumitimayabenshindavuga musekeweya yanyigishijekwihanganakubabarira kumvikanagucishamake nokoroherana. Ganzitekawowewateyishemakuriburumwewesewakumvise. Shingiroryabatowe komezuterintambwe iziragutanta wungukubumenyi ukomezewigishebenshibagutegamatwi nabataribabizibabimenye. Manyo, uransetsate wowenakibangawanguwawe. Maribo ubundi ujyumenyakokambare agukunda cg ntabyuzi? Uzabisuzume. Ni victoire bihoyiki? Uherereye gikondo mukagarikarwamampara umuduguduwamahoro. Ndabakunda |
20 |
KARONKANO PASCAL, NYAMAGABE Tue, 11/Oct/2022, at 5.09 am |
Nugera mu marembo y'aho wagize neza impundu z'urufaya zizavuga,uramburirwe ibishura utambuke, nugera imbere bakwakirire mu mwanya w'abingirakamaro muri uwo muryango,
Aho wagize nabi ku urundi ruhande suko bizagenda kuko ugitunguka uzavugirizwa induru wamaganirwe kure,yewe hari n'ubwo abakuri bugufi bazagukurikiza imijugujugu n'amabuye, inshuti yawe ya hafi izagutabara ni ibihuru bazaba bikwegereye.,
Uko bugiye kwira,buri munsi jya usubiza amaso inyuma urebe ibyo wakoze,wishungure kuva ukibyuka kugeza usubiye kuruhuka,maze nusanga hari aho wafuditse,uce bugufi,usabe imbabazi hakiri kare kandi ugire uti sinzongera gufudika ukundi,
Inzira za muntu ntawumenya aho zimwerekeza,jya witwararika buri munsi,ukore ibyiza uko bikwiye,ntawamenya,wasanga abo uhemukiye none ejo uzabirukira,
Haranira ko iteka ntaho uzigera uba iciro ry'imigani, ahubwo ko uzaba ikimenyetso cy'umurage mwiza uzasigira abari kurebera ku birenge byawe. |
21 |
TURATSINZE VIATEUR, AKARERE KA KAYONZA Mon, 10/Oct/2022, at 2.46 pm |
Urugendo ni rurerure kandi ruracyari rwose, urugamba turwana narwo ruracyari rubisi,
Biradusaba ubufatanye no guhuza imbaraga kugirango tugere iyo tugana kandi tubone itsinzi,
Niba rero mu urugendo turikumwe irinde kurangara no kudahuza n'abandi kuko biraduca intege kd naba Gafarasi batatworoheye, kuko bo baragambiriye mu kudusubiza inyuma,
Niduhuza imitima tuzagerayo kandi tuzatsinda. |
22 |
Viateur Sindayigaya,Muganza ya Nyaruguru Mon, 10/Oct/2022, at 2.41 pm |
Genda uhinge,ufumbire kandi ukoreshe imbuto y'indobanure,ejo umusaruro uzakubera mwiza kd usarure ibinoze,
Nuhinga ntufumbire,nuhinga ntukoreshe imbuto nziza kandi igezweho,ntuzitege umusaruro, kuko bagira bati "amakoma ava ahakomeye",
Burya rero ntabwo ufumbira afumbira umurima gusa cyangwa se ngo abe ariho ashakira imbuto y'indobanure,ni mu ngeri nyinshi kandi zitandukanye,
Niba wifuza kubana neza na bagenzi bawe,nabwo biragusba ifumbire nyinshi,biragusaba kwihingamo imbaraga, imbabazi, ubushobozi,n'imbuto nziza zo kwera no kwerera abandi, biragusaba kwihangana, guca bugufi no kwiyoroshya,
Uzabe witeguye ko nkuko wahinga inyoni zikagusarurira,hari n'abandi biteze kugusubiza inyuma mu nzira n'intego ufite byo kugera aho wifuzaga kugera,
Wowe ukomere ku ntego,wihe icyerekezo kandi uhore ucunga umurima wawe,.
Ejo ni heza.
|
23 |
LAURENT NSHIMIYIMANA, BURUHUKIRO, NYAMAGABE Sun, 09/Oct/2022, at 11.33 am |
Sinanyuze iya njyenyine,nanyuze aho abandi banyuze ariko nza gukora ikosa ryo gusigara inyuma sinajyana n'abandi bityo urugendo rumbana rurerure,
Ibi byaje gutuma ncika intege,njyera aho nicara kandi abandi bakataje,ibitekerezo binsubiza inyuma byakomeje kumbana byose,gukomeza imbere birahagarara,nsigara ntegereje uwaza ngo amfate ukuboko tujyane,
Sinzi uko navuga kuko ubu ndanezerewe ubwo nabonaga Batamuliza akataje,namwiyambaza akemera guca bugufi akanyumva kandi akemera kumfata ukuboko kw'iburyo ngo tujyane,
Yangejejeyo ariko ampa nanjye ubutumwa n'inshingano byo gusubirayo nkareba abo bameze nkanjye maze nkabafata ikiganza tukajyana,
Nibyo koko ineza yiturwa indi, natwe nitugirirwa neza tujye tuzirikana dufatanye,duhinduke,duhindure kandi twubake. |
24 |
Viateur Sindayigaya,Muganza ya Nyaruguru Sun, 02/Oct/2022, at 9.03 am |
Uyu muyaga uri guhuha ni mwiza kuko kuko urahuha werekeza amahoro n'urukundo mu misozi yaheranwe n'urwango,ubushyamirane n'umwiryane,
Urahuha ushyira ibyiza abo mu bibaya byo hakurya bigunze kubera kutagira abo bibonamo baganira,bagahuza,hanyuma bagafata ingamba zo guhindura ibyiza ibibi kandi nabo bahinduka,
Nawe rero niba hari ubutumwa ufite ushaka gusangiza abo mu misozi yo hakurya fatanya n'umuyaga w'amahoro,mugabane ibyerekezo kandi mwihe intego,ba Batamuliza inyuma yanyu barabaherekeje,muratsindwa none ariko ejo muzatsinda ubutongera gutsindwa mwifatanyije na Muzatsinda we nzobere mu kurwana urw'amahoro. |
25 |
Viateur Sindayigaya,Muganza ya Nyaruguru Sun, 18/Sep/2022, at 12.23 pm |
Genda uhinge,ufumbire kandi ukoreshe imbuto y'indobanure,ejo umusaruro uzakubera mwiza kd usarure ibinoze,
Nuhinga ntufumbire,nuhinga ntukoreshe imbuto nziza kandi igezweho,ntuzitege umusaruro, kuko bagira bati "amakoma ava ahakomeye",
Burya rero ntabwo ufumbira afumbira umurima gusa cyangwa se ngo abe ariho ashakira imbuto y'indobanure,ni mu ngeri nyinshi kandi zitandukanye,
Niba wifuza kubana neza na bagenzi bawe,nabwo biragusba ifumbire nyinshi,biragusaba kwihingamo imbaraga, imbabazi, ubushobozi,n'imbuto nziza zo kwera no kwerera abandi, biragusaba kwihangana, guca bugufi no kwiyoroshya,
Uzabe witeguye ko nkuko wahinga inyoni zikagusarurira,hari n'abandi biteze kugusubiza inyuma mu nzira n'intego ufite byo kugera aho wifuzaga kugera,
Wowe ukomere ku ntego,wihe icyerekezo kandi uhore ucunga umurima wawe,.
Ejo ni heza.
|
26 |
KARONKANO PASCAL,NYAMAGABE Sat, 10/Sep/2022, at 11.26 am |
Inzira nanyuze:
Inzira nanyuze ni iy'inzitane,yari yuzuye ibigeragezo byishi kandi byanteraga gutekereza gusubira inyuma,
Amahwa yari meshi mu umuhanda,ibyerekezo bimbera byishi imbere yanjye,Amahitamo yarangoye,ntekereza kwiyicarira nkareka urugendo,
Nahuye naba Gafarasi beshi mu nzira,nagirango ndabacitse ngirango niruhutseho gato,nkacakirana naba Karimanzira,byari bigoye ko nahura naba Batamuliza numvaga,
Byari bigoye ko mu urugendo rwanjye aho nduhukiye nahasanga ba Muzatsinda,
Byari bigoye ko mpura n'ibyiza mu nzira nagendaga,
Ndakeka hari beshi twahuje amagorane y'urugendo,abacitse intege bagasubira inyuma ubu baricuza,
Twe twaremeye turavunika ariko birangira tugezeyo,
Hafi y'iyo twajyaga twagize amahirwe dusanganirwa naba Mukerarugendo beza baje kutwakira,
Baraduhumurije akanyamuneza karongera karagaruka,mu maso turacya kandi turanyurwa,
Twahuye n'abarimu,abarezi beza batubwira ko amasomo twize mu urugendo yose yari ngombwa kandi azatugirira umumaro mu rugendo tugikomeje,
Baradutoje turatora nyuma turatumwa,
Twatojwe gitore kuko twatojwe n'umutozi uzi icyo atoza,
TWISHIMIYE KUZAHORA TURI INTORE ZA MUSEKEWEYA.
|
27 |
Uhawenayo Faustin w'i Nyanza Wed, 07/Sep/2022, at 4.06 pm |
Nawe ubitekerezeho,urebe ko turi kimwe,maze ureke dufate imyanzuro,
Umwanya nataye buri gihe ndawicuza, inzira nanyuze zidakwiye mpora nzicuza, ibyo nabagamo bitampesha agaciro buri gihe iyo nicaye mbitekerezaho maze nkigaya, nataye igihe gihagije mu bidakwiye, nicaye umwanya munini w'ubusa ntacyo nkora cyiza kd bizwi neza ko igihe cyatakaye kiba kitakigarutse, uyu munsi wa none ndashima, ndashima ko iminsi ari imwe isa ark idahwanye, I Rwanda haragahora haza abanyamahoro nka Labenevolencya, amatwi yanjye yabafunguriye imiryango nyamishimira Imana, Umutima wanjye wabakiriye neza, nuko wari uzi icyo muzawumarira, mbere nababwiza ukuri ko ibya Musekeweya bitari bimfasheho namba, numbaza uko natangiye kuyumva ndakuburira igisubizo ark numbaza icyo nayikundiye ibisubizo bizaba byishi, bikubiyemo ibyo nawe uzasanga ku umusozi iwanyu, ndahamya neza ntashidikanya ko ntazongera kwicuza ukundi, byishi bibi byantwaye nabiteye umugongo kd nawe nkwifuriza kuba uwisuzuma,Ugahinduka kandi ugahindura. |
28 |
viateur Sindayigaya,Muganza ya Nyaruguru Wed, 07/Sep/2022, at 3.56 pm |
Uguhamagaye umwitabe,Ugutabaje Umutabare,Ukwisunze akaza akugana wicare umwumve,nguwo umuhamagaro dutegerejweho,ngubwo ubutumwa uhamagarirwa gusohoza,ngako akabando k'iminsi ukwiye guca ukakitwaza,
Inzira ya muntu burya niwitegereza uzasanga neza itagororotse,uzanyura aheza,nugera hirya usange inzira irarangiye,uzayoba nugera imbere usange umuhanda uharuye,
Uko uca aho hose hameze uko niko ibibazo duhura nabyo mu ubuzima bidusimburanaho,birakwiye ko umenya uko ubyitwaramo kandi ugusanze agutakira ukamwumva ukamutega yombi,
Uzahura naba Chantal bababaye,ikiniga ari cyose,numuvugisha asuke amarira hasi aturike arire,ntuzamutererane kuko nawe ejo ushobora kuba nkawe,
Uzahura na Kigingi uyu munsi anezerewe,ejo nimwongera guhura usange agahinda kamurenze bikurenge,abo bose ntuzabarenze ingohe kuko burya ngo bucya bucyana ayandi,
Hari ibyo ukwiye kumenya no kuzirikana:
Igihe ugihumeka,uzaharanire ko buri wese uhura nawe yahumeka umwuka mwiza nk'uwo nawe wifuza,
Uzaharanire kugirira neza bagenzi bawe,kuko nawe ejo uzabakeneraho ubutabazi n'ubufasha,
Uzirinde kwigira nyamwigendaho na mpemuke ndamuke,kuko ibuye rihanitse mu giti,rishobora kugwira twese abaca munsi yacyo. |
29 |
Viateur Sindayigaya,Muganza ya Nyaruguru Sun, 04/Sep/2022, at 7.27 am |
Akabando uzicumba mu zabukuru,ugaca kare,niyo mpamvu uteganyiriza ahazaza abikora agishoboye,
Ibi ntibihabanye n'imibereho yacu ya buri munsi,niba ushaka kubaho neza hamwe n'abawe,urabitegura none kandi ukomerezeho,urakorera mu nguni zose z'ubuzima kugirango bikunde,mu mibereho yawe,mu mibanire yawe n'abandi,mu mikorere yawe yose ya buri munsi, ndetse n'ibindi,
Ntiwazabaho neza utabaniye abandi neza,
Ntiwakwibwira ko uzabaho neza wigira Josiane mu umuryango ngo uvuge ko uri gutegura ahazaza heza,
Niba uri Gafarasi mu mikorere yawe ya none,ntiwibwire ko ahazaza hazaba heza,haba ahawe n'abawe,
Kubaho ni ukubana,kubana kwiza ni ugukorera abandi ibyo nawe wifuza gukorerwa, niba atari ibyo,uri kubaka ku umucanga,
Tegura aheza hawe nk'uko umwubatsi mwiza iyo agiye kubaka yitegura ibikoresho bikomeye ku nyubako ye kugirango izarambe igihe kirekire,
Ba Muzatsinda bahari ngo tubigireho, tureke kuyoba kandi dufite abayobozi. |
30 |
KARONKANO PASCAL, NYAMAGABE Sat, 03/Sep/2022, at 8.42 am |
Dukumbuye bya bihe bya ba Nyashya na Baba, abavandimwe ntagereranwa, urugero ruhebuje rutwigisha icyo ubumwe ari cyo,
Mu bihe byabo dusangamo amasomo n'ingero byishi bitwereka ko mbere na mbere habanza urukundo,ariko byagera mu kuva inda imwe bikaba agahebuzo,
Dukeneye ko ba Bahizi bosomerwa kiriya gitabo natwe twasomewe,bakamenya ikibi cy'urwango, icyiza cy'urukundo,birenze ibyo bakigishwa ko ubumwe buhumura,njye sinavuga ngo buranuka kuko nasanze hanuka ikitari icyiza,
Iwacu ku umusozi naho hari iyo miryango igikeneye kwibutswa Ko ibyo dupfana bitazigera bisimbuzwa na rimwe duke cyane tudafashe tuba dupfa,
Inabi ntikwiye kwiturwa inabi,inabi ikwiye kwiturwa ineza kugirango abaturi inyuma bazavome ku mbuto nziza y'ubwiyoroshye no kugirira neza abaduhemukiye,
Abakuru ntidukwiye kwigisha ba Rutebuka n'abandi bato kuri twe ko hari abo tudakwiye guhuza, ngo tureke gusabana, gusangira no gutabarana kuko tutari bamwe,
Nimucyo tubigishe urukundo,tubigishe kugira neza no guca bugufi,tubatoze kuba abantu,boye kuba ibisimba,
Tubifatanye. |
31 |
LAURENT NSHIMIYIMANA, BURUHUKIRO, NYAMAGABE Sat, 03/Sep/2022, at 7.15 am |
Inzira ntibwira umugenzi,yakaganiriye nawe ikaba yamubwira iby'urugendo rwe, yagatumye hari beshi batirirwa biyemeza guhaguruka ngo bafate urugendo bagende,
Abo ni ba Josiane duturanye,ba Bahizi naba Ruvubura bamwe bakora ikibi,bakagambanira abandi bibwira ko ibyo bari gukora bibafitiye inyungu ahazaza,
Wowe rero tuganira wiba nkabo,wihihibikanira gukora ikibi no guhemuka ngo hato ejo uzicuze,uzaririre uwo wahemukiye kandi nawe atagifite imbabazi mur we,
Igira kuri ba Batamuliza,ba Muzatsinda n'abandi inzira z'imibereho n'imibanire yabo, kuko babayeho ari indahemuka kandi bazira kuzicuza uko bahisemo kubaho. |
32 |
LAURENT NSHIMIYIMANA, BURUHUKIRO, NYAMAGABE Fri, 02/Sep/2022, at 6.27 am |
Inzira ntibwira umugenzi,yakaganiriye nawe ikaba yamubwira iby'urugendo rwe, yagatumye hari beshi batirirwa biyemeza guhaguruka ngo bafate urugendo bagende,
Abo ni ba Josiane duturanye,ba Bahizi naba Ruvubura bamwe bakora ikibi,bakagambanira abandi bibwira ko ibyo bari gukora bibafitiye inyungu ahazaza,
Wowe rero tuganira wiba nkabo,wihihibikanira gukora ikibi no guhemuka ngo hato ejo uzicuze,uzaririre uwo wahemukiye kandi nawe atagifite imbabazi mur we,
Igira kuri ba Batamuliza,ba Muzatsinda n'abandi inzira z'imibereho n'imibanire yabo, kuko babayeho ari indahemuka kandi bazira kuzicuza uko bahisemo kubaho. |
33 |
KARONKANO PASCAL,NYAMAGABE Thu, 01/Sep/2022, at 3.14 pm |
Twiteguye gutsinda,Urumuri rwaganje umwijima,umutima mubi uri kwirukanwa mu mitima y'abanyarwanda,ibyo tubikesha mwebwe mwaje kutubera,icyambu kitwerekeza ku umubano urambye kd ukwiye,kuranga umunyarwanda,ibyo mukora nta gihembo mugamije,turabibashimira,mwebwe baganga b'imitima yashegeshwe n'ikibi mwaje urwanda rubakeneye, inyigisho zanyu ni inkingi ikomeye mu mibereho yacu ya buri munsi,duterwa ishema no kubagira,dushimishwa no kwiganirira namwe, dushimira Imana yo yabaduhayeho umwigisha, tuzahora tuzirikana iyo neza,twagiriwe,bavandimwe bagenzi banjye muze tuvome ku isoko y'umubano udakame,tunywe ku mazi avura umunabi, ayamaze inyota rutaganira ,gakwaya n'abandi nawe,aragutegereje ngo agukure ibuzimu akugarure ibumuntu,dutwaze gitwari,twubake u Rwanda ruberewe no kugira musekeweya mu mitima ,Beshi twatangiye urugendo,turi mu nzira turi hafi yo kuvunyisha,nawe rero tebuka dufatanye,duhunge ikibi kandi tukirwanye uko bikwiye kugirango dutsinde,ni njye ,wowe,we nabo dufite kubigeraho dufatanyije,twese hamwe kandi vuba turabigeraho. |
34 |
Uhawenayo Faustin w'i Nyanza Wed, 31/Aug/2022, at 6.43 am |
Indwara yose ivurwa n'umuti, mu gihe warwara ntiwivuze byanze bikunze uburwayi burakara bukakugeza kure, yewe ndetse rimwe na rimwe ukaba wahaburira n'ubuzima, biba byiza rero mu gihe warwara ko ugomba kugana Umuganga akakwitaho akakumenyera umuti wo kugufasha,
Uburwayi rero si ubutera ububabare ku umubiri wacu gusa, urwango, ishyari umwiryane n'ibindi byishi bidutandukanya n'abandi nabyo ni uburwayi, kandi bufite abaganga b'inzobere bo kubivura,
Ntibikwiye ko uheranwa n'izi ndwara kandi umuti uhari,
Muganga Musekeweya,inzobere mu guhangana n'urwango, ishyari, umwiryane n'ubushotoranyi,akabisimbuza ubwuzuzanye, ubwumvikane, urukundo, amahoro n'umunezero niwe gisubizo dufite kandi wemeye kuvura atagurisha imiti ku umurwayi,nimuze tumugane tuganire, adufashe kunga ubumwe na bose, urukundo ruganze iwacu na hose. |
35 |
TURATSINZE VIATEUR, AKARERE KA KAYONZA Tue, 30/Aug/2022, at 7.05 am |
Iyo uzamutse umusozi, akeshi uranawumanuka, ibyo biba ari ibisanzwe,ibidasanzwe rero biba igihe umusozi ariwo wazamutse umuntu,mbese byitwa kurengwa n'ibibazo,
Mu ubuzima rero ibibazo bibaho,ariko nanone bikabera ibindi bindi kuri wa wundi ubyihererana, mbese umwe wahisemo kubaho wenyine,akica ku nshuti, abavandimwe n'imiryango,
Ubundi umuntu agirwa n'abandi,wababura nawe ubwawe ukibura,
Bijya bigera ubwo rero umuntu yibuka ko hari ubwo igihe twarenzwe n'ibibazo,twibuka ko hari abo twari kugana,ariko kuko twababaniye nabi tukagira ipfunwe ryo kubagana,
Icyo gihe dutangira kwishakira ibisubizo twe ubwacu Kd hari n'ubwo tuba tuzi neza ko bitari bukemure ibibazo dufite
Akeshi nanone rero hari ubwo twisanga twongera guhemuka kubw'uko tugerageje kwishakira ibisubizo mu nzira zidakwiys, maze ubuhemu bukiyongera ,aho wari wahemutse rimwe,ugahemuka ubugira kabiri,
Tukiberaho rero turi ba mpemuke ndamuke, kandi tukumva ko ari ntacyo bitwaye,tukabaho turi ba Josiane ubuzima bwacu bwose,kwicuza bikaba mbarwa,
Inzira za muntu rero bari ubwo zijya zimugeza aho atatekerezaga kuba yagera,bivuze ngo aho wahemutse none,ejo uzifuza ko bakugoboka,gira neza aho unyuze,abo ugiriye neza,ejo bizagutera akanyamuneza kandi wumve umutima wawe uzira icyasha,tangira none rero ukore ibyiza kand ibyifurize n'abandi, inzira zawe zizaguka kandi uzahabwa icumbi aho ugeze hose. |
36 |
TURATSINZE VIATEUR, AKARERE KA KAYONZA Sun, 28/Aug/2022, at 7.33 am |
Tuzatsinda,ubumwe bwacu,buhujwe n'imbaraga zacu,tuzagera ku ntego, urugamba inshuro zose rugwanwa ruba rukomeye,nta na rimwe rujya rworoha,
Igihe rero tutunze ubumwe nta tsinzi twabona, bamwe bimika ikibi bo ntibajya batuza,bahora iteka bo bahangayikiye ko intego zabo zigerwaho,
Twe duharanira ibyiza rero nitujenjeka tukabigendamo gake tuzatsindwa,
Ba Gafarasi umurava ni wose,bafite ishyaka ryo kudusenya,amacakubiri akaganza urukundo twari dufitanye,
Izi nzira rero turimo ziri kuganzwa n'amahari, nimucyo tuziharurire undi muhanda mugari unesha urwango rwiganje mu zisanzwe kugirango ibyiza duharanira bigerweho,
Nimuhagurukire rimwe twese dufatanye, itsinzi iraryoha kandi tuzabigeraho. |
37 |
Viateur Sindayigaya,Muganza ya Nyaruguru Sun, 21/Aug/2022, at 11.23 am |
Ntiwayobye nkuko bamwe babikubwira,aho wanyuze niho ho kandi icyerekezo wahisemo kirenze icyabo,
Bamwe bati ibyo ukora ntibitunyura,abatanyurwa nabyo ni abatabona umumaro bidufitiye twe nk'abaturanyi bawe,
Wahisemo neza wowe wahisemo guharanira ko iwacu dutura dutekanye,tugatandukana n'intonganya, umwiryane n'urwango bidafite ishingiro,
Warakoze kutumenyesha no kudutoza kuyoboka Musekeweya kandi turakwizeza ko natwe tuzayitoza abandi,
Ntiwagosoreye mu urucaca,humura ntituzagutenguha,
Uri Umuturanyi mwiza,buri wese yakwigiraho,
Komeza inzira watangiye, wicika intege. |
38 |
LAURENT NSHIMIYIMANA, BURUHUKIRO, NYAMAGABE Tue, 09/Aug/2022, at 6.33 am |
Nawe ntusigare inyuma,witabire gufatanya n'abandi kugirango ejo utazicuza mu gihe uzasanga abandi barateye intambwe ishimishije ugasigara wenyine,
Mbere yo kwiyemeza hari ababanje kubyigishwa, abandi babona ko ari ngombwa bitabaye ko babitojwe,
Bubatse ibyiza bihuriweho nta gihembo,bafasha abababaye nta kiguzi,barengera abashonje batishyuje, none ubu bishimira ibyo bamaze kugeraho babikorera abadafite shinge na rugero,
Nawe rero uramenye ntusigare kuko umusanzu wawe urakenewe mu kubaka umuryango twicuza. |
39 |
Viateur Sindayigaya,Muganza ya Nyaruguru Mon, 08/Aug/2022, at 8.11 pm |
Oya, ntibikwiye ko ubifata uko, ntabwo akebo kajya iwa mugarura ku uwahemukiwe,ngo niba waragiriwe nabi,maze nawe ubikore uko,
Si ibyo Mwalimu Musekeweya yatwigishije, ahubwo yaratubwiye ngo nidukosoze ikibi ibyiza, kandi ibiri ibyiza tubisigasire, ahari urwango tuhasimbuze urukundo,ahari umwiryane tuhasimbuze ubusabane,
Twatojwe n'uwo Mwalimu ko dukwiye guharanira ko iteka ukuri guhora kwicaye ku ntebe y'imbere,
Niba rero twarigishijwe tugafata, dukwiye natwe kugendera muri uwo mujyo,isi dutuye ikeneye abeza bo kuyigezaho ibyiza, ikeneye ko abayiriho dusigasira ibyiza bihari kandi tukubaka ibyiza biri gusenyuka,
Birasaba rero ko njye nawe tubiharanira kandi tukabishishikariza abandi, intambwe duteye ijya mbere mu byiza izigisha n'abandi, nimucyo dutahirize umugozi umwe. |
40 |
NIRAGIRE ILLUMINE,UMURENGE WA MUSEBEYA,AKARERE KA Mon, 01/Aug/2022, at 4.26 pm |
Umuryango utekanye,akeshi ubera urugero rwiza n'icyitegererzo abandi,ni urumuri ruba rubamurikira iteka bityo nabo bakaba bashobora kuva mu umwijima w'ibibazo n'ubushyamirane babagamo,bakisanga mu urumuri rw'urukundo n'ineza,
Impumuro y'ibyiza biva muri uwo muryango,isakara mu bavandimwe ndetse n'abaturanyi bikaba wa mwera uturutse i bukuru ukwira hose,
Igihe rero urwo rumuri narwo ruramutse ruzimye,abari bamurikiwe narwo bisanga bataye icyerekezo bagasubira mubyo bahozemo,
Niba uzi neza rero ko hari ibyiza abandi bakuvomaho,bikomeze,ikibatsi nikibe cyose kandi ubigaragarize abarenze abo byageragaho,
Imigisha usabirwa n'abo bantu,uzayisanga imbere kandi icyizere ufitiwe ntikizigere kiyoyoka. |
41 |
SINDAYIGAYA VIATEUR,MUGANZA YA NYARUGURU Mon, 01/Aug/2022, at 3.42 pm |
Beshi ikivi mwateruye nticyabashije kuswa,kuko abo mwagisigiye babaye ibigwari,bahitamo guhindukira bakabatera umugongo,
Hari byishi kandi byiza mwari mwaratangiye,mubigeze hagati biba ngombwa ko mutabikomeza,muragira muti bana bacu,muzatubere aho tutari,muzabe intwari kandi intwaro yanyu ihore ari uguharanira icyiza no kuganza ikibi,
twifuzaga ko imiryango yacu yabamo ba SAMVURA NA MUNYEMANZI BESHI,
Gusa siko byagenze kuko twisanze turi ba Bahizi naba Karemanzira,tubatenguha bidakwiye,
Gusa no gushima ntitwabura gushima kuko hari ba Batamuliza babumviye,batora imico yanyu,baterura ibyo mwasize barabyusa,batangira n'ibindi,
Gusa nanone natwe abayobye,abifuza kugaruka biracyakunda,natwe hari ibitureba twagakwiye kuzamura,tukubakira kuri wa muco mwiza twari twararazwe n'abatubanjirije,aho bisasiraga urukundo,bakisegura amahoro,
TWIMIKE ICYIZA,IKIBI TUKIME UMWANYA. |
42 |
TURATSINZE VIATEUR, AKARERE KA KAYONZA Mon, 01/Aug/2022, at 2.44 pm |
Iyo uzamutse umusozi, akeshi uranawumanuka, ibyo biba ari ibisanzwe,ibidasanzwe rero biba igihe umusozi ariwo wazamutse umuntu,mbese byitwa kurengwa n'ibibazo,
Mu ubuzima rero ibibazo bibaho,ariko nanone bikabera ibindi bindi kuri wa wundi ubyihererana, mbese umwe wahisemo kubaho wenyine,akica ku nshuti, abavandimwe n'imiryango,
Ubundi umuntu agirwa n'abandi,wababura nawe ubwawe ukibura,
Bijya bigera ubwo rero umuntu yibuka ko hari ubwo igihe twarenzwe n'ibibazo,twibuka ko hari abo twari kugana,ariko kuko twababaniye nabi tukagira ipfunwe ryo kubagana,
Icyo gihe dutangira kwishakira ibisubizo twe ubwacu Kd hari n'ubwo tuba tuzi neza ko bitari bukemure ibibazo dufite
Akeshi nanone rero hari ubwo twisanga twongera guhemuka kubw'uko tugerageje kwishakira ibisubizo mu nzira zidakwiys, maze ubuhemu bukiyongera ,aho wari wahemutse rimwe,ugahemuka ubugira kabiri,
Tukiberaho rero turi ba mpemuke ndamuke, kandi tukumva ko ari ntacyo bitwaye,tukabaho turi ba Josiane ubuzima bwacu bwose,kwicuza bikaba mbarwa,
Inzira za muntu rero bari ubwo zijya zimugeza aho atatekerezaga kuba yagera,bivuze ngo aho wahemutse none,ejo uzifuza ko bakugoboka,gira neza aho unyuze,abo ugiriye neza,ejo bizagutera akanyamuneza kandi wumve umutima wawe uzira icyasha,tangira none rero ukore ibyiza kand ibyifurize n'abandi, inzira zawe zizaguka kandi uzahabwa icumbi aho ugeze hose. |
43 |
NIRAGIRE ILLUMINE W'I MUSEBEYA, NYAMAGABE Sun, 31/Jul/2022, at 7.23 am |
Inyambo z'iwacu mbere zosaga zose,abana bo ku umusozi bagakamirwa amata,bakanywa bakanezerwa,ibi byaterwaga n'uko zitigeraga zibura ubwatsi kuko abatuye umusozi bose bazifataga nk'izabo,ubwatsi bwashiraga iwanjye,iwawe bukaba burakuze,bugashira iwawe,tukimuka tukagana ahandi,urwuri rwanyu,rwabaga ari urwacu,
Uyu muco ntiwari uwo gucika ariko byagezeho biraba,kurahurirana birarangira,guhana umunyu biba amateka,gukamirana bimera nk'ibitarigeze bibaho,
Biteye agahinda kuba twarateye Umugongo ibyaduhuzaga tukagandukira ibidutanya,
Ubuvandimwe bwaracitse kandi aribwo sano muzi duhuriyeho,
Twiyambuye za ndabo zaduhumuriraga twese ngo bitewe n'abaturutse hirya iyo batakundaga impumuro zazo,
Ibitubereye ntidukwiye kubishyira ku uruhande ngo dutore iby'abandi,
Twimitse imico ya ba Zaninka turanayitora, nyamara hirya gato mu maso y'abandi iranengwa ikanagawa na beshi,
Utazi icyo ashaka,afata icyo abonye,rero twe, nimucyo tugandukire ibyiza byaduhuzaga,tugaruke ku isoko,twicare mu gacaca tuganire,duhindure, dutore maze twongere twubake,
Mu umuco wa cyami, umwami yabaga ari uw'abanyarwanda bose,ese twakongeye tukabitora,uri Umubyeyi akaba Umubyeyi w'abato bose,uworoye agakamira abamugana bose,
Maze intero abakuru bacu bateraga tukayikiriza tuvuga tuti,turagandutse babyeyi kandi tuje kubaka ubuzira kongera gusenya,
NIHONGERE HEME U RWANDA. |
44 |
Uhawenayo Faustin w'i Nyanza Sat, 30/Jul/2022, at 8.32 pm |
Burya amavuta y'isahu,ntanoza imisaya, byishi uhihibikanira ariko ukabigeraho mu nzira zidafutuye, uzirikane ko utazabirambana, mbese muri make,ibyo si ibyawe, rubanda wabinyaze,aho wabasize urahazi, ariko kandi,ngo ihora ihoze, burya hatinda gucya ijoro ritinze mu ubutindi,ntaho iryuzuye amahirwe ntirimara n'amasaha cumi n'abiri, ariko wowe ntiwahiriwe na gato,ibyo wagezeyo ni iminyago ya rubanda rugufi rugukikije,
Noneho wowe bwo,ngo wageze n'ubwo ugera aho unyaga umugisha w'abandi,
Ese aho uzi neza ko umugisha ukwirukaho utajya uwirukaho?, birashoboka ko utabizi, ariko ibitarimo amahoro n'amahirwe,si ibyawe,
Wowe rya duke uryame kare,dore Urwanira byishi,ukabura na bike wari ufite,tunga ibirimo amahoro, sangira ibyo ufite n'abandi,
Abo uzagoboka ahamanuka,bazakurwanaho ahazamuka,zirikana ibi nkubwiye. |
45 |
Viateur Sindayigaya,Muganza ya Nyaruguru Sat, 30/Jul/2022, at 4.28 pm |
Hari amajwi meshi atabaza,aho mvuga ni aho ku umusozi iwanyu aho utuye ndetse n'indi misozi igukikije,
Nawe urahari ariko gutabara ni ikibazo gikomeye,nako da,ngo umusonga w'undi ntujya ukubuza gusinzira,
Ariko niba nawe uzi ko ari umusonga w'undi nawe wakazirikanye ko ejo abo bagutabaza,uzaba ubatabaza,
None se ko akanwa karya ntiwumve,kavuza induru ntiwumve, kandi ukaba uzi nanone ko amaboko adatanga atajya anakira,wowe ejo uzumvwa na nde?,uzatabarwa na nde?,
Nurwara uzarwazwa na nde?,nutsikira uzegurwa na nde?,
Iyaba wajyaga ufata umwanya uhagije ugatekereza kuri ibi byose,uyu munsi waryama, ariko ejo ukabyuka wahinduye imyumvire,imikorere n'imitekerereze,mbese muri make wahinduka,
Kubaho ni ukubana,iyi si dutuye isaba ko dukenerana, kuko nabonye ibintu ari magirirane,
Urahirwa wowe wiharuriye amayira,ukaba warateguye neza ahazaza,woroherana kandi wumvikana na bose,
Tukwitezeho kuba undi, tukwitezeho kuba icyitegererezo no kubera urugero rw'impinduka nziza abandi,
Iteka jya uzirikana ko guhemuka ari bibi, ariko nanone wibaza kubo uzasiga mu gihe utabaciriye inzira aka Nyamutegera akazaza. |
46 |
Sat, 30/Jul/2022, at 12.13 am |
Nawe wongere witekerezeho,Umurinzi w'ukuri ni udasinzirira ku nshingano kuko ashobora gusinzira agakanguka ibyo arinze byanyazwe, ese uwo azasobanurira iki sebuja, mu gihe atazaba amugaragariza ibyo yamuragije byose?, nta kabuza azafatwa nk'indangare kandi abihanirwe, nawe uti ese ko wajimije mu mvugo urashaka kugera kuki?, reka nkufashe: burya muri twe ntawe utari umurinzi, buri wese afite ibyo arinze ahubwo nuko uburyo tubirinzemo butandukanye, ese niba warahawe kuragira amahoro, wibwira ko iyo ari inshingano yoroheje?, niba ariko ubyibwira sibyo, niba warahawe kurinda ibyiza wagezeho cyangwa se mwagezeho, uzirikane ko ufite akazi gakomeye, wahawe kuragira no kureberera ba Prince na ba Princess ,uzirikane ko wabahawe ari abaziranenge, bivuze ko nawe ukwiye gusigasira umutima wabo uzira icyasha kugirango nuhamagarwa kumurika uzaserukane ishema n'icyizere, ndabizi neza ko dufite abafasha hafi kuko ba Muzatsinda twabahawe nk'abarinzi bacu,bazadufasha kandi bazatuba hafi kuko bazirikana kwita kuzo baragijwe., igihe kizagera uhamagarwe,usobanure,uramenye ntuzabure ibyo kuvuga cyangwa se ngo uhimbe ibinyoma |
47 |
LAURENT NSHIMIYIMANA, BURUHUKIRO, NYAMAGABE Fri, 29/Jul/2022, at 9.31 pm |
Turi mu urugendo,turagana hamwe, ariko birasa nkaho tudahuje intego, nubwo tujya hamwe Kandi twese twaratangiye urugendo,biragaragara ko imigambi yacu ihabanye mu mitima,
Abakuru bajya bahanura twe abakiri bato bagira bati, abicaye mu ntebe,nimwicaremo muzikwirwemo,ibi bivuze ngo niba uri mu kintu,kigemo wese kandi neza,wijyamo igice,
Bivuze iki rero,uri kujya hamwe n'abandi,ariko ntushaka kujyendana nabo,ese ko twese icyo dushaka ari ukugarura no kubaka amahoro, kandi bikaba bidasaba njye njyenyine,wowe wenyine cyangwa se runaka wenyine,ni kuki utaza ngo dufatanye urugendo, maze turusheho koroherwa twese?,
Harya uti ngo umuntu asokoza uko yiyogoshesheje, njye ndabona iyo nsokozo yawe itakubereye kuko uri gusokoza ibitandukanye n'iby'abandi,
Biracyagoye rero ko tuzagerayo tugenda,uku
Biragoye ko tuzabigeraho dukora uku,
Mu nzira nidutatana tuzatsindwa tukiri kure kandi twarahagurutse twiyemeje,tujyane kandi dufatanye. |
48 |
Uhawenayo Faustin w'i Nyanza Fri, 29/Jul/2022, at 6.21 am |
Nta muhanda utagira ibinogo,nta rugendo rutagira inzitizi,nta terambere ritagira kidobya,
Ibi ndabikubwirira ko hari byishi utangira kandi byiza,ariko hagira ikugusha uhura nacyo,ugahita uhagarika ukumva ko byose birangiye,
Ntabwo aribyo,mu gisirikare babivuga neza ko iyo urugamba rukomeye ruba rugiye kurangira,
Bya bihe ugezemo ugakomererwa,jya uzirikana ko uri kugera ku tsinzi,uri bugufi y'ibisubizo,uri kwegera aho wifuzaga,
Kugirango ba Muzatsinda babe abiringirwa uyu munsi,babanje kugorwa n'ubuzima cyane,bitewe n'imitego myishi bategwaga,ntibigeze binuba cyangwa se ngo bibaze bati ese ubu ndaruhira iki?,oya bari bafite intego n'imigambi ihamye,
Nawe rero niba ufite intego zigamije kukugeza aheza ndetse ukanajyana n'abandi, komeza urugendo wicika intege,uri bugufi kugana ku gasongero,ongera urebe neza ahubwo kuri za nzitizi uri guhura nazo,utekereze neza impamvu urimo guhura nazo,hanyuma wongere ushake ibisubizo 3 kuri buri nzitizi ufite,
Ejo uzagerayo ndabiguhamirije. |
49 |
TURATSINZE VIATEUR, AKARERE KA KAYONZA Mon, 25/Jul/2022, at 4.50 pm |
Inzira ziratandukanye,izo tunyura nk'abanyarwanda ziduha icyerekezo kimwe,
Indangagaciro zo mu umuco wacu ntabwo zihinduka,zigomba kuranga ibyo dukora byose, inzira zacu zishobora gutandukana,ariko intego yacu ni imwe,
Iyo utaye umuco ndetse n'indangagaciro zo kumenya ikibi n'icyjza,uba ubuze byose, mukomere ku umuco wacu,
Mwubake urukundo,ubunyangamugayo,no kugira neza, kugirango muharurire inzira ikwiye abazaza,
Ubumwe tubagarira nibwo buzagena aho dushaka kugana ejo hazaza. |
50 |
DUSHIMIYIMANA Marie Jane,Kigali Nyarugenge Mon, 25/Jul/2022, at 7.54 am |
Ni iminsi isa ariko ntihwane,ibyagenze neza none,ejo byahinduka,ibyagenze nabi uyu munsi,ejo byaba byizanye,
Uwo byagenze neza uyu munsi rero,arasabwa kongeramo ikibatsi, imbaraga n'umuhate,
Uwo byagenze nabi,nta gucika intege,ibihe biha ibindi,ejo bizagenda neza,
Inzira ya muntu ntihora igororotse,uyu munsi wanyura muy'inzitane, ariko ejo bigahinduka,ntibihora ari byiza, kandi ntibizahora ari mahwi,
Tujye twiga iteka kwihangana,
Batamuliza ni urugero rwiza kand akaba umwalimu mwiza wo kutwigisha kwihangana no kwakira impinduka,azi kwakira ibije,akarekura ibigiye, natwe tumwigireho,dutore kandi dutoze
Turi uruganda kandi ibyo dukora ni ibizagirira umumaro abari inyuma yacu. |
51 |
Uhawenayo Faustin w'i Nyanza Sun, 24/Jul/2022, at 11.38 am |
Umuntu nyamuntu,nawe disi uraharanire kuba we,uwo mvuga rero ukwiye guharanira kuba we,si umwe ubona wo mu gihagararo,uwo ubona wuzuye inzira,hamwe n'umwe utugaragarira uko ari inyuma,
Ndavuga wa wundi uzabona ugashima umutima,mbese ndavuga imfura mu bandi,
Ndizera neza ko imfura uyizi:ni imwe musangira ntigucure,muragendana ntigusige,iyo usiga ikagusigariraho,wayituma ikakugererayo,mbese muri make ikakubera aho utari,
Iyo ni imwe musangira ibyiza,Ibibi byaza mugafatanya kubirwanya,ntikwiyereke mu byiza gusa, ngo maze ibibi nibigera uyibone mu bitugu,
Uyu munsi urakora byiza, haranira ko ejo uzakora byiza kurushaho, intambwe yo kuba umuntu nyawe uzaba uyiganaho,ejo hashize byari byiza,ejo hazaza niduharanire ko hazaba heza kurushaho,
Uru Rwanda dukeneye abantu nyabantu,bafatanya muri byose kandi intego ikaba imwe. |
52 |
TURATSINZE VIATEUR, AKARERE KA KAYONZA Sun, 24/Jul/2022, at 5.00 am |
Ineza yiturwa indi,ntumbaze inabi yo yiturwa iki kuko aho tugeze uyu munsi,ntawagakwiye kuba akiyirangwaho,
Ahubwo umva rata nkwibwirire,uzirikane ko ibikorwa byawe byiza ugirira abandi aribyo bikomeza kuguharurira wa muhanda ubona unyura,uzira ibisitaza,
Hari abo wagiriye neza,bamenya ko ugiye gutambuka bagashishikazwa no kwitanga uko bashoboye ngo bakure bya bibuye binini bibangamiye urugendo rwawe,ni indakemwa barazirikana
Bizahora ari byiza kuri wowe,mu gihe nawe uzaba uri mwiza, ariko nuba undi utandukanye nawe bwo,sinzi ahazaza hawe uko bari,
Mu nzira urishimiwe kubera uko ubanira bagenzi,ariko ntugashidikanye ko hirya gato hari abadacana uwaka, ahubwo umwiryane ari wose kandi bapfa ubusa,
Rero nawe uracyari mu urugamba,ntiwagira itsinzi ugeraho ngo izagushimishe utayifatanyije n'abandi,
Biragusaba kwitanga no kongeramo ikibatsi,ube umuhuza w'abagishyamiranye,ubafashe kugera ku tsinzi y'ibibatanya,
Ndabona intango nziza iteretse mu cyumba tuzavugiramo amacumu y'ibyo twagezeho, kandi nkabona tuzaba twicaye twese dusangira nta kwishishanya bikituranga,
Reka tubiharanire. |
53 |
Viateur Sindayigaya,Muganza ya Nyaruguru Sat, 23/Jul/2022, at 9.50 pm |
Umunsi ugizwe n'amasaha,amasaha 24 agize umunsi,arahagije kuba umunsi warangira hahindutse byishi, ariko biba byiza iyo hahindutse ibyari bibi bigana ubwiza, naho bikaba byaba ibibazo mu gihe ibyiza bisanganira ibibi,
Iyo umunsi uranzwe n'umucyo, usanga buri wese akeye mu maso,habaho umuvumbi n'amasura arahinduka ariko rero,
Birakaba byiza mu gihe uko dukeye mu maso ariko twabaga dukeye no ku umutima, ariko nanone bikaba n'akarusho na ya masaha tuvuga agize umunsi yarangiraga babandi bijimye ku umutima bahindutse,
Kwihana kwawe,ni ugutuza kw'abandi,
Guca bugufi kwawe,ni ukoroherwa kw'abandi,
Mu mihamagaro ibaho,nta muhamagaro wo kugira nabi cyangwa se guhemuka ubaho, ahubwo ineza yaguhamagarira kwibona mu zindi nzira z'inzozi zawe wakabyaga kuva kera,
Uhahe uronke kandi mubyo uhaha, amahoro, ineza n'urukundo,bibe ibiganje mu bihahwa byawe bihoraho. |
54 |
DUSHIMIYIMANA Marie Jane,Kigali Nyarugenge Fri, 22/Jul/2022, at 9.05 pm |
Ubuzima twabayemo,butuma beshi twicuza impamvu twabayeho, ariko tukagarurwa mu cyicaye n'uko amateka ahinduka,maze ay'ahahise nabe agifite umugambi n'uruhare mu y'ahazaza,
Beshi amarira twarize tuyaterwa no kugira abaturanyi, abavandimwe, inshuti z'indyarya,ababyeyi badashobotse n'abandi,yagatumye u Rwanda ruba rutakibarizwa mu bihugu bidakora ku nyanja, kuko ayo twasutse yari yihagije mu gukora inyanya ubwayo,
Gusa siko bihora,bijya bishimisha iyo uwari mukeba ahindutse umuvandimwe, uwari umwanzi agahinduka inshuti, bituma n'uwari wigunze yihebye ko atakigira umuryango agarura icyizere cy'uko ejo hazaza ari heza,
Kwa Magorwa naho umunsi warakeye,ibyari amateme bihinduka amataje,umwijima usimburwa n'urumuri,uwariraga yongera kumwenyura,
Niba rero nawe ukifitemo umutima n'intekerezo byo kubabaza abandi,wagakwiye gusinzira uyu munsi,ejo ugakanguka wahinduye intekerezo, Urwanira u Rwanda ntavangura ingabo,nawe shimisha bose utarobanuye,ejo hawe nanjye hazaba heza kandi tuzafatanye gusangira ku umusaruro mwiza w'imbuto tuzaba twarabibye. |
55 |
Uhawenayo Faustin w'i Nyanza Fri, 22/Jul/2022, at 8.25 pm |
Ineza ntigira igipimo, niba ujya ugerageza kugira neza,bikore mu uburyo bwose bushoboka,ntuzigere wibwira ko wageze kure hashoboka,kuk nugeza aho uzaba watangiye gutsindwa,
Ibikorwa byiza nabyo nta mupaka bigira,niba ukora ibikwiye,ongeramo ikibatsi,bifate nkaho ntaho uragera, ahubwo wumve ko aribwo ugitangira, wirinde gucika intege no gukurura amagambo hirya no hino kuko hari abazaguca intege beshi barekereje,
Niba uri guharura Umuhanda w'amahoro,agura ubuso,ukore Umuhanda ufite ubugari buhagije kuko ndabona abifuza gukora urugendo shuri ruzaca muri wo baraza kuba ari uruvunganzoka kandi bose intego n'intero ni imwe,ni ugushyika iyo aho babona ba Muzatsinda batetse ijabiro kandi bazabifashwamo nawe,
Uwahemutse ubutibuka nasubize amaso inyuma,arebe abo yabaniye bitari ibya gipfura maze ace bugufi yiyunge nabo, nibwo azaryama agasinzira ubuzira inkomanga ku umutima,
Nimucyo rero twese intero ibe imwe,umugambi duteruranye tuwuhurireho twese kandi gutsindwa kwanjye bibe ibya twese,no gutsindwa kwawe mbibazwe, twubake u RWANDA ruhamije igitinyiro,ruhesha twese ijambo tutarisabye imbere y'uruhando rw'amahanga,
Amahoro iwacu RWANDA
Urukundo rwa twese RWANDA
Umurage utangwa na Musekeweya nukwire i Rwanda n'ishyanga.
|
56 |
Laurent Nshimiyimana,Buruhukiro,Nyamagabe Fri, 22/Jul/2022, at 1.37 pm |
Tegura ibyawe kare kandi uharanire ko bitazasenyuka,
Umwubatsi mwiza ni ushaka ibikoresho bikomeye byo kuzamura inyubako ye,kugirango ejo itamara kuzura igahirima,akarira kubera byishi yari amaze kuyishoraho,
Ese hari umubibyi wigeze abiba imbuto mbi mu umurima we kandi azi neza ko zidashobora kumugirira umusaruro?
Imbuto wafumbiye yarameze igeze hejuru iruma iracika kubera kuyima umwanya ngo uyiteho,inzu wubatse nayo yageze aho isenyuka kuko wayubatse ariko uyima ibikoresho bikomeye byari gutuma iramba, ese ubundi ntabwo wari uzi ko UMURINZI W'INZOZI ARI NYIRAZO?, ni kuki ibyiza watangiye byose byagusubiranye inyuma kandi byari kuzakugirira umumaro ahazaza?, ibi rero reka tubigereranye n'amahoro duhora twifuza ariko bikatunanira kuyasigasira:uti ndasumbirijwe, nabuze amahwemo, uwampa aho mpungira aka gace wenda nahumeka kabiri, ibi byose biri hamwe n'ibindi byishi uhora uvuga ko bikubangamiye,ntugize agahenge wahoraga wifuza, sibwo nawe wirengagije bya bibazo wari urimo se?!, sibwo se nawe utangiye guhemuka no gukorera abandi ibidakwiye?,harya ubwo wibwira ko ibyo bitakugarukira?, ese aho waba wibuka inkuru yawa MUBYEYI WIBERAGA MU GISATE CY'INGUNGURU?,sinkusubije mu ishuri ariko nawe wumve ko ibyiza ugeraho uba ukwiye kubisigasira kugirango ejo bitongera kugucika ukifuza ubugira kabiri kandi wari warasubijwe.,
Rinda ibyo wagezeho kandi ufashe n'abagikeneye gutera intambwe nk'iyo wagezeho. |
57 |
Viateur Sindayigaya,Muganza ya Nyaruguru Fri, 22/Jul/2022, at 6.34 am |
Nikundira umubano uri hagati y'amanywa n'ijoro, kugeza ubwo mbi mpora ngerageza kuwigiraho, ariko imbogamizi zikaba ko njye njyenyine ntabyifasha, njye namwe tudafatanyije
WARAMUTSE AMAHORO RWANDA?,
Beshi bati ndazimije cyane, ngaho nawe irebere: Iyo amasaha 12 agize amanywa ageze, ijoro riraza rikabaza amanywa riti,"wiriweho neza muvandimwe?,rikongera riti,sinshidikanya ko unaniwe, wakoze igihe kirekire none urarushye, reka nkukure", umunsi uti urakoze cyane munywanyi Kandi urare aharyana,
Reka rero amasaha 12 agize ijoro nayo agere, amanywa arazinduka cyane,agakomangira ijoro,agira ati "waramukanye impagarike n'ubugingo munywanyi?,ati Ubuntu ni ubugarukiye hafi, jya kuruhuka nkusigarire",bigahora bityo,paka,
Kuri twe abantu rero siko biri,twe niba ukorana na runaka,uba ugira uti,icyazana ngo kigire ikibazo runaka,wenda hariya cyicaye ninjye wahicara nkagisimbura,
Mu nzira aho tugenda,ntawe ucyifuza kubaza mugenzi we uko bwakeye, n'uko umunsi wiriwe,ni ukumubona tukagira tuti "dore uburyo kinanura...🥱😱,birababaje cyane,
Niba uko bukeye inyoni zizinduka ziririmba,zigafatanya kuzamura amajwi zishimira ko ziramutse amahoro,ni kuki twebwe abantu twatojwe urukundo tutatora umuco nk'uwo,tukarushwa ineza, urukundo n'urugwiro n'inyoni?
Ni bake cyane bifuriza bagenzi babo ineza,ni bake cyane bifuriza bagenzi babo gutera imbere, umubano w'abashakanye wubakiye ku ubugenge n'uburyarya,turi ba Josiane na Gasore muri iki gihe,aho umwe iterambere ry'umuryango usanga ritamufasheho ahubwo agambiriye kurusahura n'ibindi...,
Mu guhabwa isi ngo tuyigenge,twahawe kubanza kubona ko turi umwe, njye nawe, dusangiye isano y'ubumwe izira kunyeganyezwa n'ibibazo twahura nabyo byose kuko bitabura,
Twimitse urukundo, tukabagarira ubumwe,tuzagira urukundo nk'urw'amanywa n'ijoro,duhore twishimye nk'inyoni za mu gitondo,
Twitoze tuzatora. |
58 |
DUSHIMIYIMANA Marie Jane, Kigali,Nyarugenge Thu, 21/Jul/2022, at 9.44 pm |
Abanyarwanda dusangiye amateka,ahahise hacu tuhasangiye turi beshi,ibi bigatuma no mu byo twubakiraho akeshi uzasanga intangiriro ibaye imwe,tukagira tuti, nyuma y'umwaka uyu nuyu,
Rero rimwe na rimwe,usanga tuvuga ko ahahise ariho hadufasha gutegura ahazaza,ibi ni ukuri, ariko nanone bigaterwa n'inzira tubinyuzamo,
Reka tujye iwacu mu miryango, maze nkubaze,
e
Ese kuba naguhemukira uyu munsi,byaba bitanga umwanzuro udashidikanywaho ko ubuzima dusigaje aha ku isi,buzahora bugarukamo ko nigeze guhemuka kur wowe,na nyuma y'uko umpaye imbabazi?,
Birakwiye se ko igihe nzaba narakoze ibitakunyuze,iteka nzajya mpora nibukirwa ko mu ubuzima nakubaniye nabi?,
Aya mateka mbona ntaho ashobora kugeza njye nawe,mu gihe tuzaganira ugaseka, ariko ugasekana imbereka,
Mu ubuzima haba hari ipaji z'ibitabo byishi tuba dukwiye kwirengagiza mu kubisoma kugirango inkuru zanditse zisigaye zirusheho kutunyura, ariko twarambura kur rwa rupapuro ruhishe byishi, bigatuma duhita twanga igitabo cyose,
Nyamara iyo dushungura twari gusanga,igifuniko cy'igitabo tutagishingiraho duhamya ko igitabo cyose ari kibi,
Amateka adufasha gutegura ahazaza,ni ahuza njye nawe,adufasha gutegurira twe ubwacu ndetse n'abatugwa mu byano,
Muhumuro na Bumanzi ni imisozi ihagarariye iyo dutuye, ariko ntibivuze ngo kuba yarigeze kugirango amakimbirane,bihinduke ingoyi y'amateka adakwiye azaranga ubuzima buri imbere,
Intambara z'ubuzima akeshi turwana,hari ubwo twisanga tutagakwiye kurwana, kuko dusanga turwana urugamba rudafite inyungu n'imwe kuri twese, ahubwo tukazisanga twicuza ko twataye igihe, nyamara bitagikunze gusubiza isaha inyuma ngo dusubire dukosore ahahise,
Ndumva icyo dufite uyu munsi ari gushingira ku mateka azatuma abaje badukurikiye bazishimira kusa ibyo twateruye,aho kuba basenya ngo bubake ibishya,kuko basanze, igihe cyacu twarakibayemo mu ubusa. |
59 |
TURATSINZE VIATEUR, AKARERE KA KAYONZA Thu, 21/Jul/2022, at 11.01 am |
Uwayobewe iyo agana,za nzira zose ziri imbere ye zimugezayo,gusa ariko na mbere yabyo guhaguruka nta ntego,aho waba ugeze hose wagarukira aho kuko uba wagezeyo,
Ariko njye reka nigarukire kuri wowe wahagurukanye intego,ntuzagere mu nzira ngo ubone abicaye nawe wicare,kuko ntimuhuje icyerekezo, wasanga abo ari bamwe batahagurukanye intego,wibareba ikomereze,
Kunanirwa nibyo, kuko nta n'icyo wageraho utakivunikiye, kugirango ba Batamuliza babe abizerwa, ntabwo byizanye,bitoje urukundo bakiri bato,baharanira ukuri mu bihe byari bigoye ku misozi iwabo,none umusaruro w'ibyo bakoze uratugaragarira none,ejo n'ahazaza,
Niba rero nawe uri mu urugendo ruganisha ku kuba umunyakuri,komeza uri kugera ku ntego,
Uzahura n'abakurwanya beshi,yewe ndetse n'ababyeyi ntibazagutungure kuko urugero rwiza turarufite,urebe uko Mukecuru Zaninka yarwanyije Batamuliza ariko ntiyavuye ku izima , Urwanira ukuri ntacika intege, ahubwo agutsindira abamurwanya baracitse intege,
Igihe uzi icyo ushaka wirinda gufata icyo ubonye cyose,hari byishi uzashukishwa ngo ukunde uhagarike urugendo,uzerekwa ibyiza byishi byo guhagarika inzira watangiye, ariko niwemera,uzongera wicuze nyuma yo guhitamo nabi,
Urubuto rwanduye rugaragaza izisigaye zose, ariko iyo urufashe ukarukorera isuku ukarusubiza mu zindi,ubwiza bwa zose bugaragarira ijisho ry'umuguzi,
Natwe abagaragara nk'abaduteje ikibazo,tubegereye twabafasha kuba beza, maze ikirahure cyanywerwagaho nanjye gusa tukagiburiraho nk'umuryango. |
60 |
LAURENT NSHIMIYIMANA, BURUHUKIRO, NYAMAGABE Thu, 21/Jul/2022, at 6.41 am |
Ikibazo gihari, n'uko utakigira kwihangana no gucisha make,nabwo kandi umbabarire simvuge wowe,ngo wumve ko njye nisize, nanjye sindi shyashya,ndabizi ko ibi nabyo byari kutwongerera ibibazo,
Ntitukigira guca bugufi,yaba njye nihinduye intavugirwamo, numva ntari uwo kunengwa kandi ndahemuka, numva ntagawa kandi ndakosa,icyemezo kimfatiwe kitanyuze, ubwo urugamba ruba ruvutse,nawe yego niko biri, kuko nisanze duhuje,
Guhinduka yego biroroshye, ariko twebwe twanze guhindura imitima,twakomeje kwinangira,tuti ningira uku barandeba uku,bangaye kandi basuzugure,nyamara twirengagiza kimwe:
Muri cya gitabo kinini cyane batubwira ko uwari Sawuri yahindutse Pahulo, nyamara ntiyanenzwe ahubwo yarabishimiwe, ariko tureke kujya mu bitabo, Rutaganira wa kera,yasigaye ku izina gusa,naho ibikorwa n'umutima yahindutse ntamakemwa,nawe arabishimirwa,
Indorerwamo ni nziza kuko iyo uyeguye ukireba,iyo usanze utisize ngo winoze, cyangwa se ugasanga utisukuye,usubira inyuma,ugafata amazi n'amavuta, ukongera ukisukura kugirango ugaragare neza,
Iyaba shenge uko twagaragaraga neza inyuma ariko twajyanishaga n'imbere,
Fata ya ndorerwamo wamanitse imbere ku urukuta iwawe,ndakubona urabyuka ukireba uko usohotse n'uburyo userutse,yishyire mu umutima,uko wirebye inyuma,wikomange n'imbere,urebe neza niba umutima nta vumbi ry'urwango n'inabi userukanye ,
Ndahihamya ko uwari gica ku umusozi,ejo azaba umuranga w'abeza,uwari ikibazo akaba igisubizo iwacu,
Ndabona twese duhuriye munsi y'igiti kinini cy'inganzamarumbo twugamanyemo izuba, kandi nyamara ubusanzwe umwe yakibonagamo undi akifuza ko cyarimbukana n'imizi yacyo ngo kimugwire,
Uyu muhanda waharuwe na Musekeweya, numva njye nawe ariwo twanyura,tuzashyika iyo tugana turi umwe. |
61 |
UWAYISENGA SOLANGE W'I KAMONYI Tue, 19/Jul/2022, at 8.55 am |
Bikore nonaha kuko rimwe na rimwe gutinda bivamo kubireka ,wibishyira ejo kandi uyu munsi hahari,
Uti nahemukiye runaka,siniteguye kumujya imbere aka kanya ngo musabe imbabazi,reka nzabikore ejo,
Ejo harageze,uti reka mbe ndetse gato,
Oya witinda, imbabazi ntabwo ari iz'ejo, imbabazi ni iza none,uwo uzisaba,nawe yiteguye kukubona umusanga ngo muganire,nawe arashaka kubohoka, ariko yarakubuze ngo muhuze,
Nawe utanga imbabazi n'uko,uyu munsi wakoserejwe, ariko ejo nawe uzakosa,ese niwanga kubohora ku ngoyi uwo utagisinzira kuko wanze kumwumva wowe,nufudika uzagana nde?,
Kubaho ni ukubana,ruhura umutima w'ubabaye,umuhe kongera gutuza no kuryama agasinzira, kuko nawe ejo uzamugana kuko ntawe umenya aho bwira ageze,
Mwalimu Musekeweya nakomeze atubere umuhuza,adufashe gusaba imbabazi no kuzitanga, intambwe y'ubuzima iruta izindi ni ukoroherana,kubana nabyo bigasaba kubabarirana. |
62 |
TURATSINZE VIATEUR, AKARERE KA KAYONZA Tue, 19/Jul/2022, at 6.21 am |
Oya reka guhagarara kuko watsinzwe,burya urugendo rwo mu kindi cyerekezo ruracyashoboka nyuma yo guhura n'ibibazo byishi,
Ndabibona,waragerageje biranga,wakoze ibishoboka byose kugirango ubigereho biragorana,warahatanye ugera ku rwinjiriro,ariko ugikomanga,bati turaheje!,ihangane nyabusa
Burya guhatana kwiza ni ukudacika intege no guhozaho, igihe bakubwiraga ko baheje,wowe wananiwe kwihangana,uhitamo gusubira inyuma kuko unaniwe, ariko ukimara kuhashingura ikirenge,bakinguye kuguha karibu,basanga wagiye,gusa si bibi cyane kuko waharuriye abandi Umuhanda, kubera ko mu gihe bakinguraga,basanze abandi bakihagera barabinjiza barabakira,
Ni byiza ko utakuyeho umutima,ndacyakubona mu nzira,ugiye kugerayo,
Buriya nuko utabizi, Gasore yabaye mubi igihe kirekire, ubwo Rutaganira mukuru we,we yari ruharwa reka mbivuge,Gakwaya yari hafi yabo gato, ariko uyu munsi wa none turi gusoroma dusangizwa ku mbuto nziza bereye u Rwanda n'abarwo,mu gihe twajyaga tubona ko n'hwakoresha umweyo agakubura mu umutwe wabo,batashoboraga guhinduka,
Umuntu iyo anyereye rimwe na rimwe ashobora kuvunika, ariko burya iyaba n'uwanyereraga,yanyereraga amanuka kuko burya unyereye amanuka nta rugendo aba yishe kuko agwa iyo yajyaga,nawe rero wicibwa intege n'ibigeragezo biri mu nzira ngo uhitemo kwicara hasi,wijujutire urugendo,vunika ariko ugereyo,nanirwa ariko ugere ku ntego, kuko burya ibyuya by'umuntu wakoze akabigeraho,binukira gusa imburamumaro,twebwe rero,ibyawe biraduhumirira kuko uhatana ugera aheza,
Ndabona hirya yawe gato uje usanganirwa naba Hirwa, Kigingi,Fillete n'abandi,biteze kuguha karibu,mukicara mukaganira kandi n'abanyarugwiro,nubageraho,ntuzongera kubabazwa n'ibyo wanyuzemo,
Komera rero kandi ukomeze urugendo, ifoto nziza ifatiwe mu umucyo,niyo igaraza impande zose z'ukuri icyafotowe,kandi aho imanitswe inyura uwariwe wese uyibona, nguko uko natwe turi kukubona,iyo dufotoye imbere muri wowe.,
Kazanya wahageze. |
63 |
Solange Uwayisenga, Akarere ka Kamonyi Mon, 18/Jul/2022, at 6.34 am |
Tugura amavuta tukisiga,uruhu rwari rukanyaraye rukoroha,umubiri wacu ukagaragara neza kandi buri wese akabona ko uwisize akeye,
Muri ayo mavuta twisiga,hari abahitamo amwe ahumura cyane maze batambuka,uwo banyuzeho ati runaka arahumura pe,ntibiba bikiri n'amavuta bisiga ahumura, ahubwo nibo baba bahumura,
Iyaba uko twahumuraga twisize,ari nako imitima yacu yahumuriraga bose,abisiga bagacya imbere n'inyuma muri twe,ni mbarwa,
Ubusanzwe uruganda rutunganya feza,itanura igatunganya zahabu, ariko umuntu we ashimirwa imyifatire ye,
Ntawuzagukundira ko wisiga ugacya ukagaragara neza kandi imbere ari ibicika,ntawuzakubahira ko uhumura kubera amavuta wisiga, kandi mu maso iminkanyari y'urwango yarakumaze isura, hamwe n'ibindi bikorwa bitari byiza ku umusozi bakuziho,
Wigira nyoni nyinshi,ukiyoberanya, ariko abaturanyi n'abavandimwe bazi ko uri Zaninka imbere, inyuma,aho utuye n'aho ugenda,
Kwa kwisiga se bimariye iki abandi?,
Dore igikwiye,reka mbere y'uko ducya inyuma tubanze ducye ku mitima, abo tugaragarira neza inyuma,boye gushidikanya n'imbere yacu, tube ba ndashidikanywaho mu bikorwa byacu byose,Umwambaro wera twambaye inyuma,uturange n'imbere.
EREGA NAWE WABA BATAMULIZA UKABERWA. |
64 |
Viateur Sindayigaya,Muganza ya Nyaruguru Sun, 17/Jul/2022, at 8.57 pm |
Tuzibukirwa kuki?,Njye nabaye kibobo igihe kirekire,kumbaza ibyo kubaha ibyo ni inzozi,guca bugufi byari iby'abarerewe mu miryango kd njye narireze,wambazaga ubuzima bw'imihanda, naho ubw'i Rwanda mu ngo ukabumbaza nyuma,
Uwahemutse rimwe ntabura ubwa kabiri,niyo mpamvu ntashidikanya ko nzibukirwa ku byiza n'ibibi, ariko se wowe uzibukirwa kuki?,
Mu mvugo zitacyubahisha ababaye mu ubuzima runaka,umwe ati yararezwe,undi ngo nawe yarorowe, Wenda njye ubanza narorowe,wowe warezwe urandusha iki?
naje kugeza aho niyibagiza ko amazi ahagama ahari akanogo ,nisanga byabaye mva mu kororwa 2004 ndarerwa, ariko se aho wowe warezwe,uribukirwa kuki?,
Norowe na rubanda,ngera aho nderwa na Musekeweya,wowe warezwe turakuvomaho umuco ki,inama zihe,uratuyobora he?,
Ngaho tubwire tuguteze yombi, tuganirize uduhugure,aho usobwe tukunganire muri bike dufite Kandi duhuje,
Ubundi ubwire abandi icyo uzibukirwaho,
Ese ubundi,uzibukirwa kuki? |
65 |
LAURENT NSHIMIYIMANA, BURUHUKIRO, NYAMAGABE Sat, 16/Jul/2022, at 8.24 pm |
Ndi mu nzira ngana iwawe,ndarenguka imisozi itandukanye,nagera ahirengeye nkubura amaso ngo ndebe ko nshyika ariko nkabona urugendo ruracyari rwose,sininubira ivumbi, imvura,izuba,umuyaga, inzara n'umunaniro kuko nagiye guhaguruka nzi neza ko inzira itari nyabagendwa,
Ariko Kandi sinabura kwibaza,ko mbona ndi njyenyine mu Umuhanda, abandi basigaye he?,ese ni njye njyenyine naba nari narashimye ibitotsi, abandi bari mu urugendo?, cyangwa aho bose ni ba Gihana naba Chantal,nkaba nari narasigaye ndi Bahizi,wanze kumenya ko ari mu urugendo,akazaza kubimenya abandi baragezeyo?,
Njye ndabyibaza,ark niba nawe wibaza nkanjye,sindagusiga cyane, ngwino dufatanye iri zuba,ejo haza turugamana mu gicucu cyuje amahumbezi aho tuzaba dutandukanye no kongera kugenda ukundi. |
66 |
Faustin Uhawenayo w'i Nyanza Fri, 15/Jul/2022, at 9.27 pm |
Ya suri yasambiye byishi ibura na duke yari ifite,wa muvandimwe yarwaniye byishi abura na duke yari afite , turi kuganira, harya Ubwo isomo ni irihe?,mbwira nkuteze yombi,
Ariko rero mu gihe ukibitekerezaho reka mbe nkubwira, nshobora kuba narabonye byishi kuri ibi twaganiragaho,yewe hari n'ibyo nanyuzemo,
Umukene mu bitekerezeho,ajombwa n'ihwa,yaryihandura akarijugunya mu nzira, ariko uzi igitangaje!, nuko rya hwa ryaje kujomba ikibondo cye cyari kije cyuhanya kimukurikiye,yarize uburi kabiri, kandi iyo atekereza kabiri yari kurira rimwe risa,
Uyu rero byishi yasambiye ni ibinyoma kuko yasambiye ubudashungura,
Ariko reka twigarukire:nawe uti nimba umukuru w'umuryango,ibi biraba ibyanjye,n'ibi bibe uko,harya ubwo iherezo ni irihe?,
Kuko njye Bahizi ndusha abandi amakare n'amashagaga,ndahaguruka mbere yanyu,nganze,ngenge kand nyobore, harya ubwo nuyobora abatakumva muzagera he?,
Have have geza aho wisambira byishi by'ubusa bitazaguteza imbere, ahubwo haranira ko nuba Melodi mu bitekerezeho,ukaba ishema rya twese turata mu ngiro, maze wafatira ku njishi yazamuwe na Nyiranjishi,tuzasangira bike dufite tutabyikubiye kand bizatunyura twese,ngayo nguko.
|
67 |
SALOME UWERA W'I MBAZI MURI HUYE Fri, 15/Jul/2022, at 4.26 pm |
Ibyiza biraza nkirengagiza ko hari abagize ibyago,Ndebera mu bihe bibi nkiyibagiza ko hari abari mu makuba akomeye,
Kuryama nkasinzira nkarota ntibikwiye kunyibagiza ko hari abandi babuze uko baryama, yewe ndetse banaryama bakabura ibitotsi, kurya nkahaga ntibikwiye kunyibagiza ko hari abandi babuze ibyo barya baba bari kwicira isazi mu maso, kuba ufite ababyeyi ntibizakwibagize ku hirya iwanyu mu baturanyi hari imfubyi ku babyeyi bombi iteka zihora zigunze, ese aho ujya uzirikana ko ibyishimo byawe aribyo kababaro k'abandi?, guhaga kwawe ariko gusonza kw'abandi?, ntuzibwire ko ubuzima bwose ari bumwe nkuko igiti cyose kiguye kivuza induru, hari abababara bakarenzaho, abatotezwa bakanuma, abasonza bakizirika umukanda, ntuzemeze ko Umuntu wese useka aba yishimye, ese uyobewe ko hari na ba Nyamusekana imbereka?, icyo dukwiye kwimika rero ni ukuba ba magirirane, uruganda rwenze umutobe ntirwawengeye abishoboye gusa nta ntaho nikora yawusomaho kd nawe wawuguze ugashira inyota ukanishima, none c ubwo twabuzwa n'iki gufatanya?, duhe agaciro gakwiye Umuntu tureke kumugereranya n'ibitagira umumaro.
Turi mu ubuzima bwo kubaho dufashanya,Zaninka agafasha Muzatsinda,Bahizi akaba hafi Gihana,Kigingi akumva ko Kambale ari ikiremwa muntu nkawe,maze nanjye nkumva ko nawe uri umuvandimwe wanjye,ibyo bigenzi bityo,nta cyuho cy'ikibi tuzaba dusigaranye. |
68 |
LAURENT NSHIMIYIMANA, BURUHUKIRO, NYAMAGABE Fri, 15/Jul/2022, at 6.07 am |
Intwari ku urugamba,iruta kure cyane intwaro nyinshi ku urugamba, keshi cyane intwari zinatsinda zitagombeye intwaro,
Turi mu isi y'ibibazo aho dukeneye intwari zihangana nabyo kandi zititwaje intwaro,turi guhangana cyane ark gutsinda birasaba abahozaho mu kurwana,
Bamwe bamaze gucika intege,batsindwa urugamba rugikomeje,abiyemeje guhatana baratsinze bose kandi baratengamaye,abananiriwe hagati barigunze ku urundi ruhande, ariko uwamanutse umusozi,yazamuka n'undi, dukeneye ubufasha kuri mwe mwagezeyo,muri ba Rutaganira beshi badukikije,uwasubiza amaso inyuma,agakurura bamwe mu bakiri guhangana,yaba atanze umusanzu ukomeye ntagereranwa,
Mwakoze byishi byiza cyane kandi muracyakora,aho mugejeje nimurusheho gukuba kabiri imbaraga mwakoresheje kugirango duhashye kandi dukemure ibitarajya ku Umurongo, Urwanira amahoro ahora ari maso kuko arangaye gato,ibyo yagezeho bimuvunnye byakongera bigasenywa n'abo yatsinze. |
69 |
SOLANGE UWAYISENGA,AKARERE KA KAMONYI Thu, 14/Jul/2022, at 4.31 pm |
Kuko watsinze mu byiza,komeza utsinde,warwanye urugamba rugoye,uhura n'ibibazo bitandukanye,akeshi ibyifuzo byawe byasubizwaga oya,ariko ntiwigeze ucika intege,warahatirije kugeza usubijwe ngo "YEGO",
Hafi ya byose waciyemo byatumye urushaho guhangayika,gutora agatotsi byaranze igihe kirekire kandi wahoraga akeshi unaniwe,watubereye urugero rwiza rwo kudacika intege,natwe tuzatora imico yawe,
Biragaragara ko abaturanyi bawe bagize umugisha wo kukugira hafi,bagize Imana bo bakugize hafi yabo kuko wababereye urukuta rukomeye mu kubarinda ikibi no kubafasha guhangana n'ibigusha,natwe twifuza gutura nkuko abakuri hafi batuye,
Akeshi mu ubuzima,buri wese yakwifuza guturana n'umuhesha gutuza no kujya mbere,gusa twese siko twisanga n'ubwo natwe hari abo tubanira nabi,ariko twifuza gutura nkawe n'abo muturanye.,
Ubusanzwe amazi meza agaragaza ishusho y'uyarebamo,ariko kuri twe siko biri kuko iyo tukwirebyemo,dusanga twe twanduye bityo ishushoo yacu ntihure n'iyawe,mbese muri make,turagusebya imbere yawe n,abawe,.
Dufashe duhinduke,turifuza kuba nkawe naho kuba wowe ho ntibyashoboka ariko nibyo byari kuruta byose,nubwo umwuka twinjiza uba mwiza ariko uwo dusohora ukaba mubi,twe twifuza no kwinjiza uwo usohoye kuko wuje amahoro,urukundo,ineza,ubupfura no gusabanira bose,
Njye ndifuza kuba undi utandukanye n'uwo nahoze ndiwe,mbira ibyunzwe bidaturutse ku umunaniro cg se uburwayi bundi,ahubwo bitewe n'inkomanga inyima amahoro,nufasha kuba undi uremwe nawe,nzakwirahira iteka,
UWIHIRWE NI UGUFITE,TURAMBANE,DUFATANYE,TUZAHINDURA ISI,
"URI MUSEKEWEYA". |
70 |
Viateur Sindayigaya,Muganza ya Nyaruguru Thu, 14/Jul/2022, at 11.08 am |
Ngo wa mugezi uba hagati y'imisozi yacu nutubere intandaro yo kutugira abanyamahanga, inzira ica hagati y'urugo rwanjye nawe nibe impamvu yo gutuma twumva ko ntaho duhuriye,ubwo bihere aho turyane,tumarane dutandukanyijwe n'amazi n'inzira,twirengagize ubuvandimwe,isano iduhuza yatuma twunga ubumwe aho kuryana?,
Ndacyakubaza,wowe ushaka ko tutahana amazi,ukifuza umuriro ukajya kurahura hirya y'imisozi Kandi unciyeho ugasiga ncanye usize ndi Umuturanyi!,
Urifuza amazi yo kunywa,inyota ikugeze ahabi,ugahitamo kunywa ibiziba n'ibirohwa, kandi Umuturanyi wawe yavomye amazi afutse ameze neza, kandi yaratuye ku nzira ngo amare inyota abatambuka?,
Uti Mutanazi nabe icyitegererezo cyanjye,Bahizi akubere inshuti y'akadasohoka,wumve ko ibitekerezo bikubaka uzabivoma kwa Zaninka na Gafarasi, Kandi hirya yabo gato hicaye Gihana uhora aharaniye ko wowe nanjye twunga ubumwe,tukabagarira icyo dupfana,tucyuhiriza koroherana,ubwumvikane n'ubwuzuzanye?!
Have sigaho,wikomeza gutana no gutinda mu bidakwiye kandi nawe ubizi neza ko urwanya ukuri,ukazinzitiranya ibyubaka twese, nyamara mu kuryama kwawe,uratekereza ukumva ko amakosa ari ayawe ariko ukagira uti kuva ku izima ni ubugwari,
Birashoboka ko warwanya ukuri yego, ark ntuzabasha Kurwanya ingaruka zo Kurwanya ukuri,inkomanga iguhora ku umutima,ikidodo ni cyose, nyamara natwe ubwacu duhora twibaza ikiri kudutanya tukakibura,
Seruka utere intambwe,niwisubiraho ntawuzakunenga,natwe ubwacu turiteguye kongera gusabana no gusangira, urugendo turacyarufatanyije,ngwino tujyanemo twubake amahoro. |
71 |
LAURENT NSHIMIYIMANA, BURUHUKIRO, NYAMAGABE Thu, 14/Jul/2022, at 6.42 am |
Nanjye naraje,ariko nza narakererewe,naje imbere yanjye hari abandi,nza niruka cyane kugirango nshyikire ab'imbere, nyamara bo bakoresheje imbaraga nke mu nzira banyuze,
Ndicuza, ndicuza ko nahamagawe nkatinda kumva, ndicuza ko nanze kuyoboza nkayobagurika, ndicuza ko nanze kujyana n'abandi nkaza kugenda mbiruka inyuma,
Ngo uwitabye kare atumwa kure,ariko icyiza n'uko utumwe n'abakuru ashima ashingura agana iyo atumwe,yirinda kuruta ubutumwa kuko buba aribwo bw'ingenzi kurenza we "iyi niyo mpamvu":
Nshima ba Shema bumvise kare,bahamagarwa bakitaba karame, maze bakemera gutumwa,babaye nyambere mu kwemera ubutumwa bugoye, inzira z'inzitane kandi ziruhije,ibigusha,ibishuko n'ibisitaza bikiri byose,ariko bahitamo kugira bati "reka mvunike ariko abaje inyuma yanjye bazoroherwe n'urugendo",
Ba Muzatsinda bati nidufatanya n'abandi tuzatsinda,banze kuba ba Nyamwigendaho,bazirikana ko hari amajwi ari inyuma yabo abatabaza,maze banga kwinangira amatwi,baravuga bati nimuze tujyane,
Hirya gato ku umusozi iwacu twe ba Karemanzira twari dukomeje propaganda yo gusenya ibyiza byubatswe,kubiba urwango ruzira ishingiro,kwikoma abakora ibyiza n'ababiharanira, ndetse n'ibindi byishi bitanyuze,
Ni byiza ko nemeye guhinduka,yego nitabye ntinze ariko ngira nti ndaje,ese nawe turi kumwe?,cyangwa urakinangiye umutima, nanjye Batamuliza yampaye ubutumwa nkuzanira,kd umbabarire unyerere umanuka,kuko ndahamya neza ko urisanga waguye iyo wajyaga. |
72 |
UWIMANA VEDASTE,NYAMAGABE Sat, 09/Jul/2022, at 12.32 pm |
Mu ubuzima abanyarwanda twabayemo buri wese afite byishi byamushenguye umutima,Ibyadushegeshe bigatuma twicuza impamvu twabayeho,byatumye twanga ubuzima tukanagera aho dusaba Imana ngo ibusubirane,
Inzira zacu zajemo amahari,urukundo twakundaga abantu ruhindukamo urwango,...
byari bikwiye ko 2004 igera tukabona Umucunguzi,Uwomora ibikomere twagize,Uvura intimba twatewe n'amateka mabi twanyuzemo,uwongera kuturemamo icyizere cyo kubaho,akadusubiza urufunguzo rw'ubuzima,akongera gutumu njye nawe tumwenyura,tugasabana kd tukabana nta mbereka,
Byari bikwiye ko ubuzima bwacu bwongera kugarukamo ba Batamuliza,Abaduhoza imitima yagurumagamo urwango n'umwiryane,byari bikwiye ko twongera kubona abasaza beza nka Samvura batugarura ku gicaniro tugatora impanuro z'abakuru kandi zubaka kugirango amateka mabi twanyuzemo atazongera kwisubiramo ukundi,.
Ni urumuri twabonye tugomba gusigasira iteka,
Ni inyenyeri itumurikira dukwiye kwemera ko itugenda imbere,
Ni umucyo uzamurikira twe n'abacu bazadukomokaho kugirango icuraburindi twanyuzemo rizahore ari amateka,
Niheme u Rwanda kandi rwemane na Musekeweya we wemeye ko imitima yacu yongera kuvaho igihu cy'urwango. |
73 |
UWIMANA VEDASTE,NYAMAGABE Fri, 08/Jul/2022, at 3.50 pm |
Uwakotanye neza ni uwakotanye ahanganye no kurwana ikibi gihora gishaka gusenya ubumwe bwanjye nawe,
Uwahanganye neza ni uwahanganiye ko ukuri guhora gutsinda ibinyoma maze kubaho nta rwikekwe hagati yacu bigashinga imizi,
Uwize kurusha abandi ni uwize kumenya icyo bisaba kugirango umuntu abe afite amahoro,atekanye kandi atuje,ndetse n'icyo bisaba kugirango buri wese abone ibyo mu gihe byabuze.,
Umuvomyi mwiza ni uvoma agamije kumara inyota abo ahuye nabo bose akirengagiza ko amazi ye ashobora kuba yayavomye kure cyangwa se yamutwaye ikiguzi runaka kugirango ayagereho,
njye naw niba tutisanga muri ibi byiciro turacyafite byishi byo gukora,turacyafite urugendo rurerure rwo kugenda,turacyafite intambwe ndende yo gutera ariko dufite umutima wemera guhinduka,twisunge musekeweya atuyobore maze natwe ejo tuzirate ibyiza twavomye kuri Mumaragahinda,. |
74 |
LAURENT NSHIMIYIMANA, BURUHUKIRO, NYAMAGABE Fri, 08/Jul/2022, at 8.41 am |
Mu nzira y'inzozi turimo,iramutse isibamye abaje inyuma barayoba,aho turi uyu munsi si ahacu, ejo tuzahava haze abandi,ibyo dukora si ibyacu iteka,tuzabisigira abari inyuma yacu nabo bafatire aho tugejeje bakomerezeho,ese nituba twarasize dusenye aho kubaka,abaje inyuma bazahera kuki?,
Twaratojwe ntitwatora,twaratumwe ntitwatumika,twarigishijwe ntitwafata,twahawe urumuri,duhitamo kwisunga umwijima,tweretswe inzira, duhitamo guca mu bihuru!
Ese abari inyuma yacu badukurikiye,baratora iki mu byo twasize?, keshi inkuta twubaka ngo ziturinde umubabaro,rimwe na rimwe usanga arizo zitangira ibyishimo byacu,nyamara hirya yacu gato ba Muzatsinda baratengamaye kuko batojwe bagatora,baratumwa kd baratumika,
Ba Gasore ku urundi ruhande bakataje mu gusigasira urukundo,ineza, amahoro,koroherana no kumvikana mu umuryango nyarwanda ariko kubumva byatubereye ihurizo rikomeye?!
Dore inzira turazisibye,turi guhitamo kuba ba Zaninka,tukazana urwango mu bacu, aho twakabahuje ngo tuzasige barahurirana aho gutoberana,mfata ingamba none,hindura icyerekezo bigikunda,cya gitabo wandikagamo ibibi ukorewe gihindurire urupapuro wandikeho ibyiza byishi wirengagije wakorewe, kugirango abawe nabo bazatorere aho ugejeje,nabo bubakire abari inyuma.Tujyanemo
|
75 |
UWIMANA VEDASTE,I NYAMAGABE Thu, 07/Jul/2022, at 10.53 am |
Uwanze urumuri yisunze umwijima,ijoro riguye ayobewe iyo agana,arongera ati iyo mbimenya,amahitamo yanjye niyo ankozeho, inzira nanyuze imbanye ndende,none gukomeza biranze no gusubira inyuma biranze,nguye mu kangaratete ariko ndizize,twe rero ntidukwiye kuzagira ngo iyo tubimenya, dufite aho tuvoma kandi tukahavoma ibyizewe, dufite isoko imara inyota,intimba n'umubabaro kuri buri wese wemeye kugana ku iriba, imyanya 18 ishize twishimira iyo mpano twahawe, dufite Musekeweya utwigisha kubana,gusabana,gusaba imbabazi no kuzitanga, ndagira nti nta kindi dufite cyo kuzitwaza igihe umubano wacu n'abandi utagenze neza kuko dufite aho turahura uko dukwiye kubana neza na bose. |
76 |
UWIMANA VEDASTE,I NYAMAGABE Fri, 01/Jul/2022, at 4.09 pm |
Inzozi zabyaye inzira, inzira ikebura beshi, inzozi zirongera zihinduka impamo,ibyabonwaga nk'ibidashoboka,bibera urugero beshi ko bikunda,amashyaka meshi yabyaraga amahari ubu yubatse amahoro,urukingo rw'urwango rutangwa n'urukundo rwubatswe mu wa 2004,igihu cyari cyarakingirije imitima ya beshi kireruruka,mu maso yanjye nawe harongera haracya,abo twibarutse bavoma ku isoko y'ibyo natwe twavomye kuri wowe mugabo wemye mu guhuza umuryango MUSEKEWEYA IWACU,mu myaka 18 ibyasenywe byarongeye birubaka,ibyangiritse birasanwa,ibyazimiye byongera kugarurwa mubabonaga ko bidashoboka,icyabuze mu mitima y'abanyarwanda igihe kirekire byongera kwimikwa mur njye,wowe,we n'abandi "URUKUNDO IWACU", Yego nibyo,ndavuga ibyo nzi sinabitewe n'abandi, ndavuga ibyo mpagazeho sibyo numvirije, ndavuga ibifite gihamya mu maso yanjye nawe nzabisubiramo, umutima wanjye nawe urabihamya ushize amanga,nihasigasirwe ibyo Musekeweya yubatse iwacu i Rwanda,nibibungabungwe kd bitozwe abato kur twe, kugirango nabo bazabitoze abato kuri bo,maze ibisekuru n'ibisekuru bizahore biganira kubyo twarahuye iwawe kuva 2004 kugeza iherezo tutifuzaga kumenya. |
77 |
UWAMAHORO JOSEPHINE,MUSAMBIRA Fri, 17/Jun/2022, at 3.16 pm |
Imvura yakunyagiye ntiyanyagiye wowe ubwawe gusa,ahubwo yagwiriye beshi,ariko wowe uraterura uti ni iyo runaka yanterereje,urwango ruva aho ,wanga uwo mwizeranaga,uwo mwahanaga amazi n'umuriro muhindukana abanyamahanga kandi mbere uwazaga iwanyu yarahumurirwaga n'ubumwe bwabarangaga,ibyiza mwasangiraga wabihinduymo iriba rididibuza urwango,urarwimika,urarubagarira,urarwuhiraurarukuza ariko gusarura sinzi igihe ubikorera,sinzi niwa wenda wowe hari aho ukura inyugu yo kwigira mpemuke ndamuke,bintwaye iki,Rwango n'ibindi byishi ntarondora,hindukira,va ku giti dore umuryango,ngwino nawe urahure kwa Shema,uvome kwa Muzatsinda,unywere kwa Nyiranjishi,wisange mu umuryango nka mbere,karibu |
78 |
UWAMAHORO JOSEPHINE,MUSAMBIRA Tue, 14/Jun/2022, at 9.30 am |
Iyi nzira ni ndende,kugira aho ugera biragusaba kugendana n'abandi,ba Nyamwigendaho mu urugendo bakomeje gusigara inyuma kd kugerayo ntibiri kubakundira,abishyizehamwe nta kibananira,abisunze ba MUZATSINDA bakomeje gutsinda mu urugendo rwose,sinzi abari gusigara icyo batekereza,sinzi abakiri gutekereza ko bagomba kubaho bonyine bumva ko bazagera ku ntego,niba rero nawe utekereza nkanjye ngwino dufatanye naba Fillette,twunge ubumwe mu urgendo naba Gasore,niduhuza intambwe tuzagera aho twifuza kd tuzira amavunane. |
79 |
Nshimyumuremyi jean Pierre,akarere ka Gisagara Sun, 12/Jun/2022, at 12.24 pm |
Hari beshi birengagije kugendana namwe barayoba,abanze ko muganira,babitamo kuganira n'ababasbuka,bamaze kuboreka,bongera kwibuka ko uhari,abaguteye Umugongo bose wakomeje ku agenderera kugirango ubagarure mu bandi,tugiye kukuvuga imyato muri iyi myaka 18,byasaba kwicara tukareka ibindi twari duhugiyeho,tukinjira mu mateka tugugekerereza abandi,hari beshi twahinduye uburyo bwo kubaho kubera wowe,twongera kubana n'abo tutifuzaga twibwira ko ari babi,gusa muri make warakoze kuhaba ku bwacu,warakoze kubaho kubw'abanyarwanda,tuzishimira kukuganiriza ibisekuru n'ibindi kugirango bamenye ko uri Musekeweya. |
80 |
Uwamahoro josephine w'i Musambira Sat, 11/Jun/2022, at 1.01 pm |
2004====>2022,Uru rugendo ni rurerure,abagendanye namwe kugeza uyu munsi ni abahamya ba byishi babavomyeho inzira yose murikumwe,bamwe bati:mwatubereye isoko ivubura amahoro,aho tutayakekaga twisanga ubumwe ari bwose,urwango ruganzwa n'urukundo,umwiryane uranduka mu miryango aho twe twabonaga ko bitagishoboka kongera kubana,munyangire icika iwacu,ubumwe bwongera guhabwa icyicaro,igicaniro turongera turagikikiza tuvoma impanuro zari zimaze gukendera,ndagira nti byose ni ku bwanyu kuko,ba Shema baduteye ishema ryo kongera kwitwa abavandimwe,ba Muzatsinda badufasha gutsinda ibibi byatuganzaga,ba Batamuliza badufasha guhoza abo twari twararijije amarira adahora,abasekewe no kugira Musekeweya mu mitima yacu,ubu dusazwe ibyishimo no kuzahora tubirata mu bandi batarabamenya,kd tuzaharanira gukora ibishoboka byose kugirango nabo imitima yabo ifunguke bafungurire ba Hirwa,Kigingi,Nyiranjishi n'abandi natwe twavomyeho kugirango njye,wowe,we,bo na twese twubake u Rwanda ruzira urwango. |
81 |
Mukakalisa Donatha /Huye-Simbi Mon, 17/Jan/2022, at 12.52 pm |
Ndabasuhuje mwe mwese mudahwema gutega amatwi Rdo Rda mukamfasha kumva isomo ricaho kuwa gatatu no kuwa gatanu saa mbirina mirongo ine z'umugoroba!namwe muritegura ndabasuhuje amahoro y'Imana nabane namwe kdi mbifurije n'umwaka mushya muhire!mu bakinnyi navuga nde nkareka nde bose tubigiraho byinshi?gusa munsuhurise Kamurisa na mwarimu w'amateka Fabien turabakumbuye,Gihayima imbunda ivubura amahoro yayishyize he?Josiane we uti iminsi y'igisambo irabaze urabizi ko iba myinshi ariko igahimwa n'umwe!ndabona ibyawe bigiye ku karubanda maze ugaseba mwana wa mama uzaba uwande?ubwo Gasore azamenya ibyawe ku kazi bakabimenya Nyiranjishi asobanukirwa neza dore uzi kumujijisha,Gafarasi wari wiringiye nawe ko umuzi mwabanye mukanabyarana,uzaba uwande ko nkugira inama ijosi ukarinaga shoje nkumenyesha ngo wiringira ijosi rikambyara umwingo! |
82 |
UBWANDITSI BWA MUSEKWEYA Tue, 01/Jun/2021, at 9.23 am |
ITANGAZO:
BAKUNZI BA MUSEKEWEYA ! TURABASHIMIRA BYIMAZEYO UBURYO MUDAHWEMA GUKURIKIRA IBIGANIRO TUBATEGURIRA. TUNEJEJWE RERO NO KUBAMENYESHA KO URETSE AHO MUSANZWE MUKURIKIRIRA MUSEKEWEYA, TWANAFUNGUYE YOUTUBE CHANNEL, MUSHOBORA GUKURIKIRAHO EPISODE IGEZWEHO YA MUSEKEWEYA NDETSE N'INKURU YAKUNZWE KURUSHA IZINDI ARI YO YA SHEMA NA BATAMURIZA. JYA KURI YOUTUBE, WANDIKEMO : IKINAMICO MUSEKEWEYA OFFICIAL, UKORE SUBSCRIBE, UJYE UKURIKIRA IBICE BYOSE BYA MUSEKEWEYA DUSHYIRAHO. MU MINSI IRI IMBERE TUZANABAGEZAHO IBICE BYOSE BYA MUSEKEWEYA UHEREYE KU GICE CYA MBERE CYAHISE KUWA 26 GICURASI 2004.
UMVA MUSEKEWEYA KURI YOUTUBE, UTANGE IBITEKEREZO KU GICE WUMVISE, UNAYIGEZE KU BANDI UKORA SHARE, UZABA ARI UMUSANZU UKOMEYE UDUHAYE.
MURAKOZE
UBWANDITSI BWA MUSEKEWEYA |
83 |
HABARUREMA PATRICE,RUBAVU DISTRICT, Tel 0788436987 Wed, 26/May/2021, at 9.02 pm |
Nteruye nshimira musekeweya yo soko mvomaho maze ngashira inyota.
Ndagirango mbwire GASORE ko usorama ibimusumba yihanganira ibimutokoza.Mbivugirako Josiane yahinduye ingendo kd ari we wumvaga azaza yujuje ibyifuzo bya ZANINKA ugatererana umugore wawe Chantal,aho ko Gafarasi yongeye kwigarurira umutima wa Josiane,uzashobobora kwihanganira umukino bari kugukina?
Reka mbwire JOSIANE nti: <> mesa kamwe kuko iyo iminsi y'igisambo irangiye,uwagendaga yububa abonwa n'uwo atakekaga.
Ndasoreza kuri Kigingi mugira inama yo kureka kambare akita kuri MARIBORI kuko ibisa birasabirana. Ese ko wamwirengagije igihe yari agukeneye ugirango ubu ngubu niwowe akeneye. Cisaha make kuko siwowe muti n'urukingo.
Mugire amahoro n'amahirwe bituruka kuri Rurema we wahanze byose nyuma akabagabira Impano yo gusakaza amahoro n'ituze. |
84 |
UWAMAHORO JOSEPHINE,I MUSAMBIRA Sat, 06/Mar/2021, at 10.36 am |
Urwango rutagira ishingiro rwaraduteranyije,rutugira babiri kandi twarahoze turi umwe,ahu unyuze ndahakurikiza umuvumo n'umuriro kandi twarahoze dusabirana,nta cyiza nifuza ko cyaba iwawe kandi naw nuko,inzira zacu zabyaye amahare kandi turi abavandimwe,urugendo rwacu rwongeye kuba rurerure kuko tutakigendana ngo dufatanye intambwe kandi twendaga kugerayo,njye sinzi icyabiteye,nisanze tutakivuga rumwe ndatungurwa ariko ndanatangara,wowe rero uzi neza icyo twapfuye ndagusabye ngo wongere ungarukire tuganire,twiyunge turahurirane,duhane amazi,abageni n'umunyu,dusangirebyose kandi dutabarane iteka. |
85 |
MUKAKALISA Donata huye simbi Fri, 05/Mar/2021, at 12.35 pm |
Nongeye kubasuhuza mwe mwese bakunzi ba musekeweya namwe bakinankuru muraho?eeehh burya ngo indyarya ihimwa n'indyamirizi ndavuga Josiane na Zaninka ikindi kdi ngo inkuba ebyiri ntizitura mu gicu kimwe ngo n'ibihanga bibiriri ntibikwirwa mu nkono imwe!jyewe ibyanyu biranyobeye nshime nde ngaye nde?ahubwo Gasore natege umutwe! nshimiye cyane Maribori utarahemwe n'agahinda ahubwo agashaka ibisubizo kdi akaba ari kubisangiza abandi bafite ibibazo nkibyo yanyuzemo!naho SOSO we kumwigisha ndabona ari nko gutokora ifuku kuko ntasha kumva gusa Viki na papa we be gucika intege kuko nta rimwe ikibi kizanesha ikiza! |
86 |
MUKAKALISA Donata /huye/simbi Mon, 22/Feb/2021, at 12.03 pm |
Muraho?nongeye kubifuriza ibihe byiza mwe mwese bakunzi ba Musekeweya amahoro y'imana nabane namwe kdi turusheho kwirinda icyorezo cya covid 19 imgamba tuziziranyeho cyo nimumfashe tuzishyire mu bikorwa!mukecuru Zaninka uti ugiye wabona!burya uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera!umukazana wifuzaga uruta Chantal waba waramubonye Gaso iyo mbimenya burya ngo yari ijambo! wibutse ibitereko washeshe iyo uza kumva Chantal mbere y'igihe ntabwo urugo rwawe rwari gusenyuka ngaho gerageza ariko umenye ko amahirwe aza rimwe mu buzima wiruka k'ugusiga ,ugasiga ugusanga! |
87 |
NTIRENGANYA Maurice, Akarere ka Nyaruguru Sun, 21/Feb/2021, at 7.10 pm |
Ahazaza ni heza, ariko kugirango habe heza harategurwa, birasaba ko njye nawe dufatanya tukabigiramo uruhare, inzira ya wenyine iravuna kandi ikananiza, ariko igihe uzaba ufatanyije urugendo n'abandi uzagera iyo ugana utarushye,irinde kuba nyamwigendaho, irinde kuba Bahizi na Zaninka kuko abantu nkabo bafungiranye inzira zabo, bityo kugendana n'abagana aheza bibabera ihurizo, ngwino dusangire ibyiza, turwanyirize Ikibi hamwe, twubake ahazaza duhuje intego, tuzabigeraho kandi tuzatsinda. |
88 |
Uwamahoro Josephine, akarere ka Nyamagabe Fri, 19/Feb/2021, at 5.35 pm |
Muri Iyi si, uwababariwe ntashaka kubabarira abandi, uwagiriwe neza, ntashaka kwitura iyo neza abandi, uweretswe inzira, niwe ufata iya mbere mu kuyobya abandi, mbega isi?, mbega kutazirikana no kutibuka?, iteme nambutse nageze hakurya ndarica, nyamara sinagize umwanya wo gutekereza niba hari abandi bazaza bankurikiye bashaka kwambukira aho nambukiye!!!!, igihe kizaba kimwe nicuze, ariko se bizaba bigifite igaruriro?, ndahamya neza ko nzaganzwa n'ijambo rigira riti: iyo mbimenya, ese aho wowe ntuzaba nkanjye?, utekereze neza, ukore ibikwiye kandi ushoboye, aho kuzicuza nkanjye, uzishimire abo wagiriye neza ukibifitiye uburyo n'ubushobozi. |
89 |
Uwamahoro josephine, i Musambira Mon, 15/Feb/2021, at 7.32 am |
Nta munsi n'umwe tuzitega umusaruro mwiza uje ukomoka ku mbuto mbi zatewe, iyo ufumbiye umurama mubi, igisubizo kibivamo nuko usarura umusaruro mubi cyangwa ntunasarure kuko za mbuto birangira zitameze, bamwe bati ibyo mubiba nibyo muzasarura,twe turabiba urwango, turabiba amacakubiri, turabiba amacakubiri, ishyari n'ibindi bibi, ese umusaruro twiteze ubwo ni uwuhe?, ese ubwo ni ba Umuhuza bashya twiteze ko bazaturuka muri izo mbuto zacu?, ni ba Chantal naba Muhorakeye b'abanyarugwiro se twiteze ko bazakurikira abariho ubu?, ubirebe nawe umbwire, ubyigeho nawe usubize, ubitekerezeho nawe ufate umwanzuro ukwiye. |
90 |
Mukandayisenga Clementine, Akarere ka Nyamagabe Mon, 08/Feb/2021, at 7.23 am |
Umwe wasuzuguraga ubushize, niwe uri kwirukaho uyu munsi, umwe wimaga umwanya ejo, uyu munsi uri kumushakisha ukamubura, uwo wimye agaciro, uri kwifuza kukamuha bitagishobotse, igihe byose byari bigishoboka kuri wowe, ntiwigeze umenya ko kubaho ari ukubana, Kubana neza ari ukubana mu mahoro, hari aho umaze kugera ubona ko ubushobozi bwawe ari buke, wisunze ubw'abandi, usanga waritandukanyije nabo, uyu munsi wa none ukeneye ko bakumva, nyamara wowe ntawe wigeze wumva, ufite isomo rinini ryo kwigisha abandi, ufite impanuro watanga kubataragera aho ugeze, bafashe rero batazayoba nkawe, ahubwo bo bazabashe kuyobora abari inyuma. |
91 |
Uwamahoro josephine, Musambira, Kamonyi Mon, 08/Feb/2021, at 7.15 am |
Uri umwubatsi niyubake ibiramba, umuhinzi nahinge kd abibe neza kugirango umusaruro uzabe mwiza, abacuruzi nimucuruze ibyujuje ubuziranenge kandi muharanire ubunyangamugayo, hanyuma rero ikiyongera kuri ibi byose mukora, nimubikorane urukundo, muharanire ubumwe, murangwe n'ineza kugirango namwe mube ababibyi b'amahoro kandi bayaharanira hose, bayageza aho ari make, babasha kwitangira abandi kandi bumva ko nta mahoro, ibyo dukora byose bitagerwaho, duharanire gutera ikirenge mucya ba Gakwaya, Duharanire itsinzi twigira kuri ba Muzatsinda, ikindi twirinde kugamburuzwa n'ubuhemu ndetse n'ikibi, ndiyumvamo ko vuba aha tuzabyinana itsinzi naba Batamuliza, Shema n'abandi beshi nkabo. |
92 |
Uwamahoro Josephine, I Musambira Tue, 02/Feb/2021, at 7.04 am |
Utwariye urumuri abandi, umurikiye imbaga nyamwishi kandi baragendera ku ntambwe z'ibirenge byawe, uririnde rero, irinde kurangara no kuba umupfayongo, irinde icyatuma uyoba kuko nawe wayobya beshi, irinde icyatuma utsikira ukagwa kuko nawe wagusha imbaga, uharanire kuba umunyamutima n'umunyamurava, uharanire kureba kure kugirango abo umurikiye bazagereyo amahoro, wisunge kandi wigire kuri ba Muzehe Muzatsinda, bazakuvungurira ku ibango ry'ibanga bakoresheje kugirango tube aribo dufatiraho urugero rwiza uyu munsi n'ejo hazaza, komeza kuba umunyamutima. |
93 |
RUKUNDO MANZI JONATHAN AKARERE KA GAKENKE Sat, 30/Jan/2021, at 9.46 pm |
Nukuri ndagaya soso ,uri umwari mwiza ufite ejo hazaza heza ,ufite kugera kuntego zawe ,ukeneye kugera kuri byinshi wifuza ariko mbona ntanakimwe uzageraho utavuye kubiyobyabwenge byose wazabibura ,yaba ubuzima bwiza ,umucon'uburere byose ubifite mubiganza byawe natwe nkurubyiruko bagenzi bawe duhangayikishijwe nawe pe gira vuba wikosore igihe kitararenga kandi wongere wisanzure mubandi erega baragukunda |
94 |
UWAMAHORO JOSEPHINE,MUSAMBIRA Sat, 23/Jan/2021, at 7.54 am |
Ababyeyi gito,abo tubana nabo,tukirirwana abo,ariko ntibivuze ko kuba baba kandi bakagwa gito atwe dukwiye gutora iyo mico yabo,ntibivuze ko imico yabo yose tuzayivoma bityo natwe tukagira ngo dukora ibyo mutwereka,oya,ibyiza byabo tuzabitore hanyuma ibibi tubyirinde kugirango twe tugaragaze itandukaniro nabo,twe duharanire ko ubumuntu bwacu buganza kugirango kuba umuntu kwacu bishingire ku ubumuntu butugaragaraho inyuma n'imbere,umbere icyerekezo wowe wamaze guhitamo ibikwiye kugirango nanjye nzabone uko nyobora abandi. |
95 |
NSHIMYUMUREMYI JEAN PIERE,AKARERE KA GISAGARA Fri, 22/Jan/2021, at 9.08 am |
Uwaguhaye ubuzima si uwakwibarutse gusa,wa wundi ukwifuriza amahoro,umwe ukwifuriza umunsi mwiza,umwe uhora yishimira ko umeze neza kandi utekanye uwo nawe ari mu baguhaye ubuzima,hari umujyanama wawe wa hafi,hari wa mugenzi wawe utabaza akaza yiruka,hari umwe ugusekera adasekana imbereka ndetse n'abandi,ariko se kandi umwe wumva ariko utarabona we umuha gaciro ki?,ni uwuhe mwanya umugenera mu ubuzima bwawe?,ese aho ntiwumva ba Rutaganira ukumva ko ari imikino baba barimo?,ndagirango nkubwire ko dufite abajyanama beshi kandi batwifuriza ineza baba abo tubona n'abo tutabona hafi yacu ,abo twumvisha amatwi ariko tutarabona isura,tubumve ariko dushungure kuko ibiryohera amatwi byose siko byubaka,iga kumva no gutekereza hanyuma wanzure utari bwicuze. |
96 |
DUSHIMIYIMANA OLIVIER,AKARERE KA NYANZA Fri, 22/Jan/2021, at 8.03 am |
Ni iki ukuramo mu ubutumwa uhabwa,uyu munsi ubona impanuro nshya,ejo wahawe impanuro nshya,ejo nabwo uzabona inama nshya,ariko se ukuramo iki?,njya numva abakuru aribo bavuga ibyo guterera agati mu ryinyo,ese aho nawe ntiwaba ubarirwa muri abo?,ba Muzatsinda bari hano ku bwacu,batubereyeyo kandi barara bahangayitse kuko babona ko batubwira ntitwumve,ese ko ibyo batubwira bitagombera ikiguzi runaka usibye kubatega amatwi gusa,bitunaniza iki?,nyamara hari igihe kizagera tugatangira kugira duti,Nyagasani iyi nkongoro uyindenze,uharanire kutazaba muri abo,urakoze kubyumva. |
97 |
Ishimwe Diane,Akarere ka Nyamagabe Fri, 22/Jan/2021, at 7.56 am |
Bimenye neza kandi ubisangize abandi kuko Birahebuje :nibyo byiza bibaho kuruta ibindi, nibwo bwishingizi nyabwo burenze ubundi bwose bubaho, kuba mu umuryango utuje kd utekanye nicyo cyiza nasanze gihebuje mu ubuzima, ngiyo impano nabonye mwaduhaye iruta izindi hano I Nyamagabe ndetse no mu Rwanda hose, kuba mwarubatse umuryango utibona mu ndorerwamo y'ikibi nibyo byiza twari twarabuze kuva kera none mwabituzaniye ku Ubuntu, ndashima kuko mwaduhaye ubumwe buzira gutana ukundi, ubwiyunge bwunga abanyarwanda bose, nimukomeze umusingi nk'uwo kuko wibonwamo na twese.,Turakazanya duterura duterana intambwe igana imbere kandi twizeye ko tuzashyika iyo tugana nidukomeza guhuza imbaraga,umutima n,ishyaka kandi tukiyumvamo ubumwe no gukorera hamwe. |
98 |
Ishimwe Diane,Akarere ka Nyamagabe Mon, 18/Jan/2021, at 1.22 pm |
Bimenye neza kandi ubisangize abandi kuko Birahebuje :nibyo byiza bibaho kuruta ibindi, nibwo bwishingizi nyabwo burenze ubundi bwose bubaho, kuba mu umuryango utuje kd utekanye nicyo cyiza nasanze gihebuje mu ubuzima, ngiyo impano nabonye mwaduhaye iruta izindi hano I Nyamagabe ndetse no mu Rwanda hose, kuba mwarubatse umuryango utibona mu ndorerwamo y'ikibi nibyo byiza twari twarabuze kuva kera none mwabituzaniye ku Ubuntu, ndashima kuko mwaduhaye ubumwe buzira gutana ukundi, ubwiyunge bwunga abanyarwanda bose, nimukomeze umusingi nk'uwo kuko wibonwamo na twese.,Turakazanya duterura duterana intambwe igana imbere kandi twizeye ko tuzashyika iyo tugana nidukomeza guhuza imbaraga,umutima n,ishyaka kandi tukiyumvamo ubumwe no gukorera hamwe. |
99 |
UWAMAHORO JOSEPHINE,MUSAMBIRA Sat, 16/Jan/2021, at 11.12 am |
Akanigi kawe waragataye,iyo wakanigizaga karakuberaga kd ukizihirwa,warambaraga tukanyurwa kandi ugatambukana ishema,aho wagataye ntiwigeze wifuza kujya kugashaka,ntiwigeze ubabazwa n'uko wagataye ahubwo wumvise ko ari ibisanzwe,nyamara kari gafitiye beshi umumaro kandi kari ak'ingenzi,gashakishe rero wongere ugatunge,gashakishe wongere ukambare,gashakishe wongere wizihirwe kandi uberwe nka mbere,ako kanigi kakuberaga ni umuco mwiza wagiraga,ni urukundo rwakurangaga,ni ineza yakugengaga,ni umubano mwiza wagiranaga n'abandi,utaye akanigi kawe kd ari ak'ingenzi. |
100 |
Ntirenganya Maurice,Akarere ka Nyaruguru Sat, 16/Jan/2021, at 10.53 am |
Amabwire twumva tukayaha umwanya akeshi niyo adusenyera ingo,nyuma hakazagera igihe cyo kwicuza tutagifite ibisubizo,inzira twishimiraga kunyura zikadutera amahari,aho twishimiraga kwicara tukaharebesha ijisho rimwe,ibyadushimishaga byose bikatubera ibyo kutubabaza,ibyo twishimira guha agaciro akeshi biza tubihubukiye,ibyo tutahaye umwanya wo kubitekerezaho,ejo bikaturiza,dukwiyev rero gushishoza mu myanzuro dufata,dutekereze kabiri mbere yo kwanzura kandi tumenye ko akeshi imyanzuro yacu igira ingaruka ebyiri,twirinde rero ko imbi zizaruta ubwishi inziza.
|
101 |
Ntirenganya Maurice,Akarere ka Nyaruguru Mon, 11/Jan/2021, at 8.14 am |
Ntiwigeze uyoba kubw'abandi,ahubwo wowe ubwawe ni wowe wiyimye icyerekezo,imigambi y'abandi kuri wowe ni myiza,ariko wowe ubwawe ni wowe wiyimye amahoro kugeza ubwo inzira zawe zisibangana,wishyizemo abandi kubw'ibikorwa byawe bibi,wibwira ko abandi bakwanga nyamara imigirire yawe mibisha niyo ituma batakwiyumvamo,nuhinduka muri wowe ukareka ibyo ubamo uzabona ko nta rundi rwango bagenzi bawe bagufitiye,reka kuba Zaninka mu umutima,ube Muzatsinda mu bikorwa,uzagarukirwa na bose. |
102 |
MUKANDAYISENGA CLEMENTINE,AKARERE KA NYAMAGABE Sat, 09/Jan/2021, at 2.18 pm |
Yego urihebye,nibyo koko uranahangayitse,nyamara wabwiwe keshi ngo ntukumve amabwire,wowe rero wabirenzeho ukurikiza ibyo ubwiwe,ubyakira utanashunguye none ingaruka zitangiye kukuzaho,uwagushutse nta kibazo afite aratuje kandi aracyakomeje no kukujya mu matwi,wowe uti iyo mbimenya???,ese kwisubiraho birashoboka?,ibyo ni wowe ubizi,ntiwigeze umenya kandi ngo uzirikane ko icyizere ari nk'amazi,iyo amenetse atayorwa,wari umugabo mwiza,wumva kandi akajya inama,ugira inama kandi akanazigisha,none ubu n wowe nyobewe iyo bigiye,yaragukunze wowe umwereka ko utakimukeneye none ubu umeze nk'uwiruka inyuma y'umuyaga,iherezo ni irihe?,harya ubwo twe turi shyashya aho ntitwiganjemo ba Gasore?twisuzume turebe neza,twisubireho amazi atararenga inkombe kuko twazicuza bitagishobotse. |
103 |
UWAMAHORO JOSEPHINE,MUSAMBIRA Sat, 09/Jan/2021, at 2.04 pm |
Twese twanyuze inzira imwe,yego twarashyitse iyo twajyaga,ariko nyuma yabwo intekerezo zacu ntabwo zakomeje kuba zimwe,twagiye turi umwe,duhuje ibitekerezo ,ariko mu kugaruka ntitwagarukanye imyumvire imwe,bamwe barahanuwe barumvira kandi barahinduka,abandi twakomeje kwinangira imitima,ndabona ba Ruvubura biyemeje kuba abantu bashya,ariko ku urundi ruhande ndabona nabamwe muri twe tukiri babandi,ese tuzahindurwa n'iki?,tuzategereza bande se ngo dukunde twumvire?,ni ba MUZATSINDA bangahe dukeneye ngo dukunde twumvire?,umbwirenawe igkwiye kugirango dukunde tube abantu. |
104 |
Ntirenganya Maurice,Akarere ka Nyaruguru Sun, 03/Jan/2021, at 10.51 am |
Mu nzira tunyura akeshi turayobywa,rimwe na rimwe ibigusha bibi byishi,ibitsitaza bikatubana inzitizi,iyo dusanze imitego mu nzira tugira impungenge zo gukomeza kugana imbere kuko akeshi tuba twibwirako aho tujya ariho habi cyane kurusha aho tuvuye,icyo tuba twifuza rero ni ukubona abadufata ukuboko,abaduhumuriza kandi bakatwereka ibyiza biri aho tugana,mwe mwagezeyo tubifuza keshi,tubakenera cyane kandi tukumva twarangwa no guhorana namwe,erega nimwe muzatubera abahuza n'abaduca intege,bityo tugafatanya urugendo duhuje intego,Ndabihamya ko hamwe namwe tuzatsinda,ndahihamya ko hamwe namwe tuzagerayo,ndabona itsinzi imbere kandi imbuto zayo ziri kuduhumurira turi beshi. |
105 |
UWAMAHORO JOSEPHINE,MUSAMBIRA Sun, 03/Jan/2021, at 9.01 am |
Uwari inshuti wamuhinduye umwanzi,uwari umuturanyi wamuhinduye umunyamahanga,ariko igikomeye nuko nawe utamenye ko uwo wari we yahindutse ubu ukaba uri undi wundi bityo ukanahera aho uvuga ko abari abawe bahindutse,erega ni wowe ntandaro ya byose,ni wowe mbarutso yo kutabana neza n,abari abawe ,ni wowe kibazo mu bandi kandi ni nawe ukwiye gushaka igisubizo,dore 2020 irarangiye,dutangiye undi mwaka kandi utandukanye n'uwo tuvuyemo nawe rero tandukana n'uwo wabaye we mu mwaka dusoje,hinduka kandi uhindure imigirire,ingiro,n'imvugo,ubuzima buratugoye ariko ikibazo ntitumenya ko butugora kubera twe,hindukira rero,garuka kuko nturarenga,subira inyuma kuko nturagera kure,ongera ugirire ikizere umuturanyi,ongera wubake ubucuti hamwe n'abawe kandi ushake n'abandi'ndagusaba ko mbere na mbere ubanza kubaka ubucuti nawe ubwawe muri wowe nyuma ubone guhuza n'abandi,ngutegereejo impinduka kandi nziza,yewe kandi tukwemereye ubufasha twe naba NYIRANJISHI kandi nutwemerera tuzafatanya gusigasira umujishi,zirikana ko insigasiramujishi ari imbaraga z'abahetsi. |
106 |
MUKANDAYISENGA CLEMENTINE,AKARERE KA NYAMAGABE Sun, 03/Jan/2021, at 8.44 am |
Beshi duhagaze ku irembo turakomanga,dutegereje ko isaha ku isaha twafungurirwa tukinjira ,bityo tugahuza n,abandi ibiganiro byubaka kandi bakatwungura inama nyishi z'ubuzima kuko bo bafite aho bageze,ku irembo turi dufite amatsiko meshi yo kugeramo imbere,dufite byishi twibaza kd dukeneye gusubizwa n'abarimo imbere kuko nibo bafite ibisubizo by'ibibazo twibaza,beshi dukeneye kumenya ese ni gute Muzatsinda yabashije gutsinda ibigeragezo by'ubuzima akaba abashije gusaza atanduranyije?,ni gute RUTAGANIRA yagamburuje umutima wo kugira nabi no kwanga abo badafitanye ibibazo ,ubu uyu munsi akaba ari mwizerw ,mugiraneza kd akaba uwo kwiyambaza mu bikomeye aho natwe tumushaka ariko tukabangamirwa no kuba tutarinjira?,ni umuryango ufunganye,ni inzira ndende kd ni umunaniro mwishi byose byabaranze kugirango mwinjire,ariko natwe twizeye ko iyi 2021 iradusiga mu nzu aho tutazongera gusiganuza uko ubuzima bwa BATAMULIZA,SHEMA,CHANTAL,VIKI n,abandi babayeho kuko tuzaba twicaranye nabo,nimuduhe ikaze natwe tugabe amahoro. |
107 |
MUKANDAYISENGA CLEMENTINE,AKARERE KA NYAMAGABE Mon, 07/Dec/2020, at 9.12 am |
Warakosheje biri keshi,wahemukiye beshi kd ubigira keshi,ikiruta ibi byose nuko ibyo byose wabisabiye imbabazi ukazihabwa,urakomanga urakingurirwa,urafunguza uragaburirwa,amazi usabye bakwiciye inyota uko bishoboka,ibikenewe bishoboka byose warabihawe ariko kuri wowe nuko utazirikana,amahitamo yawe ya buri munsi ni mpemuke ndamuke,ni nzicuza kandi nzihana nyuma,uri ntacyo bimbwiye,ibyo ukora byose bgira ingaruka ku bandi,ibyo ukorerewe bibi birakubabaza kd ukabigaragaza,ese ko twese dushaka kuba ba ZANINKA turi beshi aho nitugira abo dukenera,twifuzaho ubufasha ntituzababura?,ngo akebo kajya iwa mugarura,umunsi twagerewe muko tugereramo abandi tuzabyakira dute?,umbwire nawe dusangire ibitekerezo ark duhuze no kubona umwanzuro. |
108 |
DUSHIMIYIMANA OLIVIER,AKARERE KA NYANZA Fri, 04/Dec/2020, at 2.46 pm |
Ni umuturanyi,niwe utuye mu irembo iwanjye,niwe dukwiye guhana amazi,guhana umuriro,gutabarana yewe ndetse no gufashanya mu zindi nkingi zose z'ubuzima,dore rero ntitubanye neza,turashihurana buri munsi,turaryana tukabana nk'inama n'ikirura,aho usanga dupfa ibidakwiye,icyakaduhuje kiradutanya,icyakatubereye umusingi w'ubumwe nicyo kitubereye ikibazo,dukwiye inama,dukwiye abatwegera,dukwiye ba BATAMULIZA bo banyuze mu bibazo byishi bitandukanye kugirango badufashe,duharanire kuba abaturanyi beza bahana byose kugirango n'abandi bazaze kutwigiraho,ntibikwiye ko imvugo iba ingiro ngo "UMUTURANYI MUBI,ARUTWA CYANE N'IKIGUNDA". |
109 |
NSHIMYUMUREMYI JEAN PIERRE,AKARERE KA GISAGARA Thu, 03/Dec/2020, at 9.30 am |
MU isi igoye mu minsi ya none,aho urukundo ubumuntu bigenda bikendera,ishyari,inzangano n'ubugome bifite intebe,urambere uwo nisunga,mu isi igoye,mu minsi ya none aho ntawunezezwa n'umugisha wundi no kujya mbere bikaba bigoye,urambere uwo nifuza nyabusa,umbere imfura,njye nkwirahira nishimire kubaho,ni wowe nshaka ko umfata ukuboko,ni wowe nshaka ko unyobora kuko uzatuma mbaho nseka,mbera inshuti nziza,unyibagize amaruhe y,iyi si nkwigireho ibyiza ninjya nkureba nibonere ijuru ku isi,ndifuza ko nanjye umpora hafi ukanyobora nkuko wayoboye abasaza b'ibihe byose nka MUZATSINDA,SAMVURA n'abandi kugirango nanjye nzirahirwe nkuko tubirahira none,ndakwifuza mu gitaramo,mu urugendo no mu bikorwa byawe kugirango ibyanjye byose ubibemo kandi ubiyobore,niba ba Batamuliza batubereye ku uruhembe,ni gute twe tutabafatiraho urugero rwiza?,mba hafi tujyane. |
110 |
ISHIMWE DIANE,AKARERE KA NYAMAGABE Thu, 03/Dec/2020, at 7.57 am |
Ariko mu urugendo rwawe ugenda wibaza byinshi,uti ese nzagerayo?,uti ese hari abandi bagezeyo?,uti ese abagezeyo bamerewe bate?,ni koko birakwiye ko utekereza cyane ubwo uri mu urugendo,umunsi wasohoye ibitekerezo byawe ukabibwira abandi nibwo uzatangira kubona inama zitandukanye,hari abazakubeshya,abakuyobya,abazakubwiza ukuri,ndetse n'abazakumvia ubusa,ariko njye hari abo nakurangira uzasobanuza cyangwa se ukayoboza kugirango utayoba cyangwa se ukabeshywa,bikagera aho bituma ucika intege,hafi yacu hari ba RUTAGANIRA birinda kagambirira ikibi,hari ba MUZATSINDA bahora biteguye kutwumva no kudusangiza inama nyinshi z'ubuzima kandi biri namahire kuko badusangiza ibibagaragaraho imbere n'inyuma,dufite ba Batamuliza ku umusozi iwacu batuba hafi uko bikwiye bakadufasha kubaka no kuyobora imvamutima zacu kugirango intego zacu zigerweho,tuyoboze aba rero,tuganire nabo cyane,tubasangize ibyacu nta mbereka tuzagera aho twifuza. |
111 |
BENESE Epimaque(IRUTSIRO) Fri, 27/Nov/2020, at 1.30 pm |
murahoneza barimudukunda ndavuga musekeweya itwigisha kubanamumahoro nokungubumwe muribagenzibacu natw'ubwacu.mwe mwigishimitima yasobetswenurwango igakira.turabashimiye mukomerezehe inyigishozanyu ziratwubakaaaaaaa.......(BENESE Epimaque) IRUTSIRO |
112 |
Uwamahoro Josephine w"I Musambira Mon, 02/Nov/2020, at 5.43 am |
Ubu buzima tubamo nabwo ni inzira y'ibihe, bwuzuye ibyiza n'ibibi, ababi n'abeza, abahemu n'abagiraneza, bityo iyo ukusanyije ibyo byose, mu umutwe umwe w'igitabo ukazawita inzira y'ibihe,iki gitabo gisomwa na beshi kuko bisanga ibyo basoma aribyo babamo ariko ikiba kigoranye ni uguhindura ibibi basangamo ngo maze hasigaremo ibyiza, imibanire yacu hano ku isi ntiwayibonera igipimo, umunzani wayo nawo ubanza wahengamira uruhande rumwe, nawe urumva ko urw'ibibi ruzaruta uburemere urw'ibyiza, ese umushoferi w'ubu buzima ni inde?, niba hari ubutwaye ari kubuyobora ahadakwiye, niba kandi buri wese ariwe muyobozi w'ubwe twagakwiye kwigira kubabashije kubuyobora uko bikwiye bakagera aho bajya batayobye cyangwa se ngo bagonge, hari abatabarutse ari inyangamugayo, abakiriho bo kwigiraho, ndetse hakaza n'abato bo kwigisha, wirinde rero ko uzigirwaho ikibi kandi hari ibahasha yuzuye ibyiza wagakwiye guha ku bato. |
113 |
Nshimyumuremyi Jean Pierre, Akarere Ka Gisagara Fri, 30/Oct/2020, at 5.24 am |
Yibwiraga ko azi ubwenge kurusha abandi, ni koko burya ngo utazi ubwenge ashima ubwe, yanze impanuro z'abakuru,abamugiraga inama abima amatwi,abamushuka bamubeshya abaha umwanya, abamuyobya abaha icyanzu, icyuho cyiza kubamunanizaga, yibwiraga ko ariwe muntu wenyine ukora ibikwiye, nyamara ba muzehe Munyemanzi bari baturanye ku umusozi bakamwereka ko hari ibyo akwiye gukosora akarenga akagira ati mwe muri abakera ntimuzi ibigezweho basaza, yirengagizaga ko uraganiriye na se, adashobora kumenya impanuro sekuru yasize mu umuryango, Ba Muzatsinda bati mwana wanjye uri mu biki, nawe ati ibyanjye ndabizi kandi nzabyimenyera, ese ko igihe cyaje kugera akifuza kuganira n'abo yimye umwanya, ni kuki wowe ushaka kubanza kunyura mu nzira yanyuzemo kandi ubizi neza ko yabanje kuyoba?, wowe nyura inzira igororotse, wegere abakwiye muganire, wisunge abakuru baguhanure maze nawe ejo uzaganirize abagukeneye kandi ubavungurire kubyo wungukiye ku bandi, singuhannye ahubwo ndakuyobora nkuko nanjye nayobowe bikamfasha. |
114 |
Mukandayisenga Clementine, Akarere ka Nyamagabe Fri, 30/Oct/2020, at 5.23 am |
Uwanyereye amanuka yishe urugendo kuko yaguye iyo yajyaga, icyongeyeho nuko yananiwe kwiyegura aho yaguye kuko yari afite byishi bimutsikamira aho ari, yatinze kubona abamwegura akomeza kwigaragura muri cya cyondo ariko ni byiza ko aho yegukiye yahavuye yiyemeje, niwe Samson wanyereye keshi ariko ubu asigaye afite umuhanda mwiza yaharuye utazongera kumugwisha ukundi, niba Gakwaya bageze kure habi habaho, ariko ubu nibo bantu ba mbere bo kwizera, inama nziza batanga,urugero rwiza baduha, ibitekerezo byiza byubaka, bakaba kandi aribo muyoboro mwiza turahuriramo urukundo, ubufatanye, koroherana no gusaba imbabazi, nawe wikwigira nyamwigendaho,egera abandi muhuze, mufatanye kandi mwubake amahoro yo shingiro ry'ibindi byiza byose twifuza kugeraho. |
115 |
NTIRENGANYA Maurice, akarere ka Nyaruguru Thu, 29/Oct/2020, at 5.07 am |
Sinarinzi ko inzira zacu zabyara amahari, ndabyibuka nkababara iyo nibutse amagambo twabwiranaga yerekeye urukundo, iteka nibwiraga ko uzahora uri Gasore w'ingiro nziza namenye kera, nibwiraga ko uzahora uri Gasore umpesha ishema mu bandi, uzahora uri umugabo nishimira ko ndusha abandi, uzampanagura amarira yose narize ntarakubona, nibyo koko ngo ibihe bihi ibindi ariko ikibazo nuko ibyacu byahaye ibyo ntatekerezaga, isaha ya buri muntu koko ngo igerera igihe, ndabyibuka ko ku umusozi aritwe twaratwaga mu kubana neza, beshi batwigiyeho byishi, urugo rwacu rwabereye ishuri ryiza abakijya mu urukundo, igihe gito twabanye twari intangarugero muri beshi, ariko se ubu turigisha iki ab'uno munsi?, kubaho burya ni byiza gusa iyaba hahoraga umunezero, hari byishi biduhangayika gusa tujye twihangana, buri gihe mba numva ndiho ntariho ariko nkagira ba Batamuliza bantera imbaraga, abagikundanye nimwirinde guhemukirana, nimuharanire gutsinda ibigeragezo by'ubu buzima kandi mwirinde kuzatatira indahiro, murahore muri intangarugero mu bandi. |
116 |
Ishimwe Diane w'i Nyamagabe Thu, 29/Oct/2020, at 5.06 am |
Ibyo watoye nk'umuco sibyo byari bikwiye, ibyo wahaye agaciro mu ubuzima nabyo byabaye amahitamo mabi, abo wahisemo ko mugendana mu urugendo warabahubukiye none ubu ibyishi ubayemo muri ubu buzima urimo birangwa no kwicuza, ntiwagishije inama kandi abajyanama bari bahari, mu urugendo ntiwayoboje kuko wibwiraga ko uzi icyerekezo, wafashe ibyemezo byishi utabyizeho uko bikwiye none ubu uragira uti iyo nitonda, burya ngo intamenya yaririye ku umuziro kandi uwakuze atabaza, yashaje atamenye, ngiyo impamvu wabaye Bahizi, ugahora uhiga ibibi ariko wowe wibwira ko ari byiza, wabaye ikivume kandi wari uw'agaciro, uvuka mu beza ariko wowe uba mubi, ariko inama nziza nuko abakigutegereje ngo bakwereke inzira bahari, niwemera ko muganira ugaca bugufi ukabatega yombi, ibyari ibigoranye kuri wowe bizabona ibisubizo kandi nawe unyurwe nk'abandi, ugendanye n'abakwiye kandi uganire n'abagira ibyo bakungura mu ubuzima bwawe. |
117 |
Ubuyobozi bwa MUSEKEWEYA Mon, 26/Oct/2020, at 1.06 pm |
Itangazo : Turamenyesha abagenewe ishimwe ry'icyumweru muri aya mezi abiri ashize, ko bazaza gufata ibihembo byabo kuri uyu wa 3 saa yine aho La Benevolencija ikorera ku Kacyiru. Tuboneyeho gusaba abazaza ko batwoherereza numero ya Tel bakoresha, kugira ngo tubatelefone tubarangire neza. Numero mwayohereza kuri 0788803816 cg mukayitwandikira hano ku rubuga. Murakoze. |
118 |
Ubuyobozi bwa MUSEKEWEYA Mon, 26/Oct/2020, at 1.06 pm |
Itangazo : Turamenyesha abagenewe ishimwe ry'icyumweru muri aya mezi abiri ashize, ko bazaza gufata ibihembo byabo kuri uyu wa 3 saa yine aho La Benevolencija ikorera ku Kacyiru. Tuboneyeho gusaba abazaza ko batwoherereza numero ya Tel bakoresha, kugira ngo tubatelefone tubarangire neza. Numero mwayohereza kuri 0788803816 cg mukayitwandikira hano ku rubuga. Murakoze. |
119 |
Uwamahoro Josephine w'i Musambira Sat, 24/Oct/2020, at 7.52 am |
Nanjye ndi inyuma yanyu mwisiga, murakataje mutera intambwe ariko ndabakurikiye, si njye wifuza gusigara mu gikombe cy'ibibazo, si njye wifuza gusigara nigunze kandi naramenye aho ibyishimo biri, si njye uzasigara nyoboza kandi narabonaga icyerekezo muganamo, uwo mugabo musanga nanjye naramumenye, uwo muyobozi mwishimiye nanjye naramubwiwe, uwo mujyanama uhiga abandi nanjye ndamukeneye, iryo tara ryaka mushaka guhorana mu ntoki nanjye ntiryangwa nabi, uwo Musekeweya ugaba amahoro twamumenye twese, icyifuzo ni ukumusanga kuko nawe yiteguye kudusanganira,urugendo rw' umwe ruravuna ariko iyo ujyanye n'abandi ushyika utananiwe kandi wishimye. |
120 |
Ishimwe Serge Valentin, Nyarubaka, Kamonyi Sat, 24/Oct/2020, at 7.51 am |
Twahuye ntakuzi, turaganira bishyira kera, nkubwira ibyanjye nawe uremera uranyumva, nyimara kukuganiriza byose numvise nduhutse mu umutima, ikiniga nari mfite kiragabanuka niyumvamo impinduka, wambereye injishi y'intangiriro y'ubuzima bwanjye, kurya witwaga Nyiranjishi wemera kumbera urufatiro rw' umukeka nabohaga, nabaye indatwa ntojwe nawe, aho nyuze ndaratwa kandi naravumwaga, ni wowe Nyirandatwa nari narabwiwe kandi nanjye niyemeje gufasha abandi nkuko nafashijwe, akebo nagerewemo nzagakuba kabiri mfungurira ku bandi, agaseke ko kazahora gafunguriye buri umwe wifuza kumenya uko uwari yarabaswe n'ikibi, yabaye uwo beshi bashimira imyifatire ye. |
121 |
Uwamahoro Josephine, Musambira, KAMONYI Tue, 20/Oct/2020, at 5.45 am |
Ibanga ni umutima, mwebwe mukiri bato twiganirire rungano, reka iteka tujye tureka kuvuga ngo ejo,ejo, ejo..., kubera yuko aho hantu ntihajya hagera, twabyirutse tubwirwa ko akabando k'iminsi gacibwa kare kakabikwa kure, urbanza ariko kuri kwari guhari, ariko uyu munsi nasanze ka kabando koko kagicibwa kare nkuko byahoze ariko ntikabikwe iyo kure ahubwo kagahita kitwazwa ako kanya, wirindira kukabika hato utavaho unibagirwa aho wakabitse maze ejo ugasanga katoye umugese,reka rero nkungure ibanga buriya akabando kavugwaga ntikakiri kamwe ahubwo twabaye tubiri, mbere bavugaga umurimo ariko ubu wongereho no Kubana, Muvandimwe iga gukora ariko ntiwibagirwe ko ibyo uzakora bizaguteza imbere kubera umubano ufitanye n'abandi, aha niho tuzashinga za MELOMAR, zikagera ahashimishije, kubana kwacu n'abandi nibyo bizatwongerera abatugana, tuzaba twajishe igisabo hose kuko nta guhohoterwa, twirinde inzigo n'inzangano, tube inkundabigwi ziharanira gukomeza intambwe, duharanire ishema n'ibigwi bizanwa n'urukundo dukunda bose, intego nibe wowe nanjye, hanyuma twese duhurire mu urugendo. |
122 |
Ishimwe Diane, Ntuye I Nyamagabe Mon, 19/Oct/2020, at 6.04 am |
Ndi kubona ko uriya ari umuntu uje asanga, uko biri kose si inyamaswa runaka cg ikirura kindi kisanganira ngo ngire ubwoba mpunge, ubuzima bwaramuhindutse nawe arahinduka, amaze guhinduka asanga akora ibibi, abantu nabo baramuhinduka kuko yabakoreraga ibidakwiye, yabaye igicibwa n'ikivume,aba ikirara n'icyomanzi ku umusozi iwabo aho atuye, ariko njye ndifuza kumwakira, ndamusuhuza ngira nti: gira so gira ababyeyi, gira abavandimwe,kagire inka, amahoro n'abana, none se nimuhunga ntamuteze yombi,nzabwirwa n'iki ikimugenza?, wenda birashoboka ko nawe ubuzima abayemo atabwishimiye, arashaka gutera indi ntambwe, akaba utandukanye n'uwo tumenyereye, ngo uwari Sawuli yahindutse Pawulo, hari n'ubwo uri pawulo azakomeza kuba Pawulo, byashoboka rero ko njye aje asanga namufashasha kuba Pawulo, si umusanzu ukomeye usaba ibya mirenge naba ntanze ahubwo kumwumva no kumugira inama nirwo ruhare runini nsabwa kandi nkazishimira imbuto yakwera kuri urwo rubuto naba mfumbiye, muri iyi si kubaho ni ukubana, Kubana kwiza ni ukumvikana, kuzuzanya no gusangira ibyo dufite, mubyo dufite nitumenya ko ari ibifatika gusa ahubwo harimo n'ibitekerezo, tuzabasha gufungurira beshi kandi bijute kuko ifunguro ryiza si iritunga umubiri gusa kuko n'ubwonko buragaburirwa. |
123 |
Nsabimana Eric, akarere ka Bugesera Sun, 18/Oct/2020, at 7.38 am |
Agendera muri V huit, nawe ukagendana Vase, nibyo koko biragaragara ko uburyo bw'imibereho yanyu butandukanye kure ariko ibi ntibikwiye kuba impamvu yo kumva ko wowe ugendera muri v huit utazaca bugufi ngo wumve ubeshejweho no kubumba vase, nawe, ubumba vase wikumva ko icyo ukwiye gukora ari ugutega ibyondo uwo mudahuje ngo uhirimishe vase ye, ndakubwiza ukuri ko ari ikibazo cy'igihe gusa kiba imbogamizi, nawe ejo uzatera intambwe igana aheza, muzehe Muzatsinda ntabayeho ubuzima buhambaye ariko niwe rugero rwiza dufite twigiraho ubumuntu no kugira urukundo, mu mibereho ya Hirwa ntabya mirenge bigeze batunga ariko ntiyigeze ahwema mu guha ubufasha abandi atirengagije ko nawe hari ubwo akeneye kandi bwihutirwa, Ese nanone nkwibarize: ujya wibuka ko twese uko dutandukanye mu mibereho ari nako ibibazo byacu bitandukanye, nyamara disi icyo utazi nuko wa muvandimwe wacu ugendera muri v huit afite ibibazo byamurenze, yageze n'aho yagutakambira abona ko hari icyo wamufasha ariko agira ipfunwe ry'uko mu mibereho ye yakwimye amatwi keshi, ntabwo nari mpari ariko ngo igihe cyarageze Umwami akenera urushinge ibwami ararubura, nyamara Umubumbyi w'inkono niwe wagobotse uwubahwa na bose, abantu twese uko turi turakenerana, untware muri v huit utirengagije ko nikoreye ibumba ryo kubumba vase, nanjye bidatinze nzakwitura umutako mwiza uvuye mu ibumba kandi tuzabyishimira twese. |
124 |
Kubwimana Jeanne, Umurenge wa Kibirizi, akarere ka Sat, 17/Oct/2020, at 7.12 am |
Uguhitamo nyako: mu mahitamo yacu inshuro nyinshi asozwa no kwicuza,agaherukwa n'ijambo iyo mbimenya, Ese ubundi kuki duhora twicuza nyuma, ni kuki tudatekereza kabiri mbere maze ngo dufate umwanzuro?:
Reka mpere mu urukundo: Hari ubwo mu urukundo usabwa guhindukira kugirango uhure n'umuntu ukwirukaho aho kunanizwa no guhora wiruka k'uwo utazigera ufata, akeshi ibi urabyanga maze hirya y'ejo ukicuza ugira uti kuki nabaye impumyi ku umutima, nkanga urukundo nkatora agahinda, uti iyo mbimenya,
Mu guhitamo abo mugendana: akeshi uhitamo abo ugira ibyo usoromaho (ntuzigere utekereza ko usoroma ibimusumba yihanganira ko bimutokoza),ugahitamo abeza ku isura, ukirengagiza abeza ku umuco, ejobundi bamwe wirukagaho kuko ufite ibyo ubaryaho bazagutera umugongo bisangire abo bahuje urwego, nyamara ab'umuco wateye umugongo bari kuzakuba hafi iteka kandi bageze kure bagoboka ababisunze, wowe agahinda ni kose kuko wahisemo nabi, uti iyo mbimenya,
Umwe wakwirutseho waramusize, agera aho ananiwe afata umwanzuro wo guhindukira asubira inyuma arakwihorera, urakomeza uriruka uza kugera aho uyoberwa aho uwo wirukagaho arengeye nawe ushaka guhindukira, ese aho wibwira ko uwakwirukagaho yari gukomeza akarindira ko uzagaruka kandi nyuma yaraje kubona uwo bafatanya urugendo bakaruhuza ntawigeze yiruka ku uwundi ngo amunanize? (Mu isomo rya Musekeweya, paji ya Kigingi na Maribori, niho nasanze bavuga kuri ibi,nawe urambure igitabo uhasome urahakura byinshi),
Ese ko ugirango biroroshye, ariko kandi turacyaganira:urukundo rwawe ni rwa Mukundabintu, ba Mukundabantu bari gukomanga iwawe ngo mushakire hamwe uko mwagera ku bintu munyuze ku bantu, dore warabyanze, urukundo rwawe rwo ntarwo nzi kuko warugize urw'abahisi n'abagenzi, ese ko ujya mu ishyamba utazi ugacayo inkoni utazi, ntufite impungenge ko ushobora kuzabona uwo ufite ibintu, mwabana akabona ko aribyo wari ukunze akabiguharira we akakwiyima, hanyuma ugahita usanga ko abantu baruta ibintu ,ukifuza gushaka bamwe bari bafite Ubuntu n'ubumuntu, nabo bakakwereka ko ubumuntu bakibufite ariko nta buntu bakigufitiye?,
Muri iyo mbimenya yawe ndabona amarira agushoka ku matamba yombi, mfite ubushake bwo kuguhoza ariko sinyifite kuguha ibyo unsaba kuko hari abo namaze kubyegurira,niteguye kuguha agatambaro ukihanagura, ariko sinzigera nkuhanagura kuko ubu nanjye mfite uwo mpoza amarira, (Kandi kuri wa Mwalimu Musekeweya, nasanze mu ipaji ntibuka numero neza inkuru ya Gasore na Chantal yaravuze kuri ibi),ariko nzakwifuriza gukomera kandi nkubwire ko ugikomeje urugendo, ushobora kubona uzaguha agatambaro akanaguhanagura niba koko warahindutse,
IYI NYAGWA IYO MBIMENYA YARI IJAMBO NUKO IZA NYUMA, urahirwa wowe uyitekereza mbere yo gushyira mu ngiro imyanzuro yawe.
|
125 |
MUTUNGIREHE BONIFRIDE, AKARERE KA Gicumbi Fri, 16/Oct/2020, at 6.15 am |
Gerageza ugere ikiganza mu cyanjye uce bugufi unyumve maze ukunde twicare mu urucaca nkuganirize ku byanjye,nunyumva nawe uzabiganirize abandi kuko bishobora kububaka, byaba byiza bikanabahindura kuko nanjye nahinduwe n'abandi: ni koko ngo agahanze umugenzi agasanga iyo agiye mu mikurire yanjye byari bigoranye kwibonamo bagenzi banjye, nashimishwaga no kubona abandi bababaye nkashengurwa no kubona abishimye, icyari kuba cyatsikamira utari uwanjye naragikundaga cyane byananshobokera nkagikorana ishyaka, ibakwe n'umurava,cyaraziraga kwishimira iterambere ry'abandi, nkanyurwa no kumva ibihombo byabo, ariko ijoro ryanjye ryo ryabaga ari iry'amateka, usibe kumbaza ibitotsi kuko akeshi sinamenyaga uko bisa, nari mfite umutima uhora udiha uko ndyamye unsubiza mubyo mbamo,inkomanga ikaba yose, inyoni za mu gitondo ziraririmba ariko njye umutima wanjye wa mu gitondo wabaga wuzuye inkomanga n'amaganya,icyo uzaba ntaho kijya, kuko ndabihagararaho nkubwire ko ijwi rya Rutaganira ariryo ryampamagaye mu ijoro keshi ariko mbifashwamo cyane nawa mutima utari ushyigikiye umutwe, sindasoza urugendo kuko nkirurimo kandi nubwo hari byinshi naretse, sindatera intambwe yo gusaba imbabazi abo nabikoreye, burya igiti cyemera kwakira imvura yose ikigwaho ariko siko yose ikigirira umumaro, niyo mpamvu mbaganiriza ibyanjye muri beshi ariko hari abakomeza kuca intege bagatuma ntatera intambwe ikwiye, twicaye mu urucaca rero ngo nkubwire ibyanjye nawe unyobore kandi umfashe no gusubira inyuma gusaba imbabazi no kubaka ibyo nasenye, tera intambwe unsanga,ndaca bugufi nkumve kuko nkwizeyeho inkunga ikomeye. |
126 |
Uwimana Vedaste w'I Nyamagabe Thu, 15/Oct/2020, at 6.24 am |
Benshi muri twe turifuza kujya mbere, turashaka ko dusimbuka tukagera kure, ubanza hari ibyo dushaka gutaruka hagati mu urugendo, nyamara nigeze kumva ko ushaka gusimbuka akagera kure abanza gusubira inyuma, dore rero ngaha aho ihurizo rikomeye riri: abeshi nidusubira inyuma ntituzongera kuvayo, hari imitego myishi twasize tuhateze ntitwayitegura bityo ikaba yaduturikana, muri make hari beshi tuvuga ko dushaka kuba abatundukanye n'abo twari dusanzwe turibo ariko hari amakosa meshi turakosoye, abo twimye imbabazi, abo tutazisabye, abo tukifuriza inabi, muri make turifuza guterera imbuto hejuru y'urutare kandi tubizi neza ko zitazashora imizi, igikwiye ni iki bavandimwe nimucyo tubanze duhinge amasinde dufite tuyamaremo urwiri kugirango tuzabashe gutera imbuto twizeye neza ko izakura ikabyara izindi, ibi nitubikora ntakabuza tuzagera kure twifuza kandi ntituzaba tugitekereza ahahise ngo dutengurwe. |
127 |
Uwamahoro Josephine, I Musambira Tue, 13/Oct/2020, at 6.20 am |
Niba waragerageje kubitekerezaho, ukaba warabashije kugera ahantu hari indabo z'ubwoko butandukanye, sinshidikanya neza ko wasanze izo ndabo hafi ya zose zihumura, zifite impumuro zitandukanye ariko zose nziza, hari izo wagezeho wifuza kuba wahigumira kubera umwuka mwiza zitanga, nyamara nta kiguzi tuzigomba kugirango ziduhe impumuro nk'iyo, ngaho rero nawe guhera ubu gerageza kubera abandi ururabo, bahumurire aho uri hose kandi nibakugeraho bifuze kugumana nawe, ibi bizanyurira mu bikorwa byawe, imvugo yawe kandi mu ubuzima bwawe bwa buri munsi, uru nirwo rurabo dukwiye gutera hose no gusigasira ngo rutaducika, nirugere hose kandi rukomeze iyo mpumuro kuko niyo ikenewe,ndi kubona u Rwanda rwuje impumuro nziza y'abarutuye,kandi ndi guhumurirwa n'umusaruro w'indabo nyishi tuzageraho ahazaza. |
128 |
Nsabimana valens, I Nyakariro Mon, 12/Oct/2020, at 6.13 am |
Ubusanzwe uruganda rutunganya feza, itanura igatunganya zahabu ariko wowe muntu ushimirwa imyifatire yawe, ariko se nkubaze niba ari mibi ubwo uzaba ukiyishimiwe ra?, ibyo sinabisubiza ubwo bizaterwa n'ukureba ariko aha icyo bishatse kuvuga nuko imyitwarire yacu niyo igaragaza abo turibo, hari ubwo abeshi muri twe tuzisanga turi ba Kigingi, akeshi dusaba abo twimye, simpise mbasubiriza ngo nabo bazatwima kuko imitima y'abantu iratandukanye kandi ngo n'umubaji wayo ntiyayinganyije, tuzisanga turi ba Nyamwanga iyo byavuye maze twime abaduhaye, yoooo birababaje disi kutazirikana ko ineza yiturwa indi maze twe tukayisimbuza inabi, iherezo ryacu abateye uko rero sindyiyumvisha, ariko nkibaza nti bitunaniza iki kuba twese twaba ba Batamuliza cyangwa ba Vicky bo bashimirwa imyifatire yabo myiza kandi idufatiye runini?, urambwire nawe icyo uzashimirwa. |
129 |
NAMBAJIMANA Jean Marie Vianney, akarere ka Rulindo Sun, 11/Oct/2020, at 7.08 am |
Uwamfashe ukuboko akamfasha kuva ahabi nari ndi sinagize amahirwe yo kugerana nawe aho nifuzaga kugera, twageze mu nzira nawe acika intege kandi urugendo rwari rwose, burya kugenda uri wenyine akeshi biragora, iyo ubonye uwo mufatanya nawe ntimusozanye nabyo bishengura umutima, iyo noneho mwaganaga aheza maze agasigara mu nzira ubabara kurushaho kuko nawe aba asigaye akiboshywe n'ibyari byarakuziritse, mu nzira turi beshi bari mu urugendo ariko ibigusha ni byishi biri gutuma tutazarusohoza twese, za Rushimusi ni nyishi zitubuza kuzashyika, birakenewe ko mwe ba Muzatsinda mwabashije gutsinda uru rugamba twe tukirimo mwadufasha mukatuvungurira ku ibango ry'ibanga mwakoresheje, natwe tubijeje gukurikiza no kubahiriza inama zanyu kuko aho mugeze hifuzwa na beshi. |
130 |
Nshimyumuremyi jean Pierre, Akarere ka Gisagara Sat, 10/Oct/2020, at 9.30 am |
Nyamara ubu ndabyicuza, iyaba ibihe byasubizwaga inyuma, ngo iminsi yanjye napfushije ubusa subireyo nikosore,ndabyibuka ko igihe kinini nabwirwaga sinumve, nkerekwa ibikwiye ariko simbone, nkahamagarwa iteka gufatanya n'abandi ariko nkabatera umugongo,burya ngo ijoro ribarwa n'uwariraye kuko iyo ndebye iminsi nsigaye siganwa nayo ngo mpindure ibyahise ngorwa nuko hari ibyo mbona bitakishobokera, hari abatabarutse narababaniye nabi bagenda ntabasabye imbabazi, inkomanga ku umutima ni yose, hari abo nimye ubufasha kandi nari mfite ubushobozi bwo kubutanga, none ubu mfite ikidodo, ikirenze kuri byose ndi gusaba abo nimye none ikimwaro ni cyose,ndicuza byinshi ariko nsaba n'imbabazi,nzi ko neza mfite abanyumva, ariko nkabinyuza kwa Rutaganira we wahinduye amateka yiwe, uwari ruharwa mu ubuhemu akaba agize aho agera yubaka amahoro, namwe rero mumbohore ku ngoyi nziritseho kandi mbizeza ko nahindutse, erega isubira niyo mbi, kandi ni icyaha. |
131 |
Seburakeye Francois, Muhanga Fri, 09/Oct/2020, at 6.22 am |
Uraho Munyarugendo, uraho nawe dufatanyije urugendo, nibyo koko unyikirije neza, dufatanyije urugendo kandi intego yakabaye imwe, iyi ni indamukanyo yagakwiye kuturanga kandi ikaduhora ku umutima,ninumva kandi nkazirikana ko dufatanyije urugendo nzazira kuguhemukira nawe wirinde kuntenguha, nzaharanira igituma dusohoza urugendo nawe uharanire ko urugendo rwacu rwaba ruhire, nta kabuza aha tuzagerayo twese kandi twishimye, tuzaba tuzira amavunane kuko ntawuzasiga undi cyangwa ngo ananize mugenzi we, nzifuza ko aheza ngeze nawe wahagera nawe unyifurize ko ibyiza ugezeho nabigeraho, intero izahora ari imwe ntera nti Uraho munyarugendo, nawe n'umutima mwiza uti uraho nawe duhuje urugendo, gira urugendo ruhire kandi urusohoze amahoro. |
132 |
Nsabimana Eric, akarere ka Bugesera Fri, 09/Oct/2020, at 6.12 am |
Iyo andi hafi ngira amahoro yanjya kure nkagira amaganya, iteka mba nifuza ko yampora hafi tukabana aho ndi hose kuko mba ntekereza ko ashobora kundekura nkongera gutwarwa n'ibishuko, nkasubira aho nahoze kandi ntabyifuza, niwe nahisemo mu bandi, ni igitego mu bantu bose n'ibibaho byose, niwe mujyanama ukwiye nabonye kandi nkamenya wandutiye abandi, hari abanshukaga bambeshya ngo baranyubaka, hari abandohaga bambeshya ngo baranyobora, hari abantereranaga aribo nari niringiye, ariko burya hari ubwo umuntu ayobagurika ariko akageraho akabona inzira ikwiye, hari ubwo unyagirirwa ku mbaraza z'abandi ariko igihe kikazagera nawe ugatunga inzu yawe aho wakugamisha n'abandi, nguko uko ingendo zacu ziteye ariko njye wamenye Musekeweya mbere yawe namukuratiraga ngirango nawe mufatanye urugendo, azakuyobora kandi akubere n'ubwugamo bugukingira ikibi n'ubuhemu. |
133 |
HAKIZIMANA THEONESTE, NYARUGENGE Thu, 08/Oct/2020, at 6.17 am |
Dushobora kugabanya ubukana bw'urwango twabayemo, dukora ibyiza byibagiza bimwe bibi twabayemo, si byiza ko guhora twitwaza ko twashutwse biduhora mu mvugo kuko buri wese afite umutimanama we wari kuba wamubwira ngo have sigaho, aho wanyuze wunamye ushobora kuhanyura uhagaze wemye kandi abaguhungaga bakagusanganira, erega zirikana ko na ba Gakwaya bahemutse, ariko nyuma baje gusaba imbabazi, barababarirwa none ubu nibo basangwa b'abizerwa mu miryango, nawe nanjye duharanire kuba muri abo kandi dutere Ikibi umugongo ubuhoraho. |
134 |
NTIRENGANYA Maurice, akarere ka Nyaruguru Thu, 08/Oct/2020, at 6.07 am |
Nta kindi ntegereje usibye kuza kukureba, mbabarira ntuzanyihishe kuko sinkiri wa wundi wari uzi mbere, nzaza nzanywe no kugusaba imbabazi no kukubwira ko ntazongera kuba uwo batinya, ese uzambabarira?, urakeka nzagira ibyishimo bingana iki numbwira uti,Bohoka ku umutima?, ndakwinginze uzambabarire kuko njye sinkiri Kananga wo gukuza utununga tw'umutima ngo bityo nkomeze ubuhemu, icyo nkusaba ni ukuntega amatwi ukanyumva kugirango nanjye mbohoke kandi numbohora nanjye nzahita nigisha abandi kubohora abakiboshye imitima ariko mbohora n'abo nkiboshye, Rurema yaremye muntu amuha ubutungane, bwa butungane aburengaho arahemuka ariko amuha n'umwanya wo gusaba imbabazi niyo mpamvu nanjye nifuza ko wongera kunyoza umutima. |
135 |
Nsabimana valens w'i Nyakariro Tue, 06/Oct/2020, at 6.21 am |
igihe wa mubyeyi yari agitwite umwana we, hari mu bibazo byishi bijyanye n'imibanire na bagenzi be higanjemo umutekano muke ushingiye ku kutumvikana, intonganya zihoraho, imirwano n'ibindi bibi nkabyo, akibyara wa Mwana yahisemo kumwita Bucyanayandi, yumvaga ko uko byamera kose ibihe bizahinduka ibyari ibibazo bigahinduka ibisubizo, yigiriraga icyizere cyane kuko yaje gukabya inzozi, wa mwana we yaje gukurira mu isi nshya itandukanye n'iyo ababyeyi be babayemo igihe kirekire, ni mu gihe cy'amahirwe cyahuriranye nuko duhawe Musekeweya kugirango adufashe kurwanya no gukuraho izo mbogamizi zose zatumaga twitwa amazina adutega iminsi, sinshaka kongera gutekereza gusubira ahashize kuko nta cyiza nahabonye ahubwo reka ndusheho kugirira icyizere ahazaza kuko hafite umuyobozi ukwiye. |
136 |
Karenzi innocent, Muganza ya Nyaruguru Mon, 05/Oct/2020, at 6.08 am |
Ahashize hari heza ariko ejo hazaza hakubera heza kurushaho, ibyiza wagize ucyugarijwe n'igihu cy'umwijima, nugera aho uhura n'urumuri rutamirije ikirere cyose, umutima n'inzira zawe zose urumva bitazarushaho kuba byiza, dore twagize ubuhemu inshuti igihe kirekire, none tumaze gusobanukirwa ko twari twarayobye, ubwo se urumva nitumara guhitamo inzira imwe twese ahazaza hataba heza kurushaho?, reka tuhategure twese, dutahirize umugozi umwe kandi dusenyera ibyiza, ndabona twese ahazaza turi ba Hirwa kuko turi guhirwa n'urugendo. |
137 |
NIYONSENGA BOSCO, I BURERA Sun, 04/Oct/2020, at 7.53 am |
Harabaye ntihakabe kuko aho nabaye sinifuza kuhasubira nawe ubwawe sinahakwifuriza, mba nongeye no kugira nti haraphuye hogapfa ariko kuko ntakwifuriza umuntu uyu cyangwa uyu kwamburwa ubuzima ahubwo niba yarampemukiye nkamusabira guhinduka, ubwo uko natangiye nawe birakwereka ko ntakuriye heza, birakwereka ko urugendo rwanjye rwari rugoranye kugeza ubwo no kumva nakwibaza nti naremewe iki byazagamo, mu bisanzwe nuko ntawugira amahitamo y'aho avukira cyangwa se aho akurira kuko iyo biza kuba bibaho sinariguhitamo gutura mu nzira y'ingeso mbi, abuzuye bakigisha urwango, abanga abandi kuko batangana mu mibereho yabo, abaterwa ishyari n'uko umuturanyi runaka abarushije ikintu runaka, abashimishwa no kubona uwari ubayeho neza asubira inyuma, uwagura imodoka yahirima bagakora iminsi mikuru n'ibindi byishimo bitandukanye biza hejuru y'umubabaro w'abandi, gusa nawe urabizi, ngo agacumu kazaguhorera ntumenya iyo gaturutse,akamanutse mu myaka 16 ishize ko ntikamporeye gusa ahubwo kaje no guhashya n'abari kuzavuka biteguye guhemuka, iyo aho dutuye hose haza kuba hari ba Munyemanzi, Samvura, Rita, Gihana n'abandi nkabo, ntitwari kuzongera kwicuza ko habaye ariko ntihakabe, gusa abeshi mwaturemyemo abandi bantu bashya, mudutandukanya n'amateka mabi twakuriyemo, ariko mukadutoza kutazayibagirwa kugirango atazagaruka, Uwabyara umwana akamwita Shema bityo akazajya amutera ishema mu byiza akora bitwaye iki?, ese uwagira ba Batamuliza beshi bo aho ubwo twazongera kwikeka ikibi ukundi?, ngaho rero ni ahacu njye nawe, kandi twubake ibizanyura abaturi inyuma. |
138 |
Dushimiyimana olivier, akarere ka Nyanza Sat, 03/Oct/2020, at 12.00 pm |
Kubw'umuturanyi mubi warampemukiye unyangiriza ubuzima igihe kinini, kubw'uko wanyerekaga ko unkunda, ukangira inama mbi umbeshya ko unkunda nabyicujije igihe kirekire ariko ngira amahirwe ndahumuka,njye wowe unyumva nakubwira ko nabeshywe igihe kirekire, nkora ibidakwiye kubera umuturanyi/umubyeyi mubi, nunze ubumwe naba Rutaganira bo hambere ndetse nkumva nabatera ingabo mu bitugu ahubwo nkabangamirwa no kutagira aho mbabona, iyo ugize umuyobozi mubi, umutima wawe wari mwiza urahinduka ukaba icyo we yifuza kandi akagutwara uko ashatse, ubu navumbuye ko nayobye, uwakanyoboye arampabya, uwakanyubatse aba ariwe usenya, gusa ubu simvuze ko nashwanye nawe, ahubwo namweretse ko namaze kumenya ukuri ariko sinamujya kure kugirango nawe ndebe ko azatera intambwe iganisha ku guhinduka, ndabibona ko hari ikigenda gihinduka muri we, ndabibona ko buhoro buhoro nawe azamenya ukuri ariko kandi mu gihe nyiriho nzashimira umuvandimwe HIRWA, kuko intera ngezeho nyikesha we, abambaye hafi namwe sinzigera mbarenza ingohe, kandi n'abakiri mu rwobo nk'urwo nari ndimo nzabafasha gutera intambwe nk'iyanjye. |
139 |
Dushimiyimana olivier, akarere ka Nyanza Sat, 03/Oct/2020, at 12.00 pm |
Kubw'umuturanyi mubi warampemukiye unyangiriza ubuzima igihe kinini, kubw'uko wanyerekaga ko unkunda, ukangira inama mbi umbeshya ko unkunda nabyicujije igihe kirekire ariko ngira amahirwe ndahumuka,njye wowe unyumva nakubwira ko nabeshywe igihe kirekire, nkora ibidakwiye kubera umuturanyi/umubyeyi mubi, nunze ubumwe naba Rutaganira bo hambere ndetse nkumva nabatera ingabo mu bitugu ahubwo nkabangamirwa no kutagira aho mbabona, iyo ugize umuyobozi mubi, umutima wawe wari mwiza urahinduka ukaba icyo we yifuza kandi akagutwara uko ashatse, ubu navumbuye ko nayobye, uwakanyoboye arampabya, uwakanyubatse aba ariwe usenya, gusa ubu simvuze ko nashwanye nawe, ahubwo namweretse ko namaze kumenya ukuri ariko sinamujya kure kugirango nawe ndebe ko azatera intambwe iganisha ku guhinduka, ndabibona ko hari ikigenda gihinduka muri we, ndabibona ko buhoro buhoro nawe azamenya ukuri ariko kandi mu gihe nyiriho nzashimira umuvandimwe HIRWA, kuko intera ngezeho nyikesha we, abambaye hafi namwe sinzigera mbarenza ingohe, kandi n'abakiri mu rwobo nk'urwo nari ndimo nzabafasha gutera intambwe nk'iyanjye. |
140 |
ISHIMWE SERGE VALENTIN,NYARUBAKA ,KAMONYI Fri, 02/Oct/2020, at 4.49 pm |
Mu kiganza cy'iburyo ufite itara ryaka,ariko ndebye neza nsanze ibumoso ufite umuvuba kandi uwo muvuba urazimya rya tara,birababaje kuko ukiri mu mayirabire kandi ugaragariza abantu ko ushaka gutwarira itara abandi,ntabwo ari byiza kuko hari abashobora kugukurikira wagera hirya ukabata mu nyenga kuko kwa kuboko kw'ibumoso gushobora kurusha imbaraga ukw'iburyo,uracyakwiye kwikosora no kwisubiraho ukazirikana kuri iryo tara wemeye gutwara kandi ukarishyitsa aho wemeye kurigeza,abagukurikira nabo uzabayobore ahakwiye kuko bakwizeye nk'umuyobozi mwiza,ujye iteka uzirikana kucyo umariye abandi kandi nawe umenya ko bagufatiye runini,aho twese twifuza kugera ni ahaduhuje twese ariko duhurira mu byiza. |
141 |
NSABIMANA ERIC,AKARERE KA BUGESERA Fri, 02/Oct/2020, at 4.24 pm |
Umwe waguteye kwishima,nawe murinde kubabara,urabizi ko akebo kajya iwa mugarura kandi ibyoroshye nuko ibyo agusaba bidasaba ubushobozi bundi cyangwa ngo ujye kubisaba ahandi,yaguhaye kuba uwo uriwe none kandi wishimiwe n'abandi,urabyibuka neza ko mbere watambukaga bakavuza induru,abandi bati murave mu nzira,abandi nabo bati nimukinge imiryango,none dore uratambuka bagusanganira,icyuho yaragisibye none kumwitura ni ukudasubira hamwe wahoze n'aho wanyuze hose,azahora ari MUSEKEWEYA kandi azahora aseka kubwo gushyira mu ngiro ibyo yagutoje,urakarama kandi urahe n'abandi kurama. |
142 |
HAKIZIMANA THEONESTE,AKARERE KA NYARUGENGE Fri, 02/Oct/2020, at 4.17 pm |
Humura rwanda nziza,ndi kuguhumuriza kuko nari mu baguteye umugongo none narahindutse,ndabyibuka ko nari udashobotse bityo nkadindinza byishi mu iterambere rigamije amahoro iwacu,ndabyibuka ko nar umukunzi n'umufana waba RUTAGANIRA,KANANGA,ZANINKA n'abandi,nzi neza ko ubwo nari ntarahinduka nishi byishi nkiza bike,yewe ndetse mvuze ko ari ntan'ibyo nakijije sinaba mbeshye, ndabihamya neza ko ntiyumvagamo abantu nka BATAMURIZA,SAMVURA NA BA MUZATSINDA,sinashyigikiraga byo bakora kandi numvaga mfite n'ubushobozi bwo kubarwanya nabamagana nivuye inyuma,ahwiiii,nararuhutse kandi ndatuje kuko byishi byandwaniraga mu umutima namaze kubyirukana muri njye mbishyira ku uruhande,mfite abampumurije bangarura ibumuntu kandi narahoze mbarwanya,nzahora nshima ko mu babyeyi mfite uyu munsi ba BATAMURIZA aribo bambereye ku uruhembe,icyo mbasaba ni ukumfasha gukomeza gusigasira aho maze kugera no kutibagirwa aho navuye,ndumva itsinzi iri imbere kandi ndatera intambwe nkisanganira. |
143 |
NTIRENGANYA Maurice, akarere ka Nyaruguru Fri, 02/Oct/2020, at 2.31 pm |
Umurinzi w'ukuri ni udasinzirira ku nshingano kuko ashobora gusinzira agakanguka ibyo arinze byanyazwe, ese uwo azasobanurira iki sebuja, mu gihe atazaba amugaragariza ibyo yamuragije byose?, nta kabuza azafatwa nk'indangare kandi abihanirwe, nawe uti ese ko wajimije mu mvugo urashaka kugera kuki?, reka nkufashe: burya muri twe ntawe utari umurinzi, buri wese afite ibyo arinze ahubwo nuko uburyo tubirinzemo butandukanye, ese niba warahawe kuragira amahoro, wibwira ko iyo ari inshingano yoroheje?, niba ariko ubyibwira sibyo, niba warahawe kurinda ibyiza wagezeho cyangwa se mwagezeho, uzirikane ko ufite akazi gakomeye, wahawe kuragira no kureberera ba Prince na ba Princess ,uzirikane ko wabahawe ari abaziranenge, bivuze ko nawe ukwiye gusigasira umutima wabo uzira icyasha kugirango nuhamagwa kumurika uzaserukane ishema n'icyizere, ndabizi neza ko dufite abafasha hafi kuko ba Muzatsinda twabahawe nk'abarinzi bacu,bazadufasha kandi bazatuba hafi kuko bazirikana kwita kuzo baragijwe. |
144 |
NTIRENGANYA Maurice, akarere ka Nyaruguru Fri, 02/Oct/2020, at 7.49 am |
Umurinzi w'ukuri ni udasinzirira ku nshingano kuko ashobora gusinzira agakanguka ibyo arinze byanyazwe, ese uwo azasobanurira iki sebuja, mu gihe atazaba amugaragariza ibyo yamuragije byose?, nta kabuza azafatwa nk'indangare kandi abihanirwe, nawe uti ese ko wajimije mu mvugo urashaka kugera kuki?, reka nkufashe: burya muri twe ntawe utari umurinzi, buri wese afite ibyo arinze ahubwo nuko uburyo tubirinzemo butandukanye, ese niba warahawe kuragira amahoro, wibwira ko iyo ari inshingano yoroheje?, niba ariko ubyibwira sibyo, niba warahawe kurinda ibyiza wagezeho cyangwa se mwagezeho, uzirikane ko ufite akazi gakomeye, wahawe kuragira no kureberera ba Prince na ba Princess ,uzirikane ko wabahawe ari abaziranenge, bivuze ko nawe ukwiye gusigasira umutima wabo uzira icyasha kugirango nuhamagwa kumurika uzaserukane ishema n'icyizere, ndabizi neza ko dufite abafasha hafi kuko ba Muzatsinda twabahawe nk'abarinzi bacu,bazadufasha kandi bazatuba hafi kuko bazirikana kwita kuzo baragijwe. |
145 |
NTIRENGANYA Maurice, akarere ka Nyaruguru Fri, 02/Oct/2020, at 7.49 am |
Umurinzi w'ukuri ni udasinzirira ku nshingano kuko ashobora gusinzira agakanguka ibyo arinze byanyazwe, ese uwo azasobanurira iki sebuja, mu gihe atazaba amugaragariza ibyo yamuragije byose?, nta kabuza azafatwa nk'indangare kandi abihanirwe, nawe uti ese ko wajimije mu mvugo urashaka kugera kuki?, reka nkufashe: burya muri twe ntawe utari umurinzi, buri wese afite ibyo arinze ahubwo nuko uburyo tubirinzemo butandukanye, ese niba warahawe kuragira amahoro, wibwira ko iyo ari inshingano yoroheje?, niba ariko ubyibwira sibyo, niba warahawe kurinda ibyiza wagezeho cyangwa se mwagezeho, uzirikane ko ufite akazi gakomeye, wahawe kuragira no kureberera ba Prince na ba Princess ,uzirikane ko wabahawe ari abaziranenge, bivuze ko nawe ukwiye gusigasira umutima wabo uzira icyasha kugirango nuhamagwa kumurika uzaserukane ishema n'icyizere, ndabizi neza ko dufite abafasha hafi kuko ba Muzatsinda twabahawe nk'abarinzi bacu,bazadufasha kandi bazatuba hafi kuko bazirikana kwita kuzo baragijwe. |
146 |
UWAMAHORO JOSEPHINE'MUSAMBIRA,KAMONYI Thu, 01/Oct/2020, at 1.01 pm |
Abemeye kubera inzira y'inzozi abandi,mwadufashije kwambuka icyambu twifuzaga kugera hakurya yacyo,byagoraga beshi kumva ko tuzabona inzira ariko kubw'inama nziza zanyu,inzozi zacu zahinduwe impamo,abari barayobye twongeye kwereka inzira ikwiye,abari baracitse intege twongera kugira imbaraga kandi imbaduko ziradusanga,igihe tugikomezanyije namwe twifuza ko twazasubira no hakuno y'uruzi kureba abasigaye bifuza kwambuka'hari beshi bifuza kudusanga kuko aho turi hazira umwiryane kandi hifuzwa na buri wese,nyamara ndabona naba RUVUBURA baza badusanga kandi natwe twiteguye kubasanganira tubafata ikiganza,ibyasaga nk'ibikomeye biri koroha niyo mpamvu mpamya neza ko naba MUGENGA bazatugana,turizera neza ko uyu muyobozi twahawe azageza bose ku mihigo y'amahoro kandi abaza bahabwa ikaze rikwiye n'abamaze kumenyera umuryango mugari dutuyemo,ntabe arinjye usigara nigunze kuko hamwe na MUSEKEWEYA,uwasekewe n'urukundo arishimye. |
147 |
Karenzi innocent, Muganza ya Nyaruguru Tue, 29/Sep/2020, at 7.34 am |
Turi abantu batagira ubumuntu, abo nibo ntandaro y'ibibazo mu bantu, turi beshi bababazwa n'itsinzi z'abandi, aho kuzishimira kugirango natwe izacu zizabone abazishimira, turangwa no gukuririza urwango kandi tuzi neza ko urukundo arirwo rukwiye kuganza, mpamya neza ntashidikanya ko uwaduhagarikira Zaninka imbere ngo maze imfura muri twe imutere ibuye, twakwikubura turi imbaga nyamwishi akaba yakwisanga we ubwe ari umwere, nyamara byishi twirirwamo tubikora tuzi ko ari bibi, tuzi ko twe n'uwabidukorera byatubabaza ku uburyo bukomeye, none ni kuki tutari gushaka gukorerwa ibyo dukorera abandi?, mu ubushobozi bwawe unsubize kandi mu kubyibazaho cyane biguhe umwanzuro ukwiye. |
148 |
UWAMAHORO JOSEPHINE,NYARUBAKA,KAMONYI Mon, 28/Sep/2020, at 9.33 am |
Aho navuye hatandukanye cyane n'aho wavuye,birashoboka njye navuye kure cyane ugereranyije nawe kimwe nuko byaba ari wowe wavuye aharenze ahanjye,aha ndavuga mu myumvire,imitekerereze,ingiro,no kubaho kwanjye mu mibanire n'abandi'ariko kandi icyo mvugira ibi nuko nanone nshimishwa n'aho maze kugera ubwo bijyanye no guhinduka k'uko nari mbayeho,twese dushobora guturuka ahantu hatandukanye ariko tugahurira hamwe rimwe na rimwe duhujwe n'umuntu umwe biba ari byiza kuko aba aduhuje kubw'intego runaka,njye aho nageze nahagejejwe na MUSEKEWEYA kandin'aho navuye niwe wankuyeyo,beshi tuganira duhuje intero kandi n'ingiro ni imwe,ariko icyo nibaza ni iki:aho tujya twarahageze?,nsubije ngo oya naba mbeshye se?,ndabona tutaragerayo,hari byishi dukeneye kubaka bitarubakwa uko byifuzwa,hari byishi tugisabwa guhindura kugirango aho twifuza hagerweho,hari icyo twiyemeje cyo kugira umunyarwanda umwe wuje urukundo,ineza,n'amahoro kandi ntiturakigeraho,tuyobowe n'uwadukuye aho twari turi rero tuzesa imihigo kandi ngo n'abagiye inama ,Imana irabasanga. |
149 |
Ishimwe Serge Valentin, Nyarubaka, Kamonyi Mon, 28/Sep/2020, at 8.24 am |
Iyo urugemwe rwitaweho kuva rugifumbirwa, rugaterwa mu ubutaka bwiza, rugahabwa ifumbire ikwiye, rukabagarirwa ku gihe, byaba ari mu gihe cy'izuba ryishi rukavomerwa, nta kabuza urwo rugemwe rutanga umusaruro rwari rwitezweho kandi ugashimisha nyirawo, ariko rero iyo bidakozwe uko, ibyari byitezwe sibyo bisarurwa, nguko rero uko umwana uzamukiye mu biganza by'ababyeyi beza bimugendekera, aho akura ari Umuhuza wari utegerejwe, akaza aje kusa ikivi cyateruwe n'abamwibarutse hamwe n'abandi bose bagize uruhare mu gutuma agera aho yishimiwe, hirya gato naho hari ababa barwana no kwikura muri bya biganza bibi bazamukiyemo, bakaba abizerwa atari uko babitojwe n'abo mu umuryango,ahubwo bararwanye urugamba rukomeye rwigobotora inama mbi bahawe, bikarangira bageze ku tsinzi, nanjye numva umuhamagaro wa twese waba uwo, kandi utsinze agaharanira ko atazanyagwa iyo tsinzi ukundi, tubiharanire twese rero kandi tumenye ko gushaka ariko gushobora. |
150 |
Seburakeye François, Akarere ka Muhanga Mon, 28/Sep/2020, at 6.56 am |
Niwe Maman w'abana bawe, iteka uzahora wibuka ko ariwe mwafatanyije guha ubuzima ba Musumbabihe no kubaha uburere bw'ibanze nubwo bitabaye ngombwa ko mukomezanya kubabera abunze ubumwe, icyo uzicuza kandi kitazakuvamo ni uko uzahora wishinza ko wabateye igikomere mu ubuzima dore ko nawe ubwawe kitazabura kukugiraho ingaruka, mwari umuryango mwiza, muhuje urukundo, uhemutse asaba imbabazi, uhemukiwe nawe akazitanga, none ngo ya minsi y'imitindi itandukanya abakundanye niyo yabaye kidobya ituma ibyari byiza bihinduka ibyago, warihuse cyane gufata umwanzuro kandi nanone wagiye kare kuko hari ubwo uzashaka kugaruka,reka nkubwire: umunyarwanda yagize ati intamenya irira ku umuziro, kandi ngo iyo mbimenya yari ijambo nuko yaje nyuma, sinkwifuriza kuzarira bwa kabiri ahubwo nasaba ngo ahazaza hawe hazabe heza nubwo bigoye kuko ndakureba nkabona urasubiza amaso inyuma ukazenga amarira mu maso, nkusabiye guhirwa ariko nanone nkusabye kuba wakongera ukaba wa Gasore namenye mbere, ugire amahoro n'amahirwe. |
151 |
Nsanzimana Eric, Nyakariro Sun, 27/Sep/2020, at 3.03 pm |
Njye naje nkusanga kuko nari ndi kubona ko nkukeneye, hari beshi bakwihunza kuko bataramenya icyo uricyo n'icyo umaze muri bo, hari abakwihunza kuko bagendeye ku bandi nyamara ni uko baba babeshywe bakabwirwa ibitaribyo kandi bafite kwirebera, abegereye ba Batamuliza bamenye ukuri, naho abayoboje ba Shema bagendanye ishema mu urugendo rwabo, njye nzakomeza kukwisunga rero kuko uri byose nkeneye. |
152 |
NAMBAJIMANA jean Marie Vianney, Rulindo Sun, 27/Sep/2020, at 2.55 pm |
Icyo ntazi ni uburyo waje mu ubuzima bwanjye ukihuza nanjye,gusa icyo nahamya ni uko waje nkukeneye kuko wubatse byinshi muri njye,ibindi urabisana kandi byaragaragaraga ko byasenyutse kandi bikwiye umwubatsi w'umuhanga,mu kuza kwawe ushobora kuba warabanjye kubaririza ukamenya ibyo nyennye hanyuma ukaza uzanye ibisubizo binyura umutima wanjye,itafari wazanye ku urukuta rw'umutima wanjye ndahamya neza ko rizabera abandi bubatsi urufatiro rwiza rw'abandi bubatsi kuko ryuje ibyangombwa byose bikenewe nabo kuko ryakozwe n'umwubatsi w'umuhanga,ntacyo wanganya ubuzima burimo ba Muzatsinda kuko iteka bahora badufasha gutsinda ikibi,tugatera intambwe nziza igana mu kubaka no gusigasira ibyiza,dufatanyije tuzakomeza kubaka ibyifuzwa n'abanyarwanda bose kandi bizabera icyitegererezo n'icyerekezo abandi. |
153 |
Nsabimana Eric, akarere ka Bugesera Sat, 26/Sep/2020, at 8.07 am |
Nibyo koko warize, urabishimirwa ko waharaniye kugira ubumenyi kandi ukanabigeraho yewe ndetse bikanaguhira bikagutunga, ubayeho neza kandi urabyubahiwe kuko byakugejeje ahashimishije, njye rero reka nkubwire warize uraminuza ariko hari icyo wibagiwe kuri wowe kandi cyari kunganirana n'ayo mashuri wize, igitangaje kuri ibyo nuko cyo kitagusabaga kugana ishuri ngo wicare imbere ya Mwalimu, aguhe ubwo bumenyi, nutsindwa usibire cyangwa uhanwe mu ubundi buryo, rero wananiwe kwiga kugira UBUMUNTU NO KUBA UMUNTU UFITE ICYO AMARIYE ABANDI, icyo twari tugukeneyeho kuruta ibindi ni ukugira urukundo, gusaba no gutanga imbabazi, kumva abababaye no kubafasha mu ubushobozi bwawe, Ese nkwibarize byakunanije iki ko nta mashuri ntan'ingengo y'imari byagusabaga?,ariko kandi menya ko ntarirarenga, umwanya wo gukora ibyo uracyahari kandi ababikeneye bariyongera ku bwishi uko bwije n'uko bukeye, urugemwe watera none rwakura vuba kandi rukazasarurwa rufitiye beshi akamaro. |
154 |
MWIZERWA GILBERT,AKARERE KA GASABO Fri, 25/Sep/2020, at 2.14 pm |
Hari beza batambutse aho kubigiraho turabakwena cyane,twageze aho tubita imburamukoro,tubahindura indangari n,abatazi icyerekezo,abo baratambutse birarangira kuko icyiza kidapfa gushimwa na bose,ababi bo baje twabagize inshuti turashimagiza nyuma ibyo bakoze natwe bitugiraho ingaruka kandi barabikoreye hakurya y'iwacu,nyamara bamwe muri twe nibwo batangiye guhumuka babona ko ibyari bikwiye guhabwa agaciro atariko byagenze ahubwo ibyari bikwiye kwamaganwa bikaba aribyo byahawe icyicaro none biradusenyeye,twe turabyina tuvamo nyamara twari dukwiye kuvamo tubyina none mwebwe abakiri bato MURAMENYE NSHUTI Z'URWA GASABO,ikibi nikirwanyirizwe kure kandi cyamaganwe uko bikwiye,icyiza kimikwe yewe ndetse kinabagarirwe kuko ntibikwiye ko iyo mbimenya izagaruka mu mitwe yanyu nkuko twe dusazanye nayo,simbaruta cyane ariko nabahanura kuko ikimitswe kitari gikwiye kandi namwe ubwanyu murabona,nimube abakwiye mu bikwiye. |
155 |
NTIRENGANYA MAURICE,AKARERE KA NYARUGURU Fri, 25/Sep/2020, at 2.08 pm |
Ese iyo ejo hashize nanjye nza kuba mpari,nari kubyitwaramo nte?,ese aho sinshobora kuba nseka abandi ntibahanyuze gitwari kandi nanjye iyo nza kuba mpari nari gukora nk'uko bakoze cyangwa se nkanaharenza?,birashoboka ko naba ndi guseka abadakwiye kuko nanjye uyu munsi nari kuba ndi Gakwaya imbere ya Vicky,amazi meza niyo agaragaza ishusho nyayo y'uyarebamo ariko hari ubwo iyo nza kuba mpari njye nari kuyarebamo akangaragariza ko mfite ico ryishi yewe ndetse ntakwiye no kuyakarabamo,igihari kandi gikwiye ni iki:dushime abari bahari batiroshye mu kibi,dushime abakiroshyemo ariko uyu munsi wa none bakaba barahindutse,dushime n'abo bose bakomeje kutwigisha koikibi kitubaka ahubwo gisenya kugirango natwe tuzajye tukigendera kure,ntugaseke uwakoze nabi wowe utari uhari birashoboka ko nawe byari kuba uko ahubwo bigusigire isomo ku mu gihe nawe witwaye nkuko yitwaye ibiri kumubaho bizagukomangira ejo. |
156 |
UWAMAHORO JOSEPHINE'MUSAMBIRA,KAMONYI Fri, 25/Sep/2020, at 2.02 pm |
Nawe suko udashoboye,urashoboye rwose,ahubwo icyo udashoboye ni ugukora ibyo ashaka no guhuza n'ibimunyura,erega n'abandi banyuze aho bari intungane,ariko gutungana kuri we byarananiranye,ni ntawe uvuze ko uzaterwa ibuye cyangwa ngo wamaganwe kuko wabaye umukazana mubi,oya rwose,wowe ukomeze gukora ibikwiye kandi mugihe cyabyo ufite abagushima,abanyarwanda bo bagize bati niko zubakwa ariko njye siko mbibona kuko ntizubakirwa mu kunenga no kunegura ibidahari,ntizikwiye kubakirwa mu kudashima ibikorwa bihari byiza ahubwo ukavuga ko ntacyakozwe,ukomeze kwihangana kuko hari n'abandi bari kukwigiraho uko uri kubyitwaramo kugirango n'abo nibahura n'inzira nk'iyawe bazamenye uko bayisohoza,ba MABUKWE namwe nimuduhe agahenge kuko dufite ibyo dushoboye. |
157 |
NAMBAJIMANA Jean Marie Vianney, akarere ka Rulindo Tue, 22/Sep/2020, at 6.46 am |
Imbuto wafumbiye yarameze igeze hejuru iruma iracika kubera kuyima umwanya ngo uyiteho,inzu wubatse nayo yageze aho isenyuka kuko wayubatse ariko uyima ibikoresho bikomeye byari gutuma iramba, ese ubundi ntabwo wari uzi ko UMURINZI W'INZOZI ARI NYIRAZO?, ni kuki ibyiza watangiye byose byagusubiranye inyuma kandi byari kuzakugirira umumaro ahazaza?, ibi rero reka tubigereranye n'amahoro duhora twifuza ariko bikatunanira kuyasigasira:uti ndasumbirijwe, nabuze amahwemo, uwampa aho mpungira aka gace wenda nahumeka kabiri, ibi byose biri hamwe n'ibindi byishi uhora uvuga ko bikubangamiye,ntugize agahenge wahoraga wifuza, sibwo nawe wirengagije bya bibazo wari urimo se?!, sibwo se nawe utangiye guhemuka no gukorera abandi ibidakwiye?,harya ubwo wibwira ko ibyo bitakugarukira?, ese aho waba wibuka inkuru yawa MUBYEYI WIBERAGA MU GISATE CY'INGUNGURU?,sinkusubije mu ishuri ariko nawe wumve ko ibyiza ugeraho uba ukwiye kubisigasira kugirango ejo bitongera kugucika ukifuza ubugira kabiri kandi wari warasubijwe. |
158 |
NTIRENGANYA Maurice, Nyaruguru Mon, 21/Sep/2020, at 1.45 pm |
Erega ntateye nkawe, wishaka ko aza nkuko waje, dore we yemeye kugororwa yemera icyaha aricuza,asaba imbabazi kandi yemera guhinduka, wimutegerezaho ko agiye kugaruka gufatanya nawe mu ubuhemu ahubwo aje kugufasha guhinduka nunanirana akurwanye, ahubwo umutege amatwi, wumve inama akuzaniye ubundi umufashe mu urugendo rushya atangiye,, Ni Ruvubura ugiye kuvubura amahoro aho yavubuye amahane kandi yaje yiyemeje. |
159 |
Hakizimana Theoneste, Nyarugenge Mon, 21/Sep/2020, at 1.17 pm |
Warwanye urugamba ariko nturarutsinda, aho bigeze niho hagusaba imbaraga kugirango
utsinde nyakuri, nugera ku tsinzi nabwo ntuzaryame ngo usinzire kuko uwo watsinze
azahora ategereje kukwigaranzura, ibyo wakoze byiza hari ba Mugenga bagambiriye
kubisenya, komeza ube maso rero kandi uharanire guhindura n'abo bakurwanya, natwe i
Nyarugenge tuzafatanya nawe, tugutere ingabo mu bitugu kugirango dusigasire itsinzi,
dufatanyije tuzaganza ikibi, uri Musekeweya kandi uwakwise natwe yaduhaye intero
nziza mu kwita abazadukomokaho, ni Hakizimana w'i Nyarugenge |
160 |
MWIZERWA GILBERT,AKARERE KA GASABO Sun, 20/Sep/2020, at 10.25 am |
Nawe urakenewe,uru rwanda rugukeneyeho umusanzu ukomeye ariko ikibazo gihari nuko utamenya ko hari icyo wowe utegerejweho,hari byishi bihari wafasha ariko aho kubigiramo uruhare urabitera umugongo,ese ni kuki?,ni kuki utumva ko hari icyo ushoboye kandi nawe washoboza abandi?,erega biroroshye ko nawe waba UMUHUZA maze ugahuza ya miryango y'iwanyu itabanye neza,ihora mu ntonganya kandi nawe ufite ubushobozi bwo kuzihosha,haguruka rero dufatanye kandi aho uzananirwa tuzakugwa mu ntege. |
161 |
UWAMAHORO JOSEPHINE'MUSAMBIRA,KAMONYI Sun, 20/Sep/2020, at 10.15 am |
Niba nawe ufite uwagufashije kuba mu mahoro,ukaba UWAMAHORO kandi ukubonye akabona koko uriwe,ni kuki nawe udakwiye kwagura uko kuboko waheshejwe ngo nawe ugukoreshe uha abandi ku ifunguro wahawe?,ntabwo wahawe kugirango birangirire aho,ntabwo wahawe ngo ibyo wahawe ubigumane iwawe,ahubwo kwari ukugutuma kugirango ubutumwa wahawe nawe ubugeze kuri bagenzi bawe,si ubwo kubika kuko iyo biza kuba ari ukububika n'ababuguhaye baba barabugumanye,ariko kuko wemeye kumva kare kandi mbere y'abandi niyo mpamvu nawe watumwe kuri abo batarumva ngo banemere kwakira ubu butumwa bw'amahoro,nawe rero haguruka ugende ugeze iryo funguro ku bandi kandi uharanire ko ribahaza nkuko nawe wahagijwe. |
162 |
ISHIMWE SERGE VALENTIN,NYARUBAKA YA kamonyi Fri, 18/Sep/2020, at 5.38 pm |
hirya yawe hazaza abandi,inyuma yawe naho hari abandi baje bagukurikiye,none se ni kuki umaze kwambuka ukaba ushaka guca iteme?,ni kuki ugeze hakurya ukibwira ko inyuma yawe nta bandi bahari bifuza kwambuka?,nyamara biragaragara ko wikunda utakigira umutima uzirikana ku bandi?,ese ko iteme atari wowe warishyize ku umugezi,nawe ko uryambukiyeho nkuko abarishyizeho bambutse kandi ko bambutse bateganya ko inyuma yabo hazaza abandi,ni kuki wowe ufite umutima mubi nk'uwo?,oya rwose ahabi wavuye reka n'abandi baveyo'icyobo usimbutse reka na bagenzi bawe bagisimbuke kugirango mwese muzavugire imyato rimwe ababafashije kwambuka,ndabizi neza ko muzazirikana ku uwaberetse inzira kandi niba ntibeshye muzahuza nanjye intero n'inyikirizo dushima MUSEKEWEYA we wemeye ko imitima yacu yongera guseka,iminwa yacu ikamwenyura maze intambwe zacu zikongera kujya mbere. |
163 |
NTIRENGANYA MAURICE,AKARERE KA NYARUGURU Fri, 18/Sep/2020, at 4.31 pm |
Inzira ya muntu:ndagirango nkubwire ku nzira yamuntu,inzira ya muntu burya ubimenye ntigorotse,iragoramye cyane nk'inzoka yinyuramo,ntaho ushobora kuzasanga inzira yawe igorotse kuva ku itangiriro ryayo gushyika ku iherezo,wenda uzatangira ubona ko byose mu urugendo rwawe ari bizima ariko nugera hagati uuzahura n'ibikunaniza hanyuma urugendo rwawe ruzemo ikoni,ntibizagutangaze cyangwa ngo bitume uhagarika urugendo ahubwo bizabe umwanya wo kongera gutekereza ku urugendo rwawe,ushake ingamba nshya,utekereze niba hari ibyo wagakwiye kuvugurura ndetse n'ibyo wagakuyemo kugirango urugendo rwongere rube ruhire,birashoboka ko ugitangira urugendo wazahita uhuriramo n'ibibazo,ariko aho niho utegerejwe kugirango hagaragare uko witwara ,hanamenyekane uwo uriwe nyirizina,nugera ahakomeye uzibuke ko na Shema aho bahanyuze ariko bahatambutse gitwari maze ubisunge muganire bakugire inama kandi bagufashe guhitamo inzira ikwiye. |
164 |
Karenzi innocent,Muganza ya Nyaruguru Fri, 18/Sep/2020, at 4.09 pm |
Ntabwo ari wowe byananiye ahubwo nuko wanangiye umutima,ukawuha kuba umugenga w'ikibi kandi n'ibyiza wabibera umwami/umwamikazi wabyo,nubishaka urabigeraho kd urabishobora kuko abantu beshi bemeza ko ntakidashoboka munsi y'ijuru, umushiha ufite ntugira ishingiro bityo kuwirukana ni aka kanya, inabi yawe ntigir ibyemeza ko ukwiye kuyigira bityo nawe ushobora gusekera bose, ukanezeza bose kd ukishimirwa na bose, nta kure habaho utakurwa, nta na hafi habaho hatananiza kuhagera, igikwiye ni iki :gira intego kd ugire Ibitekerezo bifite umugambi n'icyerekezo, shaka abajyanama nyabo kd ubabwire ibyawe byose bazakumva kd bakugire inama nyayo, irinde kwishisha abo utabonaho ikibi kd nawe wumve uwariwe wese, ubishatse wabishobora kuko natwe hano I Muganza ya Nyaruguru ya Nyaruguru dukataje mu kugira imyumvire izira kubangamirana,iyo nkuhemukiye mba nangirije uburenganzira bwawe kandi buri wese azirikanye ko uburenganzira bwe burangirira aho ubwa mugenzi we butangirira yakora ibyiza bidashavuza abandi. |
165 |
NAMBAJIMANA JEAN MARIE VIANNEY,AKARERE KA RULINDO Fri, 18/Sep/2020, at 3.51 pm |
Aho wisanze waravukiye niho ho wari waragenewe,wivuga ngo ese iyo nza kuvukira aha cyangwa aha kuko iwanyu ni aho ,bamwe bati iyo mvukira aha,kuko hameze uku kurenza uku,oya wikwifuza uko kuko aho niho wagenewe,hari abavuga bati :kuko aha ndi hahora intonganya zidashira,igisubizo gikwiye buriya si ukwimuka,ahubwo ubwo ikibazo gihari,fata iya mbere ushakishe igisubizo cy'izo ntonganya,wikwifatanya n'abo wowe ubona ko badashobotse ngo ubatere ingabo mu bitugu,ahubwo begere,ubereke ko ibyo barimo bidakwiye ,ubereke ibibi byabo maze nibakumva mufate umwanzuro ukwiye mu kubihindura,byose bizagenda neza nubigiramo ubushake,kandi uzifatanye n'abandi kuko abanga intonganya ni beshi biteguye kuguha ubufasha uzabakeneraho. |
166 |
Mwizerwa Gilbert, akarere ka Gasabo Fri, 18/Sep/2020, at 3.27 pm |
Dufite ubushake bwo gutumwa ariko ubwo bushake nibujyane n'ubushobozi kuko abo dutumwaho bafite imbaraga zigomba izindi kugirango ubutumwa bubagereho kandi bugire akamaro, si ba Zaninka gusa kuko hirya no hino huzuye ba Mugenga bagombwa gutumwaho n'abandi babifitiye ubushobozi, igihari ni kimwe nuko ba Batamuriza ari bake bityo bakaba bagomba gutumwa heshi, turasabwa rero kwambara tukikwiza kandi tukagira n'intego imwe kugirango tuzatumike neza, dufatanyije njye namwe tuzesa umuhigo kandi ba Mugenga tuzaganira neza. |
167 |
Hakizimana Theoneste, Akarere ka Nyarugenge Thu, 17/Sep/2020, at 7.00 am |
Mu mvugo ye arangwa n'ukuri, amagambo ye ahora aganjemo impanuro haba Ku bakuze bamuruta n'abo aruta, yavukanye ukuri, urukundo no kugira neza, nyamara hirya ye gato urebye ibyo umubyeyi we akora wavuga ko ntaho bahuriye kuko nawe yakabaye akora nkawe, abandi bati ni gute se atabyose mu ibere?, ni byinshi bimuvugwaho ariko njye iyo mubonye nifuza ko u Rwanda rwahora rwibaruka ba Batamuriza, nifuza ko ababyeyi bose bahora babyara bahirwa maze twese abarutuye tugahirwa no guturana mu mahoro, ituze n'urukundo. |
168 |
Nsabimana Eric, akarere ka Bugesera Thu, 17/Sep/2020, at 7.00 am |
Guhinduka kwe biragoye, ndamuzi turaturanye, beshi bagerageza kumwegera ngo bamuganirize ariko yakomeje kunangira umutima, akanyamuneza ke agaterwa no kubona ahakozwe urugomo gusa, naho ahari ibyiza byishimirwa na beshi we ntabikozwa, ahora yenyegeza umuriro aharangwa amahoro kugirango hongere havuke umwiryane, niwe Zaninka wacu, kandi niwe Mugenga wanyu, ariko hirya namwe ba Gakwaya nimukomeze inzira mwatangiye mwirinde gucika intege kuko itsinzi ndayibona hafi kandi irashoboka. |
169 |
NTIRENGANYA Maurice, akarere ka Nyaruguru Tue, 15/Sep/2020, at 8.49 am |
Hari ukomanga Ku umuryango mukingurire, burya ngo urugo rwiza ni urugendwa ariko bikaba byiza cyane iyo ari urugendwa n'abarwifuzaho kuruvomaho byinshi mu byiza rwagezeho, abifuza kuza gutaramana namwe ni beshi ku umuryango kubw'igitaramo cyanyu cyuje inama n'impanuro nyishi z'ubuzima, abifuza ko mubavungurira ku ibango ry'ibanga ry'uko urugo rwanyu ari icyitegererezo n'ishuri kubifuza gushinga izabo n'abamaze kuzishinga dore ni beshi kandi bamaze umwanya babategerereje ku marembo y'amahoro ngo mubasangize kuby'urugendo bagiye gutangira,nimukingure rero nk'uko mwabyiyemeje kandi mwongere inkwi ku gicaniro cyo mu gikari kuko niho bataramira bakanyurwa kandi bakumva vuba. |
170 |
FRANÇOIS SEBURAKEYE, MUHANGA Tue, 15/Sep/2020, at 7.04 am |
Oya wikwiheba, ejo n'undi munsi buzacya, ngo Bucyanayandi ntiwihebe, ibibazo urimo, umwijima ukugarije, ubwigunge bugushengura umutima byose bizarangira wikwiheba, erega izuba rizongera rirase n'ukwezi kumurike, ndabihamya ko uzongera ukishima nka Chantal wo hambere, twese dutegereje ko urumuri mu maso hawe ruzongera rukaganza uko kwiheba, buriya ibibazo biberaho kutwigisha kandi bikadusigira n'isomo, ntibivuze ngo ntawo kwizerwa ukwiye kubaho ahubwo tujye twizera tunateganya ko impinduka zasa isaha ku isaha,ibi nibyo bizatuma tudahangayika mu gihe byabaye, ibyabaye ntibibe ibyo kuguherana, imvura yabuze ishobora kugwa nawe ahari hakubereye inombe hakoroha maze ugahinga kandi ugasarura nk'abandi,haranira kwishima ufasha n'abandi kugera kuri izo mbuto. |
171 |
Valens Nsabimana, i Nyakariro Mon, 14/Sep/2020, at 4.40 pm |
Uko wanyakiriye ntibyantunguye kuko nari mbyiteguye ariko bidatinze nzagaruka, nzongera nze tuganire kandi kugusura ngiye kubigira ibihoraho, birashoboka ko uzanyinuba ariko njye sinzacika intege, kubera iki se njyewe ntagera Ku ntego?, kubera iki se njye ntatumikira uwantumye nkuko nanjye natumweho?, burya umuhinzi wese iyo abonye umusaruro uvuye ahamuvunnye awishimira kurusha gusarura aho atatakaje imbaraga nyishi, ni nabwo amenyeraho ko guhinga atari ugukina kuko ahinze akina nawe asarura asekwa, nanjye rero umusaruro niteze ko uzaba ari mwiza kandi nzafatanya na beshi kwishima, natumwe kuri wowe Zaninka duturanye, mpabwa impamba nshyira Gafarasi, nohererejwe imbuto ngomba guha kuri Karimanzira ngo nawe ahinge, maze mu gusarura azafashwe na Kananga, Bahizi na Mugenga, muritegure kunyakira rero kuko sinzahindukira ntababonye kandi ntatumitse, nikoreye agaseke k'amahoro kandi nzagatura iwanyu. |
172 |
Eric Nsabimana, akarere ka Bugesera Mon, 14/Sep/2020, at 6.59 am |
Urukundo nyarwo burya rugereranwa n'inzu yubatse neza, ikomeye kuva mu isizwa kugera isakawe, niwubaka inzu yawe ariko ukayishyiraho ibikoresho byoroheje nta kabuza izasenyuka itamaze kabiri maze uhore mubyo kubaka gusa, urukundo rero narwo ni uko, iyo utarukomeje iherezo ryarwo riba ryageze, akabazo gato kazaruzamo kazarusenya kugeza ubwo wongeye gutangira bundi bushya, urukundo nyarwo rusaba guhora ruvomerwa, rukuhirwa yewe ndetse rukanabagarirwa, ariko ikirenze ibi byose nuko rubagarirwa, ibi nibyo bizatuma dukunda ururamba rutandukanye n'urwa Gasore n'abandi nkawe batabanza kumva ngo maze bababarire, nkwifurije kubaka ururamba, nkusabye kandi kuzarwigisha abandi no kubatoza kurufumbira iteka, urwa Batamuliza na Shema nirutubera urugero fatizo, tuzubaka urw'icyitegererezo ku bandi. |
173 |
UWAMAHORO JOSEPHINE I MUSAMBIRA, AKARERE KA KAMONY Sun, 13/Sep/2020, at 6.19 pm |
Burya kuba umubyeyi, si ukubyara abana gusa, ahubwo ni ukugira urukundo rw'umuryango, ukawitangira kandi ukawumenyera buri kimwe cyose ukeneye kiwufasha kugirango ubeho neza, wari mama, twasangiraga agahiye none ubu ndabona ku kabisi unaniwe, nyamara uzirikane ko gukomera ku urugamba ariryo herezo ry'itsinzi kandi gusumba ibibazo niko kunesha, ibi wowe mubyeyi nutabyiyumvamo ngo ubiharanire bizakugora ko tuzakwita umubyeyi, abo wibarutse ndabizi neza ko nibakura bazakubaza bati harya uburere bukwiye abo wibarutse wadutoje burihe?, hari ubwo nawe uzicuza cyane mu gihe uzisanga wararushijwe n'inkoko kwita ku mishwi yayo kurusha uko wowe witangiye abawe, sinazanwe no kukubwira meshi ariko nzi neza ko make nk'aya ari ingirakamaro kandi hari icyo wayakuramo,tekereza cyane kandi utekereze ibintu binini bizaguhesha ishema bikanubahisha abawe kabone nubwo uzaba utakiriho. |
174 |
Ishimwe Serge Valentin, Kamonyi, Nyarubaka Sun, 13/Sep/2020, at 4.21 pm |
Wagiye kare ariko igikomeye kurenza ibindi byose nuko wagiye kure, ese ubundi kuki wagiye?, dore wari utangiye kugira abavandimwe hafi kandi beza, inshuti zitangiye kuba nyishi kandi impande zose, ntiwigiraga ku iriba kuko wari usigaye ufite abana utuma bakitaba kare, igihe cyose wakeneraga abantu warababonaga,mbese wari umaze kumenya itandukaniro ryo kubaho wenyine no Kubana n'abandi, washimye Musekeweya ko ariyo yaguteje intambwe ikomeye mu kwegera abandi, ushima Muzatsinda ko yakubaye hafi mu urugamba rw'amateka warwanaga narwo ugirango uhinduke, ushima Batamuliza utarahwemye kukuba hafi ngo aguhoze amarira meshi warize, ariko ugira utya urongera utera umugongo abo bose?, ese ko wari uhari uhishimiye waje kugeraho uhabura iki?, umuryango mugari wagufashije kongera kuba umuntu wawuburanye iki kugirango usubire mubyo wahozemo?, ese ubundi wagiye he? |
175 |
NAMBAJIMANA JEAN MARIE VIANNEY W'I BUREGA, RULINDO Sat, 12/Sep/2020, at 8.12 pm |
Ibyo tunyuramo nibyo bitwigisha uko iyi si imeze n'uko dukwiye kuyitwaramo, ukiri ku isi uzashukwa, uzabeshywa, uzayobywa, yewe ndetse uzanagambanirwa nugira amahirwe ubisimbuke, uzagerekwaho byishi bibi ariko bitewe no kwihangana uzatsinda, mu ubuzima ntuzabura ba KARIMANZIRA, iki rwose ukitegure kare kuko ushobora kuzasanga aribo uturanye nabo mu irembo, sinkubwiye ngo uzabimuke kuko uwo siwo muti nyawo, ahubwo umuti ukwiye ni uko uzagerageza kubahindura, bizakubabaza ko ubona bakora ibidakwiye ariko uzirinde gusuka amarirau mu maso yabo kuko bo bizatuma bongeramo imbaraga, ahubwo uziyumanganye, ubereke ko bikubabaje maze nyuma ubegere ubaganirize, nkubwije ukuri ko bizakugora ariko burya umuti uvura urarura cyane, ibyiza uzakomeza Kubagirira nibyo bizatuma nabo biyumvamo guhinduka, nkwijeje ko hari ubwo uzishimira itsinzi wagezeho, uyikuye mu kwihangana no kubanira abo bigaragara ko ari babi, ngaho rero komera ushikame kandi uri hafi yo gutsinda. |
176 |
HAKIZIMANA THEONESTE, AKARERE KA NYARUGENGE Sat, 12/Sep/2020, at 7.02 am |
Izingiro ry'ikibazo nararimenye, ibituma dukimbirana bihoraho, kumvikana bikagorana nabyo namaze kubona ubwihisho bwabyo, erega ntuge kure ngo ushakishirize ahandi kuko ikibazo kiri hafi yawe aho., intandaro ya byose :ni njye nawe, uti gute rero?: dore urambona ukambonamo ikibazo, nakureba nkabona ko umbangamiye, ndagira ikibazo nkahita mbanza gutekereza ko impamvu ari wowe, ubwo ntangira gushaka uburyo bwo kwihimura no kwihorera, nyamara ntitujya dutekereza ko ibyo duhura nabyo rimwe na rimwe bishobora no kwizana, mfitiye ubwoba ahazaza hacu mu gihe tuzaba dukomeje Kubaho no kubana uko turi ubu, mfite ubwoba bw'uko nidukomeza kwimika umwiryane ahazaza heza twifuza tuzakomeza kubabona mu nzozi gusa, Ese nawe ibi ujya ubibona?, ngaho mbwira, ubona twakora iki?, nkuteze yombi ngo dushake igisubizo kuko ibi ni ibihe bikomeye ndetse n'akaga mu mibanire yacu. |
177 |
NSABIMANA ERIC, BUGESERA Fri, 11/Sep/2020, at 8.30 pm |
Nakuze nanga kuzaba igitebwe kugirango nzasige umuryango uzira ubugwari,ibi numvaga aribyo bizaba intego yanjye ariko sinaje kubigeraho uko nabyifuzaga, ndakubwira ko imbogamizi zandutiye amahirwe, ariko sinacitse intege, nahuye n'umubyeyi gito ambera Zaninka kandi ananiza mu uburyo bwose, nabanjye kumvira inama ze nk'umubyeyi, nishimira kuganirizwa no kugirwa inama na Mama, gusa nyuma naje kumenya ko uwanyoboraga ariwe wanyobyaga, mbega kwiringira ikirere wizeye ko aricyo kizaguha imvura kikagutera amapfa!, ubutebwe bwaramfashe, ubugwari butaha umuryango igihe kirekire kubera umubyeyi ariko ubu nangiye kugira icyizere ko nzagera Ku ntego, nageze kure ariko sinahezeyo kandi umubyeyi namwibohoye ntamwubahutse,icyo niyemeje nuko nzagera Ku ntego kandi mfatanyije naba Muzatsinda,Rutaganira wanze kuganirizwa n'iminsi kandi abantu bahari hamwe naba Batamuliza birinze kuriza urwanda tuzesa umuhigo. |
178 |
Yohani Bosco Hafashimana w'i Gasabo Thu, 10/Sep/2020, at 5.25 pm |
Iyo numvise nkasoma n'amateka, mpita nsanga kera urwanda rukiri urwa Gasabo nta rwango rwari ruhari, nta kibi cyaharangwaga yewe n'ishyari ntiryari rizwi mu barutuye, abanyarwanda barwo barangwagwa n'ubumwe cyane cyane ingufu zabo nyishi ari izo kwagura igihugu, kukirinda umwanzi no kukirwanira ishyaka kurinda ubwo kigeze aha, uwo mutima warangaga abari batuye urwanda rw' icyo gihe wagiye uzamo kidobya, biza kugera aho ubwumvikane buba buke, abari umwe bahinduka babiri, abasangiraga batangira kuryana no gupfa ubusa, ibyiza baharaniye kuva kera bidindira babireba, igihugu baza kugeza n'ubwo bagitujemo ba ZANINKA NABA MUGENGA,baragihindura baracyoreka barakiroha, urwanda rutahwa n'amage, abeshi bahinduka impehe ahari iwabo, urwango rurakura rumara imyaka..., ARIKO ubu ndumva nishimye kandi nishimiye aho tugeze, ni byiza ko igihugu kibarutse ba Batamuliza beshi nabo bakaba bari kubyara ba Umuhuza bazahuza bamwe bake bakiryana tukongera tugaturana dusangira byose, nishimiye ko ndi mubo muri icyo kinyejana kizongera gusangira amata n'ubuki kandi gishyize hamwe mu kurwanya ikibi, umwami w'igihugu azaba ari MUSEKEWEYA naho ba Muzatsinda ari ibikomangoma, nishimiye kandi nawe ndakwifuriza kuzongera gutura mu Rwanda rwa Gasabo ruteye uko. |
179 |
Yohani Bosco Hafashimana w'i Gasabo Thu, 10/Sep/2020, at 5.25 pm |
Iyo numvise nkasoma n'amateka, mpita nsanga kera urwanda rukiri urwa Gasabo nta rwango rwari ruhari, nta kibi cyaharangwaga yewe n'ishyari ntiryari rizwi mu barutuye, abanyarwanda barwo barangwagwa n'ubumwe cyane cyane ingufu zabo nyishi ari izo kwagura igihugu, kukirinda umwanzi no kukirwanira ishyaka kurinda ubwo kigeze aha, uwo mutima warangaga abari batuye urwanda rw' icyo gihe wagiye uzamo kidobya, biza kugera aho ubwumvikane buba buke, abari umwe bahinduka babiri, abasangiraga batangira kuryana no gupfa ubusa, ibyiza baharaniye kuva kera bidindira babireba, igihugu baza kugeza n'ubwo bagitujemo ba ZANINKA NABA MUGENGA,baragihindura baracyoreka barakiroha, urwanda rutahwa n'amage, abeshi bahinduka impehe ahari iwabo, urwango rurakura rumara imyaka..., ARIKO ubu ndumva nishimye kandi nishimiye aho tugeze, ni byiza ko igihugu kibarutse ba Batamuliza beshi nabo bakaba bari kubyara ba Umuhuza bazahuza bamwe bake bakiryana tukongera tugaturana dusangira byose, nishimiye ko ndi mubo muri icyo kinyejana kizongera gusangira amata n'ubuki kandi gishyize hamwe mu kurwanya ikibi, umwami w'igihugu azaba ari MUSEKEWEYA naho ba Muzatsinda ari ibikomangoma, nishimiye kandi nawe ndakwifuriza kuzongera gutura mu Rwanda rwa Gasabo ruteye uko. |
180 |
NTIRENGANYA MAURICE,AKARERE KA NYARUGURU Thu, 10/Sep/2020, at 4.47 pm |
Niba uteye nkabo nawe ukeneye guhinduka:abo nkubwira ni aba:turacyafite ba ZANINKA ariko ntibagikenewe mu umuryango nyarwanda,umusanzu wabo niba barigeze banawugira simbizi ariko ntugikenewe,inama zabo ntizigikwiye kuko inama zitubaka twarazisezereye,ntitugikeneye impanuro zaba GAFARASI kuko ibyo baduhanura ni ibituroha bikaba byatuma natwe turoha abadufataho icyitegererezo,ba MUGENGA bo rwose no kubabona biratubabaza kuko nibo bunze muri wa mugani ngo IPFIZI IRABYARA ARIKO NTIVUMERA,beshi nk'abo ntibagikenewe iwacu,ibi nabyo ndakeka n'iwanyu ari uko kuko ibyiza nifuza mbyifuriza bose,ab'ubu bo bagira bati twahinduye umuvuno,dukwiye rero twese kunga mu ryabo duhindura umuvuno w'ikibi duhindukirira ibyiza,ndakwifuriza gukurikira abari kugerayo kuko abagezeyo bo ntabo,turafatanya dukore ibyiza,nidutandukana buri wese arayoba. |
181 |
HAKIZIMANA THEONESTE,AKARERE KA NYARUGENGE Thu, 10/Sep/2020, at 4.07 pm |
Beshi barayobye,abandi nabo barayobejwe,hari abanyujijwe inzira zidakwiye kandi bari bafite ububasha n'ubushobozibwo kwihitiramo umwanzuro nyawo kubera ko : Hari ubwo bijya bibaho ko aho kubuzwa amahoro, umutekano, umudendezo n'ubwisanzure n'umuturanyi, ushobora kuyabuzwa n'umubyeyi wakwibyariye, akakurera kd akakwitaho kugeza ukuze, ugufatira ibyemezo, ugutegeka icyo ukwiye gukora kd wifitiye ubushobozi bwo kwihitiramo ark cyane cyane akaba yakwinjirira no mu ubuzima aguhitiramo uwo muzarushingana ku ngufu n'igitsure bikomeye, ababyeyi nkabo rero nabo ni ibigusha kd ni ibibazo mu mibereho y'abana babo, bityo bakabaho bumva babangamiwe kd nta bwisanzure bifitemo, babyeyi rero mukwiye kumenya no kuzirikana aho inshingano zanyu zirangirira, mukamenya ko hari igihe kigera uwahekwaga akigenza kd n'uwatamikwaga agatangira kwihahira, Murakoze kubyumva ark cyane cyane kubishyira mu bikorwa,Ni ngombwa ko na buri wese agera igihe akamenya ko yakuze ku uburyo amenya gushungura ibyo abwirwa ndetse n'ibyo yerekwa hagamijwe kwifatira umwanzuro ukwiye uzirana na iyo mbimenya. |
182 |
SEBURAKEYE FRANÇOIS, MUHANGA Thu, 10/Sep/2020, at 10.56 am |
Abagiye inama, Imana irabasanga ariko aha twongereho ko isanga abajya inama zubaka, namwe musenya mutavaho mwibwira ko imigambi yanyu iraza guterwa ingabo mu bitugu na Rugira, guhuza mu byiza ni umugambi ushyigikirwa na beshi, abamaze kugera ku cammionnette si ibyo gusa kuko mu gihe intego ikiri imwe n'ibindi bizaza, muri imboni nziza ya beshi muri twe kandi tubigiraho ibyo natwe tuzigisha abandi,muri mwe hari beshi batubereye urugero rw'ifatizo kandi tukishimira byishi tumaze kugeraho kubera mwe, icyo dukomeza kubasaba ni ubwitange kuko n'ubundi tububaziho, mugukomeza kwitangira abandi nibyo bizatuma namwe mwishimira ko hari imbuto nziza mwabibye kandi zitangiye gutanga umusaruro mwari muzikeneyeho,dufatanyije urugendo kandi twizeye ko tuzagerayo, hamwe namwe twizeye ko tuzaganza ibigusha kandi tugasoza urugendo twemye. |
183 |
Ni joseph KANANI KAMIRINDI i GISAGARA g Wed, 09/Sep/2020, at 9.16 pm |
CHANTA IHANGANE GASORE AZABONA INGARUKA Z'IBYO ARI GUKORA KANDI AZAKUGARUKIRA! |
184 |
NSABIMANA VALENS W'I RAMAGANA,NYAKARIRO Tue, 08/Sep/2020, at 1.18 pm |
Nawe Musekeweya iraguhamagarira guhinduka, Tubishatse twasubira ku isoko kuko turabikeneye,:Umuco mwiza wo gufasha ubabaye wahozeho mu banyarwanda igihe kuba nyamwigendaho byari bitarimikwa ngo bihabwe icyicaro, buri wese wagiraga ikibazo yaragobokwaga kd akabona ko atari wenyine, ubu siko bimeze, abantu barahindutse baba abandi, uragira ikibazo ukimenya, urayoba aho wayoboje ukubonye akakubwira ati komeza inzira ni iyo, urarwara aho wakavujwe bakagira bati iyaba cyari gipfuye, mbega isi mbi, gusa nanone sinabura kuvuga ko hari abagifite uwo mutima mwiza wo kumva ububabare bw'abandi, nawe rero niba hari intambwe wateye yo kumva ko mugenzi wawe ahora agukeneye, tera indi ntambwe yo kubyumvisha abandi kugirango tugendere hamwe, uwahuye n'ikibazo umube hafi kd umwizeze ko atari wenyine, ngiyo isi dukeneye,Ntitugikeneye ab'umwiryane,ntitugikeneye ba nyamwigendaho,ntitugikeneye ba kiragapfa,ahubwo dukeneye urukundo rujyanye no gufasha abadukeneyeho ubufasha. |
185 |
ISHIMWE SERGE VALENTIN,NYARUBAKA KAMONYI Tue, 08/Sep/2020, at 1.13 pm |
Ibi nabyo byiyongereye kubyo wari usanganwe byagira ikindi bikungura,bimenye rero:Nibyo koko uratekereza, umutwe wawe ufite ibitekerezo kandi byiza, ni nabyo kandi biragaragara kuko hari aho byagukuye n'aho byakugejeje ariko rero ntibivuze ko ibitekerezo byawe aribyo by'ingenzi kurenza iby'abandi niyo mpamvu bikwiye ko no mu gihe uhuye n'abandi muganira hakwiye kubaho umwanya wo gusangira ibitekerezo, hakabaho umwanya wo kubihuza maze iby'inyamibwa kurusha ibindi bigahabwa agaciro ndetse bigashyirwa no mu ngiro, hari ubwo igitekerezo cyawe gishobora kutazatoranwa mu bindi, ntuzumve ko ari ukugjsuzugura cyangwa se kugutesha agaciro ahubwo nuko haje ibyisumbuye kuri bimwe byawe, nitumara guhuza imitekerereze rero nibwo uzasanga dufite imigambi myiza yo kubaka Muhumuro na Bumanzi byunze ubumwe, nibwo tuzagarura ba Gafarasi mu nzira nyayo, nibwo twubaka urwanda nyarwo, ngwino rero duhuze ibitekerezo bigamije kutugira umwe dukora ibyiza, ndabona ejo hatwese hakeye kandi hashimishije,gusa harategurwa kandi hamara kugerwaho hagasigasirwa. |
186 |
Gilbert MWIZERWA w'i Gasabo Tue, 08/Sep/2020, at 7.15 am |
Bibaho mu ubuzima, iki banza ukizirikane kandi ujye wumva ko ari ibisanzwe, uzahemukirwa, uzasuzugurwa yewe ndetse uzakorerwa byishi bibi kandi bikubabaza, ariko uzamenye ko ku isi ari ibisanzwe, gusa reka nkuhe umuti mwiza wo kwihorera kandi uzagufasha mu gihe ukiri muri uru rugendo,:UZIHORERE UTSINDA: kuko burya ngo ukwihorera kwiza ni ugutsinda ariko kandi uharanire itsinzi ihoraho kuko burya ngo gutsinda rimwe mu ubuzima ni ugutsindwa iteka, uzababazwa cyane, gutsinda abakubabaza uzabakorere ibikorwa byiza bibereka ko ibyo bagukorera ntacyo byaguhungabanyijeho,ukurakariye umusekere, ugiriye undi nabi akamufudikira umutoze gusaba imbabazi, ibi nibyo bizatuma tubana naba Gasore kandi tukarambana tuzi neza ko twigeze kugirana ibibazo, erega abo bose baraje bakugarukire!, kandi ntukeke ko biri kera kuko ndabibona imbere yanjye, wowe wirinde gucika intege gusa. |
187 |
NYINAWUMUNTU CLEMENTINE, NYABIHU Tue, 08/Sep/2020, at 7.15 am |
Ese aho uracyari mu urugendo?, inzira watangiye uracyayirimo?, aho ntiwaba waracitse intege aho wahoze ukaba utakiriyo?, hari ubwo njya ngira inzozi mbi nkarota tutakiri kumwe kandi twaratangiranye tugafatanya urugendo igihe kirekire, ko nababara cyane!, ese aho ba Maman batubyara (ariko si bose ndavuga bamwe muri bo),ntibaba baraguciye intege, bakagusubiza inyuma ko nzi neza ko Zaninka atari wenyine i Rwanda!,ni ukuri wari ubirimo neza ,wakoraga byiza bikatunyura, wubakaga umuryango nyarwanda utitaye ku ngaruka byakugiraho yewe ndetse utarindiriye n'ibihembo, ese aho ibyo byose ntiwaba warabiteye umugongo?, ndagusaba ngo ukomeze kwicara mu ntebe wahozemo kandi uyikwirwemo neza kuko icyicaro cyawe kiracyahari kandi turagusaba no kuzana beshi bakuzura kandi bakuzuza umuryango twifuza. |
188 |
HAKIZIMANA THEONESTE W'I NYARUGENGE Mon, 07/Sep/2020, at 3.00 pm |
Ufite imbaraga ni byiza turabishima,ufite ubwenge,nabyo ndabishima kuko hari byishi ubikoreshamo bikakubeshaho,ariko reka nkugaye:imbaraga ufite si izo gusenya no kurwana kuko hari abavandimwe beshi bakeneye izo mbaraga ngo ubashakire aho kuba,ubavomere amazi,ubasirize urukwi kandi uzagororerwe nyuma,none izawe ni ukumva ko MUHUMURO yasenyuka uyu munsi,BUMANZI yasibangana ku ikarita y'i Rwanda,nyamara uko yabayeho ntubizi ntan'uruhare wabigizemo,mbere najyaga numva abatubanjirije badutoza guturana tudatongana,none ni kuki wowe unezezwa n'intonganya gusa kandi twe dushaka amahoro?,itekerezeho kandi utekereze no kubo ubuza amahwemo maze ufate umwanzuro none. |
189 |
NAMBAJIMANA JEAN MARIE VIANNEY W'I RURINDO Mon, 07/Sep/2020, at 9.26 am |
Dore ugiye kuvoma, uramenye uvome ku isoko nziza kandi ifutse, uririnde kuvoma ibirohwa kuko amazi nk'ayo ntawukiyakeneye, hakenewe amazi y'ingirakamaro kandi ahembura uyanyweyeho, uzirikane ko hari beshi muzahurira mu nzira bakagusaba kubatsirikira icyaka,turizera ko utazazuyaza kubaha ku mazi yawe, ariko kandi uramenye ushishoze, nusanga ba Zaninka ku iriba ntibazagushuke ngo bagutobere, ba Mugenga nabo mushobora kuzahurira mu nzira, uramenye nibakwaka ku mazi uzabe maso hato batazayangiriza bakayahumanya, gusa ntuzayabimeho kuko bashobora kuyanywaho maze nabo bakifuza kugana kuri iryo riba, nkurangiye iriba twafukuriwe na Musekeweya kuko niryo riganwaho na beshi kandi rikavomwaho amahoro, ineza n'urukundo. |
190 |
NSABIMANA ERIC W'I BUGESERA Mon, 07/Sep/2020, at 9.25 am |
Aho twahuriraga ntukihanyura, aho twaganiriraga ubu hameze urucaca, ibikorwa byiza byose twafatanyaga ntukibirangwamo, nyamara ndabyibuka ko byose byatangijwe nawe kandi nanjye ubwanjye naje nkurikiye wowe, ayiweee burya koko umuntu ni mugari, siniyumvishaga ko wahinduka ukaba undi utandukanye n'uwo nari nzi, ese ubu ba Prince urakibuka ko babaho?, urakibuka se inzira y'amahoro twafatanyaga?, sinzi niba ukizirikana umugambi twari duhuje twariyemeje no kuzageraho igihe twari tugifatanyije intego, ariko rero turacyafite icyizere ko ushobora kongera kugaruka ku isoko, turacyagufitiye icyizere kandi twiteguye kukwakira, ngwino twongere dufatanye kuko uracyakenewe. |
191 |
SEBURAKEYE FRANÇOIS, MUHANGA Sun, 06/Sep/2020, at 1.20 pm |
Burya ibikorwa ukora byerekana iby'ibanze kuri wowe, aha ni hamwe ho n'umunyarwanda agera akakubwira ati: nta handi cyangwa se nta bundi unyinze, umwambaro ukugaragaraho inyuma werekana n'uko imbere umeze, singombwa ko ukubonye mu mwambaro wambaye inyuma ajya no kureba uko wambaye imbere kuko ishusho yayibonye, niba wambaye ibyuje umwanda, ubwo imbere ho birarenze, ese wibwira ko wagira amagambo mabi hakagira ukubonamo ubwitonzi ku umutima?, ntibishoboka rwose, uwo uriwe imbere agaragazwa n'inyuma hawe, turabibona uri Gafarasi ku isura,ku umutima no mu ngiro, aho uduhishe ni aho tutabasha kugera, gusa ibi birahinduka, nta karande nk'iyo itavurwa mu gihe nyirayo ubwayo yemera ko afite ubwo burwayi, uwo mwenda ukugaragaza nabi rero wiyambure kuko hari indi myambaro wakwambara ukaberwa kandi ukubonye wese akakwishimira. |
192 |
Ishimwe serge Valentin, Nyarubaka, Kamonyi Sat, 05/Sep/2020, at 9.06 am |
Imyumvire yari ikiri kure, guhinduka byari bikigoranye,kwisanga mu bandi byamusabye urugendo rurerure, ariko ubu byarahindutse, uyu munsi wa none tumwigiraho byishi, tumukesha byishi kandi tumuvomaho byishi kuko niwe Mukeshamahoro, yarahindutse tubanza gukeka ko ari ukwishushanya, yari Mugenga ugenga ikibi none ubu niwe Mugenga w'amahoro, ubu iwe haragendwa, abakuze n'abato twese tumwibonamo, ni ukuri tuganira nawe twishimye kandi tukagira urugwiro ruzira imbereka, mbega ibyiza twari twarabuze!!!, ese ubu iyo hataza kubaho wowe MUSEKEWEYA, ibi byishimo bya none biba bahagarariwe n'iki?, njye ndakeka ari Ikibi gusa ariko umunsi twatumiye MUZATSINDA azatuganiriza byose. |
193 |
HAKIZIMANA THEONESTE W'I NYARUGENGE Sat, 05/Sep/2020, at 7.26 am |
Sinzongera kurashisha umuheto n'ibijyanye nawo ukundi, ibyo byose mbivuniye ku ivi ry'iburyo kandi sinzongera kubitunga ukundi bibaho, ndicuza igihe kinini nabimaranye mbyita intwaro yanjye iruta izindi, nibeshye kuva kera ntabizi, niringiye ibidakwiye kwiringirwa, nizera ko mfite uburinzi bukwiye nyamara naribeshyaga, gusa ubu ni byiza ko maze kumenya igikwiye, abo nahigishije intwaro nk'izo bambabarire, abo zakozeho mu uburyo bwose nakoresheje pfukamishije amavi yombi ndetse ncishije n'umutima bugufi ngirango mbasabe imbabazi, nakoze byishi bidakwiye nicuza ariko ubu....!!,ndahindutse: intwaro iruta izindi narayibonye, umurinzi usumba abandi namenye aho ari, ubwihisho butavumburwa ukundi nzi aho buherereye, ubu rero hari kimwe gisigaye: gushakisha ibyo byose nkabisimbuza ibyo navuniye ku ivi, nteye umugongo amahane, mpindukiriye AMAHORO, nguyu umurinzi ukwiye, ngiyi intwaro isumba izindi, ni iyi inzira izira ibigusha, ni uyu umurwa uzira kuneshwa, ese ko ba Viki baterura bagakora mu umuhogo barata amahoro n'urukundo, njye nimbisunga nzagwa nabi?,igisubizo ni oya, reka rero ntere intambwe ngana ahakwiye kandi nizeye ko abasize muzankurura ikiganza. |
194 |
NYINAWUMUNTU CLEMENTINE, AKARERE KA NYABIHU Thu, 03/Sep/2020, at 7.53 am |
NYINAWUMUNTU disi: ese Maman wambyaye nzakwiture iki?, hari ibyo ntazi wenda bishobora kuba byarahindutse nyuma, ariko kandi byanashoboka kuba ariko bikimeze, birashoboka ko wasamye unkunze, ukanyosa unyishimiye, urandera ndakura yewe ndetse n'ishuri urinjyanamo, urumuri nari nkeneye nkiri muto wararumpaye, ifunguro ringenewe warishatse uko ubishoboye kandi riraboneka, ndabigushimira ko mu bwana bwanjye ntabyo mfite nkushinza, ariko se Maman aho uracyanyumva ,turacyari kumwe ngo nkubwire?,ni kuki maze gukura wambereye ZANINKA!!??, dore ubu noneho ndabyicuza kuba narabyawe nawe, birababaje kandi ko umwana yagera aho yinubira kubyarwa na nyina, niba uko wandeze nkiri ku ibere ryawe ari nk'ibyo mbona ubu, nakubwira nti warahemutse kumbyara, ubu ndarahura ubwenge ku bandi, ndavoma ibitekerezo ku bandi, ngisha inama abo hirya nkutambutse, nifuza abamama b'abandi kandi nkufite, nkaterwa ipfunwe n'ikimwaro kuvuga ko uri Maman mu uruhame, ESE MAMAN NKOMEZE KWICUZA KWANJYE CG UGIYE GUHINDUKA?, mbwira niba ntazakomeza kwicuza, mbwira niba hari ibindi bisubizo ntegereje imbere yanjye, mbwira niba inyiturano yanjye itazaba nk'iyo ntekereza ubu maze nanjye nsoze ngira nti: MAMAN WAMBYAYE NZAKWITURA IKI!, ESE URI NYINAWUMUNTU KOKO? UMUMARIYE IKI UWO WIBARUTSE UKAMUHA KUBAHO? |
195 |
ndikumana jerome mperereye iburera Wed, 02/Sep/2020, at 10.26 pm |
muraho musekeyeweya mwebwe mucyo wurwanda mwemutuma abanyarwanda basenyera umugozi umwe bakumvako bagomba kubaka igihugu ndahamya ntashidikanya kibyo mukina mubikura mubaturage koko hanzaha bagafarasi ,mugenga zaninka baruzuye tutibagiwe nabajya kwangara nka bagasore barahari peee!! gusa tutirengagije ko kubera imbuto nziza musekeweya ibiba kurubyiruko murizo mbuto twavugamo nkokwihangira imirimo tukiteza imbere nka meromali musekeweya mwebwemuseka amasaro agaseseka nimukomerezaho turabashigikiye murakoze |
196 |
Wed, 02/Sep/2020, at 10.23 pm |
muraho musekeyeweya mwebwe mucyo wurwanda mwemutuma abanyarwanda basenyera umugozi umwe bakumvako bagomba kubaka igihugu ndahamya ntashidikanya kibyo mukina mubikura mubaturage koko hanzaha bagafarasi ,mugenga zaninka baruzuye tutibagiwe nabajya kwangara nka bagasore barahari peee!! gusa tutirengagije ko kubera imbuto nziza musekeweya ibiba kurubyiruko murizo mbuto twavugamo nkokwihangira imirimo tukiteza imbere nka meromali musekeweya mwebwemuseka amasaro agaseseka nimukomerezaho turabashigikiye murakoze |
197 |
MUTAMURIZA FRANÇOISE, HUYE Tue, 01/Sep/2020, at 9.36 am |
Hari bimwe numva yewe nkabasha no kubyisobanurira ikiyongeraho bikananshimisha, ariko hari ibinanira kubyumva nkayoberwa nuko nabifata ubwo nawe uramfasha kubyumva, uti ni ibihe rero: ntega yombi nkubwire, numva kandi nkabona umuhereza aba Umufundi, umunyeshuri aba umwalimu, Convoyeur ahinduka umushofeur, ni byiza cyane kandi ndanabyishimira kuko bigaragaza ko ari intambwe nziza iganisha ku iterambere twese dukwiye no guharanira, ariko ibingora kubyumva n'ibi:yewe ndetse hari n'ubwo bindwaza umutwe kubera kubitekerezaho cyane, ni gute MUGIRANEZA ariwe wahindutse MUGIRANABI?, ni gute MUKUNDABANTU ariwe wahindutse RWANGO?, Ese wambwira ute ukuntu NYANGAMUGAYO ariwe usigaye ukunda umugayo hanyuma NKUNZURWANDA akaba ariwe uri kurwifuriza Ikibi?, ibi byo birananira kubyumva, erega iyo n'izina riza kuba ariryo muntu na MUGENGA twumva ntiyagakwiye kuba ari uko ari ubu, ibi rero nawe ubimfashemo, nyuzuza unsobanurire ariko nubona hari ibyo wahindura ubiharanire, duterane intambwe igana ku gisubizo nyacyo kuko kiri muri twe. |
198 |
NTIRENGANYA MOURICE, NYARUGURU Sun, 30/Aug/2020, at 2.46 pm |
Musanabaganwa: ngiryo izina nkugeneye, uri Musanabaganwa kuko nasanze uganwa n'abimpande zose, nasanze abantu bo mu kigero cyose bakwibonamo bityo bakaza bakwisunga kubera ibyiza bakuvomaho, iyi niyo mpamvu nanjye nicaye maze nkagushakira izina rikubereye nkasanga MUSANABAGANWA ariryo rikubereye kuko risobanura uwo uriwe, abato ni abawe, abangavu ni barumuna bawe, abasheshe akanguhe ni bakuru bawe, ab'indahangarwa bo mubana umunsi ku uwundi kuko mbivugira ko nanjye ndiwe, tukugana tugushakaho amahoro, tukugana tugushakaho ko utwigisha kugira urukundo, tukugana tugukeneyeho ko utwereka uko tubana mu umuryango kandi tukishimira ko utwakira utadusubije inyuma cg ngo urobanure ku ubutoni, uri kandi uzakomeza kuba Musanabaganwa, iteka ryose tuzahorana nawe kandi tuzakomeza gukura, ibanga twakumenyeho tuzarisangiza abandi kuko twasanze rikwiye kubakirwaho ubumwe bw'abanyarwanda. |
199 |
NAMBAJIMANA JEAN MARIE VIANNEY,AKARERE KA RULINDO Fri, 28/Aug/2020, at 6.17 pm |
Birashoboka ko ibyo twakoze twazabibazwa, birashoboka ko ibyo nakoze nazasabwa inyishyu yabyo, birashoboka ko ibyo nanyuzemo byose nazabigaragarizwa umunsi umwe kandi nkabyiturwa, none ko iyo abeshi dushyize ku umunzani ibyo twakoze, ibibi ko bisumba ibyiza aho ubwo twaziturwa ibimeze bite?, Gafara urumva inyiturano yawe cyangwa se ingororano yawe izaba imeze ite?, kuba mvuze wowe muri beshi suko ari wowe ruharwa wenyine uriho ntubindakarire ahubwo nuko nshatse kukwereka ko nawe utari shyashya, nanjye kandi sindi miseke igoroye,nifuza ko iteka twajya duhora dutekereza kubyo dukora, nifuza ko twajya tuzirikana ko tuzabazwa iby'ubu buzima twabayemo dutijwe kandi buri wese ku giti cye, harya wowe ubwo witeguye gusubiza iki?, ni ahawe. |
200 |
UWAMARIYA FRANCINE,AKARERE KA GISAGARA Fri, 28/Aug/2020, at 6.02 pm |
Nanjye nemeye gutumwa, ndifuza gutanga no gutwara urumuri kandi ndabyishimiye, nishimira ko hari abubatse izina bakaryubakira n'abandi kubw'amahitamo meza bagize, biranyura ko mfite ba Batamuliza bo kwigiraho kandi ba Muzatsinda bakazamfasha kugera ku ntego, aya mahoro afite beshi bayaharaniye banahasiga ubuzima none nanjye ndabona umusanzu wanjye ari uwo kuyageza aho atarasakara, ba Shema mbasabye ubufasha kandi ntimuzantererane. |
201 |
NYINAWUMUNTU CLEMENTINE,AKARERE KA NYABIHU Fri, 28/Aug/2020, at 5.54 pm |
Nabonye beshi bagira ubwoba,nabonye beshi bagenda bagatinya,nabonye beshi basubira inyuma kandi baratangiye urugendo,njye sinzatinya kandi sinzasubira inyuma,birashoboka ko n'uru rugendo natangiye nazasitara ariko sineze gutinya ukundi,nzasizanira kuruhuka ngezeyo,nzaharanira kwicara nshyitse,ndiyemeje kandi ningerayo nzaharanira kona ba Gafarasi bazansangayo aho nzaba nicaranye naba MUZATSINDA dusangira ku mbuto z'itsinzi. |
202 |
SEBURAKEYE FRANÇOIS, AKARERE Ka Muhanga Fri, 28/Aug/2020, at 10.27 am |
Ntunjye kure kuko ni wowe naje nshaka, ntunyereke ko utankeneye kuko naje nisunze urumuri rwawe, ahubwo ndagusaba ngo umurikire, ndakwifuza ngo ungende imbere, kandi ndakwizeye ko utazantererana, ndabizi neza ko abo wafashe ikiganza wabagejeje aho bifuzaga kugera, ndabizi ko abo wamurikiye batigeze baganzwa n'umwijima,ahubwo icyo wakoze ni ukagarura icyizere muri bo cyo kumenya ko hari icyo bategerejweho kandi ko bafite umusanzu munini muri societe nyarwanda, muri uru rugamba turimo rwo kubaka ubunyarwanda muri twe, urukundo, ineza n'amahoro kandi kwizerana bikaba intego, wisiga rero mu mage, kandi winyimana kandi wimpakanira kukwisunga, ni koko uri Musekeweya kandi izina ryawe ririvugira. |
203 |
MUTAMURIZA FRANÇOISE,AKARERE KA HUYE Thu, 27/Aug/2020, at 2.54 pm |
Nzagerayo ntinze ariko nzagerayo, nzagenda buhoro buhoro ariko nzahagera, ndabizi neza ko mu nzira yanjye hari ibigusha, ndabizi neza ko mu urugendo rwanjye huzuye amahwa, ndabizi neza ko ibisitaza ari byishi ariko nizeye neza ko nzagerayo, ni koko ngo uzi icyo ashaka ntafata icyo abonye, Iyi niyo mpamvu nanjye nirengagije byishi ariko nkiyemeza uru rugendo, ndabizi neza ko hari abo nasize,ndabyibuka neza ko hari byishi nateye umugongo, ariko cyari igihe nyacyo cyo kubikora kugirango ndebe icyo ba Shema mwaturushije, aho ngana mwe mwarahageze, niyo mpamvu ningera aho nzabasha kubahamagara mukanyumva nzavuza akampo mukaza munsanganira kandi mukamfata ukuboko, nimbiyambaza muzanyumve kuko iyo niyo mfashanyo yonyine mbakeneyeho kandi nanjye ningerayo nzafasha abandi bazanyiyambaza, ndi mu urugendo kandi nawe ubishaka twafatanya, ndabihamya kandi ndabyizeye ko nzagera ku mahoro kuko niyo ndi gutera intambwe nsanganira. |
204 |
MUTAMURIZA FRANÇOISE,AKARERE KA HUYE Thu, 27/Aug/2020, at 2.54 pm |
Nzagerayo ntinze ariko nzagerayo, nzagenda buhoro buhoro ariko nzahagera, ndabizi neza ko mu nzira yanjye hari ibigusha, ndabizi neza ko mu urugendo rwanjye huzuye amahwa, ndabizi neza ko ibisitaza ari byishi ariko nizeye neza ko nzagerayo, ni koko ngo uzi icyo ashaka ntafata icyo abonye, Iyi niyo mpamvu nanjye nirengagije byishi ariko nkiyemeza uru rugendo, ndabizi neza ko hari abo nasize,ndabyibuka neza ko hari byishi nateye umugongo, ariko cyari igihe nyacyo cyo kubikora kugirango ndebe icyo ba Shema mwaturushije, aho ngana mwe mwarahageze, niyo mpamvu ningera aho nzabasha kubahamagara mukanyumva nzavuza akampo mukaza munsanganira kandi mukamfata ukuboko, nimbiyambaza muzanyumve kuko iyo niyo mfashanyo yonyine mbakeneyeho kandi nanjye ningerayo nzafasha abandi bazanyiyambaza, ndi mu urugendo kandi nawe ubishaka twafatanya, ndabihamya kandi ndabyizeye ko nzagera ku mahoro kuko niyo ndi gutera intambwe nsanganira. |
205 |
Ishimwe serge Valentin,Kamonyi, Nyarubaka Mon, 24/Aug/2020, at 9.06 am |
Ikibi gihari nuko duhura n'ibibazo, nyuma tugahita tuvuga ko ibyo bibazo tuba twabitejwe na bagenzi bacu, ubwo aho rero kaba kamaze kuba kuko bamwe twegetseho ibyo bibazo icyo gihe baba batakiri inshuti zacu ahubwo bahinduka abanzi nyuma tugakurikizaho guhangana, karabaye rero umubano urabuze, urukundo rurangiriye aho, kwizerana birayoyotse, ahubwo guhangana no guhigana bishyizwe imbere, ese ko ibibi nk'ibi aribyo tugeneye icyicaro cy'icyubahiro kandi igihe kirekire ubwo umusaruro uzaba uwuhe?, niba ba Mugenga bari hafi munsubize, mwebwe ba Zaninka nubwo nzi neza ko mutari bunyumve ndifuza ko tuganira, ba Gafarasi mwebwe ho ndashaka n'icumbi aho iwanyu, ntimugire ikibazo nzizanira impamba kuko nzamara igihe ariko tuganire, nizeye neza ntashidikanya ko hari ibyo tuzahuza kandi tubifatire umwanzuro ukwiye, ariko se nanone ko kuvuga ari ugutaruka, aho njye naba ndi miseke igoroye?, namwe abaturanyi munsubize kugirango mbone kuganiriza abandi. |
206 |
Seburakeye francois, Akarere ka Muhanga Sun, 23/Aug/2020, at 12.29 pm |
Wowe wahiriye n'urugendo uribuke abari inyuma, zirikana ko nabo bifuza kugera aho ugeze kandi ko uzabibafashamo, dore ugeze ku kiraro, have sigaho wikumva ko umaze kwambuka ngo maze uriture iteme, uko watangiye ni byiza kandi aho ugeze harashimishije ark nuzirikana ko na ba UMUHUZA bakeneye kugera aho ugeze, ukamenya ko ba Prince bakeneye inama zawe kandi uzirinde kubashuka no kubayobya, uru rugendo rusaba gufatanya no kwigira ku bandi kugirango tugere aho tugana, Twizeye ko ba Muzatsinda muzatuyobora kandi nidushyika natwe tuzibuka abakiri inyuma, Mutuyobere dushyike kandi dushime. |
207 |
MUTAMURIZA FRANCOISE, AKARERE KA HUYE Sun, 23/Aug/2020, at 12.08 pm |
Ndabona amazi y'inyanja arushaho gusatira inkombe zose, ndabona kwambuka bingoye,ndashaka kugera ku umusozi wo hakurya ariko biraruhije kugerayo, abasare ntabo mbona, amazi yuzuye umuhengeri, umuyaga ni wose,Umenyereye icyambu wese ndamwiyambaye antabare, uwamenyera abasare b'ukuri ndamwinginze ngo angoboke, sinshaka guhera ishyanga kandi mfite iwacu, ndifuza kandi ndizera ko abo nzasanga bose bazanyakirana ubwuzu, ndatabaza ngo mumbe hafi kandi mumbere icyanzu,mbaye mbashimiye ariko ndagaya ba ZANINKA bambereye umuhengeri mu nyanja,ndanenga ba Gafarasi bakomeje kubuza abasare kugashya ubwato, ese mwe ba Mbarubukeye muzatuza ryari?, nimureke ba Batamuliza batugeze iyo twifuza kuko tubaziho ubushobozi kd namwe ba Muganga tubasabye kutwakira |
208 |
Yvone Musabimana,Akarere ka Nyanza, Umurenge wa Ny Sat, 22/Aug/2020, at 9.15 am |
Nyamara akabura ntikaboneke si nyina w'umuntu gusa kuko n'akabura
kakaduhangayitsa twese ni AMAHORO, harya ni he yabuze maze iwacu tukajya mu nzu
tukaryama tugasinzira?, ni ryari umutekano muke wo mungo zacu watumye twumva ko
dutuje nkaho ari nta gihari?, bitekerezeho nawe ubyumve maze nubona ko mubyo
dukwiye guharanira birenze kandi bihatse ibindi ufatanye natwe kuyashaka no kuyageza
aho atari, dufatanye tuzagera ku ntego. |
209 |
Mbarushimana Theoneste, akarere ka Huye Sat, 22/Aug/2020, at 9.13 am |
Wimbwira ko nayobye kuko ndabizi neza ko ndi mu cyerekezo gikwiye, wishaka kunyereka inzira z'ubusamo kuko nanjye nari nzi ko zihari ariko nzi Impamvu nahisemo kunyura aho ndi aha, wimbwira ko nzagerayo mvunitse cyane kuko natangiye uru rugendo nikwje ,abo ba Zaninka twaragendanye baranyobya, ba Gafarasi taaraganiriye baranshuka, nagendanye na beshi barenze uwo uriwe none ubu namaze kumenya no guhitamo abo tuganira, abo ngisha inama n'abo nshobora kuzigisha, humura sinzongera kuyoba ukundi kuko njye na Musekeweya twafafanye ukuboko kd duhuje intego. |
210 |
Ishimwe Serge Valentin, Ntarubaka,Kamonyi Sat, 22/Aug/2020, at 9.04 am |
Wikwirengagiza,ndabizi neza ko muri wowe harimo ibitekerezo byiza, wuje ibitekerezo byubaka kandi bifitiye beshi akamaro, ikibazo cyabaye kimwe kuri wowe, ntushaka ko ibyo byiza bigera ku bandi, ntushaka ko bagenzi bawe banyurwa nkuko wowe unyuzwe, nyamara ibyo wima abandi wabigezeho ubifashijwemo nabo, none wazirikanye ko akebo kajya iwa mugarura ukagirira iyo neza nawe wagiriwe!, ubitekerezeho maze wisubireho kuko nawe ukeneweho umusanzu nk'uwo wahawe. |
211 |
Musekeweya Thu, 20/Aug/2020, at 8.53 am |
Dukomeje gushimira mwebwe mwese mudahwema kutwoherereza ubutumwa. Ibitekerezo muduha, inama mutugira ni byo bidutera imbaraga zo gukomeza kubategurira ibiganiro bibanyura. Mukomeze rero mutwandikire natwe ntituzahwema kubagezaho Musekeweya irimo ubutumwa bubafasha kubaka amahoro aho muri hose. |
212 |
mbarushimana erick kayonza Fri, 08/May/2020, at 9.13 pm |
musekeweya turayikunda cyane! murabarimu beza mukomeze mutugezeho ibyiza! |
213 |
Maurice B Rugambab Sun, 12/Apr/2020, at 11.57 am |
Ndabashimiye cyane kubw’amasomo akomeye akubiye muri MUSEKEWEYA. Nkumuntu wafashe umwanya nkayumva yose mpereye kuri episode 814, mpamyako abanyarwanda Bose bagize amahirwe yo kumva izi nyigisho byahindura imitima y’abatari bake. Nifuzaga kubaza niba Ep 814 ariyo ya nyuma kuko ndumva nshaka kugeza kuri Ep yanyuma. Murakoze cyane |
214 |
PierreCelertin Tue, 31/Mar/2020, at 9.37 am |
Amakuru bakunzi ba musekeweya ndabakunda kunyigisho muduha |
215 |
ntakirutimana benjamin Gatsibo Distrit Mon, 10/Feb/2020, at 11.13 am |
Ngewenunva musekeweya ariko iranezeza cyanecyane manyobwa afite imanope |
216 |
MUKAKALISA Donatha huye simbi Wed, 04/Dec/2019, at 1.13 pm |
Muraho?maze iminsi ncecetse ariko sinasiba kumva musekeweya uko ntibagirwa kurya ni nako ntasiba kuyumva!mbabajwe cyane n'umukecuru Zaninka utagira abana inama nzima ahubwo inama ze ni gusenya! |
217 |
Musabimana Yvonne, akarere ka Nyanza Tue, 08/Oct/2019, at 11.02 am |
Ramba maze nanjye nirambire, bityo turambane, ibi kugirango tubigereho rero uti biradusaba iki: ntabwo bigoye biroroshye, koroherana, kugira urukundo, gutanga amahoro, kubabarira no gusaba imbabazi, kurangwa n'ubumwe, ineza yawe nanjye ifite byishi yatugezaho, kumvana hagamije gutega amatwi ibibazo bya buri wese bifite umusanzu munini mu gutuma uko kuramba tuvuga kugerwaho, tubiharanire rero twese, tuzabigeraho. |
218 |
Musabimana Yvonne, Nyanza, Nyagisozi Tue, 01/Oct/2019, at 10.46 am |
Nyamara akabura ntikaboneke si nyina w'umuntu gusa kuko n'akabura kakaduhangayitsa twese ni AMAHORO, harya ni he yabuze maze iwacu tukajya mu nzu tukaryama tugasinzira?, ni ryari umutekano muke wo mungo zacu watumye twumva ko dutuje nkaho ari nta gihari?, bitekerezeho nawe ubyumve maze nubona ko mubyo dukwiye guharanira birenze kandi bihatse ibindi ufatanye natwe kuyashaka no kuyageza aho atari, dufatanye tuzagera ku ntego. |
219 |
Nsabimana eric, akarere ka Bugesera Tue, 01/Oct/2019, at 10.39 am |
Nawe gabura amahoro,ese ubundi wabuzwa n'iki gufungurira ku bandi kandi nawe
warafunguriwe?, wabuzwa n'iki kugirira impuhwe abandi mu gihe nawe wazigiriwe, inzira
waciye si wowe wayiharuye, intebe wicayeho si wowe wayibaje, nyamara hari abayibaje
kandi ari wowe bagirira,haranira ko ayo mahoro wagejejweho birakwiye ko nawe
uyageza ku bandi, birakwiye ko abakuzirikanye nawe ubazirikana ugirira abandi ibyo
nawe wagiriwe, inzira zacu ni ndende kandi ntituzi neza aho tuzagarukira bityo reka
dutegure hose kugirango natwe tuzategurirwe. |
220 |
Uwamariya Francine, akarere ka Gisagara Thu, 26/Sep/2019, at 1.10 pm |
Nanjye nemeye gutumwa, ndifuza gutanga no gutwara urumuri kandi ndabyishimiye, nishimira ko hari abubatse izina bakaryubakira n'abandi kubw'amahitamo meza bagize, biranyura ko mfite ba Batamuliza bo kwigiraho kandi ba Muzatsinda bakazamfasha kugera ku ntego, aya mahoro afite beshi bayaharaniye banahasiga ubuzima none nanjye ndabona umusanzu wanjye ari uwo kuyageza aho atarasakara, ba Shema mbasabye ubufasha kandi ntimuzantererane. |
221 |
Musabimana yvone, nyagisozi, Nyanza Thu, 26/Sep/2019, at 1.04 pm |
Ni byiza ko utwaye urumuri ariko uramenye urutwarane umutima wose, utwaye ikintu cy'agaciro, urasabwa kumurikira beshi babangamiwe n'umwijima, bage imbere kandi ubayobore ahakwiye ikindi kandi wirinde gutuma batatana, uri uw'ingenzi mu bandi, ni wowe bafatiraho icyerekezo kuko uri uw'icyitegererezo ,iteka jya uhora uzirikana ku nshingano wemeye kwikorera kandi ni ishingano zikomeye, tanga kandi uharanire amahoro |
222 |
Nsanzimana valens, i Nyakariro Mon, 23/Sep/2019, at 9.14 am |
Ihangane, uyu munsi urababaye ariko siko bizaguma, erega isi dutuye niko iteye, ibyishimo n'umubabaro birasimburana,aho bamwe baba baseka, abandi baba barira, komera rero kandi ushikame, ibyo wanyuzemo birababaje ariko siko bizaguma, abakubabaza ntuzatungurwe no kubona bagarutse kugusaba imbabazi, ntuzazuyaze mu kubabarira kuko ubuzima butababarira ntibugira icyerekezo, namwe ba Chantal mwihangane kuko ejo ni heza. |
223 |
Mbarushimana theoneste, akarere ka Huye Tue, 17/Sep/2019, at 11.05 am |
Ntabwo nayobye, ndacyizeye uwo nakurikiye kandi nizere aho azangeza, mfite icyizere ko abamuyobotse bose bafite amahoro kandi bahorana umutuzo mubyo bakora, inama za ba Batamuliza, Shema, Muzatsinda, Gakwaya n'abandi babagira,zirabubaka zikagira aho zibakura n'aho zibageza, ababona ko twahisemo neza rero nimutwiyungeho dufatanye urugendo, inzira twahisemo ntiduteze kuyoba no kuyobya abadukurikiye. |
224 |
Nsanzimana valens i Nyakariro Mon, 16/Sep/2019, at 12.35 pm |
Ubuzima tubamo bwuzuye ibibazo gusa, ibyo tunyuramo byuje ibyiza n'ibibi, aho ugeze akeshi imbogamizi ziba nyishi,gusa iyo twemeye gutsindwa nazo akeshi twisanga tunaniwe ntaho turagera, niba wowe rero waramaze kubona icyerekezo gikwiye, ni byiza ko wafasha bagenzi bawe nabo guhitamo ibikwiye, wenda ntibikwiye ko bazahitamo nk'ibyo wahisemo ariko kandi ufite inama nyishi wabagira, niba uri Muzatsinda kandi ukaba uhorana itsinzi, ni kuki utafasha abandi?, mu ubuzima ni magirirane,nimucyo dufashanye. |
225 |
Ishimwe serge Valentin, i Nyarubaka ku kamonyi Mon, 16/Sep/2019, at 12.15 pm |
Ntabwo inzira twese twanyuze ziharuye kimwe,niyo mpamvu tugenda duhura n'ibibazo
bitandukanye mu urugendo rwacu, aho unyuze hari ubwo wisanga mu nzitane maze
kuhikura bikakubera ibindi bibazo ndetse bikakubyarira n'ibindi bikomeye, ntidukwiye
gusekana rero ahubwo niba ba Chantal banyuze mu nzira y'amage birakwiye ko
tubegera tukabasanga tubahumuriza kugirango bumve ko atari bonyine, dufashe abakiri
mu urugendo rw' ubuzima kurugenda amahoro kandi tubifurize kugera ku ntego mu gihe
bagamije ibyiza. |
226 |
Nsanzimana valens i Nyakariro Thu, 05/Sep/2019, at 7.38 am |
Shira impumu kuko ntakikikwirukasa, icara hasi uruhuke kuko byishi wirukaga nabyo warabisize, gira amahoro arambye kuko warwanye urugamba rukomeye muri wowe none utahukanye itsinzi, ikibi warakiganje ni amahoro iwawe, reka rero nkusabe numara kuruhuka uzegere na bagenzi bawe basigaye ubafashe gutera ikirenge mu cyawe, ubu buzima ni magirirane, korera abandi ibibageza aheza, uzishimira uwo musanzu uzaba waratanze |
227 |
Ishimwe serge valentin w'i Nyarubaka Thu, 05/Sep/2019, at 7.33 am |
Ndabizi neza ko muri wowe harimo ibitekerezo byiza, wuje ibitekerezo byubaka kandi
bifitiye beshi akamaro, ikibazo cyabaye kimwe kuri wowe, ntushaka ko ibyo byiza bigera
ku bandi, ntushaka ko bagenzi bawe banyurwa nkuko wowe unyuzwe, nyamara ibyo
wima abandi wabigezeho ubifashijwemo nabo, none wazirikanye ko akebo kajya iwa
mugarura ukagirira iyo neza nawe wagiriwe!, ubitekerezeho maze wisubireho kuko nawe
ukeneweho umusanzu n'uwo wahawe. |
228 |
Nambajimana jean marie vianney, i Rulindo Tue, 03/Sep/2019, at 6.09 pm |
Iyi si yari nziza yari ituwe n'abeza kuko bahurizaga ku umugambi umwe kandi bakawubonekaho bose ntawuhemutse, ibyiza byose babihurizagaho, ibibi byose bakabirwanyiriza hamwe, bari bafite intego zo kubaka ubumwe kandi bakarinda uwariwe wese ushaka kubusenya, ubu bwo rero byarahindutse, turi kuba ba mpemuke ndamuke, turi gusenya ubumwe bwaharaniwe kuva kera, dukore ibishoboka twisubireho, dukunde kandi dusigasire ibyagezweho na abatubanjirije kuko INSIGASIRA MUJISHI N'UBUMWE BW'ABAHETSI. |
229 |
Nsabimana valens, i Nyakariro Mon, 02/Sep/2019, at 12.58 pm |
Nawe uri urumuri rw' abandi, haranira guhora ubamurikira kandi ubagoboke cyane mu gihe cy'umwijima, haranira ko urumuri mu bawe rutazabura kandi uhore urwongeramo amavuta uko bikwiye, kuba waba intangarugero nicyo wifuzwaho kuko ntiwamurikira abandi wowe utimurikiye, mbere na mbere ni wowe, kora ibyiza kandi bigera kuri beshi, jya uzirikana ko ineza ugiriye abandi bizakugarukira kandi bikakunezeza, itara ryaka niriguhore mu biganza kandi rihorane amavuta. |
230 |
Musabimana Yvonne, Nyanza, Nyagisozi Fri, 30/Aug/2019, at 7.13 pm |
Ugufite hafi afite byose kandi uwagutuje mu umutima yatuje uw'ingenzi kurenza ibindi, amahitamo ya muntu amutera urujijo kubera byishi aba abona akumva byose ko yabigira ibye ariko kuba agomba gufata bimwe muri byo tugorwa n'ibyemezo dufata bitewe no kudashishoza, bamwe rero twisanga twahisemo ibidakwiye, twisanga twahisemo nabi maze ejo tukazicuza, twisanga duhora muri iyo mbimenya kandi iri ni ijambo riza nyuma y'igikorwa, abahisemo neza rero bazirana no kwicuza kandi bahorana ishema n'ibyishimo, niyo mpamvu abahisemo Kubana nawe MWALIMU MUSEKEWEYA aribo barusha abandi kunyurwa, bafite icyerecyezo gikwiye, bafite intambwe ihagaze imbere y'iz'abandi, ni byiza rero ko natwe tugira ibitekerezo byagutse mu mahitamo yacu kugirango dutandukane no kwicuza bijyanye no gutekereza ibidakwiye. |
231 |
Nambajimana jean marie vianney, akarere ka Rulindo Sun, 25/Aug/2019, at 9.02 am |
Birashoboka ko ibyo twakoze twazabibazwa, birashoboka ko ibyo nakoze nazasabwa inyishyu yabyo, birashoboka ko ibyo nanyuzemo byose nazabigaragarizwa umunsi umwe kandi nkabyiturwa, none ko iyo abeshi dushyize ku umunzani ibyo twakoze, ibibi ko bisumba ibyiza aho ubwo twaziturwa ibimeze bite?, Gafara urumva inyiturano yawe cyangwa se ingororano yawe izaba imeze ite?, kuba mvuze wowe muri beshi suko ari wowe ruharwa wenyine uriho ntubindakarire ahubwo nuko nshatse kukwereka ko nawe utari shyashya, nanjye kandi sindi miseke igoroye,nifuza ko iteka twajya duhora dutekereza kubyo dukora, nifuza ko twajya tuzirikana ko tuzabazwa iby'ubu buzima twabayemo dutijwe kandi buri wese ku giti cye, harya wowe ubwo witeguye gusubiza iki?, ni ahawe. |
232 |
Nyinawumuntu clementine w'i Nyabihu Sun, 25/Aug/2019, at 9.01 am |
Nyinawumuntu yabaye umunyamahanga, nyina w'umuntu yabaye ikigusha, uwakakuyoboye niwe ukuyobya, uwakakugiriye inama niwe ugushuka, uwari Zaninka yabaye zana urwango mubo yibarutse, mbega icyerekezo kibi turi kuganamo, ko abo twirukira aribo bari kudushuka,ubwo igisigaye ni iki ngo tumenye abo kugana no gusabana nabo?, uwo kwizerwa ni uwuhe kandi ni inde wo kuyoboza?, ndakeka ko ibi mbisangiye na beshi, nawe mfasha dushake igisubizo kandi ngo abishyize hamwe nta kibananira wenda njye nawe tuzabona umwanzuro ukwiye. |
233 |
Nyiraminani pascasie, Nyagatare Sat, 24/Aug/2019, at 8.06 am |
Turishimira ko turi bakuru mu myaka ariko twigaye ko twagwingiye mu bitekerezo, turacyatekereza gukora ibibi, turacyashimishwa no guhemuka, turacyashimishwa nuko bamwe bagize ibyago, uko gutekereza nabi bitagize icyo byungura bitumariye iki?, ndabizi ko mbivuga ukavuga ngo ndabeshya ariko nawe nureba urasanga ugengwa n'imitima ibiri kandi ukubwira gukora ikibi urakuganza, harya ubwo uracyavuga ko mbeshya?, niba nkubeshyera urangaragarize ikinyuranyo ariko kandi niba mvuze ukuri uharanire kubihindura. |
234 |
Uwamariya Francine, akarere ka Gisagara Sat, 24/Aug/2019, at 7.59 am |
Agaseke karacyapfundikiye, gapfundikiyemo byishi kandi biteye amatsiko, huzuyemo byishi byaba ibyiza n'ibibi, beshi bafitiye amatsiko igihe ako gaseke kazapfundurirwa, hari ibizabababaza, ibizabashimisha, ndetse n'ibizabanyura imbere bikarangira, ibyo twakoze byishi nibitunyura imbere hari ubwo tuzicuza cyane, ese aho nitwisanga twese turi ba Zaninka ubwo birashoboka ko tuzishima?, birashoboka ko twanyurwa n'ibyo twakoze mu gihe bizashyirwa ku kibaho runaka ngo dore ingengamyitwarire yawe?, njye simbizi niba ibyo dukora byatunyura ariko abo byanyura mutwegere mutwereke inzira. |
235 |
Nsanzimana valens, Nyakariro Fri, 23/Aug/2019, at 1.25 pm |
Amahoro aho yahunze hasigaye iki?, nkubwije ukuri ko ari nta cyiza na kimwe cyahasigaye usibye ibibazo bidashira kandi bitagira ishingiro n'icyakabiteye, amahoro niyo mwami wa byose, amahoro niyo nzira yo kugera ku iterambere twifuza kandi rirambye,icyo duharanira cyose kuba twageraho nimucyo tubanze amahoro, nimucyo tubanze gushaka igikwiye ibindi byose bizakurikiraho, gira amahoro Muvandimwe kandi uyageze ku bandi, tanga ibikwiye kandi wigishe ibyubaka. |
236 |
Uwamariya Francine, Gisagara Tue, 20/Aug/2019, at 8.31 am |
Sinayobye ahubwo narayoboje,sinatannye nkuko bamwe mubivuga ahubwo nagiye gutaramana n'abakwiye, nasanze ba Rutaganira kugirango tuganire ibyiza, nisunga ba Muzatsinda tugamije gushakira itsinzi hamwe, nta cyerekezo nataye kandi sinzongera no kuyoboza kuko namaze kumenya aho ngana, ndi mu ngamba neza kandi urugamba nzarutsinda, niteze ko nawe uzadusanga numara gusobanukirwa n'ibyo ukwiye guhitamo kandi natwe tuzagusanganira tukwishimiye. |
237 |
Nyinawumuntu clementine i Nyabihu Mon, 19/Aug/2019, at 3.32 pm |
Niba ugiye koko, reka mvuge ko ugiye kare, ugiye tukigukeneye kuko twakwigiragaho byishi, ugiye tugifite byishi byo kuganiraho nawe, dufite intambwe twateye ku bwawe wenda ntitwakurikije ibyo ukora ahubwo twamenye ko uri kugaragaza ibitubamo kandi bitari byiza kugirango tubireke ,wagaragazaga imico mibi itari ikwiye umwana w'i Rwanda bityo kuyireka ikaba ari intambwe nziza ihebuje izindi, tuzagukumbura kandi tuzakuzirikana, tuzanagusabira umugisha kuko watubereye umwalimu mwiza. |
238 |
Nambajimana jean Marie vianney, akarere ka Rulindo Mon, 19/Aug/2019, at 8.50 am |
Birabe ibyuya, kuko nubwo waba utari utunganye ntiwari uwo kuba wagenda, ntibikwiye ko watabaruka iki gihe kuko abo wigishaka bari beshi, ibyo watwigishaga twabikuragamo amasomo akomeye bityo tukirinda guhemuka kuko tuba twabonye ingaruka mbi zabyo, oya nturi uwo kugenda kuko wari ugikenewe mu umuryango wacu nyarwanda, turacyagukeneye kuko kubera wowe abamaze guhinduka ni beshi, abamaze gufata icyemezo cyo kutaba ba Fidusiya ni beshi kubera wowe, wigenda rero kuko uracyakenewe mu umuryango ukeneye guhinduka. |
239 |
Ndaruhuye Olivier, Gatsibo Sun, 18/Aug/2019, at 9.30 pm |
Ibyanyobeye wowe warabivumbuye, ese ni kuki utamfasha ukampa umwanya wo kukwegera ngo tuganire unyobore,unyereke aho nayobye kandi ungire inama?,warantereranye rwose kandi ntibyari bikwiye, gusa ndabizi ko nawe ufite inkomanga, ark nunzirikana ukanyibuka uzibuka ko nanjye nkwiye kuba mu bana bawe kandi nkwiye kuyobirwa,ark kuko utavangura nanjye nzasekerwa nawe kandi mbe umwuzukuru wa Muzatsinda???!! ese witeguye kunyakira? |
240 |
Nsanzimana valens, i Nyakariro Thu, 15/Aug/2019, at 7.43 pm |
Iri shuri ni inyamibwa, ngwino nawe wisunge abandi, mwigane kandi mufatanye kurahura ubumenyi kuko abamaze kuburahura muri iri shuri bamaze kububyaza umusaruro uko bikwiye,ni ishuri ritagira uwo riheza, ni ishuri rifungurira buri wese amarembo, ni Musekeweya yiteguye guha ikaze buri wese uturutse mu mpande enye z'isi ya Rurema kandi ihora isonzeye kugufungurira Ku masomo yayo, ikaze kwa Shema na Batamuliza, Karibu kwa Gasore na Chantal, nimugubwe neza kwa Rutaganira na Muzatsinda, kandi amasomo meza kuri mwe mwese mufashe iya mbere mu kwinjira mu marembo y'amahoro. |
241 |
Eugene Kabera, Ruhango Tue, 13/Aug/2019, at 9.07 am |
Wahisemo neza ntuzicuza, waharuye umuhanda
ugifite ingufu witeganyiriza ugifite uburyo, none
mu masaziro yawe ntuzarushywa n'iminsi,
ntuzasaza wanduranyije nka Mbarubukeye,
ntuzasana umugayo nka Zaninka, ahubwo
uzayobokwa na beshi bakubaza ibanga
wakoresheje, uzifuzwa hose kubaha inama cyane
cyane abakibyiruka, uzafasha beshi kwiharurira
inzira kd bagendeye ku yawe, uzaririmbwa iteka
igihe uzaba ukiriho waranatabarutse, nanjye
nifuza kuzasaza nkawe, nifuza kuzatera ikirenge
mu cyawe, Twese turaharanira kuba ba nkore
neza ndeberweho. |
242 |
Muhizi vital, kamonyi Tue, 13/Aug/2019, at 9.01 am |
Imbere muri wowe hari undi muntu, hari
ukuburanya akakubwira ngo kora uku kandi wowe
washakaga gukora ukundi, ikibazo kandi kibabaje
nuko akeshi akubwira gukora ikibi kandi wowe
ukamwumvira, ugasanga iteka urahemutse, ukoze
ibidakwiye kandi bibabaza abandi, muri make
ukemera kuba waba uwo abantu batagukekagaho
kandi wari usanzwe wizewe, ese uwo muntu
ukurimo niwe uguhinduye Mbarubukeye peeee?,
rekeraho iteka kumvira uwo muntu. |
243 |
Ishimwe serge Valentin, Nyarubaka, Kamonyi Tue, 13/Aug/2019, at 8.59 am |
Uri umuhanga mu byiza ,komeza uwo murongo
wahawe na Nyakugiribitangwa kandi uzafashe
n'abandi, uri icyitegererezo mu bandi kandi mu
bikwiye, komeza kutubera urugero rwiza kandi
n'abacu bazakwigiraho, intambwe zawe twazitoye
turi beshi, intambuko yawe inyura twese, ijwi
ryawe iyo rivuze twese tugira tuti
"karame",karame rero nanjye nje nkugana
kugirango mubahabwa inama nziza n'impanuro
namwe tubashe kunga ubumwe no guterana indi
ntambwe, ntabwo ndi njyenyine kuko ndi kumwe
naba Muzatsinda, kandi twiyemeje kuganza ikibi.
|
244 |
Mbarushimana Theoneste, akarere ka Huye, Umurenge Tue, 13/Aug/2019, at 8.57 am |
Indwara nari ndwaye yaravumbuwe kandi birashoboka ko yavuwe igakira, ni indwara yari ikomeye cyane, ifite ubukana bukabije bwo kwanduza abandi kandi ikabagiraho ingaruka zikomeye, ni byiza ko abaganga bamenye indwara nari ndwaye kandi bakayishakira umuti, kutiyumvamo abandi, kutibonamo abavandimwe, kutagira urukundo mu bandi, kutuzuza nabo byagakwiye,..., iyo ni indwara ikomeye nawe ishobora kuba yarakuboshye, ni byiza ko nawe wakwivuza kandi iyo ndwara iravurwa igakira, umuganga arahari kandi arabishoboye, ntabwo akuri kure kuko aguhora hafi kugirango agufashe, agusanga agusekera kandi akishimira ko umusanga, nta wundi nakubwiraga utari MUSEKEWEYA kandi numwegera muzahuza urugwiro. |
245 |
Nsabimana eric, Musenyi, Bugesera Mon, 12/Aug/2019, at 6.58 pm |
Ni amahirwe ko mutigeze mutujya kure, iteka duhura n'ibigeragezo kandi akeshi
kubyikuramo biratugora, aho ubujyanama bwanyu butari turayoba tukava mu umurongo,
umuryango tukawubera ibivume kandi aritwe twagakwiye kuwubera abakawugiriye
akamaro, kuba muri hafi yacu rero iteka muradufasha bityo bikatubera amahirwe
akomeye, iyo turi kumwe tuba tubohoye imitima n'amaboko, turikumwe tuzakomeza
kuzamuka umusozi tutareba inyuma kandi hari igihe gihagije cyo kuruhuka |
246 |
Jean Bosco Habineza,Rusumo, Kirehe Mon, 12/Aug/2019, at 6.48 pm |
Gerageza gukora ibikugira umugabo,aho gukora ibikugaragaza nk'umugabo, shaka abantu mbere yo gushaka ibintu kuko burya ibintu birashira ark abantu uzahorana nabo, nawe iyubakemo umutima wo guca bugufi uharanire kubanira neza abandi kd bose, urukundo wakunzwe nawe warukunda abandi kd bakanyurwa bityo ukaba nyirineza na mahoro aho unyuze hose, kuba witwa Gafarasi cyangwa Karimanzira ntibyakubuza kuba intwari kuko izina siryo ryubaka ubutwari ahubwo ibikorwa byawe nibyo bizakugira intwari. |
247 |
Nyiraminani Pascasie, Nyagatare Mon, 12/Aug/2019, at 6.39 pm |
Inama wangiriye burya yari inyamibwa, niyo yabaye ingenzi mu nama zose nahabwaga n'abandi kuko nasanze hari n'abanyobyaga nibwira ko bari kunyobora, mu ubuzima burya iyo hatabayemo gushishoza umuntu yisanga yicuza kandi yari kwigarura hakiri kare, njye ndi mubishimira ko namenye icyo nyennye mu umutima wanjye maze ngira n'amahirwe yo kubona abo kukimpa, nari nkennye kubona amahoro no kuyatanga, none nabonye umfasha kugera kuri by'ingenzi muri njye, nzakomeza rero nanjye gushishikariza abandi kumenya guhitamo ibikwiye. |
248 |
Kubwimana jean marie vianney, Kamonyi Mon, 12/Aug/2019, at 10.34 am |
Waje ku isi usanga abandi, usanga babanye neza batekanye, usanga bunze ubumwe kandi batahiriza umugozi umwe, usanga basangira byose bimwe byitwa akabisi n'agahiye, bari bafite byose kandi bakabisaranganya uko bikwiye, wowe waraje rero ubabibamo urwango, uzana ishyari aho ridakwiye kandi uraribagarira uko ubishoboye, ese ko watanyije abari bamwe, abavandimwe ukabagira abanyamahanga bakarebana ay'ingwe, aho ntiwaba wibwira ko aricyo waremewe ukazanirwa hano ku isi?, oya sibyo rwose kuko wazaniwe gukomeza urukundo n'ubumwe wasanze kandi ugaharanira ko bikomeza gukura, haranira iryo shyaka rero uko bikwiye. |
249 |
Ndaruhuye Olivier, i Gatsibo Mon, 12/Aug/2019, at 7.25 am |
Ibyiza wakoze ntibizatinda kwibagirana mu mitwe y'abantu, ariko umunsi wakoze ibibi bizandikwa mu bitabo by'ubwonko bwabo ku uburyo iteka uko bakubonye bazajya bagusomamo cya kibi wakoze hejuru y'ibikorwa byiza byishi wagezeho, niba rero isi ari uku ifata abantu ntabwo bikwiye ko bya byiza wakoze byasimbuzwa ikibi kugeza ubwo uba indorerwamo yacyo, guma ku isonga kandi ukomeze uruhembe, ibyiza byawe bizabe amateka kuri wowe no ku bazagukomokaho. |
250 |
Nyinawumuntu clementine, Akarere ka Nyabihu Mon, 12/Aug/2019, at 7.24 am |
Twambaye twaje, dore twambaye twaje kandi twambariye urugamba, inzozi mbi ni izadusubiza inyuma kandi indoto nziza ni izo gutsinda urugamba, dufite byishi twambariye guhangana nabyo kandi dufite icyizere ko tuzabihangamura tukabikura ku ntebe y'icyubahiro byicayeho, uru ni urugamba kandi rukomeye, ni byiza ko buri wese yiha intego kandi agaharanira kuyigeraho, turikumwe naba Muzatsinda kandi bamenyereye urugamba, ni byiza ko twumvira inama zabo tukanazikurikiza, itsinzi iri hafi ndimo kuyibona. |
251 |
Nambajimana jean marie vianney, akarere ka Rulindo Sun, 11/Aug/2019, at 10.51 am |
Mu gihe uri umubyeyi mwiza, irinde kudohoka ku nshingano zawe zo kurera, irinde kuba nyirantibindeba ngo maze abo wibarutse bakose ubareba, bahemuke ubahagarikiye,bayobe wagakwiye kubayobora, irinde kuba wakwitwa umubyeyi gito mu bandi kandi abo wibarutse bo kubwabo bari gukora ibikorwa byiza, gerageza guharurira inzira bose kandi ubarinde ikibi, nicyo Nyagasani yabaguhereye kandi azakubaza icyo wabamariye, Tandukana naba Zaninka baheruka babyara nyuma bagahindukira aribo baba ibigusha kubo bibarutse, iteka jya uhora utekereza kucyo wakora kigateza imbere imibereho y'abawe kandi kigafasha na rubanda nyamwishi, Zirikana igikwiye. |
252 |
Nyinawumuntu clementine, Nyabihu Sun, 11/Aug/2019, at 10.50 am |
Turi ba Mbarubukeye turi beshi, turi bamwe bashimishwa no gukora ikibi twishimye kandi tutazirikana ku ngaruka zacyo maze igihe cyazo cyagera tugakwira imishwaro tukigira ba nyoninyishi, kuki dushimishwa n'ibibi gusa boshye abatazi ikiguzi cyabyo?, kuki mu nzira twiyerekana ko turi beza nyamara mu mitima no mu bikorwa hari ibihabanye n'ibyo tugaragaza mu magambo?, iherezo ry'ikibi ni irihe?, iherezo ryo guhemuka ni irihe?, mbwira ko buri munsi duhemuka tumaze kunguka ibingana iki ku uburyo twabiratira abandi tukabashishikariza no kubizamo?, suzuma neza umbwire ariko nusanga nta cyiza wabikuyemo, ugire uti guhera none ndazibukiriye kandi sinzongera guhemuka no kugira nabi ukundi. |
253 |
Uwamariya Francine, akarere ka Gisagara Sat, 10/Aug/2019, at 8.03 pm |
Ndi mu urugendo
ariko nishimiye ko aho ngiye nsanze abantu, aho ngiye nsanze abavandimwe, aho ngiye nsanze urukundo, nishimiye urugendo ndimo nabwo kuko ndi kugendana n'imfura, inyangamugayo, abanyamutima ndetse na ba Mukundabantu, ntako bisa kugendana n'abo wibonamo nta n'icyo wabinganya kujya aho uzi ko usanga abavandimwe, niba mu nzira ngendana na ba Mukahirwa, aho nduhukira ndushye nkasangayo ba Fillette naba Umuhuza, naho abo nsanga nkasanga hatuye ba Muzatsinda, ubwo nagira ubwoba bwo gutsindwa n'iki?,sinzongera guhangayika ukundi kuko ndarinzwe. |
254 |
Nsanzimana valens, i Nyakariro Sat, 10/Aug/2019, at 7.53 pm |
Hari ubwo umuntu arwara maze abavandimwe bakagira bati "ese runaka yarozwe na nde?, yewe n'uwamuroze ntiyari yigeze akaraba",harya ubwo abo twiyita ko turi bazima, ubwo twavuwe nande?, gusa ubwo wowe uri muzima uwakuvuye yari yakarabye arinoza kugirango utazongera gufatwa ukundi, gusa njyewe icyo nishimira, sinavuwe indwara z'umubiri kuko nta n'umuntu upfa kuzikira kuko turazigendana, ahubwo kuba naravuwe kandi nkavurwa neza nuko navuwe indwara y'imitekerereze aho narinzwe gutekereza ikibi, nyuma yo kugaragarizwa ububi bwacyo no gusobanukirwa ingaruka zacyo, naho abaganga bo si bamwe bambaye umwambaro ubaranga kandi babyigiye kuko inyuma yabo nabwo hari ba Donati naba Kambale ariko bakaba bunganira abo bavuzi b'indwara z'umubiri, nzahora nibuka kandi nzirikana kunywa Ku umuti nahawe kuko mbyirengagije nasubira mu uburwayi maze abanyita indembe bakaba beshi. |
255 |
Nyiraminani pascasie, Nyagatare Sat, 10/Aug/2019, at 6.36 am |
Njye sinzongera kwikanga ibirura ukundi kuko namaze kubona umurinzi, namaze kubona umba hafi, akandinda ibibi byose, ambera umuyobozi mwiza, none ubu ndatera intambwe nshikamye, nkaterura ikirenge nkomeye, nkagendana na Musekeweya igihe cyose,sinzongera kuyoba no kuyobywa, sinzongera kurangazwa no kunanizwa, nzakomeza kubana n'abarinzi beza, nzakomeza gushishikariza abandi nabo guterana intambwe n'abakwiye. |
256 |
Musabimana yvone, Nyagisozi,Nyanza Fri, 09/Aug/2019, at 6.07 am |
Urahumura, impumuro yawe nikomeze kugera hose, impumeko yawe nikomeze kuba umwuka wifuzwa na beshi, abo uhumurira bahorana akanyamuneza, ishyaka n'umurava byo gukora ibyiza no kugira neza aho bageze hose, uri urumuri kandi umurikira beshi, aho utari hataha umwijima, icuraburindi n'ikindi gisa nabyo,uri igisubizo ku bibazo bya beshi kandi nanjye ndimo, uri umutako w'imitima yacu kandi umutako wose uzirana n'umwanda, ikibi n'ikindi kintu cyose kidatunganye, umunyarwanda we ati "izina niryo muntu",nawe Musekeweya niryo zina rikubereye kandi ritunyuze twese n'ubwo nanone tutanyuzwe cyane n'izina ahubwo tunyuzwe n'ibikorwa ukora, komeza utubere ku uruhembe kandi udufatishe ikiganza cyawe cy'i buryo. |
257 |
Kubwimana jean marie vianney, ku kamonyi Tue, 06/Aug/2019, at 7.37 am |
Nta yindi nzira nzanyura, nta kindi cyerekezo nteze kubaza ukundi, hari inzira yanyuzwemo na beshi kandi bishimira urugendo, amabuye muri iyo nzira yari make ugereranyije n'izindi nzira zose zanyuzwe,abasitaye babaye bake kandi bose ntawasitaye ipfundikirane, ubu abeshi muri abo bagenzi bishimira ko bageze iyo baganaga amahoro usibye bake muri bo bananiriwe mu nzira bagacika intege bigaragara,si beshi cyane kandi nabo bananijwe n'imitima yabo itarabashije guhitamo neza, ni ba Gafarasi biyemeje kuruha uw'abandi basimbutse kandi byagaragaraga ko bafite ingufu zo kujyana n'abandi, nanjye rero aho nzanyura ni aho nisigara nzaba nizize kuko mu urugendo nta mavunane arimo, wowe uri kugenda wisiga tujyane. |
258 |
Yohani bosco Hafashimana w'i Gasabo Tue, 06/Aug/2019, at 7.35 am |
Iyo numvise nkasoma n'amateka, mpita nsanga kera urwanda rukiri urwa Gasabo nta rwango rwari ruhari, nta kibi cyaharangwaga yewe n'ishyari ntiryari rizwi mu barutuye, abanyarwanda barwo barangwagwa n'ubumwe cyane cyane ingufu zabo nyishi ari izo kwagura igihugu, kukirinda umwanzi no kukirwanira ishyaka kurinda ubwo kigeze aha, uwo mutima warangaga abari batuye urwanda rw' icyo gihe wagiye uzamo kidobya, biza kugera aho ubwumvikane buba buke, abari umwe bahinduka babiri, abasangiraga batangira kuryana no gupfa ubusa, ibyiza baharaniye kuva kera bidindira babireba, igihugu baza kugeza n'ubwo bagitujemo ba ZANINKA NABA BAHIZI, baragihindura baracyoreka barakiroha, urwanda rutahwa n'amage, abeshi bahinduka impehe ahari iwabo, urwango rurakura rumara imyaka..., ARIKO ubu ndumva nishimye kandi nishimiye aho tugeze, ni byiza ko igihugu kibarutse ba Batamuliza beshi nabo bakaba bari kubyara ba Umuhuza bazahuza bamwe bake bakiryana tukongera tugaturana dusangira byose, nishimiye ko ndi mubo muri icyo kinyejana kizongera gusangira amata n'ubuki kandi gishyize hamwe mu kurwanya ikibi, umwami w'igihugu azaba ari MUSEKEWEYA naho ba Muzatsinda ari ibikomangoma, nishimiye kandi nawe ndakwifuriza kuzongera gutura mu Rwanda rwa Gasabo ruteye uko. |
259 |
Nsanzimana valens, i Nyakariro Mon, 05/Aug/2019, at 3.05 pm |
Nawe Musekeweya iraguhamagarira guhinduka,
Umuco mwiza wo gufasha ubabaye wahozeho
mu banyarwanda igihe kuba nyamwigendaho
byari bitarimikwa ngo bihabwe icyicaro, buri wese
wagiraga ikibazo yaragobokwaga kd akabona ko
atari wenyine, ubu siko bimeze, abantu
barahindutse baba abandi, uragira ikibazo
ukimenya, urayoba aho wayoboje ukubonye
akakubwira ati komeza inzira ni iyo, urarwara aho
wakavujwe bakagira bati iyaba cyari gipfuye,
mbega isi mbi, gusa nanone sinabura kuvuga ko
hari abagifite uwo mutima mwiza wo kumva
ububabare bw'abandi, nawe rero niba hari
intambwe wateye yo kumva ko mugenzi wawe
ahora agukeneye, tera indi ntambwe yo
kubyumvisha abandi kugirango tugendere hamwe,
uwahuye n'ikibazo umube hafi kd umwizeze ko
atari wenyine, ngiyo isi dukeneye. |
260 |
Muhizi vital, kamonyi Sun, 04/Aug/2019, at 6.03 pm |
Uwo watumye yangejejeho ubutumwa, warakoze cyane kunzirikana, warakoze cyane
kuntekereza no kumenya ko nkukeneye, ubutumwa bwawe bwari ingenzi kuri njye bwaje
bukenewe kandi bwahinduye byishi, ba bavandimwe wantumyeho nabo babaye intumwa
nziza, abo watumye byanganaga no kwiyizira, ndashima ba Muzatsinda naba Maribori
kubw'urumuri banzaniye, nanjye nimuntuma nzatumika kandi nzagera hose, ubu
butumwa subwo kwicarana kuko bukenewe na beshi, nanjye nzababera intumwa. |
261 |
Karenzi Innocent, Muganza ya Nyaruguru Sun, 04/Aug/2019, at 8.41 am |
Mwana wanjye uko ugenda ukura ujya juru niko urushaho kurahura no kuvoma imico myishi itandukanye, imyiza n'imibi yose uhura nayo kandi nturabasha kumenya iyakugirira umumaro n'iyakuyobya, mwana wanjye ibyishi mubyo uhura nabyo uracyabona ko ari byiza kandi ko byose bigufitiye umumaro, mwana wanjye abo mugendana bose ubona ko ari beza nyamara nturabasha kumenya no kuvumbura ububi n'ubugome bwa bamwe muri bo, Mwana wanjye nashakaga kukubwira no kuguhanurira ko ibyo ubona byose atari zahabu, abo muganira bose atari abatagatifu, mwana wanjye sinkwangishije abantu ariko gerageza gushungura no gushishoza, sinkwifuriza ikibi cyangwa se kuzagira uti iyo mbimenya kandi ejo ukazashinja kukuba kure, Mwana wanjye urabe maso kandi ube umugabo, urugendo rwiza rw'ubuzima nirwo nkwifurije mwana wanjye, nkusabiye kutazaheranwa naba Gafarasi dore ko ari beshi kuri iyi si, Mwana wanjye uzabe intwari. |
262 |
Nsanzimana valens, i Nyakariro, Rwamagana Sat, 03/Aug/2019, at 7.27 pm |
Uwabaraga ubukeye asigaye abarirwa ubugome, niwe wari intangarugero mu bandi ku bikorwa byiza, ubu niwe utangwaho urugero rw'abakora ibikorwa bibi kandi bibangamiye amahoro, umutuzo, umutekano n'ibyishimo ku bandi, ni koko ngo biragoye ko uwambaye umwambaro w'urugamba yishima nk'uwambuye atabarutse kuko ushobora gutsindwa ukiwambaye, ababasha kwitwararika rero nimucyo tubigerageze, uko ukora ibyiza niko wongera ibyishimo ku bandi kandi nawe utisize, kora ibyiza uko ubishoboye, ishema ryawe rya mbere rizava mu gufasha abandi. |
263 |
Habineza jean bosco, Rusumo, kirehe Sat, 03/Aug/2019, at 1.08 pm |
Ibyawe bikore none,dore iby'ejo bikora abejo, none ni kuki ibyo uteganya gukora ubishyira ejo kandi ahawe ari uyu munsi?, kuki ejo aribwo uvuga ko uzahinduka ugakora ibyiza, kuki uvuga ko ejo aribwo uzakora ibinyura beshi, dore ko bose byo utabishobora kandi uzi neza ko ahawe ari uyu munsi?, njye rero sinje kuguha icyerekezo cy'ibyo wagakwiye gukora ariko tuganiriye nakubwira ko ibyiza bikorwa none kuko niho hawe kurenza ejo, njye sintaha ntakoze ibigomba, none se nawe nuko?,byabaye byiza uzirikanye ko igihe cyawe ari iki |
264 |
Uwamariya Francine, akarere ka Gisagara Sat, 03/Aug/2019, at 1.01 pm |
Ufite umutima wanjye wose, komeza kuwuragira rero no kuwurinda ikibi kuko ni wowe murinzi wanjye, ibyishimo ni byose kuko mfite umurengezi, sinyigendera mu icuraburindi ry'ubuyobe kuko nabonye umujyanama, mfite unyobora mu byiza, mfite umfasha kwifasha mu gusobanukirwa no gukora ibikwiye, mfite byose kuko mfite Musekeweya kandi nizera ko ari amahirwe sangiye n'abandi nkanayasangiza abo atarageraho, nabo nibamenya ibyo byiza, bakemera kubiyoboka no kubisigasira, tuzubaka urwanda rwiza kandi twifuza, tuzubaka Africa itunyuze twese, tuzubaka isi inezeza uwayihanze. |
265 |
Nyiraminani pascasie w'i Nyagatare Sat, 03/Aug/2019, at 1.00 pm |
Urebye urasanga turi bamwe, ibi kubireba nuko uratekereza byimbitse maze wamara gusanga mu kubaho kwanjye nawe nta ruhare twabigizemo, byahita bituma tuba bamwe kurusha gutana no kuryana, ni iyihe mpamvu ituma agakosa gatoya kabaye hagati yacu ugakuririza, ukakazamukiraho kakatubera intandaro yo kwangana no kumarana kandi turi bamwe?, ni kuki kuba ntuye i Bugo, wowe ukaba utuye i Mugereko wakumva ko ubwo nta sano dufitanye tubitewe n'imipaka y'amazi idutandukanya?, ubu koko twemere amazi aturushe ubwenge kandi twe twarahawe kugenga ibiri ku isi byose?,mbwira icyo dupfa tukirandure kuko njye nawe turi umwe. |
266 |
Muhizi vital, kamonyi Fri, 02/Aug/2019, at 6.15 pm |
Nawe ikoreremo, dore nta guheza guhari kandi ngo uwikoreyemo ntashobora gukora mu
kebo kuzuye ishavu, amahitamo ni ayawe urata ibibi uze usanga ibyiza, urabererekera
ikibi uze wihuta usanganira icyiza, ibyiza abandi bagutanze kugeraho byuzuye mu kebo
nabo bahisemo gukoramo, gusa kuba baragutanze birashoboka ko ari uko watinze
kumenya ako kebo ariko ubwo ukamenye igihe ni iki ngo nawe uhitemo nk'abandi,
sobanukirwa: uwahisemo neza ahorana ibyishimo, uwahisemo nabi ahorana ishavu
n'agahinda, ngaho rero bererekera ba Jyamubandi batambuke sanganira ba Donati kuko
bari bugufi baza. |
267 |
Uwamahoro Francine, akarere ka Gisagara Fri, 02/Aug/2019, at 6.09 pm |
Ni inzira nziza wanyuze n'abandi bazayinyura, kuba inzira zari nyishi ariko wowe ukabasha guhitamo ikwiye ni umutimanama wawe mwiza wabigufashishemo kandi natwe twifuza kukwigiraho, ubu uri icyitegererezo mu bandi, isomo ryiza abasigaye aho wari uri twifuza kwigiraho, kuko wageze ku tsinzi natwe twifuza gutera ikirenge mu cyawe kandi nudufasha tuzabigeraho, turigira ku birenge byawe kandi gutsinda niyo ntego. |
268 |
Nyinawumuntu Clementine, Akarere ka Nyabihu Fri, 02/Aug/2019, at 7.41 am |
Iby'isi bihinduka uko byishakiye, abari beza uyu munsi ejo bakabyuka ari abandi bandi, abakoraga ibyiza uyu munsi ejo Bakakugaragariza urundi ruhande rwabo utakekaga utifuzaga no kubona, ibi mvuze ntabwo nkubeshya kuko nureba neza urasanga nawe aho iwanyu hari ba Fidusiya b'impande ebyiri, urahasanga ba Mbarubukeye biyoberanya bakaba bakwigira beza ariko ejo ukayoberwa imiterere yabo, bafite isura ku umutima yuzura n'umwijima rimwe na rimwe bakaba bakugaragariza imvugo zuje ubumwe n'urumuri, abantu nkabo rero tubitondere kandi tumenye uko tubana nabo, twirinde ko batugusha ahubwo twe duharanire kubahindura nicyo cyiza kiruta ibindi. |
269 |
Nambajimana jean marie vianney, akarere ka Rulindo Fri, 02/Aug/2019, at 7.37 am |
Twambaye twaje, twambariye urugamba, tuje tuzi ko bigoye, tuzi neza ko bikomeye, tuzi neza ko urugamba rwuje ibibazo byishi ariko nyine twaje, ntituje kurwana urugamba rw'amasasu cyangwa se urundi rwose rwitwaje intwaro z'ubumara ariko turabizi neza ko n'urwo tuje kurwana rukomeye, ni ya mitima yinangiye tuje guhindura, ni bya bikorwa bibi tuje guhashya, ni rwa rwango tuje kurandura, ni ba Gafarasi tuje kugarura, twambaye twaje rero kandi twiteguye gutsinda, turabizi ko tuzabona abatwiyungaho beshi kandi twiteguye guhindukirana itsinzi, namwe mubyiyumvamo ko uru rugamba ari ngombwa, nimuze dufatanye kandi tuzabishobora. |
270 |
Ishimwe serge valentin w'i Nyarubaka ku Kamonyi Thu, 01/Aug/2019, at 6.51 pm |
Uwabibye ibitotsi yasaruye ingonera, harya ubwo uwabibye urwango we, mu gihe abandi
basaruraga amasaka, ingano, ibigori n'ibishyimbo we yasaruraga iki?, Gafara egera hino
umbwire ntusige ba Jyamubandi naba Bahizi kuko ndabizi ko mwunze ubumwe,
nifuzaga kumenya igihembo mugenerwa n'umusaruro uva mubyo mukora, ariko namwe
musuzume neza birenze ibyo tuganira ahubwo murebe uko umwaka ushize ibyo
mwiyungura mu mufuka ariko muramenye nimusanga ari ntabyo, nyabuneka mubitere
umugongo maze muze dufatanye mu gukora ibidufitiye inyungu!, ngaho rero mbateze
yombi tuganire, uyu mugoroba nimwe nawuhariye ngo dusangire ibitekerezo, mbwire
nanjye nkumve maze tugire ibyo dusobanukirwa twembi, numbwira ibikurimo nanjye
nkagusangiza ibyanjye ndabizi neza ko inyungu zirataha kuri twese. |
271 |
Nsabimana Eric, Musenyi, Bugesera Thu, 01/Aug/2019, at 5.02 pm |
Rimwe na rimwe bingora kubyumva, ubundi
amagambo meza twayasangaga mu ndirimbo
zitandukanye none ubu no kuri wowe mpakura
arenze ayo navomaga mu ndirimbo, 2004 si kera
cyane nubwo tutatangiranye ariko kandi hari abo
mwatangiranye kandi nanjye bantoza kukumenya
no kugukunda, ibingora kubyumva rero ni
ubwitange butarobanura kandi ntibugire umupaka,
ni urukundo udutoza kandi ukabikora bidategereje
igihembo, ndabizi neza ko tuzahorana, ndabizi
neza ko uzakomeza kumbera uw'ingenzi kandi
nanjye nzaba intumwa hose. |
272 |
Nyandwi josepha, akarere ka Burera Thu, 01/Aug/2019, at 8.00 am |
Zitura kandi uzibukire, dore wafashe ikibi ukizirika ku nzira, wabaye umugome wo ku umuhanda kandi inzira ni nyabagendwa, ese ni kuki wahisemo kubohera ingoyi ku urugendo wari wiyibagije ko nawe ubwawe cyangwa se abawe bazahanyura?,nari nzindutse nkuhamagarira gukura icyo kibi ku nzira, nari naje niteguye ko beshi mu bagenzi wababujije gutambuga, nakubwiraga ko kuba uri Gafarasi bitakwemerera kuba watunga ifarasi utatwaraho abagenzi, nakubwiraga ko kuba uri Jyamubandi abo ujyamo atari bamwe bo kubuza abandi amahoro n'amahirwe, ahubwo ko ari ko ari ugufatanya n'abakora neza kugera ku ntego. |
273 |
Musabimana yvone, Nyagisozi, Nyanza Thu, 01/Aug/2019, at 7.59 am |
Ntabwo ari ba Jyamubandi bamwe twizeraga bonyine twabuze, ba baturanyi beza twayobewe aho banyuze, ba babyeyi beza batugiraga inama twayobewe irengero ryabo, ba bagenzi beza twafatanyaga urugendo baradusize, none ubu abo kwizerwa ni ikibazo, abo kugisha inama ni mbarwa, abo kwiringira mu urugendo ni bake cyane, gusa ba Muzatsinda bake turacyabafite, naba Batamuliza bamwe baracyaboneka, ariko se nanjye mbibarije: ba Samvura barengeye he ko bagiye natwe tukibakeneyeho impanuro?, namwe mumpe igisubizo kandi ndabizi ko kitabagoye kukibona, niyo byabagora kandi ndabizi ko muzi kwihangana, ba Gihana bo se mubona bataragiye kare?, nimumbwire. |
274 |
Nyinawumuntu clementine w'i Nyabihu Sun, 28/Jul/2019, at 8.44 pm |
Niyemeje kugukurikira kuko nizeye ko uzamurikira, niyemeje kuguhora iruhande kuko nizeye ko uzamara irungu, niyemeje guhorana nawe kuko aho uri hazirana n'ikibi, reba abakuru n'abatoya bose baragukikije, tuje uwawe kuko udutegereje kandi udutegerejeho ibyiza twabuze ahandi, iyo tukwegereye turatekana kandi tukaba twizeye ko turikumwe n'umubyeyi, twemerere rero ukomeze kutuyobora, tubere urumuri mu umwijima, utubere umutaka mu gihe cy'imvura kandi ukomeze kutubera ubwihisho bw'izuba ry'igikatu,nudutoza kuba ba Batamuliza naba Rutaganira babereye urwanda, tuzasiga umurage mwiza kubo tuzibaruka kandi dusige inkuru nziza i Rwanda. |
275 |
Nyinawumuntu clementine w'i Nyabihu Sun, 28/Jul/2019, at 8.43 pm |
Niyemeje kugukurikira kuko nizeye ko uzamurikira, niyemeje kuguhora iruhande kuko nizeye ko uzamara irungu, niyemeje guhorana nawe kuko aho uri hazirana n'ikibi, reba abakuru n'abatoya bose baragukikije, tuje uwawe kuko udutegereje kandi udutegerejeho ibyiza twabuze ahandi, iyo tukwegereye turatekana kandi tukaba twizeye ko turikumwe n'umubyeyi, twemerere rero ukomeze kutuyobora, tubere urumuri mu umwijima, utubere umutaka mu gihe cy'imvura kandi ukomeze kutubera ubwihisho bw'izuba ry'igikatu,nudutoza kuba ba Batamuliza naba Rutaganira babereye urwanda, tuzasiga umurage mwiza kubo tuzibaruka kandi dusige inkuru nziza i Rwanda. |
276 |
Muhizi vital, ku kamonyi Sun, 28/Jul/2019, at 12.49 pm |
Iyaba imbaraga zabaga mu magambo ziramutse zigiye mu maboko twakubaka byishi
kandi byiza mu gihe gito gishoboka, ufite ikibazo twamugoboka, umuhanda wangiritse
twawusana, ikibazo gihari cyose twagikemura ariko ikibazo dufite kidukomereye kandi
tutabona nuko ingufu twazihariye ururimi gusa maze umutwe, amaboko n'amaguru
tuyagabanyiriza akazi kabyo, harya ubwo imbaraga z'ururimi n'amagambo bizatugeza
kuki?, mbwira nawe. |
277 |
Habineza jean Bosco, Kirehe, Rusumo Sat, 27/Jul/2019, at 7.45 am |
Nibyo koko uratekereza, umutwe wawe ufite ibitekerezo kandi byiza, ni
nabyo kandi biragaragara kuko hari aho byagukuye n'aho byakugejeje
ariko rero ntibivuze ko ibitekerezo byawe aribyo by'ingenzi kurenza
iby'abandi niyo mpamvu bikwiye ko no mu gihe uhuye n'abandi muganira
hakwiye kubaho umwanya wo gusangira ibitekerezo, hakabaho umwanya wo
kubihuza maze iby'inyamibwa kurusha ibindi bigahabwa agaciro ndetse
bigashyirwa no mu ngiro, hari ubwo igitekerezo cyawe gishobora
kutazatoranwa mu bindi, ntuzumve ko ari ukugjsuzugura cyangwa se
kugutesha agaciro ahubwo nuko haje ibyisumbuye kuri bimwe byawe,
nitumara guhuza imitekerereze rero nibwo uzasanga dufite imigambi
myiza yo kubaka Muhumuro na Bumanzi byunze ubumwe, nibwo tuzagarura ba
Gafarasi mu nzira nyayo, nibwo twubaka urwanda nyarwo, ngwino rero
duhuze ibitekerezo bigamije kutugira umwe dukora ibyiza, ndabona ejo
hatwese hakeye kandi hashimishije. |
278 |
Ishimwe serge valentin, Nyarubaka, Kamonyi Sat, 27/Jul/2019, at 7.42 am |
Ese ko wagize amahirwe yo kwigishwa, harya wowe ugeze he wigisha abandi?, ko
wagize umugisha wo guhabwa ubumenyi bukwiye, wowe ugeze he ubushyira mu ngiro?,
watojwe urukundo mbere y'abandi,wabonye urumuri mbere ya bagenzi bawe, ese aho
urwo rumuri ntiwaba wararwubitseho ikibo? kandi rwari rugenewe kujyanwa ahari
umwijima?, hari bagenzi bawe bagukeneye kandi bagutegerejeho byishi ariko ndabona
wariyicariye ugatuza ukagereka akaguru ku kandi, ndababaye cyane kuko utengushye
uwagutumye kandi utumye beshi wari waratumweho barohama, Ese aho waba ugiye
kwisubiraho, ndakwizeye ko uzabikora. |
279 |
Ndaruhuye Olivier, Gatsibo Sat, 27/Jul/2019, at 7.40 am |
Biracyatugoye,ubwo ugize amatsiko uti ese ni ibiki?, tega amatwi mbikubwire, biracyatugoye gutera imbere, biracyatugoye guharanira kuba bamwe, biracyatugoye kumva ko turi abavandimwe, biracyatugoye kuzatahiriza umugozi umwe Mu gihe mbona ikibazo nkakegeka kuri mugenzi wanjye, mu gihe ibibi byose bimbayeho numva ko hari uwabinterereje,mu gihe amarangamutima yanjye agitekereza kuri njyewe gusa akirengagiza abandi, niba ntuye i Muhumuro ubwo ngo nibibe ihame ko ndwanya umunyabumanzi, niba ntuye mu uburasirazuba ubwo ab'iburengerazuba babaye abanyamahanga, kuri njye ntaho duhuriye!!!!!, imitekerereze nk'iyo izatugeza he Gafarasi we???, namwe mwicare mubitekerezeho mumbwire, wenda muraza no kubona igisubizo hafi mukidusangize, kandi ndabizi njyewe ko abashyize hamwe nta kibananira. |
280 |
Emmanuel Nsengimana, Kigali, Ntarugenge Fri, 26/Jul/2019, at 9.35 am |
Uwakinishije kwicumba akabando n'ubundi
byarangiye ashaje, agendesha amaguru atatu aho
yagendeshaga abiri, ni nabyo koko ngo agatinze
ariko kazaza ni amenyo ya ruguru, ni nayo
mpamvu nawe bishoboka ko uwo ushaka kuba
we wamuba uyu munsi, nushaka kuba Mwizerwa
biroroshye, icyiza nuko umenya ibiranga
n'ibikwiye kuranga Mwizerwa nyawe kandi
ubereye twese, uyu muryango turimo ukeneye ba
Mwizerwa beshi kandi bizewe na beshi, Ya mvura
mbi yaguye yarahise kandi za nkuru mbi
zaducaga intege ntizikiri mu nzira yacu, none
ngwino dufatanye dukureho ibyangirijwe n'imvura
kugirango ahari harabuze umucyo wongere
utame mu byanya byose. |
281 |
Kabera eugene, Ruhango Fri, 26/Jul/2019, at 7.21 am |
Mugenzi wanjye arababaye, mugenzi wawe arashavuye, mugenzi wanjye arigunze,
mugenzi wawe yuzuye ishavu, ese wakwibaza ko ibi byose bimutera kutishima bituruka
he?, ni kuri njye, ni kuri wowe, ni kuri twebwe, nitwe ba Gafarasi, nitwe ba Mbarubukeye,
ni ibikorwa byacu bibangamye, ni imigirire yacu idahwitse, ese ni inde wo kumusubiza
kunezerwa, ni njyewe, ni wowe, ni twebwe abakora ibidahwitse tugomba guhinduka,reka
rero tureke kuba ikibazo Ku bandi ahubwo tugerageze kuba ibisubizo ku bibazo bafite. |
282 |
Muhizi vital, Kamonyi Thu, 25/Jul/2019, at 7.50 pm |
Gerageza nawe urabishoboye, ikinaniranye nuko
witinya ukumva ko bitashoboka ariko muri make
nawe urashoboye, ababigezeho nta zindi
mbaraga bakoresheje ahubwo umutimanama
wabo, guca bugufi, guharanira ukuri, kugira
urukundo no gukora icyiza hatitawe ku
bagikorerwa nibyo bakoresheje maze babigeraho,
ubu rero baraho baratuje kandi baratengamaye,
wowe urahangayitse kandi ufite umutima
ushikagurika iteka, ariko se wibwira ko
abaharaniye aya mahoro dusangiye nubwo wowe
ugeregeza kuyasubiza inyuma badatengamaye?,
nawe rero nubiharanira uzabigeraho kandi
bizakorohera, wowe gusa iyumvemo ko uwo
ushaka kuba we wamuba kandi ukagera
n'aharenze aho, biharanire rero. |
283 |
Musabimana yvone, akarere ka Nyanza, Nyagisozi Thu, 25/Jul/2019, at 7.48 pm |
Bamwe bishimira ko hari ibyo bubatse kandi bikaba bifitiye beshi akamaro, ni kuki se wowe udashobora gushakisha uburyo wakwishimira ko wasigasiye ibyo byubatswe maze ukazirata ko Ku myaka 20 byari kumara, wowe watumye byikuba kabiri bikagera Ku myaka mirongo ine (40),birashoboka rero, kunda ibyo abandi bakoze, uzirikane ko byakozwe ku neza ya beshi maze nawe wumve ko uruhare rwawe rukenewe, erega ba Muzatsinda bazasaza kandi dukomeze gukenera abameze nkabo, none nitutihingamo kuba nkabo tuzakura he abari nkabo?, mbwira ndakubajije. |
284 |
Kubwimana jean marie vianney, kamonyi Tue, 23/Jul/2019, at 8.28 am |
Kubwawe wibwira ko uri mwiza, kubwawe wibwira ko uri intungane, kubwawe wibwira ko byose ari shyashya nyamara ibikorwa byawe imbere y'abandi birababangamiye, ntuzi Kubana neza na bagenzi bawe, kwiyoroshya no kwicisha bugufi byarakunaniye, kubaho mu ubuzima butabangamiye abandi ni inzozi kuri wowe, gerageza rero kwemera gukosorwa no kwikosora, nutabana n'abandi uzasigara wenyine kandi Umurunga w'iminsi nuko wahuza na bose, gira urukundo. |
285 |
Nsabimana eric, akarere ka Bugesera Mon, 22/Jul/2019, at 9.00 am |
Inzira zacu ntabwo ari zimwe, bamwe banyura mu zigoranye bakagerayo ariko hari
n'abasanga imihanda iharuye, icyo dukwiye guharanira twese ni kimwe, duharanire
kugenda tukagerayo kabone n'ubwo twahura n'imbogamizi ziduca intege, erega nawe
uzirikane ko amakoma ava ahakomeye kandi mu bigoye ko ariho dukura ibikomeye,
ngwino dufatanye urugendo, uko biri kose tuzagerayo kandi nyuma yabwo tuzanezerwa. |
286 |
Ishimwe serge Valentin, Nyarubaka, Kamonyi Sun, 21/Jul/2019, at 4.10 pm |
Ndaje nige, namenye ko abo mwigishije babaye abahanga bose kandi bamenye
guhitamo no gushishoza, nanjye ndashaka rero kuba umwe muri abo, ndashaka
kumurikirwa n'urumuri rwanyu, ndashaka ko itara ryanyu rimpora iruhande, ndashaka
kuba uwanyu iteka kuko ubagiye kure ntatinda kuyoba, ninyoborwa namwe nzahora mu
ukuri iteka kandi nanjye nzamurikire n'abandi,urumuri rwanyu ni ingenzi kandi nanjye
ndashaka kuba mub'ingenzi. |
287 |
Nsanzimana valens, i Nyakariro Sun, 21/Jul/2019, at 4.08 pm |
Uwumvise ijwi ryanyu akaryumvira riramuyobora rikamukura mu kibi maze iteka akisanga ari mushya mu byiza kandi akiyemeza kuguma aho, abumviye iryo jwi kera bamaze kuba ab'igikundiro mu maso y'abandi kandi bakundiwe ukuri kuko bakundirwa ibyiza bakora, nimpamagarwa n'andi majwi nzica amatwi nirengagize ariko ba Muzatsinda nibambaza bati urihe nzitaba nti karame ndi i ruhande rwanyu kandi mbateze yombi. |
288 |
MUKAKALISA DONATHA Thu, 18/Jul/2019, at 5.00 pm |
Nongeye kubasuhuza bakunzi ba musekeweya!yewe akabaye icwende ntikoga koko!ngo niyo koze ntigacya Fidusiya yigeze kugira umutima wa kimuntu none yareruye pe!arakataje mu gusenya ingo zabandi ngo icyo ashaka n'ifaranga ibindi ntibimureba byakomeye!babivuze ukuri ngo umuntu ahinduka nk'ikirere kdi ngo umubiri mwiza ubyara ibibembe!wibuka tugufaho urugero rwiza mu ishimutwa rya Batamuriza ko utahishiriye uwari umugabo wawe Mudaraza? fidusi jyewe narababaye ukuntu ineza wahoranye wayorosheho ubugome uracyafite amahirwe yo kwihana ukisubiraho subiza amaso inyuma wibuke ubugwaneza wahoranye numara kwihana nzagufasha gushima!(kubera umupira ntitukimenya amasaha musekeweya igiramo byaba byiza mudusangije isaha nyakuri murakoze!) |
289 |
Emmanuel Nsengimana, kigali, Nyarugenge Mon, 15/Jul/2019, at 1.19 pm |
Uyu mwanya twahawe kuri iyi si ntabwo twawuherewe ngo dukore ibibi,
duhemuke,tubibe urwango, dukwirakwize ikibi hamwe n'ibindi bikorwa
byishi bitari byiza bituma twangiriza isi twaragijwe, ejo uzabyuka
ugayirwa ko wahemutse, abandi bazabyuka bashimirwa ko bagiriye bagenzi
babo neza, niba ari wowe ufite uruhare runini mu gutuma Muhumuro na
Bumanzi bitekana bikagira urukundo uzabishimirwa, ariko se kandi niba
ari wowe utuma abavandimwe baryana, bagashwana uzashimirwa iki?,
ubitekerezeho neza. |
290 |
Jean Bosco Habineza, Akarere ka Kirehe, Rusumo Tue, 09/Jul/2019, at 11.04 am |
Abari beza nibo bari guhinduka babi, abari ababi nibo bari guhindukamo abantu beza, ba KIGINGI bari kutwereka urundi ruhande rushya rw'umutima wabo, ba Mbarubukeye nabo bari kutwereka roho ebyiri zitandukanye bityo tugatungurwa n'abo twizeraga ko batubereyeyo, ariko kandi ni ibyo kwishimira ko ba Samson nabo bari kutwereka ko umutima wa kimuntu bawufite, ni byiza kubona uwari warokamwe n'ikintu kibi bahindutse bakaba abandi bashya, ni byiza ko hari abari ku uruhembe rw'izo mpinduka nziza kandi nanone bakaba badacibwa intege n'ababereka urundi ruhande rubi ahubwo bakihutira kubagarura, inama yazimiye izagarurwa mu zindi kandi ibyishimo bizaba byose l Muhumuro, Bumanzi, Mugereko, l Bugo n'iwacu ku urusumo. |
291 |
Nyandwi Josepha, akarere ka Burera Tue, 09/Jul/2019, at 10.55 am |
Abo hambere batubanjirije baturushaga ibanga, ibanga nta rindi byari ugushyira hamwe, gutahiriza umugozi umwe, guhitamo igikwiye kandi gifitiye beshi akamaro,twe abubu rero ubwo bumwe twarabubuze, kuryana no gushihana nibyo bituranga, Kubana nk'abakeba twabishyize imbere, ngo Muhumuro na Bumanzi nta sano y'ubumwe ikwiye kuba hagati yabo, Mugereko na Bugo bikwiye guhora ari nk'umubano w'agaca n'inkoko... harya ubwo kera ibyo byabagaho?, igisubizo cyihuse ni OYA, dusubire ku umuco rero, twimike urukundo n'ubwumvikane kandi dushyire imbere ibiduhuza kurusha ibidutanya. |
292 |
Ndaruhuye Olivier, akarere ka Gatsibo Tue, 09/Jul/2019, at 8.27 am |
Amateka yanjye aho yakwandika yasomwa na beshi, ibyo muntu anyuramo byose kurinda ubwo atabaruka uwabishyira Ku urukuta rw'inzu runaka bimwe byatangaza beshi cyane, ibindi bikabababaza hakaba n'ibyabashimisha, njye rero nshobora kuba nakwishimira ko muri ibyo byose harimo ibyahindutse bikaba byarahawe umurongo ukwiye Ku uburyo bishyizwe Ku urukuta runaka byose bitasekwa kimwe ahubwo harimo n'ibyakwigirwaho n'abandi, ndashima ko amateka yanjye yinjiwemo n'umugabo ukomeye mu Gihugu kandi azakomeza kuyabamo iteka, nguwo uwemeye kwitangira beshi muri twe kandi akagira uruhare rukomeye mu buzima bwacu,"MUSEKEWEYA"hamwe nawe, amateka yacu azahora ahinduka kuba meza. |
293 |
Musabimana yvone, akarere ka Nyanza Tue, 09/Jul/2019, at 8.22 am |
Uyu mwenda nambaye n'abandi barawambaye, uyu mwambaro nikwije uyu munsi hari n'abandi bawambaye kandi urababera, ni kuki se arinjye wataka cyangwa nkijujutira ibyo nambaye kandi byarambawe n'abandi bikabanyura?, umwambaro nambaye ni ubuzima kandi bwambawe na beshi, sinkwiye rero kwijujutira ko nabuhawe ahuwo ahubwo nagakwiye kubazwa impamvu ntabukoreha ibyo nabuherewe, niba narahisemo kuba Kananga cyangwa se Mugenga, ni kuki nijujuta kandi arinjye wahisemo nabi?, reka duhinduke. |
294 |
Ishimwe serge valentin, Kamonyi, Nyarubaka Mon, 08/Jul/2019, at 12.39 pm |
Mu nzira yanjye nahuye namwe muranyobora,urukundo mwangaragarije ni ntagereranwa
kuko rungana urwo umubyeyi nyawe agaragariza umwana we cyane cyane iyo
amukunda, nifuza ko ubumuntu nagaragarijwe namwe nanjye nazabugaragariza abandi
cyane cyane abafite inyota yo kubamenya, uko nayobowe nanjye nafasha abandi mu
urugendo bakagera aho nageze ku bwanyu ndetse bakanaharenza, Iyi nzira iratunganye
kd yizihiye abayinyura,dukomeze dufatanye mu urugendo. |
295 |
Ishimwe serge Valentin, Nyarubaka, Kamonyi Mon, 01/Jul/2019, at 5.35 pm |
Inzira nanyuze iratunganye kandi urugendo nagenze rwaramiriye, nakwicuza iki kandi
naranyuze aho ba Muzatsinda banyuze, nkakora urugendo nkurwo ba Batamuliza bakoze
kandi bakagera iyo bagana?, ntacyo nakwitwaza ntan'urugendo rumbangamiye kuko
ndabizi ko nanjye nzagera ku tsinzi, abo dufatanyije urugendo dukomeze umurava kuko
turi hafi kugera iyo tugana. |
296 |
UBWANDITSI BWA MUSEKEWEYA Thu, 27/Jun/2019, at 8.50 am |
Muraho Bakunzi ba Musekeweya ! Turamenyesha aba bakurikira ko bazaza gufata ibihembo byabo ejo kuwa 5 tariki ya 28.06.2019 saa yine za mu gitondo aho La Benevolencija ikorera saa yine za mu gitondo. Bazaze bitwaje indangamuntu cg ikindi kibaranga. Barasabwa kandi kohereza numero zabo za telefone kugira ngo tubahamagare tubarangire neza aho dukorera. Abo ni : Dufitimana Eddy (Umujyi wa Kigali), Tuyishimire Dorothee (Bugesera), Mpayimana Emmanuel (Gasabo), Bizimana Celestin (Kayonza), Uwineza Betty (Gatsibo), Uwamahoro Josephine (Muhanga), Nzayisenga Venant (Rubavu), Mbarushimana Edouard (Ngororero) , Nyirantezamatwi Stephanie (Nyamasheke, Habamenshi Anastase (Burera).
N.B : Uwaba azi abo bavuzwe yabamenyesha bakohereza numero twabahamagaraho kuri 0788803816.
|
297 |
Jean claude Hakizimana, akarere ka Ngororero Tue, 25/Jun/2019, at 9.46 am |
Ahari urukundo n'umubano,IMANA iba ihari,iyo
ineza iganje inabi byose bigenda amahoro,none
niba abapfaga imirima bariyunze ni kuki twe
twapfa ibidafashe?,ni gute twe dushaka
gusimbuza urukundo urwango?,reka dukomeze
guharanira kurangwa n'icyiza,kuko namenye ko
ineza izahoraho iteka,niyo mpamvu kuba Uwineza
nzabirwanira iteka. |
298 |
Emmanuel Nsengimana, Kigali, Nyarugenge Tue, 25/Jun/2019, at 7.09 am |
Ubanza nawe bikugoye,Ikigoye nuko uwambaye umwambaro w'urugamba
yishima nk'uwambuye atabarutse,
beshi bakora ibyiza ark nyuma bakadohoka kuri ibyo byiza bakoze,
abasoza urugamba
rwabo bakiri mu nzira nziza ni bake, aho wanyuze ugira neza, uyu munsi
ukahanyura
uhemuka, nyamara iyaba wazirikanaga ku umwambaro wambaye, wambitswe umwenda
wera ark wawuhinduye icyasha, urwo rugamba wambariye urarutsinzwe kd beshi
bazambikwa ikamba ry'itsinzi, iyo nawe uza guharanira kuba muri abo
wari kuzishimana
n'abandi ku umunsi w'itsinzi, ndabizi uzicuza, ndabizi uzababara,
nubona ba Muzatsinda
bambikwa ikamba ry'ubutwari bizagushengura umutima ark nyine inzira
wahisemo ni iyo
kd akaje karemerwa nibyo koko :"biragoye ko uwambaye umwambaro w'urugamba
yishima nk'uwambuye atabarutse".,haranira itsinzi. |
299 |
Habineza jean bosco, Kirehe, Rusumo Tue, 25/Jun/2019, at 7.00 am |
Nta wundi muranga nkeneye, uwo kunyobora naramubonye kandi aho anjyana ndahemera ndanahishimira, umuntu umwe niwe wavuze ngo abahigi beshi bayobya imbwa, bivuze ko n'abaranga beshi bayobya abagenzi, njye rero nahisemo kugumana n'uwo nahisemo kandi yuje ukuri n'urukundo, nahisemo kurangwa n'ibyishimo aho nyuze hose kandi nkagendana ineza n'amahoro, nahisemo kuyoborwa na Musekeweya kuko uwo yayoboye atabasha kuyoba no kuyobya abandi ahubwo ahora afite icyerekezo kimwe kandi kiboneye, nawe shaka umuranga ukubereye. |
300 |
Nsabimana eric, Bugesera Mon, 24/Jun/2019, at 5.41 pm |
Niba uri mu nzira ikwiye gerageza kujyana n'abandi ariko kandi mwihute mu urugendo
kuko mutinze mwakerererwa kugera iyo mujya kandi urugendo rukiri rwose, intambwe
zanyu zigana ku byiza zagakwiye guhora zitekereza kubiri imbere ariko zifasha
n'abazikurikiye mu gukomeza kubegera, ibyo mwatangiye ni byiza ariko kandi bikeneye
gukomeza gusigasirwa, intambwe zanyu nizikomeze kumurikira iz'abandi kandi
ziharanire gukomeza kugenda ku ntego. |
301 |
Nyiraminani pascasie, Nyagatare, Katabagemu Mon, 24/Jun/2019, at 7.20 am |
Si Muhumuro na Bumanzi, si Bugo na Busange, Si Mugereko n'ahandi hose nawe utekereje hari ibibazo mu bavandimwe, abaturanyi, ndetse n'imiryango gusa ahubwo nureba neza nawe uzasanga aho iwanyu mu umudugudu ari biracika kandi washaka imvano y'uko gushwana ukayibura, urashaka ikibazo kiri mu bavandimwe gituma bamarana ukakibura, urashaka Impamvu ituma abantu bakubita intoki ku zindi kuko bagenzi babo babayeho neza ukayibura, ubwo buzima tubayemo butuma ndeba icyerekezo tuganamo nkakibura, niba ba Batamuliza bakomeza kutwitangira ngo batwereke urugero rwiza ariko twe tugatera umugongo ibyo batwigisha, ubwo ntitwaba turi guharura umuhanda tuzanyura ariko tukawusigamo amabuye ariyo azatubera ibigusha?, Dushishoze. |
302 |
Ishimwe serge Valentin, Nyarubaka, Kamonyi Sun, 23/Jun/2019, at 11.00 am |
Wowe twiganye ndahamya neza ko twize ibyiza, ishuri twizemo ryari ririmo abarimu
beza badufashaga bakatuba hafi kandi bagaharanira kubona duhinduka tuba beza
bigirira umumaro bakawugirira n'abandi, ndashima ko nawe ubwo bumenyi wahawe
bwakugiriye akamaro kandi bukaba bwaraguhinduye intangarugero mu bandi, ndashima
ko ba Rutaganira batubereye abeza bo kwigirwaho, ndashima ko ba Muzatsinda
batubaye hafi bakatubera urugero rwiza rwo gukurikiza, guhinduka no guhindura abandi,
dukomeze gufatanya, dukomeze kunga ubumwe, duharanire kubera abandi
icyitegererezo tugamije ko uru Rwanda ruba uruzira ikibi n'urwigirwaho n'abandi. |
303 |
Niyonzima Obedience Fri, 21/Jun/2019, at 8.46 am |
Amahoro Yimana Abane Namwe Mura Twubaka Cyane "Merc". |
304 |
Munyengabe Emmanuel/Muhoza/Musanze Wed, 19/Jun/2019, at 4.39 pm |
Ni byo koko, ushize impumu yibagirwa icyamwirukansaga, kandi koko ngo gukira byibagiza gukinga! Niko Jyamubandi, nawe nizeraga? Ugendeye ku bikorwa bibi bya Gafarasi none utangiye kwamura ubumuntu abanyabugo? Uri umugabo nkaba undi, reka twiganirire nta mbereka nkwibarize ibibazo, ndahamya ko nubitekerezaho, umutimanama wawe uri bukugire inama izatuma uzafata umwanzuro ukwiye. 1. Ese Jyamubandi mwana wa mama, uribuka ubwo Samusoni yaburaga uwamuha impyiko? Ese ko ari muzima kandi ari gukora ibikorwa byo kwiyubaka, iyo mpyiko, yayihawe n'umuntu ukomoka he? 2. Nyibutsa harya, ubwo icyiza cyabaga i Mugereko, wowe na bagenzi bawe, mwahungiye he kandi mwakiriwe na ba nde? 3. Ese niba hari umwe mu banyabugo waba waragukoreye amakosa nubwo mpamya ko kugeza ubu nta we, byakwitirirwa abanyabugo bose, kugeza n'aho ubagereranya n'inyamaswa? Ibyo bibazo byose uzabyibaze, kandi ndahamya ko ku bitekerezo byiza wahoranye kera, uzumva ko nta cyiza kiva mu kwammbura ubumuntu abandi, kandindahamya ko amakosa Gafarasi yakugushijemo, azakwereka ko burya muri buri gace haba abeza n'ababi, kandi abo babi wowe nanjye n'abandi dufite inshingano zo kubakebura.Reka nsoze nibariza Gafarasi ikibazo kimwe cyonyine: 1. Niko se Gafarasi muvandimwe, urwango wanze abanyabugo kuva kera na kare, rwakumariye iki? Ibuka ko nta mugabo umwe, abo wanga uyu munsi, ejo ari bo bashobora kukuvana mu byago, nyamara abo wakundaga bakaguha urw'amenyo, umugabo ntanga ni Samusoni |
305 |
Nyiraminani Pascasie, akarere ka Ntagatare, Kataba Tue, 18/Jun/2019, at 7.22 am |
Shyira ku umunzani ibikorwa byawe, gereranya
urebe ibirusha ibindi uburemere, ese usanze
ibyishi ari ibihe?, birababaje niba usanze ibibi
biruta kure ibyiza, Disi urababaje kd uruwo
gusabirwa no gufashwa, uri Bahizi nakubonye,
intonganya zirakunyura, kubeshyera abandi iyo
biguhiriye wigurira agacupa, ayiwe ko intambwe
zawe zinkangura nsinziriye, zikambuza ibitotsi
kubera imirindi y'ikibi zigendanye, harya ubwo
uzagarukira he?, ahubwo se uzagaruka ryari?,
inzira yawe izafungwa kd uritegure kuzanyura mu
bihuru kuko umuganda twiharuriye ntiduteze
kwemerera abanyakibi nkawe kuwidedembyamo
kd tuzakwamagana aho tuzakubona hose,
ntuzasenya amahoro twaharaniye igihe kirekire
kd yaratugoye kuyageraho. |
306 |
Nyandwi josepha, akarere ka Burera Mon, 17/Jun/2019, at 6.36 pm |
Ese nawe niko uteye?, birashoboka ko duhuje
imico n'imyifatire, none rero reka dufashanye
kureba aho duhagaze kugirango tumenye uko
tugaragara imbere y'abandi :Ni ibikorwa byanjye
bigaragaza uwo ndiwe, ureba
ibyo nkora, akumva ibyo mvuga, ahita amenya
aho ambariza n'uwo ndiwe, byaba bibabaje rero
ndamutse ngaragarira mu ndorerwamo y'ikibi, ese
aho nyuze bamfata bate, aho sinambuka
bagakinga?, ese sinaba mpita bakandyanira
inzara?, muri bagenzi banjye se tubanye dute?,
aho sinaba ndi ikibazo kd nari nkwiye kuba
igisubizo?, ndakeka nkwiye kwisuzuma, niba ndi
mubi ndashaka guhinduka, wowe c uhagaze he?,
isuzume urebe nawe ko duhuje inzira |
307 |
Ishimwe serge valentin, akarere ka kamonyi, Nyarub Mon, 17/Jun/2019, at 12.08 am |
Uko uzamuka mu ubutunzi, mu mafranga cyangwa se mu mashuri, uzagerageze no kuba
ariko wazamuka mu mibanire yawe n'abandi kugirango bwa butunzi bwawe buzagufashe
mu gushaka no kongera inshuti, maze za nshuti washatse ugifite ubutunzi,
zizakugoboke mu gihe isi izaba ikweretse urundi ruhande rubi rwayo, urugendo rw'
ubuzima ntirukorwa imvura ihise ahubwo rugusaba guhora uyigendamo. |
308 |
Nsengimana Emmanuel, Kigali, Nyarugenge Sat, 15/Jun/2019, at 6.06 am |
Iyo turi kumwe numva nuje, numva nkomeye kd
nifitemo imbaraga nyishi, ni koko birakwiye, uri
kumwe n'uwo utishisha uba utekanye, wumva ko
ntacyaguhangara, burya umurinzi wa mbere si
uhetse intwaro runaka kuko n'ukugira inama
nyazo abarirwa muri abo, ese Umuntu yabura iki
aramutse yisanze urugo rwe ruturanye nurwa
Neli, Muzatsinda, Donati, Shema n'abandi nkabo,
ko bampa gukomera kuko numva Ibitekerezo
byabo, ndamutse nganira nabo namererwa nte?,
nawe urage uganira n'abakwiye, urajye ugendana
kd n'abatakuyobya kugirango ejo utazicuza cg
ngo ugire uti "iyo mbimenya ". |
309 |
Nsanzimana valens, Nyakariro Fri, 14/Jun/2019, at 6.19 am |
Umutima mwiza n'urukundo mugira nibyo bituma natwe tuzatoza abakiri bato kubitora no kubikurana, dufite ubushake bwo gushyira mu ngiro ibyo mutwigisha, ntimugosorera mu urucaca namba kandi ntimubwira abatumva, turi inkomezabigwi kandi ubutumwa muduha tuzabusohoza hirya ya Muhumuro na Bumanzi, i Bugo na Mugereko, hamwe n'ahandi hose mwifuza kudutuma. |
310 |
Muhizi vital, akarere ka Kamonyi Tue, 11/Jun/2019, at 6.23 am |
Mugenzi wawe usanze avugwa nabi, gerageza kumuvuganira kuko nushingura ikirenge
aho avugwa nawe bazahita bakuvuga nabi, numuvuganira rero nawe uzavuganirwa
n'abandi, ntibikwiye rero ko uhitamo kwigira Gafarasi gusa, Karimanzira cyangwa se
abandi bahora bavuga bagenzi babo nabi nkaho bo iteka bahora ari ba Miseke igoroye,
ibyo uvuga abandi nawe ejo uzabivugwa, igikwiye rero haranira ko aho uvugwa utakwa
ibyiza kandi aho bavuga abandi nabi wowe uharanire kubavuga ibikwiye. |
311 |
Ishimwe serge Valentin, kamonyi, Nyarubaka Mon, 10/Jun/2019, at 4.32 pm |
Umwana mwavukanye nawe ubwe yujuje imyaka 15,amashuri arayagerereye kuko
abanza yarayasoje none ubu atangiye ayisumbuye,birumvikana ko nawe ubwe amaze
kumenya byishi kandi bimufitiye umumaro, biranashoboka ko yabamenye kandi afite
icyo yabamenyeyeho, ni byiza ko ibyo yabamenyeyeho kandi byamufashije mu ubuzima
bwe twabyigiraho natwe turi beshi kugirango dukomeze gusangira no gusakaza ibyiza,
uyu muryango nyarwanda ukeneye abafite umutima wiyoroshya kandi wicisha bugufi
kugirango tuwubake mu urukundo no mu mahoro. |
312 |
Uwamariya Francine, akarere ka Gisagara, i Mamba Sun, 09/Jun/2019, at 10.16 am |
Wa muyaga wa serwakira wagabanyije umurego,
ya mvura y'amahindu yagenjeje make, erega na
rya zuba ryacanaga cyane risigaye rivanzemo
amahumbezi!!!, ndabona ikirere kimeze neza,
hano iwacu izuba riri mu urugero kandi n'imvura
turayibona iringaniye ,ikibazo gisigaye ni kimwe,
abatuye ku umusozi bose, abaturanyi, urungano,
abavandimwe hamwe n'abandi beshi bavuga ko
ariwowe usigaye ubabereye umutwaro,ngo ni
wowe mvura ibabangamiye kandi idahita, ni
wowe zuba ry'urugaryi ritakibaha amahumbezi
kandi ni wowe utumye batagisarura, ni wowe
Zaninka wanze kuzana inyambo ugahitamo
gufumbira urwango, ni wowe Kigingi utakiri uwo
kwizerwa ahubwo wahisemo kuba mpemuke
ndamuke kandi mbere ari wowe wari
icyitegererezo mu urubyiruko, ngaho rero zirikana,
tekereza kuri ibi byose bikuvugwaho, zirikana ko
wari ukwiye kuba igisubizo mu bandi none ni
wowe ubabuza gusinzira, umariye iki abandi?, ko
ubaye umutwaro mu bawe kandi bidakwiye aho
ubwo wowe uzakenera abantu uzabakura he?,
ubitekerezeho kandi ubihe umwanya ukwiye. |
313 |
Nsengimana Emmanuel, Nyarugenge, Umurenge wa Kigal Sat, 08/Jun/2019, at 3.37 pm |
Ubushobozi bwawe bwakora byishi, ubushobozi
bwawe bwakugeza kuri
byishi, ubushobozi bwawe bwahindura byishi ku
bwawe no kubw'abandi,
gusa hari icyo nakwisabira :irinde ko ubwo
bushobozi bwawe wabukoresha
mu bibi, irinde kubukoresha mu bikorwa bisenya,
irinde kubukoresha mu
ubugambanyi, bukoreshe wubaka ibyiza kd
biramba, bukoreshe urwanya
ubuhemu, bukoreshe urwanya urwango,
bukoreshe uharanira ubumwe bwa
bose, bukoreshe ugaragaza itandukaniro ryawe
naba baturanyi babi,
bashimishwa no gusenya, gusahura, kugambana
n'ibindi bibi nkabyo, nawe
aho utuye ba a Gafarasi barahari, nawe aho
utuye ba Bahizi barahari
bityo rero koresha ubushobozi bwawe mu
guhindura bene nk'abo kd wubake
ibyiza wishimira. |
314 |
Ishimwe serge Valentin, Kamonyi, Nyarubaka Sat, 08/Jun/2019, at 2.46 pm |
Ishuri ryo kwigiramo urukundo nararibonye, ishuri ryo kwigiramo kugira neza, guca
bugufi, gusaba imbabazi hamwe no kuzitanga nararibonye, nta shuri numva ko nzasanga
ahandi ririmo ibi byose atari ishuri ryo kwa Shema na Batamuliza, aha niho ho
gutangirira ishuri ribanza ry'urukundo kugeza kuri kaminuza, aho niho nemeye guca
bugufi nkigira, aha niho nemeye kurahurira Ubumenyi, ishuri nk'iri nasangamo byose
kandi ntishyuye naribona he?, aho uzabona uzandangire ariko hazakugora kuhabona
atari muri MUSEKEWEYA. |
315 |
Nsabimana eric, akarere ka Bugesera Sat, 08/Jun/2019, at 6.37 am |
Urumuri wahawe wararupfukiranye, itara wahawe
watumye rizima kd wamurikiwe kugirango nawe
umurikire abandi, wahawe itara kugirango nawe
urihe abandi, wahawe ibyiza urabyihererana none
umusanzu wari utezweho twarawuhebye twese,
subira ku isoko, tanga amahoro, gabura urukundo,
shushanya ibyiza aho unyuze hose kd
biguhumureho mu nzira, bera abandi
icyitegererezo gikwiye mu byiza. |
316 |
Nsanzimana valens, i Nyakariro, Rwamagana Mon, 03/Jun/2019, at 2.58 pm |
Ntabwo nteze kuzabyicuza ahubwo nzabyishimira iteka, kuba narabamenye kandi nkakurikira impanuro zanyu nibyo bingejeje aho ndi uyu munsi wa none, nibyo bituma mpagarara nkumva ndakomeye, nibyo bituma ntera intambwe nkumva ndajya imbere, iteka rero nzashima ba Samvura na Muzatsinda kuko nibo mfata nk'icyitegererezo kandi nkaharanira gutera ikirenge mu cyabo,nzabashima iteka kandi nzabakurikiza uko bwije nuko bukeye. |
317 |
Nzayisenga venant, akarere ka Rubavu Sun, 02/Jun/2019, at 8.18 am |
Imyaka 15 ivuze byishi, haba kuri twe dutuye i Rubavu hamwe namwe mwese mutuye
hirya no hino mu gihugu, ndahamya neza ko buri wese afite byishi yungutse mu gihe
amaze amenye ikinamico MUSEKEWEYA ariko bikaba akarusho kuri buri umwe wese
watangiranye nayo bakaba bamaranye imyaka 15 yose mu urugendo rwo kubaka
amahoro arambye mu banyarwanda, nizeye ko yubile tuzazizihiza ari nyishi tukiri
kumwe kandi ibikorwa bikazavuga kurenza ibindi byose. |
318 |
Nzahumunyurwa celestin, akarere ka Nyamagabe Fri, 31/May/2019, at 4.37 pm |
Twiteze kuzabakorera mu ngata ikivi mwateruye ntigiteze kuzasigara kitushijwe, kubw'umurage mwiza mwaduhaye, inama nziza mwatugiriye, umuco mwiza mwadutoje, ibyo byose ni akabando k'iminsi mwadufashije guca kandi twe ntituzakabika kure ahubwo tuzakitwaza umunsi ku umunsi kugirango tutazatsikira tukavaho dusubira inyuma yewe ndetse bikatuviramo no kunyerera ikizamuka, imyaka tumaranye n'iyo tuzamarana izatugeza kure kandi heza kandi uko twafashijwe niko tuzafasha abandi. |
319 |
Valens Nsanzimana w'i Nyakariro Fri, 31/May/2019, at 6.03 am |
Uwo amaso yapfubiye amwereka ingwe ariko njye ayanjye yarampiriye anyereka Muzatsinda, anyobora kuri Shema na Batamuliza, arongera anyicaza hamwe na Gasore, Kigingi hirwa n'abandi, ndashima ko kubw'iyi myaka 15ishize ubuzima bwanjye bwahinduriwe icyerekezo n'intego, bukongera kwiyubakamo icyizere kandi bugafasha n'abandi kongera kugira umucyo mu maso yabo, ndabizi neza nzahorana namwe, ndabizi neza ko tuzakomeza kugendana no kuganira, niteze ko muzakomeza kumbera abarimu beza kandi nanjye nkabizeza ko kuba umunyeshuri mwiza ariyo intego n'indahiro. |
320 |
Eric Nsabimana, akarere ka Bugesera Mon, 27/May/2019, at 6.18 pm |
Igihe chose umpamagaye nzitaba nti: karame Rudasumbwa kuko mu myaka yose
tumaranye nasanze ari ntawubasumba, nasanze inama zanyu zihebuje, nasanze
urukundo rwanyu ruhebuje, nasanze intambwe zanyu zifasha mu kuyobora izanjye kandi
mukanjyana ahakwiye, nzahora nishimira kugendana namwe, nzanyurwa ninkomeza
kuganira namwe, nzishima nezerwe kuko nzaba ndi kumwe n'abo nisanzuyeho kandi
bangira inama zikwiye. |
321 |
Habineza Jean bosco,Kirehe Mon, 27/May/2019, at 5.52 am |
Kuba narabamenye si igihombo kuri njye ahubwo ni iby'agaciro gakomeye,
kubamenya byangize uwo ndiwe uyu munsi, kumenya Muzatsinda byamfashije
kwiyoroshya, kumenya Gasore byamfashije kumenya kwihangana no kwakira
ibigeragezo, kumenya buri umwe wese uri muri Musekeweya byanyunguye
byishi kandi ndahamya neza ko bizambera akabando k'iminsi ko
kumperekeza mu ubuzima bwanjye, ubu narabohowe kandi ndanyuzwe, Iyi
myaka 15 tumaranye izahorana igisobanuro gikomeye ku ubuzima bwanjye
kandi bizaba uruhererekane no ku banjye. |
322 |
Emmanuel Nsengimana, Umurenge wa Kigali,akarere ka Sat, 25/May/2019, at 5.50 am |
Natwe mwareze twarakuze, turi bato kuri mwebwe kandi twaciye ubwenge, ubwo kuri
twe mwe muri ababyeyi bacu, tubifurije isabukuru nziza nk'abatwibarutse mu urukundo,
ineza, amahoro no kwiyoroshya, tubijeje kuzahora dushyira mu ngiro inama nziza
mutugira, tuzahora turi bato kuri mwe ariko ntiduteze kuzaba gito, tuzafatanya namwe
iteka kugirango twubake urwanda twifuza kandi tuzabishobora. |
323 |
Uwamahoro Josephine, akarere ka Muhanga. Tue, 21/May/2019, at 10.00 am |
Hobe Hobe, Hobe ibyasize, hobe ubu buvandimwe butagihabwa agaciro, hobe uru
rukundo ruri gukendera, hobe ubumwe ndeba nkabubura, hobe umuco ugenda ukendera,
hobe ineza naburiye irengero, dukinguriye umwiryane iwacu, aho kwa Mbarubukeye ni
biracika, kwa Manyobwa ni hasi hejuru, natwe hano iwacu ntituri shyashya none ubwo
icyerekezo ni ikihe?, aho umuharuro duharurira abakiri bato si uwo kubagwisha no
gutuma batsikira buri munsi?,
Dore ibitwubaka twabyirukanye mu umuco, ibiduhuza turabiheza, ibidutanya turabikikira,
none umusaruro usigaye ni ukubaho nta rukundo, ubumwe, amahoro n'umutuzo, ni hobe
ibyasize kuko siniteguye kujyana nabyo kandi nawe nkusabye kubitera umugongo kuko
icyerekezo cyabyo ntakibona.,I Muganga tuzakomeza guhangana n'ikibi. |
324 |
Uwamahoro Josephine, akarere ka Muhanga,Umurenge w Tue, 14/May/2019, at 8.57 am |
Uyu mucyo twahawe dukwiye kuwusigasira
kugirango ejo tutazasubira mu icuraburindi nk'iryo
twahozemo,izi nama nziza tugirwa naba
Muzatsinda zikwiye kutwubakamo umuco
n'urukundo, koroherana no Kubana neza mu
Mahoro,aka ni akabando k'iminsi twaciriwe kare
tukitwaze aho tugiye hose kugirango twirinde
kuzatsikira ukundi. |
325 |
Uwamahoro Josephine, akarere ka Muhanga, Umurenge Tue, 07/May/2019, at 11.08 am |
Icyo namenye mundusha nicyo naje
kubashakiraho, namenye ko mundusha amahoro
kd mugatanga urukundo none niyo mpamvu
niyemeje kubakurikira, nzakora byose muntoje
ark nanjye ngire iyo mpano yo kugaba ibyiza
biruta byose, nzaharanira ko nzemera kuba
umwana kd nari mukuru kugirango mfite
nk'umwana, nzakurikiza imico yanyu uko bikwiye
kugirango nzatahane impamba yuzuye mubyo
nzaba naraje guhaha, nzaharanira kuba uwo
mushaka kd niringira ko ugushaka kwanyu
kuganza ukwanjye kuko njye ibyo nshaka siko
byose bingirira akamaro cg c ngo bikagirire
n'abandi. |
326 |
Nzayisenga venant, akarere ka Rubavu, Umurenge wa Sun, 05/May/2019, at 4.36 pm |
Ubutumwa kuri ba Zaninka :ndagirango mbamenyeshe ko mbere na mbere mukwiye
kumenya ko ntacyo bimaze gutega inyoni kd zose zireba imitego, zizakureba ziguseke
kd nizirangiza zigurukire, ese ubundi muyobewe ko n'ubusanzwe uguhiga ubutwari
mutabarana ark ikibabaje nuko uhigana n'abadakwiye, dore Umuhuza yamaze kumenya
urukundo umufitiye, muri make yabonye ko rugerwa ku mashyi kd ko nta byishimo
rumuzanira, usibye kumuhahamura no kumukura umutima, none dore atangiye
kukugendera kure kd ari umwuzukuru wakagupfumbase akakumara imbeho n'irungu,
none niba abawe aribo bagiye gufata iya mbere mu kugucikaho no kugutera umugongo
uzasigarana nande?, ko nanjye ubwanjye ntarimo ubaye uwande?, abanyarubavu twese
ko twagukuyeho amaboko usigaye he?, mfite ubwoba n'impungenge ko ushobora kuba
nka cya giti bambuye amashami yose kd yaracyiziye kigasigara nk'ikitarayigeze, niba
unyumva nkuhaye ubutumwa bwo guhinduka ukaba undi kuko nateje inzuzi nkabura
ibyishimo byawe ahazaza. |
327 |
Eric Nsabimana, Bugesera, Mwogo Sun, 05/May/2019, at 11.32 am |
Ni amahirwe ko mutigeze mutujya kure, iteka duhura n'ibigeragezo kandi akeshi
kubyikuramo biratugora, aho ubujyanama bwanyu butari turayoba tukava mu umurongo,
umuryango tukawubera ibivume kandi aritwe twagakwiye kuwubera abakawugiriye
akamaro, kuba muri hafi yacu rero iteka muradufasha bityo bikatubera amahirwe
akomeye, iyo turi kumwe tuba tubohoye imitima n'amaboko, turikumwe tuzakomeza
kuzamuka umusozi tutareba inyuma kandi hari igihe gihagije cyo kuruhuka |
328 |
Nyandwi alphonse, akarere ka Ruhango Sat, 04/May/2019, at 9.28 am |
Urijimye mu maso, erega aho no ku umutima byaba ari uko bimeze!, ugira imvugo mbi, imikorere yawe inengwa na bose, nyamara wowe wakorewe byishi byiza kurinda ugera aho, subiza amaso inyuma urebe, reba inzira zose wagezeho, reba ibibazo byose wanyuzemo n'uburyo wafashijwe kubivamo, ariko wowe urarenga ukigira intare, urigira ikigenge ariko ntutinye n'iminsi?, uzirikane ko ivuguta nta muvuba bityo nawe izakwitura ibyo ukorera abandi. |
329 |
Muhizi vital, akarere ka Kamonyi Fri, 03/May/2019, at 7.17 am |
Iri shuri nawe rigufunguriye umuryango, ngwino
nawe wige kuko kwiga ntibishira, ni byiza ko wize
ukaminuza yewe ndetse ukabihererwa
n'impamyabumenyi zihanitse ariko nuramuka
nawe uje ukigana natwe uzisanga ko hari ibyo
utaminujemo kwa Mwalimu w'ibinyabuzima,
uw'ubutabire, uw'imibare n'andi masomo meshi
wagiye wiga, harya aho wize hose wigeze wiga
kubana kandi neza n'abandi?, wigeze wigishwa
guharanira, kubungabunga no gushakisha
amahoro no kuyageza aho atari?, none se ko
waminuje kandi tubikubahira aho waba
waraminuje mu ukubagarira ubumwe, urukundo,
ineza no koroherana?, urabona rero ko hari byishi
utize kandi by'ingirakamaro, ngwino rero dusubire
ku ntebe y'ishuri kwa Mwalimu Musekeweya,
twige kandi tumenye, ndabizi neza ko aya
masomo ari ingirakamaro kandi nuyahuza n'andi
wize bizagufasha kandi bikugire undi wundi
utakekaga, karibu mu ishuri. |
330 |
Ndaruhuye olivier, I Gatsibo Fri, 03/May/2019, at 7.15 am |
Nugerayo uzibuke n'abandi, urugendo uzakora uzazirikane na bagenzi bawe, urugamba rurwanwa na beshi ark siko twese turutsinda,ndagusaba rero kuzasabira n'abandi kugirango bazagere aho wageze, twese twifuza kuba ba Muzatsinda ark ntitwabigereraho rimwe gusa duharanire gutsinda ikibi kuko bishoboka. |
331 |
Kabera Eugene, Ruhango Thu, 02/May/2019, at 8.11 pm |
Ese abo mumurikiye barifuza kumurikirwa
cyangwa bikundira umwijima?, abakunda ibikorwa
by'umwijima ibihembo byabo bazabihererwa mu
mwijima, abisunga ikibi, bafite ishimwe ryabo
bazagenerwa, buri wese azagerwaho n'ibihembo
bitewe n'imirimo yakoze, urumuri ni rwiza ark
turarwihunza, umucyo ni mwiza kandi wagakwiye
kuganza hose ariko turawamagana
tukawurwanyiriza kure, uwo mukino turimo
biragoye ko tuzawutsinda, biragoye kubonera
itsinzwe mu umwe kd hari abakinira mu umucyo,
nimucyo twisunge ibikorwa bimurikiwe kd bifite
intego, kd twemerere urumuri kutugenda imbere. |
332 |
Uwamahoro josephine, Akarere ka Muhanga Tue, 16/Apr/2019, at 8.56 am |
Nanjye mfite inyota,dufite inyota y'amahoro,
dusonzeye ineza no gutungana, dufite umugambi
wo kuba umwe,
dufatanyije ba Zaninka twabahindura kd bagakora
ibyiza umuntu wese akabatekerezaho ko
byabavamo, icy'ingenzi ni ukugira intego na
gahunda, gutahiriza umugozi umwe, no kumenya
inkomoko y'ikibazo gituma umuntu akora ikintu
runaka cg c atekereza mu uburyo ubu nubu,
nimucyo rero twihe intego, dufate ingamba
nshya, maze tuzimare iyo nyota dufite
ubutazasubira kuyigira. |
333 |
Yankurije Felicien Akarere ka kayonza. Sat, 30/Mar/2019, at 10.48 am |
Muraho neza nshuti bakunzi ba musekeweya, mbere na mbere ndashimira byimazeye musekeweya uruhare igira muguhindura imyumvire y'abanyarwanda. mubyukuri, hari ingo nyinshi zari zarasenyutse, abana batacyumvira ababyeyi, ariko ibyo byose, musekeweya Yagize uruhare rukomeye ibigarura munzira nziza. Musekeweya yatubereye umwarimu tuvoma ho ubumenyi bitadusabye minerivari, bityo bituma duhindura imico n'imyifatire tuva ibuzimu tujya ibuntu. Sinasoza ntabwiye manyobwa ko nubwo Maribori yatwaye inda atateguye ko yagira umutima wa kimuntu akamurekera mukazi kuko aracyashoboye. kandi akirinda kumubwira amagambo amukomeretsa nk'umugore utwite kuko sibyiza. Gusa ndibaza iyo musekeweya itabaho uko byari kugenda? Mubyukuri uwakurikije inyigisho zayo, ndizera ntashidikanya ko yagize aho ava naho agera. Nsoje mbifuriza amahoro y'imana. |
334 |
Ishimwe serge Valentin, akarere ka Muhanga Mon, 25/Mar/2019, at 7.04 am |
Ndabizi neza ko muri uru rugendo nzavunika ariko n'ubundi ngo ntacyo wageraho
utakivunikiye ariko icyangombwa nuko nzagerayo, abamaze kugerayo ni abazi
kwihangana bityo nanjye ngomba kubikora kugirango ngere ku ntego, abamaze kugerayo
ni abicisha bugufi ariko kandi nanjye nabishobora, ntidukwiye guharira urugendo ba
Muzatsinda naba Shema gusa, ntidukwiye guharira urugendo abahanze kandi
bakadutegurira ikinamico Musekeweya gusa ahubwo twese nitube ababibyi b'amahoro,
twimike urukundo, ineza n'amahoro, dushyire imbere ubuvandimwe n'ubunyangamugayo,
natwe tuzagerayo ndabyizeye, nizeye ko namwe Abatuye i MUHANGA TUZAFATANYA. |
335 |
Ishimwe serge Valentin, akarere ka Muhanga Mon, 25/Mar/2019, at 7.04 am |
Ndabizi neza ko muri uru rugendo nzavunika ariko n'ubundi ngo ntacyo wageraho
utakivunikiye ariko icyangombwa nuko nzagerayo, abamaze kugerayo ni abazi
kwihangana bityo nanjye ngomba kubikora kugirango ngere ku ntego, abamaze kugerayo
ni abicisha bugufi ariko kandi nanjye nabishobora, ntidukwiye guharira urugendo ba
Muzatsinda naba Shema gusa, ntidukwiye guharira urugendo abahanze kandi
bakadutegurira ikinamico Musekeweya gusa ahubwo twese nitube ababibyi b'amahoro,
twimike urukundo, ineza n'amahoro, dushyire imbere ubuvandimwe n'ubunyangamugayo,
natwe tuzagerayo ndabyizeye, nizeye ko namwe Abatuye i MUHANGA TUZAFATANYA. |
336 |
Jean Claude Hakizimana, akarere ka Ngororero Sun, 24/Mar/2019, at 3.35 pm |
Impamvu bivugwa ko abantu turi babi nuko uzasanga beshi muri twe twima agaciro ibiduhuza ahubwo tukabagarira ibidutanya, uzasanga hafi ya twese buri umwe ari umugambanyi wa mugenzi we, uzasanga uguca inyuma akakugambanira ari uwo utakekaga ahubwo ari uwo mwasangiraga, uzasanga umwanzi wawe ari umwe wakwigiragaho inshuti ya hafi ariko utungurwe no gusanga ibibi byose bikubaho ariwe ubifitemo uruhare, ibyo nibikubaho uzareke amarira yawe atembe ajya mu nda kugirango uwo atabona ko ageze ku tsinzi, gusa wowe ntuzakore nkawe kuko twese tugize uko Iyi si twaragijwe twayiroha mu nyenga. |
337 |
Kubwimana jean marie vianney, Kamonyi, Nyarubaka Sun, 24/Mar/2019, at 6.43 am |
Ifunguro ryiza ,Burya ibyo kurya byiza si ibirayi bitetse neza, si
ayo mafi
atunganyije neza nkuko
ubyifuza, si uwo muceri wuzuyemo ibirungo
byishi umwe nawe ureba ukumva uwukunze
kd utari usanzwe unawurya, ahubwo iyo ibyo
biherekejwe n'ijambo ryiza,
ryuje impanuro,
ineza n'urukundo, ryuje ubwenge, ubunararibonye
n'ubushobozi, iryo
niryo funguro ryiza
kd ryuje intungamubiri zose buri wese aba
akeneye mu ubuzima bwe bwa buri munsi,
nyamara nasanze nanone ubitanga byose,
uwemeye kwitangira imitima yari ibayeho
itarafata umurongo, uwemeye kuganzwa no
kugira neza gusa akinjira mu miryango
iwacu akuruwe n'ibibazo byari bitwugarije ark
rero nakomeje kumutsinda
kd adatera
umwaku, nkomeza kumuhishira kd akwiye
kumenywa na bose, ngaho nawe mumenye kd
umwigireho, wemere akubere umutoza kd utuze
agutoze ibyiza,
uzamwishimira ndabizi,
uzunguka byishi ndabihamya ark nuramuka
umwumviye, mumenye rero niwe
Musekeweya wifuza gusekana nawe, mushakishe
bigishoboka. |
338 |
Nzayisenga venant, Rubavu Sat, 23/Mar/2019, at 7.45 pm |
Turi mu ishuri turi kwiga, turigishwa amasomo
y'ingenzi kandi afite akamaro gakomeye,
turasabwa kwiga kandi tugafata kuko ibyo turi
kwigishwa natwe tuzabyigisha abandi, turasabwa
natwe kuzatanga umusanzu ukwiye mu guha
ubumenyi nk'ubwo twahawe abaturi inyuma,
turiga kugira urukundo, turiga kubiba amahoro,
turiga kubabarira, gusaba imbabazi, guca bugufi
no kwiyoroshya kandi natwe tukazabyigisha
abandi, twigire kumenya rero. |
339 |
Jean de Dieu Muragijimana Sat, 23/Mar/2019, at 7.40 pm |
Turi mu kibuga turi gukina, dufite abo dufatanyije gukinana ariko kandi hari n'abo duhanganye mu umukino, hari icy'ingenzi dukwiye kumenya no kuzirikana, iki kibuga turi gukiniramo hari abandi bakibanjemo kandi bitwaye neza uko bikwiye, umupira turi gukina n'umwe nkuwo abo nabo bakinnye, none ikibazo ni iki: ni kuki twe dukina tugatsindwa, ni kuki twe tureka gukina umupira ahubwo tugakina ishyari, ni kuki tureka kurwanira igikombe ahubwo tukarwanira imisozi?, uyu mupira nimureke tuwukine uko bikwiye, nimureke uyu mupira tuwukine dukurikiza amabwiriza awugenga, icyo kibuga turi gukiniramo ni isi dutuye kandi nitutayitwararika tuzatsindwa twese. |
340 |
Nsabimana Eric akarere ka Bugesera Sat, 23/Mar/2019, at 10.23 am |
Zirikana ko uriho, zirikana ko ufite amahoro, zirikana ko inshuro
nyishi uba ufite umunezero, umutuzo nyamara ntujya wibuka ba bandi
wowe ubuza amahwemo, ba bandi ubuza gusinzira no kwisanzura kwabo,
zirikana ko abo nabo bakeneye kubaho nkuko nawe ubikeneye kandi ko
ibyiza wifuza nabo ariko babikeneye, bazirikane maze ubahe ibyo
bakwiye. |
341 |
Nyandwi alphonse, Ruhango Sat, 23/Mar/2019, at 10.20 am |
Gerageza nawe uce bugufi, gabanya amarere kandi wige no kubaha abandi, ese ko
witandukanya na bagenzi bawe, ugakora ibibabangamiye kandi bikanabahutaza, ni iki
gituma wowe ushaka guhora uhemuka, ukigira mpemuke ndamuke kandi nta kuramba
k'umugome!, ibyo abantu batubeshya ko dupfa birutwa kure n'ibyo dupfana, nawe rero
cisha make, wige Kubana no koroherana na bose, reka ishyari ahubwo uharanire ishyaka
nibwo nawe uzibona mu muryango mugari w'abahuje intego. |
342 |
Nzahumunyurwa celestin, akarere ka Nyamagabe Sat, 23/Mar/2019, at 10.19 am |
Ryama maze usinzire, nkwifurije kugira inzozi nziza kuko uramutse urose imbi nanjye byambabaza kandi uzi ko ibibi byose byakumiriwe bikumirirwa ishyanga, abatubanjirije barwanye nabyo yewe ndetse hamwe na hamwe bakabigwamo, buriya ushaka kumenya uko urwo rugamba rwagenze wabaza ba Samvura bakubwira bo na ba Nyiranjishi, twe rero turaryama tugasinzira yemwe twemerewe no kurota ariko abandi uwo mwanya ntibawubonaga, twe rero nimucyo duharanire gusigasira ibyagezweho, ibyakozwe ni byishi kandi byiza nimureke twese tubihe kuramba. |
343 |
Noel Bamporiki, Nyamasheke Fri, 22/Mar/2019, at 12.51 pm |
Iki gikombe kindenge, iyi nkongoro sinifuza
kuyisomaho, iyi divayi irakarishye, iyi nkongoro
yuzuye ibibi gusa, inkongoro itaterekerwa
Abavandimwe, ntiterekerwe umuryango,
inkongoro yuzuye urwango, imisango yayo ikaba
ari iyo gukizwa amacakubiri, inkongoro idahuza
abantu nayisomaho nshaka iki?, naba
ntandukaniye he naba Gafarasi?, naba ndushije
iki ba Fidusiya?, naba ndi iki kirenze kuri Bahizi?,
iyi nkongoro sinyifuza kandi nawe ubwawe
mugenzi wanjye ntuzayisomeho, ibiba urukundo,
ikatwigisha gukundana, ikatwereka igikwiye, niyo
nkuhamagariye kuzasomaho kandi nawe
uzayihamagarize abawe. |
344 |
Nsengimana Emmanuel, Kigali, Nyarugenge Fri, 22/Mar/2019, at 12.46 pm |
icyerekezo kirahari, aho nerekeza ndahareba
imbere, mfite icyizere ko
nzagerayo, mfite icyizere ko umwanya wanjye
uhari, nishimiye ko hari
abambanjirije kandi bakamparurira inzira,
nishimiye ko ba Muzatsinda
babanje kubaho mbere yanjye, bakoze byishi
kandi byiza kugera naho
bakorera abari inyuma yabo aribo twe, aho
tugana ni heza kubwabo kandi
habereye kuhatura, nanjye ningerayo nzishimana
n'abahari kandi mfashe
abakiri mu nzira gushyika vuba. |
345 |
Kabera Eugene, akarere ka Ruhango Fri, 22/Mar/2019, at 6.59 am |
Nunyerera umanuka kabone nubwo wababara cyangwa se ukavunika ntuzababare cyane
kuko burya Unyereye amanuka nta rugendo aba yishe kuko agwa iyo yajyaga, umva
nkubwire hari ubwo uzakora neza/ibyiza ukabisuzugurirwa, ndabizi ko bizakubabaza
ariko burya ntuzabyicuze kuko umusanzu wawe uzaba uwutanze kandi hari ubwo
uzagarukirwa n'abawukwimiye agaciro, ibikorwa byawe reka byivugire, reka iteka ibyiza
bigutange imbere, inzira uri guharura ni iya beshi hamwe n'abakurwanya kandi
bazakugarukira nibagera mu nzitane. |
346 |
Ndisanze Ildephonse, Gicumbi, Manyagiro Fri, 22/Mar/2019, at 6.58 am |
Ni umunyarwanda wabivuze"Ngo uwanga abana ntakababone"ibi nibyo nanjye ndabyemera ariko noneho aho ikibazo kiri kandi gikomeye ni uwanga cyangwa akagambanira umukobwa kandi nawe ahetse undi, aba ni ba Manyobwa mvuga bo bafata ba Maribori nk'utunyamaswa two mu ishyamba kandi nabo ari abantu yewe ndetse n'ibyababayeho bishobora kuba ku babo, Iyi niyo mpamvu bavuga ko guseka ari ukugurizanya, uwo usetse ikimanuka azaguseka ikizamuka, nimureke twubahane, ducishe make kandi duhe agaciro buri wese kuko agakwiye, aho ageze numenya ko nawe wahagera nta kabuza uzamwumva. |
347 |
Muhizi vital, akarere ka Kamonyi Thu, 21/Mar/2019, at 7.24 pm |
Niwo murunga utubumbira mu umuryango utekanye,umuryango mwiza niwo shingiro
ry'imibereho myiza, umuryango mwiza niwo shingiro rya mbere ryo kugira igihugu cyiza
kandi cyuje ibyiza byose, iyo ibi byose bitabayeho, wa mutuzo twifuzaga urabura, ya
mahoro twahihibikaniye aracogora maze umwiryane ugahabwa icyicaro gihoraho iwacu
mu urugo,Musekeweya rero niyo murunga utubumbira mu muryango utekanye maze
iwacu hagasaba amahoro n'urukundo kandi bihoraho, impanuro zose dukuramo kandi
zuje ubuhanga tuyikesha nizo zituma tuba abo turibo kandi tukazazisigira n'abandi. |
348 |
Nsanzimana valens, i Nyakariro Thu, 21/Mar/2019, at 7.21 pm |
Ni aha ngeze ariko kandi nawe wahagera, aho ngeze ni aho namaze kumenya icyo amahoro aricyo nuko bigenda mu gihe hari aho yabuze, icyo namenye ni akamaro ko kumvira no kumva abandi hamwe no gusangiza ibyanjye abandi cyane cyane ibindemereye, namaze gusobanukirwa ko umutwe umwe utigira inama ahubwo wifasha gusara no kuyoba byonyine, namenye ibyiza byo kugira Bose inshuti ko bituma ubaho ntawe wishisha, ni byiza kandi ko nawe wamenya ibi, ba Batamuliza barahari ngo babigufashemo kandi nawe uzabigeraho, menya iby'agaciro kurusha ibindi. |
349 |
Nsabimana eric, akarere ka Bugesera. Thu, 21/Mar/2019, at 10.05 am |
Ibibazo byo mu rugo mbere na mbere biba bikwiye gukemurirwa mu urugo kandi
bigakemurwa n'ababifitanye mbere yuko byivangamo abandi, iyo ari amabanga y'urugo
rero byo bisaba kwitonderwa no kwirinda kuyashyira hanze uko bishoboka kose, si kwa
Gasore na Chantal ibi mbikurije gusa ahubwo nureba neza urasanga nawe aho iwanyu
mu umuryango bihari, mbere na mbere nkuko mugize umuryango nimumenye ko
n'ibiwuberamo byose biri mu biganza bwanyu kurenza uko biri mu ubushobozi
bw'abandi, nimwishakire ibisubizo mwebwe ubwanyu,nibinanirana mwiyambaze inshuti
zanyu za hafi, ariko kandi nimwirinde ibibatanya aho kuko mwahujwe n'urukundo kandi
ruracyariho. |
350 |
Nsengiyumva vumilia Jean claude Mon, 18/Mar/2019, at 9.09 am |
Abakomanga ni beshi ark bose siko banzaniye inkuru nziza, ngomba gushishoza rero kuko hari abagenzwa na twishi, Nunkomangira nzagukingurira,nisanga ugenzwa n'amahoro,nzaguha ikaze nkwereke
icyicaro maze nkutege yombi tuganire,nisanga uri umubibyi w'urwango,nzongera nyinge
umuryango wanjye nkureke wangare kuko ugendana n'ubugambanyi ntahabwa icyicaro
iwanjye,tuza tubane,undebere nkurebere,kd turebere buri wese,ba ba Mugenga tubime
amatwi kuko bagamije kuducamo ibice, bagamije kuduteranya no kutunyaga amaboko, bagamije kubona turyana kd bo bazanezezwa no kubona nta bumwe tugifitanye, Tubamagane abo bose batishimiye kubona twunze ubumwe turangwa n'urukundo, mu Rwanda hose wahabona utishimiye ko ujya imbere kd n'i Gisagara iwacu nuko. |
351 |
Nsengimana Emmanuel, Kigali, Nyarugenge Mon, 18/Mar/2019, at 8.04 am |
Abantu bakomeje guhemukirana, abantu bakomeje kugomera abandi, abantu
bakomeje gukuza urwango no kubiba ibibi n'ibibazo mu bandi, icyo
nibaza ndibaza nti ese bizarangira ryari?, ni ryari tuziyumvanamo
twese urebye umwe akamubonamo urukundo aho kumubonamo umugambanyi?, ni
ryari wowe uzambona ukabona ko ndi umuvandimwe kabone nubwo naba mvuye
hakurya y'inyanja?, mbwira igihe nawe ubona bizarangirira!?, mbwira
icyo ubona cyakorwa n'uruhare rwanjye nawe kugirango bibe uko
tubyifuza, niteguye gufatanya nawe. |
352 |
Uwitonze Eupharasie, akarere ka Nyamagabe Sat, 16/Mar/2019, at 7.11 pm |
Uwagiye yububa niwe wabonywe n'uhagaze, niyo mpamvu n'inyoni yaritse mu gihuru yaruriwe n'icyaruzi kandi akeshi kigendera mu bicu, iyi niyo mpamvu rero ba Mbarubukeye bo hamwe n'abandi beshi batahurwa mu byo bahoramo kandi bifuditse bibwira ko ntawe ubabona, ntaho wabona ho kwihisha utakwigera utahurwa, igikwiye rero nuko ukora ibikwiye kandi mu gihe cyabyo kugirango wirinde urwikekwe hamwe n'ibindi byose wumva ko ukwiye gukora wihishe. |
353 |
Byiringiro Jean Paul, i Rwamagana Fri, 15/Mar/2019, at 11.46 am |
Ni inzira y'inzitane, beshi birangira banditse ibitabo bivuga ku nzira
banyuze abeshi rero iyo usomye ibyo bitabo byabo birangira utaye
amarira, uzasoma ubuzima bwa ba Maribori, ushobora gusoma ubuzima bwa
ba Gasore amarira akakuzenga mu maso, ariko nyine nibwo buzima, beshi
banyuze inzira z'inzitane, beshi bafite amateka ashaririye, abo rero
nuhura nabo jya ubatega amatwi, uce bugufi ubumve kuko bibafasha
kuruhuka no kubohoka, babe hafi kandi ubafashe uko bikwiye kuko nawe
ejo uzabakenera. |
354 |
Nsanzimana xavier, i Ngoma mu uburasirazuba Thu, 14/Mar/2019, at 5.18 am |
Twariyubatse nibyo ariko hari ba Kananga bashaka kudusubiza inyuma, ba Zaninka bari kuduca intege uko bwije n'uko bwije, ibyiza twagezeho nimucyo tubihe agaciro, nimucyo tubibungabunge kandi twime amatwi ba bandi bashaka kutunaniza, ibyo twagezeho ni byishi kandi byaratuvunnye, amahoro twaharaniye twarayavunikiye, dukore cyane, duharanire kujya mbere, dukore ibyiza tudacika intege, tugire intego kandi duhore twiteguye ko turamutse turangaye twahomba ibyo twagezeho. |
355 |
Nsengiyumva Vumilia Jean claude, akarere ka Gisaga Tue, 12/Mar/2019, at 11.07 am |
Urijimye mu maso, erega aho no ku umutima byaba ari uko bimeze!, ugira imvugo mbi, imikorere yawe inengwa na bose, nyamara wowe wakorewe byishi byiza kurinda ugera aho, subiza amaso inyuma urebe, reba inzira zose wagezeho, reba ibibazo byose wanyuzemo n'uburyo wafashijwe kubivamo, ariko wowe urarenga ukigira intare, urigira ikigenge ariko ntutinye n'iminsi?, uzirikane ko ivuguta nta muvuba bityo nawe izakwitura ibyo ukorera abandi. |
356 |
Byiringiro Jean Paul, akarere ka Rwamagana Tue, 12/Mar/2019, at 5.51 am |
Igitekerezo cyawe kirarema, amagambo yawe ararema, erega burya
n'ingendo yawe irarema, iyo rero uzi ko ibyo byose bidatunganye kuri
wowe uzajye uhita utekereza uburyo urema, ibyaribyo byose uzasanga
urema ibipfuye, uzasanga urema ibyica abandi kandi wagakwiye
guharanira ko urema ibyubaka bose, kuko twaremewe isi kugirango
tuyigenge ntibikwiye ko aritwe tugira uruhare rwa mbere mu kuyihindura
uko idakwiye kuba iri, duharanire gukora ibyiza, dutange umusanzu
ukwiye mu kubaka urwanda n'isi muri rusange, haranira ko ibyagezweho
n'ibitenganywa kugerwaho bikomeza kuba byiza kandi ndabizi ko nta
kigoranye kirimo. |
357 |
Karenzi innocent, Muganza ya Nyaruguru Tue, 12/Mar/2019, at 5.49 am |
Niba izuba rirenze nirirengane n'ikibi, niba kandi rirashe ritungukane n'ibyiza yewe ndetse n'abeza, njya numva akeshi abakuru iyo bahuye n'ikintu kibi, kitari cyiza bakivumira ku urutoki rw'agahera bagira bati kirakarengana n'izuba, nanjye ibibazo byose bidutesha kubana neza uko bikwiye mba numva ko byarengana n'umunsi, erega n'ibibazo byo kwa ba Mbarubukeye nabyo birimo, kandi kuko njye nemera n'imbaraga z'amasengesho, reka tujye dusengera abugarijwe n'ibibazo bitandukanye kugirango babivemo amahoro. |
358 |
Uwitonze Eupharasie, akarere ka Nyamagabe Mon, 11/Mar/2019, at 12.48 pm |
Ijambo ryiza uzahora ukundirwa n'abandi n'iryo
kwicisha bugufi, niwemera ko wakosheje,
ukemera gusaba imbabazi ark kd ukemera no
guhanwa nta kabuza uzakirwa, ndizera neza ko
nureka amazina ya kanunga na Muginga, ukaza
uri kananga wahindutse, ukaza uri Mugenga nta
kabuza uzakirwa neza kd ugirirwe imbabazi,
uzirinde kuza uri wa wundi, ahubwo uzaze uri
undi mushya, amateka yawe azasige inkuru
nshya ku umusozi kd abo wateye ibikomere
uzaharanire kubabera ibyomoro kd bibomora
ububabare bwose bagize kd babutewe nawe,
Nkwifurije kuba kananga wahindutse, nkwifurije
kuba Mugenga ugenga ibyiza, imyaka yose
izakubere iy'amateka mu
ubuzima. |
359 |
Ngendahayo Theogene w'i Mata muri Nyaruguru Mon, 11/Mar/2019, at 11.25 am |
Icyo nabonye nuko iyo mu urugo hagati
y'abashakanye habuzemo kubahana no gucisha
make kuri buri wese, nta kabuza urwo rugo ruba
rwataye kurambana no kwizerana, niyo mpamvu
umwe ashobora kujya yatangira gukeka mugenzi
we ko hari ikintu runaka yakoze kitamujyaniye
kabone n'iyo izo ngeso yaba atazigenderamo, ibi
kd nibyo bigize uruhare runini mu misenyukire
y'ingo y'uyu munsi, uhozwa ku nkeke ageraho
akarambirwa maze agafata umwanzuro wo kuba
yakwigendera ngo maze amahoro akunde ahinde,
bantu mwubatse ingo yego gufuha kose si kubi,
ark c gufuhira ibyo udafitiye gihamya byo
mubona bizabarambishanya n'abanyu?,
nimugerageze kuba abanyamucyo mubyo mukora,
mugendere ku ukuri n'ibimenyetso, mwirinde ko
mwazatunguzwa no gutizwa imihoro ngo
musenye izanyu kd arimwe muzihirikiye mu
mpanga. |
360 |
Nsengimana Emmanuel w'i Kigali, Nyarugenge Mon, 11/Mar/2019, at 10.37 am |
Ese wari uzi ko birashoboka ko abo watonetse
wabarinda gukomeza gutonekara, birashoboka
ko abo wababaje wabasubiza ibyishimo, abo
waraje rwantambi wabasubiza umucyo
n'icyizere, inzira ni ndende wanyuzemo kugirango
ubagire uko bari uku
ark yaba ngufi
uramutse wiyemeje kubasubiza icyizere,
ubagaragariza ukuri, ubahishurira ibyo
wabahishe, maze ibyari inzigo kuri wowe nabo
bikaba inzira yo kwiyunga
no kuvugurura
umubano, dore wahejeje imiryango myishi mu
gihirahiro, ntibazi niba
ababo bakiriho cg c
niba baritabye Imana, ark amahoro
duhamagarirwa uyu munsi ni ayo gutera
intambwe
tugaragaza ibyahishwe hanyuma tugafasha
abihebye gusubirana icyizere cy'ubuzima |
361 |
Nsabimana Eric, akarere ka Bugesera Mon, 11/Mar/2019, at 8.50 am |
Menya n'ibi umurunga w'iminsi ni umurimo
ntabwo umurunga
w'iminsi ari amagambo, yego amagambo hari abo
akiza ark kd ndakeka ko atari beshi, harya ngo
ufite icyo abunza bwira aguze?, njye ndahamya
ko atari byo kuko nta muhaho w'uruvugo, beshi
bataye umubiri mubi ark bahamana umutima
mubi, ntacyo bimaze rero kuko ugengwa
n'ubugambanyi kd akagambanira n'abe ashiduka
ari imburabyose kd yari Umuntu mu bandi,
ibizakurikira kuko wahemutse uzabyirengere kuko
imigambi y'umubisha ntihama. |
362 |
Noel Bamporiki, Akarere ka Nyamasheke Mon, 11/Mar/2019, at 8.46 am |
Intambwe zanjye ziramurikiwe, simfite ubwoba
bwo gutsitara, urumuri runjyenda imbere
runyereka aho kunyura kd nkahatambukana
icyizere, kureba inyuma ni byiza ark simpindukira
ndangariye abandangaza, ndajwe inshinga no
kujya mbere kd inshingano zanjye ni ukujyana
n'abandi, ngwino dufatanye urugendo,
dukomezanye
2019 dufite intambwe ishinguye kd ifite intego,
sinishimiye kugenda njyenyine, sinifuza ko
nagusiga, ngwino dufatanye urugendo, urw'umwe
ruravuna kd rukananiza, ark nidufatanya nzi ko
tuzarinda tugerayo tuzira amavunane, banguka
tugende ndagutegereje. |
363 |
Nyandwi alphonse Ruhango Mon, 11/Mar/2019, at 6.03 am |
Sinzibagirwa aho navuye, ariko nawe ntuzahibagirwe, reka twese hamwe ntituzibagirwe
urugendo twanyuze kuko bishobora no kutugora kumenya urwo dusigaje, uvuye ahabi
ugahindukira ukahibagirwa byatuma isaha ku isaha wongera kuhasubira kandi nawe
urabizi ko hari habi cyane, urahibuka ugatekereza byishi, urahibuka ukababazwa n'uko
wari uhabayeho ariko kandi ibi bigufasha gutuma uharanira iteka kuzahora urwanya aho
hatsindwa na Nyagasani, njye rero nzirikana ko ibibi byose nivurugutagamo nabikuwemo
na Musekeweya, kandi ni nayo yamparuriye umuhanda ngendamo ubu, kwibagirwa
byasubiza inyuma none rero sinshobora gukora ikosa rikomeye nk'iryo. |
364 |
Kubwimana Jean marie vianney, akarere ka Kamonyi Sun, 10/Mar/2019, at 7.08 pm |
Ese wowe iherezo ryawe ni irihe?, ese nyuma yo
kuva muri ubu buzima ni iyihe nkuru uzasiga I
musozi?, uzasigara wibukirwa kuki?, wenda
abawe ba hafi bazababazwa nuko ubasize mu
bibazo bitandukanye, bazababazwa n'imyenda,
amadene n'ibindi nkabyo ubasizemo, abandi nabo
bashobora kuzaba bari kwishima bati nuko
nikigende kuko cyari cyaratuzengereje, iherezo
nk'iryo ni ribi, ritere umugongo urisezerere,
haranira kurangwa n'ibikorwa byiza kd bishimwa
na beshi, igira ku birenge by'abakubanjirije maze
ibyiza bagezeho ubiharanire, niba uturanye naba
Shema, haranira ko inama zabo zigukura hamwe
zikugeze ahandi, aho niho hirya y'ejo hawe
hazasigara hashimwa n'imbaga nyamwishi. Maze
n'i Kamonyi tuzamenye amateka
yawe meza. |
365 |
Nsanzimana xavier, i Ngoma mu uburasirazuba Sun, 10/Mar/2019, at 6.58 pm |
Impamvu ntatuje nuko nawe udatuje,impamvu
ntasinzira nuko nawe udasinzira,uhora
uhihibikanira kugira nabi nanjye nkashaka uburyo
naburizamo uwo mugambi mubisha,biragorana
kuvumbura umugome,biragorana gutahura
umubisha,mu maso yawe yigira nyoni nyishi
agamije kwigira umutagatifu,ngibyo ibibazo
mpora nifuza guhangana nabyo,gusa
umunyarwanda ati:"nzakira ingurugunzu nyiri
ngagi",nanjye nzatuza ari uko ba ZANINKA
b'iwacu bose bahindutse ,Mana ubimfashemo. |
366 |
Nsanzimana Valens, i Nyakariro Sun, 10/Mar/2019, at 6.15 am |
Uzaharanire kuba uwo wateguye kuba we,
ntuzabe uwo abandi bateguye ko uba we,
birashoboka ko waba ufite imigambi myiza ark
ikaba yaganzwa n'ibitekerezo by'abandi bitewe
n'aho bashaka kukwerekeza kd atari heza, bityo
rero mu gihe ufite imigambi myiza kd iboneye, ba
ariyo ukurikirana kd uharanire kuyigeraho wirinde
abakujya mu matwi kuko siko bose bishimiye ko
ugera aheza, uwo wateguye niwe we kd niwe
uhamye, mukomereho uko bishoboka kose. |
367 |
Bamporiki noel, Nyamasheke Sun, 10/Mar/2019, at 5.41 am |
Ese nanjye naba uw'ingenzi?, Ni koko ngo uwishima aho yishikira ntiyikwatagura kandi
burya akaboko kazaguha ukamenya kakigusuhuza,nagize amahirwe yo kugira inshuti
ikwiye kandi imbera umujyanama unyuze ubuzima bwanjye,ni amahirwe atakwiteshwa na
buri wese mu ubuzima igihe ashaka icyerekezo gihamye cy'ubuzima,umutima ukunda
kandi witanga niwo mbasaba gukomeza kunyigisha kd nanjye nkawigisha abandi,ese
ibikorwa byanjye n'imigirire yanjye bishobora kuba urugero rwiza abandi
bakwigiraho?,niba bishoboka muzabimfashemo. |
368 |
Mfitumukiza fidele, Musanze, Umurenge wa Muhoza Sun, 10/Mar/2019, at 5.39 am |
Ntibikiri zirara zishya ngo nibucya zizime ahubwo ubu ziri gushya amasaha 24/24, si kwa Mbarubukeye mbikuye gusa kuko ba Mbarubukeye bakina ibibera hano iwacu mu byaro, gusa ndakeka ko no mu mujyi ibibi bihari, umutekano mungo ni muke, amakimbirane ni yose, gucana inyuma byo byabaye intero maze ubusambanyi buhinduka inyikirizo, abagiha agaciro isezerano ni bake cyane, hari bamwe basigaye bambara impeta z'isezerano bari mu rugo ariko bamara gusohoka hanze bakazambura bakazibika mu bikapu no mu mifuka, ubwo namwe murumva icyo baba bagamije, nimukomeze intego kandi mwigishe cyane kuko ibyo mutwigisha biradufasha kandi aho byadukuye ni kure, ndahamya neza ko naho bizatugeza hazaba hashimishije. |
369 |
Kabera Eugene mu Ruhango Sat, 09/Mar/2019, at 8.01 pm |
Umutima mwiza beshi twarawutaye, urukundo
ruzira inyungu beshi ntiturugira, kwitangira abandi
bisigaranye bake, kumva umunyakuri biragoye
muri iki gihe, gushyigikira ukora ibyiza ntibikibaho
ahubwo ararwanywa, niba uvuga ko mbeshya
usubize amaso inyuma urebe aho ku umusozi
iwanyu urasanga hari ba Gasore beshi
barenganye abandi ndetse bakabura ubuzima
tutirengagije n'abarigiswa bakaburirwa irengero
kd muby'ukuri bazira ibikorwa byabo byiza byo
kwitangira abandi no guhagarara ku ukuri, uwo
mutima twasimbuje uw'ubuhemu utwunguye iki
mu isi ya none?, ndabyibaza ark nawe ubyibaze,
hanyuma igisubizo cyiza ubona ube ari wowe wa
mbere mu kugishyira mu ngiro maze ubone
kugisangiza abandi. |
370 |
Muhizi vital ku Kamonyi Sat, 09/Mar/2019, at 6.14 pm |
Imbere muri wowe hari undi muntu, hari
ukuburanya akakubwira ngo kora uku kandi wowe
washakaga gukora ukundi, ikibazo kandi kibabaje
nuko akeshi akubwira gukora ikibi kandi wowe
ukamwumvira, ugasanga iteka urahemutse, ukoze
ibidakwiye kandi bibabaza abandi, muri make
ukemera kuba waba uwo abantu batagukekagaho
kandi wari usanzwe wizewe, ese uwo muntu
ukurimo niwe uguhinduye Mbarubukeye peeee?,
rekeraho iteka kumvira uwo muntu. |
371 |
Ndisanze Ildephonse w'i Manyagiro, Gicumbi Thu, 07/Mar/2019, at 6.10 am |
Umutima mubi dufite twawurazwe nande?, ko uwaduhanze yaduhanganye urukundo, ubwiyoroshye no kwicisha bugufi, ni kuki twe twabaye ibirura, tukigira abagome kandi tukamera nk'abatazi urukundo?, beshi twisanishije n'inyamaswa, twiyambika impu z'inama kandi turi ibirura, twiyoberanya uko bwije n'uko bukeye, turi za nyamaswa zirya amatungo zikarenga zikarusha nyirayo uburakari, turi ba Mbarubukeye mu ijoro no ku manywa, harya ubwo turagana he?, mbwira nawe aho tuzagarukira. |
372 |
Bimenyimana francois, akarere ka Ruhango Tue, 05/Mar/2019, at 5.41 am |
Sinayobye kuko nabanje kuyoboza, sinabuze icyerekezo kuko njya guhaguruka nahawe ikarita yo kungeza iyo ngana kandi byongeye nari nahawe umuyobozi wo kunyobora mu urugendo, ubu noneho birashimishije ko ngeze aho mbona iyo ngana, ngibiriya ibibaya by'amahoro, ineza urukundo no koroherana, ndabona imisozi iteye kandi ituye neza aho ikibi cyose cyamaganirwa kure kandi bikozwe na buri wese uhatuye, ndushijeho kuhakumbura no kuhifuza kuko hateye ubwuzu, ubanza ariho ba Muzatsinda, Samvura, Nyiranjishi na ba Gihayima barerewe nyabusa, ndabona umusibo ari none nanjye ejo nkahataha kandi ningerayo nzahamagarira abandi kuhaza ari beshi, yewe ntukeke ko hari ahandi nakubwiraga ahubwo niba aho utuye uharanira kuharinda ikibi icyo aricyo cyose, haranira kuhaguma kuko niho heza haruta ahandi. |
373 |
Karenzi innocent, Muganza ya Nyaruguru Mon, 04/Mar/2019, at 7.15 pm |
Ibyamaze kubakwa,kd bikubakwa n'amaboko
y'imbaga nyamwishi,ntihakagire ubisenya
turebera,amahoro twaharaniye ,guhangayika
twagize kubera kudatuza ntituzirare ngo twumve
ko twagezeyo maze ya mahoro yacu atwarwe
n'abandi,abakiri nka Bahizi turacyarikumwe kd
bakifuza ko twahora dukimbirana,turabe maso
rero. |
374 |
Byiringiro Jean Paul, i Rwamagana Mon, 04/Mar/2019, at 1.53 pm |
Nubishaka urabigeraho kd urabishobora kuko
abantu beshi bemeza ko ntakidashoboka munsi
y'ijuru, umushiha ufite ntugira ishingiro bityo
kuwirukana ni aka kanya, inabi yawe ntigira
ibyemeza ko ukwiye kuyigira bityo nawe ushobora
gusekera bose, ukanezeza bose kd ukishimirwa
na bose, nta kure habaho utakurwa, nta na hafi
habaho hatananiza kuhagera, igikwiye ni iki :gira
intego kd ugire Ibitekerezo bifite umugambi
n'icyerekezo, shaka abajyanama nyabo kd
ubabwire ibyawe byose bazakumva kd bakugire
inama nyayo, irinde kwishisha abo utabonaho
ikibi kd nawe wumve uwariwe wese, ubishatse
wabishobora kuko natwe i Rwamagana dukataje
mu kugira imyumvire izira
kubangamirana. |
375 |
Nsanzimana xavier, i Ngoma mu uburasirazuba Mon, 04/Mar/2019, at 1.44 pm |
Burya utazi akamaro k'amazi yakabaza inka
yahagiye niyo yamubwira
ibyayo, nanjye rero kwirengagiza sinabishobora
kuko Umuntu mwiza ni
ugaragaza imyifatire ye, ndashimye mwebwe
ikinamico MUSEKEWEYA
n'abanditsi bayo, mwantekerejeho mumenya
ikinkwiye kd nkihabwa ku
Ubuntu, umutima wanjye wari ubakeneye cyane,
ubugingo bwanjye bwari
bubafitiye inyota, imbaraga zanjye zari zikeneye
uwo kuzunganira,
ntashimye rero naba ndi ingayi, umutima wanjye
uzahora ushima ineza
mwawugiriye, mwubatse undi muntu mushya muri
njye kd mfite icyizere ko
nanjye nzubaka abandi ku bwanyu,
mwaramfunguriye none nanjye niyemeje
gufungurura abandi bafite inzara yo kugera ku
ifunguro ryanyu, muri
ab'agaciro mu ubuzima bwanjye.
Jun 22, 2018 |
376 |
Nsabimana Eric, akarere ka Bugesera Mon, 04/Mar/2019, at 1.06 pm |
Bingora kubyumva, kubyakira byo ni umutwaro kuri njye, ni kuki umuntu ananirwa no kubana n'abandi, bikamubera ikibazo aho byakabaye igisubizo?, ni kuki gukora ibyiza bitunanira ark ikibi kikabanguka haba mu mvugo no mu ngiro?, ese ubundi umuntu yaremewe iki?, ni ukwamamaza ikibi, cg ni uguharanira no guhiga icyiza aho kiri hose?, twahawe isi ngo tuyigenge ark ntitwayiherewe kuyiroha, ibikorwa bya muntu uko bwije nuko bukeye birushaho kuba bibi, ese uwatugabiye isi natubaza inyiturano tuzamubwira iki?, mbere byajyaga bivugwa ko agasozi katagira umukuru kagwirwaho n'ishyano rikirirwa rikarara none ikibabaje abakuru nibo basigaye bagwisha rya shyano, ese ubwo abato bo bazakora iki?, ni ikibazo nibaza, niba uwakakuyoboye ariwe ukuyobya uzahabwa icyerekezo nande?, bizaba bya bindi ko amaso yapfubiye nyirayo amwereka ingwe?, ni agahinda, kd nyabusa bitunanira nta kiguzi bisaba nyamara hari byinshi dutakazamo ibyacu byinshi kd bidafite umumaro, ark kubana neza bigura ubusa biratunaniye!!!!, nibaza byinshi nkabura ibisubizo, wowe undusha kureba kure mfasha gusobanukirwa n'ibyandenze, nkwirinjyiye kuko nkubaha nawe nyishingira kuko nkwizeye, mfasha kuyobora urukundo n'ineza mu batabigira kd nitubibasha ndabizi neza ko ingororano yacu izaboneka, Tubibe amahoro aho atari kd tubere abatubona urumuri rwuje urukundo. |
377 |
Mfitumukiza fidele, Musanze, Umurenge wa Muhoza Mon, 04/Mar/2019, at 8.09 am |
Uku niko mbibona, ukuri kwanjye nuko nasanze nta mukozi uba ikibazo mu urugo , ahubwo abakoresha nibo ntandaro y'ibibi byose bihakorerwa, niba atari ba Manyobwa babaye babi (abakoresha b'abagore), uzasanga ari ba Kibanga babaye ikibazo (abakoresha b'abagabo), ibyo dukeka ku bakozi mungo, ubusambanyi n'izindi ngeso mbi zose zishoboka zigira inkomoko ku babakoresha, ariko ugasanga ba Maribori hamwe nawa mukozi uri mu urugo iwanyu sinamwirengagije bararenganywa, baratotezwa ubutitsa, bakagera naho bavutswa uburenganzira bwabo, abakoresha nimube abanyamutima kandi murangwe n'impuhwe, urukundo no gushishoza |
378 |
Jean de Dieu Muragijimana, akarere ka Ngororero Sun, 03/Mar/2019, at 1.31 pm |
Hindukira urebe, subiza amaso inyuma aho wanyuze hose, zengurutsa amaso mubo wahuye nabo bose, dore isoni n'ikimwaro birakwishe, ubanza wibutse kandi ugatekereza kubyo wakoze, birashoboka ko wahemutse cyane, birashoboka ko utatunganye mu urugendo, erega wibutse ko wananduje abandi kuko n'ubundi ishyano rirandura, ikibabaje kirenze nuko hari aho bigukora ariko ntibigire aho bigukura, ubanza ibyo ukora ari ukwiyerurutsa gusa kuko iyo bitaba ibyo uba usigaye uri Gasore, uba uri Gakwaya cyangwa Rutaganira kuko nabo aho barahanyuze ariko ntacyo, ubwo ubitekerezeho hari igihe ibihe bizibaruka ibindi uwari mubi agahinduka umwizerwa. |
379 |
Nzayisenga venant, akarere ka Rubavu, Busasamana Sun, 03/Mar/2019, at 5.47 am |
Hari ubwo najyaga numva abakuze bakunda kuvuga ngo runaka yavuniye ibiti mu matwi,
bivuze ko umubwira ntiyumve, cyangwa se yanumva ntashyire mu ngiro, none ubu maze
kubona ko iki kibazo gifitwe na beshi muri twe, namaze kubona kandi ko hari beshi
turushwa ubwenge no kureba Kure n'abana bato nka ba UMUHUZA kandi bidakwiye, ese
ko bariya aritwe twagakwiye kubayobora, none iyo bigeze aho kutuyobora ubwo byitwa
iki?, nanjye ntumbaze ariko nzi ko nawe ubona ko ariko biri, abandi go guhinduka
birashoboka ariko bisaba igihe, ese icyo gihe cyose birinda gufata ni ikizajya kuzana
hakurya y'inyanja abaduhindura cyangwa guhinduka biva mu mitwe yacu?, utu tununga
dukomeza kunungagiza mu mitima yacu tukemera guhora turi ba Kanunga, ubwo
tuzadusenya ryari?, nawe umbwire ndakubajije. |
380 |
Emmanuel Nsengimana w'i Kigali, Nyarugenge Sat, 02/Mar/2019, at 5.32 am |
Aho kuguhomba yaguhombya, ntishaka ntiyifuza no kukubura, intambwe
mwateranye ni ndende kandi urugendo mumaze gukorana mwaganiriye
byishi, imyaka 15 ni myishi, uwo mwaganiriye yakunguye byishi,
yakubikije amabanga kandi nawe umubitsa andi, yakugiriye icyizere
akuganiriza byose none nawe wabaye mushya kubera inama ze, dore wari
Mugenga wihindura Muginga, wari Kananga wihindura Kanunga ark uyu
munsi uri kwemera gutera umugongo ibyo byose ukisunga ba Rutaganira
naba Samson, nawe yiyemeje rero kutazagutererana ngo akurekure wongere
wangare kuko yiyemeje kuguhombya aho kuba yaguhomba. |
381 |
Hakizimana Jean claude, akarere ka Ngororero Sat, 02/Mar/2019, at 5.30 am |
Mfite ijisho rindeberera ariko kandi ntibivuze ko njye nkomeje guhumiriza ngo nkomeze kurandatwa kuko nanjye ngomba kuba mukuru n'ureba kure kugirango nanjye nzarandate abandi, ntabwo nyigira ubwoba bw'aho ndi kuko iteka mba nizeye umutuzo aho ndi hose kuko njyendana n'umujyanama, mfite icyizere ko nawe uhisemo neza waba kimwe nanjye, uwo mutuzo wawugira, ayo mahoro wayageraho gusa icyo usabwa ni uguhitamo neza, ugahitamo ukwiye kandi ukubereye, nawe uhisemo Musekeweya ntiwazicuza namba kuko icyo yiyemeje ni urukundo muri twese. |
382 |
Nsanzimana xavier, i Ngoma mu uburasirazuba Fri, 01/Mar/2019, at 8.52 pm |
Njye ubwanjye sindi intungane, nawe ubwawe nturi intungane, yego sindebye mu umutima wawe ariko nawe hari ibyo wishinza byishi kuko uzi ko utabikora neza, ariko icyo mbivugiye ni iki :mu bandi bose muganira wigira umutagatifu, aho ugeze hose wigira intungane kandi mu bikorwa no mu umutima uri gica, muri wowe haragurumana umuriro kandi kuzima kwawo biragoye, none se ko twese twakumenye ko uri Fidusiya wakweruye ukigaragaza uko uri cyangwa se ukiyemeza guhinduka!!, ibi mbikubwiye nanjye nzi ko ntari shyashya ariko aho gukomeza ubu buryarya nzerura ngaragaze uwo ndiwe cyangwa se bibe ngombwa ngaragaze ko mpindutse, wowe se uhagaze he? |
383 |
Muhizi vital ku Kamonyi Thu, 28/Feb/2019, at 7.01 pm |
Urumuri rwaganje umwijima,umutima mubi uri kwirukanwa mu mitima
y'abanyarwanda,ibyo turabikesha mwebwe mwaje kutubera,icyambu kitwerekeza ku
umubano urambye kd ukwiye,kuranga umunyarwanda,ibyo mukora nta gihembo
mugamije, turabibashimira,mwebwe baganga b'imitima yashegeshwe n'ikibi mwaje
urwanda rubakeneye, inyigisho zanyu ni inkingi ikomeye mu mibereho yacu ya buri
munsi,dutewe ishema no kubagira,dushimishwa na kwiganirira namwe, dushimira imana
yo yabaduhayeho umwigisha, tuzahora tuzirikana iyo neza,twagiriwe,bavandimwe
bagenzi banjye muze tuvome ku isoko y'umubano udakame,tunywe ku mazi avura
umunabi, ayamaze inyota rutaganira gakwaya n'abandi nawe,aragutegereje ngo agukure
ibuzimu akugarure ibumuntu,dutwaze gitwari,twubake urwanda ruberewe no kugira
musekeweya mu mitima yacu. |
384 |
Byiringiro Jean Paul, i Rwamagana Thu, 28/Feb/2019, at 1.00 pm |
"INSHUTI NI INGENZI MUBUZIMA GUSA KENSHI UMWANZI WAWE ABA AZIHISHEMO SO NI UKWITONDERA ABO TUBANA NABO MU BUZIMA BWA BURI MUNSI KANDI TUKIRINDA GUHEMUKA KUKO NTAGIHE IKIBI KIZIGERA GITSINDA ICYIZA", mu ubuzima bwacu bwa buri munsi tubana, tugendana twiriranwa naba Fidusiya, bagerageza kutwereka urukundo rwo mu magambo ariko mu bikorwa ni ibindi bindi, batwigiraho abatagatifu ariko mu mutima wabo ari biracika, biragoye kubana n'umugambanyi utabizi kuko keshi na keshi agufatiranira aho rukomeye, gusa unyumve neza ibi ntibivuze ko mu gihe wamumenye nawe uzabaho nkawe, oya rwose ntibikwiye, ahubwo uzagerageze kumwereka ko yayobye kandi yakosheje, niba ari uwo kwitwararika ubikore ariko wirinde kumwitura ibyo yagukoreye, burya akeshi iyo weretse uwaguhemukiye ko ntacyo bigutwaye, bituma akorwa n'isoni n'ikimwaro kandi agatangira gutekereza guhinduka. |
385 |
Nsengimana vumilia Jean claude, akarere ka Gisagar Thu, 28/Feb/2019, at 12.06 pm |
Iki kibuga turimo aho kugikiniramo turi gukina nacyo, aho kukibungabunga turi kucyangiriza, twaragihawe ngo tugikorere neza, dukore ibikwiye kugirango gikomeze kumera neza kugeza n'ubwo twakagihaye abandi bazadukurikira ariko tucyangirije kikiri gishya, bamwe bati nta gitangaje kuko abantu niko duteye, ntitwumva kandi ntidufata ibintu kimwe, ukora ibyiza aragerageza, urwanya ibyiza akamurwanyiriza kumuhitana, ushaka ibyiza ararara adasinziriye ariko nanone ukora ibibi we akarara ahagaze akanirirwa agenda, njye ndabona uyu mupira unaniye, sinzi uburyo bwo gukina kugirango tsinde, ndananiwe kandi urugamba ruracyari rwose, ba Mbarubukeye baranganje kandi bari kundusha ingufu, niba ubona hari icyo nakora cyangwa twakora mbwira dufatanye, sinashakaga gutsindwa ni nayo mpamvu umfashije nasubira mu kibuga, nufasha tuzafatanya kandi itsinzi tuzayibona |
386 |
Uwera salome w'i Rusatira, Huye Thu, 28/Feb/2019, at 8.16 am |
Bimwe mubyo naburiye umumaro kandi bikaba binakorwa cyane harimo no kuba abantu
bashyigikira kandi bagakwirakwiza amacakubiri, ubushyamirane n'umwiryane kandi
wareba ishingiro ryabyo ukaribura, ugasanga kuba abantu batuye ku misozi itandukanye
bibaye ikibazo, kuba abantu badahuje ururimi rumwe bibaye ikibazo, kuba abantu
batumva ibibazo kimwe bibaye ikibazo kandi ubu aribwo bwakabaye uburyo bwiza bwo
guhuza Ibitekerezo no gushaka igisubizo kirambye, ibi rero birakururuka, bigakura
bikagera kure bikaba ubwo bibyara n'ibibazo bitari byitezwe kugeza n'ubwo yewe bamwe
babizizwa bakaba babisigamo n'ubuzima, ariko nanone iyo usubize amaso inyuma ubura
inyungu ababishyigikira bakuramo ahubwo ugasanga ingaruka mbi gusa niwo musaruro
uvuyemo kugeza ubwo nabo bashobora kwicuza,
Ariko ubundi twibaze dupfa iki kandi dutandukanwa n'iki ko twimye ibyo kuduhuza
agaciro, maze ibidutanya tukabiha ibyacaro?, mbwira nawe uko ubibona hamwe
n'inyungu wabikuyemo niba waba warigeze ubikora. |
387 |
Nsanzimana Valens, Nyakariro Thu, 28/Feb/2019, at 8.14 am |
Itara ryaka wari utwaye wararizimije kuko wahisemo kuryubikaho ikibo maze ahari hari urumuri hataha umwijima, nyamara wari umurikiye beshi, abagenderaga ku ntambwe zawe bose ubu bari mu umwijima wababujije n'urugendo, nyamara ku umusozi wari umusaza w'imico myiza, ni wowe impanuro nziza zose twazibarizagaho, ni wowe wari umujyanama w'umusozi wose hamwe n'agace kose kagize umudugudu, ariko wirengagije icyo ibyo byiza byose byari bitumariye uhitamo kudutera umugongo, dore wari MBARUBUKEYE UHORA UKEREYE GUKORA NO GUKORA KU BYIZA ark wahisemo kuba Mbarubukeye usigaye abara uburamutse kubw' amakosa n'ibibi ukora, ese musaza mwiza, wagarutse ku isoko ko waduteye umugongo tukigushaka kandi tukigutegerejeho byishi byiza!, tugutegerejeho kwisubiraho Mubyeyi mwiza. |
388 |
Bamporiki noel i Nyamasheke Mon, 25/Feb/2019, at 2.07 pm |
Reka twiganirire n'ubundi ngo ukuri gushirira mu
biganiro, Ese koko kugira nabi biravukanwa cg
birigwa?, sinzi igisubizo kiri hagati y'ibi bintu
byombi kuko
uzasanga hari uhemuka kuva mu ubuto bwe
kugera ashaje, hakaba n'uhemuka yaramaze
gukura ugakeka ko yabitojwe, ark rero ikirenze ibi
nuko ntaramenya inyungu zo guhemuka, sinzi
niba ari ubucuruzi bwunguka cg c bubeshejeho
bene bwo, hari unyagirwa n'imvura akavuga ko
yayitejwe na mugenzi we maze nawe agashaka
uburyo azihimura, ese koko Umuntu yateza undi
imvura?, none c iyo mvura yagwa ku urugo
rw'umuntu umwe gusa ntigere ku bandi?, niko c
bavandimwe banyarwanda ubwo koko mubona
icyerekezo dufite ari ikihe, ese ubundi turapfa
iki?, nyibwirira nkuteze yombi, wenda uri igisubizo
cy'ibibazo mfite, ukaba uwampa impanuro ikwiye
ikindi kandi umbwire Impamvu dushaka gutera
ikirenge mucya ba Zaninka kandi naba
Batamuliza bari hafi kandi batwigisha ibirenze
ibyo twavoma kuri Zaninka. |
389 |
Ndisanze Ildephonse, Gicumbi, Manyagiro Mon, 25/Feb/2019, at 2.02 pm |
Abandi ko bahindutse bahindutse bakareka ikibi, wowe uri inde wo kunanirana?, abo mwaganiraga, abo mwasangiraga, abo mwagendanaga ko ubu ari abantu bashya kandi bishimiwe na rubanda nyamwishi, wowe uracyari iki gituma ukomeza kwitwa Gafarasi mu bikorwa no mu mvugo?, uti bariya nibo bibeshye mu guhitamo, bariya nibo bayobye, bariya ni ibicucu ntibazi ibyo barimo hamwe n'ibindi byishi ariko nyamara urebye neza wasanga ari wowe wayobewe ibyo urimo, none se muri 5 mwasangiraga, mu 10 mwagendanaga..., abo bose nibo bahisemo kuba ibicucu bakayoba none ukaba usigaye ari wowe ntungane iriho yonyine?, urarebe neza nawe umbwire, urashishoze mu mahitamo yawe maze ubone kwanzura, urabe intwari mu guhitamo kundi gushya |
390 |
Mfitumukiza fidele, akarere ka Musanze, Umurenge w Mon, 25/Feb/2019, at 7.53 am |
Nimwe muyoboro w'ibitekerezo byiza byubaka igihugu n'abagituye, ndahamya neza ko nta gihugu gituje kidafite amahoro, nta gihugu gituje kitagira abantu bafite urukundo, nta gihugu gituje kidafite ubumwe, none se ko ibyo byose arimwe tubyigiraho ni gute nabura kuvuga ko arimwe soko yabyo maze ba Batamuliza naba Gasore bakaba umuyoboro ubituganishaho?, mwaraje muvomera ibyarabiranye, mwaraje muramira ibyendaga kumeneka, mwaraje mutubera byose byiza kandi ikiruta byose mwarakoze guhitamo urwanda, tuzakomeza twubakire kubyo mwadutoje, tuzakomeza dutunge Musekeweya mu mitima yacu, tuzakomeza kuba urwanda rufite amahoro, urukundo n'ubumwe kandi dukomora kuri mwe. |
391 |
Jean Paul Byiringiro, akarere ka Rwamagana Sun, 24/Feb/2019, at 9.39 am |
Nanjye ndifuza umuryango nk'uyu Urugo rwiza ni uru :Umuryango ubayeho neza nuko uba ufite amahoro mu urugo, kubana neza ni ukuba mwuje urukundo n'amahoro, mu gihe ibi byose bitabayeho amahoro mu urugo ntiyashoboka, kubana neza ntibyagerwaho, ishingiro ry'ibyiza byose bigerwaho ni amahoro, imodoka yanjye intwara ni amahoro, umushoferi wanjye nawe n'uwo, shishikazwa kd ushishikarize abandi gushaka no gutanga amahoro kugirango tugire umutuzo iwacu., Natwe kwiberaho nka Gasore na Chantal ntitubyanze, ahubwo tubiharanire twubake umuryango ubereye igihugu |
392 |
Nsengimana Emmanuel w'i Kigali, Nyarugenge Sun, 24/Feb/2019, at 6.46 am |
Ntabwo uwimye umwana aba yimye umukungu ahubwo nasanze uwimye umwana
aba yimye igihugu, muri make uwimye umwana aba yimye Urwanda, ndareba
nkabona ba Umuhuza aribo ba Rwanda rw'ejo, ndareba nkabona aribo
bayobozi bakomeye b'ejo hazaza, none niba ushobora kugirira nabi abana
nk'aba aribo bazaba ba Perezida b'igihugu ubwo ntabwo uba ugiriye nabi
igihugu?, niba ubashuka, ukabayobya, ukabananiza cg c ukabadindiza mu
mitekerereze, umenye ko ibyo byose uri kubikorera igihugu, ngaho rero
niba wumva ibi, irinde guhemukira igihugu, irinde kwica ahazaza
h'igihugu, kuko uwo uhemukira ejo niwe uzacungura igihugu. |
393 |
Mugisha Rutsiro Samuel Sat, 23/Feb/2019, at 7.46 pm |
Ndi kujya kuvoma nkavoma ibirohwa kandi abandi
bari gutahana amazi afutse kd asukuye, ndi
kujyana n'abandi nkananirwa ngitangira urugendo
kandi abandi baryohewe n'intambwe bari gutera,
ni kuki intambwe zanjye zitandukanye
n'iz'abandi?, ni kuki mvoma ibirohwa kandi abandi
duhuriye ku isoko imwe bari kuvoma amazi
meza?, ubanza ikibazo kitari aho ngana ahubwo
kiri kuri njye, uru rugendo rumvuna ndi kumwe
n'abandi, ibi birohwa mvoma kandi mvomana
n'abandi byongeye kandi ntan'uwantobeye,
bibazwe nde kandi bigerekwe kuri nde ko
nzengurutsa amaso hose nkaheba?, ubanza ndi
Gafarasi bavuga, ndabona arinjye Bahizi
waririmbwe kuva kera, ninjye wo kwikosora no
kwisubiraho, ninjye wo kumenya indwara ndwaye
no kumenya umuganga wo kumvura kandi
ndabona nawe atari kure kuko uwavuye Samson
nanjye yanshobora kuko n'indwara ndwaye atari
karande ahubwo ivurwa igakira. |
394 |
Nsabimana Eric, akarere ka Bugesera Sat, 23/Feb/2019, at 7.38 pm |
Wimuheza kingura urugi yinjire, wimuheza reka yisange n'ubwo atari iwe kuko nawe ejo uzamukomangira uwo uheza niwe uzaguha karibu ejo, uwo ukingirana niwe uzakomangira ejo, uwo usuzugura niwe uzapfukamira ejo, ese ko iby'isi ari gatebe gatoki ubishoboye ntawakwirinda ko ako gatebe kazaguhenukana kandi ko ubizi neza ko gateretse ku isi? Yewe nitwe ba Kigingi twavuzwe duhemuka kandi ejo tuzihohora, mpemuke ndamuke ntigikwiye guhabwa icyicaro kandi nari umugabo ntigihabwa icyicaro. |
395 |
Kabera Eugene mu Ruhango Sat, 23/Feb/2019, at 7.01 pm |
Umuhanda waharuye nizera neza ko utawuharuriye abawe gusa ahubwo wawuharuye
ugirira ko ari mubi kandi ubigiriye bose, wakoze neza ko warushije abandi kubona ko
hari ikibazo kandi ugafata iya mbere mu kugikemura, wakoze byiza kandi ubikoreye
beshi nubwo utabizi kandi wakoze ibizakwiturwa nubwo uzi ko wikoreraga, nanjye
nishimiye kunyura mu nzira waharuye kandi niteguye kuyibungabunga no kuyisigasira,
erega ni wowe Musekeweya navugaga, ntukeke ko hari undi wundi. |
396 |
Jean claude Hakizimana w'i Ngororero Sat, 23/Feb/2019, at 6.54 pm |
Muri inshuti nziza, hejuru y'ibyo nta kindi nababwira, uwo muri inshuti umubwira byose, ukamuhishurira byose kandi ukamusobanuza kuri byose, muri abo namenye ntinze ariko muri abangiriye akamaro kurusha abo namenye mbere, icyizere mbafitiye gituma ngeze aho gusiga umuryango w'urugi ntawukinze nkawubaharira kuko mba nizeye ko muri inyuma kandi murambera aho ntari, muri idirishya ryanjye kandi muri imboni yanjye aho ntagera nimukomeze kumbera uwo kumpuza n'abandi kandi muri abo no kumbera aho ntari, ndi kumwe namwe ntacyo nabuze kandi ndi kumwe namwe ndatekanye. |
397 |
Muhizi vital ku Kamonyi Fri, 22/Feb/2019, at 6.42 pm |
Iri shuri nawe rigufunguriye umuryango, ngwino
nawe wige kuko kwiga ntibishira, ni byiza ko wize
ukaminuza yewe ndetse ukabihererwa
n'impamyabumenyi zihanitse ariko nuramuka
nawe uje ukigana natwe uzisanga ko hari ibyo
utaminujemo kwa Mwalimu w'ibinyabuzima,
uw'ubutabire, uw'imibare n'andi masomo meshi
wagiye wiga, harya aho wize hose wigeze wiga
kubana kandi neza n'abandi?, wigeze wigishwa
guharanira, kubungabunga no gushakisha
amahoro no kuyageza aho atari?, none se ko
waminuje kandi tubikubahira aho waba
waraminuje mu ukubagarira ubumwe, urukundo,
ineza no koroherana?, urabona rero ko hari byishi
utize kandi by'ingirakamaro, ngwino rero dusubire
ku ntebe y'ishuri kwa Mwalimu Musekeweya,
twige kandi tumenye, ndabizi neza ko aya
masomo ari ingirakamaro kandi nuyahuza n'andi
wize bizagufasha kandi bikugire undi wundi
utakekaga, karibu mu ishuri. |
398 |
Ndaruhuye olivier, Gatsibo Fri, 22/Feb/2019, at 6.39 pm |
N'i Gatsibo hari ba Fidusiya, n'iwacu i Gatsibo hari ba Mbarubukeye kandi n'iwacu i Gatsibo hari ba Shema, ntidukwiye rero kwiyicarira ngo tugereke akaguru ku kandi ngo twumve ko twagezeyo kuko hari byishi biri kubera mu miryango yacu, ingo zisenyuka ubutitsa, ishyari mu bavandimwe, urwango rutagize aho rushingiye, hamwe n'ibindi byishi bishobora gusubiza inyuma ibyo twubatse kandi twarabigezeho bituvunnye, ba Mbarubukeye bari kudukebura ngo natwe dusubize amaso inyuma, turebe ko koko ibyo batubwira twabirenze ku uburyo twabera n'abandi urugero rwiza, harya ubwo twe iwacu mu miryango nta gucana inyuma bikihaba?, reba neza maze ureke dufatanye mu gushaka ibisubizo ariko ndabizi neza ko uwadushungura atatuburamo inkumbi. |
399 |
Muragijimana jean de Dieu, akarere ka Ngororero Fri, 22/Feb/2019, at 6.38 pm |
Amavuta n'isabune ni byiza kuko byahindura isura yawe kuba nziza kurusha uko yari isanzwe ariko ndabizi neza ko hari icyo bitahindura, uruhu rwatewe gukanyarara n'ibibazo, uruhu rwatewe kwikunyakunya no kwigunga, uruhu rwatewe guhinduka ukundi kubera intonganya mu umuryango, ndahamya neza ko ya mavuta naya sabune ntacyo byaruhinduraho, igikwiye ni ikihe rero :nimucyo tubanze twambike imibiri yacu amavuta y'amagambo meza, ururimi rwacu turusige diyama y'ubwuzuzanye n'umwumvane, imitima yacu tuyambike umwambaro wo kwicisha bugufi, kubabarira no gusaba imbabazi maze tubone kwiruka kuri ya mavuta n'isabune byo mu nganda nibwo umubiri wacu uzahinduka mwiza uko tubishaka kandi udahangayitse. |
400 |
Salome Uwera w'i Rusatira Fri, 22/Feb/2019, at 12.04 pm |
Hobe Hobe, Hobe ibyasize, hobe ubu
buvandimwe butagihabwa agaciro, hobe uru
rukundo ruri gukendera, hobe ubumwe ndeba
nkabubura, hobe umuco ugenda ukendera, hobe
ineza naburiye irengero, dukinguriye umwiryane
iwacu, aho kwa Mbarubukeye ni biracika, kwa
Manyobwa ni hasi hejuru, natwe hano iwacu
ntituri shyashya none ubwo icyerekezo ni ikihe?,
aho umuharuro duharurira abakiri bato si uwo
kubagwisha no gutuma batsikira buri munsi?,
Dore ibitwubaka twabyirukanye mu umuco,
ibiduhuza turabiheza, ibidutanya turabikikira,
none umusaruro usigaye ni ukubaho nta rukundo,
ubumwe, amahoro n'umutuzo, ni hobe ibyasize
kuko siniteguye kujyana nabyo kandi nawe
nkusabye kubitera umugongo kuko icyerekezo
cyabyo ntakibona. |
401 |
Nshimiyumuremyi Grace, i Kiruhura, Huye Fri, 22/Feb/2019, at 12.01 pm |
Ndabona ejo ari heza niyo mpamvu nanjye nishimiye kuzahaba ntuje, ndabona ejo huje byose twifuza kuko hari ba Samson, ba Akiri, ba Muzatsinda n'abandi, dore ba Muzatsinda banze gushyigikira ikibi, ndabona ari intego yabo kuva na kera, ndabona urukundo rusaba bose, ndabona ineza imaze gutsinda inabi, ndabona ejo habereye abeza gusa, none nanjye ndamaranira kuhinjira, dushima abagira uruhare bose mu kuhategura kugirango habe uko tuhishimiye, dushimiye abarara bahangayikishijwe n'ahazaza hacu, dushimira uwo mutima mwiza utagirwa na bose, tubizeza ko tuzatera ikirenge mu cyanyu, tuzamaranira kusa ikivi mwateruye. |
402 |
Nsengimana Emmanuel w'i Kigali, Nyarugenge Fri, 22/Feb/2019, at 5.57 am |
Amahoro azagaruka iwacu ryari?, kwa Mbarubukeye ko turyana, tugatongana, ko
dushwana uko bwije n'uko bukeye, amahoro iwacu azagaruka ryari?, ko mbere twari
dutuje, twagize n'ubwo twibaruka maze abacu tukabita ba Shema, ese rya Shema
twashingiragaho ubu turacyarifite?, abatwigiragaho ibyiza bari beshi, abadufataga
nk'urugo rw'intangarugero mu bandi ntibagiraga uko bangana, natwe twaterwaga
ishema no kwigirwaho n'abandi none ubu nitwe turi kuryanirwa inzara, harya ubwo
tuzongera dusubire ibyo bihe?, nkumbuye ibyo bihe nk'uko twabihozemo. |
403 |
Karenzi innocent, Muganza ya Nyaruguru Thu, 21/Feb/2019, at 8.20 pm |
Ngutuye urwanda, ngutuye urwanda uru rw'ejo hazaza, ngutuye urwanda rwuje amahoro kandi rwuje urukundo, ngutuye urwanda rwuje ba Umuhuza kuko mbona bazaba abambukambibi bagahuza n'ab'i mahanga, sinshidikanya ko ahazaza ari heza, sinshidikanya ko turi gutegurirwa igihugu cyiza gitamba abeza kandi batambana urukundo, uru Rwanda ruri gutegurwa nawe rugiremo uruhare, ukore ibyiza kandi ubikorera hose no kuri bose, sigasira ibyagezweho kandi uhange n'ibishya, garagaza umusanzu wawe kandi n'abawe bazawubahirwe kuko itafari ryawe mu kubaka ibyifuzwa rizaba rigaragarira bose. |
404 |
Karenzi innocent, Muganza ya Nyaruguru Thu, 21/Feb/2019, at 8.15 pm |
Ngutuye urwanda, ngutuye urwanda uru rw'ejo hazaza, ngutuye urwanda rwuje amahoro kandi rwuje urukundo, ngutuye urwanda rwuje ba Umuhuza kuko mbona bazaba abambukambibi bagahuza n'ab'i mahanga, sinshidikanya ko ahazaza ari heza, sinshidikanya ko turi gutegurirwa igihugu cyiza gitamba abeza kandi batambana urukundo, uru Rwanda ruri gutegurwa nawe rugiremo uruhare, ukore ibyiza kandi ubikorera hose no kuri bose, sigasira ibyagezweho kandi uhange n'ibishya, garagaza umusanzu wawe kandi n'abawe bazawubahirwe kuko itafari ryawe mu kubaka ibyifuzwa rizaba rigaragarira bose. |
405 |
Nsanzimana Valens, Nyakariro Thu, 21/Feb/2019, at 10.58 am |
Icyizere cyo ndagifite kandi kimaze kwiyongera ahejo hazaza hari ba UMUHUZA ndizera neza ko hazaba ari heza, ndifuriza ababyeyi bose bari kubyara kuba bakwibaruka ba UMUHUZA beshi biri mu mvugo no mu bikorwa, ngaba abazahuza imiryango yose ifitanye ibibazo, iyatatanye hamwe n'iyiri mu bibazo bitandukanye, urwanda rufite nk'aba se ruzabura iki?, ndabona aho tugana ari heza kuko huje ibyiza, huje ibisubizo kandi harakeye, nanjye ntewe ishema now kuzaba aheza nk'aho kandi ndabona looks hegereje, ese naba Brave baje kutubera ibisubizo?, ni amahirwe kuri njye nawe, urwanda n'abatuye isi muri rusange. |
406 |
Kubwimana Jean marie vianney, akarere ka Kamonyi Tue, 19/Feb/2019, at 6.15 am |
Njye simfite inka yo kubagabira, yewe ndetse simfite n'inkoko yo kubazimanira ariko nanjye mfite ubushake bwo gushimira mu mvugo abo babakiriye bakongera kubereka ko mukiri ba Gasore n'ineza kandi bakwiye kuyigaragarizwa, aho bakuye hazasubire ibindi, abo bahaye bazagwize kandi umutima wabo uzahore utekereza gukora ibyiza, wirinde kuvangura no kugira abo uheza. |
407 |
Nsanzimana Valens, Nyakariro Mon, 18/Feb/2019, at 2.13 pm |
Ya mfura mugendana ntigusige, mwaganira ntikuvemo, wayibitsa ibanga ikarizigama, mwanyagirwana ntiyitanguranwe ko yatose yonyine, mwagirana gahunda mukayihuriraho,..., abo nibo nzigumanira nabo, ni ba Muzatsinda b'abajyanama beza, ni ba Gasore batwigisha kwihangana no guca bugufi, ni ba bandi bose batwigisha kwakira ibigeragezo n'uburyo bwo kubinyuramo maze bakatwigisha kubaho gitwari kandi tudahemutse, ese uwo mubana akwigisha iki kandi akungura iki?, uwo mugendana umuvomaho iki kandi kikumarira iki?, reba neza ko utabana n'abingwizamurongo gusa maze utangire gushaka ab'ingirakamaro kuri wowe kandi bazagufasha gutera intambwe ijya imbere |
408 |
Nsabimana Eric, akarere ka Bugesera Mon, 18/Feb/2019, at 9.18 am |
Uwimye umwana aba yimye umukungu ariko se noneho uhaye umwana ariko akamuha uburozi we aba aroze nde?, njye navuga ko uwo we aba aroze igihugu cyose, abo ni ba Zaninka bari hirya no hino mu gihugu bamaze kwangiriza ba UMUHUZA bababibamo Ibitekerezo bigamije gukuza amacakubiri mu bakiri bato kandi aribo ba Rwanda rw'ejo, abantu nk'abo rero nibo bica ahazaza heza h'igihugu kuko uyu mwana ibyo akurana nawe nibyo azigisha abandi, mu gutegura ejo hazaza dukwiye gutekereza aheza aho gutegura ahabi, niba bavuga ngo ejo ni heza kuki twe dushaka kuhica twica abo b'ejo hazaza?, uragiriye impuhwe ba Umuhuza ni inde wundi yazigirira?, icya mbere babyeyi beza dukwiye gukora ni ugutegura ahazaza heza h'abato, duhamagarirwa iteka kubaka urwanda rwiza tuzasigira abacu kandi tubasize bataryana cyangwa ngo bamarane, uru Rwanda niturwubaka, abanyamahanga bazatugana bibere mu Rwanda. |
409 |
Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru Mon, 18/Feb/2019, at 6.27 am |
Nubishaka urabigeraho kd urabishobora kuko
abantu beshi bemeza ko ntakidashoboka munsi
y'ijuru, umushiha ufite ntugira ishingiro bityo
kuwirukana ni aka kanya, inabi yawe ntigir
ibyemeza ko ukwiye kuyigira bityo nawe ushobora
gusekera bose, ukanezeza bose kd ukishimirwa
na bose, nta kure habaho utakurwa, nta na hafi
habaho hatananiza kuhagera, igikwiye ni iki :gira
intego kd ugire Ibitekerezo bifite umugambi
n'icyerekezo, shaka abajyanama nyabo kd
ubabwire ibyawe byose bazakumva kd bakugire
inama nyayo, irinde kwishisha abo utabonaho
ikibi kd nawe wumve uwariwe wese, ubishatse
wabishobora kuko natwe hano I Rusenge ya
Nyaruguru dukataje mu kugira imyumvire izira
kubangamirana. |
410 |
Noel Bamporiki, Akarere ka Nyamasheke Mon, 18/Feb/2019, at 6.22 am |
Hari ibyo wagirwagamo inama ibyishi ukabitera
utwatsi, hari ubwo ababyeyi bakubwiraga bati
mwana wanjye gira gutya maze ugaterura uti ko
mwe nta vision muzi ibyo muvuga ni ibiki?,
nyamara disi ubu usigaye wicara ukavuga uti iyo
ngira ntya, ni nabyo kd koko kuko bavuze ngo iyo
mbimenya yari ijambo, wavuniye ibiti mu matwi
wanga kwakira iby'ingirakamaro ark ubu ugejejwe
Kure no kwicuza, ni igihe rero kigeze ko wowe
wafata iya mbere ugira inama abakigenza nkawe,
ukabereka inzira kd ukirinda kubayobya, ni ukuri
nugenza uko nawe uzabigororerwa., Nyamasheke |
411 |
Nyandwi alphonse Ruhango Sun, 17/Feb/2019, at 7.08 pm |
Amaso yanjye ashobora guhuma, amenyo yanjye
ashobora gushiramo ark ubwonko bwanjye
buzahora ari buzima, nzabukoresha rero nkubwira
icyiza, nzabukoresha nkubwira ko wakosheje
kuko wahemutse bidakwiye, nzabukoresha
nkubwira ko wayobye ukemera guca mu bihuru
no mu byatsi kd utaye umuhanda unoze neza
twaharuriwe n'abagiraneza, Musekeweya
itwereka inzira, ikaducira amayira ark abemera
kunyuramo nibo bake, nawe rero kuba uri muri
abo nzakoresha ururimi rwanjye ndengeze n'ijwi
rirenga nkubwira nti garuka kd vuba, nawe rero
uzambabarire unyumve kd wumve ibyo nkubwira,
gusa uzarangwe no gutega amatwi no kuzirikana. |
412 |
Nzayisenga venant, akarere ka Rubavu Sun, 17/Feb/2019, at 7.06 pm |
Udogagira akora urugendo kandi nanone ngo
akanyamasyo kagenda gake ariko kakagera iyo
kajya, niyo mpamvu igihe mbonye uhinduka
nubwo yaba agenda gahoro ariko agana mu byiza
mbimushimira kandi nkamushimira iyo ntambwe,
nawe nushaka uzakore urugendo rw'iminsi
n'iminsi ariko ufite intego n'icyerekezo, nta
kabuza uzagerayo kandi wishimire intambwe
uteye. |
413 |
Ngendahayo Theogene w'i Mata muri Nyaruguru Sun, 17/Feb/2019, at 6.29 am |
Haba mu mvura cg c mu zuba ntuzibagirwe
kugendana amahoro n'urukundo kuko nibyo
bizaba umutaka wawe muri ibyo bihe bikomeye,
uzamenye gutanga ayo mahoro mu bandi kd uwo
mutaka uzawutwikiremo uwariwe wese uzaza
agukeneyeho ubwugamo, uzahura na beshi
banyagiwe cg c bishwe n'izuba yewe ndetse na
ba Zaninka muzahura ark ntuzamwiture ibyo
akora ahubwo uzarenzeho, haranira kuba
intangarugero mu byiza, ubaka amahoro arambye
kd ashingiye ku urukundo, maze uzabere bose
icyerekezo n'icyitegererezo gikwiye, Nyaruguru y'abarinda n'abarindangwe |
414 |
Nsengiyumva Vumilia Jean claude, Gisagara Sun, 17/Feb/2019, at 6.23 am |
Umubano wacu nubwo wagiye usubira inyuma, ibyaduhuzaga tukabihindura ibidutanya, biragaragara ko hari abakizirikana uwo muco wahoze ari inkingi ikomeye yahuzaga abatubanjirije kandi banawuhaga agaciro gakomeye, byagaragariraga mu kugobokana ku bafite ibibazo, gutabarana, gufatana mu mugongo, guhumurizanya no kwihanganishanya ariko cyane kugabirana no kuremerana, niyo mpamvu usanga na n'uyu munsi hari abagifite imigirire nk'iyo aribo ba Muzatsinda, ba Gakwaya n'abandi ariko nkibaza ni ni kuki umuco nk'uyu tutakiwuha agaciro kawukwiye?, ni kuki twirengagiza iby'agaciro maze tukimika ibidafite umumaro kuri twe kandi tukanabitakazamo ibya mirenge ku ntenyo?, njye ndakubwira ngo niba ubona koko ko twateshutse ku nshingano :ngwino dusubire ku isoko kandi tuvome aho abatubanjirije bavomaga. |
415 |
Eugene Kabera, Ruhango Sat, 16/Feb/2019, at 6.56 pm |
Wahisemo neza ntuzicuza, waharuye umuhanda
ugifite ingufu witeganyiriza ugifite uburyo, none
mu masaziro yawe ntuzarushywa n'iminsi,
ntuzasaza wanduranyije nka Mbarubukeye,
ntuzasana umugayo nka Zaninka, ahubwo
uzayobokwa na beshi bakubaza ibanga
wakoresheje, uzifuzwa hose kubaha inama cyane
cyane abakibyiruka, uzafasha beshi kwiharurira
inzira kd bagendeye ku yawe, uzaririmbwa iteka
igihe uzaba ukiriho waranatabarutse, nanjye
nifuza kuzasaza nkawe, nifuza kuzatera ikirenge
mu cyawe, Twese turaharanira kuba ba |
416 |
Byiringiro Jean Paul, i Rwamagana Sat, 16/Feb/2019, at 6.39 pm |
Urugo rwiza ni uru :Umuryango ubayeho neza nuko uba ufite amahoro mu urugo, kubana neza ni ukuba mwuje urukundo n'amahoro, mu gihe ibi byose bitabayeho amahoro mu urugo ntiyashoboka, kubana neza ntibyagerwaho, ishingiro ry'ibyiza byose bigerwaho ni amahoro, imodoka yanjye intwara ni amahoro, umushoferi wanjye nawe n'uwo, shishikazwa kd ushishikarize abandi gushaka no gutanga amahoro kugirango tugire umutuzo iwacu., Natwe kwiberaho nka Gasore na Chantal ntitubyanze, ahubwo tubiharanire |
417 |
Nzahumunyurwa celestin, akarere ka Nyamagabe Fri, 15/Feb/2019, at 7.50 pm |
Burya ngo ikirura kikurira abana kikarenga kikakurusha uburakari, none abanyarwanda twese twahindutse ibirura, ubu uguhemukiye wese niwe ukurusha kukurakarira ku uburyo wikeka ko ari wowe wakosheje, njye iyo mbonye imyitwarire yacu mpita nsanga turi ba Kigingi haba mu mvugo, haba no mu ngiro, ubuhemu twabwimirije imbere, tugira ukwikunda kwanga abandi, ni koko ngo nubwo icyaha kivuza induru ariko kigira n'imbaraga, kuko usanga abagikoze aritwe twishyize hejuru tukanga kwemera amakosa, ariko icyo mbona gikwiye nuko icyo dukora cyose tuba dukwiye kucyakira hamwe n'ingaruka zacyo zose, zibe nziza cyangwa zibe mbi, birakwiye ko tumenyera kwakira ibisubizo by'ibyo dukora, erega Umuntu asarura aho yabibye. |
418 |
Muhizi vital ku Kamonyi Fri, 15/Feb/2019, at 4.24 pm |
Burya nasanze umurezi mwiza atari Mwalimu wo mu ishuri gusa, nasanze atari
umubyeyi wanyibarutse gusa cyangwa se undi wese wandeze, ahubwo wowe aho uri
hose wabashije gutanga inama nziza ku bandi by'umwihariko abakiri bato, wowe
witangiye abandi kugeza naho wabizira, wowe wumva ko ahari ikibazo uba wafata iya
mbere ukagishakira igisubizo, ibyo ndabigushimiye kd nawe uzirikane ko uri umurezi
mwiza, ark se ni uruhe rugero rwiza rwo Gushimiramo Musekeweya ko yo ihebuje byose
ikaba hari n'abo yabereye ababyeyi kurenza ababibarutse mu nda?, ni iki gikomeye
cyakorwa ngo ibyo twayigiyeho dukomeze kubisigasira kandi tubigeza no ku bandi?,
kubiyambaza nibyo by'ingenzi mu ubuzima bw'uwamaze gufata icyerekezo, kubashimira
mu magambo gusa biramvuna ark icyangombwa nuko binyuriye mu nama n'inyigisho
zanyu, nanjye nzakomeza gukwirakwiza hose urwo rukundo kd kwitangira abandi uko
mbishoboye bikaba mu migambi yanjye iteka, njye nzahora nshima iteka, nawe se? |
419 |
Nsanzimana Valens, Nyakariro Fri, 15/Feb/2019, at 4.55 am |
Iri riba riravubura amazi meza nawe ngwino uvome ayo kunywa niba ufite icyaka ntibikwiye ko wiyahuza ibiziba kandi hari ahari amazi afutse, abayanyweyeho batandukanye n'icyaka ukundi, bahorana amahumbezi kandi bakishimira guhora bavoma kuri iyo soko idakama, nawe ngwino uvome kuri Musekeweya, ntizigera na rimwe yanga kuguha ku mazi yayo, kandi nawe nuyivoma ntuzicuza na rimwe ko wavomye ibirohwa, ikaze ku isoko y'amahoro |
420 |
Uwera salome, Rusatira, Huye Tue, 12/Feb/2019, at 12.06 pm |
Inzira ni nyabagendwa, imihanda iratunganye, buri wese aratekanye n'i Bugo twagerayo,
I Mugereko turisanga, i Busange ni amahoro, umushoferi udutwaye turamwizeye kandi
azatugezayo afite ibyangombwa byose bimwemerera kudutwara no kutuyobora aho
tujya, twishimiye gutwarwa na Musekeweya kandi twishimiye ko azatugeza aho tugana |
421 |
Nzahumunyurwa celestin, akarere ka Nyamagabe Tue, 12/Feb/2019, at 5.37 am |
Njye nawe turashoboye, njye nawe twakubaka byishi, njye nawe twakora byishi byiza, njye nawe imbaraga zacu zatanga umusanzu ukomeye mu gufasha abandi, kurengera abatishoboye, gukora ibikorwa by'urukundo, hamwe n'ibindi byishi, imbaraga zawe nanjye tuzikoresha mu biki?, aho ntiduta umwanya mu bidakwiye kandi hari ibikwiye byishi biri kwangirika?, aho dusumye neza ntitwasanga aba ba Gafarasi twirirwa duseka aribo ntungane imbere yacu?, reka njye nawe twisuzume tumenye igikwiye n'ikitugomba, maze njye nawe tugende mu umurongo uhamye. |
422 |
Nsengiyumva Vumilia Jean claude, Gisagara Tue, 12/Feb/2019, at 5.22 am |
Turaryama tugasinzira kuko dufite amahoro, tugenda aho twifuza hose ntacyo twikanga kuko dufite amahoro, dukora ibyo dukora byose nta nkomyi kuko dufite amahoro, nyamara ababitekerezaho nibo bake, abaha agaciro iki kintu babarirwa ku ntoki, beshi twibwira ko kuryama no kubyuka ari ibisanzwe, twibwira ko ari ihame ko tugenda kandi tugakora ibyo byose dushaka ntacyakozwe, hejuru y'ibyo byose duhere uyu munsi tuzirikana ko hari amahoro bityo natwe tuyasigasire kandi tuyaharanire kugirango bimwe twirirwamo byose bibashe gutekana no kuduteza imbere kandi natwe duture dutuje. |
423 |
Byiringiro Jean Paul, I Rwamagana Mon, 11/Feb/2019, at 8.51 pm |
Ntugahangane na rimwe n'umuntu udafite icyo
ahomba, ntukajye impaka
z'urudaca bibaho n'umuntu udafite icyo
yakungura, buri gihe jya
ugerageza kuganira n'abo ufite icyo wakwigiraho
ariko kandi
ntuzirengagize bamwe bagukeneye ubona ko hari
icyo bakwigiraho, ni
byiza ko buri gihe ufata umurongo ukwiye
ugenderaho, burya mbere yo
kubyuka jya ugira gahunda ihamye y'ibyo uri
bukore kuri uwo munsi kuko
nibyo bizagufasha kurwanya guhura na bamwe
badashobora kugira icyo
bakungura, burya mu ubuzima ba Gafarasi bari
heshi bityo rero iyo
wemeye kubasigaho igihe cyawe kirekire uganira
nabo barakuyobya
bakagutesha umurongo ariko nanone igihe
uzabona ko bagukeneye ngo
bagire ibyo bakwigiraho, uzabafungurire
amarembo y'umutima wawe kd
ubafashe kubona icyo bagukeneyeho, jya ugira
intego iteka. |
424 |
Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru Mon, 11/Feb/2019, at 7.31 pm |
Erega Nawe byakubera, kunyura mu nzira uhumurira
abandi, kunyura mu nzira urangamiwe n'abandi,
kunyura mu nzira wishimiwe n'abandi, nyamara
nawe byakubera, uwo mwambaro ntuhenze, ayo
mavuta ntakosha, nugerageza kwambara
urukundo, ukisiga ineza n'ubunyangamugayo,
nawe bizakubera, uzashimwa aho unyuze hose,
uzakomerwa mu mashyi yewe ndetse uvugirizwe
n'impundu, uzubahwa kd wizerwe, kuko uzaba
waremewe gusigwa amavuta y'urukundo. Ark se
harya ubaye Batamuliza wo mu bikorwa, Shema
mu myifatire aho byakugwa nabi?, hera none
ubigerageza bizakunda |
425 |
Ngendahayo Theogene w'i Mata muri Nyaruguru Sat, 09/Feb/2019, at 6.36 pm |
Icyo namenye mundusha nicyo naje
kubashakiraho, namenye ko mundusha amahoro
kd mugatanga urukundo none niyo mpamvu
niyemeje kubakurikira, nzakora byose muntoje
ark nanjye ngire iyo mpano yo kugaba ibyiza
biruta byose, nzaharanira ko nzemera kuba
umwana kd nari mukuru kugirango mfite
nk'umwana, nzakurikiza imico yanyu uko bikwiye
kugirango nzatahane impamba yuzuye mubyo
nzaba naraje guhaha, nzaharanira kuba uwo
mushaka kd niringira ko ugushaka kwanyu
kuganza ukwanjye kuko njye ibyo nshaka siko
byose bingirira akamaro cg c ngo bikagirire
n'abandi. |
426 |
Uwera salome, Rusatira, Huye Sat, 09/Feb/2019, at 6.34 pm |
Usize umusigati ku nzira yagaruka akawuhasanga ngo aba atagira bene wabo, igihe
kandi ibyo bikubayeho uzajye witwararika kuko abantu bazaba bagutinyira ububi bwawe,
ba Josiane se mwibwira ko iherezo ryo kwima agaciro Umuntu, ngo muce bugufi
mumuvugishe neza, yewe niba hari n'ibyo ababajije mumusubizanye ubwitonzi,
ubushobozi n'ubutazicuza murabona iherezo rizaba irihe?, uwo udafashe neza none ejo
uzamwirukaho, ngo ikibazo rero burya ni ukugaragariza impuhwe Umuntu utagikeneye
ko uzimwereka, abicuza mu bitagishobotse mwese ndabatashya kandi Josiane ababere
isomo maze muhindure ingendo kuko inzira si iya mbere. |
427 |
Ndisanze Ildephonse, Gicumbi, Manyagiro Sat, 09/Feb/2019, at 6.25 pm |
Kubera ko wabaye intwari mu ubuzima bwawe bwakuranze bwose natwe tuzakwigiraho kandi tuzagukurikiza, inama zawe nziza zitwubaka, impanuro zuje urukundo, ubwitonzi n'ubugwaneza, imigirire myiza hamwe n'ibindi byishi byiza biranga ubuzima bwawe ni urugero rwiza rwereka abato ko dukwiye kwigira ku birenge byawe kandi natwe tukazabera ishuri abandi bakiri inyuma yacu, abazadukomokaho n'abazabakomokaho, iwawe hahora amahoro, iw'abandi hakaba umwiryane, turifuza kuba nkawe, turifuza kugenda nkawe, turifuza kwitwa abuzukuru bawe kandi baterwa ishema no kukwitirirwa. |
428 |
Ntirenganya Denis I Nyabihu Thu, 07/Feb/2019, at 8.13 pm |
Ibyo tuvuga sibyo dukora, ku ururimi turi beza ariko mu ngiro turi babi, turi ibirura ariko
twiyambitse uruhu rw'intama, twiyambitse umwambaro utadukwiye kuko duhemuka
kandi tutarabiremewe, duseka ba Fidusiya nyamara turamutse turebye neza twasanga
turi inyuma ye mu kuba beza, dufite utugeso twishi twatwokamye, ngaho ibinyoma,
ubugambanyi, inzangano zidafite icyo zishingiyeho ishyari,...., ndareba icyerekezo
tuganamo nkakibura, ndifuza ko twahinduka, ndifuza ko twakwandika andi mateka,
erega natwe twakora kandi tukaba nka Batamuliza naba Muzatsinda, wowe uvuga ko
bidashoboka se urabishingira kuki?, birashoboka tubiharanire. |
429 |
Nsanzimana Valens i Nyakariro Thu, 07/Feb/2019, at 3.03 pm |
Inzira yari inzitane ariko uko byabaye kose twageze mu umuhanda, icyerekezo cyari kigoye, urugamba rwari rukomeye ariko uko biri kose inyoni yikoreye icyari cyayo, dore abari barahabye bari gutaruka, abihebye bari gusubirana icyizere, nanjye ndabashimiye pe, turi amahoro kandi turanyuzwe, Musekeweya yatugejeje ku byiza, yaduhuje n'abandi, itwubakira imiryango idufasha kongera kugirira icyizere abacu no gusubizanya abacu, natwe kuko mwadusubije gutuza tuzabitura guturana neza. |
430 |
Ngendahayo Theogene, i Mata, Nyaruguru Tue, 05/Feb/2019, at 6.07 am |
Uzi ukuri azagukomereho, ukora ibyiza niyirinde
gucika intege, uhuza abavandimwe batongana
nashyigikirwe uko bikwiye, kubaka umuryango
nyarwanda bisaba imbaraga za beshi, ubwitange
no kwihangana, niba ufite icyo wamarira abandi
wikigayira ubuto bwacyo kuko buri wese atanga
uko yifite, ntuzacike intege udasoje urugamba
watangiye, uzakazanye kugeza ku isegonda rya
nyuma ry'ubuzima bwawe bwose kd ndahamya
neza ko uzatahukana itsinzi, gira umurava mubyo
ukora mu gihe urimo gukora ibikwiye. |
431 |
Muragijimana jean de Dieu, akarere ka Ngororero Tue, 05/Feb/2019, at 6.04 am |
Namaze kumenya ukuri sinzongera gushukwa ukundi, namaze kumenya inzira, sinzongera kuyobagurika no kuyobywa, ntaragira icyerekezo nari nyiranjya iyo bigiye, nari mu urungabangabo kandi sinabonaga icyerekezo gikwiye, maze kumenya no gusobanukirwa Musekeweya, ubuzima bwanjye bwafashe ikindi cyerekezo, bwabonye umurongo mushya kandi bwizera uwabuyoboye udateze kubuyobya no kubuta mu urugendo, namaze kumenya gutandukanya ikiri icyiza n'ikibi, nzakomeza inzira natangiye rero kuko namenye ko nahisemo neza, nawe niba ubona ko twakwisungana mu urugendo banguka tujyane kuko ntiduteze kuzicuza bibaho |
432 |
Uwera salome, Rusatira, Huye Mon, 04/Feb/2019, at 7.35 pm |
Iyaba imbaraga zabaga mu magambo ziramutse zigiye mu maboko twakubaka byishi
kandi byiza mu gihe gito gishoboka, ufite ikibazo twamugoboka, umuhanda wangiritse
twawusana, ikibazo gihari cyose twagikemura ariko ikibazo dufite kidukomereye kandi
tutabona nuko ingufu twazihariye ururimi gusa maze umutwe, amaboko n'amaguru
tuyagabanyiriza akazi kabyo, harya ubwo imbaraga z'ururimi n'amagambo bizatugeza
kuki?, mbwira nawe. |
433 |
Mugisha Rutsiro Samuel Mon, 04/Feb/2019, at 7.34 pm |
Urwanda twifuza nitwe tuzaruharanira, urwanda twifuza ruri mu biganza
byacu, ahazaza heza harakorerwa kandi hasaba ubwitange bukomeye, iyo
icyo wifuzaga ukigezeho urishima cyane kandi ukumva unyuzwe, reka rero
natwe duharanire gutegura urwanda rwiza twifuza twunga ubumwe, tugira
urukundo, turwanya ikibi, duharanira icyiza. |
434 |
Karenzi innocent, Muganza ya Nyaruguru Mon, 04/Feb/2019, at 7.33 pm |
Ubuze byishi kuko mubyo ufite byose ubumuntu, wabuze ikintu gikomeye kandi wari ugikeneye cyane, ibyo utunze byishi kubigeraho byarakuvunnye yewe ndetse wararaga utanasinziriye ariko ikitagoye kukibona warakirengagije!!!, birababaje, nyamara mubyo uharanira gutunga muri wowe ubwawe wagakwiye kubanza gutunga ubumuntu, bizagufasha cyane kandi bizaguhuza na beshi, bizakugeza heshi kandi bizagutera ishema. |
435 |
Nzayisenga venant I Rubavu Mon, 04/Feb/2019, at 2.07 pm |
Ntihakwiye kugwa neza uwabuze uko agira,
Ubuze uko agira niwe ugwa neza, ubuze uko
yifata yifata uko abonye, ubuze icyerekezo kd
anyura aho abonye kuko nta nzira aba abona
imurutiye izindi, gusa amahirwe aba amwe mu
ubuzima kuko n'ubundi ngo aza rimwe, beshi
twarayabonye tuyatera inyoni, beshi twabonye
uko tugira ark ntitwabikora, beshi twagiriwe ineza
ark turayirengagiza, wenda njye natojwe ibyiza
ark sinabiha agaciro, ntozwa gusaba imbabazi ark
numva ko ntacyo bivuze, ntozwa gutanga
imbabazi ark numva ko ntawe nzirukira, ibyo
byose umwalimu Musekeweya yabitwigishije mu
gihe kitari gito cy'imyaka yose, twanze
guhinduka maze nawe abura uko agira agwa neza
yanga kuduta mu kangaratete, iwacu I Rubavu
naho iyo nkuru nziza yarahageze ark twavuniye
ibiti mu matwi, ese tuzireguza iki?, nanjye nta
gisubizo mfite ariko ndagishaka, reka
mbishyiremo ingufu bizakunda. |
436 |
Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru Mon, 04/Feb/2019, at 2.02 pm |
Nibyo koko buri wese yifuza kuba icyo akunda,
cg igikunzwe kurusha
ikindi, niyo mpamvu umwana bamubajije bati
urifuza kuba iki, maze nawe
agasubiza atajuyaje ati "ndifuza kuba
TELEVISION", Impamvu nuko
yabonaga ko television ariyo ikunzwe kurusha
ibindi byose mu urugo
rwabo., Ubanza rero nanjye umbajije icyo nifuza
kuba cyo, nahita
nsubiza ntatinze ko nifuza kuba MUSEKEWEYA,
wenda kuko buri wese agira
amahitamo ye, wasanga wowe wahitamo kuba
ikindi kintu kitari icyo
mpisemo, ark c aho wowe amahitamo yawe yaba
aganisha kuki?, byakabaye
byiza nawe wifuza kuba uw'ingenzi mu bandi,
ukazaba igikomangoma
cy'amahoro, ukazaba umwamikazi w'urukundo,
Mu byifuzo byanjye rero ndumva nshaka ko
byazaba impamo, maze ku
uburyo niyo ntaba Musekeweya, nkaba Shema cg
Rutaganira, ndifuza
gutera intambwe igana aheza, ndifuza gutera
intambwe ihunga ikibi
ihihibikanira icyiza, Musekeweya uzabimfashemo. |
437 |
Noel Bamporiki, Akarere ka Nyamasheke Mon, 04/Feb/2019, at 1.49 pm |
Njyewe ndagushimira kuko wamenye icyo umunyarwanda akwiye kandi ukakimugezaho
bizira ikiguzi cyangwa se indi ngurane yose, ahubwo kubw'urukundo n'ubwitange
bukomeye mwemera kutubera abayobozi beza, sinahakana ko inyuma yanyu
tuzakomeza kugira ba Mariza naba Fiette banogeye igihugu kandi ko urukundo
mwadutoje ruzakomeza gukura no kwaguka, tuzakomeza kubaka amahoro kandi
dukangurire n'abamaze kuyageraho kuyasigasira no gufasha abatarayageraho kuyabona
uko bikwiye. |
438 |
Nyandwi alphonse Ruhango Sun, 03/Feb/2019, at 7.03 am |
Ugerageza kwihorera ukabigwamo, ugerageza kwihimura wowe ukihimurirwaho kabiri,
nubwo bavuga ko akebo kajya iwa mugarura ntabwo bavuze ngo ijisho nirihorerwe
ijisho, ugutwi nako guhorerwe ukundi, oya sibyo rwose, dore icyo bivuze, niba akebo
kajya iwa mugarura ni ugukora ibyiza ukazabisanga imbere, wenda uwo ugiriye neza
siwe uzayikwitura ariko iyo neza hari aho yandikwa kandi irazirikanwa, uguhemukiye
nawe rero ntibivuze ngo ihorere, ahubwo mureke wigendere kuko urabizi ko iyo urugo
rugututse urusubiza ukarusenya, irinde rero guhemuka ngo nuko wahemukiwe, ibyiza
ukora nibyo bizaguharurira inzira naho abo witura inabi nibo bazakuroha mu nyanja kandi
uzirikane neza ko nubwo uzi koga no kugashya utakoga inyanja ngo wambuke ugere
hakurya, itonde rero kandi witwararike uko ushoboye. |
439 |
Valens Nsanzimana, i Nyakariro Sun, 03/Feb/2019, at 7.01 am |
Itoze kumva vuba ariko usubize bitinze, irinde guhutiraho mu gusubiza bitaba bimwe byo gusubiza ibirohwa, uyu munwa dufite uduhishiye byishi, ushobora kudukiza cyangwa se ukaducisha ijosi, byose bituruka mu magambo atuvamo, uru rurimi rwihuta kuvuga kandi akeshi rukavuga ibinyoma, ibyo binyoma se bitwungura iki mu mibanire yacu n'abandi?, biraduteranya gusa, bikaduhindura abanzi kandi twari bamwe, byose biterwa no gusubiza tudatekereje cyane, wowe rero umva byishi ariko uvuge bike bizagufasha kubana neza n'abandi kandi bizakongerera inshuti, izo nkuru mbarirano gerageza kuzima amatwi kuko burya ziratuba nta gushidikanya, ayo magambo yuzuye umunyu nayo urayagendere kure kuko yakunyagisha, ni inama nakugiraga muvandimwe. |
440 |
Valens Nsanzimana, i Nyakariro Sun, 03/Feb/2019, at 7.01 am |
Itoze kumva vuba ariko usubize bitinze, irinde guhutiraho mu gusubiza bitaba bimwe byo gusubiza ibirohwa, uyu munwa dufite uduhishiye byishi, ushobora kudukiza cyangwa se ukaducisha ijosi, byose bituruka mu magambo atuvamo, uru rurimi rwihuta kuvuga kandi akeshi rukavuga ibinyoma, ibyo binyoma se bitwungura iki mu mibanire yacu n'abandi?, biraduteranya gusa, bikaduhindura abanzi kandi twari bamwe, byose biterwa no gusubiza tudatekereje cyane, wowe rero umva byishi ariko uvuge bike bizagufasha kubana neza n'abandi kandi bizakongerera inshuti, izo nkuru mbarirano gerageza kuzima amatwi kuko burya ziratuba nta gushidikanya, ayo magambo yuzuye umunyu nayo urayagendere kure kuko yakunyagisha, ni inama nakugiraga muvandimwe. |
441 |
Nsanzimana xavier, i Ngoma mu uburasirazuba Sun, 03/Feb/2019, at 7.00 am |
Ese nibyo koko ngo amazi natubwira kureka kuyoga tuzayasubize ko nta mbyiro twari dufite?, aho ibi si bimwe byaba ari nko gutongana n'inkwi bikakuviramo kurya ibibisi?, ibisubizo n'ibi si byiza na gato, ntabwo gusubiza akari imurori aribwo butwari kuko hari ubwo ushobora kubisubiza abagufiteho ububasha maze nabo bajya kukubwira bakakubwira irihera ayandi, uwo ubwiye irihera ayandi se ejo numukenera uzanyura he kugirango umugereho?, hari ubwo uwo watuka we yagukubita kandi akurusha n'imbaraga, irinde rero kuvuga irihera ayandi, irinde kuvuga iryo wita irya nyuma kuko akeshi ntiriba ryiza, ukubwiye nabi musubize neza kandi ugenzure umujinya wawe kuko ushobora kugusibira amayira, irinde bya bindi by'abanyarwanda bagira bati "ibize nabi uyima ifu", oya rwose sibyo ahubwo wowe uzayicanire, uyongeremo inkwi hari ubwo yo yakubyarira umutsima uryoshye cyane |
442 |
Bimenyimana francois, akarere ka Ruhango Fri, 01/Feb/2019, at 7.42 pm |
Ni inshingano zanjye ariko kandi nawe ni inshingano zawe, nkwiye kwita kubitagenda kandi bagakwiye kuva aho biri ariko nawe uwo ni umukoro wawe, dore ubumwe mu bavandimwe buradindira umunsi ku umunsi, icyizere mu bantu kiragenda kiyoyoka, ishingiro ryo kwizerana se rizagaruka gute kandi rizagarurwa nande?, gusa reka nkusubize dore ibisubizo biri mu biganza byacu, niba tubona aho ikibazo kiri, ni iyihe mpamvu yatubuza no kubona igisubizo?, niyo mpamvu ari inshingano zanjye nawe mu kurandura izo nzitizi zose zibangamiye imigendekere myiza ya rwa rukundo dukeneye maze njye, wowe n'abandi tukaba muri rwa rukundo twifuza kandi tubigizemo uruhare. |
443 |
Nzayisenga venant I Rubavu Fri, 01/Feb/2019, at 7.41 pm |
Iyo umushumba w'amatungo ari umushumba mwiza, akamenya izo aragiye kandi
akazitaho uko bikwiye, amatungo ye aranezerwa, akarisha nta kibazo na kimwe yikanga,
yewe ndetse kabone nubwo ikirura cyatera, ayo matungo aba yizeye uburinzi bukomeye
buturuka ku umushumba wayo, nguko rero uko umutima wanjye nanjye uhagaze, uri mu
biganza byiza, ufashwe neza kuko ugirwa inama zose zishoboka kandi zikwiye, nyuzwe
n'uwo ndiwe kubera Musekeweya yemeye kunyitangira kandi siniteze kwikanga ikirura
na kimwe gishobora kungirira nabi kuko umuyobozi wanjye ahora ari maso iteka. |
444 |
Nzayisenga venant I Rubavu Fri, 01/Feb/2019, at 7.40 pm |
Iyo umushumba w'amatungo ari umushumba mwiza, akamenya izo aragiye kandi
akazitaho uko bikwiye, amatungo ye aranezerwa, akarisha nta kibazo na kimwe yikanga,
yewe ndetse kabone nubwo ikirura cyatera, ayo matungo aba yizeye uburinzi bukomeye
buturuka ku umushumba wayo, nguko rero uko umutima wanjye nanjye uhagaze, uri mu
biganza byiza, ufashwe neza kuko ugirwa inama zose zishoboka kandi zikwiye, nyuzwe
n'uwo ndiwe kubera Musekeweya yemeye kunyitangira kandi siniteze kwikanga ikirura
na kimwe gishobora kungirira nabi kuko umuyobozi wanjye ahora ari maso iteka. |
445 |
Bamporiki noel, Nyamasheke Fri, 01/Feb/2019, at 11.48 am |
Iki gikombe kindenge, iyi nkongoro sinifuza kuyisomaho, iyi divayi irakarishye, iyi
nkongoro yuzuye ibibi gusa, inkongoro itaterekerwa Abavandimwe, ntiterekerwe
umuryango, inkongoro yuzuye urwango, imisango yayo ikaba ari iyo gukizwa
amacakubiri, inkongoro idahuza abantu nayisomaho nshaka iki?, naba ntandukaniye he
naba Gafarasi?, naba ndushije iki ba Fidusiya?, naba ndi iki kirenze kuri Bahizi?, iyi
nkongoro sinyifuza kandi nawe ubwawe mugenzi wanjye ntuzayisomeho, ibiba urukundo,
ikatwigisha gukundana, ikatwereka igikwiye, niyo nkuhamagariye kuzasomaho kandi
nawe uzayihamagarize |
446 |
Sewabeza Simeon ku Nkombo Fri, 01/Feb/2019, at 11.46 am |
Ba Manyobwa batagira impuhwe, ba Manyobwa batagira urukundo, ba Manyobwa mutagaragaza ko muri ababyeyi, muratwigisha iki twe abakibyiruka?, muraharurira izihe nzira ba Umurutasate?, muracira ayahe marenga abababona?, njye ndabanenze kandi namwe mwinegure, intambwe zanyu ntizibizihiye, ingendo yanyu iravuna, impanuro zanyu ndazinenze, niba muri ababyeyi koko nimudusigire umusanzu n'urwibutso bikwiye kugirango natwe tuzajye tubwira abandi ko twigiye ku birenge by'abatubanjirije. |
447 |
Uwera salome, Rusatira, Huye Thu, 31/Jan/2019, at 7.00 pm |
Nawe se uri bimbwiye iki?, nawe se wigize
ntibindeba?, nyamara nkubwize ukuri ibyo wateye
umugongo birakureba, abo wateye umugongo
uzabakenera, abo wahemukiye uzifuza kubagana,
wigize udafatanya n'abandi, wigira
nyamwigendaho kandi hari byishi wafatanya
n'abandi mu kugera ku byiza byishi, ese ibyo
byiza wanze gufatanyamo n'abandi aho igihe
ntikizagera ukabyifuza kandi bitagushobokeye ko
ubigeraho?, watangiye none bigishoboka,
washatse abantu ukibafite, wabanye n'abandi
bigishoboka?, birenge ni wowe ubwirwa. |
448 |
Uwitonze Eupharasie, akarere ka Nyamagabe Thu, 31/Jan/2019, at 6.57 pm |
Ubushobozi urabufite ariko wabuze ubushake, uburyo burahari ariko icyabaye ikibazo ni ukumva ko hari icyo wakora, menya ko urugamba rero nawe rukureba, menya ko amahoro turwanira nawe agufitiye akamaro, biragoye kuba wabaho udafite amahoro, biragoye kuba wabaho udafite umutuzo, koresha ubushobozi ufite ufatanya n'abandi mu gushakira u Rwanda icyiza, dufatanye kuruha icyizere kandi duharanire ko icuraburindi twanyuzemo ritazasubira ukundi, kora ibyiza kandi mu gihe cyabyo, umusanzu wawe utegerejweho n'uwo kandi uzatunyura. |
449 |
Emmanuel Nsengimana w'i Kigali, Nyarugenge Thu, 31/Jan/2019, at 11.20 am |
Imvura y'amahindu, imvura y'urubura, imvura
yuzuye umuyaga, hamwe
n'ibindi byose bigendanye nayo byaduteza ibyago
iri guhita, twishimiye
ko tugiye kwinjira mu minsi y'umucyo, tunejejwe
no kuba tugiye
kwinjira mu bihe byiza bizira icuraburindi, iyi
mvura ihise
yahangayikishije beshi none irahise, burya koko
nta mvura idahita,
tugiye kubona ba UMUHUZA bidagadura ku
umuharuro, ba Gasore bato
bavukira mu umucyo, ba Batamuliza bicaye ku
gasusuruko baganiriza
urungano, ba Muzatsinda bicaye kuri kiberinka
bagira inama abakiri
bato, twishimiye ibihe n'ibi, byuje abajyanama
beza, byuje abayobozi
beza b'imitima yiteguye kuba mishya (Musagara,
Karori Rwanga na
Nahimana), mufite byishi muvuze ku ubuzima
bwacu, nimwe mwiyemeje
gufasha Gihanga we wahanze ubu buzima
kubuha icyerekezo gikwiye,
kubera mwe rero mbabwiye ko abeza bariho
kandi bazakomeza kwiyongera,
tuzakora ibyiza kuko dufite abo tubikomoraho
kandi tuzirinda gutsikira
no gutsitara ibirebanyuma. |
450 |
Byiringiro Jean Paul, I Rwamagana Thu, 31/Jan/2019, at 7.01 am |
Uyu mwenda nambaye urashaje, iyi mpumuro yawo ntigendekera abandi
neza, uyu mwenda wuzuye umwuka mubi, ndabona ukwiye gufurwa cyangwa se
ugasimbuzwa undi, umwenda wanjye uranuka urwango, umwenda wanjye
wuzuye ishyari n'amatiku, ndawujyana mu bandi bakawinuka,
ndawusohokana bakanena, nanjye ubwanjye ndumva maze kuba ikibazo,
nanjye ubwanjye ndumva maze kwinukira, ba Gakwaya muramfashe guhindura
uyu mwambaro, kuko mwe mwambaye myishi mwamfasha guhitamo unyura
ugahumurira n'abandi kandi nkaba nazawambara igihe kirekire, umwenda
nambaye ni uwo kutumvikana na bose. |
451 |
Eric Nsabimana, Bugesera Thu, 31/Jan/2019, at 7.00 am |
Ese aho njye naba ndi shyashya?, ese kuba ntumvikana na bagenzi banjye baba aribo kibazo gusa?, ubu koko imiseke yanjye iragoroye ku uburyo ubugome bwose mbushyira ku bandi?, nyamara nanjye ndi Gafarasi, none se abo tugirana ibibazo byose inkomoko yabyo iba ari iyihe?, nanjye sindi mwiza imbere y'abandi, sindi intungane kandi singororotse muri byose, ngiyi Impamvu mpora mfitanye ikibazo n'abandi, ngiyi Impamvu ituma mvuga ko abandi ari babi, nanjye nkwiye kwisubiraho, nkwiye kujora abandi nabanje kureba umugogo wenda guhitana ijisho ryanjye, nimpinduka n'abo nitaga babi bazahinduka cyangwa se nsange bo ari bazima, menye neza ko ntakiranutse kandi njyiye kuba undi. |
452 |
Nsengiyumva Vumilia Jean claude, Gisagara Thu, 31/Jan/2019, at 6.59 am |
None se ubu buzima bwuzuye ibibazo kubangikana nabwo birashoboka, ubuzima burimo abantu batagira imbabazi bworohera bande kububamo?, biroroshye ko waturana naba Zaninka ukanyurwa?, biroroshye ko wabana naba Gafarasi ugatuza?, ko ubanza ubu buzima bugoye abasheshe akanguhe mutubwire mwabushoboje iki kuba mugejeje iki gihe mutaranduranya?, mudusangize ku ubunararibonye, mudusangize ku mbuto mwasoromaga, nimutubere urumuri kandi natwe twemere kumurikirwa kuko aho mugeze n'ibyo mwagezeho byatubera akabando k'iminsi. |
453 |
Ndisanze Ildephonse, Gicumbi, Manyagiro Thu, 31/Jan/2019, at 6.59 am |
Ndisanze kuko nsanze umuryango, ndisanze kuko nsanze Abavandimwe, ndisanze kuko nsanze ibiganza by'abankunda, ndisanze kuko nsanze ngarutse aho nakuriye, nibyo koko amazi meza ntagira ibara n'impumuro, ayo nari maze iminsi nywa yaranukiye kandi arambihira kandi birazwi neza ko amazi meza ataryoha ntanuke ariko nishimiye ko ngarutse kunywa ayo ku isoko, nuzuye ibyishimo n'ituze mu umutima, nemerewe kongera kunezerwa no kwishima nka mbere, nongeye kuba Gasore usoretse ineza, nyuzwe no kongera kugera aho nsanga numvwa kandi nkategwa yombi. |
454 |
Hakizimana Jean claude, Ngororero Tue, 29/Jan/2019, at 6.46 am |
Nyuma y'ibigeragezo ubuzima burakomeza, ikaze nanone mu bawe, ikaze mu umuryango mugari w'abagukunda, garuka twongere dutarame tuganire, garuka twongere tujye inama nkuko byahoze, garuka twongere twubake umuryango nyarwanda, turahamya neza tudashidikanya ko ukiri Gasore wa mbere, turahamya neza ko nubwo wanyuze muri byishi bibabaje kandi bishegesha umubiri bitaguhinduye kuba undi ahubwo ukiri Gasore w'impano n'impanuro mu kugera ku byiza, karibu twongere twunge ubumwe, karibu twongere twubake u Rwanda. |
455 |
Mugisha Rutsiro Samuel Tue, 29/Jan/2019, at 6.39 am |
Mbafitiye umwenda ko ntarasohoza ibyo
niyemeje, mbafitiye idene ko
ntatunganyije ibyo nasabwaga, mfite isoni nyishi
nterwa nuko ntujuje
amasezerano ariko kandi ndacyabasaba
n'ubufasha kugirango ngere ku
ntego, niyemeje gusakaza amahoro, niyemeje
gusakaza urukundo, niyemeje
kugeza ubumwe mu bavandimwe, niyemeje
kugarura ubwumvikane mu
baturanyi, ariko umwenda ndimo nuko
ntarabigeraho, ndabizirikana ko
nabyemeye, ndabitekereza iteka ko nzabikora,
umutima unshishikariza
iteka kubikora ariko kuko nyifite intege nyeya zo
kubigeraho, nongeye
kubisunga ngo munyoherereze ba Muzatsinda
naba Muhorakeye, nidufatanya
nzesa imihigo kandi itafari ryanjye mu kubaka
umuryango nyarwanda
rihore ribengerana. |
456 |
Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru Mon, 28/Jan/2019, at 5.23 pm |
Niba icyaha kivuza induru, uwagikoze agatahwa
n'ubwoba kugeza ubwo
yanakwivamo akivuga, ibi bituma abantu beshi
bakigendera kure kugera
n'ubwo bakirwanya, birakwiye rero ko niba
n'ineza ibaho koko ikwiye
kujya ivuza impanda, abantu tukamenya ko ineza
ibaho, bityo ukora
ibyiza akamenya kandi akazirikana ko iyo neza
akoze cyangwa se akoreye
azayiturwa, beshi barahakana ko nta neza ibaho,
ngo kugira neza
ntibigira ikiguzi n'inyiturano, abandi bati ugiriwe
neza n'uwo
yabigiriye aba agira Imana, bityo bigatuma
abakora ibyiza baba bake,
ineza rero nivuze impanda, tumenye ko iriho
kandi turushanwe mu gukora
ibyiza kugirango natwe iyo nyiturano izatugereho. |
457 |
Nsengiyumva Vumilia Jean claude, Gisagara Mon, 28/Jan/2019, at 11.46 am |
Iyi soko ifite amazi meza, uwayanyweyeho wese ashira icyaka kandi akazirana n'inyota ukundi, abayavomyeho bakayajyana iwabo mungo baranezerewe, uko bayakeneye barayabona kandi bakimara inyota, avomwa cyane buri wa gatatu na buri wa gatanu, ku isoko haba hari abantu beshi cyane bayakeneye, saa mbiri na mirongo ine za buri mugoroba (20h45'),ivomo riba ryuzuye urujya n'uruza rw'abantu, nanjye nishimiye kuvoma kuri iyi soko, nifuza gutunga kuri aya mazi, abanjye bose bakayanywaho hamwe n'abatuye Gisagara bose, nimara kuyabona iwanjye nzahashyira icyapa kivuga ko ari karibu kuri wese kandi buri wese uzahagera nzakora uko nshoboye agende asomye kuri iyo ntango y'amahoro, kwira hose mu isi soko nziza idateze gukama bibaho |
458 |
Bamporiki noel i Nyamasheke Mon, 28/Jan/2019, at 7.23 am |
Hano iwacu hari bose kandi hano iwacu hari
byose, hano iwacu hari ba Zaninka ariko kandi
hari naba Batamuliza, hano iwacu hari ibyiza
ariko kandi hano iwacu hari n'ibibi kuko ishyari
rirahari, urwango rurahari, amakimbirane arahari
ariko kandi hari n'ibyiza twakwigisha abandi,
birakwiye rero ko dukora uko dushoboye kose
kugirango ibyiza dufite biganze ibibi, birashoboka
ko njye nawe na bariya dufafanyije ababi
twabaganza, ibibi tukabirandura, tugasigara mu
isi izira ikibi, hano iwacu tuganire iwacu heza |
459 |
Nsanzimana Valens i Nyakariro Mon, 28/Jan/2019, at 7.16 am |
Mu ubuzima abantu barakenerana, nta muntu n'umwe ubaho yihagije, imbaraga zawe iyo zunganiwe n'iza mugenzi wawe bituma mugera ku kintu wabonaga ko wowe ubwawe utashobora, Ibitekerezo byawe iyo byunganiwe n'iby'undi bituma mutekereza byishi kandi by'ingirakamaro kurenza ibyawe ubwawe, niyo mpamvu n'umunyarwanda yagize ati NTAWIGIRA,ntidukwiye rero kwigira ba Gafarasi ngo twumve ko tutazakenera bagenzi bacu bibaho, ntidukwiye gufata abantu bamwe ngo bose tubagire babi kandi barimo abeza dushobora kuzakenera ejo, twubahane kandi twubahe buri wese kugirango uwo tuzagenda tugana tumukeneyeho ubufasha azatwakirane ubwuzu n'urugwiro bitewe n'uko natwe twamwakiriye. |
460 |
Olivier Ndaruhuye, i Gatsibo Sun, 27/Jan/2019, at 8.12 pm |
Iri terambere rinyaruka ritanyarukana urukundo ndarireba rikanshisha, ndabura icyerekezo kitagira ubumuntu, ndabona ubukire butagira ubupfura, ndabona ubukungu butagira impuhwe, mfitiye ubwoba iri terambere kuko nta heza ndibonamo, ba Gafarasi ko aribo bagenga b'iyi si, ba Gakwaya bazavuganirwa nande?, niba bishoboka iri terambere turijyanishe no kuba abantu kugirango ibintu dushaka bitazaturusha kugira urukundo twe tukaba ibirura. |
461 |
Nsengiyumva Vumilia Jean claude, akarere ka Gisaga Sat, 26/Jan/2019, at 6.53 pm |
Urugero rwiza mwaduhaye kurukurikiza ni isezerano, inama nziza mwatugiriye beshi twaziziritse ku ndiba z'imitima yacu, twarize kandi twaramenye, twaravomye kandi ntitwavomye ibirohwa, dufite byishi tubashimira kandi tuzirikana ko ari iby'ingirakamaro, bamwe twiyemeje kuzavamo ba Shema abandi ba Batamuliza, bamwe twiyemeje kuzaba ba Muzatsinda, abandi ba Gakwaya, Gasore naba Kambale, twavomye ku isoko nziza yuje amazi meza kandi afutse, twiteguye natwe kuzicira inyota abandi bazaza batugana kandi tuzabahera mucyo mwatugereyemo kuko cyuje ishema n'isheja. |
462 |
Ngendahayo Theogene, i Mata, Nyaruguru Sat, 26/Jan/2019, at 6.30 pm |
Wenda reka tuvuge ko ba Umuhuza bazavuka ari
beshi ariko se kuvuka kwabo bavukira mu
biganza bya ba Nyirakuru Zaninka bifite uwuhe
musanzu bizubaka muri uyu muryango
Nyarwanda?, ni umwana w'intama uvukiye mu
birura kandi twese tuzi ko umubano w'ikirura
n'intama ari ndagiye ariko sinzi ko ngaruka,
ndiriwe ariko sindara, abo bana bacu se
bazakurana iki?, bo se bazabwira iki ababo?,
kubyara ni byiza ariko kutagira aho ubyarira
biragatsindwa, urwango mu bandi ruzarangira
ryari?, niba ufite igisubizo nsubiza vuba umare
amatsiko no kwiheba. |
463 |
Ntirenganya Denis I Nyabihu Sat, 26/Jan/2019, at 5.28 am |
Abantu nka Gasore ni ingenzi mu umuryango, niyo mpamvu twishimira iteka kubana
namwe, twishimira guhorana namwe kubw'umusanzu wanyu ugaragarira buri wese mu
kubaka Umuntu wuje ubumuntu kandi ufite urukundo n'ubwiyoroshye, twishimira
ubujyanama bwanyu, twishimira ubwitange bwanyu, ibirenge byanyu twabyigiyeho byishi
kandi turacyabigenderaho buri munsi, Ibitekerezo byanyu biratwubaka kandi bidufatiye
runini, twifuza ko i |
464 |
Nzayisenga venant I Rubavu Fri, 25/Jan/2019, at 6.30 pm |
Imyaka 15 ivuze byishi, haba kuri twe dutuye i Rubavu hamwe namwe mwese mutuye
hirya no hino mu gihugu, ndahamya neza ko buri wese afite byishi yungutse mu gihe
amaze amenye ikinamico MUSEKEWEYA ariko bikaba akarusho kuri buri umwe wese
watangiranye nayo bakaba bamaranye imyaka 15 yose mu urugendo rwo kubaka
amahoro arambye mu banyarwanda, nizeye ko yubile tuzazizihiza ari nyishi tukiri
kumwe kandi ibikorwa bikazavuga kurenza ibindi byose. |
465 |
Ndisanze Ildephonse, Gicumbi, Manyagiro Fri, 25/Jan/2019, at 6.29 pm |
Nanjye numva kandi nishimira kujyana namwe, nanjye uru rugendo ruranyuze kandi ruranyubaka, ntibyanezeza gusigwa n'abandi kandi urugamba bagiye kurwana ari ingirakamaro kuri twese, ibyo barwanaho birareba buri wese niyo mpamvu ntawe ugomba gusigara, amahoro utayakeneye ni inde?, ni inde utifuza ituze no kunezerwa?, Impamvu rero nabakurikiye nuko nanjye nifuza gutanga umusanzu Wanjye mu kugirango iyo ntego igerweho, uruhare si urwa Musekeweya gusa ahubwo ni urwange nawe mu kugirango agerweho kandi mu gihe dufite ubushake n'ubushobozi buraboneka. |
466 |
Byiringiro Jean Paul, I Rwamagana Fri, 25/Jan/2019, at 6.29 am |
Wowe watorewe kuba umurinzi w'igihango
komeza gusigasira icyo cyizere
wagiriwe, komera ku gicaniro kandi wirinde ko
kizima maze ukaba
wanyagwa ibyo warindishijwe, ni byiza ko
wagiriwe icyizere muri beshi
kandi byaba bibi ugitakarijwe, uri uw'ingenzi muri
twese kandi
dushimira ibikorwa n'imyifatire byawe byiza. |
467 |
Kabera Eugene mu Ruhango Fri, 25/Jan/2019, at 6.27 am |
Nibyo koko urugendo kurusoza amahoro
birashoboka, erega n'ubundi ngo inzira zose
ntiziharuye kimwe, ni nayo mpamvu ushobora
gutsikira ariko ukagerayo, birashoboka ko abandi
bagusiga ariko ukanga ukagerayo, icyangombwa
mu ubuzima ni ukwirinda gucika intege, dore ko
iyo ucitse intege uba utije umurindi kandi ugatera
ingabo mu bitugu abifuzaga ko utasoza rwa
rugendo watangiye, njye rero nishimiye ko ndi
kugarura icyizere, nishimiye ko ntangiye kubona
ibimenyetso byerekana ko aho ngana ari bugufi,
ba Hirwa biteguye kumpa ikaze kandi nanjye
nishimiye kuzakirwa mu bandi. |
468 |
Nzahumunyurwa celestin I Nyamagabe Fri, 25/Jan/2019, at 6.26 am |
Bijya bibabaza cyane kubona uwari intyoza mu byiza ariwe uhindutse ingaruzwamuheto y'ikibi, uwari umujyanama mwiza ku bandi, akaba micomyiza mu urungano rwe, abo aruta n'abamuruta abatengushye akaba undi wundi kandi utari witezwe, ni kuki ba Mbarubukeye bari kugenda biyongera mu Rwanda rwa none?, ni kuki biri kugaragara ko abari beza aribo bari guhindukirira ikibi?, twe tukiri mu nzira duharanire kuyigumamo kandi dukomeze intego twatangiranye n'ubwo abo twarutangiranye bashobora kuduhinduka ari beshi |
469 |
Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru Thu, 24/Jan/2019, at 5.35 pm |
Impamvu natsitara yaba ari iyihe kandi mfite urumuri imbere yanjye?,
ni iyihe mpamvu yatuma ngenda nikandagira kandi ngendana n'itara aho
njya hose?, sinishisha aho kujya kuko mfite unyobora kandi akamara
irungu, nishimira kugendana nawe aho njya hose kuko ni umujyanama
ukwiye kandi uruta abandi, nishimira ko mu myaka ishize mumenye
yanyunguye byishi mu ubuzima bwanjye kandi bimfasha mu kubana neza
n'abandi mu ubuzima bwa buri munsi, nishimira ko namenye Musekeweya
kandi ikemera kumbera umuyobozi, sinikanga gusitara kuko ndamurikiwe. |
470 |
Byiringiro Jean Paul, I Rwamagana Thu, 24/Jan/2019, at 1.27 pm |
Icyizere ni cyose, umucyo ndawubona imbere, urumuri ruri kwiganza mu
bice byose bitandukanye, iki cyizere gifite ishingiro kuko gifite aho
gishingiye imizi, hamwe na Musekeweya birashoboka ko ibyari
ibidashoboka bizashoboka, amahoro twabonaga ko adashoboka ndabona ko
azashoboka, ubumwe bwari bwarabuze ndabona ko buzagaruka mu bantu,
ibyari imisozi irumbaraye ndabibonamo ibibaya bityo bikorohera abari
babangamiwe n'urugendo mu kugera iyo bajya, ni byiza ko ejo hazaba
huzuye ba UMUHUZA bahuje urwanda rwose kandi ko ba Gasore bazakomeza
gusoreka urukundo n'amahoro aho bageza umutima hose. |
471 |
Karenzi innocent, Muganza ya Nyaruguru Thu, 24/Jan/2019, at 9.02 am |
Abakomeye nibakomere mu byiza, abanditse amazina, nimwandike amazina mu gukora ibikwiye, muzavugwa cyane nimuvugwa ko mwaharaniye amahoro, urukundo n'ishema rya bose, namwe ubwanyu muzashimishwa cyane no kuvugwa hose ko hari beshi mwagiriye akamaro kandi bakaba aribo ubwabo babirahira, Musekeweya yatubereye umuyoboro mwiza w'ibikwiye, itwigisha kugira urukundo no kwicisha bugufi bityo natwe nitube abayobozi b'imitima itari hamwe, tubafashe kongera kumva ko bariho kandi bafite abantu babatekerezaho kandi babatekerereza ibyiza. |
472 |
Emmanuel Nsengimana w'i Kigali, Nyarugenge Thu, 24/Jan/2019, at 8.58 am |
Dufite imbaraga z'amaboko n'ibitekerezo,
zishobora kutugeza kuri byishi twifuza ariko
noneho hababaje ko imbaraga z'imitekerereze
zaganje iz'amaboko maze kandi bikababaza
kurushaho aho imitekerereze itwuzuye yuzuye
ibibi, twahindutse ba Gafarasi mu mvugo no mu
ngiro, ubumuntu burabura, urukundo ruragwingira,
inabi ihabwa icyicaro, ineza iramaganwa maze
uwari uwo kwizerwa aba bimbwiye iki, twiyemeza
kuba ba mpemuke ndamuke twirengagiza ko
ineza iruta byose kandi iyo ugize neza ubisanga
imbere, wowe wakomeje umurongo mwiza,
tandukana n'abadaha agaciro ibikorwa byawe
kandi uharanire kudasubira inyuma, icyizere
kirahari ko ineza izaganza inabi. |
473 |
Kwizera Marcel, I Burera Thu, 24/Jan/2019, at 8.55 am |
Inzozi mpora ndota zizaba impamo ryari, Ibitekerezo ntekereza bizasohora ryari?, ibyifuzo byanjye bizagera ku ntego gihe ki?, amahoro ni make ariko ndota ko igihe kizagera akagaruka kandi akaganza hose, imbabazi ntizigihabwa agaciro kazo ariko mu byifuzo byanjye mpora nifuza ko hazagera ubwo twumva akamaro n'agaciro byo gusaba imbabazi bijyanye no kuzitanga, mu bitekerezo byanjye byo rero ntekereza ko ubuvandimwe bwaciwe bukimwa n'uruhare rwabwo buzagaruka, tukicara hamwe twese, tukajya inama nziza kandi zubaka tukanazihuza, ntekereza ko amateka ya kera atazakomeza kwimakazwa maze njyewe ntuye i Burera nkisanga utuye i Rusizi ari umuvandimwe, utuye i Kirehe ari mukuru wanjye, utuye i Gisagara ari umubyeyi wanjye, yewe ndetse bikarenga n'imbibi ntihabeho umunyamahanga ku uwundi ahubwo akaba umuvandimwe wa kure, ibyo nifuza byo ni byishi ariko ibyo nshoboye gukora kugirango bigerweho nzabiharanira ariko nawe uzamfashe kuko ubuvandimwe ntibugira umupaka. |
474 |
Muhizi vital ku Kamonyi Mon, 21/Jan/2019, at 5.45 am |
Iyaba abantu twarangwaga no gutekereza kabiri (2),hari byishi bibi dukora twareka
maze ibyiza bikaba byishi, hari ubwo ba Manyobwa bakwisanga ari abanyembabazi,
bakagirira impuhwe ba Maribori, hari ubwo ba Zaninka bahinduka abantu beza kuko
baba batekereje cyane ku migirire yabo maze bakagera aho bumva ko urukundo ruganje
urwango, mu by'ukuri beshi dukora ibibi kubera guhubuka mu bitekerezo, nitumara rero
guha icyerekezo Ibitekerezo byacu, tuzakora byishi byiza kandi ibyo dukora nabyo
biduheshe agaciro bityo duhinduke beza. |
475 |
Habineza Jean bosco, akarere ka Kirehe, Rusumo Sun, 20/Jan/2019, at 4.00 pm |
Mu ubuzima ikipe irangwa no gushyira hamwe, guhuza imbaraga, kumenya
Impamvu iriho no kuzirikana ku ntego nyamukuru ibereyeho akeshi niyo
itsinda kd mu gihe iyo kipe itsinda ntisimbuzwa, ngiyo ikipe
nagereranya n'itsinda rya Musekeweya ryo ryamenye aho umurwayi
ababara, icyo umushonji akeneye, icyo uwuzuye akababaro abura
kugirango agere kubyo yifuza, iyo niyo tsinzi ya mbere kuri buri wese
yo kumenya ahari ikibazo maze hagakurikiraho kugishakira igisubizo,
ngiyo Impamvu ba Shema biyongera kandi bakaba bavuze byishi mu ubuzima
bwacu, badufatiye runini kuko bamwe muri twe twahisemo no kubagira
abajyanama b'imena, twishimira guhorana n'ikipe itsinda, dufite ishema
ryo kubita urumuri rwacu, dufite icyerekezo cyiza kuko turi kumwe
namwe. |
476 |
Nzahumunyurwa celestin I Nyamagabe Sun, 20/Jan/2019, at 6.48 am |
Mu gihe bamwe baba bafite umuhate wo gukora ibyiza, hari abandi baba nabo barajwe ishinga no gukoma mu nkokora ibyo bikorwa byiza biba byaraharaniwe, iyi niyo mpamvu mu ubuzima hadashobora kuburamo ba Zaninka uko byakagenda kose, impanga zabo za ba Gafarasi nabo baba babazengurutse impande kugirango bakomeze kubatera ingabo mu bitugu, none rero dukomeze gukora ibyiza byacu twatangiye tutareba cyangwa ngo dusubizwe inyuma n'abaduca intege, iteka ukora ibyiza yirinda kugorama mu ngamba kandi umukozi mwiza ni usoza ibyo yatangiye. |
477 |
Nzayisenga emmy Gatsibo kabarore Thu, 17/Jan/2019, at 4.09 pm |
Kubahoneza kuriyisi na mahoro,umunezero ubwumvikane cyose manyobwawe? kondeb'udashaka kumvikana na kibanga ubwamaherezo |
478 |
Ndisanze Ildephonse I Manyagiro, Gicumbi Thu, 17/Jan/2019, at 10.27 am |
Nasanze bidakomeye, yewe ndetse ntan'ikigoranye kirimo, ahubwo nkwibarize :wowe bikunaniza iki kubaho mu mahoro, ubanye n'abandi, urangwa n'urukundo, ubwiyoroshye no kwicisha bugufi?, wowe binanira biragoye ko uzagira ibindi ushobora, ugorwa no kubana neza n'abandi ntabwo azoroherwa no kubasaba imbabazi mu gihe yabafudikiye, itwararike rero wirinde ibyo bikunanira kandi bidakwiye kukunanira kuko nibyo bintu byoroshye mu ubuzima busanzwe tubamo bwa buri munsi. |
479 |
Bamporiki noel I Nyamasheke Thu, 17/Jan/2019, at 6.22 am |
Umuryango nyawo ni urangwa n'ubumwe,
umuryango nyawo urangwa n'urukundo, gushyira
hamwe, kugira ishyaka rigamije gukemura ibibazo
byugarije urugo kugeza ubwo bikemutse burundu
ariko nanone bagaharanira ko bikemuka
batabyimuriye ku bandi, burya umuryango niwo
shingiro rya byose mu iterambere ry'agace
runaka, igihugu n' isi yose muri rusange,
umuryango udashyize hamwe urasenyuka,
bigatuma igihugu nacyo gikomeza kudindira mu
bikorwa byacyo by'iterambere, nimucyo twubake
umuryango uzirana n'amakuru, umwiryane,
urwango n'urugomo, umuryango wacu nubere
icyitegererezo abandi mu byiza. |
480 |
Nsanzimana Valens I Nyakariro Thu, 17/Jan/2019, at 6.19 am |
Abeshi iyo tubyutse tubyukana Ibitekerezo bitandukanye byaba ibigamije kudukura ahantu hamwe bidushyira ahandi, ibihindura imibereho yacu, ibirwana ku ubuzima bwacu ariko burya ikibabaje nuko hari ababyukana imigambi yo kugirira abandi nabi, kubagambanira, kubahutaza, kubasubiza inyuma kandi habi, n'ibindi, ese bimaze iki kurenga ibyawe ukababazwa no guhemukira abandi kandi uzi neza ko urugamba usabwa gutsinda ari urwawe wenyine?, abambura abandi ubuzima, iyo mubikoze imyaka yanyu yo kubaho yikuba kabiri (*2)?,nimurangwe n'intekerezo nziza, zibateza imbere mwebwe ubwanyu kandi zikanabongerera igikundiro mu bandi nimuharanire kuba urumuri rw'abandi. |
481 |
Ngendahayo Theogene, akarere ka Nyaruguru, I Mata Mon, 07/Jan/2019, at 7.40 pm |
Urumuri twubitseho icyibo hari ubwo tuzifuza ko rwongera kwaka, bikatugora maze
tukicuza tujya gushaka urundi bamwe muri twe ntitunarubone, hari ibyiza byishi tudaha
agaciro ariko hakaba ubwo hazabaho ko tubikenera kandi tutakibibonye, inama kuri mwe
mwirengagize ibikwiye nimurangwe nougushishoza kandi mutekereze kubyo mubona
byose mu maso yanyu, hari ubwo muzabona ko urumuri mwasigasiye ari ingirakamaro
kandi rubafatiye runini. |
482 |
Nyandwi alphonse Ruhango Mon, 07/Jan/2019, at 5.02 pm |
Burya iyo usubije agaciro uwo wari
warakambuye, ukagarurira icyizere uwo wari
waragitereye ukongera kuzura n'uwo mwari
mutakivuga rumwe, uzamenye kd wishimire ko
umwongereye ibyishimo mu ubuzima bwe kd icyo
uzakora cyose wirinde gusubiza inyuma ibyo
byishimo umuhaye n'agaciro umusubije, iyaba
abantu twese twageragezaga gusubiza amaso
inyuma kugirango turebe aho tutagenze neza ngo
maze niba umutima ubitwemerera twikosore
dusabe n'imbabazi, nshimira abagerageza gutera
intambwe nk'iya Samson na Maribori, nshimira
abazirikana mwese ku gaciro Umuntu afite
imbere y'undi, nshimira kd abaha umwanya
urukundo, impuhwe, kubabarira no gusaba
imbabazi. |
483 |
Nsanzimana Valens, Nyakariro Mon, 07/Jan/2019, at 4.56 pm |
Ndategereje kandi nzanyurwa mbonye igisubizo cy'ibyo ntegereje, ntegereje kuzabona iherezo ry'ikibi, nkazabona abantu twese dusabana, nkazabona dusekana tukishimana, nkazabona buri wese agaragariza urukundo uwo azi n'uwo atazi, ubanza iryo ariryo herezo ryiza ntegereje, ubanza ibyo aribyo byishimo nizigamiye, ngurwo urumuri ntegereje, ngiyo ineza izaba iruta izindi, niba aho ndara ndara mpangayitse nuko akeshi haba hari Impamvu ibitera, icyo nshaka ni ugushyira ku uruhande Impamvu zose zanteranya n'abandi maze nkazabaho mu isi nziza izira ibyo bibazo byose. |
484 |
Karenzi innocent, Muganza ya Nyaruguru Mon, 07/Jan/2019, at 5.15 am |
Amashuri twigamo akatwigisha Ubumenyi akwiriye kutwigisha no kugira ubumuntu, dukwiye kwiga kuba abantu kugirango dushobore kubana nabwa bumenyi duhabwa ku ishuri mu ubumuntu budahungabanya kubaho neza kw'abandi, buri wese nawe mubyo akora akwiye kubikorana ubumuntu, urukundo, ubushobozi n'umutima utekereza ku bandi, ndabona tugifite urugendo rurerure kuko turacyabura byishi, ndabona dufite byishi byo kwicara hamwe tugatekerezeho kuko ibyo dukora bitandukanye kure n'ibikwiye gukorwa, Ubumenyi butajyanye n'ubumuntu ndabwanze kd kubaho bitagira urukundo ndabinenze. |
485 |
Nzayisenga venant I Rubavu Sat, 05/Jan/2019, at 5.27 am |
Ururimi rwiza ni mugenzi w'Imana ariko ikiruta ibindi nuko rukiza, niyo mpamvu
nkushishikariza iteka guharanira ko mu kanwa kawe hasohokamo ibyiza gusa kugirango
uhore utekanye, irinde kubera abandi Nyirabayazana w'ibibazo bivuye ku magambo
akuvamo, ahubwo babere ibisubizo kandi ubavugire ibyiza kugirango iteka bazashime
imyitwarire n'imigirire yawe, vuga amagambo abaze kandi uvuge afite akamaro kurenza
ayandi, iteka jya utekereza kubyo ugiye kuvuga mbere yo kubibwira abandi. |
486 |
Kabera Eugene mu Ruhango Fri, 04/Jan/2019, at 6.24 am |
Uru rugendo rurangoye, ngowe no kugendana mu nzira na ba Mbarubukeye, ba Gafarasi,
namwe ba Zaninka, ndagendana ubwigunge kubera mwe, ndagendana irungu kuko
mbona ntacyo mfite cyo kuganira namwe, ntewe ishavu n'agahinda kubw'ibikorwa
byanyu bibi, imigirire mibi, imigambi mibisha, urwango rudafite ishingiro, hamwe n'indi
myitwarire idahwitse, ese uru rugendo nzarugeza iyo ngana nkiri hamwe namwe?, mwe
se mubona koko bishoboka ko twazasohoza amahoro?, ubu buzima butumvikana,
butoroherana, butababarira, budasaba imbabazi, buticisha bugufi ntibuharanire ibyiza
ndaburambiwe kandi si njye njyenyine, mfasha tugire ibyo duhindura kugirango tugende
twishimye kandi tuganira. |
487 |
Emmanuel Nsengimana w'i Kigali, Nyarugenge Sun, 30/Dec/2018, at 6.06 am |
Babyeyi mwabyaye, nimucyo mbabaze, ko turi kuyobya ba UMUHUZA tubaroha mu
nyenga, aho ntitwibwira ko aribwo turi kubategurira aheza?, ndabona tubaroha mu
nyenga kandi twibwiraga ko tubatwaye mu umunyenga, umwana ni umutware w'ejo
hazaza ariko ibyo bikorwa ahabwa uburere bwiza, urukundo akanarutozwa, kugira neza
kandi nawe ubwe bikamugaragaraho, naho kubatoza ko abantu aba n'aba ari
inyamaswa, udukoko n'ibindi bibi biriho aribyo bizabagira abo twifuza ko bazaba bo
turibeshya kandi tuzabona bidatinze, ubwo nabwiye ba Zaninka hamwe n'abandi bose
bashuka abato bibwira ko babagirira neza. |
488 |
Muhizi vital ku Kamonyi Sun, 30/Dec/2018, at 5.59 am |
Ndabona ejo hazaza ari heza, ndabona dufite icyerekezo cyiza, ndishimira ibyo tumaze
kugeraho, ndishimira Ibitekerezo byiza kandi bireba kure beshi muri twe tumaze
kugeraho, ba Samson turi kuba beshi, ba Gafarasi bari kugenda bagabanuka, ya ntego
twihaye yo kuba umwe ndabona ishoboka, imbere ni heza, urukundo ruziganza kandi
ruzatsinda, na hano ku Kamonyi ubuvandimwe bumaze kuganza ibindi byose bidutanya
kandi ndizera ntashidikanya ko uwateruye ikirenge agatera intambwe adateze
kuzasubira inyuma, mbifitiye icyizere n'ibyishimo byishi |
489 |
MUKAKALISA Donatha Huye/Simbi/0783888383 Thu, 27/Dec/2018, at 3.13 pm |
Nongeye kubifuriza umugoroba mwiza ndetse n'umwaka mushya muhire wa 2019!yebabawe nibyo koko ngo uherekeza mwiza ukaza uri mwiza waherekeza mubi ukagaruka uri mubi munyumvira uburyo umuhuza yamaze kwangirika ibitekerezo bye zaninka yamaze kubyangiza pe!gusa haracyari amahirwe kuko igiti kigororwa kikiri gito!babyeyi mbizeyeho ubushobozi nimugorore Umuhuza inzira zikigendwa!ikindi mbega Nyirandatwa ngo aranegurira abazimu mu ndaro!!dore Zaninka nawe ngo arivamo nk'inopfo yanze kubwira Bahizi se umubyara none kubera ya kamere ye abivuganye umujinya ariko ararikocoye pe!Bahizi we fatiraho umenye inkomoko yawe ureke gutesha umutwe Rutaganira! |
490 |
Uwera salome, Rusatira, Huye Thu, 27/Dec/2018, at 6.01 am |
Umwaka mushya twinjiyemo ukwiye kutubera uwo gusiga ibibazo inyuma, ukwiye
kutubera uwo kureka ishyari, urwango, inabi, ubuhemu n'ubugambanyi, ntidukwiye
kuzawutangira turi ba Zaninka, ntidukwiye kuwinjiramo turi ba Gafarasi, nimucyo
dutegure kandi dusukure imitima yacu kugirango izahore ishashagirana urumuri
rw'urukundo kandi aho tunyuze hose tubahumurira ineza, uzatubera ikiraro cyo
gukomeza guhuza abafitanye ibibazo kugirango umuryango nyarwanda ubeho utekanye
kandi mu mahoro no mu byishimo. |
491 |
Nzahumunyurwa celestin I Nyamagabe Sun, 23/Dec/2018, at 10.57 am |
Ikigoye muri ubu buzima ni ukubaho tubangikanye naba Zaninka, bagoreka abo twagoroye, bayobya abo twayoboye, bica ahazaza h'igihugu uko bwije n'uko bukeye, biragoye kubangikana n'umuturanyi mubi, biragoye kuganira n'umugambanyi, biragoye kuba wahora ubaho uhangayikiye guturirwa nabi kd uturiwe n'abadashobora guhinduka gusa kuko kubona ku isi bisaba kwihangana no kwiyoroshya tujye tugerageza kubanira neza bene abo bantu, tubereke ko hari icyo tubarusha kd tubagaragize ko ibyo bakora bitazadusubiza inyuma |
492 |
UBWANDITSI BWA MUSEKEWEYA Wed, 19/Dec/2018, at 7.40 am |
Muraho Bakunzi bacu ! Amahoro amahoro !! Tubiseguyeho kuko uru rubuga rumaze iminsi rudakora kubera ibibazo bya tekiniki. Ubu noneho rwongeye gukora uko bisanzwe. Mukomeze mwumve episodes za Musekeweya natwe dukomeze twakire ibitekerezo byanyu. Murakoze.
Ubwanditsi bwa Musekeweya
|
493 |
Karenzi innocent, Muganza ya Nyaruguru Thu, 29/Nov/2018, at 6.02 pm |
Tera intambwe tujyane, dore Musekeweya ituri imbere nta mpamvu yo kugira ubwoba, abafashe icyemezo mbere bamaze kudusigaho intambwe uretse ko natwe tuzabashyikira urugendo rwacu nituruha icyerekezo, ibibi twivurugusemo ni byishi, ingaruka zabyo nazo dushobora kuzibera abahamya, nimucyo rero tugendere kubagezeyo n'abamaze guhitamo kugirango natwe dusige icyo kibi, urugendo ruroroshye kandi rurashoboka, banguka wisigara. |
494 |
Ndisanze Ildephonse I Manyagiro, Gicumbi Sun, 25/Nov/2018, at 6.15 am |
Ntuhamagariwe gukora ibitangaza, ntuhamagariwe gukora ibyananiye abandi, ahubwo uhamagariwe gukora ibyo abandi birengagiza kandi babishoboye, ngwino wubake amahoro, ngwino ubagarire urukundo, ngwino uvomere ineza n'ubumuntu, ibyo beshi barabyirengagiza kandi bitabananiye, ngwino rero wowe ugaragaze itandukaniro kandi ubere abandi icyitegererezo mu byiza byabihishe mu ububasha n'ubushobozi byabo. |
495 |
Xavier Nsanzimana I Ngoma, Mu uburasirazuba Sat, 24/Nov/2018, at 5.19 am |
Ntaho ndabona urusaku rw'inyoni rutera igiti zirimo kugwa, iyi niyo mpamvu dukwiye kujya tureka bamwe nkaba Zaninka barakara bakivovomanga bakabikora kuko birangira nta kigezweho ariko rero biranababaje kuba umubyeyi yakwanga abe, akabafata nk'abajura, abanyamahanga n'abandi bose babi babayeho, ariko rero babyeyi nsoze mbabaza :Umukazana wanyu aba ataniye he n'umwanya wanyu mwibyariye mu nda?, ntimpusubize ahubwo mubitekerezaho. |
496 |
UBWANDITSI BWA MUSEKEWEYA Mon, 19/Nov/2018, at 4.04 pm |
Mwiriwe ? Kuri liste y'abazaza gufata ibihembo byabo, hari aho twari twibeshye. Mukamurenzi Vestine uzaza ni uw'i Nyamagabe. Umuzi yamubwira akazaza ejo saa yine kuri La Benevolencija aho dukorera ku Kacyiru. Agize ikibazo yahamagara kuri 0788803816 |
497 |
Mukamurenzi vestine I Nyamagabe Mon, 19/Nov/2018, at 11.12 am |
Umuryango ubayeho neza nuko uba ufite amahoro mu urugo, kubana neza ni ukuba mwuje urukundo n'amahoro, mu gihe ibi byose bitabayeho amahoro mu urugo ntiyashoboka, kubana neza ntibyagerwaho, ishingiro ry'ibyiza byose bigerwaho ni amahoro, imodoka yanjye intwara ni amahoro, umushoferi wanjye nawe n'uwo, shishikazwa kd ushishikarize abandi gushaka no gutanga amahoro kugirango tugire umutuzo iwacu. |
498 |
UBWANDITSI BWA MUSEKEWEYA Fri, 16/Nov/2018, at 9.11 am |
Muraho Bakunzi ba Musekeweya ! Tunejejwe no kumenyesha abagenewe ishimwe ry'icyumweru bakurikira, ko bazaza gufata ibihembo byabo kuwa 2 tariki ya 20.11.2018, ku Kacyiru aho La Benevolencija ikorera saa yine za mu gitondo.
Abo ni :
1.NIYORUREMA Jean de Dieu (Rwamagana)
2.HARINDINTWARI Cyprien (Nyamagabe)
3.URIMUBENSHI Emmanuel (Rutsiro)
4.UWIYUBASHYE Felicien (Gasabo)
5.UWIZEYIMANA Leonie (Rulindo)
6.MUKAMURENZI Vestine (Rwamagana)
7.MUKANZIGA Vestine (Gasabo)
8.RUGEMINTWAZA David (Nyamasheke)
N.B : Uwaba azi numero ya telephone y'umwe muri aba yamumenyesha iyi gahunda, cyangwa akatugezaho numero akoresha ayohereje kuri 0788803816.
Murakoze.
Ubwanditsi bwa Musekeweya. |
499 |
Mugisha Rutsiro Samuel Tue, 13/Nov/2018, at 1.28 pm |
Ishuri ryo kwigiramo urukundo nararibonye, ishuri ryo kwigiramo kugira
neza, guca bugufi, gusaba imbabazi hamwe no kuzitanga nararibonye, nta
shuri numva ko nzasanga ahandi ririmo ibi byose atari ishuri ryo kwa
Shema na Batamuliza, aha niho ho gutangirira ishuri ribanza
ry'urukundo kugeza kuri kaminuza, aho niho nemeye guca bugufi nkigira,
aha niho nemeye kurahurira Ubumenyi, ishuri nk'iri nasangamo byose
kandi ntishyuye naribona he?, aho uzabona uzandangire ariko hazakugora
kuhabona atari muri MUSEKEWEYA. |
500 |
Byiringiro Jean Paul, I Rwamagana Tue, 13/Nov/2018, at 5.09 am |
Ubusanzwe ngo ntawuhana uwahanutse ariko burya biroroshye gutangira uwarugiye guhanuka kugirango adahanuka akagwa hamwe habi, ibiganiro mu babyeyi n'abana nibikorwe cyane, ababyeyi nimuganirize abana cyane cyane abakobwa kuko mu mikurire yabo bahura n'ibishuko byishi cyane, ba Kigingi hanze aha ni beshi, bararekereje mu kwangiriza ubuzima bw'abo bangavu maze bakica ahazaza habo hari kuzaba heza, bakica iterambere ryabo, iryanyu n'iry'igihugu, ikindi kandi nuko n'uwahanutse yahanwa akaganirizwa kugirango atazongera guhanuka bwa kabiri, tuganirize abakiri bato ku birebana n'ubuzima bw'imyororokere kugirango ibyo banyuramo byose baba babizi kandi babyitwaremo neza. |
501 |
Ntirenganya Denis I Nyabihu Mon, 12/Nov/2018, at 6.40 pm |
Ni ibibazo mu urubyiruko, ni ibibazo mu urukundo rwo muri iki gihe, urubyiruko rwa none
birarugoye mu kumenya uko rwitwara mu urukundo, ntirurazirikana ko ikosa rimwe mu
urukundo rwabo ryabahagarikira icyerekezo cyabo cy'ubuzima bityo ibyari ibyiza /
ibyishimo bikabaviramo amarira adashira, beshi bazi ko kugaragariza uwo mukundana
ko umukunda by'ukuri ari uko bakorana imibonano mpuzabitsinde, rubyiruko nimusigeho
muhindure imyumvire ndetse n'imyitwarire kugirango mubashe kugenzura ubuzima
bwanyu, ikindi mutazi nuko burya iraha ry'akanya gato ryaborekera ubuzima. |
502 |
Emmanuel Nsengimana w'i Kigali, Nyarugenge Mon, 12/Nov/2018, at 5.57 pm |
Ubushobozi bwawe bwakora byishi, ubushobozi
bwawe bwakugeza kuri
byishi, ubushobozi bwawe bwahindura byishi ku
bwawe no kubw'abandi,
gusa hari icyo nakwisabira :irinde ko ubwo
bushobozi bwawe wabukoresha
mu bibi, irinde kubukoresha mu bikorwa bisenya,
irinde kubukoresha mu
ubugambanyi, bukoreshe wubaka ibyiza kd
biramba, bukoreshe urwanya
ubuhemu, bukoreshe urwanya urwango,
bukoreshe uharanira ubumwe bwa
bose, bukoreshe ugaragaza itandukaniro ryawe
naba baturanyi babi,
bashimishwa no gusenya, gusahura, kugambana
n'ibindi bibi nkabyo, nawe
aho utuye ba a Gafarasi barahari, nawe aho
utuye ba Bahizi barahari
bityo rero koresha ubushobozi bwawe mu
guhindura bene nk'abo kd wubake
ibyiza wishimira. |
503 |
Vestine Mukamurenzi I Nyamagabe Mon, 12/Nov/2018, at 11.18 am |
Umubyeyi arabyara, akarera uko ashoboye kose, agatanga uburere bwiza uko abishoboye yewe ndetse akarenza n'ubwo yahawe ariko kuko umugani nyarwanda ugira uti inda ibyara mweru na muhima bikarangira inda imwe ivutsemo ba Bahizi na Batamuliza Abavandimwe babiri ariko batandukanye mu mico, mu ngiro, mu mvugo no mu miterere, gusa nanone hari ubwo ababyeyi nabo baba atari shyashya ku uburyo usanga uburere bubi umwana akurana abukura ku babyeyi be, bakagira bati, inyana ni iya mweru, cyangwa se imfura nase barangana, icyo nshaka kugarukaho ni iki :nimucyo babyeyi tugaruke ku isoko, dusubire ku ishyiga tunoze uburere duha abana bacu kandi tubatoze urukundo, umwana warezwe neza atera Ineza ababyeyi kandi bikaba n'ishema ku uwahawe ubwo burere. |
504 |
Nsengiyumva Vumilia Jean claude, akarere ka Gisaga Mon, 12/Nov/2018, at 5.43 am |
Ibihe byose bigira AB'UBU, nta gihe kigeze kibaho kitagira ab'ubu, nta gihe cyabayeho kidafite ba Zaninka, ba Fidusiya nabo ntabwo babyirutse ubu ahubwo bahozeho, ikibazo buri wese ashobora kwibaza ni kimwe "ese birashoboka ko dushobora guhindura ab'ubu, abo twita ngo ibibarimo ni karande tukabibakuramo?, birashoboka ko twazagira ingoma itagira ab'ubu?, ariko njye kubwanjye numva ko bishoboka, umuhate wacu mu gushishikariza abantu kumenya icyiza numva ko wagira uruhare rukomeye mu gukuraho iyo ngoma, numva ko bishoboka ko twazagira ba Zaninka bumvikana na bose batitaye ngo bakomoka aha, batuye aha, bavugana n'aba, nimucyo tubiharanire rero, nimucyo tubishyiremo imbaraga kugirango bishoboke maze icyo twagize karande gihinduke amateka, nta ab'ubu bo guhemuka. |
505 |
Habineza Jean bosco, akarere ka Ngoma, Rusumo Sun, 11/Nov/2018, at 6.50 pm |
Abari beza nibo bari guhinduka babi, abari ababi nibo bari guhindukamo abantu beza, ba KIGINGI bari kutwereka urundi ruhande rushya rw'umutima wabo, ba Mbarubukeye nabo bari kutwereka roho ebyiri zitandukanye bityo tugatungurwa n'abo twizeraga ko batubereyeyo, ariko kandi ni ibyo kwishimira ko ba Samson nabo bari kutwereka ko umutima wa kimuntu bawufite, ni byiza kubona uwari warokamwe n'ikintu kibi bahindutse bakaba abandi bashya, ni byiza ko hari abari ku uruhembe rw'izo mpinduka nziza kandi nanone bakaba badacibwa intege n'ababereka urundi ruhande rubi ahubwo bakihutira kubagarura, inama yazimiye izagarurwa mu zindi kandi ibyishimo bizaba byose l Muhumuro, Bumanzi, Mugereko, l Bugo n'iwacu ku urusumo. |
506 |
Bamporiki noel I Nyamasheke Sun, 11/Nov/2018, at 6.45 pm |
Turizihiwe kuko dufite uwatwizihije, turanezerewe
kuko dufite uwatumye tugira ibyishimo, nibyo
koko ngo ufite umusegura agonda ijosi, niyo
mpamvu natwe turyama tugasinzira kuko dufite
umurinzi utubereyeyo, wenda wowe uzamwita
umuzamu, biterwa n'icyo ubona akumariye ariko
icyangombwa nuko ubona ko Musekeweya hari
uruhare ifite mu kuba ubuzima bwawe buhagaze
neza nkuko ubishaka, guma muri uwo murongo
rero, komera ku gicaniro kandi uzirinde
kwibagirwa icyatumye ugira ibyo byishimo. |
507 |
Bamporiki noel I Nyamasheke Sun, 11/Nov/2018, at 6.45 pm |
Turizihiwe kuko dufite uwatwizihije, turanezerewe
kuko dufite uwatumye tugira ibyishimo, nibyo
koko ngo ufite umusegura agonda ijosi, niyo
mpamvu natwe turyama tugasinzira kuko dufite
umurinzi utubereyeyo, wenda wowe uzamwita
umuzamu, biterwa n'icyo ubona akumariye ariko
icyangombwa nuko ubona ko Musekeweya hari
uruhare ifite mu kuba ubuzima bwawe buhagaze
neza nkuko ubishaka, guma muri uwo murongo
rero, komera ku gicaniro kandi uzirinde
kwibagirwa icyatumye ugira ibyo byishimo. |
508 |
Ndisanze Ildephonse I Manyagiro, Gicumbi Sun, 11/Nov/2018, at 4.45 am |
Ntabwo naje nisanga kuko nasanze umuryango, ntabwo naje ndi nyakamwe kuko nasanze ndi mu bavandimwe, nasanze nkikiwe n'ibiganza byiza kandi byuje impuhwe n'urukundo, kubyirukira mu umuryango nk'uwa Gasore na Chantal, ugasanga ufite ba Nyogosenge nka Batamuliza, ukagira amahirwe yo kugira ba so wanyu nka Rutaganira n'abandi, uba ufite umuryango wuzuye kandi uzagutoza ibyiza byose byagufasha kuba uwo wifuza kuba we uzigirira akamaro kandi ukakagirira n'abandi, ngiyo Impamvu ntisanze rero, ngiyo Impamvu ntari njyenyine, nzakomeza nanjye kuba uw'ingenzi mu bandi, nzakomeza kugerageza kuba umugabo kandi nzaharanira gusigasira ibyiza nasanze mwagezeho dufatanye no kubaka ibindi. |
509 |
Sewabeza Simeon ku Nkombo mu uburengerazuba Sat, 10/Nov/2018, at 3.23 pm |
Nta mutavu w'ijambo ubaho, ijambo ryose ryarenze ururimi rishobora kubaka cyangwa se rigasenya, niyo mpamvu abanyarwanda bagize bati :"akarenze umunwa karushya ihamagara", ururimi rwacu akeshi nirwo rutubera nyirabayazana w'amagambo mabi duhora tuvuga, kwa gukaraga ururimi inshuro zirindwi batubwira gukora mbere y'uko tuvuga akeshi bikorwa na bake, naho ubundi abeshi ibije byose turavuga hatabayeho kuyungurura no gusesengura, ayo magambo tuvuga rero hari ubwo atugarukira kandi akazana ubukana, ibyo twavugaga duseka, tukabyibuka turira!!, ese ko twahawe ururimi ngo turugenge, twaruherewe ngo rutugenge?, nibyo Gafara?, ururimi rwacu turarugenga cyangwa ruratugenga?, nitwemera rero ko rutugenga, tumenyere no kwakira ibyo rutuzanira kuko akaje karemerwa |
510 |
Nshimiyumuremyi Grace, Kiruhura, Huye Sat, 10/Nov/2018, at 5.08 am |
Ese iyo ijisho riza guhorerwa ijisho, iryinyo rigahorerwa iryinyo, ntibyari kurangira abantu twese tubaye impumyi, ndetse naba mapengu ariko siko byaje kugenda kuko haje kuvamo abafite imitima ibabarira maze bagirirwa nabi bakarenzaho bagatanga imbabazi, niyo mpamvu naba Nyirandatwa bari muri abo bakaba batareba ibibi bakorewe bakababarira ubutagira inzika, natwe tumenye kubabarira kandi tugire urukundo kuko isi ibaye itagira abantu bagira urukundo byarangira twese tubaye inyamaswa. |
511 |
Kabera Eugene mu Ruhango Fri, 09/Nov/2018, at 7.22 pm |
Nutinda ku byanjye, uzakererwa gukora ibyawe
kandi ibyanjye nabirangije niturije, akeshi nubwo
tubwirwa gutahiriza umugozi umwe hari
ibidatahirizwa umugozi umwe, ahubwo umwe
wese akaba azi ko ariwe ugomba kubazwa ibyo
yakoze ku giti cye kandi akagaragaza
n'umusaruro, hari ubwo biba ngombwa ko buri
wese yerekana ubushobozi bwe, bityo rero igihe
bibaye ntugatinde kuby'abandi ahubwo jya
ushyira umuhate ku byawe ubirangize kare
utarangariye abandi kuko hari ubwo bishobora
kuba kandi bo barangije ibyabo, gukora ibyiza
ntibisaba kubirebera ku bandi kuko ni inshingano
buri wese agomba kuzuza kandi neza,
ntukabanze rero kurebera ku bandi ahubwo jya
usoza ibyawe mbere maze ubone kureba aho
abandi bageze. |
512 |
Uwitonze Eupharasie I Nyamagabe Fri, 09/Nov/2018, at 7.17 pm |
Mu ubuzima buri wese asarura aho yabibye, utabikoze gutyo akeshi nuko aba yibye iby'abandi kandi uwo si umuco mwiza twashyigikira, ubundi ubibye urwango nirwo asarura, ubibye urukundo nirwo asarura, none rero dushyire ku umunzani turebe :ko abantu babiri bari kugendana kandi barabibye ibintu bitandukanye, umwe ni Mugiraneza undi nawe ni Semwaga, none ko aba bantu bombi bafatiwe n'isari n'inyota mu nzira, aho bose aho bazajya kwaka ifunguro bazakirwa bose cyangwa Mugiraneza azahabwa karibu maze Semwaga avugirizwe induru?, harya ubwo azaba asaruye iki?, njye ndahamya ko azicirwa n'inzara I musozi kandi Mugiraneza anezerewe, ku bwanjye rero nanjye ndumva nabiba urukundo maze urwango nkaruharira ba Semwaga, nawe amahitamo ni ayawe. |
513 |
Mugisha Samuel w'i Rutsiro Fri, 09/Nov/2018, at 5.34 pm |
Mpa umwanya tuganire, mpa umwanya nkwisanzureho, CA bugufi unyumve
ndabizi ko ufite byishi wirukaho, ndabizi ko ufite byishi byo gukora
ariko wigomwe gatoya nanjye ukanyumva waba utanze umusanzu ukomeye ku
ubuzima bwanjye hamwe n'ubw'abanjye, dore nkuzaniye umutima umenetse
ngo uwusane, nkuzaniye umutima wuzuye ibibazo ngo uwugarurire ihumure,
nje nkugana kuko nasanze uruta abandi bose kandi nkwizeyeho ibisubizo
byishi binyubaka kandi binyuze, umutima ufite ibikomere urawomora,
uwatsikiye ukamushakira ubwungo bwo kumuvura, indwara nyishi z'imitima
warazikijije, none ni ukubera iki njye ntakwisunga?, mpa Umwanya
Musekeweya tuganire. |
514 |
Emmanuel Mugenga w'i Karongi Fri, 09/Nov/2018, at 5.31 pm |
Burya abeza ntibagacike kandi ntibakabure, abeza ntibagasaze ahubwo bajye bahora ku
uruhembe batureberere kuko nasanze badufatiye runini, ba Muzatsinda baragahora
bibaruka abandi ba Muzatsinda kd ba Shema baragahora ari abasore igihe cyose,
umutima mwiza mwifitiye iyaba watangwagaho umurage ngo natwe muzaturage kuri iyo
neza, urwanda rutewe ishema no kuba rubafite kandi intambwe zanyu ziragahora zijya
mbere ariko zidasize izacu, kuko mudusize twacika intege tukananirirwa aho tugeze,
ibiganza byanyu nibihore bigaba imigisha. |
515 |
Karenzi innocent, Muganza ya Nyaruguru Fri, 09/Nov/2018, at 5.29 pm |
Ese ko habayeho Rutaganira mushya, hakaba harabayeho Gasore mushya, tukaba twarabonye Gakwaya utandukanye n'uwo hambere, haba hasigaye igihe kingana iki ngo tubone Zaninka mushya?, ni ukuri njye iki gihe ndagitegereje, mfite amatsiko meshi cyane kandi nizeye ko azashira, nkeneye Zaninka mushya, mu bitekerezo bishya, imikorere ye ikaba itandukanye n'iya none, kandi ndimo kubyiyumvamo ko biri hafi, sinzi umunsi n'igihe ariko ndabizi ko bizaba, aya matsiko yanjye ahishe byishi ariko umunsi byasohoye,... Ahaaa!!!, reka ntegereze. |
516 |
Muhizi vital ku Kamonyi Thu, 08/Nov/2018, at 5.36 pm |
Niba habaho n'ibirezi byishi, twe tuzi ko twambaye ikirezi kera, kuko wenda birashoboka
ko haba hariho n'ibyirabura, bimwe bibangikanwa kandi bikuzura n'umwijima, twe
turamurikiwe ntibikwiye rero ko tuba inshuti n'umwijima, ntibikwiye ko tuba inshuti
n'ibikorwa byirabura, Musekeweya mubyo yaje kutwigisha ibyo ntibibamo kandi
ntibishyigikiye, icyo dusabwa ni ukugaragaza ikirezi twambaye, ni ukugitaka ibikorwa
byiza kandi tukagisegura urukundo, Ubuntu twagiriwe ntitukabupfushe ubusa kuko hari
beshi bifuza kugira amahirwe nk'ayo twagize bakayabura, tube abo dukwiye kuba bo
kandi twigishe ibyo turibyo aho kwigisha ibiturimo. |
517 |
Uwera salome, Rusatira, Huye Thu, 08/Nov/2018, at 11.48 am |
Nibyo koko indangagaciro zikwiye kuranga umunyarwanda nyawe nizo zikwiye gushyirwa imbere hagamijwe kubaka no kurema umunyarwanda nyawe, wuje urukundo, impuhwe, imbabazi n'ubumuntu, uwajya kure y'ibitekerezo bya Padiri yaba agiye kure y'ukuri, intego yanyu nyamukuru nibe iyo kwimakaza urukundo, abanyarwanda turangwe n'ubumwe, ubuvandimwe n'ubunyangamugayo, tube abanyarwanda bifuzwa kwigirwaho na beshi kandi duharanire ko aho tugeze dushimwa kubw'ibikorwa byiza bituranga. |
518 |
Kubwimana Jean marie vianney, akarere ka Kamonyi Tue, 06/Nov/2018, at 7.46 am |
Abo twize mu ishuri rimwe, abo twaherewe uburere hamwe, abo twavomye ku isoko imwe, abo twoteye ku gicaniro kimwe, nizeye ntashidikanya ko mwese mugisigasiye impanuro twahawe, nizeye ko mugicigatiye inama twahawe kandi mukomeje kuzibyaza umusaruro, ayo ni amatarena twahawe kandi duhora tubazwa umusaruro wayo, byaba bibabaje ko waba warahawe amazi meza ariko wowe ukaba uvomera abandi ibiziba, byaba bibabaje ko wagiriwe inama nziza zikubaka ariko wowe ukaba uhora ushuka abandi aho kubafasha nkuko wafashijwe, ko Musekeweya yatwitangiye njye nawe, ni kuki wowe utitangira abandi? Twibaze twitonze. |
519 |
Nzahumunyurwa celestin, akarere ka Nyamagabe Mon, 05/Nov/2018, at 5.50 pm |
Ese kuba Nyamagabe iri mu ntara y'amajyepfo, amajyepfo akaba ari intara y'u Rwanda, ubu ibi bikwiye gushyiraho rya hame rivuga ko utuye mu uburasirazuba ari umunyamahanga kuri njye?, ibi bivuze ko utuye mu uburengerazuba dukwiye kwangana kugeza n'ubwo twamarana?, ngo za Mugereko, za Bugo, za Bumanzi nacyo bapfana bityo gutemana no kuryana nibyo bikwiye kwimikwa bigashyirwa imbere tukibagirwa ubumuntu, urukundo n'ubumwe kuko aribyo bihatse ibindi?, oya kuryana tubisezerere, aho dutuye hatandukanye siho hagomba kudukururira amahari kd aribyo byagatumye ahubwo dukumburana, tugasurana nk'abavandimwe, ntabwo aho ntuye ariryo tandukaniro ryanjye nawe, reka ahubwo tubagarire ubuvandimwe, duhuzwe no kugenderana kandi niduhura dusuhuzanye kuko burya ngo Mwaramutse iraguma. |
520 |
Ngendahayo Theogene, I Mata, Nyaruguru Mon, 05/Nov/2018, at 5.24 am |
Igiti cyiza cy'inganzamarumbo nicyo basoromaho
amashami, mu ubusitani higanjemo imbuto nyishi
z'amako yose, nyamara siko zose zidufitiye
umumaro, mu kuzisoroma bisaba gushishoza,
bisaba kugisha inama no kureba neza, izidufitiye
akamaro nizo nkeya ugereranyije n'izihari, izo
zifite akamaro ni ingenzi mu ubuzima
bw'uwazisoromye, ni ingirakamaro mu
mitekerereze n'imikorere yacu, nakwifuriza
kuzahitamo neza igihe uzaba ugeze mu ubusitani,
ndagusaba kd ko nuhitamo neza uzagaragariza
abandi icyo giti cyiza kd cy'ingirakamaro,
ntikigoranye cyane kukimenya kuko kiriranga,
cyagiriye beshi akamaro gihindura ubuzima
bwabo, nanjye kd sinisize kuko nasanze
Musekeweya ariyo gisubizo ku ubuzima
bw'uwariwe wese wihebye. |
521 |
Mugisha Rutsiro Samuel Mon, 05/Nov/2018, at 5.18 am |
Umuryango niwo shingiro ry'imibereho yawo ubwawo, niwo ugomba
kwishakamo ibisubizo by'ibibazo ugenda uhura nabyo kandi mu gihe
bicaye hamwe bafatanya mu gushakira no gufatira hamwe ingamba zihamye
zizamura imibereho y'abawugize, mu umuryango wumvikana kandi habamo
umukuru w'umuryango, mu gihe uyu ahari bitewe n'ishingano yahawe kandi
akazihererwa mu uruhame hari ubwo iyo ubwumvikane bwanze akoresha
itegeko kugirango hagire ikibazo runaka gikemurwa hagire kandi
n'ibindi bifatwaho umwanzuro mu gihe biri gukurura gukimbirana, yaba
umuryango wo kwa Munyemanzi, yaba umuryango wa hano iwacu I Rutsiro,
haba n'aho iwanyu nimureke imbaraga zacu tuzishingire mu umuryango,
dushyire hamwe, duhuze imbaraga kandi mu ubufatanye n'ubwumvikane
bwacu dushake icyateza imbere umuryango turwanya amakimbirane, ishyari
n'umwiryane. |
522 |
Noel Bamporiki I Nyamasheke Sun, 04/Nov/2018, at 5.51 pm |
Reka twiganirire n'ubundi ngo ukuri gushirira mu biganiro, Ese koko kugira nabi
biravukanwa cg birigwa?, sinzi igisubizo kiri hagati y'ibi bintu byombi kuko
uzasanga hari uhemuka kuva mu ubuto bwe
kugera ashaje, hakaba n'uhemuka yaramaze
gukura ugakeka ko yabitojwe, ark rero ikirenze ibi
nuko ntaramenya inyungu zo guhemuka, sinzi
niba ari ubucuruzi bwunguka cg c bubeshejeho
bene bwo, hari unyagirwa n'imvura akavuga ko
yayitejwe na mugenzi we maze nawe agashaka
uburyo azihimura, ese koko Umuntu yateza undi
imvura?, none c iyo mvura yagwa ku urugo
rw'umuntu umwe gusa ntigere ku bandi?, niko c
bavandimwe banyarwanda ubwo koko mubona
icyerekezo dufite ari ikihe, ese ubundi turapfa
iki?, nyibwirira nkuteze yombi, wenda uri igisubizo
cy'ibibazo mfite, ukaba uwampa impanuro ikwiye ikindi kandi umbwire Impamvu
dushaka gutera ikirenge mucya ba Zaninka kandi naba Batamuliza bari hafi kandi
batwigisha ibirenze ibyo twavoma kuri Zaninka. |
523 |
Ntirenganya Denis I Nyabihu Sun, 04/Nov/2018, at 5.44 pm |
Nyamara burya abeza batagira inenge bariho, ndumva nshaka kunyomoza uwaciye
umugani agira ati :nta mwiza wabuze inenge, ngo na nyirahuku igira amabinga, none se
ngendere muri icyo kigare kandi hari aho mbona bikocamye?, ubu se mpirahire nterure
ngira nti Muzatsinda uri mubi, uri umugome uri shitani kandi ntarabona n'uwo
yasitayeho?, ntarabona n'uwo yasagariye koko, none nanjye mbifate uko nabisanze?, oya
rwose akariho karavugwa niyo mpamvu ibyiza mbona nzabivuga, ukuri namenye
nkaguhagararaho kandi n'ikibi nshoboye kurwanya nkagikumira nivuye inyuma, niyo
mpamvu ngira nti abantu beza babaho kandi bazahoraho, Muzatsinda azataburuka ariko
hasigare n'abandi. |
524 |
Sewabeza Simeon ku Nkombo Sun, 04/Nov/2018, at 5.42 pm |
Ese niba narasanze amahoro ni kuki njye nayasenya?, niba narasanze urukundo, ni kuki njye nabiba urwango?, ni kuki umuco mwiza nasanze nawuhindura ico nkawusibanga kandi warakujije ba Sogokuruza naba Nyogokuruza, bakawuraga n'ababo?, ntibikwiye ko arinjye uba iciro ry'imigani, ntibikwiye ko arinjye wasenya ibyagezweho kandi ababigizemo uruhare baravunitse cyane, ahubwo nkwiye kuba umusemburo w'impinduka nziza, mparanira gusigasira ibyagezweho, ndwanya ikibi cyose nivuye inyuma kugirango nanjye nzajye mvugwa mu bandi ko hari itafari ryanjye mu byiza abandi bazaba bafite. |
525 |
Maniriho Desire Sun, 04/Nov/2018, at 7.19 am |
I kirehe turabakunda cyane dukunda ukuntu mutugezaho amasomo meza |
526 |
Nsengiyumva Vumilia Jean claude, akarere ka Gisaga Sun, 04/Nov/2018, at 6.22 am |
Umubyeyi mwiza ni uzirikana ku nshingano ze ni utanga urugero rwiza kd uburere buboneye akabukwirakwiza hose uko bishoboka,ni inshingano zisigaye zarananiye ababyeyi bamwe na bamwe kuko hari abasigaye bifata nk'abana ukibaza niba barabyaye bikakuyobere,mbega icyerekezo turi guha u rwanda,mbega inzira turi kugana!,mubyeyi,ese wowe aho ibyo ukora bikwemerera kwitwa umubyeyi i rwanda?,isuzume nusanga utabikwiye wibaze impamvu kd utangire guhinduka none,haranira ineza |
527 |
Umubyeyi Vestine Mukamurenzi, akarere ka Nyamagabe Sun, 04/Nov/2018, at 6.14 am |
Kuki umubyeyi w'ubu atagitera ishema abe nk'uko abo hambere byari bimeze?, ibi ndabivuga kuko nanjye ndi umubyeyi, ubundi umubyeyi wo hambere yari byose mu umuryango, yashoboraga kuba igisubizo cya nyuma kube, akaba umuyoboro w'impinduka nziza, akaba ukebura abandi mu urugo rwe no hanze yarwo kugeza n'ubwo yarengaga imbibi akitwa umubyeyi wa bose muri cellule, secteur na komini dore ko ariyo mazina yakoreshwaga mbere, ariko umubyeyi wa none yarahindutse pe, Ndashima Zaninka ko ariwe wabibonye mbere maze agafata iya mbere mu kugaragaza ubuzima tubamo bwa buri munsi agamije kureba ko twabuvamo tugahinduka, tukongera kuba ibisubizo by'umuryango aho kuba ba Nyirabayazana b'ibibazo umuryango uhura nabyo, nitwe ndorerwamo nziza z'abavuka none, ababyiruka n'abageze igihe cyo gutera ikirenge mu cyacu bashinga izabo, nitutaba ababyeyi b'icyitegererezo rero nta murage ukwiye tuzaba duha abo bafite ibyo batwigiraho kuko nabo bazakora nk'ibyo babona dukora, dusubire ku isoko, tuvome urukundo ruranga umubyeyi ukwiye, kandi tumare inyota n'abandi bose bazaza batugana bashaka amazi amara inyota y'umutima |
528 |
Karenzi innocent, Muganza ya Nyaruguru Sun, 04/Nov/2018, at 6.13 am |
Waje ukenewe kandi waziye igihe, waje nk'umwana w'imfura mu umuryango, ubusanzwe mu umuryango uwariwe wose umwana w'imfura aba ategerejwe cyane, avuka yariteguwe kandi akaba afitiwe amatsiko kandi arenze ay'abandi, gusa nanone twe ntitwavuga ngo twari tugufitiye amatsiko kuko ntitwari tuzi ko uzaza iwacu mu Rwanda, gusa uko waje nuko waje ukemura byishi kandi byari bimaze igihe kirekire (kubaka no kugarura ubumwe mu banyarwanda), n'ubwo bavuga ngo nta mwana uvuka ngo ahite yuzura ingombyi, wowe imyaka 14 ishyira 15 ingombyi warayuzuye kuko wakoze ibirenze ugereranyije n'igihe umaze, ni wowe mfura muri twe, ni wowe mukuru w'imiryango myishi kuko ni wowe Mujyanama mukuru, tuzakomeza kugutega amatwi no kumva impanuro zawe kandi nibidukundira natwe tuzabera imfura abandi. |
529 |
Nyandwi alphonse Ruhango Sat, 03/Nov/2018, at 6.50 pm |
Iwacu ni amahoro kuko twayaharaniye kandi
tukaba tuzi akamaro kayo kuri twe, mu ubuzima
bwacu bwa buri munsi, iwanyu ni intambara
zidashira kuko mutamenye gushaka no gusigasira
amahoro ngo maze muture mutekanye, iwacu
harangwa urukundo, iwanyu hahora umwiryane,
iwacu harangwa ubwumvikane, iwanyu hahora
ishyari, urwango n'ubuhemu, ese ko igihe cyose
mumaze muri ayo makimbirane nta nyungu
mwakuyemo, namwe mwashakishije icyiza
gihatse ibindi kd mugaharanira ko ibyo
mwabayemo igihe kirekire byaba amateka!, ni
inama nabagiraga kandi nimuyikurikiza muzabona
inyungu nyishi. |
530 |
Nyandwi alphonse Ruhango Sat, 03/Nov/2018, at 6.49 pm |
Iwacu ni amahoro kuko twayaharaniye kandi
tukaba tuzi akamaro kayo kuri twe, mu ubuzima
bwacu bwa buri munsi, iwanyu ni intambara
zidashira kuko mutamenye gushaka no gusigasira
amahoro ngo maze muture mutekanye, iwacu
harangwa urukundo, iwanyu hahora umwiryane,
iwacu harangwa ubwumvikane, iwanyu hahora
ishyari, urwango n'ubuhemu, ese ko igihe cyose
mumaze muri ayo makimbirane nta nyungu
mwakuyemo, namwe mwashakishije icyiza
gihatse ibindi kd mugaharanira ko ibyo
mwabayemo igihe kirekire byaba amateka!, ni
inama nabagiraga kandi nimuyikurikiza muzabona
inyungu nyishi. |
531 |
Xavier Nsanzimana I Ngoma, Mu uburasirazuba Sat, 03/Nov/2018, at 6.44 pm |
Kimwe mu biranga inzu nziza nuko iba yubatse ahantu heza, yubatse neza kd ifite amarangi meza kandi yakozwe n'uruganda ruzwi runemewe cyane, ibi rero ni nabyo bagakwiye kuranga umutima mwiza, kuba wubatse mu umubiri muzima, ufite Ibitekerezo bizima kandi bifite icyerekezo, kuba uhorana amarangamutuma yo gukora ibyiza kandi ukarazwa inkera no kubigeraho, roho nzima burya itura mu umubiri muzima, gutekereza neza birashoboka ko byaba kuri buri wese ariko ibi bisaba kudashukwa n'ibikorwa by'umubiri, tukigengesera ku ngeso mbi udukururira zituma dukora ibidatunganye, dutuze imitima yacu mu mazu meza kugirango dutekereze neza kd dukore ibikwiye. |
532 |
Nzayisenga venant I Rubavu Sat, 03/Nov/2018, at 5.38 pm |
Ntihakwiye kugwa neza uwabuze uko agira, Ubuze uko agira niwe ugwa neza, ubuze uko
yifata yifata uko abonye, ubuze icyerekezo kd
anyura aho abonye kuko nta nzira aba abona
imurutiye izindi, gusa amahirwe aba amwe mu
ubuzima kuko n'ubundi ngo aza rimwe, beshi
twarayabonye tuyatera inyoni, beshi twabonye
uko tugira ark ntitwabikora, beshi twagiriwe ineza
ark turayirengagiza, wenda njye natojwe ibyiza
ark sinabiha agaciro, ntozwa gusaba imbabazi ark
numva ko ntacyo bivuze, ntozwa gutanga
imbabazi ark numva ko ntawe nzirukira, ibyo
byose umwalimu Musekeweya yabitwigishije mu
gihe kitari gito cy'imyaka 14 yose, twanze
guhinduka maze nawe abura uko agira agwa neza
yanga kuduta mu kangaratete, iwacu I Rubavu
naho iyo nkuru nziza yarahageze ark twavuniye
ibiti mu matwi, ese tuzireguza iki?, nanjye nta
gisubizo mfite ariko ndagishaka, reka mbishyiremo ingufu bizakunda. |
533 |
Kabera Eugene mu Ruhango Sat, 03/Nov/2018, at 5.38 pm |
Ese urugamba turwana tuzarutsinda?, niba tuzarutsinda se bizadusaba igihe kingana
iki?, ese aho ntidushobora kuzacika intege kandi abo turwana nabo bagikomeje
umurego?, dore duhanganye n'intambara y'amagambo, duhanganye n'abafite ururimi
rutyaye mu gukwirakwiza ibihuha, iyo bigeze mu bikorwa ho barasya batanzitse, mureke
abo dufatanyije urugamba dukaze kandi dukomere ku ntego, ubushobozi bwa ba
Gafarasi si bwishi cyane ku uburyo duhagurukiye rimwe baduhangara, imbaraga zawe
ziteranye n'izanjye twatsinda kandi dushobora no kuganza ba Gafarasi tukabigarurira
bakaba abafatanyabikorwa bacu, amahoro tuzayageraho dufatanyije twese kandi
abashyize hamwe Imana irabasanga. |
534 |
Nsanzimana Valens I Nyakariro Sat, 03/Nov/2018, at 5.29 pm |
Umuntu agira ubushobozi bwishi, ndahamya neza ntashidikanya ko usibye Imana yo nyir'ibiremwa byose bibaho, nta kindi kinyabuzima kirusha njyewe, wowe, n'abandi bose ubushobozi, ariko ikibazo nuko hari aho ducika intege, kuki iyo tugeze aho duhamagarirwa kurwanya ikibi dutsindwa?, kuki tunanirwa kurandura urwango kandi tugashobora kuruteza, tukarubagarira, tukarwuhira, tukanarukuza kugera ku urwego twifuza?, ubushobozi bwo kurwanya ibibi kuki bufitwe na bake muri iyi si?, nkuko dushoboye byishi, nimureke n'ibi bibazo bitwugarije by'urwango tubihagurukire, tubirandure mu mitima yacu tubisimbuze umutima ukunda kandi kuri njye ndumva bishoboka, nawe kandi birashoboka, ahari ubushake n'ubushobozi buraboneka. |
535 |
Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru Sat, 03/Nov/2018, at 3.50 pm |
Nawe umbwire ko ariko ubibona, ubu buzima burantangaza ariko kandi
bukanyigisha byishi, ni kuki ibyacu buri gihe bihora ari insimburane?,
uyu munsi urakora ibyiza ariko ejo ukabizambya ubisimbuza ibibi, uyu
munsi ni Kigingi ugaragaza imyumvire yagakwiye kwigirwaho na beshi
ariko ejo ugasanga ni Kigingi ugutunguye akakwereka urwego ruri hasi,
rumugaragaza nk'undi muntu ukwiye kwegerwa agafashwa kandi akongera
guhabwa amasomo meshi mu kunoza no kuvugurura imitekerereze ye, ubwo
buzima nibwo mbona duhoramo, abahora mu umurongo umwe ni bake ku
uburyo hari n'ubwo wakora urugendo rurerure ugiye kubashaka kandi
ukaruhira mu nzira, ubu buzima bw'akazuyaze rero sinjya mbwishimira,
wowe watangiye umurongo mwiza wo gukora ibyiza, ni kuki bucya
ukabisimbuza ikibi, oya wintenguha guma muri icyo cyerekezo kandi
ufashe n'abataramenya ibyiza kubigeraho. |
536 |
Muhizi vital ku Kamonyi Sat, 03/Nov/2018, at 3.48 pm |
Mwana wanjye, ndagukunda ariko umugore wawe ndamwanga!!!!, harya ubwo abazi
ubwoko bw'urukundo, urwo barwita ngwiki?, ese ni ukubera iki, urukundo rutogera ngo
rusange naba Zaninka batarugira?, aho bazumva ko kuba abantu batuye ku misozi
itandukanye bitavuze ko ari bamwe?, aho bazumva ko umukazana wawe nawe aba
yaramaze kuba umwana wawe?, ntegereje icyo gihe, ntegereje ko mu mitwe y'abantu
nkabo hazazamo impinduka zigaragara maze ahari urwango rwo mu magambo no mu
bikorwa hakaza urukundo, ndumva nifuza kuzabona Zaninka mushya, ndumva mbifitiye
icyizere kandi izi nzozi zanjye zizaba impamo, reka twese tubiharanire kd tubishyiremo
imbaraga kugirango ibyo kwangana bizasigare ari amateka muri ba Zaninka n'abandi
baturanyi tubona iwacu. |
537 |
Muragijimana jean de Dieu, akarere ka Ngororero Sat, 03/Nov/2018, at 3.48 pm |
Uwatoje neza nakomeze ubutoza, uwareze neza nakomeze umujishi kandi akomeze kuba Nderabakura, dore urwanda rwacu rukeneye abatoza beza, urwanda rwacu rukeneye abarezi beza bafata abana nk'abantu bazavamo abantu bakomeye kandi bakabatoza ibyiza bizatuma bagera kuri iyo ntego, umwana wese umufashe nk'uwawe, ukamutoza imico myiza yuje indangagaciro na kirazira biranga umunyarwanda nyawe, ukamurinda ikibi hamwe n'icyamukururira ikibi, dukeneye ba Muzatsinda b'ejo hazaza, dukeneye ba Batamuliza bo batazariza abato bose kandi dukeneye urwanda rwuzuyemo ba Shema buje ishema mu bandi. |
538 |
Habineza Jean bosco, akarere ka Kirehe, Rusumo Fri, 02/Nov/2018, at 7.41 pm |
Dore iby'ejo bikora abejo, none ni kuki ibyo uteganya gukora ubishyira
ejo kandi ahawe ari uyu munsi?, kuki ejo aribwo uvuga ko uzahinduka
ugakora ibyiza, kuki uvuga ko ejo aribwo uzakora ibinyura beshi, dore
ko bose byo utabishobora kandi uzi neza ko ahawe ari uyu munsi?, njye
rero sinje kuguha icyerekezo cy'ibyo wagakwiye gukora ariko tuganiriye
nakubwira ko ibyiza bikorwa none kuko niho hawe kurenza ejo, njye
sintaha ntakoze ibigomba, none se nawe nuko? |
539 |
Uwitonze Eupharasie, akarere ka Nyamagabe Fri, 02/Nov/2018, at 7.37 pm |
Iby'isi ni ibanga ritaziguye, uzagire neza wigendere Ineza uzayisanga imbere, uwo muzahura ushoboye kumufasha uzamufashe, uwo muzahura ubashije kumurengera uzabikore, umukecuru ukeneye amazi yo kunywa kandi ushoboye kuyamuvomera uzamuvomere maze wigendere, natangiye nkubwira ko iby'isi ari ibanga ritaziguye, muri make ntuzakore utegereje inyungu z'uwo munsi, ndaguha urugero :uramutse ugiye mu kabari ukabaza uwo uhasanze uti ese nguhe icupa uyu munsi, cyangwa uryihorere nyuma y'icyumweru nzaguhe abiri, ndakubwiza ukuri ko atazabikwemerera ahubwo azakubwira ati rimpe ndinwe none kuko amaraso y'umugabo ni amuraye ku umubiri, nawe rero nukora uko nta cyiza uzageraho cyangwa ngo ukigeze ku bandi, ahubwo jya uharanira ibyiza by'igihe kirambye, jya ukora ibyiza udategereje inyungu, igihe kizagera nawe cyangwa se abawe bakwiture/babiture ibyo wakoze kuko ineza ntihera |
540 |
Ndisanze Ildephonse, Gicumbi, Manyagiro Thu, 01/Nov/2018, at 7.55 pm |
[[Iyabo ry'amagara ntirigendana n'umwasama]], ibi ntibyumvikane nabi, ngo beshi bavuge ko ntukanye, kuko uyu ni umugani w'umugenurano nkoresheje kugirango ba Maribori aho bari hose mbagenere ubutumwa, ubundi muri make ubuzima bwa muntu mbere na mbere bukwiye kwitabwaho na nyirabwo, abandi baza nyuma, iyo rero wowe ubwawe winaniwe, na ba bandi wari wiringiye ko bazakwitaho bagukuraho amaboko ku manywa izuba riva, none se ni inde utarisize wanogerejwe n'abandi?, unaniwe kugenga ubuzima bwe wabugengewe n'abandi ni inde?, muri make reka tuganire gatoya bavandimwe bashiki banjye nkunda :dore isi iriruka cyane, natwe nibyo dutozwa kwirukankana nayo kugirango itadusiga ark ikibazo gihari nuko hari abagerageza kwiruka nayo kandi batabanje kureba umuvuduko iriho n'uwo nabo bariho maze bikaba ngombwa ko bananirirwa mu nzira, urugendo watangiye rukaba imfabusa, ese aho uzaba wararuhiye iki, igihe cyose wamaze wiruka ku bigusiga?, nibyo urukundo rubaho ark nitutazirikana ko tudakwiye kugengwa n'urukundo ahubwo twe dukwiye kurugenga nta kabuza tuzasamara, urukundo tutagenze nirwo rudukoresha ibidakwiye hanyuma hakazaba bimwe byo kwisana twasandaye, harya ubwo tuzaba turamiye iki?, inda zidateganyijwe ziri hanze aha kuki nta somo ziri kudusigira?, harya ba basore twirirwa twigaraguraho iyo bigeze mu kubabwira ko imbuto yinjiye badusubiza iki?, abo Kigingi yaraye ahaye igisubizo muramfashe guhanura n'abandi kd namwe abo byamaze kubaho mube abarimu beza, ubuzima bwanyu buri mu biganza byanyu, nibubacika buzasandara. |
541 |
Mugisha Rutsiro Samuel Thu, 01/Nov/2018, at 12.28 pm |
Beshi bahitamo nyuma bakicuza ariko njye maze
kubona ko ntazicuza, sinzicuza ko nahisemo
guha Musekeweya icyicaro muri njye, sinzicuza
ko ariyo nemeye kugira umujyanama mukuru,
sinzicuza ko nemeye ko ingenda imbere
ikamurikira nanjye nkakurikira urumuri rwayo,
nzahora nishimira iteka uko nahisemo kuko
guhitamo kwanjye kwanyubatsemo undi muntu kd
ubereye kwitwa ukwiye mu bandi. |
542 |
Nsengimana Emmanuel w'i Kigali, Nyarugenge Thu, 01/Nov/2018, at 12.15 pm |
Ese impuhwe zawe ziri he?, kuba uri umubyeyi
wabyaye bigaragarira he?,
ko mbona ungana abatarabyaye kd wowe ufite
abana n'abuzukuru, ni iki
kikuranga muby'ukuri?, urukundo nta rwo, gucisha
make ni kirazira,
kwihangana ntibikureba, uri nde muri make?,
Umuhuza arakurusha kugira
impuhwe, Umuhuza arakurusha kumenya agaciro
k'umuntu, Umuhuza
arakurusha Ibitekerezo, ese wowe impuhwe zawe
ziri he?, nsubiza
ndabigusabye, mfasha kuva mu urungabangabo
kd umpe igisubizo cyinyuze,
imbere y'abandi uri muntu ki? |
543 |
Nshimiyumuremyi Grace, Huye, Kiruhura Thu, 01/Nov/2018, at 12.13 pm |
Imbwirwaruhame nyishi zidutoza kugira urukundo, imbwirwaruhame ruhame nyishi zidusaba guca bugufi, ark biragoye ko twakunda duheza bamwe, biragoye ko twaca bugufi dusuzugura abandi, nimucyo duce bugufi twubaha bose, nimucyo duhe agaciro buri wese ugakwiye, nimucyo dufatanye kwishakamo urwo rukundo kandi turugaragaze mu ubuzima bwacu bwa buri munsi, tube abantu tureke ubunyamaswa kandi twubake ubumuntu buruta uburyarya. |
544 |
Mukamurenzi vestine, Umubyeyi w'i Nyamagabe Thu, 01/Nov/2018, at 8.30 am |
Igitondo gihire kd cyuzuye umugisha ku bakunzi mwese ba Musekeweya rwanda, ese iyo tuganira dutanga inama z'uko twagakwiye kwitwara mu mibereho yacu ya buri munsi, hari aho bigukura n'aho bikugeza?, cg c birashoboka ko tuba duta inyuma ya huye?, dukwiye kwigira ku bandi bamaze gutera intambwe inoze mu kubana neza na buri wese, dukwiye kwimika amahoro, ubumwe n'ubuvandimwe aho tuba turi hose, tube abanyamutima bibe aribyo tugira indangamuntu twitwaza |
545 |
Uwera salome, Rusatira, Huye Thu, 01/Nov/2018, at 7.53 am |
Iyi modoka igenda nta feri iranshisha, iyi modoka igenda ititaye ku gaciro k'abayirimo inteye ikibazo, iyi modoka ndayibona ibikoba bikankuka, ndumva umutima utari hamwe, ndumva ntatuje kd ndashikagurika cyane, mfite ikibazo ko iyi modoka itazatugeza iyo twifuza kugana, mfite ikibazo ko uru rugendo tutazarusohoza amahoro, DORE IMODOKA MVUGA, imyitwarire y'urubyiruko muri iki gihe irampangayika, urubyiruko turi kugendera mu kigare, nyamara ukiyoboye ndarangaguza amaso hose nkamubura, mfite ubwoba ko iki kigare kituganisha mu nyenga, ikibabaje kandi nuko iki kibazo kitari kubonwa na beshi muri twe, ababibona rero nimureke dufatanye mu gushaka ibisubizo, nimureke dufatanye mu gushaka umushoferi ukwiye w'iyi bus yatannye cyane, iki kigare nidufatanya turakirwanya, kd nitwumva ko giteye ikibazo turafashanya mu gushaka umuti urambye, iyi modoka ndayireba nkarushaho guhangayika. |
546 |
Mugisha Rutsiro Samuel Tue, 30/Oct/2018, at 2.40 pm |
Ejo hashize ntihakwiye gusa n'ejo hazaza, ibyo
twanyuzemo ntibikwiye
guhora aribyo bisobanuro by'ubuzima tubamo,
wenda ejo hari habi,
ntibivuze rero ko ahabi hashize hazaranga
ahazaza, ahubwo hadufasha
gutegura ejo heza, kuko ibi tubikuramo isomo
rikomeye rituma dutegura
uburyo tutazabisubiramo, mu gutegura ejo heza,
tureba impande zose
z'ubuzima, ibyatubabaje, ibyadushimishije,
ibyatunanije,..., tureba kd
kuri abo badukomokaho, tukitegurira nabo
tubategurira, ntitwanze ko
abana bacu bose baba ba UMUHUZA ariko kandi
tumenye ko kugirango babe
bo bitegurwa bitajya byizana. |
547 |
Nzahumunyurwa celestin I Nyamagabe Tue, 30/Oct/2018, at 2.38 pm |
Isi dutuye twayihawe kugirango tuyigenge, twayihawe kugirango tuyigire nziza kurusha uko twayisanze, ariko se wowe iyo witegereje usanga ibikorwa byawe biri mu bituma isi irushaho kuba nziza cyangwa biri mu biyisubiza inyuma?, dore ni wowe ushoza intambara z'urudaca, ni wowe uhora ukurura umwiryane n'amatiku mu umuryango, ni wowe utera inkunga ibikorwa bibi kandi ugashimishwa no kubona abantu bamarana, ese aho urumva nihaba urubanza witeguye kuruburana ukarutsinda cyangwa uzemera icyaha utaburanye?, nuko rero nawe suzuma ibikorwa byawe, reba uko uhagaze mubyo ukora n'icyo bimariye abatuye isi, jya uzirikana iteka ku mpamvu nawe uri ku isi maze ukore ibikwiye. |
548 |
Byiringiro Jean Paul, I Rwamagana Tue, 30/Oct/2018, at 11.19 am |
Aho kubita abaturanyi reka tubite abandimwe,
aho kubita abanyamahanga
reka tubite Abavandimwe, nitubita Abavandimwe
bizatuma twobonanamo
kandi twisanzuraneho, tuzafatanya byose bizira
kwishishanya kandi buri
wese ashyigikire ibyo mugenzi we amaze
kugeraho, uwo wise umuturanyi
umukinga byishi, uwo wise umunyamahanga
umugendera kure, ark
umuvandimwe musangira byose kandi
mugafashanya muri byose, tube
Abavandimwe kurenza abaturanyi, inzira ni
ndende kugirango dutsinde kd
ibanga ryihishemo ni ugufatanya. |
549 |
Ntirenganya Denis I Nyabihu Tue, 30/Oct/2018, at 11.16 am |
Ibyo yambwiraga byose nabifataga nk'inama
z'umubyeyi ku umwana, numvaga ko ari
impanuro nziza kd zizamfasha mu ubuzima,
nyamara sinarinzi ko yambwiraga byose nabifataga nk'inama
z'umubyeyi ku umwana, numvaga ko ari
impanuro nziza kd zizamfasha mu ubuzima,
nyamara sinarinzi ko ari umubyeyi gito, nafataga
ko anyubaka kd arimo kunsenya, we yibwiraga ko
ari kunkorera ibyiza naho yandohaga mu nyenga,
ntangiye kwitekerereza yakomezaga kumbwira ko
ndi mu buyobe, ntangiye guhuza n'abandi
ntibyamushimishaga na gato, yambereye ikigusha
kd ariwe wari ukwiye kumbera igisubizo,
birashoboka ko rero uwo wiringiye ariwe
wagutenguha bityo tumenye kd twige gushungura
mubyo tubwirwa byose. ari umubyeyi gito, nafataga
ko anyubaka kd arimo kunsenya, we yibwiraga ko
ari kunkorera ibyiza naho yandohaga mu nyenga,
ntangiye kwitekerereza yakomezaga kumbwira ko
ndi mu buyobe, ntangiye guhuza n'abandi
ntibyamushimishaga na gato, yambereye ikigusha
kd ariwe wari ukwiye kumbera igisubizo,
birashoboka ko rero uwo wiringiye ariwe
wagutenguha bityo tumenye kd twige gushungura
mubyo tubwirwa byose. |
550 |
Bamporiki noel I Nyamasheke Tue, 30/Oct/2018, at 5.10 am |
Ibyaribyo byose ufite ikarita ikuranga, sinshatse
kuvuga ko ikarita ikuranga ari iyo wambaye mu
gatuza kubw'akazi ukora, cg c indi myanya
runaka, oya kuko bibaye ibyo haba hari abatagira
amakarita nk'ayo kuko nta kazi bagira, byakabaye
byiza, byakanyuze buri wese, byakaranze buri
munyarwanda wese kuba waba urangwa n'ikarita
y'ubumuntu, aho ugeze hose bakagusomamo
urukundo, bakakubonamo amahoro, haranira
kugira ikarita nk'iyo, haranira kugira
icyangombwa nk'icyo, uzanyurwa n'uwo uriwe
kurenza ibindi byose bibaho. |
551 |
Habineza Jean bosco, akarere ka Kirehe, Rusumo Tue, 30/Oct/2018, at 5.04 am |
Buri wese yifitiye urufunguzo rw'ubuzima rw'icyumba cye, icyo cyumba
nibwo buzima bwe, uburyo duhitamo ibyumba dufungura uko bitandukanye
ni nakoze tuba duhitamo igihe dushaka guha ubuzima bwacu buzamara hano
ku isi, ibyumba ni byishi, kandi ntibivuze ko tubifitiye imfunguzo
byose, turasabwa rero guhitamo, hari uguhitamo gufungura icyumba
cy'ubuzima bworoshye, ubuzima bukomeye n'ubuzima buvangiye, ark rero
nagirango nkubwire ko ubuzima buvangiye aribwo butuma twese tumenya
kuba mu is it bityo bukaba aribwo twagahisemo kuko butwigisha byishi,
gusa nanone amahitamo ni aya buri wese, nawe uzahitemo uko ubyumva kd
guhitamo kwawe niko kuzagena uko ushaka kubaho. |
552 |
Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru Mon, 29/Oct/2018, at 7.07 pm |
Niba icyaha kivuza induru, uwagikoze agatahwa
n'ubwoba kugeza ubwo
yanakwivamo akivuga, ibi bituma abantu beshi
bakigendera kure kugera
n'ubwo bakirwanya, birakwiye rero ko niba
n'ineza ibaho koko ikwiye
kujya ivuza impanda, abantu tukamenya ko ineza
ibaho, bityo ukora
ibyiza akamenya kandi akazirikana ko iyo neza
akoze cyangwa se akoreye
azayiturwa, beshi barahakana ko nta neza ibaho,
ngo kugira neza
ntibigira ikiguzi n'inyiturano, abandi bati ugiriwe
neza n'uwo
yabigiriye aba agira Imana, bityo bigatuma
abakora ibyiza baba bake,
ineza rero nivuze impanda, tumenye ko iriho
kandi turushanwe mu gukora
ibyiza kugirango natwe iyo nyiturano izatugereho. |
553 |
Nzayisenga venant I Rubavu Mon, 29/Oct/2018, at 7.06 pm |
Ni he kuri iyi si utasanga icyiza gihanganye
n'ikibi?, niba hari aho wabonye undangire aho
icyiza cyaganje maze nanjye nigire kwiturira
ahantu nk'aho, Nawe aho uherereye ibibi
birakorwa, aho ugenda abantu bararenganywa kd
ubibona, ba
Kambale baragambanirwa kd uzi aho ukuri
guherereye, none se ukora iki kugirango
urwanye akarengane nk'ako?, aho ntubirebera
ahubwo ugakoma mu mashyi warangiza
ukigendera?, byaba bibabaje kuba waha ikibi
icyuho kd hari icyo wagakwiye gukora, icyo
nkwisabira ntikigoye na mba, gerageza
kudaharurira ikibi umuhanda ahubwo ugifungire
amayira uko bishoboka kose, ndabizi neza ko
ingororano uzayibona, natwe abatuye
Rubavu ibi biratureba kuko kurwanya ibibi
ntibidusagutseho., ntibireba njyewe ngo wowe
ube Nyirantibindeba, nindwanya icyiza wowe
ukagishyigikira, bizatugiraho ingaruka twese kd
tube twishe ahazaza hari kuzaba heza,
ubufatanye nibwo bukenewe kuko n'abakora ibibi
bahuza imbaraga. |
554 |
Nsanzimana xavier I Ngoma, Mu uburasirazuba Mon, 29/Oct/2018, at 7.02 pm |
Mu kibuga umutoza mwiza ni ubanza kumenya neza imyitwarire y'abakinnyi be, ahari intege nke zabo, uko ubuzima bwabo buhagaze, ibyo bakunda n'ibyo banga hanyuma akabatoza abazi neza nuko atoza buri umwe wese kuko aba amuzi uko ari wese, abatoza nk'aba akeshi nibo bahorana itsinzi kandi bagakundwa n'abo baba batoza kuko bose bibonanamo, iyo tsinzi n'umutoza Musekeweya arayihorana, azi abo atoza n'ibyo bakeneye gutozwa, azi ibiri mu mitwe yabo bityo akamenya icyo bakeneye mu mitekerereze yabo kugirango batekereze ibiribyo kandi binogeye ababyumva, twe abahisemo gutozwa nawe mu kibuga dukiniramo (isi) turatsinda kandi dukinana umurava, amahitamo yawe nawe bitewe n'aho ukeneye kugera muri iki kibuga arakenewe kandi guhitamo neza niko gutsinda. |
555 |
Sewabeza Simeon ku Nkombo mu uburengerazuba Mon, 29/Oct/2018, at 3.21 pm |
Bamwe banyura inzira nziza bakagera iyo bajya kare, abandi nabo berekwa inzira ikwiye ark imitima yabo ikanangira bagahitamo kunyura inyereramucyamo bagatinda kugera iyo bajya, ese ni kuki akeshi dukunda kwihagararaho mu bibi kd tuzi neza ko ntaho bizatugeza?, kuki hari ubwo batuyobora tukanga kuyoboka kandi nyuma tukazicuza?, kuki duhitamo kwanduranya kandi twabwirwa gusaba imbabazi no kwisubiraho tukanangira imitima?, inzira yanyuzwe na beshi kandi bakagera iyo bajya nanjye nifuza kuyimenya kandi nkayikurikira, ba Muzatsinda nzi neza ko bafite iyo bayobotse kandi bagezeyo vuba, abanangira imitima muzisubiraho ryari?, hari ubwo muzisubiraho mwarasigaye. |
556 |
Karenzi innocent, Muganza ya Nyaruguru Mon, 29/Oct/2018, at 3.15 pm |
Dufite umutima uhora ujya impaka buri gihe n'umubiri, umutima uti gira utya, umubiri uti have sigaho, umubiri uti gira utya, umutima uti have sigaho, ese iyo ari ugusigana mu gukora ikibi, itsinzi iboneka ku uruhe ruhande?, ahubwo se hagati y'umutima n'umubiri, ni ikihe kiryoherwa no gukora ikibi, guhemuka cyangwa se kugambana?, ese ubwonko bwacu bwo bugira uruhe ruhare mu guhitamo hagati y'icyiza n'ikibi?, iteka mbere yo kugira icyo ukora, jya ubanza uhe umwanya umutima n'ubwonko bitekereze cyane, ndabizi neza ko umubiri wo ugira ibyawo akeshi utazatuganisha ku mahitamo nyayo, iteka jya uha icyiza agaciro, jya uhora uzirikana ko iyo ukoze neza ubishimirwa, wakora nabi ukabigayirwa, njye rero aho kugawa mpisemo gushimwa, nawe uhitemo ibigutera ishema mu bandi. |
557 |
MUKAKALISA Donatha Huye/Simbi/0783888383 Mon, 29/Oct/2018, at 1.00 pm |
mwiriwe?ndanenga Maribori yemeye kuryamana na Kigingi kdi bagifiyanya none uri kwibaza ngo umubiri wawe hari impinduka nyamara uriyobagiza ibyo wakoze cyo irengere ingaruka ubu se Kigingi nakwihakana uzabwira iki Manyobwa? |
558 |
Mugisha Rutsiro Samuel Mon, 29/Oct/2018, at 11.26 am |
Turi mu irushanwa ariko aho dusigana nk'abakinnyi b'amagare, aba
akeshi uzababona bakorerana, bagendera hamwe, bafashanya kd abeshi
bahuje intego, natwe rero irushanwa turimo duhuje intego, turimo
kwiruka ku mahoro, turimo kwiruka ku ubumwe buduhuza, irushanwa ryacu
ridusaba gufashanya, gukorera hamwe no kuzamura abo bigaragara ko
bakiri kure, turiruka ku kintu gikomeye kd gikenewe cyane, itsinzi
twageraho yadushimisha twese, dufite abafatanyabikorwa badufasha uko
bashoboye kd bakaduhora hafi, mu isiganwa baduha amazi atumara inyota
yo ku umutima, batugira inama nziza zijyanye n'uko twakwitwara mu
irushanwa kugirango dutsinde, twishimiye kuba tubafite uruhande rwacu
kd Musekeweya tuzahora twifuza gushyikirwa nayo, tuzagera ku ntego
nidukorana umurava, tuzatsinda neza nitumenya icyo dutumbiriye |
559 |
Kubwimana Jean marie vianney, akarere ka Kamonyi Mon, 29/Oct/2018, at 5.16 am |
Uri Intare y'inkazi, aho utari turasusuruka, waba utashye tugasuhererwa, abuzukuru baragutinya, abakazana bagufata nka mukeba wabo, abo wabyaye ntibaterwa ishema no kukwita umubyeyi wabo mu uruhame, mbese kuvuga izina ryawe, bibatera ishavu n'ikimwaro, nuko ntaho byavugwa, naho ubundi utabarutse beshi twavuza impundu, none se ko ntacyo watumariye kandi twari tukwitezeho byishi, ko watubereye umubyeyi gito kandi twari tuzi ko uzatumara irungu, ko wadutereranye tukaba imfubyi kandi twari tugufite nk'umubyeyi, ubwo urwibutso uzadusigira ni iruhe?, ni ikihe tuzajya tukwibukiraho igihe uzaba utashye indi si?, ndakubwiza ukuri ko tutazatinda kukwibagirwa kuko mu mitwe yacu harimo ishusho mbi yawe bityo tukazashaka uburyo bwo kuyisiba bidatinze. |
560 |
Uwera salome, Rusatira, Huye Sun, 28/Oct/2018, at 6.46 pm |
Namwe ndabanenga :ababyeyi mutakimenya inshingano za kibyeyi, ababyeyi mutakigira urukundo, ababyeyi mutakigira impuhwe za kibyeyi, ababyeyi mutakigira imyitwarire nyayo iranga ababyeyi, ababyeyi mutakimenya ko arimwe cyitegererezo cy'abakiri bato, ababyeyi mwumva ko abo mukwiye kwitaho gusa ari abo mwabyaye kandi umubyeyi mwiza aba ari umubyeyi w'igihugu, ndabanenze namwe mwinenge, mukwiye kuba mukorwa n'isoni kubera imyitwarire yanyu, mukwiye kugira ikimwaro kubera uko musigaye mugaragara imbere y'abato, ariko kandi niba namwe mubona koko ko mwateshutse ku nshingano "nimuhinduke", nimwongere mwibuke ko mwambaye urugori, nimwongere mwibuke ko arimwe shema ry'igihugu, nomwongere mwibuke ko arimwe rugero rwiza rw'abato maze mutange umusanzu wanyu ukwiye mu gutuma abo ba Rwanda rw'ejo bazavamo ababyeyi beza barwo ahazaza kd bazajye babarata ko arimwe bigiyeho gukora ibyiza bibaranga, erega aho mbanengera nanjye nazagaruka mbashimira ko mwikosoye. |
561 |
Mugenga karongi Emmanuel Sun, 28/Oct/2018, at 7.07 am |
Ufite umutaka natwikire abandi mu gihe cy'imvura, wowe ufite inzu kd ukaba utuye ku
nzira irinde gufunga umuryango kd uzi neza ko hanyura abantu bakeneye ko
ubugamisha, kuba waratuye ku nzira bizaguha umugisha cg umuvumo bitewe n'uko
uzitwara, umugisha uzava mubyo uzakorera abazaza bakugana, inzu yawe nibe ariyo
ikuzanira uwo mugisha wakira kd ukumva abakugana, inzu yawe niyuzuzanye n'umutima
wawe kugirango ba Muzatsinda bazifuze kugama iwawe batambutse ingo igihumbi za ba
Zakewusi bo hambere muri bibilia yezu atarataha iwe, ingo ibihumbi zaba Bahizi ntizikiri
nyabagendwa ark urwawe rugire nyabagendwa imbere imbere y'izindi. |
562 |
Ngendahayo Theogene, Umurenge wa Mata, akarere ka Sun, 28/Oct/2018, at 7.00 am |
Uzi ukuri azagukomereho, ukora ibyiza niyirinde
gucika intege, uhuza abavandimwe batongana
nashyigikirwe uko bikwiye, kubaka umuryango
nyarwanda bisaba imbaraga za beshi, ubwitange
no kwihangana, niba ufite icyo wamarira abandi
wikigayira ubuto bwacyo kuko buri wese atanga
uko yifite, ntuzacike intege udasoje urugamba
watangiye, uzakazanye kugeza ku isegonda rya
nyuma ry'ubuzima bwawe bwose kd ndahamya
neza ko uzatahukana itsinzi, gira umurava mubyo
ukora mu gihe urimo gukora ibikwiye. |
563 |
Uwitonze Eupharasie I Nyamagabe Sun, 28/Oct/2018, at 6.52 am |
Bamwe bazashimwa abandi tubagaye, bamwe bazambikwa ikamba rya kibyeyi abandi bambikwe iry'ubugwari, ese ni ku myaka ingahe nzagera nkumva ba Zaninka barahindutse?, ni ku myaka ingahe nzicara nkaganira n'abateye nka Mugenga mbisanzuyeho kd tuganira ibyubaka?, iyo myaka ndayitegereje kd nyitegeranyije amatsiko, sinifuza kd ntibyanashimisha kuzabona umubyeyi wabyaye agaheka agakuza agenerwa ikamba ry'ubugwari mu uruhame rw'abandi babyeyi, mu maso yanjye hazataha umwijima igihe ababyeyi bamwe bazaba bashimwa abandi banengwa, gusa ndifuza ko wowe utifuza kuzatera abawe agahinda wakora ibishoboka ugakora ibinyura abawe, nyuma ukanezeza n'abandi kuko uwo niwo murage wabanyura, nanjye nzishimira kuganira n'abampa Ibitekerezo binyubaka aho kwigunga kd mfite abakuru nkamwe. |
564 |
Vestine Mukamurenzi, umubyeyi w'i Nyamagabe Sat, 27/Oct/2018, at 8.43 pm |
Ku umugoroba nkuyu dutaramye tukaganira ibiduhuza ni umusingi ukomeye tuba dutanga mu kubaka ubumwe hagati yacu kd burambye,biba bikwiye ko twunga abafitanye ibibazo,tugahuza abatanye,tukabanisha imiryango,tugahoza abababaye,tukagisha inama abazidukeneyeho,tugashaka umuti w'ibibazo hirya no hino mungo iwacu...,iyo dutaramye dushakira umuti ibibazo bitandukanye byugarije umuryango nyarwanda kd tugafasha urwanda kubaka ubumwe n'ubwiyunge,dukomeze gufatanya na Mujyanama MUSEKEWEYA RWANDA mu nzira yiyemeje yo kubanisha abanyarwanda mu mahoro, Ndi umubyeyi w'I Nyamagabe |
565 |
Byiringiro Jean Paul, I Rwamagana Sat, 27/Oct/2018, at 6.04 pm |
Amafranga ni meza kd ashoboye byishi ark hari ibyo atagura, uyafite
wagura urubanza ba Josiane bakaba abere kabone n'ubwo icyaha cyaba
kibahama, uyafite wagura imodoka nziza waba ufite umutima mwiza ukaba
wajya utwara itsinda ry'amahoro rya ba Maribori, Mariza, Fillete,
Mukahirwa n'abandi, urugero rw'amafranga ufite yagukorera byishi kd
bikunyuze ark hari icyo atazaguha, amafranga yose ufite uzayikorere
uyajyane mu isoko kugura amahoro mu gihe wayabuze maze urebe ingano
y'ibyo bazagupfunyikira, nuba uyafite uzayagura umukobwa, rimwe na
rimwe umutware abandi ark biragoye ko uzaba uguze urukundo rwe, none
rero niba aya manyagwa atagura amahoro kd ariyo dukeneye kugirango
tugere kuri ubwo butunzi, ni kuki tuyashakisha cyane kurenza ibindi?,
ni kuki tutabanza ngo dushake igihatse ibindi maze nikimara kuboneka
duhindukire dushake ayo matindi?, uko dukwiye kubana n'ayo manyagwa
rero nuko abayafite twayifashisha mu gushaka umubano n'abandi,
tubakemurira ibibazo uko tubishoboye, tugerageza gufasha abandi muri
ayo mafranga dutunze kd aho gutuma dusuzugura abatayafite agatuma duca
bugufi tukabubaha, nguko uko dukwiye kubana n'amafranga. |
566 |
Uwera salome, Rusatira, Huye Sat, 27/Oct/2018, at 12.18 pm |
Ntuzifuze kwanga cyangwa kubiba urwango nyuma utazifuza kuyora amazi yatembye, hari ubwo byazakubera nka bimwe byo kumanika agati wicaye ariko kukamanura bikagusaba guhaguruka, urumva imvune irimo kuko hari n'ubwo akeshi birangira bikunaniye, ba KIGINGI se mutangiye guhindurwa n'iki, ko imitekerereze yanyu itangiye kuzamo ubuyobe?, ko mbere wari umwe mu batega amatwi buri wese mugamije kumva uko ameze n'uko abayeho, none ni kuki mutangiye kugira abo mugira abanyamahanga kandi mwari mu barimu beza bigisha ko twese turi bamwe?, irinde kuyoba rero hakiri kare ejo utazifuza ko amazi yavuye mu kibindi agatemba yakongera kuyorwa kandi uzi neza ko bitagushobokera, tekereza cyane maze ugaruke, ube Kigingi wo hambere. |
567 |
Nsengiyumva Vumilia Jean claude, akarere ka Gisaga Sat, 27/Oct/2018, at 8.49 am |
Ubuzima duhoramo buhora busimburanamo guhangayika no kwishima, ba Gasore badahangayitse ibyishimo biba ari byose, ba Nyirabandora badaheranwe n'agahinda, uzababona bakeye ku maso, ariko rero icyo nshaka kukwibariza, ni uwuhe musanzu wawe mu kwegera abo baba bababaye ngo ubamare iyo ntimba?, ukora iki kugirango ugarurire icyizere abantu nk'abo bihebye?, niba utajyaga unabitekerezaho, zirikana ko umusanzu wawe ukenewe mu kugarurira abantu nk'abo ibyishimo n'umunezero, hari ubwo uzasanga utanakenweho umusanzu uhambaye ahubwo ari no kubaganiriza gusa byari bikenewe, erega birashoboka ko nawe ejo yaba ari wowe ukeneye kwegerwa. |
568 |
Habineza Jean bosco, akarere ka Kirehe, Rusumo Sat, 27/Oct/2018, at 8.26 am |
Ubusanzwe nta kintu na kimwe kinyura umutima nko kubaho utuje nta
nkomanga ufite ku umutima, igihe cyose umutima wawe utagize icyo
ugushinza iteka uhorana ibyishimo, akanyamuneza n'ishyaka mu bandi,
ariko kandi ibi kubigeraho biraharanirwa ntabwo byizana kuko ntabwo
umunyamutima mubi ashobora kubigeraho, uhorana umwiryane nawe nuko,
iyo ukora ibyiza kd neza iteka uba uha ubwishingizi bukwiye umutima
wawe, uba uwuhe icyizere ko akababaro katazawushengura bibaho, kubana
neza n'abandi, gusabana na bose, gushaka icyiza no kugishakira abandi
nibyo bitanga umutima utuje, impano rero ikomeye kd iruta izindi nuko
nawe ugomba gutoza abandi kumenya uburyo bagira kandi bakabana
n'umutima utuje iteka utagira icyo ubashinza, umurage ukeneweho n'uwo,
impamba tukwitezeho ni iyo kandi birashoboka ko waba urufunguzo
n'imbarutso by'impinduka nziza aho iwanyu ku umusozi, mu kagari,
Umurenge n'igihugu muri rusange n'ikirehe naho twumve ko bishoboka. |
569 |
Kabera Eugene mu Ruhango Fri, 26/Oct/2018, at 6.24 am |
Muri intwararumuri kandi mutumurikiye turi beshi, mwe mwiyemeje kurangwa n'ukuri
iteka, mwe mwiyemeje kugengwa n'ibikorwa by'urukundo, mwe mwiyemeje kuba
umusemburo w'impinduka nziza, mwe mwiyemeje guhora ku uruhembe rw'ibikorwa
bikorerwa mu guhindura imyumvire y'abataragera ku urwego nk'urwanyu muri
Intwararumuri, dukeneye abantu beshi nkamwe, urwanda rukeneye kwibaruka abameze
nkamwe, dukeneye kumurikirwa kugirango natwe tuzamurikire abazaza inyuma yacu
kuko natwe tutishimira umwijima w'ikibi kandi tuzi ko intwaro yo kuramba ari ugukora
ibyiza. |
570 |
Olivier Ndaruhuye I Gatsibo Fri, 26/Oct/2018, at 6.22 am |
Ni byiza ko hari beshi bitangiye urwanda kugirango rwongere kuba urwanda, ni byiza ko hari beshi nanone bari kwitangira urwanda kugirango basigasire ubumwe bwaharaniwe na bamwe barwitangiye mbere, ni byiza ko MUSEKEWEYA iri mub'imbere mu baje gusigasira ibyagezweho hagamijwe gukumira ko ibyabaye bitazongera kuba, abatwikiranaga batazasubira, abasahuraga batazasubira, ba Rutaganira bo muri 2010 batazongera kubaho ukundi, muri abo dufata nk'icyitegererezo kandi muri umurimashuri duhora tuza kwigiramo gukora ibyiza kugirango natwe tutazayoba. |
571 |
Ndisanze Ildephonse, Gicumbi, Manyagiro Thu, 25/Oct/2018, at 2.49 pm |
Ndicuza, mbabarira nsabye imbabazi, dore ciye bugufi kd niyemeje kwisubiraho, nigize wa mwana w'ikirara, nteshuka ku nshingano za kimuntu, niyambika umwambaro w'ubunyamaswa, ark ubu ndabona ko nayobye, ndabona ko ntagikwiye kwitwa umwana mu umuryango kuko nabaye icyomanzi /ihabara /ikirara, nanyuze inzira nyishi zitanyemerera kongera kwitwa imfura mu bandi ark ninemerwa kugaruka mu umuryango, nzakora ibyiza byose nkeneweho kd nzagaragaza ko nahindutse koko, ni byishi nigiye muri ubu buzima kd byanyeretse byishi, nimumbabarire kuko nisubiyeho, ndashaka kuba undi utandukanye n'uwo nari ndiwe,..., aya ni amwe mu magambo ba Kananga bazavuga, aya ni amwe mu magambo ba Gafarasi biteguye kuzavugira imbere y'umuryango, namwe abazasabwa imbabazi nimwitegure kubabarira kuko ndabizi ko imbabazi muzazisabwa kd nimukomeze kugira umutima witeguye kwakira abari barabaye ibirara n'ibyomanzi. |
572 |
Nsengimana Emmanuel w'i Kigali, Nyarugenge Tue, 23/Oct/2018, at 6.12 pm |
Kugaragariza Umuntu ko umukunda kd umugambanira si byiza, kwereka
Umuntu inseko nziza kd mu umutima umuriro w'urwango ntibikwiye,
uwatojwe nagumane ubutore, uwarezwe akurane uburere yahawe, tubyare kd
turere ba UMUHUZA beshi, duhe icyerekezo gikwiye abadukomokaho
n'abazabakomokaho, tureke kuryarya abato tubereka ko tubakunze kd
dushaka kubabibamo umutima w'urwango. |
573 |
Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru Tue, 23/Oct/2018, at 12.32 pm |
Ntacyo bimaze kwicumba akabando kd katazakurengera mu magorwa, bityo
rero nta kamaro bizakugirira kuba wakumva inama z'umupfayongo cg c ngo
uganire nawe, ni uguta umwanya wawe ku ubusa igihe utega amatwi
umushukanyi kd uzi neza ko yaroshye beshi kd ko nawe ubwe ntaho
ahagaze mu kwigira inama zubaka, kwa Zaninka uzahigira iki kd uzi neza
ko nawe ntacyo yimariye?, umusanzu umwitezeho mu gukomeza intambwe
zawe mu kugana imbere ni uwuhe?, bityo rero akabando nk'ako ntuzagace
kd inzira zuzuye abantu nka bariya uzazigendere kure. |
574 |
Gatera Joseph, Umujyi wa Kigali, akarere ka Kicuki Tue, 23/Oct/2018, at 7.10 am |
Ngo kubona inkumi nziza yabuze umutima, ni nko kubona impanuka yahitanye abawe, niyo mpamvu mu ubuzima bwa buri munsi tunyuramo tutazahwema guhura naba Fidusiya bahora iteka bifuza gusenya izubatswe n'abandi, bakaba barananiwe kwigira ku bandi ngo maze nabo biyubakire izabo kd zikomere, ark kumva ko bazajya mu zubatse kd bakuyemo abazivunikiye bikaba aribyo bibaraza inshinga, abo rero batandukanye n'abakobwa b'abanyamutima kuko bo iteka baharanira gukomera ark bakomejwe n'ukuri kd bakababazwa no kubona hari bagenzi babo bakora ibidakwiye kd bibatesha agaciro kuko ngo aba umwe agatukisha bose, wowe munyamutima rero haranira iteka ko ibikorwa by'umutima wawe bishimwa n'ababibona kd abakwigiraho biyongere umunsi ku uwundi. |
575 |
Byiringiro Jean Paul, I Rwamagana Tue, 23/Oct/2018, at 7.07 am |
Dore utitaweho n'abo yabyaye yitwa incike abe
bakiriho, ark se nanone
Umuntu yakwibaza ati :utitaye kubo yabyaye we
yitwa ngwiki?, bo se
bitwa iki?, ark birashoboka ko bo wenda bitwa
imfubyi kd umubyeyi
akiriho!!!!, gusa birababaje, ba Zaninka mubyara
mugahinduka
inyamaswa, abo mubyaye mukabatoza ibikorwa
by'ubunyamaswa, ijwi ryanyu
iteka rikumvikana rirwanya kd risenya ibyiza
byagezweho,..., ngo none
mutegereje ko tuzabita ababyeyi kd
mutabikwiye?, icyo muricyo nicyo
tuzabita kd ntibizabatere ipfunwe kuko bizaba
bijyanye n'abo muri bo. |
576 |
Uwera salome, Rusatira, Huye Tue, 23/Oct/2018, at 6.58 am |
Mu ubuzima busanzwe uwize cyane arabyubahirwa ariko nimucyo tujye tuzirikana ko umutekano w'ikibindi atari ibikirimo ahubwo ko ari icyo giteretseho, nibyo Ubumenyi ni ngombwa kandi bwakugeza kuri byishi, ariko se Ubumenyi bwawe bushingiye kuki?, ahubwo se ubukoresha ute, ubukoresha iki?, ukora iki se kugirango ubwo bumenyi bwawe ubwongere kandi ubwongerere ubushobozi n'ububasha?, ndizera ko kuko ufite ubwo bumenyi uzi neza ko kwiga ari uguhozaho ariko kandi kubwo ufite unamenye ko Ubumenyi bwose budatangirwa mu ishuri gusa hamwe tugenda Mwalimu akatubwira nyuma tugataha, oya ahubwo n'ubwo sosiyete itwigisha nabwo ni Ubumenyi kandi bwuzuzanya n'ubwo Mwalimu yaguhaye, hari ubwo ba Rutaganira batwigisha, hari ubwo ba Samson baduhugurira, hari ubwo dutozwa naba Zaninka, kd niba ufite koko Ubumenyi bwo mu ishuri uzi neza ko Zaninka ari umwalimu mwiza kandi atabereyeho kukoshya kuko we yisanisha n'umubi muturanye kugirango akwereke ububi bwe kuri wowe maze umwegere umufashe guhinduka ase nawe, umutekano w'ubwenge bwawe rero ni ukumenya uko ubukoresha n'uko ubwongerera ubushobozi, Musekeweya yakubera intereko nziza y'ikibindi (Ubumenyi bwawe) cyawe kd ukizera ko cyizahora gisendereye iteka. |
577 |
Habineza Jean bosco, akarere ka Kirehe, Rusumo Mon, 22/Oct/2018, at 5.06 pm |
Ibyo dutekereza ntibikwiye kujyana n'ibyo dukora, hari ubwo dutekereza
nabi, none se bivuze ko igihe dutekereje ikibi dukwiye guhita
tugishyira mu ngiro, oya, isi twaba tuyiroshye mu nyenga kd kuroha isi
bingana no kwiroha, hari n'ubwo ibyiza dutekereje nabyo bitajyana no
kubikora kuko hari n'ubwo byaba byiza kuri wowe ark bikaba bibi ku
bandi, ibyo dutekereza rero tujye tubanza kureba ingaruka zabyo maze
tubishyire mu ngiro nibwo tuzaba dukoze neza kd dukora ibitabangamiye
abandi. |
578 |
Ishimwe Songayingabo pasteur, Kimihurura, Gasabo Mon, 22/Oct/2018, at 4.58 pm |
Byose biterwa n'ikibazo cy'igihe gusa, ni nayo mpamvu utarahinduka, kuko bisaba igihe +gutekereza maze umwanzuro ugafatwa, aho wagenze nabi ukahakosora, aho wahemutse ukigorora, aho wateshutse ku nshingano ukiyemeza kwisubiraho, uyu munsi uri Kananga ark ejo ushobora kuzaba uri Samson, ushobora kuzaba uri Rutaganira, nutuguha umwanya ukitekerezaho ndabizi neza ko nawe uzahitamo neza, si wowe wishimiye umwijima kd utayobewe ko urumuri rubaho, hinduka maze nawe umurikirwe kd utere indi ntambwe nshya. |
579 |
Mugisha Rutsiro Samuel Sun, 21/Oct/2018, at 7.09 pm |
Iyaba umugisha wabagamo impano, iyaba
umugisha wasangirwaga, iyaba
umugisha wahererekanwaga nari gusaba bamwe
mu bagize amahirwe yo
kuwuhabwa bakangabanyirizaho bityo nkagira
ubushobozi nk'ubwabo,
umugisha utanzweho impano ndahamya neza ko
Batamuliza atari kwanga
kungabaniraho, ntabwo Muzatsinda yari kwanga
kuwumaho umurage kd uwa
Nyiranjishi w'inama zubaka nanjye nari
kumwegera akampaho, gusa nanone
ibi ntibivuze ko kuba ntafite kuri uwo murage
nemerewe gukora ibibi,
oya, gukora ibyiza ntibigombera umugisha
ahubwo bigombera umutimana kd
buri wese yabishobora, nawe rero haranira ko
wagira umugisha wo kugaba
ibyiza. |
580 |
Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru Sun, 21/Oct/2018, at 7.02 am |
Ntimwagosoreye mu urucaca, ntimwabwiye
ugutwi kw'iburyo ngo bisohokere
mukw'i bumoso kuko ibyo twabavomyeho byose
tubibika mu mutima,
tuzirikana ko gushaka amahoro aribwo butunzi
bwa mbere bubaho kurenza
ubundi, tuzirikana ko gushaka ineza biruta
gushaka umugayo, tuzirikana
ko mwaje mu Rwanda iwacu mufite intego kd
mufite ibyo muje gukosora no
kubaka kugirango umuryango nyarwanda utere
intambwe ishimishije mu
mibanire, mu mikorere no mu ubuzima bwacu
bwa buri munsi, ntimwabwiye
intumva rero kuko tubizeza ko tuzavamo ba
Batamuliza beza, tukazaba ba
Gakwaya bikwije urukundo kd tukazubaka ibyo ba
Mudaraza naba Mandevu
bashenye, ntimuzagosorera mu urucaca bibaho. |
581 |
Ngendahayo Theogene I Nyaruguru, Mata Sun, 21/Oct/2018, at 7.00 am |
Hirya y'ejo ni heza, hirya y'ejo huje ibyiza, hirya
y'ejo ndahategereje cyane kd mpakumbuye
nk'uwigeze kuhagera, dore Impamvu hirya y'ejo
ari heza :hirya y'ejo tuzaba dufite ba Kigingi
beshi aribo bakuru b'imiryango, tuzaba dufite ba
UMUHUZA aribo babyeyi bizihiye urwanda,
tuzaba dufite ba Musumbabihe badufasha
kwiyibagiza ibihe bibi twanyuzemo ark tuzirikana
ku bibi byabiranze, Impamvu navuga ko hirya
y'ejo ari heza ni nyishi kuko ba Zaninka bazaba
baraduhaye urubuga dukosora ibyo bagoretse kd
ba Mbarubukeye nabo ntibazaba bakigaragara
bakubita abo babyaranye bukuzukuruza, ahubwo
tuzaba dufite ba Shema batewe ishema no
gukora ibyiza, nkukumbuje kd nkwifurije kuzagera
hirya y'ejo kuko huje ibyiza byishi. |
582 |
Muragijimana jean de I Ngororero Sun, 21/Oct/2018, at 6.58 am |
Burya ntabwo akabando k'iminsi gaciribwa kubikwa gusa ahubwo gacibwa kare maze ugafite akakicumba, akabando kawe k'iminsi nukitwaza ukigafite kazakumenyereza maze uzagere muri ya minsi wagateganyirije ko karamaze kukurinda byishi, none se niba akabando k'iminsi kawe ari amagambo meza aturuka mu kanwa kawe, uzagira igihe runaka cyo kuyavuga ubundi ikindi gihe ujye uvuga ibitameshe kd bikomeretsa beshi?, ako kabando kawe rero kagendane hose kd ugakoreshe icyo wagateganyirije hakiri kare, ba Muzatsinda bazakurangire aho baciye akabo n'uburyo bagakoresha kugirango nawe kakubere ak'iminsi koko. |
583 |
Nsengimana vumilia Jean claude, akarere ka Gisagar Sat, 20/Oct/2018, at 8.22 pm |
Ntabwo ari umunyamahanga ahubwo ni mugenzi wawe, nabwo ari uw'ikanarange ahubwo ikibazo nuko bitari kudukundira ko twese dutura hamwe, niyo mpamvu umugezi ushoka, amazi asuma, hamwe n'imbibi zakaswe n'abantu byadutandukanyije bamwe bakaba aba Nyamubanzi, abandi nabo bakaba abanyabugo, Mugereko n'ahandi heshi, ntidukwiye kuryana rero dupfa ubusa kandi turi Abavandimwe, kuba ntuye I Gisagara, ntibivuze ko utuye I Huye, Bugesera na Ruhango ari umwanzi wanjye, oya, sibyo rwose, ahubwo nimucyo twiyumvemo ubuvandimwe, urukundo, ineza n'ubumuntu, tube abantu tureke ubunyamaswa kandi tuzirikane ko ejo dushobora kwirukira abo twirukanye, |
584 |
Ndaruhuye olivier I Gatsibo Sat, 20/Oct/2018, at 6.26 am |
Isi nta nyiturano igira, niyo mpamvu ibyiza byose ukora ukwihangana gukomeza kubikora udategereje abazaza kubigushimira cyangwa se ngo bazakwiture iyo neza, oya siko biri, ahubwo ushobora kuzahura n'ibitandukanye nibyo watekerezaga, ushobora kuzagambanirwa uzira ibyo ukora, ushobora kuzagira akarengane keshi uzize ibyiza wakoraga, ushobora kuzahohoterwa mu uburyo utazi uzize ibyo utazi ariko njye kuko namaze kumenya inyiturano y'iyi si ndakwisabira kutazacika intege cyangwa se ngo udohoke ku nshingano, kora ibyawe byiza watangiye kd wongere umurava mubyo ukora kugirango ugaragarize abashaka kugusubiza inyuma ko uzi neza ibyo wahisemo kandi ko witeguye no kubizira ariko udahemutse, witegereza inyiturano y'isi kuko ntuzayibona uko uyiteze. |
585 |
Xavier Nsanzimana I Ngoma, Mu uburasirazuba Fri, 19/Oct/2018, at 5.25 pm |
Uko izuba rirenze ryagakwiye kurengana n'ibibazo, ryagakwiye kurengana n'agahinda maze ryarasa rikarasana n'ibisubizo, ibyishimo n'imigambi myiza, amahirwe ufite yo jya uyakoresha amanwa n'ijoro, jya ugerageza kurwanya ibibazo kd ukumire ikibitera, komeza guhangana uko ubishoboye, komeza kwiyubakira icyizere, komeza kwihingamo ubushobozi bwo guhorana itsinzi kd uko uyigezeho ufashe n'abandi bakirwana no kugera aho ugeze, ubunararibonye bwawe mu guhangana n'ibibazo ubisangize abakiri inyuma yawe kd ubereke igikwiye, izuba rirenge ukoze ibyiza kd, utangirane n'umucyo mu gukemura abayobye. |
586 |
Nzayisenga venant I Rubavu Fri, 19/Oct/2018, at 1.23 pm |
Uwiganye ikibi ntaba akiruse, uko waba umeze
kose biragoye ko mu gihe imico yawe igerageza
kukwerekeza ku bintu bitari byiza, uzaba
wisanisha nabyo kugeza igihe ugereranwa nabyo,
uzakubona wese azakubonera mu ndorerwamo ya
cya kintu, azakubona akugereranye narya shyano
yigeze kubona, uzanyura inzira yose witwa
Zaninka, uzagera ahantu heshi witwa Mugenga,
ark se ubundi ni kuki waha ikibi agaciro kd ibyiza
byishi bihari kd ubikoze byagutera ishema?,
zibukira utere ikibi umugongo, uhindukirire icyiza
kd ube aricyo wigana. |
587 |
Nsanzimana Valens I Nyakariro Fri, 19/Oct/2018, at 7.03 am |
Icyo namenye nawe ukwiye kukimenya, sinkuhatira kugitora ngo ugikurikize kuko burya mu ubuzima buri wese agira amahitamo ye ark nabwo bibaye ngo wagitora kuko nta gihombo kirimo, burya umuyobozi mwiza mu gihugu wa mbere si Perezida, cyangwa se Umwami runaka (aho ingoma ya cyami igikoreshwa), ahubwo abo baza bakurikira undi muyobozi w'ikirenga ariwe ubafasha kuyobora neza abo bashinzwe, dore namaze kumenya ko umuyobozi mwiza wa mbere ari AMAHORO, aho aganje ibindi byose birikora, aho ari abandi bayobozi bose biborohera kuyobora, aho aganje higanza ineza, higanza urukundo, higanza koroherana no kubabarirana, uwo nakurikiye rero ni udufasha kugera kuri ayo mahoro, utwereka inzira ikwiye, uduharurira inzira iboneye, utwereka abo kwizerwa no kugisha inama, naramutoye kd naramuyobotse, nawe uzahitemo neza ubutazicuza, njye nahisemo natekereje mpitamo MUSEKEWEYA, nawe wifatire umugambi n'icyerekezo. |
588 |
Leonie Uwizeyimana, I Rulindo, Burega Thu, 18/Oct/2018, at 10.08 pm |
Uyu muyaga ufite imvura, uburyo uyu muyaga
uhuha, ukura I Burasirazuba ujyana I
Burengerazuba ndumva ufite imvura, ba bandi
muzi kureba inka mukamenya icyo ihatse
mwigire hino munyomoze kuko uyu muyaga
ndabona uhatse byishi, abatinya imvura murave
mu nzira, abadashoboye kugenda mu ubunyereri
muratahe kare kuko byanze bikunze imvura
igomba kugwa, utarishakiye ihema arabage
yifashe kuko buri wese agomba kwishakira
ubwugamo, kugamisha undi biragoye kuko
bitanashoboka,
ngaho nimutuze kuko imvura icishije make, erega
nawe watakaye mubyo navuze watuza
nkagusobanurira, umuyaga mvuga si uw'imvura
iyi isanzwe kuko byongeye n'umuyaga mwishi
ntukurura imvura, ahubwo imvura igiye kugwa ni
impinduka nziza twagejejweho zigiye gukwira
hose kubwa Musekeweya, maze ba Karimanzira,
ba Gafarasi, ba Mugenga na Kananga, ba
Mbarubukeye n'abandi bakazakorwaho n'ibikorwa
bibi babamo kd bashaka ubwihisho bakabubura,
wumve ko Musekeweya iduhishiye byishi kd
wumve ko izahindura byishi, abihisha ikibi
ntimuzabona ubwihisho kuko ntawo kubahisha
ushobora kuzasigara, ahubwo urashake igituma
ukora ibibi maze ukireke kugirango iyi mvura
itaza kukunyagira, UYU MUYAGA UFITE IMVURA |
589 |
Emmanuel Nsengimana w'i Kigali, Nyarugenge Thu, 18/Oct/2018, at 12.30 pm |
Uwiba ahetse aba abwiriza uwo mu umugongo, bivuze ko ibyo ukorera imbere y'abato
babitora bakabikurana kd bakazabishyira mu bikorwa, ba Samson barahari ko batubera
urugero rwiza rwo kwigiraho, ibyo bakoze bakigaragarura mu bibi, byatowe n'abato none
batangiye kubishyira mu ngiro, amagambo bavugaga mabi, abato bayatoye nk'ukuri,
birakwiye se dukomeza gukora ibibi kd bimaze kugaragara ko turi abatoza ?, ubwo
bivuze ko iyo dukoze ibibi tuba tubaye abatoza babi kd tuzirikane ko abo dutoza nabo
bazaba abatoza n'abandi, urwego wifuzwaho kubamo ni urw'uko ukora ibyiza igihe
cyose kugirango inzu yawe izabere izindi zose urugero rwiza kd baze kukwigiraho,
mbera urugero rwiza maze nanjye nzabere abandi icyitegererezo. |
590 |
Uwera salome, Rusatira, Huye Thu, 18/Oct/2018, at 6.47 am |
Abavuka nabakiri bato bazakurira mu biganza byiza, icyo ni icyizere dukwiye kugira, twishimire ko ba Donati ari beshi, twishimire ko ba Samson bari kuba beshi buri munsi, tugire icyizere cyishi ko abazavuka bazavukana amahirwe yo gutozwa ibyiza gusa aho kuzisanga bisiga bakisanga kuko abo basize ari abashukakanyi, abo basanze ari abagome, ndabizi kandi ndabibona neza ko Musekeweya izaba yaracengeye mu mitima ya bose kandi bumva neza icyo ishatse kuvuga, icyo yigisha n'impamvu yabayeho, imaze imyaka 14 mu Rwanda ark turizera ko izamara igihe kirekire kd izakomeza guhindura byishi, abato bacu tubatoze urukundo, abato bacu tubatoze kubaha, dore nibo Rwanda rw'ejo, dore nibo cyizere cy'ejo dufite, tubateganyirize rero kd tubaharurire inzira kugirango tuzizere ko tubasize heza |
591 |
Kabera Eugene mu Ruhango Wed, 17/Oct/2018, at 6.38 am |
Umutima mwiza beshi twarawutaye, urukundo ruzira inyungu beshi ntiturugira,
kwitangira abandi bisigaranye bake, kumva umunyakuri biragoye muri iki gihe,
gushyigikira ukora ibyiza ntibikibaho ahubwo ararwanywa, niba uvuga ko mbeshya
usubize amaso inyuma urebe aho ku umusozi iwanyu urasanga hari ba Gasore beshi
barenganye abandi ndetse bakabura ubuzima tutirengagije n'abarigiswa bakaburirwa
irengero kd muby'ukuri bazira ibikorwa byabo byiza byo kwitangira abandi no
guhagarara ku ukuri, uwo mutima twasimbuje uw'ubuhemu utwunguye iki mu isi ya
none?, ndabyibaza ark nawe ubyibaze, hanyuma igisubizo cyiza ubona ube ari wowe wa
mbere mu kugishyira mu ngiro maze ubone kugisangiza abandi. |
592 |
Kubwimana Jean marie vianney, akarere ka Kamonyi Tue, 16/Oct/2018, at 6.44 am |
Uwavutse turamwishimiye, uwabyaye tumuhaye impundu, Uwavutse kd tumuhaye ikaze, tumwifuriza kuzagira ishya n'ihirwe, ageze ku isi aho natangira kugira icyo akora kizajya kibonerwa mu ndoto 2, bamwe bati biriya akora na runaka yarabikoraga, abandi bati yari gutatira Zaninka akaba uwande, abantu bagira ayabo, bamwe bazajya bagira bati imfura nase barangana, ni uwa Bahizi ku gahuru, ibyo byose uzabyakire kuko waje ku isi, iyi si ntigira imbabazi, ntigira impuhwe, ahubwo igufata uko ishatse, ark njye mbaye nkwisabiye, dore batangiye kuvuga ko isura ari iya Zaninka, irabe isura gusa ark ingiro muzabe mutandukanye cyane, imvugo nayo bizabe uko, uzagaragaze itandukaniro n'abo bagutwerera ngo murasa, ahubwo ugaragaze urukundo n'ubunyangamugayo, ikaze mu isi nshya. |
593 |
Jean claude Hakizimana w'i Ngororero Tue, 16/Oct/2018, at 6.43 am |
Ese bitunaniza iki?, hari byishi twagakoze kd bitagombera ikindi kiguzi, nta mashuri bisaba, nta mafranga bitugomba yewe ndetse ntibibe byanasuzuguza ubikoze none se bitunaniza iki?, kugira urukundo, kuvuga neza, koroherana no kubabarirana bitunaniza iki?, komera bavuga se ngo ururimi rwiza ni mugenzi w'Imana, ni kuki abantu tutishimira kuba mugenzi w'umuremyi?, nyamara ibyo dukora byo bitugombera ikigusha kinini kd inyungu zikabura, none ubwo amahitamo nk'ayo atumariye iki?, ndakubajije usubize, ndakwitabaje tuganire, icyiza uzamenya ikisangize kd ikibi kizaza uzakirwanye uko ushoboye. |
594 |
Niyonzima Fidele, akarere ka Muhanga Mon, 15/Oct/2018, at 6.25 pm |
Buri wese agira uko ayifata, beshi muri twe tuyifata nka Theatre, tukavuga ko ibyo
bavuga /bakina bitabaho, beshi muri twe tuvuga ko Manyobwa atabaho, tukemeza neza
duhagaze ku maguru abiri ko Gafarasi ari uwo mu bitekerezo gusa, ark se wowe iyo
utekereje ukagerageza no gusesengura urakomeza ukayita ikinamico igamije gusetsa no
gushimisha abayumva?, niba wowe rero uyifite nk'ikina ibibaho hari icyo nkwisabira :ese
aho iyo bavuze Gafarasi witekerezaho ukareba niba mudahuje imico?, uwo Zaninka se
we ntiyaba ari wowe ahagarariye aho iwanyu ku umusozi?, nimvuga ko ushobora kuba
waba ari wowe Mugenga bwo ndabizi urantera ibuye, ark nanone, Shema ararifatira mu
kirere, gusa ibi byose mbikubwiye kugirango umenye ikintu kimwe gusa :Bahizi ni
njyewe, ni wowe cyangwa se ni mugenzi wawe /wanjye, kubera y'uko I Muhumuro ari
hano iwacu, cyangwa se aho iwanyu, I Bumanzi naho nuko, za Mugereko nazo zirahari,
bityo rero twifata Zaninka nk'uwo mu bitekerezo gusa, ngo dufate Muhumuro
nk'amahanga atabaho, maze niturangiza twemeze ko ibivugwa ari Ibitekerezo gusa
kandi bitabaho hano I Muhanga iyo misozi yose irahari, ba Zaninka nabo barahari kd
naho iwanyu nuko ahubwo nimucyo turwanye kandi turandure urwo rwango twabibye,
turandure urumafu rwameze mu ngano, maze dusigarane imbuto nziza kandi
twakwishimira gutera tukayihaho na Bagenzi bacu. |
595 |
Leonie Uwizeyimana, I Rulindo, Burega Mon, 15/Oct/2018, at 4.11 pm |
Ndifuza kuba umukire ark :Umukire ugira
urukundo
Umukire witonda
Umukire ufasha abandi
Umukire utera inkunga ibyiza
Umukire wiyoroshya
Umukire wicisha bugufi
Umukire w'umunyamuhwe
Ndagusaba kd nawe ndakwifuriza guharanira no
kuba umukire nk'uwo
Ndifuza kumenyekana ark : ndashaka
kumenyekana nkora ibyiza
Ndashaka kumenyekana mu bikorwa byo gufasha
imbabare
Ndashaka kumenyekana mu bikorwa
by'ubwitange
Ndashaka kumenyekana mu gukoresha bwa
bukire nifuza buzamura abandi
Nawe ndakwifuriza kumenyekana gutyo
Icyo ntashaka nacyo rero kirahari, sinshaka
ubukire nk'ubwa Karimanzira kuko aho gukiza
rubanda burabahonyora, ubukire bukunda
umugayo simbwifuza kuko sinifuza kugawa kuko
ntakoze ibyiza, ahubwo nzagawe kuko
nakoresheje ibyanjye mu mu gukumira icyaha
n'ikibi,
Muri make ubukungu butagaba ibyiza ndabugaye
kd wowe uharanira ubukungu nk'ubwo
NTUMEHO. |
596 |
MUKAKAYANGE FAYINA/KIBEHO /NYARUGURU Mon, 15/Oct/2018, at 2.06 pm |
Muraho nshuti namwe bakunzi ba Musekeweya?mu myaka 14 ishize numva Musekeweya mfite byinshi nayigiho kdi rwose nungutse ubumenyi kuko burya kwiga ntabwo ari kwicara mu ishuri gusa musekeweya yambere umwarimu mwiza ubu narangije icyiciro cya mbere nkoze ikizamini ndatsinda kuko nize neza ntasiba kdi sindangare ubu ngeze mu mwaka wa kabiri w'ayisumbuye nkomeje kwiga neza kdi rwose ndifuza kuminuza!mperuka ndi kugira inama mukecuru Zaninka uburyo yakira Musekeweya ariko ndabona akabije kuvunira ibiti mu matwi!dufite intwari twibuka kubera ibikorwa byiza zakoze weho se uzasiga nkuru ki imusozi? |
597 |
Muhizi vital ku Kamonyi Mon, 15/Oct/2018, at 1.49 pm |
Have wisiga kd nkukeneye, wisiga kd nshaka ko tujyana, wintererana kd nkwifuzaho
byishi, mfite byishi nshaka kukurahuraho, mfite byishi nshaka kukwigiraho, wageze kuri
byishi byiza kd mbona ko nanjye byangirira akamaro, ufite intambwe wateye kd
ishimishije, burya iyo hari beshi bifuza kukwigiraho nuko uba hari ibyiza wakoze kd
bitera abandi ishema, iryo shema nawe wagakwiye kurigira kuko hari beshi bihunzwa
kubera imico mibi baba bafite, wowe rero ku byiza uba ukora jya ushyiramo imbabazi,
jya ukorana umurava ark kd wihe intego yo gukomeza kuba umwigisha mwiza w'abandi,
twishimira kd twifuza kugera ku byiza wagezeho kd tuzabiharanira. |
598 |
Xavier Nsanzimana I Ngoma, Mu uburasirazuba Mon, 15/Oct/2018, at 1.40 pm |
Ihwa rikujombye ntukaryihandure urijugunya mu nzira ahubwo jya ugerageza kurikura hafi y'aho abandi banyura kugirango ritabangiriza, erega nawe birashoboka ko wakongera kuhanyura kd rikaba ryakongera kukugirira nabi, mu nzira aho unyura jya urwanya ibigusha, jya uharanira ko aho unyuze uhasiga ibyiza ku uburyo buri wese yifuza kunyura aho wanyuze, nanjye aho nzanyura nzahaharura kd sinzaba nitaye ko hazanyura abanjye gusa ahubwo nzabikorera ko hazanyura abantu bameze nkanjye, urugendo rwiza ruzira amahwa n'amavunane. |
599 |
Nyandwi alphonse Ruhango Mon, 15/Oct/2018, at 7.40 am |
Isoko ni urugero rwiza rukwiye rutwereka amahitamo yacu mu isoko habamo ibicuruzwa
byishi ark buri wese urijyamo agira guhitamo, birashoboka wenda ko duhitamo kuko
ubushobozi ari buke, ese ko mbizi neza ko iyo duhisemo mu bicuruzwa duhitamo ibyiza
kurusha ibindi ni kuki no mu ubuzima busanzwe tutahitamo dukurikije uko duhitamo iyo
tugeze mu isoko?, ni inde wagiye mu isoko agahitamo umwenda mubi kd abona umwiza
kd ubushobozi bwe bumwemerera kuwugura?, ni kuki se mu mahitamo yawe uhitamo
kugira nabi kd no kugira neza ubifitiye ubushobozi?, aho utuye naho baragukeneye mu
kugira neza, baragukeneye mu ubushobozi bwawe ko hari icyo wabafasha,
baragukeneye ko mubyo wize hari icyo wakora kikabateza imbere ark wahisemo
guhemuka gusa, amahitamo nk'ayo akungura iki?, hitamo ibyo ukora nkuko uhitamo ibyo
ugura ugeze mu isoko kd umusanzu wawe urakenewe mu kuzamura uyu muryango
nyarwanda. |
600 |
Bamporiki noel I Nyamasheke Mon, 15/Oct/2018, at 7.16 am |
Burya umuhinzi mwiza utumbiriye umusaruro, iteka ahora yita ku myaka ye, guhera ku
mbuto atera kugera igihe cy'isarura, ashaka imbuto nziza kd iberanye n'ubutaka bwe,
akayitera mu umurima utegura neza, akabagara, agatera ifumbire n'imiti yica udukoko
hamwe n'iyirukana ibyonnyi maze akizera kuzabona umusaruro mwiza, umuhinzi mwiza
rero agereranwa n'umubyeyi mwiza, we ukora uko ashoboye kose Akita ku mwana we
kuva akiri urusoro mu nda ye, kugeza igihe cyose umwana avutse ndetse n'igihe cyose
azaba acyumvira ababyeyi be mu nama bamugira, iyo umwana atitaweho aba ikirara /
icyomanzi /inzererezi kd akagira ingaruka zitari nziza ku umuryango no kuri sosiyete
muri rusange, uwo rero akeshi niwe uvamo ba Kananga, niwe uvamo ba Mugenga,
Bahizi, Gafarasi n'abandi, niba uri umubyeyi gerageza guha uburere bukwiye abawe kd
n'umubyeyi w'abawe gusa ahubwo ube umubyeyi wa bose. |
601 |
Uwiyubashye Felicien, Bumbogo bwa Gasabo Sun, 14/Oct/2018, at 8.26 pm |
Uzaharanire kuba uwo wateguye kuba we, ntuzabe uwo abandi bateguye ko
uba we, birashoboka ko waba ufite imigambi myiza ark ikaba yaganzwa
n'ibitekerezo by'abandi bitewe n'aho bashaka kukwerekeza kd atari
heza, bityo rero mu gihe ufite imigambi myiza kd iboneye, ba ariyo
ukurikirana kd uharanire kuyigeraho wirinde abakujya mu matwi kuko
siko bose bishimiye ko ugera aheza, uwo wateguye niwe we kd niwe
uhamye, mukomereho uko bishoboka kose. |
602 |
Jean Bosco Habineza, I Kirehe, ku Rusumo Sun, 14/Oct/2018, at 6.50 am |
Muri bimwe bimbabaza nuko iyo nsubije amaso inyuma nsanga hari igihe
cyanjye kinini nataye nkora ubusa, nataye nkora ibidakwiye, nataye
nkora ibidafite akamaro, ark nanone nkasanga ko intandaro y'ibi byose
ari uko nabagaho nta mujyanama nari mfite, mu ubuzima iyo ufite
umujyanama nyawe bigufasha mu bikorwa byawe kd ukubonye akakubonamo
uw'icyitegererezo, akeshi wowe ufite umujyanama nyawe ibikorwa byawe
bizagaragara ko bitandukanye kure cyane n'ibya ba bandi bakora
ibibajemo kd batabitekerejeho, wenda njye uwo nahisemo ni uwatumye
menya uko nagura umubano wanjye n'abandi kd n'icyo nagakwiye gukora
kugirango uwo mubano ukomeze gukura "MUSEKEWEYA RWANDA", nawe rero
nkwifurije guhitamo neza, ugahitamo ukubereye kd uzakungura byishi
byiza, nkwifurije amahitamo meza, Kirehe nawe saba kd usabire abandi
amahoro kuko niyo shingiro rya byose. |
603 |
Habineza Jean bosco, akarere ka Kirehe, Rusumo Sat, 13/Oct/2018, at 12.23 pm |
Twarigishijwe kd turahugurwa bihagije, twatojwe byishi birimo ubumuntu
kd twerekwa ibyiza byabo ark hababaje ikintu kimwe gusa, uragira uti
icyo ni iki?, icyo kintu nuko ibyo twigishijwe byose twabiteye
umugongo, twigira ba Nyirantibindeba kd twarabitojwe kugirango
tubishyire mu ngiro, nimucyo rero twigire kuri ba Samson bo babaye mu
umwijima igihe kirekire none akaba yaramenye urumuri, uyu yatwigisha
byishi kd akabidutoza kuko burya ngo ntiribara umukuru nk'umuto
waribonye, iga nawe umenye kd ushyire mu ngiro. |
604 |
Nyandwi alphonse, Ruhango Sat, 13/Oct/2018, at 7.18 am |
Ubusanzwe abantu bareba kure nibo bahorana itsinzi, mubyo bakora byose bihora ku
umurongo kd biba bifite gahunda yewe ndetse binagaragaza icyerekezo cyiza,
sinanatinya kuvuga bene abo bantu bakunze kugira iherezo ryiza, beshi rero muri twe
kugira imyitwarire nk'iyi byaratunaniye, ntitugira gahunda tugenderaho, usanga turi ba
Nyiranjya iyo bigiye, dukora ibitujemo, duha umwanya munini ibyo tutatekerejeho,
mbese muri make turimo inshuti naba Mbarubukeye kuko nibo bahinduka nk'ikirere,
ibyabo bigahindagurika nk'ibicu, ugasanga uyu munsi yakoze ikintu cyiza ark ejo
akagutungura akora ibyo utamukekagaho ko yakora, njye rero sinkwifurije kuba umwe
muri abo, ndakwifuriza gukora ibitunganye kd bifite icyerekezo nibwo uzagera ku tsinzi
kd uyigeze no ku bandi. |
605 |
Ngendahayo Theogene I Nyaruguru Fri, 12/Oct/2018, at 2.26 pm |
Kubwanjye numva bitagikwiye ko ari
Musekeweya I Muhumuro na bumanzi gusa kuko
byabaye Musekeweya I rwanda, I Nyaruguru
turayumva, Nyamagabe yarabahinduye, Nyanza
baracengewe, Rulindo Bamenye icyiza,
Rwamagana, bivugira aho yabakuye, Nyabihu
nabo bati Musekeweya iwacu, Gasabo ho ni ku
cyicaro cyayo banayisura kenshi gashoboka,
none ko wabaye uw'urwanda rwose utakiri uwo
mu misozi ibiri gusa, nahera he mvuga ko
ntakumenye?, narakumenye uranyigisha,
warampuguye ndacengerwa, waranyoboye
ndayoboka none imbuto y'icyiza yarasabye niyo
mpamvu nzahora nkuvuga muri bose kd nigishe
ibikorwa byawe ntategwa mu mvugo kuko uvuga
ukuri kd abizi neza ntacyo yikanga akuvugana
ishema n'igitinyiro. |
606 |
Nsengimana Emmanuel w'i Kigali, Nyarugenge Fri, 12/Oct/2018, at 12.22 pm |
Amazi meza agaragaza ishusho y'uyarebamo, ni
nayo mpamvu iyo uyanyweye afite inyota
ayanywana ibyishimo kd agashira icyaka n'andi
mavunane, amazi meza nk'ayo yishimirwa na buri
wese, akoreshwa muri byishi bibafiyiye akamaro
kd by'ingenzi kurusha ibindi, nanjye nishimira
kunywa kuri ayo mazi, burya ntawanga ibyiza
nuko ahubwo tubibura, hari icyo rero nabonye
kigereranywa n'ayo mazi, mu myaka 14 itambutse
cyamaze kuba ishema rya beshi kd kibabera
umutako mu mitima yabo, mu bikorwa no mu
ngiro, ayo mazi meza aragereranywa na
Musekeweya yo yasekeye urwanda, yubatse
beshi kd ivura beshi mu gihe imaze, hanyuma
rero wowe wishimira kunywa kuri ayo mazi amara
inyota y'umubiri, jya ukurikizaho atangwa na
Musekeweya yo amara inyota y'umutima
kugirango roho nziza ikorere mu umubiri muzima,
nkwifurije gushira inyota nk'izo mu uburyo
bwombi. |
607 |
Nsanzimana Valens I Nyakariro Fri, 12/Oct/2018, at 12.15 pm |
Mfite icyizere, nawe ukwiye kukigira, mfite icyizere ko tuzagira urwanda rutagira ba Mugenga, mfite icyizere ko umunsi umwe tuzagira urwanda rutarangwamo ba Mugenga, mfite icyizere kinini ko Musekeweya izubaka byishi kd byiza igasenya ibyari byarafashwe nk'ihame aribyo bitekerezo bibi byaritse mu mitima y'abanyarwanda maze urwanda rugasigara rwuzuye ibyiza, rurangwa amata n'ubuki, gusa ibi biradusaba guhindura imyumvire, gukora cyane no kumenya igikwiye kurenza ibindi, mfite icyizere cyishi rero ko dufatanyije naba Muzatsinda, Shema, Batamuliza n'abandi tuzubaka urwanda twifuza kd tukaruraga n'abato. |
608 |
Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru Thu, 11/Oct/2018, at 7.03 pm |
Ese nazo tuzihe umwanya zidusenyere?, byavugwa he?, gusa byaba
bibabaje, dore zasimbuye ibiganiro mu urugo, zasimbuye kugenderana no
gusurana kd ibi byahoze mu umuco wacu abanyarwanda, zihariye byose mu
ngo zacu, ntizigituma twita ku umuryango cyane cyane guha uburere
abakiri bato ark zagera kuri za selfie zo kwa Manyobwa ho zigasya
zitanzitse, none se tuzemerere zidusenyere?, ziratwirukanisha mu kazi,
ziratuma dutanga umusaruro udakwiye aho dukora, ziratwibagiza
inshingano zacu mu bice byishi by'ubuzima, zagera kuri watsap na
Instagram zo kwa Manyobwa ho zigakora ishyano, none se koko tuzemerere
zidusenyere?, ntiwumve ko navuze kwa Manyobwa ngo ukeke ko ariho gusa
ibi bibazo biri, Reba nawe aho mu urugo rwawe uko bimeze, reba aho mu
baturanyi bawe umwiryane zibateza, kurura amakuru acicikana hirya no
hino mu bihugu bitandukanye ku bagera aho basaba gatanya kubera izi
nyagwa, maze nushaka ko zitakugiraho ingaruka ufate ingamba mu uburyo
bw'imikoreshereze yazo, maze uzigenge aho kuba arizo zikugenga. |
609 |
Muhizi vital ku Kamonyi Thu, 11/Oct/2018, at 7.00 pm |
Ubanza nta gisimba kibi kibaho kikurenze, n'ubundi barabivuze ko igisimba kibi ari
Umuntu, none natwe dutangiye kubibona, ubundi kera hose abakecuru nkawe bari
ab'impanuro, inama zitandukanye kd nziza zubaka umuryango by'umwihariko abakiri
bato, abato nkatwe twizihirwaga iyo tugukikije utuganiriza, uducira imigani migufi ndetse
n'imiremire, utwigisha ibisakuzo byishi kd bikatunyura natwe tukanezerwa, yewe ndetse
bamwe twifuzaga no kurara iwawe kubw'urukundo udukunda, none aho bigeze ngo
nitwoge magazi kuko amazi si ya yandi?, niba abakecuru bose basigaye bateye nkawe
urwanda rubuze icyerekezo, kuba abato tuzajya dusabwa kwigira inama no
kwishungurira kd dufite abo twagasanze bakaduhanura birababaje, ark icyizere kirahari
ko dufite ba Batamuliza bazaduhoza kd bakaturinda ayo marira, twizeye ko umunsi
umwe urwanda ruzisanga ruganje ba Nyiranjishi badufatiye umujishi w'ibyo byiza. |
610 |
MUKAKALISA Donatha Huye/Simbi/0783888383 Thu, 11/Oct/2018, at 3.17 pm |
Mwiriwe?nibyo koko akabaye icwende ntigoga!ndabaza Fidosiya nti ko ukabije gusenya ingo zabandi?uribuka aho wagejeje urugo rwa Shema ukaba wibasiye n'urwa Mbarubukeye?sigaho uwo muco mubi kuba ari muri gereza ufitemo uruhare nawe urabizi!garukira aho kd utere intambwe yo gusaba Nyirandatwa imbabazi abonereho ajye gusabira umutware we imbabazi kuri gereza, ndabwira kandi Zaninka n'umuhungu we ntibagateshe ikiremwamuntu agaciro bigeze aho Mukecu ntibigukwiriye jya umenyenya gusaza utanduranije cyane!kd usigeho wari ufite amatara yo kukumurikira none wayatwikirije intonga n'utubando wari kuzitwaza ugeze aharenga,none uri kutuvuna ndavuga abana bawe Batamuriza na Rutaganira nturi kunva impanuro baguha nyababuna akabando k'iminsi gacibwa hakibona. |
611 |
Uwiyubashye Felicien, Bumbogo bwa Gasabo Thu, 11/Oct/2018, at 1.25 pm |
Umwicanyi mubi wa mbere ni wowe ubwawe,
Umurozi mubi wa mbere ni
ururimi rwawe, uburozi bubi bwa mbere ni
amagambo asohoka mu kanwa
kawe, biroroshye cyane ko wakwirinda uwo wita
Umurozi ku umusozi
wanyu, biroroshye ko wakwirinda urupfu rutewe
n'isasu cg ikindi kiza
runaka ark biragoye ko wakwirinda ururimi rwawe
cg urwa mugenzi wawe
kuko bigoye gufata ururimi kugirango utavuga,
aha niho ba Zaninka
bagira amagambo meshi kd mabi atyaye kurenza
ubugi bw'intorezo ikimara
gucurwa /gutyazwa, ugasanga barafata agace
k'abantu runaka bakabita
inyamaswa kd nazo zimwe zisuzuguritse cyane,
ugasanga biragoye
kugorora ururimi rwabo kugirango rukunde ruvuge
ibikwiye.., mbere na
mbere mbanje kukwisabira wowe ushaka
kwiyunga n'abandi, banza wiyunge
n'ururimi rwawe kd ugenzure buri jambo ryose
ugiye gusohora, zirikana
ko akageze hanze kagora igorora maze ushake
ururimi rwiza ruguhuza
n'abandi aho kubatanya, Ba Bahizi nizeye ko
mwanteze amatwi. |
612 |
Nzayisenga venant I Rubavu Tue, 09/Oct/2018, at 6.57 am |
Urumuri wahawe wararupfukiranye, itara wahawe
watumye rizima kd wamurikiwe kugirango nawe
umurikire abandi, wahawe itara kugirango nawe
urihe abandi, wahawe ibyiza urabyihererana none
umusanzu wari utezweho twarawuhebye twese,
subira ku isoko, tanga amahoro, gabura urukundo,
shushanya ibyiza aho unyuze hose kd
biguhumureho mu nzira, bera abandi
icyitegererezo gikwiye mu byiza. |
613 |
Ntirenganya Denis I Nyabihu Tue, 09/Oct/2018, at 6.52 am |
Nubwo uri kwigendera ugiye nabi, ugiye nta
mpamba witwaje kd aho ujya ni kure cyane,
ugiye nta kabando k'iminsi utwaye kd urugendo
rw'izabukuru ruravuna, urashaka kugenda uri
Mbarubosore kd uri Mbarubukeye utakizirikana ku
myaka yawe no mu bihe ugezemo, ese ko
utangiye gutenguha uwo mwafatanyije urugendo
rwo mu ubusore, Nyirandatwa wakwitayeho,
akakurwanaho mu byago ndetse n'amakuba,
ukaba ugeze aho umugaraguza agati kd we
yarakubereye ibyiza byose, aho iyo niyo nyiturano
ugiye kutwereka ko ariyo dukwiye kwitura
abatugiriye neza?, niba ari iyo, njye ndayigaye,
mfashe iya mbere ndakunenze kd aho
nzagusanga hose nzakubwira ko wahemutse, iyo
udasubije amaso inyuma akeshi ukarumbirira
iby'imbere gusa, rimwe na rimwe urayoba kd
kumva abakwereka inzira biragorana, ese
birashoboka ko wakwisubiraho!, uko niko soje
nkubaza. |
614 |
Nyandwi alphonse Ruhango Mon, 08/Oct/2018, at 7.33 pm |
Imfura kuri wowe ni inde?, iherereye he? Imfura ni iyo musangira ntigucure,
mwajya inama ntikuvemo,
waterwa ikakuburira,
wapfa ikakurerera.
ni ukuba ukiz ntusuzugure ukennye,
wasonz ntiwibe. nyamara ngo imfura nziz ni iyo
mutaraganira ark se washima imfura !
mutarasangira ikiraro?,ese imfura kuri wowe ni Karimanzira umwami
w'abagambanyi,umukuru wa groupe y'ikibi,umuyobozi w'imitwe igamije gutera ubwoba
abiturije n'ibindi bikorwa by'ubugome?,kuri wowe c imfura ni watangiye kuba
wa mugome, umurozi ugamije guhitana ubuzima bwa muntu kd atariwe wabumuhaye?,hitamo imfura
muzakorana kd urebe n'icyo muzakorana,inyungu yacyo,n'umusanzu wacyo muri
sosiete. |
615 |
MUKAKALISA Donatha Huye/Simbi/0783888383 Mon, 08/Oct/2018, at 4.28 pm |
Nongeye kubifuriza ibihe byiza bwebwe bahanzi namwe bakunzi ba Musekeweya nteruye ngira nti ayiiii!nejejwe cyane no kumva Gasore agihumeka umwuka w'abazima!inzozi zanjye zibaye impamo,ikindi ndabwira bahizi n'amashumi ye ko nta mahoro y'umunyabyaha!nubwo bacura inama mbi twebwe abaharanira amahoro dukomeje kujya inama bityo abahuje inama Imana irabasanga!niyo mpamvu bidatinze tuje kubafatira mu cyuho nubwo mwihishahisha . |
616 |
Byiringiro Jean Paul, I Rwamagana Mon, 08/Oct/2018, at 2.51 pm |
Inshuti nyanshuti ni iyo muzagendana ntigusige,mwaganira ntikuvemo,mwahana
gahunda ntigutenguhe,mwasangira ntigucure,wagira ikibazo ikakurwanaho,warwara
ikakuvuza,waterwa ikagutabara,twese twibuke ba Mutunamuka na ba Nzamurambaho
mu bitabo bya kera uko bari babanye,gusa muribo nyuma uwaje kuba
inshuti ikwiye ni
utarizerwaga,natwe rero Nyagasani ahora atugerageza agamije kureba
imibanire yacu
n'abandi,dore Umuvandimwe, umugenzi, n'abandi beshi bakeneye ubufasha
kuko barasumbirijwe,twagakwiye
kubagereranya nawa muturanyi wacu,ba bandi bose badukeneyeho ubufasha kugirango
dukure ubuzima bwabo mu kaga,tubane kivandimwe kuko ntibyo tuzahererwa
ingororano
iruta izindi. |
617 |
Gatera Joseph, Umujyi wa Kigali, akarere ka Kicuki Mon, 08/Oct/2018, at 1.01 pm |
Nawe ngwino wige, witegereza ko ibyo wigiye mu ishuri ari ibyo gusa ngo maze wumve ko wagezeyo, Umuntu yigira mu bintu bitandukanye,kwiga ntibigombera kwicara mu ishuri ngo
utegereze mwalimu,oya abakibitekereza uko barasigaye,kwa manyobwa wakwiga ko nta
neza yo gufata umugabo uko wishakiye,(gufuha si byiza),kwa zaninka wakwiga ko
kugira nabi ari umuco dukwiye kurwanya,(ibyo dukora isaha n'isaha biratugaruka),kwa
kigingi wahigira ko kugira neza biruta byose,(gira neza wigendere,iyo neza uzayisanga
imbere),kwa rutaganira wahigira ko guhinduka bishoboka,(kora igikwiye mu gihe gikwiye
kugirango ibikorwa byawe bigaragarire buri wese),nyamara nawe wakwiga da! |
618 |
Nsanzimana xavier I Ngoma mu uburasirazuba Mon, 08/Oct/2018, at 7.54 am |
Nanjye kuvuga icyo musekeweya yamariye ntibinteye isoni namba,yahinduye uwo ndiwe
ingira umuntu mushya kd mu byiza,kuba mbasha guhagarara imbere
y'imbaga,nkahavugira ijambo kd igitekerezo cyanjye kikakirwa neza,mbikesha
Musekeweya,warakoze kumara ubwoba bwambuzaga kuvuga akandi ku umutima,dore
ubu maze kuba uwo kwizerwa iwacu mu umudugudu,ngerageza gukora ibinyuze buri
wese ku bwanyu,nzakomeza kubisunga iteka. |
619 |
Olivier Ndaruhuye I Gatsibo Mon, 08/Oct/2018, at 7.53 am |
Niba ibihe biha ibindi kuki ugira nabi atumva ko byazagera nawe akiturwa iyo nabi
yagiriye abandi?,ngo akebo kajya iwa Mugarura kd nanone ako ugereyemo niko nawe
uzagererwamo,ibikorwa byawe nibyo bizakubahisha cg bikagusuzuguza,niba uri
umugiranabi,uzubahwa n'abagiranabi bagenzi bawe kd wumve ko biguteye ishema ark
uri kwiyambura ubumuntu muri wowe,kd wowe mubi ni wowe MUSEKEWEYA yaziye
kuko iyo isi itaza kugira abantu nkawe,ndakubwiza ukuri ko itari kubaho,ese
wayorohereje akazi,ukayigabanyiriza imvune,uyereka ko ushaka guhinduka?,gerageza kd
birashoboka. |
620 |
Ndisanze Ildephonse I Manyagiro muri Gicumbi Mon, 08/Oct/2018, at 7.51 am |
Mwiriwe neza ni iby'agaciro kongera kuganira namwe,irungu ntirizanyica nganira namwe
kuko mumbera umusingi n'umuyoboro urwanya ubwigunge n'ubwihebe,nishimira inama
mutugira kuko zubaka beshi,nifuza kuganira namwe imbone nkubone nubwo ntaragira
amahirwe yo kubigeraho,umuntu yarayobye ark uruhare runini nimwe murufite mu
kugarura ubwo buyobe,kuba mwaraje mu rwanda ni impano twahawe nubwo
tutarabimenya,icyo mbisabira ni ukugumana natwe,kuturekura ni ukuduterarana,nimukoÂ
meze kuba ababyeyi b'igihugu,mube ba Nderabakura,kuko murerera urwanda,ubumwe
mumaze kubaka buzaragwe ibisekuru byose bizakurikira,tera imbere rwanda kuko ufite
umujyanama ukwiye. |
621 |
Ngendahayo Theogene I Nyaruguru Mon, 08/Oct/2018, at 7.47 am |
Amahoro ntiyagerwaho mu gihe iteshagaciro
rikigaragara hirya no hino,mu gihe kd hakiri
abantu bamwe babona ko abandi ari
utunyamaswa dusuzuguritse umuntu
yakwihonyorera uko ashatse,birakomeye
kumvisha abagitekereza uku ko abantu ari
bamwe bityo bagakwiye gutahiriza umugozi
umwe,bakimika ikibahuza,barandura
ikibatanya,ese aho ntibishoka ko nawe waba ukiri
mu umurongo umwe nka Gafarasi,Kananga ,Karimanzira n'abandi?,isuzume |
622 |
Noel Bamporiki I Nyamasheke Sun, 07/Oct/2018, at 10.37 am |
Intambwe zanjye ziramurikiwe, simfite ubwoba bwo gutsitara, urumuri runjyenda imbere
runyereka aho kunyura kd nkahatambukana icyizere, kureba inyuma ni byiza ark
simpindukira ndangariye abandangaza, ndajwe inshinga no kujya mbere kd inshingano
zanjye ni ukujyana n'abandi, ngwino dufatanye urugendo, twinjirane 2019 dufite
intambwe ishinguye kd ifite intego, sinishimiye kugenda njyenyine, sinifuza ko nagusiga,
ngwino dufatanye urugendo, urw'umwe ruravuna kd rukananiza, ark nidufatanya nzi ko
tuzarinda tugerayo tuzira amavunane, banguka tugende ndagutegereje. |
623 |
Uwera salome, akarere ka Huye, Umurenge wa Rusatir Sun, 07/Oct/2018, at 10.31 am |
Ibyo nibwira n'abandi barabyibwira,ark ikibabaje
kd giteye agahinda,nuko ibyo twibwira kd
tukabifata nk'ukuri ataribyo,ese nawe wibwira ko
guharanira amahoro bigoye kubigeraho?,njye niko
njya mbyibwira,ark urebye neza wasanga nta
kigoranye kirimo,byakunaniza iki c kubanira neza
mugenzi wawe?,wacibwa inege n'iki c kumva kd
ukabwirwa ko abantu bose bakuvuga neza kubera
imyitwarire yawe ibanyuze?,numara kumva kd
ukabona ko ibi bishoboka,uzahita umenya ko
guharanira amahoro bitagoye na gato,tangira
none ubigerageze,aho uzategwa uzagishe inama
kd usobanuze uko bikwiye,maze nusanga
narakubeshye uzanyomoze,ni Uwera salome w'i
Huye uzahasanga tuganire,ark njye nizeye ko
numara kubikora uzaza unshaka ngo unshimire
ku nama nziza nakugiriye. |
624 |
Nshimiyumuremyi Grace, Kiruhura, Huye Sat, 06/Oct/2018, at 7.55 am |
Nasanze imvura nziza ari igwa igahita, hakaza iminsi y'umucyo, igihe imvura izagwa ubudahita, ndakubwiza ukuri ko tuzayinuba turi beshi kuko tuzaba twugarijwe n'icuraburindi ridatanga agahenge, ubuzima bwa muntu nabwo ni uko buteye tubaho mu bibazo ark igihe kiragera bigashira, ibisubizo bikaza, akanyamuneza kakagaruka, ibyishimo bikaboneka, umucyo ukaganza umwijima, ba Gasore bakongera kuboneka umuryango wa Munyemanzi ugasubirana ibyishimo Chantal agasubirana icyizere cy'ubuzima, ni koko imvura nziza ni ihita, ibibazo byiza ni ibiza bigashira ark umucyo mwiza ni uhoraho. |
625 |
Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru Sat, 06/Oct/2018, at 6.21 am |
Nibyo koko buri wese yifuza kuba icyo akunda, cg igikunzwe kurusha
ikindi, niyo mpamvu umwana bamubajije bati urifuza kuba iki, maze nawe
agasubiza atajuyaje ati "ndifuza kuba TELEVISION", Impamvu nuko
yabonaga ko television ariyo ikunzwe kurusha ibindi byose mu urugo
rwabo., Ubanza rero nanjye umbajije icyo nifuza kuba cyo, nahita
nsubiza ntatinze ko nifuza kuba MUSEKEWEYA, wenda kuko buri wese agira
amahitamo ye, wasanga wowe wahitamo kuba ikindi kintu kitari icyo
mpisemo, ark c aho wowe amahitamo yawe yaba aganisha kuki?, byakabaye
byiza nawe wifuza kuba uw'ingenzi mu bandi, ukazaba igikomangoma
cy'amahoro, ukazaba umwamikazi w'urukundo,
Mu byifuzo byanjye rero ndumva nshaka ko byazaba impamo, maze ku
uburyo niyo ntaba Musekeweya, nkaba Shema cg Rutaganira, ndifuza
gutera intambwe igana aheza, ndifuza gutera intambwe ihunga ikibi
ihihibikanira icyiza, Musekeweya uzabimfashemo. |
626 |
Urimubeshi Emmanuel w'i Rutsiro Fri, 05/Oct/2018, at 6.12 pm |
Muri abarimu beshi banyuze imbere, reka nterure mbashima ark
by'umwihariko sinshaka gushima cyane wowe wanyigishije ubugenge, wowe
wacengejemo ubutabire, wowe wanyigishije amateka n'andi masomo meshi,
yego namwe mwarakoze ark rero hari byishi mutampaye kd mwarabonaga ko
nzabikenera bitewe n'uko ari iby'agaciro mu ubuzima bityo nkaba nshaka
gushima uwabimpaye kd akanabintoza, ndashima uwanyigishije kubana neza
na bose, ndashima uwanyigishije guca bugufi, ndashima uwanyigishije
kugira urukundo, ndashima uwanyigishije gusaba no gutanga imbabazi,
ndashima uwantoje kuba ukwiye mu bandi kd akampa kumenya guhitamo neza
"NDASHIMA MUSEKEWEYA NZIZA"., namwe barimu beza ndabashima ark
murabona ko Ubumenyi mwampaye bwaburaga byishi kugirango bwuzure bube
Ubumenyi nyabwo, niyo mpamvu muri byishi nshima kd no muri beshi
nkashimira, Nimushimwe mwe mwese mwamfashije kuba ndi uwo ndiwe uyu
munsi, mbikesha mwe kd Mwarakoze cyane ark kuri wowe Mwalimu mwiza
Musekeweya, nzagushima igihe cyose nkihumeka. |
627 |
Uwizeyimana Leonie, akarere ka Rulindo, Umurenge w Fri, 05/Oct/2018, at 5.04 pm |
Nawe imvura yakunyagira, nawe ibiza byakugeraho, ese ujya uzirikana ko uri munsi
y'ijuru?, ujya uzirikana se ko utuye ku isi?, none se niba ubitekerezaho kandi ukabiha
umwanya uhagije, ni kuki uhemuka?, ni kuki ugira nabi kd uzi ko nawe ibyo ukora
byakubaho?, amazi nawe ashobora kukurengera, nawe umusozi ushobora kukugwira,
ariko ibyo byose urabirenga ugakomeza kuba Kananga, Mugenga, Karimanzira n'abandi,
ese aho umunsi wowe ijuru ryakugwiriye hazacura iki ra?, mbihanze amaso. |
628 |
Byiringiro Jean Paul, I Rwamagana Thu, 04/Oct/2018, at 12.36 pm |
Ururimi ni inyama itagira amagufwa ariko rufite ubushobozi n'imbaraga byo kwahuranya no kumena umutima, inyama ifite ubukana burenze ku uburyo rukwiye kwitonderwa, rugira imvugo nyishi ark iz'ingenzi ni ebyiri arizo :imvugo nziza n'imvugo mbi, iyo mvugo mbi rero niyo ifite iya mbere mu kwahuranya wa mutima
Iyo tutitondeye amagambo atuvamo akeshi twisanga twishe cg se turoshye byishi.
Beshi twarwise ngo ni inyama yigenga ariko sibyo kuko birashoboka ko twayigenga, birashoboka ko ba Zaninka bashobora kugenzura amagambo bavuga, birashoboka ko ba Gafarasi bashobora gufata ijambo ribi riva mu kanwa kabo bityo hagasohoka ibiyunguruye.
Twitondere ibyo tuvuga, dukarage ururimi rwacu inshuro nyishi mbere yo kugira icyo tuvuga kugirango turengere imitima myishi yakwangirika bitewe n'ibituvuyemo.
Ururimi rwiza ni mugenzi w'Imana. |
629 |
Nzahumunyurwa celestin I Nyamagabe Thu, 04/Oct/2018, at 5.58 am |
Twiboneye urwererane, ruhumura nk'ururabo, impumuro yarwo iragahora imbere yacu twe abaryoherwa no guhumurirwa narwo, isi yagize amahirwe yo yagiriwe Ubuntu bwo guhabwa impano itagira uko isa, Urwanda rwarabonekewe kuko rwemeye kukwakira ukaruturamo kd ugasanga imitima imenetse, iyihebye, iyaheranwe n'ibibazo, agahinda, urwango n'ingoyi y'ubukene bw'imitekerereze,
Ni koko uri Musekeweya kd uwo wasekeye ntaba agisekewe n'ibibazo ukundi kuko ahorana ineza iganjemo inama mumugira maze nawe agasangiza iyo neza abandi ababera umuturanyi mwiza, umujyanama ukwiye, umugenzi uboneye kd aho ari hose akarangwa n'imyitwarire inyuze twese.
Iyo niyo mpano iruta izindi twahawe
Ni umutako utatse imitima yacu
Umutaka uturinda imvura
Maze imitima yacu ikanezezwa no guhorana nawe,
Nimucyo rero bavandimwe twe twamenye ibyiza bituruka ku umujyanama ukwiye, dufatanye kugeza ku bandi inyigisho nziza atugezaho, tuberere imbuto kd tubabere imvubura zibavuburira urukundo, amahoro, ineza n'inama zabakura mu kibi zibatuza mu cyiza. |
630 |
Wed, 03/Oct/2018, at 9.31 pm |
Muraho barimu dukunda kandi duhanze amaso tunabatega yombi!Ni jean paul niyonsaba hano i kirehe!Ntangiye ngira nti akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze koko kandi ntakaraho kabura icyo kamara nanone kandi nshimye samusoni ko yarabutswe gasore twabuze ntamwihakane erega koko isano iruta iy'amaraso ni urukundo!Ayii.... Imana ishimwe twongeye kumva ijwi rya gasore koko turishimye cyane kandi amarisa twarize twabuze gasore tugiye kuyahozwa!Samusoni we iyo nkuru ntuyihererane humuriza muhumuro na bumanz4 byvmwihariko chantal nubwo nyuma y'ibyavuzwe n'ibyakozwe kwakirako gasore ahumeka ntibyoroshye!Naho ubu turatengamaye mumahoro twasaruye kuri musekeweya mwarabibye turasarura mukomereze aho muhumura abakiri mumwijima kuko ubu umucyo wanyu naho utaragera hasigaye umwanya muto nabakinangiye imitima igakinguka,mwe bakinyi ba musekeweya muri umucyo ukwiye!aho muzajya nzajya aho, ntahandi mbona umucyo wizewe kandi ndumva muri urumuri kuri buri wese udahwema kubumva,muri abatanga mahoro mwaziye igihe! |
631 |
Nyandwi alphonse Ruhango Mon, 01/Oct/2018, at 8.59 am |
"La vieille dame ", amateka y'umukecuru wo
hambere atubwira ko yari Umuntu w'agaciro
gakomeye, ku umusozi aho yabaga atuye
yagendererwaga n'abantu b'ingeri zose, baba
abakuze n'abato, abakuru bazaga baje gusaba
impanuro z'ibyo babona badasobanukiwe mu bihe
byabo naho abato bagakururwa n'imigani
n'ibisakuzo yabasanganizaga ndetse n' uturirimbo
tutagira uko dusa, muri make umukecuru wo
hambere yari umuberabose, reka rero twigarukire
ku uw'ubu, gusa kumuvugaho mfite ubwoba ko
ndabitererwa amabuye, ark mu magambo make
sinabura kumwita NYIRAKIGUNU aha nanone
byumvikane ko atari bose, NYIRAKIGUNU w'ubu
rero aho kuba igisubizo ku umusozi yabaye
ikibazo, yuje gateranya abantu no gukwiza
urwango rudakwiye, impanuro kuzimubarizaho
bingana no kuganira n'umwana w'imyaka 5, nta
mpuhwe yigiramo na nkeya, nta rugwiro
ntan'akanyamuneza yigiramo, nako barabyoroheje
bagira bati "AB'UBU... " nushaka kumumenya
rero uzumve kd ukurikirane Mukecuru ZANINKA,
uzamenya byose kuri bo, ark disi njye
Nikumburiye :"La vieille dame ". |
632 |
Muragijimana jean de Dieu I Ngororero Mon, 01/Oct/2018, at 8.32 am |
Uwafashe itara ryaka mu ntoki, niyirinde ko rizima kd najye imbere y'abandi abamurikire, ufite urumuri rw'icyiza naharanire kurugumana kd arutwarire ahazira umuyaga hamwe n'ikindi cyose cyaruhungabanya, wagiriwe Ubuntu bwo kwakira ibyo byiza guma mu umurongo nk'uwo, bera icyitegererezo n'icyerekezo cyiza ba Gashema, Umuhuza, Musumbabihe n'abandi kugirango nabo bazazamukane umutima mwiza nk'uwawe, tukwisabiye kutazahinduka cg ngo usubire inyuma kuko aho ugeze hafitiye twe beshi umumaro ukomeye. |
633 |
Cyprien Harindintwari I Nyamagabe Sat, 29/Sep/2018, at 7.48 pm |
Nawe Musekeweya iraguhamagarira guhinduka,
Umuco mwiza wo gufasha ubabaye wahozeho
mu banyarwanda igihe kuba nyamwigendaho
byari bitarimikwa ngo bihabwe icyicaro, buri wese
wagiraga ikibazo yaragobokwaga kd akabona ko
atari wenyine, ubu siko bimeze, abantu
barahindutse baba abandi, uragira ikibazo
ukimenya, urayoba aho wayoboje ukubonye
akakubwira ati komeza inzira ni iyo, urarwara aho
wakavujwe bakagira bati iyaba cyari gipfuye,
mbega isi mbi, gusa nanone sinabura kuvuga ko
hari abagifite uwo mutima mwiza wo kumva
ububabare bw'abandi, nawe rero niba hari
intambwe wateye yo kumva ko mugenzi wawe
ahora agukeneye, tera indi ntambwe yo
kubyumvisha abandi kugirango tugendere hamwe,
uwahuye n'ikibazo umube hafi kd umwizeze ko
atari wenyine, ngiyo isi dukeneye. |
634 |
Uwizeyimana Leonie, akarere ka Rulindo, Umurenge w Sat, 29/Sep/2018, at 7.22 pm |
Ngwino nawe wige kd urahure Ubumenyi nyabwo, Ishuri ryiza ni iryo wigiramo kugira
neza, ni iryo wigiramo urukundo, ni iryo wigiramo koroherana, kubabarira, gutanga no
gusaba imbabazi, ishuri nk'iryo uzaryige kd urirage abawe, uzaharanire kurikuramo
Ubumenyi buritangirwamo ku uburyo utazarisozamo amara masa, Impamvu mbikubwiye
nuko iri shuri utazarisanga heshi, yewe ndetse bizanakugora kuribona, bityo rero kuri
wowe uzagira amahirwe yo kurigeramo uzarivomemo byishi maze nawe uzafungurire ku
bandi ibyo warikuyemo, abalimu nka Muzatsinda, Samvura, Batamuliza, Shema,
nyiranjishi n'abandi nkabo uzabasanga hake bityo rero nubabona uzabakureho 95%
by'ubumenyi bazaguha maze 5% nako gasigaye kabe akawe ko kwishungurira, I Burega
namwe mwese abakunda amahoro mbifurije amasomo meza kuri wowe wahisemo
kugana iri shuri. |
635 |
Ndisanze Ildephonse I Manyagiro muri Gicumbi Fri, 28/Sep/2018, at 4.09 pm |
Aho uzajya hose nzagukurikira kuko umurikira nkabona umucyo, nyemerera tujyane kuko kujyana nawe ntako bisa, nyemerera nkufate ikote, ntore imico yawe, imigirire yawe nyambare, ubujyanama bwawe bundange aho ndi hose, maze impumuro ya, Batamuliza uhora urizwa no kubona abantu bahemukira abandi, Shema uhora ushimushwa no kubona twese twunze ubumwe, Muzatsinda uhorana itsinzi y'ibibazo bibangamiye imibanire yacu, hamwe n'iz'abandi beshi kd beza duhora twigiraho kugira neza iturange, kugirango urwanda mudutegurira ruzaturwemo n'abarwishimiye kd barubereye bose. |
636 |
Nsanzimana xavier I Ngoma Fri, 28/Sep/2018, at 2.29 pm |
Nawe aho wanyuze :inzira ni nyishi kuri buri wese uri mu urugendo, amayobera ni meshi kd n'ibigusha ni byose, aho wanyuze rero kuko wahuye n'ibigusha byishi ushobora kuburira abakiri inyuma inzira nyayo kugirango ntibazabashe kuyoba nkuko wayobye, inzira wanyuze yarakunanije cyane kd urugendo rukubana rurerure, nibyo koko nawe uri mu bafite ubunararibonye mu urugendo rwawe niyo mpamvu tugukeneyeho inkunga yo kuyobora abakiri mu nzira, nabo barimo barahuzagurika kd bakeneye kwihuta kugirango bagere iyo bajya, babere umuyoboro kd ubarangire inzira nyayo, haranira kuba uzaratwa na beshi kubera ubufasha bwawe wabahaye mu urugendo kd nawe uzishimire kuvugwa neza aho unyuze hose. |
637 |
Nsanzimana Valens I Nyakariro Thu, 27/Sep/2018, at 7.50 pm |
Burya igiti kigororwa kikiri gito, urugemwe rukizamuka iyo urwitayeho ukarukurikirana umunsi ku umunsi bituma rukura neza nkuko ubishaka kd rukakugirira akamaro wari urutegerejeho ark nurwitaho rwaramaze gukura hari ibyo rutazaguha, uzirikane ko ntawugorora inkondo y'ikijumba, bityo birakwiye ko twita ku bacu bakiri bato, tukareka kurindira ko baba ba Kananga na ba Bahizi ngo maze tubone kubereka inzira, ba UMUHUZA bashobora gukura uko tubyifuza kd buje indangagaciro zose tubifuzaho. |
638 |
Uwiyubashye Felicien, Bumbogo bwa Gasabo Thu, 27/Sep/2018, at 1.33 pm |
Ese wowe iherezo ryawe ni irihe?, ese nyuma yo kuva muri ubu buzima ni
iyihe nkuru uzasiga I musozi?, uzasigara wibukirwa kuki?, wenda abawe
ba hafi bazababazwa nuko ubasize mu bibazo bitandukanye, bazababazwa
n'imyenda, amadene n'ibindi nkabyo ubasizemo, abandi nabo bashobora
kuzaba bari kwishima bati nuko nikigende kuko cyari cyaratuzengereje,
iherezo nk'iryo ni ribi, ritere umugongo urisezerere, haranira
kurangwa n'ibikorwa byiza kd bishimwa na beshi, igira ku birenge
by'abakubanjirije maze ibyiza bagezeho ubiharanire, niba uturanye naba
Shema, haranira ko inama zabo zigukura hamwe zikugeze ahandi, aho niho
hirya y'ejo hawe hazasigara hashimwa n'imbaga nyamwishi. |
639 |
Jean bosco Habineza I Kirehe Thu, 27/Sep/2018, at 5.38 am |
Uraharanira kumera neza ariko wica aheza h'abandi, Uraharanira kugera ku byiza ark usenya iby'abandi bagezeho, urashaka gukundwa ark wowe urwango rwarakurenze, urifuza ibyiza byose kd wowe ibibi byose ubyerekeza ku bandi, reka nkubwire :ibyifuzo nk'ibyo Nyagasani abindinde, urarye wenyine ntumeho kuko ndumva ntaho byankura, nta n'aho byangeza, njye nifuza gufatanya ibyiza n'abandi, nifuza kugendana n'abandi, nifuza guterana imbere n'abo kd bitewe n'abo ngendana nabo ndabona bizashoboka, amahoro kuri mwe mwese mwamenye ibikwiye kd ibyishimo byishi kuri ba Samson mwese muri mu gihugu mwamenye ko ingoma y'ibibi yarangije manda yayo mu mitima yanyu, ubutwari nk'ubwo muzabwigishe n'abandi mutirengagije n' aba hano I Kirehe bataramenya ko manda nk'izo zarangije akazo. |
640 |
Nshimiyumuremyi Grace, Huye, Kiruhura Thu, 27/Sep/2018, at 5.29 am |
Nawe uracyasinziriye ariko kanguka, ndabona ukiri mu bitotsi, ndabona ukiri mu ndoto, imitekerereze yawe irakiganjemo ubutuna bwishi kandi nyabusa abakangutse kare bakihumura bamaze gutekereza byishi byiza kandi byubaka, numara Gushira ibitotsi urasanga ugomba kwifatanya natwe, urasanga utagikwiye kugira bamwe mubo utega amatwi kuko bakuyobya iteka, urasanga ba Zaninka batakiri abo kwicarana nabo ngo ubatege amatwi kuko buje amagambo asenya kd akurura urwango, natwe rero turakataje mukwereka abantu nkabo ko bayobye, VA mu nzozi nk'izo uze dufatanye kugendana n'ibyiza bizira ibitotsi bibi kuko ntakamaro kabyo. |
641 |
Nzahumunyurwa celestin, akarere ka Nyamagabe Wed, 26/Sep/2018, at 9.11 pm |
Isi ya none iteye ukwayo, isi ya none njye ndayigaya cyane, isi ya none uri kwirengagiza abakwiye kwitabwaho, isi ya none irirengagiza gutanga amahoro kd ariyo shingiro rya byose,, isi ya none irirengagiza kugira urukundo kd aho ruri haba umutuzo, none se ubwo isi ya none ifite iki kindi iduhishiye kirenze ibyo itugaragariza?, njye rero isi ya none irashisha kd iteye impungenge, nawe rero niba ubona hari icyo twafatanya gukora kugirango tuyihindurire icyerekezo, ndakwinginze mfasha kd urabizi ko abishyize hamwe nta kibananira. |
642 |
Kagabo Thomas Fri, 14/Sep/2018, at 6.00 am |
Turabakunda cyane. Iwacu mu Gasarenda ntitwajya kuryama tutumvise Musekeweya. Mukomereze aho ntituzabavaho. |
643 |
Urimubeshi Emmanuel w'i Rutsiro Tue, 04/Sep/2018, at 6.39 am |
Niba guhitamo bikugora kuki utemera kugumana icyemezo wafashe mbere kuko ibyo
ufashe byose nyuma uhindukira ukabona ko wibeshye?, none se niba nawe uri nka
Josiane, uba wibwira kd wifuza ko uwo mwahoranye we atatera indi ntambwe?,
narakubwiye ngo muri byishi ujya guhitamo urashishoza, niba rero utarashishoze mu
kwanzura ibyemezo byawe, irinde kubabazwa n'ibyo mugenzi wawe amaze kugeraho
kuko nawe yari akeneye kwiyibagiza ibyamushegeshe byose kugirango atangire ubuzima
bushya, muri byose dushishoze. |
644 |
Karonkano Nyamagabe pascal Mon, 03/Sep/2018, at 9.16 pm |
Uvuka wari mwiza, ku isura wari ukeye
Ku umutima wari umuziranenge
Wavutse ushagawe na beshi
Bagusimburanyaga mu biganza byabo
bakwishimiye
Impundu nyishi zaravugijwe
Abandi bakoma mu mashyi bakwakira
Bati ikaze kd uje wisanga.
Ukigera ku isi wafashwe neza
Utozwa ibyiza byuje byose
Wigishwa kugira neza
Kd ubwirwa ko guhemuka ari bibi
Weretswe byose ntacyo uhishwe
Kugirango nawe uzamenye guhitamo.
Utangiye guca akenge wagiye uhinduka
Imico watojwe utangira kuyita
Wadukanye ibidakwiye kd utungura beshi
Abakubonye bakakwibazaho cyane
Bati ese uriya ni mwene Runaka??
Ibyo byose ntacyo byakubwiye
Wakujije urugomo aho unyuze
Ubusambo burakwarika
Wiyemeza kuba kaboko karekare
Wahisemo kuba inshuti n'ikinyoma
Kubera ububi bwawe uta inzira zisanzwe
Wisunga ibigunda boshye uri inyamaswa
Icumbi ryawe riba ibihuru n'amasenga.
Umuryango wawe wizerwaga cyane
Bari intangarugero mu byiza byishi
Abo muvukana bose bahuje amazina
Ni ba Micomyiza bene Mugiraneza
Ni abeza bo kwa Mwizerwa.
Ni koko ngo ibyara mweru na muhima
Wowe waje uri gica mu bandi
Wigira simbikangwa wari Simpemuka
Wanga bose ntacyo bagutwaye
Uvutsa ubuzima abandi kd bagusekeraga
Wisunga umwijima kd urumuri rutambye hose.
Dore nturyama ngo usinzire
Uhora uhangayikiye kugira nabi
Inzozi mbi zose urose wihutira
Kuzigira impamo
Ukora ibishoboka byose kugirango uzigereho
Uriba, Uriba kd biraguhira.
Dore wigize nyoni nyishi
Mwigira mwiza kd uri mubi
Wigira intungane kd uri icyago
Mu materaniro winjira mub'imbere
Kwa Padiri ntawe ugutanga guhazwa
Kwa pastor ntawe ukurusha gushima
Kwa Sheik ni wowe wiyiriza cyane.
Ark c reka tuganire
Nkubaze kd nawe unsubize :
Ko wari Umuntu ugahinduka inyamaswa
Wavukiye heza kd hanyuze beshi
Watojwe ibyiza ukanabyigishwa
Wahawe byose uko byashobokaga kose None ni
iki cyaguteye kuba uwo uri uwo?
Wakoze kuntiza yombi ndacyakubwira
Erega n'ubundi uri umuvandimwe turavukana
Uri umuturanyi turaturanye
Uri urungano twarareranwe
Uri umunyarwanda duhuje
Va mu umwijima dore urumuri
Zibukira ikibi garukira icyiza
Reka kuyoba ngwino tujyane
Reka ubunyamaswa kuko uri Umuntu
Ngwino dufatanye twubake urwanda
Egera hino duhuze imbaraga
Tuzikoreshe ibyiza kd ubuhwema
Ukuboko kwawe kwahindura byishi kd biboneye
Ibitekerezo byawe byaba imbarutso ikwiye
Y'iterambere ryawe kd nanjye
Narondogoye ark umbabarire
Navuze byishi ark byari bikwiye
Nciye bugufi ngusaba imbabazi
Nagukomerekeje ark wihangane
Ndabizi ugiye guhinduka kd wihane
Nkufunguriye ku byiza nanjye natojwe
Nkuhaye ku mazi afutse nanjye nahawe
Nahawe ku Ubuntu Nkuhaye ku ubundi
Nawe ngwino ube inshuti nuwo namenye
Nzishima mbonye ubaye undi
Nzakubwira MUSEKEWEYA iteka
KARONKANO NYAMAGABE PASCAL
UMUBIBYI W'AMAHORO ITEKA. |
645 |
Jean bosco Habineza, I Kirehe Mon, 03/Sep/2018, at 8.35 pm |
Umwanya ukomeye muri njye narawuguhaye, nawe ndizera ko wanyakiriye, numva ntazigera nicuza, icyerekezo nahisemo nicyo, uzabona ko nayobye azambwire ikiruta guharanira no gushaka amahoro muri iyi si dutuye, beshi bibwira ko bigoye kd bivunana kubigeraho ark n'ubundi birazwi ko nta nzira itagira amayirabire, niyo mpamvu inzira zose zisaba kuyoboza no kujyana n'abandi ark kd njye nishimira ko Nisanze ndi kumwe n'umuyobozi nyawe kd twuzuzanya, MUSEKEWEYA |
646 |
Nsengimana vumilia Jean claude w'i Gisagara Mon, 20/Aug/2018, at 4.00 pm |
Uradutengushye kuko ushaje ukundi, nturi Mbarubukeye abato barataga ibyiza, nturi Mbarubukeye wari umusaza w'impanuro, nturi Mbarubukeye uwo ku umusozi birahiraga ku ubutwari, ibikorwa byiza, ishyaka, umurava n'urukundo byitangira abandi, ibyiza twakumenyeyeho bigiye gusimbuzwa n'ibibi umaze guha umwanya munini muri wowe, intero nziza igiye gusimbuzwa n'imvugo mbi, turakugaye kuko udutengushye, ukaba utakiri Mbarubukeye watwigishije byishi, ukaba uri uwo twese abagukundaga tugiye kugukuraho amaboko. |
647 |
Jean Bosco Habineza, I Kirehe Mon, 20/Aug/2018, at 3.49 pm |
Ntabwo wayobye, ahubwo wahisemo neza, icyerekezo wafashe ni ingenzi, wahisemo ibikwiye, ibikorwa byawe bizahora bivugwa iteka, nutabaruka abazasigara bazahora barata ibigwi byawe, wahisemo kubaka amahoro nyamara wari ufite ibindi byishi wajyamo nkuko abandi babikora, ark kubw'uko ufite umutima ureba kure, nta byiza biruta ibyo wahisemo uzasanga abandi barakurushije, komeza icyerekezo kd werekere abandi, intambwe umaze gutera nibwo butwari. |
648 |
Byiringiro Jean Paul, I Rwamagana Mon, 20/Aug/2018, at 3.30 pm |
Ya mahoro twaharaniye ntiturayageraho, bwa bumwe twaharaniye
ntiturabugeraho, turacyafite ba Mugenga beshi bakibereye inzitizi
ibikorwa byacu, turacyafite ba Kananga impande zose bambariye
kudusubiza inyuma, bakatugarura mu icuraburindi ry'urwango twahozemo
kd twari twaratangiye inzira yo kurusezerera burundu,
turacyahamagarirwa kuba maso, turacyahamagarirwa gukomeza umurego,
turacyibutswa ko umwanzi akituri bugufi kd agifite imbaraga bityo ko
natwe dukwiye gukuba kabiri izo twakoreshaga mbere, dufatanye kd
duhuze intego, nta kabuza abaturwanya tuzabatsinda kd amahoro twifuza
azagerwaho uko bishoboka kose. |
649 |
Ngendahayo Theogene I Nyaruguru Mon, 13/Aug/2018, at 6.23 pm |
Uwibwira ko ahagaze aritonde atagwa, wowe wibwira ko ari wowe munyabwenge gusa
urashishoze neza kuko urasanga hari abakurenze beshi kd udateze no kuzashyikira,
zirikana ko imitwe y'abantu itandukanye kd ntuzagereranye ubwenge bwawe n'ubwa
mugenzi wawe kuko ntaho byahurira, gusa niba nawe imitekerereze yawe isa niya
Zaninka cg c Bahizi, uri kwibeshya cyane, ubanze wicare utekereze maze uraza
gusanga uri hanyuma y'abandi bose, nyamara ushatse waca bugufi ukabana n'abandi
amahoro. |
650 |
Byiringiro Jean Paul, I Rwamagana Mon, 13/Aug/2018, at 3.52 pm |
Intambwe za bamwe ziragana imbere, intambwe z'abandi nazo zikerekeza inyuma, Ibitekerezo byacu nabyo ni uko, bamwe baratekereza ku iterambere ryabo abandi nabo bagatekereza mu kurisubiza inyuma, aho bishobora guhurira niho hagoye kuhamenya, ibyerekezo byacu biratandukanye, kubaka icyo twifuza biragoye kuko imigambi si imwe, sinzi uzatsinda urugamba, gusa imbaraga zacu twe abumva gushyira hamwe mu byiza ziramutse zibaye nyishi, twagera ku ntego, ababyifuza bose ko twubaka ibyiza duhereye ku mahoro nimuze dufatanye, tuzabigeraho kuko turashoboye kd turashyigikiwe. |
651 |
Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru Mon, 13/Aug/2018, at 3.40 pm |
Nawe byakubera, kunyura mu nzira uhumurira abandi, kunyura mu nzira urangamiwe
n'abandi, kunyura mu nzira wishimiwe n'abandi, nyamara nawe byakubera, uwo
mwambaro ntuhenze, ayo mavuta ntakosha, nugerageza kwambara urukundo, ukisiga
ineza n'ubunyangamugayo, nawe bizakubera, uzashimwa aho unyuze hose, uzakomerwa
mu mashyi yewe ndetse uvugirizwe n'impundu, uzubahwa kd wizerwe, kuko uzaba
waremewe gusigwa amavuta y'urukundo. Ark se harya ubaye Batamuliza wo mu
bikorwa, Shema mu myifatire aho byakugwa nabi?, hera none ubigerageza. |
652 |
Nsanzimana Valens I Nyakariro Sun, 12/Aug/2018, at 9.50 am |
Ndabaza namwe mumfashe gusobanukirwa : inyungu nziza ziva mu kugira umutima mubi ni izihe, ibyiza biva mu kugira urwango ni ibihe, ese hari umushahara wa buri kwezi ugenewe abantu barangwaho ibikorwa nk'ibyo, wenda reka tuvuge ko ntawuhari, none rero niba ari ntawo, murambwira ba Kananga na ba Mugenga tubona hirya no hino mu gihugu inyungu zabo ziva he?, ese koko kugira nabi byagutunga?, ark niyo byagutunga waba utunzwe n'umugayo, kd umugayo si mwiza kuko urakenya, ubwo rero numva bibaye byiza wowe waboneraga inyungu mu ubuhemu wagahagaritse ibikorwa nk'ibyo, inzira nyishi kd nziza zo kugera kubyo wifuza zirahari, zinyuremo udahemutse kd utabangamiye abandi, nta kabuza uzabigeraho kd wishime kurushaho. |
653 |
Uwiyubashye Felicien, Bumbogo bwa Gasabo Sun, 12/Aug/2018, at 7.09 am |
Burya ibyo kurya byiza si ibirayi bitetse neza, si
ayo mafi
atunganyije neza nkuko
ubyifuza, si uwo muceri wuzuyemo ibirungo
byishi umwe nawe ureba ukumva uwukunze
kd utari usanzwe unawurya, ahubwo iyo ibyo
biherekejwe n'ijambo ryiza,
ryuje impanuro,
ineza n'urukundo, ryuje ubwenge, ubunararibonye
n'ubushobozi, iryo
niryo funguro ryiza
kd ryuje intungamubiri zose buri wese aba
akeneye mu ubuzima bwe bwa buri munsi,
nyamara nasanze nanone ubitanga byose,
uwemeye kwitangira imitima yari ibayeho
itarafata umurongo, uwemeye kuganzwa no
kugira neza gusa akinjira mu miryango
iwacu akuruwe n'ibibazo byari bitwugarije ark
rero nakomeje kumutsinda
kd adatera
umwaku, nkomeza kumuhishira kd akwiye
kumenywa na bose, ngaho nawe mumenye kd
umwigireho, wemere akubere umutoza kd utuze
agutoze ibyiza,
uzamwishimira ndabizi,
uzunguka byishi ndabihamya ark nuramuka
umwumviye, mumenye rero niwe
Musekeweya wifuza gusekana nawe, mushakishe
bigishoboka. |
654 |
Uwiyubashye Felicien, Bumbogo bwa Gasabo Fri, 10/Aug/2018, at 5.17 pm |
Twige kubaha kugirango natwe twubahwe,
ushaka icyubahiro ahawe
n'abandi nuko nawe ubwe abasha kuba
yiyubashye mbere, ninde wahawe
icyubahiro kd we ubwe agaragaza kutiyubaha?, ni
inde wagiriye abandi
inama we atigiriye, bahora batubwira buri gihe
kuba ba Nkore neza
bandebereho, ibyiza byose wifuriza abandi
bigomba kuguheraho maze
ukabisagurira abandi, Ku umusozi iwanyu uri
Zaninka, mu Umuryango
iwanyu ibikorwa bibi byarakokamye, abato
baragutinya, abakuru
bagucitseho, uri umugome wayogije byose na
bose, uri igihungwanabose
kd amagambo yawe ararema, watwitse umusozi
uhisha umwotsi none dore
ugeze n'aho abawe bakubahuka, si ibyo kwinubira
rero kuko uwigize
agatebo ayora ivu, ibyari bikwiye gushingirwaho
ngo wubahwe byose
warabisenye none akira inyiturano ivuye mubyo
wakoze, uzahore
wishimira igihembo wagenewe kuko kingana
n'umurimo wakoze. |
655 |
Emmanuel Nsengimana w'i Kigali, Nyarugenge Fri, 10/Aug/2018, at 4.32 pm |
Abo watije amaboko bagirira nabi abandi nawe bazaguhinduka, ubuhemu
wagiriye abandi nawe uzabugirirwa, uzirikane ko akebo kajya iwa
mugarura, uzirikane ko ibibi wifuriza abandi nawe uzabyifurizwa,
inzira duharurira abandi natwe nizo tuzaharurirwa, bityo rero icyo
dukwiye gukora ni ugukorera abandi ibyiza kugirango natwe
tuzabyiturwe. |
656 |
Nzahumunyurwa celestin I Nyamagabe Mon, 06/Aug/2018, at 5.25 pm |
Ishyaka ryaruse ishyari :rimwe na rimwe Umuntu usanga yarishyizemo ko abantu runaka ari babi, agace k'abantu runaka ari babi, agasozi runaka, cg c umuryango uyu n'uyu, ugasanga abafitiye urwango rutagira ingano, akabahiga kd akabarwanya uko abishoboye kose kugeza aho ingufu ze n'ubushobozi bwe bigarukira ark rimwe na rimwe amateka ajya ahinduka maze iryari ishyari rigasimburwa n'ishyaka, urwango rugahinduka urukundo, umwiryane ugasimburwa n'ubumwe budatana, icyo gihe ba Samson basigara bavuga amateka y'ibihe banyuzemo, bakagaragaza intera bari bagezeho mu urwango rwabo ark kd bakagaragaza n'intambwe bamaze gutera mu ukunga ubumwe n'abo babonaga ko ari inzigo, uwari mubi niwe wahindutse indatwa, uwari ikibazo niwe watanze igisubizo, maze uwari umunyamahanga agasigara ari umuvandimwe mu bandi, ese twebwe intambwe nk'iyo tuzayitera ryari?, tubiharanire kubigeraho. |
657 |
Mugisha Rutsiro Samuel Mon, 06/Aug/2018, at 5.24 pm |
Nibyo koko icyaburaga cyarabonetse, iyo ufite
umuyobozi mwiza, usanga
akeshi akugeza kubyo wabonaga nk'inzozi,
ushakira ibisubizo
ahatatekerezwaga, agahuza ibyagaragaraga ko
bitashoboka maze mu
urugero rwiza rwa Muhumuro na Bumanzi akunga
imisozi myishi yarebanaga
ayingwe, abaturanyi bakongera kurahurirana,
kugenderana no
gusuhuzanya, ni ukuri icyo nicyo twari twarabuze,
umuyobozi nk'uwo
niwe twari dukeneye, umujyanama nk'uwo niwe
urwanda rwari rukeneye
kuva kera, ngiyo Impamvu rero dukwiye
gusigasira ibyo twagezeho, ngiyo
Impamvu dukwiye gukomeza kunga ubumwe,
ngiyo Impamvu dukwiye gukomeza
gushima Musekeweya yo yadukoreye
ibyagaragaraga nk'inzozi muri beshi
mu mibanire yacu abanyarwanda. |
658 |
Muragijimana jean de Dieu I Ngororero Sun, 05/Aug/2018, at 8.05 pm |
Uhashye ibimwubaka iyo afite umutima mwiza ahaha n'ibyubaka abandi, burya biba byiza iyo witekerezaho ark utekereza no ku bandi kuko akeshi bikurinda guhemuka no kugira nabi ark iyo Uhashye ibikubaka gusa, rimwe na rimwe usanga biba bisenya abandi mu uburyo butandukanye, inzira uhahiyemo jya uyirangira na mugenzi wawe, aho bakwiciye inyota jya uharangira n'umuturanyi wawe, umunsi wanezerewe jya ushaka n'icyanezeza abagukikije kuko icyiza cyo kuba ku isi ni ukubana. |
659 |
Bamporiki noel I Nyamasheke Thu, 02/Aug/2018, at 7.39 pm |
Umukecuru mubi, udakwiye guturana n'abandi, udakwiye kuganira n'abandi ngo abahe
impanuro, udakwiye kumvwa kuko avuga amateshwa, udakwiye kwizerwa no kugishwa
inama, uwo niwowe Mukecuru mubi wuje urwango kd urwanda rwuje urukundo, ese ko
watumye beshi dufata abashaje n'abantu babi, ugatuma twishyiramo ko abakuze ari
abanyarwango gusa, urabona twe utaraturoze ukadushyiramo isura mbi?, watumye
Ibitekerezo byacu bitekereza ibidakwiye, utuma twumva ko beshi mubadukikije ari babi
kd atariko biri, uri uwo kugawa kd ukanengwa cyane, gusa beshi tumaze gukura
tumenya ukuri, twamenye ko ari wowe mubi kd bitazitirirwa bose, twiyemeza kukwirinda
no kwirinda ibikuvamo, tuzubaka ibyo wasenye kd tuzasana n'ibyo wangirije, Zaninka
mubi nta agaciro ufite muri twe. |
660 |
Uwiyubashye Felicien, Bumbogo bwa Gasabo Thu, 02/Aug/2018, at 3.44 pm |
Mu gihe isari yasumbye iseseme bituma uwari uri mu gihe cyo kubihirwa yifuza kongera
kumva uko uburyohe bumera nyamara bitakimukundiye, rimwe na rimwe ibyemezo
dufata bitugaruka keshi kd iyo tujya kubifata tuba twibwira ko twabitekerejeho neza,
maze ugasanga dutangiye gusubira muri za iyo mbimenya kd nyamara tutaribwiraga ko
iryo jambo rishobora kuzatugaruka, ba Josiane tugatangira kwicuza kuko twari tuzi ko
twajugunye ibibazo none bikaba byongeye kugaruka kd ari twe tubyiteye, ubwo buzima
beshi duhura nabwo, buri munsi turicuza ko twahubutse, buri munsi iyo dusubije amaso
inyuma twifuza gusubira mubyo twari twaratambutse, nyamara muri bya bihe duhabwa
amahirwe yo gutekereza kabiri ark tukayatera ishoti, twirinde rero ibyemezo
bihubukiyeho kuko ingaruka zabyo akeshi ntiziba nziza. |
661 |
Harindintwari cyprien, Nyamagabe Thu, 02/Aug/2018, at 3.25 pm |
Niba ibihe bihinduka ark ugahindukana nabyo, uzazirikane ko bihindukana byishi, nawe
utazisanga mu gihe byabaye bibi nawe wabaye mubi, akeshi iyo ubaye nyiranjya iyo
bigiye burya uba wamaze guta umurongo, nta cyerekezo uba ufite, nta ntego uba ufite,
mu gihe rero utari gutekereza mu bihe urimo akeshi ibihe biguhindura mubi, biguhindura
umwanda kd nawe ukibona ko wabaye wo, ark burya uzi ubwenge amenya kugenga
ibihe, mu byiza akajyana nabyo, mu bibi akabyitaza, uguhitamo ni ukwawe, ugutegereza
ni ukwawe, inzira uzanyura ni wowe uzayiharurira kd ibigusha uzahura nabyo ni wowe
uzabasha kubirwanya, wineshwa n'ibihe ahubwo binesheshe guhitamo neza. |
662 |
Emmanuel Nsengimana, Umujyi wa Kigali, akarere ka Mon, 30/Jul/2018, at 5.19 pm |
Ibidakozwe kuwa mbere byica umubyizi wo kuwa kabiri, nanjye ntashimye none
sinazashima ejo, ibikorwa byanyu ni ibyo gushimwa, bigaragarira buri wese ark
kubashaka kubireba, niyo mpamvu nanjye umwanya wanjye ari uyu, beshi twigiye kuri ba
Batamuliza, Chantal, Shema, Muzatsinda n'abandi maze twubaka ukuri n'urukundo, ibyo
nibyo tubashimira uyu munsi, uwahisemo neza yageze iyo ajya ajyanye namwe, ni ibyo
tubashimira kd tubizeza ko tuzabigeza ku bandi, ubwonko bwanjye bufashwa namwe
gutekereza none ni nayo mpamvu nshima. |
663 |
Urimubeshi Emmanuel, akarere ka Rutsiro Mon, 30/Jul/2018, at 5.11 pm |
Birashoboka, none se ko wagiriwe neza igihe wari uri mu makuba, ni ukubera iki wowe
utagirira abandi neza?, ni kuki wowe iyo neza wagiriwe utayitura abandi?, muri beshi
uhura nabo hari abafite ibibazo bitandukanye kd bagukeneyeho ubufasha, hari
abakwifuzaho inkunga runaka kd urabifite mu ubushobozi, birashoboka ko hari icyo
wakora, dore wagobotswe n'utakuzi aragufasha akura ubuzima bwawe mu kaga, none ni
kuki wowe wakwemerera mugenzi wawe kugwirwa n'ibyago kd hari icyo wamumarira?,
icyo ufite gukora, gikorere uwo ukuri hafi kd ugukeneye, birashoboka ko ari wowe
gisubizo kuri we. |
664 |
Ndaruhuye olivier I Gatsibo Mon, 30/Jul/2018, at 3.36 pm |
Ibyo twirirwamo :ibyo twirirwamo biratandukanye, bibe byiza cg c bibi byose bifite ingaruka zitari nziza kd zitandukanye kuri bagenzi bacu, imirimo yacu nayo uko yaba iteye kose ifite abo ibangamira mu uburyo ubu cg c buriya, burya hari ubwo iyo ukora igikorwa runaka wishimye biba bishoboka ko hari uwo uri kubangamirana, wenda birashoboka ko waba utabishaka ark niko biri, niyo mpamvu abafite umutima utekereza cyane tuba dukwiye gutekereza kabiri mbere yo gushyira mu ngiro ibyo dutekereje, duharanire inyungu zacu ark tutirengagije n'iz'abandi kuko burya ibintu ni magirirane, birashoboka ko abo wahemukiye ejo, ejobundi wabakenera. |
665 |
Dieudonne Uwimana, Rusenge ya Nyaruguru Sun, 29/Jul/2018, at 11.58 am |
Nubishaka urabigeraho kd urabishobora kuko abantu beshi bemeza ko ntakidashoboka
munsi y'ijuru, umushiha ufite ntugira ishingiro bityo kuwirukana ni aka kanya, inabi yawe
ntigir ibyemeza ko ukwiye kuyigira bityo nawe ushobora gusekera bose, ukanezeza bose
kd ukishimirwa na bose, nta kure habaho utakurwa, nta na hafi habaho hatananiza
kuhagera, igikwiye ni iki :gira intego kd ugire Ibitekerezo bifite umugambi n'icyerekezo,
shaka abajyanama nyabo kd ubabwire ibyawe byose bazakumva kd bakugire inama
nyayo, irinde kwishisha abo utabonaho ikibi kd nawe wumve uwariwe wese, ubishatse
wabishobora kuko natwe hano I Rusenge ya Nyaruguru dukataze mu kugira imyumvire
izira kubangamirana. |
666 |
Uwiyubashye Felicien, Bumbogo bwa Gasabo Sun, 29/Jul/2018, at 11.54 am |
Ikigoye nuko uwambaye umwambaro w'urugamba yishima nk'uwambuye atabarutse,
beshi bakora ibyiza ark nyuma bakadohoka kuri ibyo byiza bakoze, abasoza urugamba
rwabo bakiri mu nzira nziza ni bake, aho wanyuze ugira neza, uyu munsi ukahanyura
uhemuka, nyamara iyaba wazirikanaga ku umwambaro wambaye, wambitswe umwenda
wera ark wawuhinduye icyasha, urwo rugamba wambariye urarutsinzwe kd beshi
bazambikwa ikamba ry'itsinzi, iyo nawe uza guharanira kuba muri abo wari kuzishimana
n'abandi ku umunsi w'itsinzi, ndabizi uzicuza, ndabizi uzababara, nubona ba Muzatsinda
bambikwa ikamba ry'ubutwari bizagushengura umutima ark nyine inzira wahisemo ni iyo
kd akaje karemerwa nibyo koko :"biragoye ko uwambaye umwambaro w'urugamba
yishima nk'uwambuye atabarutse". |
667 |
Jean Paul Byiringiro, akarere ka Rwamagana Sun, 29/Jul/2018, at 10.54 am |
Dore kera wari mwiza, warangwaga n'ibikorwa byiza, wagiraga urukundo
aho unyuze hose, wari mukundabantu, wangaga urugomo kd ukarwanya
akarengane, wagiraga impuhwe zidasanzwe, warwanyaga akarengane kd
ugaharanira kurangwa n'ineza, none se ibyo byaje kujyahe?, ni iki
cyaguhinduye?, ni ukubera iki wahindutse inyamaswa, ko wari Micomyiza
ni gute waje guhinduka Bihemu?, nanjye narababaye, mbabazwa nuko
wantengushye, wanyeretse urundi ruhande ntari nkwitezeho ark ndakeka
ko wa mutima mwiza ntaho wagiye, subira ku isoko turacyagutegerejeho
urwo rukundo, garuka urwane urugamba rw'amahoro nkuko wari
wararutangiye, tugarurire icyizere ugarukana umutima wa kimuntu, I
Rwamagana twereke ko hakiri abantu beza. |
668 |
Masengesho drocelle, Akarere ka Nyabihu Sat, 28/Jul/2018, at 6.49 pm |
NAWE UZAHITEMO NEZA, ibyo nahisemo nibyo
bikwiye, ibyo najugunye
nibyo bikwiye, ibiri I Nyabihu nibyo biri n'ahandi
hose mu gihugu, bivuze ko wenda niba uri mu
uburasirazuba ni urugero dushobora kuba
twarahisemo bibi, njye nahisemo ngendeye mu
guhitamo kwa Rutaganira, wenda nawe
twarahuje, namaze kumenya ububi bw'ikibi
hamwe n'abo kigiraho ingaruka maze mpitamo
bundi bushya, sindongera kumva umutima
ushinza ko nahisemo nabi, sinibeshye ndabizi,
nta kibazo ko mumaze imyaka 14 I Rwanda ark
njye nkaba nujuje 8 mbamenye ark muri njye
hamaze kujya ibuye ry'ifatizo rigaragaza icyicaro
cyanyu mu umutima wanjye, kwitangaho
ubuhamya biragora ark nanjye kubabwira ko ndi
mushya nta pfunwe bintera, ndabyambara
nkagenda, mbikenyereraho nkumva mfite ishema,
mfite itara ryaka mu ntoki sinshaka ko ryazima
ukundi. |
669 |
Alice Yankurije, Nyabihu Sat, 28/Jul/2018, at 6.39 pm |
:Amazi meza agaragaza ishusho
y'uyarebamo, nibyo koko mwatubereye amazi
meza mu umubiri, bityo natwe ishusho yacu
murayizi, ni iyahindutse mu myaka 14 ishize, ni
ishusho nshya mu bavandimwe, abaturanyi
n'imiryango, ni ishusho yuje koroherana, ni
umutima wiyoroshya mwaturemyemo, ni ibyiza
byishi twabungukiyemo, bituma tuba ba Kamulisa
beza, ba Hirwa b'imico myiza, ba Neri bo
kwigiraho byishi, twishimiye kuzaganira namwe,
twishimira inama mutugira, twishimira aho
mwadukuye, twizeye ko tuzagumana iteka,
tubafunguriye amarembo y'imitima |
670 |
Uwitonze Eupharasie, akarere ka Nyamagabe Sat, 28/Jul/2018, at 11.50 am |
Akabando nishinjikirije ni amahoro nahawe atagira ikiguzi, urukundo neretswe, ineza nagiriwe, impuhwe nahawe, nafashijwe kubaho mu munezero kuko natojwe kuwugira no kuwushakisha, maze kwerekwa ko guha icyuho ikibi aribyo bituma akababaro n'agahinda byiyongera, nafashe umwanya wo kubisezerera muri njye maze niyemeza kubaho mbana n'abakwiye ba Muzatsinda, Samvura twabuze tukimukeneye, Kigingi umusore w'imico myiza, urubyiruko rwa Muhumuro na Bumanzi rwuje imyifatire ikwiye kwigirwaho na twese..., ubu ndatuje kuko nagize amahitamo akwiye, nawe shakisha ibikwiye kd uharanire kubiha umwanya uruta ibindi byose, nibwo uzagera kuri ayo mahoro nanjye nkubwira ko nagezeho. |
671 |
Muragijimana jean de Dieu, akarere ka Ngororero Sat, 28/Jul/2018, at 7.43 am |
Kuko akebo gakwiye kujya iwa Mugarura, ineza niyiturwe indi, ba Akiri bashimirwe umutima mwiza bahawe na Rurema, abagiraneza baho iwanyu ku umusozi bashimirwe urukundo bagaragaza, buri wese ukora ibikwiye imbere ya bagenzi be yerekwe ko atahisemo nabi, ishyaka tugukeneyeho ni ugutera imbaraga ukora ibyiza kugirango akomeze umurava, umuganda ukeneweho ni ukugerageza kumwigiraho maze nawe ukazatera ikirenge mucye, birashoboka kuko ntawubivukana, hera none, zirikana kd ushime, itoze kugira urukundo n'ishyaka ryo gukora ibyiza ibindi byose bizakwizanira. |
672 |
Cyprien Harindintwari I Nyamagabe Fri, 27/Jul/2018, at 8.04 pm |
Burya kugirango ugere ku ubuzima bigusaba
gufungura ibyumba byishi kd bifungishijwe
ingufuri nyishi yewe ndetse zinakomeye,biragoye
ko uzabigeraho mu u uryo utekereza kuko hari
imbogamizi nyishi uzahura nazo mu gihe uzaba
utangiye urwo rugendo,hari bimwe mu byumba
uzafungura kd wiyushye icyuya ark ugasanga nta
kirimo,ibyo bibaho mu ubuzima,ibyo ntibizaguce
intege kd ntibizakubabaze cyane kuko ariyo nzira
ya muntu.,wowe uzakomeze gushyiramo
imbaraga,uzakomeze kurwana no guhatana kuko
birashoboka ko umunsi umwe uzagera kucyo
ushaka,gira umurava n'ishyaka kd ukore uko
ushoboye ukorane intego,nta kabuza ibyumba
by'itsinzi uzabifungufa kd nubwo imfunguzo
zabyo ziri kure uzazigeraho kuko hari
abakubanjirije bamaze kuzishyikira. |
673 |
Nyandwi alphonse ,Ruhango Thu, 26/Jul/2018, at 6.59 pm |
Burya iyo usubije agaciro uwo wari
warakambuye, ukagarurira icyizere uwo wari
waragitereye ukongera kuzura n'uwo mwari
mutakivuga rumwe, uzamenye kd wishimire ko
umwongereye ibyishimo mu ubuzima bwe kd icyo
uzakora cyose wirinde gusubiza inyuma ibyo
byishimo umuhaye n'agaciro umusubije, iyaba
abantu twese twageragezaga gusubiza amaso
inyuma kugirango turebe aho tutagenze neza ngo
maze niba umutima ubitwemerera twikosore
dusabe n'imbabazi, nshimira abagerageza gutera
intambwe nk'iya Kigingi na Maribori, nshimira
abazirikana mwese ku gaciro Umuntu afite
imbere y'undi, nshimira kd abaha umwanya
urukundo, impuhwe, kubabarira no gusaba
imbabazi. |
674 |
Nsanzimana Valens, Nyakariro Thu, 26/Jul/2018, at 6.28 pm |
Icyo dukwiye kwigaya nuko hafi ya twese twajugunye umutima w'urukundo tukimika uw'urwango, ibyiza byishi ntitubiha agaciro, ibibi byishi turabirangamira, ntiduha agaciro ibikwiye guhabwa agaciro ahubwo usanga duta umwanya wacu wose kubitadufitiye umumaro, icyo ndakeka nawe ukibona ark c ukora iki kugirango njye nawe dukore igikwiye?, ukora iki kugirango ibikwiye gushyirwa imbere abe aribyo dushyira imbere?, niba twese twarayobye se, ni inde uzatugarura mu nzira ikwiye ko ba Gasore bari kuzabikora tubamariye ku icumu?, njye nta gisubizo mfite ark niba undusha kureba umfashe unsangize kubyo ubona bikwiye gukorwa maze dufatanye mu kubigeraho. |
675 |
Habineza Jean bosco, akarere ka Kirehe Thu, 26/Jul/2018, at 4.23 pm |
Inzira nubwo ziharuye ntibivuze ko ugomba kuzinyuramo uhumirije, oya rwose kuko amahwa arahari, imitego ni myishi kd bishoboka ko byakugirira nabi igihe cyose, ba Gafarasi ntaho bagiye, ba Bahizi ntibarahinduka, ba Mugenga imigambi mibisha iracyari yose, ba Kananga baracyari mu mayirabire bategereje kugutega imitego itandukanye, dore igikwiye rero ni iki, gerageza kugendana n'abakwiye, shishoza abo mufatanyije urugendo, yoboza kd ugishe inama mu urugendo rwawe, isunge abakwiye kd iteka nawe ugerageze kwigira ku birenge by'abakubanjirije kd bageze ku ntego mu urugendo rwabo. |
676 |
Nsengimana vumilia Jean claude, akarere ka Gisagar Thu, 26/Jul/2018, at 4.22 pm |
Ikipe itsinda buri wese yifuza kd akishimira guhorana nayo, ikipe iguha ibyishimo kd ikaguha byishi mubyo uyikeneyeho ntiwifuza gutana nayo, nanjye naba nyobye ndamutse ntatiye ikipe itsinda, Musekeweya niyo mahoro yanjye, Musekeweya niyo mpamvu yanjye yo kwishima, niyo nzira yanjye yo kwiyunga n'abandi, intambwe zanjye zihora iteka zishimira kujyana nawe mu urugendo niyo mpamvu ntakwiye gutatira urukundo yangiriye, namwe abatuye I Gisagara, muzamenye ukwiye kumenywa kd mubane n'abagaragaza umubano nyawo. |
677 |
Jean Paul Byiringiro, akarere ka Rwamagana Thu, 26/Jul/2018, at 4.16 pm |
Sinzi niba ari ihame ko uwaje ku isi agomba
guhura n'ibigeragezo,
sinzi niba igisobanuro cy'iyi si ari uguhura
n'ibibazo gusa, ark niba
aribyo birababaje kuri wowe Mana Mubyeyi
waduhaye ubu buzima kuko waba
warabuduhanye n'ibibazo, dore Impamvu ituma
mvuga ibi :utishimye uyu
munsi ejo niwe uzaba wishimye, uwishimye none
ejo niwe uzaba ubabaye,
uwari ubabaye ku umunsi w'ejo, uyu munsi niwe
wishimye, mbese muri
make iby'ubu buzima ni gatebe gatoki, ubanza
nta neza ikibaho, ubanza
nta muhwe zikibaho, twemeye kugengwa n'ikibi,
twemeye gutera icyiza
umugongo, twemeye kuba ingaragu z'icyaha, tuba
abaja b'urwango, none
umusaruro twakuyemo ni ukwiheba no kwigunga,
sinzi igihe ibibazo
bizashirira, sinzi igihe umunezero uzazira, ndi
kwibaza byishi ark nta
bisubizo mfite, ndi gutekereza cyane kd ndabona
nzananirwa mu umutwe
ark nituganira ukamara amatsiko y'ibibazo
nibaza, ndabizi neza ko
nzatuza. |
678 |
Jean marie vianney kubwimana, akarere ka Kamonyi Thu, 26/Jul/2018, at 3.44 pm |
agahinda wamuteye niko kamushegeshe umutima, ibibazo wamushyizemo nibyo byatumye yanga ubuzima, kubura uwawe utazi n'aho yagiye birababaza, iyaba byibuze wagiraga impuhwe ukamwereka n'irengero rye byibuze yaruhuka, ngaho warahemutse ark noneho gira ubumuntu, mubohore umutima kd nawe ubohoke, mufashe umubwire aho uwe ari kuko nicyo ukeneweho uyu munsi, si Batamuliza mvuganira gusa ahubwo ni buri umwe wese weshegeshe no kutamenya irengero ry'uwiwe kd uhazi neza, mufashe rero. |
679 |
Nzayisenga venant, akarere ka Rubavu Thu, 26/Jul/2018, at 3.27 pm |
Uzambabarire ninza nkusanga ngamije kugusaba imbabazi kuko nagukosereje kuko
nzaba nkoze igikorwa gikomeye cyananiye beshi kd ari igikorwa nyamukuru mu bikorwa
biruhura mu umutwe, umutima, n'umubiri, beshi barahemuka ark byorohera bake mu
kugaruka ngo bapfukame imbere y'uwo bakosereje bamusabe imbabazi bakuye ku
umutima, uzabikora uzamwumve kd umugirire ikigongwe, uzaba umutuye umutwaro
uremereye kd bikazamutera guhora azirikana iyo neza, umutima wawe nube ariwo
ukubera umujyanama wawe wa mbere, wugishe inama iteka mbere yo kugira icyo ukora
kd ujye uganira nawo birambuye, gira imbabazi kd nawe witoze kuzisaba. |
680 |
Uwizeyimana Leonie, akarere ka Rulindo, Umurenge w Thu, 26/Jul/2018, at 3.17 pm |
Ishuri ryiza ni iryo wigiramo kugira neza, ni iryo wigiramo urukundo, ni iryo wigiramo
koroherana, kubabarira, gutanga no gusaba imbabazi, ishuri nk'iryo uzaryige kd urirage
abawe, uzaharanire kurikuramo Ubumenyi buritangirwamo ku uburyo utazarisozamo
amara masa, Impamvu mbikubwiye nuko iri shuri utazarisanga heshi, yewe ndetse
bizanakugora kuribona, bityo rero kuri wowe uzagira amahirwe yo kurigeramo
uzarivomemo byishi maze nawe uzafungurire ku bandi ibyo warikuyemo, abalimu nka
Muzatsinda, Samvura, Batamuliza, Shema, nyiranjishi n'abandi nkabo uzabasanga hake
bityo rero nubabona uzabakureho 95% by'ubumenyi bazaguha maze 5% nako gasigaye
kabe akawe ko kwishungurira, I Burega namwe mwese abakunda amahoro mbifurije
amasomo meza. |
681 |
Emmanuel Nsengimana w'i Kigali, Nyarugenge Thu, 26/Jul/2018, at 3.09 pm |
Ufite urumuri najye imbere y'abandi abamurikire, ufite intwaro y'urukundo nafate iya
mbere arwanirire abandi kuko ariwe uzabafasha gutsinda urugamba, wowe wabaye
intwari komeza ubutwari kd ukomere ku isezerano, ugabe amahoro, wimike urukundo,
uyobore impumyi zo zumva ko uzifitiye impuhwe, shishoza kd iteka uhore uri
umunyakuri, hora uharanira kuba mu nzira ikwiye kd ufashe abayobye gusubira mu
cyerekezo gikwiye, ziri ko ibikorwa wakoze byiza bishimwa na beshi maze wirinde
kubisimbuza ibibi byo bishobora gusibanganya izina ryiza wanditse, uwo uriwe uyu
munsi akomeze akubemo kd uwakugiriye inama umuhoze ku uruhembe, niba
waramenye musekeweya ndaguhamiriza neza ko wamenye ukwiye kd ko utazigera
wicuza igihe cyose mukiri kumwe. |
682 |
Emmanuel Urimubeshi, akarere ka Rutsiro Thu, 26/Jul/2018, at 3.07 pm |
Muri beshi wasanze wahawe ikaze kd wakirwa
neza, wabonye byishi kd
nawe wibonera byishi, ndakeka ko ibyo weretswe
ari ibyiza gusa ark
ntukeke ko aribyo byonyine bihari kuko ubwishi
bwabo butuma n'ibibi
bigaragara aho bateraniye, niyo mpamvu nyine
uri mu beshi kd ari
umunyabwenge areba kure, none rero dore
wageze muri abo banyamico
itandukanye, ibyiza wahigiye uzabitore kd
ubyigishe abandi, ibibi
wabonye uzirinde kubikurikiza kd ubirinde abo
bitarageraho, dore muri
beshi uzahakura byishi ark siko byose bigufitiye
akamaro, uzarangwe
rero no kuba umunyabwenge nyawe muri abo
beshi buzuye ba Gafarasi
n'abandi. |
683 |
Kabera Eugene mu Ruhango Thu, 26/Jul/2018, at 3.05 pm |
Ntumeho, wowe wahisemo guha ikibi icyicaro, ugahitamo kubakira ku kinyoma, ishyari
n'inzika, ugahitamo gutera icyiza umugongo, ukerekwa ibikwiye ark ukanangira, ukagirwa
inama ark ukavunira ibiti mu matwi ntumeho, imyaka 14 tubwirwa guharanira, gushaka
no gutanga amahoro, imyaka 14 duhamagarirwa kubiba icyiza, imyaka 14 dukangurirwa
kubana neza na bose ark wowe ukigira ntibindeba, ntumeho, nzasangira n'abeza,
nzaganira n'abo tujya inama y'ibyubaka ark wowe kw'ifunguro ryawe ryo ntumeho. |
684 |
Uwiyubashye Felicien, Bumbogo bwa Gasabo Wed, 25/Jul/2018, at 9.24 pm |
Burya ibyo kurya byiza si ibirayi bitetse neza, si
ayo mafi
atunganyije neza nkuko
ubyifuza, si uwo muceri wuzuyemo ibirungo
byishi umwe nawe ureba ukumva uwukunze
kd utari usanzwe unawurya, ahubwo iyo ibyo
biherekejwe n'ijambo ryiza,
ryuje impanuro,
ineza n'urukundo, ryuje ubwenge, ubunararibonye
n'ubushobozi, iryo
niryo funguro ryiza
kd ryuje intungamubiri zose buri wese aba
akeneye mu ubuzima bwe bwa buri munsi,
nyamara nasanze nanone ubitanga byose,
uwemeye kwitangira imitima yari ibayeho
itarafata umurongo, uwemeye kuganzwa no
kugira neza gusa akinjira mu miryango
iwacu akuruwe n'ibibazo byari bitwugarije ark
rero nakomeje kumutsinda
kd adatera
umwaku, nkomeza kumuhishira kd akwiye
kumenywa na bose, ngaho nawe mumenye kd
umwigireho, wemere akubere umutoza kd utuze
agutoze ibyiza,
uzamwishimira ndabizi,
uzunguka byishi ndabihamya ark nuramuka
umwumviye, mumenye rero niwe
Musekeweya wifuza gusekana nawe, mushakishe
bigishoboka. |
685 |
Mugisha Rutsiro Samuel Wed, 25/Jul/2018, at 9.23 pm |
Umutima w'umupfapfa uba mu kanwa, naho
akanwa k'umunyabwenge kakaba mu
umutima, beshi muri twe tuvuga byishi
tutatekerejeho, beshi muri twe
tuvuga byishi bituguye mu kanwa kd nta
gihamya, twabwirijwe keshi ngo
ugiye kuvuga ibikwiye akaraga ururimi inshuro 7
maze tukabona kuvuga
ibiturimo cg c tukabisubika, abanyabwenge
baturusha byishi kuko bavuga
make meza, natwe twitoze kuvuga ibikwiye,
twirinde indimi z'ibinyoma,
twimike ukuri kuko niko shingiro ry'imibanire
myiza. |
686 |
Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru Sat, 21/Jul/2018, at 1.09 pm |
Ubanza tubifata uko bitari bati "abagiye inama, Imana irabasanga",
none se niba aribyo koko, Imana isanga n'abajya imigambi mibisha?,
ndahamya neza ntashidikanya ko Imana itabyemera, ntishobora
gushyigikira ba Bahizi, Kananga n'abandi baba bapanga kugira nabi ngo
nuko bagiye inama, inama nk'izo Imana ntizishyigikira, ishyigikira
abaganira ibyubaka, ishyigikira abunze ubumwe mu kugera ku byiza, nawe
iteka haranira kugera ku byiza ufatanyije n'abandi, icyo gihe
uzashyigikirwa ark mu bibi byo, urarye wenyine ntumeho, I Rusenge ya
Nyaruguru natwe twishyire hamwe duharanira kugera ku byiza. |
687 |
Harindintwari cyprien, Nyamagabe Fri, 20/Jul/2018, at 4.14 pm |
Ukora ibyiza bikaba amateka bikibagirana mu
mitwe y'abantu ark wakora ibibi bigahora
byibukwa iteka aho unyuze hose ukibukirwaho
cya kibi wakoze, ntabwo ibyiza wakoze bizahora
mu mitwe ya beshi ark kd biraruta gukora ibyiza
bikibagirana aho kuba wajya wibukirwa ku bibi
wakoze, ayo mateka mabi yo kugusibira amayira
wazayicuza iteka kd bikakugora kuyasiba, za
nzira wanyuraga ukazihindura, ba bandi bose
bakwizeraga bakagukuraho icyo cyizere,
ugasigara uri nyakamwe kd warigeze abantu, gira
uti sinshaka kuba intabwa, sinshaka kuba
igicibwa, ndashaka guhora ndi inshuti ya bose kd
duhujwe n'ibyiza. |
688 |
Uwiyubashye Felicien, Bumbogo bwa Gasabo Tue, 17/Jul/2018, at 10.58 am |
Mu mvugo no mu ngiro uracyari Bahizi wa kera, icyo wahindutseho nuko
wahinduye uburyo bwo kwiyerekana ukundi, uracyari Bahizi w'indyarya,
urakiyambitse uburura muri wowe, urakifitemo umuco w'ubunyamaswa kuko
ubugambanyi bwawe burakigaragaza, nturaba uwo beshi twifuza ko uba we,
nturaba uwo kwizerwa, nturaba uwo twafata nk'icyitegererezo ahubwo
uracyari umwe wihinduranya ukundi ugamije ko tugufata uko utari,
twarakumenye rero uracyari wa wundi kd tuzakwitondera uko bishoboka
kose, gusa uhindutse byatunezeza kd nawe wabona ko wahisemo icyerekezo
gikwiye. |
689 |
Harindintwari cyprien, Nyamagabe Tue, 10/Jul/2018, at 1.22 pm |
Ijambo ryiza uzahora ukundirwa n'abandi n'iryo
kwicisha bugufi, niwemera ko wakosheje,
ukemera gusaba imbabazi ark kd ukemera no
guhanwa nta kabuza uzakirwa, ndizera neza ko
nureka amazina ya kanunga na Muginga, ukaza
uri kananga wahindutse, ukaza uri Mugenga nta
kabuza uzakirwa neza kd ugirirwe imbabazi,
uzirinde kuza uri wa wundi, ahubwo uzaze uri
undi mushya, amateka yawe azasige inkuru
nshya ku umusozi kd abo wateye ibikomere
uzaharanire kubabera ibyomoro kd bibomora
ububabare bwose bagize kd babutewe nawe,
Nkwifurije kuba kananga wahindutse, nkwifurije
kuba Mugenga ugenga ibyiza, isabukuru y'imyaka
14 umaze wumva kd ukurikiza inama za
Musekeweya izakubere iy'amateka mu ubuzima. |
690 |
Mugisha Rutsiro Samuel Sat, 07/Jul/2018, at 11.45 am |
Umwanya mwiza ufite kurusha iyindi ni uyu, ibyiza byose ufite gukora
wagakwiye kubikora none, ntuzategereze ejo kuko si ahawe, ntuba uzi ko
uraramuka, niba ari ibyiza uteganyiriza Muhumuro, Bumanzi, Mugereko,
Bugo n'ahandi heshi bitewe n'aho uri, bikore none, umusanzu wawe
ukwiye guhera none, wikwigira kuri ba Mugenga bo bagenze isi nabi ngo
utange ibihumanye kd warahawe ibizima, koresha uyu mwanya ufite
witangire isi kuko hari ubwo nawe abawe bazitangirwa n'abandi. |
691 |
Ndaruhuye olivier I Gatsibo mu uburasirazuba Sat, 07/Jul/2018, at 7.04 am |
Umutima w'umuntu ni nka simcard muri telephone, uko uhora iteka wongera ama unite muri telephone yawe ni nako ukwiye guhora wongera Ibitekerezo nyabyo mu umutima wawe kugirango uhore uguha ibyiza kd bigufitiye akamaro, Ibitekerezo byawe nibyo bizihuza n'ibikorwa byawe kugira aho bigukura n'aho bikugeza ndetse hamwe n'abandi bantu beshi ushobora kugirira akamaro, haranira guhora uha umutima wawe ibikwiye, haranira guhora wiyungura byishi mu mitekerereze n'imikorere, haranira kuba uw'ingirakamaro mu bandi kuko niwo musanzu mwiza uruta iyindi utegerejweho. |
692 |
Noel Bamporiki I Nyamasheke Sun, 01/Jul/2018, at 4.26 pm |
Ibyaribyo byose ufite ikarita ikuranga, sinshatse
kuvuga ko ikarita ikuranga ari iyo wambaye mu
gatuza kubw'akazi ukora, cg c indi myanya
runaka, oya kuko bibaye ibyo haba hari abatagira
amakarita nk'ayo kuko nta kazi bagira, byakabaye
byiza, byakanyuze buri wese, byakaranze buri
munyarwanda wese kuba waba urangwa n'ikarita
y'ubumuntu, aho ugeze hose bakagusomamo
urukundo, bakakubonamo amahoro, haranira
kugira ikarita nk'iyo, haranira kugira
icyangombwa nk'icyo, uzanyurwa n'uwo uriwe
kurenza ibindi byose bibaho. |
693 |
Urimubeshi Emmanuel w'i Rutsiro Sun, 01/Jul/2018, at 2.46 pm |
Muri beshi wasanze wahawe ikaze kd wakirwa
neza, wabonye byishi kd
nawe wibonera byishi, ndakeka ko ibyo weretswe
ari ibyiza gusa ark
ntukeke ko aribyo byonyine bihari kuko ubwishi
bwabo butuma n'ibibi
bigaragara aho bateraniye, niyo mpamvu nyine
uri mu beshi kd ari
umunyabwenge areba kure, none rero dore
wageze muri abo banyamico
itandukanye, ibyiza wahigiye uzabitore kd
ubyigishe abandi, ibibi
wabonye uzirinde kubikurikiza kd ubirinde abo
bitarageraho, dore muri
beshi uzahakura byishi ark siko byose bigufitiye
akamaro, uzarangwe
rero no kuba umunyabwenge nyawe muri abo
beshi buzuye ba Gafarasi
n'abandi. |
694 |
Habineza Jean bosco, akarere ka Kirehe Thu, 28/Jun/2018, at 7.38 am |
Mu ubuzima uwiturwa ineza n'uwo yayigiriye aba agira Imana, ukora neza akeshi ukiturwa inabi, uwo waharuriye umuhanda akakwitura kugutega amahwa, inzira zawe akazuzuzamo amabuye kd we yaragenze ahashije, bavandimwe bagenzi banjye mbabwije ukuri ko abantu bazirikana nka Samson ari bake cyane, ese tubuzwa n'iki gushimira uwatugiriye neza?, tubuzwa n'iki gusubiza amaso inyuma ngo turebe ibyiza twakorewe maze natwe tubikorere abandi?, inzira zacu zaharuwe n'abandi none nimucyo natwe duharurire abaturi inyuma, I Kirehe ni amahoro kuko twamenye ibyiza bikubiye mu nyigisho zanyu. |
695 |
Gatera Joseph, Umujyi wa Kigali Mon, 25/Jun/2018, at 8.26 pm |
Sinzi wowe iyo uryamye ibyo utekereza ark numva wagakwiye guhora uzirikana ku uruhare rwawe mu kubaka amahoro, gusigasira ibyiza byagezweho, kurangwa n'ishyaka ryo gukora ibyiza, kuzindukira mu mirimo iguteza imbere ikanateza imbere bagenzi bawe, wahawe umugisha wo gutekereza none koresha iyo mpano utekereza ibikubaka bikubaka n'abawe. |
696 |
Jean claude Hakizimana w'i Ngororero Sat, 23/Jun/2018, at 8.41 pm |
Burya jya uhora iteka uzirikana, inzira wanyuze kugeza ubu ufite abayigufashijemo, ibyo ugezeho uyu munsi ufite abaguteye inkunga, uri mu gihome hari beshi bagusengeraga cyane ngo ukivemo, irinde kuba Mbarubukeye, haranira iteka gushima abakugiriye neza, kubaho ni ukubana ark kubaho neza kwa mbere bisaba gushishoza, inzira zawe ziracyari zose, nurangara uzayoba cg c uyobywe ark urugamba rwa mbere ni wowe uzarurwana, irinde kuba Nyamwanga iyo byavuye, wubahe bose kd ukunde abakunda. |
697 |
Nsanzimana Valens, Nyakariro Sat, 23/Jun/2018, at 8.25 pm |
aho Mpagaze nyikijwe n'ibishuko, nawe urabe maso, abagukikije siko bose bakwishimiye, hari abazakujya mu matwi baguteranya n'abo mwari mubanye neza bityo nibagera ku ntego bishime birenze, uhore uri maso kuko ba Kananga na Mugenga bari hose mu gihugu, shishoza uhitamo abo mugendana n'abo muganira. |
698 |
Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru Fri, 22/Jun/2018, at 12.26 pm |
Burya utazi akamaro k'amazi yakabaza inka
yahagiye niyo yamubwira
ibyayo, nanjye rero kwirengagiza sinabishobora
kuko Umuntu mwiza ni
ugaragaza imyifatire ye, ndashimye mwebwe
ikinamico MUSEKEWEYA
n'abanditsi bayo, mwantekerejeho mumenya
ikinkwiye kd nkihabwa ku
Ubuntu, umutima wanjye wari ubakeneye cyane,
ubugingo bwanjye bwari
bubafitiye inyota, imbaraga zanjye zari zikeneye
uwo kuzunganira,
ntashimye rero naba ndi ingayi, umutima wanjye
uzahora ushima ineza
mwawugiriye, mwubatse undi muntu mushya muri
njye kd mfite icyizere ko
nanjye nzubaka abandi ku bwanyu,
mwaramfunguriye none nanjye niyemeje
gufungurura abandi bafite inzara yo kugera ku
ifunguro ryanyu, muri
ab'agaciro mu ubuzima bwanjye. |
699 |
Nsengimana Emmanuel w'i Kigali Thu, 21/Jun/2018, at 3.02 pm |
Isi ntigira inyiturano, niyo ikwituye ntikwitura
nkuko wayikoreye,
uzakora nabi ikwiture ibyiza, nukora ibibi ikwiture
ibyiza, ibyayo
byaranyobeye, urugero rwiza rw'inyiturano yayo
ni ibyo igenda ikorera
ba Gasore bo hirya no hino, gusa ibi ntibitume
uhindura ibyiza
wakoraga ngo wisunge umwijima n'ibikorwa
byawo, oya ahubwo guma mu
umurongo mwiza kd ukwiye watangiye
nyiribiremwa azakwihembera we ubwe
kuko ntabera. |
700 |
MUKAKALISA Donatha Huye/Simbi/0783888383 Thu, 21/Jun/2018, at 2.54 pm |
Muraho neza bakunzi ba Musekeweya namwe bakinankuru?yemwe nagirango mbaze Zaninka na Gafarasi ngo ubu umugezi wa Nyabarongo aho uhurira n'Akagera uwabasaba ngo bamuhe amazi y'akagera cg aya Nyabarongo babishobora?kuki biha kuvangura abantu Imana yaremwe?hati aho twifatanije mukababaro n'umuryango wa Chantal Gasore imana imuhe iruhuko ridashira!gusa njyewe ndacyafite icyizere cy'uko yaba akiriho reka dutegereze basi haboneke umurambo nitumushyingura nibwo nzabyemera gusa Imana ibiturinde!murakoze |
701 |
NGIZWE NDIKU Wed, 20/Jun/2018, at 10.39 pm |
TURASHIMA ABAKINYI BAMUSEKEWEYA KUBWIBITEKEREZO NINAMA BADUHA. |
702 |
Kubwimana Jean marie vianney I Kamonyi Sun, 17/Jun/2018, at 8.53 pm |
Imbaraga zawe zifite kubaka byishi mu gihe uzikoresheje ibyiza, igihe imbaraga zawe zikoze ibyiza uzaba utanze umusanzu ukomeye mu kubaka aho utuye, igihugu ndetse n'isi muri rusange, jya uhora uzirikana, urebe kure, utekereze cyane, wisuzume mu bikorwa byawe maze urebe ko ibikorwa byawe bifite ingaruka nziza ku bandi maze nusanga utari muri uwo murongo uhindukire ugaruke mu nzira nyayo, koresha imbaraga zawe ibikwiye. |
703 |
Urimubeshi Emmanuel, I Rutsiro Fri, 15/Jun/2018, at 7.00 pm |
Biragoye guhisha ingeso uri muri beshi, igisambo kiriba ark Umunsi wa
40 iyo ugeze kirafatwa, ese aho muvandimwe Manyobwa aho wowe iminsi
yawe ntibaye iyi ukaba ufashwe?, ubundi biragorana guhisha ingeso,
urayibikira ark iminsi iyo igeze ijya ahagaragara, natwe rero aho
guhisha ibizagaragara tugerageze gukora ibibonwa na beshi kd
banabishima nibwo tuzaba turi mu umurongo ukwiye, uri mu beshi arangwa
no gukora ibyiza. |
704 |
Uwiyubashye Felicien, Bumbogo bwa Gasabo Thu, 14/Jun/2018, at 2.28 pm |
Uwicisha inkota nawe azayicishwa, bivuze ko niba ugirira nabi abandi
nawe ariyo nyiturano uzahabwa kuko akebo kajya iwa mugarura, birakwiye
ko twaharanira gukora ibyiza kuko dufite igihe cyabyo ibibi tukabireka
kuko byo nta mwanya bifite muri twe, ineza niturange kd urukundo
ruduhumureho aho turi hose. |
705 |
Mugisha Rutsiro Samuel Tue, 12/Jun/2018, at 6.58 am |
Birahebuje :nibyo byiza bibaho kuruta ibindi,
nibwo bwishingizi nyabwo
burenze ubundi bwose bubaho, kuba mu
umuryango utuje kd utekanye nicyo
cyiza nasanze gihebuje mu ubuzima, ngiyo
impano nabonye mwaduhaye
iruta izindi hano I Rutsiro, kuba mwarubatse
umuryango utibona mu
ndorerwamo y'ikibi nibyo byiza twari twarabuze
kuva kera none
mwabituzaniye ku Ubuntu, ndashima kuko
mwaduhaye ubumwe buzira gutana
ukundi, ubwiyunge bwunga abanyarwanda bose,
nimukomeze umusingi nk'uwo
kuko wibonwamo na twese. |
706 |
Ndisanze Ildephonse I Manyagiro muri Gicumbi Mon, 11/Jun/2018, at 6.25 pm |
Urukundo niba ntaho rwagiye nawe ushobora gusaba imbabazi ukababarirwa maze Gafarasi akongera akaba umugabo mu urugo, nawe ku umusozi ukongera ukagirirwa icyizere, ca bugufi usabe imbabazi abo wumva ko wahemukiye maze wowe Gafarasi ugire uti "amakosa nakoze ndayazi, nababaje umutima wankunze, none niyemeje kuba uwo nariwe mbere kd niyemeje guhinduka no gusubirana inshingano", bikore ubikuye ku umutima ark mbere na mbere zirikana ku isezerano ryawe n'uwo mwarushinganye, ibuka ko mwari mwarasezeranye kubana mu bibi no mu byiza, subiza amaso inyuma n'umutima kd ugerageze kwicuza, uwo wahisemo ufite icyari cyaguteye kumukura mu bandi, musubize agaciro umusanga ngo muganire ku ubufatanye mwasezeranye, iteka jya uzirikana ku isezerano maze ugaruke ku isoko. |
707 |
Bimenyimana francois, UR Huye Campus Mon, 11/Jun/2018, at 3.18 pm |
"Intare niyo yapfa, inkende ntabwo zayobora ", none ni kuki wanga mugenzi wawe ukageza aho umunyagisha kd ibyo anyazwe utari bubihabweho impano?, ni kuki ugambanira umuvandimwe kd utari bujjye mu kimbo cye?, uzamugambanira ark uzaguma uko uri, uzamwanga ark ntibizatuma abamukundaga bahita bagukunda, murishyira hamwe murwanya abameze neza, murwanya abiturije ark muzirikane ko "Ishyirahamwe ry'imbeba ritazigira injangwe", bityo mugerageze kubana neza n'abandi kuko ibyiyumviro byo kubagirira nabi bitabahindura abo baribo. |
708 |
Nyandwi alphonse kelly, Ruhango Mon, 11/Jun/2018, at 12.25 pm |
Hari icyo wakora :Nawe bimenye kuko bigufitiye agaciro, u Rwanda
ni rwiza, ruri gutera imbere mu bice byose
bitandukanye, none se wowe muntu
usigaye he mu gutera imbere mu mutekerereze,
usigaje iki ngo umenye ko nta ruhare amatiku
agifite mu iterambere ryacu, aho ntituza kugusiga
inyuma ugaheranwa n'amateka kd twe
twarakataje mu ubumwe n'urukundo?, Rangamira
ikirere ibyo gihatse mu gihe twe turangamiye
iterambere kd tugizemo uruhare, ryuje
indangagaciro na kirazira biranga umunyarwanda
wuje umuco w'ubutore, nutozwa ibyiza nawe
uzabitoze abandi kd nutozwa ikibi uzacyange kd
ugikumire kugera ku bandi, kora ibikwiye kd mu gihe cyabyo, umusanzu wawe
utegerejweho nuwo kuri buri wese. |
709 |
Sewabeza Simeon ku Nkombo Sun, 10/Jun/2018, at 5.43 pm |
Kwihangana bitera kunesha, utihanganiye ibyo unyuramo warambirwa ubuzima hakiri kare kd bitari ngombwa, uzarenganywa, uzazira ubusa, uzatotezwa, uzakorerwa byishi kd bibi ark nutazirikana ko ibanga ryo kubaho ari ukwirengagiza no kwihangana bizakugora, ibyo gasore anyuramo ni ishusho y'inzira ya twese kd tuyinyuramo ku bwishi, Umuntu niko ateye kd tuzirikane ko Umuntu ari ikimwihishemo kd nta n'umwe ukizi, Twihanganire ibyo tudashobora guhindura ku bantu. |
710 |
Jean claude Hakizimana w'i Ngororero Sun, 10/Jun/2018, at 3.18 pm |
Iyo nitegereje nsanga waragiye kera, iyo ntekereje igihe wagendeye, nkatekereza ko wagiye utagiriye inama abakiri bato nkatwe, nkatekereza ko wagiye utaduhishuriye ibanga rikomeye ryo kuramba, nkatekereza ko wagiye utabonye amwe mu mafuti yagizwe amabanga kd adakwiye, nkatekereza ko wagiye utagiriye udahannye Zaninka, nkatekereza ko wagiye utatweretse uko kubana neza n'abandi bikorwa nkuko wabikoraga, mpita mpamya neza ko wagiye kare koko, dore wagiye utatubwiye akabando k'iminsi karuta utundi, ugenda utatubwiye ko wenda uzatureberera ngo nusanga dukurikiye ikibi utugarura... Mbese muzehe MUNYEMANZI wagiye kare ark nanone Humura kuko ntiwasize imbwebwe ahubwo wasize abagabo, wasize Rutaganira uganira na bose, Usiga Batamuliza ubabazwa no kubona urira arenganyijwe, usiga Gasore wakoresheje ubusore bwe mu kurwanirira abari mu kaga n'amakuba bikomeye, none bamaze kubaka byishi kubwawe,, bamaze guhindura Muhumuro na Bumanzi ndetse na hano dutuye I Ngororero imisozi y'ituze ark tukagira duti :"nawe iyo uhaba muba mumaze guhindura urwanda rwose. |
711 |
Noel Bamporiki I Nyamasheke Sun, 10/Jun/2018, at 7.55 am |
Ni koko ngo uwishima aho yishikira ntiyikwatagura kd burya akaboko kazaguha
ukamenya kakigusuhuza,nagize amahirwe yo kugira inshuti ikwiye kd imbera
umujyanama unyuze ubuzima bwanjye,ni amahirwe atakwitesha na buri wese mu
ubuzima igihe ashaka icyerekezo gihamye cy'ubuzima,umutima ukunda kd witanga niwo
mbasaba gukomeza kunyigisha kd nanjye nkawigisha abandi,ese ibikorwa byanjye
n'imigirire yanjye bishobora kuba urugero rwiza abandi bakwigiraho?,niba bishoboka
muzabimfashemo. |
712 |
Nzayisenga venant, akarere ka Rubavu Sun, 10/Jun/2018, at 7.50 am |
Ubuze uko agira niwe ugwa neza, ubuze uko yifata yifata uko abonye, ubuze icyerekezo
kd anyura aho abonye kuko nta nzira aba abona imurutiye izindi, gusa amahirwe aba
amwe mu ubuzima kuko n'ubundi ngo aza rimwe, beshi twarayabonye tuyatera inyoni,
beshi twabonye uko tugira ark ntitwabikora, beshi twagiriwe ineza ark turayirengagiza,
wenda njye natojwe ibyiza ark sinabiha agaciro, ntozwa gusaba imbabazi ark numva ko
ntacyo bivuze, ntozwa gutanga imbabazi ark numva ko ntawe nzirukira, ibyo byose
umwalimu Musekeweya yabitwigishije mu gihe kitari gito cy'imyaka 14 yose, twanze
guhinduka maze nawe abura uko agira agwa neza yanga kuduta mu kangaratete, iwacu
I Rubavu naho iyo nkuru nziza yarahageze ark twavuniye ibiti mu matwi, ese tuzireguza
iki?, nanjye nta gisubizo mfite. |
713 |
Uwitonze Eupharasie, I Nyamagabe Sun, 10/Jun/2018, at 7.36 am |
Rimwe na rimwe Umuntu ahitamo gutuza kuko nta magambo aba yabasha gusobanura ibigiye kuba mu ntekerezo ze cg c mu umutima we, kuko hari ubwo Umuntu abura amifato, none se igiye uzize akarengane, igihe uzize ibikorwa byawe byiza, igihe uzize ko wagiriye abandi neza, icyo gihe wavuga iki?, natwe rero rimwe na rimwe tujye twituriza tureke ukuri konyine kube ariko gufata ijambo gusobanura ibyabaye ndabizi ko agahinda kazagushengura ark ntikazakwica kuko ngo ntikica ahubwo kagira mubi, nawe uzarenganwe kd ugere kure kuko si Gasore wenyine ibyago bigarukiyeho ark uzihangane kuko kwihangana bitera kunesha. |
714 |
Muhizi vital ku Kamonyi Sat, 09/Jun/2018, at 6.17 pm |
Niba unaniwe byashoboka ko ari wowe winanije, ese ubundi ni kuki wahisemo kugenda wenyine usize abandi kd mufatanyije urugendo?, kuki wemeye kuba Nyamwigendaho kd uzi ko urugendo rwa wenyine rugora?, kuki wirengagije abajyanama nyabo kd bafite uruhare runini mu guhindura ibyari bibi kuri wowe bikavamo ibyiza?, Mu urugendo wari ufite inyuma yawe hari ba Muzatsinda, hari ba Samvura na Nyiranjishi kd mwari muri kujya hamwe?, bitekerezo neza ubundi ntuzongere kwinaniza kuko urugendo rwawe rurimo beshi, jyana n'abandi kd wumve inama bakugira bizagufasha mu urugendo. |
715 |
Nsanzimana Valens I Nyakariro Sat, 09/Jun/2018, at 6.27 am |
Nawe nubyitegereza ukanabitekerezaho urasanga twese turi ba Karimanzira, urasanga mu mitima yacu tubikamo abaduhemukiye gusa ark abatugiriye neza twarabasibye kera, munzu zacu (abazifite) uzasanga hamanitsemo ibimenyetso by'uwo twagiranye ibibazo gusa nyamara umwe watugobotse mu makuba twaramwibagiwe, harya ubwo urwibutso nk'urwo rutwungura iki mu ubuzima bwacu?, ese rutuma turushaho gukora ibyiza cg rutuma dutegura kwihorera isaha n'isaha?, ark ugasanga mu nzira twigize intungane, mu biganiro twigize abatagatifu, mu bitaramo twigize abamalaika, niba mbeshye mpagaze imbere yawe ngo unyomoze, nicaranye nawe ngo umbwire aho natannye ark niba mvuze ukuri ndashaka ko ureka tugasiba inzibutso mbi ziri mu mitima yacu tukazisimbuza inziza kuko zirahari nyishi. |
716 |
Ndaruhuye olivier I Gatsibo Fri, 08/Jun/2018, at 8.46 pm |
Urugiye kera ruhinyuza intwari, Intwari ku urugamba igaragazwa no gutsinda, iyo gutsinda bivuyemo gutsindwa, uwari intwari ahinduka ikigwari, ibyo wakoze ushimwa ukabisuzurirwamo kugeza zibyaye amahari, nyamara rya joro ryarakeye, wa mwijima warashize, ya mvura y'amahindu yaragabanutse, Twari twiteze ko intwari zacu zigiye gutuza, none uko twabitekerezaga siko byagenze none intwari zacu ziracyatotezwa, hirya no hino aho mutuye hafungiye ba Gasore beshi bazira akarengane n'urugomo, bazira ibikorwa byabo byiza, ubunyangamugayo n'ukwitangira abandi, abo ni intwari zacu dukwiye guhora duhoza ku umutima, mu gihe tugifite kubatekerezaho, tubasabire kd tubasure kugirango ukuri bazira kuzatsinde ikinyoma, nawe aho uzi Gasore wanyu afungiye hose musure umubwire uti "ihangane muvandimwe". |
717 |
Uwiyubashye Felicien, Bumbogo bwa Gasabo Fri, 08/Jun/2018, at 2.53 pm |
Umutima wawe niwo mujyanama wawe wa
mbere, iteka iyo ugiye guhemuka ugira imitima 2,
umwe ukubwira uti bikore, undi nawo uti, sigaho,
ark mu kutareba kure kwawe wihutira kumvira wa
mutima wa mbere ukubwira ngo bikore, ukubwira
kubireka ukawima amatwi, none se ni kuki
twihutira gukora ibyo bibi gusa kd tuba dufite
n'ubushobozi bwo gukora ibyiza?, ni kuki
tunangira umutima ushaka gukora ibyiza
tukawutera umugongo mu mahitamo yacu kd tuzi
neza ko ibyiza aribyo biba bikenewe muri iyi si ya
Nyagasani kd ko arinacyo twayizaniweho?,
Gafara ibi mpora mbyibaza nkabiburira igisubizo,
Zani wowe urakuze kundenza wafatanya na
Gafarasi mukamfasha gusobanukirwa, maze
nanjye nkamenya Impamvu isi yuzuye umugome
n'umugambanyi kd bitari mubyo twahamagariwe. |
718 |
Emmanuel Urimubeshi, akarere ka Rutsiro Thu, 07/Jun/2018, at 9.21 pm |
Muri beshi wasanze wahawe ikaze kd wakirwa
neza, wabonye byishi kd
nawe wibonera byishi, ndakeka ko ibyo weretswe
ari ibyiza gusa ark
ntukeke ko aribyo byonyine bihari kuko ubwishi
bwabo butuma n'ibibi
bigaragara aho bateraniye, niyo mpamvu nyine
uri mu beshi kd ari
umunyabwenge areba kure, none rero dore
wageze muri abo banyamico
itandukanye, ibyiza wahigiye uzabitore kd
ubyigishe abandi, ibibi
wabonye uzirinde kubikurikiza kd ubirinde abo
bitarageraho, dore muri
beshi uzahakura byishi ark siko byose bigufitiye
akamaro, uzarangwe
rero no kuba umunyabwenge nyawe muri abo
beshi buzuye ba Gafarasi
n'abandi. |
719 |
Kubwimana Jean marie vianney, akarere ka Kamonyi Thu, 07/Jun/2018, at 9.04 pm |
Isaro nataye ni isano nari mfitanye na bose, ishema nabuze ni urukundo rutavangura nari nkwiye kugira, ishavu natahanye ni umusaruro mubi nakuye mu kuba nyamwigendaho, igihembo nahawe ni agahinda kuzuye umutima katewe no kuba ndi njyenyine, wowe rero ukibasha kugisha inama kd inziza ukazikurikiza, haranira kugira urukundo, haranira gushaka no kurwanira amahoro, jya uzirikana ku neza ugiriwe kd ntuzategereze kuyitura uwayikugiriye gusa, imico myiza nikubere indangamuntu kd ukubonye wese agusomemo urukundo mbere y'ibindi byose bibaho. |
720 |
Kubwimana Jean marie vianney I Kamonyi Mon, 04/Jun/2018, at 8.00 pm |
Iyo abantu bafashe icyemezo cyo kubaka urugo,
ni umwanzuro ukomeye uba ufashwe kd uba
ukwiye kwitonderwa mbere yuko ushyirwa mu
bikorwa, iyo bihubukiwe nta kabuza bigaragara
vuba kd bikagira ingaruka mbi zigaragarira buri
wese, Gafarasi nawe Josiane ni byiza ko mwari mwarateye intambwe ishimishije haba ku babyeyi, inshuti n'imiryango, none rero dore wowe Gafarasi uteshutse ku nshingano, nyamara iki ni ikimenyetso kigaragaza ko wahubutse mu myanzuro yawe, bidusigire isomo rero ko ibyo dukora byose bikwiye kubanzirizwa no gushishoza ndetse no gutekereza cyane, umugabo utaye urugo aba yirengagije inshingano yarahiriye kd nanone Umuntu ufashe umwanzuro nyuma ukamunanira kuwubahiriza yitwa Umuntu mbwa kd agahorana ikimwaro mu bandi. |
721 |
Mugisha Rutsiro Samuel Sun, 03/Jun/2018, at 4.51 pm |
Niba warabeshywe, igihe ni iki cyo kumenya ukuri, ntabwo ibyo bakubwiye byose byari
ukuri, ntabwo inzira zose zuzuye amahwa, ntabwo imigezi yose ariko yakamye ku
uburyo utabona aho uvoma, ntabwo abantu bose ariko ari babi ku uburyo utabona abo
wungurana Ibitekerezo nabo, aho wayobye ni hamwe nuko waganiriye n'umushukanyi,
ugisha inama uwananiwe ubwe nawe kuyigira, uyoboka uwamaze kuyoba maze nawe
ntiyatindiganya kugutwara mu cyerekezo nk'icyo nawe ubwe yanyuzemo, ese ubona
Gafarasi yari kukongerera iki mubyo atiyongereye?, ubona Mugenga yari kukwereka iyihe
nzira iyo we nawe ubwe atiyeretse, ko burya mu ubusanzwe Umuntu arahurirwa
n'ucanye kd nawe ubwe wirahurira, agafungurirwa n'uwifunguriye, ni kuki wagiye kwaka
amata umworo kd aborozi bahari?, byarabaye twibitindaho ark igihe ni iki cyo kumenya
igikwiye ukumva ko ba Batamuliza bari hafi yawe, ba Rutaganira muturanye hamwe na
ba Muzatsinda maze ukirinda kuzongera kuyoba ukundi kd abo kukuyobora bari mu
ntanzi z'urugo iwawe. |
722 |
Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru Sun, 03/Jun/2018, at 6.41 am |
Burya rwa rukundo rwo muri gereza, kwa gusabana mwagiranaga, wa mubano
wagendaga ukura, kwa kwiyumvanamo kwavukaga :"byari IMPUMURO Y'ISANO
YABABUNGAGAMO ", nibyo koko ngo ubumwe buranuka kd bugakururana, mwe
ubwanyu bwarigaragaje ark ntihagira ubibahishurira, bwarakururanye
bugera kure maze bubuze ababushyira hanze kare bubyara amahano
bidakwiye ark nihashimwe Uwatumye bumenyekana nubwo yashatse kuyora
amazi yamaze kumeneka mu byatsi, agashaka gusana ibyangiritse
bitagikunze, isomo ni irihe?, Twirinde guhishira ibyateza ingaruka mu
gihe bigaragaye bitagifite igaruriro, twirinde guhishira ikibi kd
tubona ko cyateza ingaruka mbi, tugire ibanga ibikwiye kuba amabanga,
duhishure ibikwiye kujya ahagaragara, namwe bavandimwe b'I Rusenge
murabe abanyakuri n'abanyarumuri. |
723 |
Ishimwe songa pasteur, Umujyi wa Kigali, akarere k Fri, 01/Jun/2018, at 8.49 pm |
Dore nta bushobozi bisaba, nta kiguzi bigombera, ntibisaba ubutunzi n'amafranga meshi, yewe ndetse hari n'ubishobora nta na make afite ark dore wowe byarakunaniye, kwicisha bugufi bikunaniza iki?, kubana neza n'abandi bisaba iki?, Kugira urukundo no kuruharanira aho ugeze hose bigoranye he?, harya wakoze imibare ingana iki kugirango ubone ko bigoye?, nyamara umaze gushora meshi kd atagira ingano mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi, ubugambanyi, ubwicanyi n'ubusahuzi, ni byishi navuga ark se niba ubona ko nta nyungu wabikuyemo wafashe umwanzuro none!!!, singuhatiye gukora byose utabishaka ark ubonye ari byiza wabihindukirira, iteka izuba rizaturasire twese maze natwe dusekere bose. |
724 |
Muragijimana jean de Dieu I Ngororero Fri, 01/Jun/2018, at 6.29 pm |
Agacumu kazaguhorera kacuzwe nande?, Ibyaribyo byose ntawe uzi, ntabwo uzi ko hejuru y'amakosa ukora, hejuru y'ibyaha wirirwa wivurugutamo, hejuru y'ibibi byose wirirwamo hari ukureberera, uhora ahangayikiye uburyo wahinduka, uhora ababajwe n'ibibi wirirwamo, hari Mukahirwa ubabajwe n'urubyiruko rutakimenya icyiza, Batamuliza uhora ubabajwe nuko ababyeyi batakimenya inshingano zabo, Shema ubabajwe nuko abagabo batagitanga /batagisaba imbabazi, Rutaganira ubabajwe nuko abantu batari guhinduka ngo bave mu bibi bagane mu byiza, abo bose nibo cumu rizaguhorera, uramutse ubahaye umutima wawe, ukabemerera kuganira nawe, nibo bazagufasha Kuruhuka ibibazo urimo, ugatuza ugatekana, kd ukagira ihirwe mu bandi kuko uzaba wemeye kuba Umuntu watatiye ubunyamaswa. |
725 |
Nyandwi alphonse kelly, Ruhango Fri, 01/Jun/2018, at 6.46 am |
Ni inkuru ishimishije, ni umunsi tuzahora tuzirikana, birashimishije mu mpande zose,
Ubanza koko warahindutse, ubanza koko ugiye kuba undi, birashoboka ko
wabitekerejeho igihe kirekire none ukaba warasanze ko witwaye nabi bidakwiye none
ukaba ufashe ingamba nshya, ni byiza rwose wahisemo neza, ni icyemezo cya kigabo kd
kizashimwa na buri wese, ibyiza watanzwe kuva kera warihemukiye ark igihe ni iki,
tugiye kwitegura kukwakira nk'undi muntu mushya, tuzafatanya kukugezaho ibyo
twagutanze kugeraho ark numara kutwereka ko wahindutse koko, ikaze, twishimiye ko
iyi myaka 14 ishize igufasjije kuvuka bundi bushya, uvukanye Ibitekerezo byubaka,
uvukanye ineza n'urukundo, ikaze mu umuryango mushya wo kubaka amahoro. |
726 |
Nzayisenga venant, akarere ka Rubavu Fri, 01/Jun/2018, at 6.41 am |
Umunyarwanda ati "iminsi iba myishi ark igahimwa n'umwe gusa", bivuze ko ushobora
kwigaragura mu bibi igihe kirekire ark umunsi ukagera bikakugaruka, ese ubwo byishi
wakoze bibi ukabituramo ark inyandiko ikazuzuzwa ku umunsi umwe gusa bimaze iki?,
ba Zaninka muri hirya no hino mu gihugu mwambwira, mwampa igisubizo maze
nkamenya icyo muhihibikanira, gusa mutarasubiza njye mbona icyaba cyiza ari kimwe,
aho gukora ibizakugiraho ingaruka wakoze ibyiza uzashimirwa na beshi kd utazigera
wicuza mu ubuzima bwawe?, uti gukora ibyiza ntibimbereye, nyamara ntawe bisagutse,
nta n'uwo bitabera, umutimanama wawe ganira nawo, mujye inama kd muburane
hanyuma nimufata umwanzuro mwiza mukurikize uwo. |
727 |
Nsengiyumva w'i Gisagara Thu, 31/May/2018, at 4.21 pm |
Kubivuga biroroha,ark kubikora
bikananirana,nkwibarize"ese bitunaniza iki?",kuki
bitworohera kuvuga amahoro mu kanwa kacu ark
kuyashyira mu ngiro bikatunanira?,ndabyiÂÂ
buka,hari kuwa 5 mu kwezi kwa 10,umwaka wa
2010,nibwo ijambo musekeweya ryinjiye mu
matwi wanjye,iyi ni italiki nabitse ntateze
kwibagirwa kubera akamaro yangiriye kugeza uyu
munsi wa none,nishimira ko kubera wowe
MUSEKEWEYA,ubu ndi umunyarwanda ukwiye kd
wishimiye uko narezwe namwe ,bigashimaÂ
ngirwa na Musekeweya,"rwanda
nziza nzakomeza guharanira ishema ryawe kuko
mfite umujyanama mwiza. |
728 |
Noel Bamporiki I Nyamasheke Thu, 31/May/2018, at 7.18 am |
Ese koko kugira nabi biravukanwa cg birigwa?,
sinzi igisubizo kiri hagati y'ibi bintu byombi kuko
uzasanga hari uhemuka kuva mu ubuto bwe
kugera ashaje, hakaba n'uhemuka yaramaze
gukura ugakeka ko yabitojwe, ark rero ikirenze ibi
nuko ntaramenya inyungu zo guhemuka, sinzi
niba ari ubucuruzi bwunguka cg c bubeshejeho
bene bwo, hari unyagirwa n'imvura akavuga ko
yayitejwe na mugenzi we maze nawe agashaka
uburyo azihimura, ese koko Umuntu yateza undi
imvura?, none c iyo mvura yagwa ku urugo
rw'umuntu umwe gusa ntigere ku bandi?, niko c
bavandimwe banyarwanda ubwo koko mubona
icyerekezo dufite ari ikihe, ese ubundi turapfa iki?, nyibwirira nkuteze yombi, wenda uri
igisubizo cy'ibibazo mfite, ukaba uwamara impungenge n'amatsiko, Turapfa iki koko? |
729 |
MANIRAHARI Narcisse, Utuye akarere ka Bugesera- Mu Wed, 30/May/2018, at 10.21 pm |
Ndashimira Musekeweya Yabay' Insuti yumuryango mbere yuko Leta itekereza urworwego; ark hakomeze Gucyahwa abateza imidugararo Mutubyiniro nomumisozi. |
730 |
Eugene Kabera Mu Ruhango Wed, 30/May/2018, at 12.04 pm |
Ntumeho, wowe wahisemo guha ikibi icyicaro, ugahitamo kubakira ku kinyoma, ishyari
n'inzika, ugahitamo gutera icyiza umugongo, ukerekwa ibikwiye ark ukanangira, ukagirwa
inama ark ukavunira ibiti mu matwi ntumeho, imyaka 14 tubwirwa guharanira, gushaka
no gutanga amahoro, imyaka 14 duhamagarirwa kubiba icyiza, imyaka 14 dukangurirwa
kubana neza na bose ark wowe ukigira ntibindeba, ntumeho, nzasangira n'abeza,
nzaganira n'abo tujya inama y'ibyubaka ark wowe kw'ifunguro ryawe ryo ntumeho. |
731 |
Mugisha Rutsiro Samuel Tue, 29/May/2018, at 8.21 am |
Si inzira nanyuzemo mbi ahubwo abagenzi bamwe twahuriyemo nibo babi,
njya guhitamo nari narabitekerejeho mfata n'umwanzuro ark naje
kugendana n'abadashobotse, urabe maso nawe rero kuko abo mugendana
siko bishimiye ko mugeranayo, wabitekerejeho neza maze urahaguruka
ufata urugendo, wari waratekereje neza rwose ark wayobejwe n'abo
mwahuye, gusa nanone hari beza mwagendanye kd buje imico myiza, abo
rero kwemera ko bagusiga ntacyo ubavomyeho ni igihombo gikomeye, uwuje
ibyiza umurahuraho iyo mpano yagiriwe kd nawe ukazarahurira abandi,
gusa uzirinde gucika intege, ibyiza n'ibibi mu nzira birasimburana,
niba waramaze kwishyiramo ko uzagerayo nta kabuza uzahagera, uzagishe
inama abakwiye, uyoboze abatakuyobya bazakwereka inzira, kuko nanjye
indirimbo ntera nkanikiriza ni MUSEKEWEYA, ni umuyobozi undutira
abandi, ni umujyanama wanjye mu bihe byose. |
732 |
Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru Fri, 25/May/2018, at 2.40 pm |
Nawe byakubera, kunyura mu nzira uhumurira abandi, kunyura mu nzira
urangamiwe n'abandi, kunyura mu nzira wishimiwe n'abandi, nyamara nawe
byakubera, uwo mwambaro ntuhenze, ayo mavuta ntakosha, nugerageza
kwambara urukundo, ukisiga ineza n'ubunyangamugayo, nawe bizakubera,
uzashimwa aho unyuze hose, uzakomerwa mu mashyi yewe ndetse uvugirizwe
n'impundu, uzubahwa kd wizerwe, kuko uzaba waremewe gusigwa amavuta
y'urukundo. Ark se harya ubaye Batamuliza wo mu bikorwa, Shema mu
myifatire aho byakugwa nabi?, hera none ubigerageza. |
733 |
Uwiyubashye Felicien, Bumbogo bwa Gasabo Fri, 25/May/2018, at 2.32 pm |
Sinzi uko waje mu ubuzima bwanjye, watangiye ntagukunda ntaguha agaciro na gato,
numvaga ko ibyo utangaza ntacyo bindebaho na gato ko ndi umwana wo mu umujyi kd
nkwiye kujyana n'ibigezweho :imiziki, ama filime hamwe n'ibindi byishi biranga imico
y'abanyamujyi, gusa sinzi uko nabivuga, sinzi uburyo naguhaye icyicaro muri njye
nkemera kukumenya, kuguha agaciro nkutega yombi kd mparanira kumenya ibyo
wigisha, nibyo koko urizihiza isabukuru y'imyaka 14 umaze utashye imitima
y'abagukunda, njye icyo nabivugaho nuko iyo ari imyaka y'urumuri, urukundo,
ubworoherane n'ubusabane, ndifuriza buri wese ugiteye nkuko nari ndi kugira amahirwe
yo kukumenya, ndifuriza abanyarwanda bose kubiba mu mirima myiza bazasaruramo kd
bagacungirwa na buri wese kubwo kwizerwa kwe, nsoje ngira nti :isabukuru nziza. |
734 |
Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru Tue, 22/May/2018, at 5.25 pm |
Kuko Musekeweya yatwigishije kubana,
ikatwigisha kugira urukundo,
ikadutoza kuba abantu kureka ubunyamaswa,
natwe dukwiye guharanira
kugendera muri uwo murongo mwiza, kubana
kivandimwe, kurandura ikibi
hagati yacu aho kiva kikagera ndetse no kumva
ko ubumwe bubagariwe
aribwo ntera y'amahoro, duharanire rero ubwo
bumwe, duturane
tudatongana. |
735 |
Masengesho drocelle, Nyabihu Mon, 14/May/2018, at 8.43 pm |
Ese ubundi hari umusanzu wundi twari tubakeneyeho urenze uwo mwatanze wo guhuza umuryango nyarwanda mugendeye ku bibazo twanyuzemo bikatugira abanzi, bikadutandukanya twari dusanzwe twunze ubumwe, bitewe no gushukwa n'abigira abanyabwenge?, ni ukuri njye kubwanjye mbona icyari gikenewe ari icyo, umusanzu wanyu waragezweho, ibikorwa byanyu byarageze mu banyarwanda beshi, kd n'umusaruro ukaba uboneka, natwe I Nyabihu rero ntabwo twasigaye inyuma mu kumenya ibyo byiza, twaravomye kd tuvoma ku isoko ifutse none natwe twiteguye kumara inyota abishwe n'icyaka cyo kutamenya ibyiza bibaturukaho. |
736 |
Rukundo baptiste, akarere ka Nyabihu Mon, 14/May/2018, at 1.39 pm |
Mbere numvaga ari inzozi ibindi nabyo nkabibona n'indoto, ni koko inzira ya muntu ni
ngari, iragutse kd ifite amashami meshi, dore kubera mwe uwari ikirara yarongeye aba
umwana mu umuryango, uwari igicibwa yongera kugirirwa icyizere, uwari yarihebye
yasubijwe umutuzo, uwabuze inzira muramuyobora, mwubaka byishi nta nyungu
mubitezemo, usibye kubona abanyarwanda babanye neza kd bishimana hagati yabo,
nguwo umusanzu mwazanye, ngibyo ibyiza twari tubatezemo, ngicyo ikivi mwatangiye
kd bigaragara ko muzacyusa neza, ngibyo ibyo tubashimira I Nyabihu no mu Rwanda
hose. |
737 |
Yankurije Alice, Nyabihu Mon, 14/May/2018, at 7.20 am |
Ikaze I Nyabihu :Amazi meza agaragaza ishusho y'uyarebamo, nibyo koko mwatubereye
amazi meza mu umubiri, bityo natwe ishusho yacu murayizi, ni iyahindutse mu myaka
14 ishize, ni ishusho nshya mu bavandimwe, abaturanyi n'imiryango, ni ishusho yuje
koroherana, ni umutima wiyoroshya mwaturemyemo, ni ibyiza byishi twabungukiyemo,
bituma tuba ba Kamulisa beza, ba Hirwa b'imico myiza, ba Neri bo kwigiraho byishi,
twishimiye kuzaganira namwe, twishimira inama mutugira, twishimira aho mwadukuye,
twizeye ko tuzagumana iteka, tubafunguriye amarembo y'imitima yacu iwacu I
NYABIHU. |
738 |
Ntirenganya Denis, Nyabihu, Mukamira Sun, 13/May/2018, at 8.25 pm |
Ibikorwa byacu iteka bihora bigeramiwe, ubwato
bwawe iteka buhoramo umuhengeri, imyaka yawe
nayo yibasirwa n'imvura /izuba ryishi, muri make
ibibazo mu ubuzima ntibishiraho, igikwiye nuko
rero twitoza kubaho tubana n'ibibazo ark kd
tugerageza kubishakira umuti nyawo ukwiye kd
utatugiraho ingaruka, ba Gasore muri hirya no
hino ntimukumve ko mugeramiwe ngo maze
mwumve ko byacitse kugera naho mwahitamo
gushyira ubuzima bwanyu mu kaga, muramenye
kd muzirikane ko amagara aseseka ntayorwe kd
igihenze kurusha ibindi ni ubuzima, ibintu ni
ibishakwa, haguma ubuzima., nkuko bisanzwe
akarere ni Nyabihu, Umurenge wa Mukamira |
739 |
Donatha Tuyizere, Nyabihu Sun, 13/May/2018, at 8.19 pm |
Ibyo nahisemo nibyo bikwiye, ibyo najugunye
nibyo bikwiye, ibiri I Nyabihu nibyo biri n'ahandi
hose mu gihugu, bivuze ko wenda niba uri mu
uburasirazuba ni urugero dushobora kuba
twarahisemo bibi, njye nahisemo ngendeye mu
guhitamo kwa Rutaganira, wenda nawe
twarahuje, namaze kumenya ububi bw'ikibi
hamwe n'abo kigiraho ingaruka maze mpitamo
bundi bushya, sindongera kumva umutima
ushinza ko nahisemo nabi, sinibeshye ndabizi,
nta kibazo ko mumaze imyaka 14 I Rwanda ark
njye nkaba nujuje 8 mbamenye ark muri njye
hamaze kujya ibuye ry'ifatizo rigaragaza icyicaro
cyanyu mu umutima wanjye, kwitangaho
ubuhamya biragora ark nanjye kubabwira ko ndi
mushya nta pfunwe bintera, ndabyambara
nkagenda, mbikenyereraho nkumva mfite ishema,
mfite itara ryaka mu ntoki sinshaka ko ryazima
ukundi. |
740 |
MANIRIHO MODESTE W'I NYABIHU Sun, 13/May/2018, at 1.04 pm |
ESTE W'I NYABIHU., burya ngo ihene irisha aho ikiziriko cyayo
kigarukira ni nabyo kd ko inkoko itora aho ijosi ryayo rigera, ubanza nanjye narishimye
aho nishyikira nkemera kubagira inshuti kuko ntabo mujya musubiza inyuma iyo baje
babagana, ngiyo Impamvu yatumye umutima unezezwa no guhorana namwe, mu
ubuzima bwa buri munsi nyuramo nkenera inama zanyu, mu nzira nyura nsangamo
ibigusha byishi, aho nirirwa hose hari imitego, byari bikwiye rero ko ngira umujyanama
ukwiye kd uzira kuyobya abo ayobora, ni koko uwamenye Musekeweya kd agakurikiza
inama zayo, ntacyo yabuze mubo yiyambaje, ntabwo yongeye kuyoba ukundi, ntabwo
yongeye gutsitara mu nzira ahubwo yasigaye afatiye akabando abandi, ababera inkoni
ibayobora, mu nzira aho anyura asigaye agendana n'ikivunge, kd nanjye nkaba muri abo,
turahirwa abanyarwanda kuko twabamenye ark by'umwihariko turahirwa twebwe
abatuye I Nyabihu kuko muje ngo tuganire kd tumenyane birushijeho, nanjye nishimiye
kuzabana namwe kd niyemeje gukomeza kubatumikira. |
741 |
Rukundo baptiste, akarere ka Nyabihu Sun, 13/May/2018, at 12.32 pm |
Byarashobokaga ko umuryango wacu nyarwanda wari kuzima, Byarashobokaga ko bitari
gushoboka ko ubumwe bugaruka iwacu, bitewe n'ibyabaye mu Rwanda havutse urwango
rukomeye abantu bibonamo abandi, abaturanyi babana nk'abanyamahanga,
Abavandimwe babana nk'abatarose rimwe, ingoma y'ikinyoma yarimitswe, amacakubiri
ahabwa icyicaro, urukundo rurabura mu Rwanda hose kuko n'i Nyabihu iwacu
byarahagaze, kwiheba bitaha mu mitima ya beshi..., ark burya ngo agacumu
kazaguhorera ntumenya uwagacuze, akacu twebwe abanyarwanda twese kacuzwe na
Musekeweya iza komora ibikomere isana n'imitima yashenjaguritse, yongera kuduhuza
twongera kuba bamwe, ubumwe burisubira none ubu turarahurana, duhana amazi, inkwi
n'imyunyu, birenga ibyo twongera guhana n'abageni, none birenze ibyo twishimiye ko
muje iwacu ngo tuganire, murebe iyo mitima mwongeye gukomeza, murebe n'ibitagenda
muri uwo murongo mugari wo guhuza twese abanyarwanda |
742 |
Yankurije Alice, Akarere ka Nyabihu Sun, 13/May/2018, at 9.29 am |
Ni koko ngwino iwacu tuganire, ngwino mu misozi miremire ya NYABIHU, twungurane
Ibitekerezo, tukubwire ibyo watugejejeho mu myaka 14 ishize kd izakomeza kwiyongera,
ese ko njye wantoje kuba Batamuliza nkaba mbikubwiye ukanabimenya, aho iyo utaza
ngo uganire n'abasaza batazi kwandika nk'uku mbikoze ark bazi gutega amatwi aho
wari kuzamenya ko twakumenye koko, ngwino rero tuganire tugutume ku bandi
bavandimwe bari hirya no hino mu gihugu batarahinduka, turabizi ko uzadutumikira kuko
n'ubundi usanzwe ubikora kd kugushimira ineza watugejejeho mu bihe byose tuganira
niryo shimwe riruta ayandi. |
743 |
Yankurije Alice, Akarere ka Nyabihu Sun, 13/May/2018, at 7.20 am |
Imyaka 14 nanjye ni iy'agaciro kuri njye, ibyahindutse ni byishi kuva nabamenya, amateka kuri njye yariyanditse, ibyo nakwandika mu gitabo ndamutse mpawe amahirwe yo kwandika ni byishi, sinjya menya kubeshya mu ubuzima, sinjya menya kwirarira, imico yanjye yo hambere itandukanye n'iy'ubu, bigaragarira abanzi ubwashize n'ubu, ibimenyetso mu bikorwa no mu mvugo birigaragaza, gusa nanone ndi umunyamahirwe kuko nabashije kubamenya, ndi umunyamahirwe kuko nahawe kubakira mu umutima, njyewe icyo nafashijwe nuko nahindutse kd mpinduwe namwe, kubivuga aha biragoye ark ndahamya neza ko umunsi umwe tuzahura turaganira, ishimwe nkaritanga kd nkabatuma no kuri ba Gafarasi duturanye, ark mbere y'igihe nk'icyo nimukomeze mwubake amahoro n'urukundo, nimwubake umunyarwanda nyawe kd uberewe no kwiyoroshya. |
744 |
Harindintwari cyprien, Nyamagabe Tue, 08/May/2018, at 7.23 am |
Oya, ntabwo muri abo kugenda ngo mudusige
twenyine kuko ntabwo intego yanyu irasozwa,
yego nibyo koko ibikorwa byiza mwarabikoze,
mwubatse byishi, mwarengeye byishi ark inzira
iracyari ndende, intego ziracyahari zose, niyo
mpamvu igihe kitari iki, dore hirya hino mu
gihugu abaturage barirahira aho bamaze kugera
mu gihe cy'imyaka 14, bageze kuri byishi kd
byiza, uwabonagamo mugenzi we inyamaswa
y'inkazi ubu aramubonamo akanyoni
k'akanyamanza, nawe urazi uburyo akanyamaswa
gakunzwe, urukundo rwarazamutse mu bantu,
imibanire irashimishije, koroherana bisigaye
biranga abanyarwanda twese, ese mwagirango
ibyo hari abandi tubikesha batari mwe?, ni ukuri
twishimira kotana izuba namwe twiganirira,
tukugamana imvura namwe twirahurira urukundo. |
745 |
Muragijimana jean de Dieu, akarere ka Ngororero Mon, 07/May/2018, at 8.57 pm |
Kubamenya byanyunguye byishi, kubamenya byanyigishije byishi, kubamenya byangize undi wundi, kubana namwe byanyubatsemo icyizere, kubumva byanzibuye umutima, gukurikiza inama zanyu byampinduriye ubuzima kd bimpesha ishema mu bandi, sinatinya kuvuga ko kuri njye ndi umunyamahirwe, sinatinya kuvuga ko nahawe nta kiguzi, bityo rero numva ko ntazibagirwa cg c ngo ntetereze iyo neza, narahawe kd nanjye nzatanga, narigishijwe kd nanjye nzigisha abandi, hamwe namwe, mfite umujyanama unyizihiye. |
746 |
Sat, 05/May/2018, at 6.27 am |
Nitwa Mubirigi Antoine Ndi Nyabihu.Batamuriza Na Rutaganira Barebe Uko Bajyana Mukecuru Wabo Kwa Muganga Windwara Zo Mumutwe Kuko Yasaze Ari Kuvuga Amagambo Adasobanutse Murakoze. |
747 |
Ishimwe songa pasteur I Kigali Thu, 03/May/2018, at 6.52 pm |
Isabukuru nziza, imyaka 14 ivuze byishi kuri twe twabamenye, inzira mwaduharuriye yaranoze kd igendwa na beshi, ibyiza mwatwubatsemo byabyaye ibindi, urumuri ni rwose muri twe, Ibitekerezo byarahindutse tuba bazima kd bigaragarira bose, mwubatse ibyiza kd biziturwa, abo tuzitura ni abo bose tuzagirira ineza nk'iyo mwatugiriye, tuzabagarira urukundo turwuhirize ubumwe, tuzatera amahoro tuyabungabungishe ineza, tuzahora dushima kd dusangira ibyiza byose, tuzubaka urwanda rwuje ibyiza kd izina Musekeweya ntirizasibangana mu mitima y'abarimenye. |
748 |
Uwiyubashye Felicien, Bumbogo bwa Gasabo Mon, 30/Apr/2018, at 10.54 am |
Umuhuza ni uwo guhuza imiryango, UMUHUZA ni
uwo guhuza abavandimwe, Umuhuza ni uwo
guhuza abatanye, Umuhuza si uwo gutanya
abantu, ntiyiswe Umuhuza ngo abe
gasenyamiryango, yaremewe urukundo, Imana
imuha umugisha wo kuvukira mu babyeyi beza kd
bafite imico ikwiye, tumureke rero akurane
urukundo yatojwe, akurane ubumwe yeretswe kd
agahabwa nabo, twimuyobya ngo tumushyiremo
ibidakwiye, nitureke kuba ba Zaninka, tureke kuba
ba Gafarasi, tureke kuba abakurura ibibazo mu
bantu ahubwo duharanire kuzamura ubumwe,
ineza, urukundo n'amahoro muri bose. |
749 |
Eugene Kabera wo mu Karere ka Ruhango Sun, 29/Apr/2018, at 2.25 pm |
Umuntu umwe niwe wagize ati :"wanga kumenera igihugu amaraso ark imbwa zikayanywera ubusa ", ibi ni kumwe wanga kwitangira mugenzi wawe kd agukeneyeho ubufasha, akarenga akabaho kd ukazabyicuza nyuma, turi ba Gafarasi turi beshi, turikunda bikabije, tugira urukundo rw'inyuma ku uruhu ark mu umutima twuzuye uburyarya n'ubuhemu, ikindi kd nuko twikundira abagira ibyo baduha gusa ark iyo bagize ibyo batwaka duhina amaboko, ese ubwo kutitangira uwakwitangiye ni rukundo ki, ni bucuti ki?, wowe umeze uko Ntumpeho. |
750 |
Uwitonze Eupharasie, akarere ka Nyamagabe Sun, 29/Apr/2018, at 8.53 am |
Nawe byakubera, kugira neza ntawe byananira, gukora ibyiza ntawe bisagutseho, kubaha no guca bugufi ntawe byagabiwe ngo byamburwe undi, twese dufite umutima ark ntidutekereza bimwe, umwe atekereza kugira neza undi agarekereza kugira nabi, ukora ibyiza akabangamirwa n'ukora ibibi, gusa mbona nawe gukora ibinyuze abandi nawe byakubera, mbona gutera umugongo ibibi nawe byaguhindura undi wundi utandukanye n'uwo wari uriwe, tugire urukundo, tugire amahoro, tugire kwizera, tugire kwihangana, twubahe, duce bugufi, dukora ibyiza bigishoboka, dutegure ahazaza heza tukibishoboye, "Nyamara nawe byakubera". |
751 |
Noel Bamporiki I Nyamasheke Sat, 28/Apr/2018, at 7.22 am |
Ubufasha nyabwo buherekezwa no kuvuga "mwihangane" maze bukakirwa no kuvuga
"Murakoze", ikindi gikurikiraho nuko uwafashijwe arangwa no guhora azirikana ku neza
agiriwe maze byaba ngombwa ark mu gihe bishoboka akitura, ibi ntibikorwa
kubw'agahato cg c igitugu cy'uwafaahije kd n'ubundi abikora ntawabimubwirije, birazwi
ko kd Umuntu afasha undi kubera umutima mwiza agira, yaba uwo yatojwe cg c uwo
Rugira yamwihereye, ntabwo ubufasha nyabwo buherekezwa no kuvuga ngo "nkorera
iki", cg c ngo ninkufasha uzampa ibi n'ibi, ngubwo ubufasha bwahoze mu umuco
w'abanyarwanda kd bwuje urukundo, impuhwe no kugirira neza abandi, nta kamaro nta
n'ishimwe bikwiye abatanga ubufasha nk'ubwa Karemanzira , ubufasha nyabwo si ubwa
mpa nguhe kd si ubwa ngutegerejeho iki, gufasha kwiza ni ukwiteganyiriza kd burya ngo
ugira ineza ukayisanga imbere yewe ndetse birashoboka ko utanakwiturwa
n'uwakugiriye neza "Inshuti uyikura ku nziza maze nawe ikazagukura ku nzara. |
752 |
Nzahumunyurwa celestin I Nyamagabe Sat, 28/Apr/2018, at 7.18 am |
Ese ni kuki dufata abana bacu tukabima amahoro tukabaha amahiri?, ni kuki tubima imitsima tukabaha amabuye?, ni kuki tubima urukundo tukabaha urwango?, ni kuki dukora ibyo byose Zaninka we?, ni kuki dukora ibyo muturanyi mwiza?, ni kuki dukora ibyo muvandimwe twose rimwe?, ni iki kidutera gusigira umurage mubi abo twagakwiye kuraga ibyiza?, nawe ndakwitabaje ngo unsubize, wenda ibyo mbona nawe urabibona kd uko bimbabaza nawe bishobora kuba ari uko abari kuzaba abahuza tubagize abatanya kd bakiri bato, turica icyerekezo cyabo tudasize n'icyacu, turasiba amayira bari kuzanyuramo kd natwe tutiretse, mbwira nawe igikwiye. |
753 |
Ngendahayo Theogene I Nyaruguru Fri, 27/Apr/2018, at 1.05 pm |
Amahoro ntiyagerwaho mu gihe iteshagaciro
rikigaragara hirya no hino,mu gge kd hakiri
abantu bamwe babona ko abandi ari
utunyamaswa dusuzuguritse umuntu
yakwihonyorera uko ashatse,birakomeye
kumvisha abagitekereza uku ko abantu ari
bamwe bityo bagakwiye gutahiriza umugozi
umwe,bakimika ikibahuza,barandura
ikibatanya,ese aho ntibishoka ko nawe waba ukiri
mu umurongo umwe nka Gafarasi,Samson,MandÂÂ
evu n'abandi?,isuzume |
754 |
Nshimiyumuremyi Grace, Huye Fri, 27/Apr/2018, at 1.04 pm |
Numva ari ibishoboka, imbaraga zanjye zagakoreshejwe mu byiza gusa aho ngeze hose, numva umusanzu Wanjye wakabaye uwo kubaka urwanda rumwe ruzira ikibi, intonganya, amakimbirane n'umwiryane ark kuko byose bisaba umufasha ukwiye mpitamo kwisunga mwe ababashije kubigeraho ngo mumfashe gusoza umugambi, hamwe na Musekeweya Mwalimu w'abifuza guhinduka nimuyobore ibirenge by'intambwe zanjye kugirango ntayoba nkata inzira. |
755 |
Harindintwari cyprien, kibirizi ya Nyamagabe Thu, 26/Apr/2018, at 6.28 pm |
Ese umuco wacu wagiye he?, wazimiriye he, kd
wagambaniwe nande ngo tuwugarure?, Umuco
mwiza wo gufasha ubabaye wahozeho mu
banyarwanda igihe kuba nyamwigendaho
byari bitarimikwa ngo bihabwe icyicaro, buri wese
wagiraga ikibazo yaragobokwaga kd akabona ko
atari wenyine, ubu siko bimeze, abantu
barahindutse baba abandi, uragira ikibazo
ukimenya, urayoba aho wayoboje ukubonye
akakubwira ati komeza inzira ni iyo, urarwara aho
wakavujwe bakagira bati iyaba cyari gipfuye,
mbega isi mbi, gusa nanone sinabura kuvuga ko
hari abagifite uwo mutima mwiza wo kumva
ububabare bw'abandi, nawe rero niba hari
intambwe wateye yo kumva ko mugenzi wawe
ahora agukeneye, tera indi ntambwe yo
kubyumvisha abandi kugirango tugendere hamwe,
uwahuye n'ikibazo umube hafi kd umwizeze ko
atari wenyine, ngiyo isi dukeneye, dukeneye
kubana kivandimwe kd duharanire kuba abantu
bazira kuba inyamaswa. |
756 |
Ndaruhuye olivier I Gatsibo Thu, 26/Apr/2018, at 6.27 pm |
Sinzibagirwa:Ndabyibuka iteka nkigaya iyo nibutse uko nari indi, iyo nsubije amaso inyuma ngira isoni n'ikimwaro bikabije kuko nsanga ibikorwa byanjye bitararangwaga n'ubumuntu, utagira urukundo, niyifurize abandi amahoro, ntarangwe n'ineza, akishimira kubona abandi bababaye..., uwo ntiyagakwiye kwigaya?, ark nanone ndashima kd nkishimira intambwe maze gutera, mbere ya byose nyurwa no gushima uwabonye ibyo nkeneye kurusha ibindi maze akazana ikinamico MUSEKEWEYA I Rwanda, nguwo uwangaruriye ubumuntu, nguwo uwantoje urukundo, nguwo uwanyigishije gutanga no gushakisha amahoro, uwo ubuzima bwanjye bufatiyeho imizi uyu munsi n'ejo hazaza, n'uwo nshima kd mbikuye ku umutima, n'uwo ndata kd nkanyurwa n'ibyo muvomaho, n'uwo nawe nakwifuriza kd nkagushishikariza kumumenya kuko nasanze ko kwemera kugirwa inama nawe ari iby'agaciro gakomeye, mushakishe kd wubahirize inama akugira zizagufasha mu ubuzima bwawe. |
757 |
Ntirenganya Denis I Nyabihu Thu, 26/Apr/2018, at 2.30 pm |
Menya n'ibi :Ibikorwa byacu iteka bihora
bigeramiwe, ubwato
bwawe iteka buhoramo umuhengeri, imyaka yawe
nayo yibasirwa n'imvura /izuba ryishi, muri make
ibibazo mu ubuzima ntibishiraho, igikwiye nuko
rero twitoza kubaho tubana n'ibibazo ark kd
tugerageza kubishakira umuti nyawo ukwiye kd
utatugiraho ingaruka, ba Gasore muri hirya no
hino ntimukumve ko mugeramiwe ngo maze
mwumve ko byacitse kugera naho mwahitamo
gushyira ubuzima bwanyu mu kaga, muramenye
kd muzirikane ko amagara aseseka ntayorwe kd
igihenze kurusha ibindi ni ubuzima, ibintu ni
ibishakwa, haguma ubuzima ibindi byose biraza
bigahita. |
758 |
Nsanzimana Valens, Nyakariro, Rwamagana Thu, 26/Apr/2018, at 2.14 pm |
Amahirwe yawe nuko wamenye ukuri ukanagukurikiza, wamenye ibyiza ukererewe ark ubiha agaciro, biragaragara ko utazongera kuyoba ukundi, biragaragara ko wahise umenya gushishoza no gutekereza cyane mbere yo gufata umwanzuro, ntuzongera kwiheba ukundi nukurikiza amasomo ukuye mubyo wanyuzemo, ni byiza ko wigiye ku bibi maze bikagufasha gukanguka, si wowe Nyirabandora na Bahizi nabwiraga gusa ahubwo ni buri wese ufata umwanzuro mubyo atabanje gutekerezaho bihagije |
759 |
Uwiyubashye Felicien, Bumbogo bwa Gasabo Tue, 24/Apr/2018, at 9.04 pm |
Kuko urugendo rwanjye ari rurerure, niyo
mpamvu nkomeje kugenda, mfite icyerekezo
nshaka kuganamo, birasaba kugenda ijoro
n'amanywa, nifuza kuzaruhuka ngezeyo, nifuza
kuzicara nkatuza mu gihe nzaba nsohoje
urugendo, byaba byiza ko uzamenya urugendo
rwanjye yazifatanya nanjye, urugendo
niturufatanya tuzoroherwa kd nyuma yarwo
tuzishima, urugendo nshaka gukora ni uruhunga
ikibi, rukajya mu kibaya cyuje ibyiza n'amahoro,
iyaba wari uje tukajyana kuko nawe aho uri
wugarijwe nacyo ndabizi tuzanyurwa kd
tuzasoroma ku mbuto z'icyiza iteka zisimbura
ikibi twanyuzemo. |
760 |
Urimubeshi Emmanuel, I Rutsiro Tue, 24/Apr/2018, at 8.41 pm |
Uri mu beshi amenya byishi, uri mu beshi
abwirwa byishi, uri mu beshi abona byishi, ibyiza
n'ibibi byose bimunyura imbere, biragoye ko
guhitamo ku Umuntu nk'uwo biba byoroshye,
bisaba umutima ureba kure, bisaba umutima
utekereza cyane, bisaba gushishoza ark bijyanye
no kumenya guhitamo igikwiye, biragoye ko uri
mu beshi yabura ikosa ark kd ntibivuze ko
amakosa ariyo dushyira imbere ngo tuyarutishe
ibyiza tubona muri abo beshi duhura nabo, wowe
rero nuba uri mu beshi uzaharanire gukora ibyiza
muri abo beshi, uzahakura ishema kd unyurwe
n'ibyo wakoze. |
761 |
PATRIC NABITUYEYESU Fri, 20/Apr/2018, at 9.30 pm |
BURYA MUBUZIMA NTAKINTU KIZA NKO KUJYA INAMA NABO MUVINDIMWE MUHUJE IBITEKERUZO KUKO NTACYO MUTAGERAHO CYANE IYO UYE INTWARI NKABATAMURIZA.MURAKOZE. |
762 |
Valens Nsanzimana, I Nyakariro Mon, 16/Apr/2018, at 7.41 pm |
Nawe uzabe umugabo ark uzabe umugabo urangwa n'ibikorwa byiza, uzabe icyitegererezo mu bandi, uzabe urumuri rumurikira abemera kumurikirwa, uzagabe amahoro, ibyishimo, ubumwe n'ubugwaneza, uzishimire ko waharaniye ko abantu babana neza kd ukunga n'abashwanye, urahorane itara mu ntoki ry'ubugiraneza kd rihore ryaka amahoro n'urukundo. |
763 |
Uwiyubashye Felicien, Bumbogo bwa Gasabo Sun, 15/Apr/2018, at 7.51 am |
Kuko urugendo rwanjye ari rurerure, niyo mpamvu nkomeje kugenda, mfite icyerekezo
nshaka kuganamo, birasaba kugenda ijoro n'amanywa, nifuza kuzaruhuka ngezeyo,
nifuza kuzicara nkatuza mu gihe nzaba nsohoje urugendo, byaba byiza ko uzamenya
urugendo rwanjye yazifatanya nanjye, urugendo niturufatanya tuzoroherwa kd nyuma
yarwo tuzishima, urugendo nshaka gukora ni uruhunga ikibi, rukajya mu kibaya cyuje
ibyiza n'amahoro, iyaba wari uje tukajyana kuko nawe aho uri wugarijwe nacyo ndabizi
tuzanyurwa kd tuzasoroma ku mbuto z'icyiza iteka zisimbura ikibi twanyuzemo. |
764 |
Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru Sun, 15/Apr/2018, at 7.18 am |
Wowe wamenye ibyiza ntukabyihererane, kubisangiza abandi niko kubaka umuryango
nyarwanda, niko kubaka urukundo, niko kubaka amahoro, niko gusigasira ibyiza mu
bavandimwe, jya uharanira kungura abandi ibyiza buri munsi, jya uharanira kuyobora
uwayobye, jya uhora ushaka kugendera mu nzira itunganye kugirango intambwe zawe
zihore zimurikiye abandi, isunge umwalimu Musekeweya nukurikiza inama ze, uzaba
icyitegererezo mu bandi. |
765 |
Musekeweya Fri, 13/Apr/2018, at 9.30 am |
Mutwihanganire, muri iyi minsi ubutumwa bwoherezwaga kuri uru rubuga ntitwabashaga kububona kubera ikibazo technique, ariko birimo birakorwaho mu gihe gito biraba bikosowe, ubutumwa bwanyu bwongere bugaragare ku rubuga.
Mutwihanganire. |
766 |
Uwiyubashye Felicien, Bumbogo bwa Gasabo Mon, 02/Apr/2018, at 7.29 pm |
Uwahawe amahoro nawe aba akwiye kuyatanga,
uwagiriwe neza nawe aba
akwiye kugira neza, burya inyiturano nziza ni
ukumenya gutanga ibyiza
kuwabiguhaye kd ukamwitura ibiramba kurenza
ibyo yaguhaye, burya
Umuntu uguha agaciro arenze kure cyane uguha
iby'agaciro, burya Umuntu
waguhaye amahoro aba agaciro karenze ibindi
byose, dutange amahoro,
dutange urukundo, tubane n'abandi neza, tubahe
amahoro, dutozwe kd
dutoze kugira neza niyo mpano iruta izindi zose
zibaho. |
767 |
UBWANDITSI BWA MUSEKEWEYA Mon, 26/Mar/2018, at 4.55 pm |
Muraho bakunzi ba Musekeweya ! Nk'uko twabibamenyesheje, abagenewe ishimwe ry'icyumweru, bazahabwa ibihembo byabo ejo kuwa kabiri tariki ya 27.03 saa yine aho La Benevolencija isigaye ikorera ku Kacyiru. Umanuka umuhanda ujya ku bitaro bya Faycal hafi ya Hotel Meridien. Iyo uvuye kuri station ya essence ugana ku bitaro bya Faycal, umanuka metero nka 200, wagera ku muhanda wa mbere iburyo ugakata,ukagenda nka meterao 100 ukabona icyapa haruguru y'umuhanda cyanditseho LA BENEVOLENCIJA GRANDS LACS. Ugiza n'ikibazo cyo kuyoba waterefona kuri 0788803816. Ni ah'ejo. |
768 |
Munyengabe Emmanuel Muhoza/Musanze Sat, 24/Mar/2018, at 12.25 am |
Burya kuba Musekeweya yarubatse benshi cyane mu bayikurikiye, simbishidikanyaho. Gusa ndagira ngo mbaze abakunzi bayo kandi nanjye nibaza: Ese inyigisho tuvana muri Musekeweya, tuzikurikiza uko bikwiye? Ese aho ntitwaba tuyumva maze tukagaruka mu byo yatubujije? Ese na none, tujya duhagarara ku migambi irwanya ubugizi bwa nabi nka Muzatsinda, Hirwa, Kigingi, Batamuriza, Chantal, Shema, n'abandi? Ese twaba twariyemeje gutera intambwe idasubira inyuma nk'iya Rutaganira na Gasore? Ese aho tujya turangira abandi ibyiza bya Musekeweya? Ibyo bibazo byose, tubyibaze tunabyisubize! Niba hari aho wisuzumye ugasanga utahakora neza, uzahakosore; kandi niba hari aho wasanze uri nta makemwa, wongeremo akagufu kugira ngo ibyo ukora bibe byiza kurushaho; maze duhagararire Musekeweya neza aho iwacu dutuye! |
769 |
mutwarasibo patrick Fri, 23/Mar/2018, at 2.37 pm |
Ndabashimira,kuko ibyiza biva mu nkinamico yanyu,ntibirondoreka. |
770 |
Munyengabe Emmanuel Muhoza/Musanze Sun, 18/Mar/2018, at 11.10 am |
Musekeweya we, uri umuyobozi mwiza utayobya. Uwagukurikiye wese ahora yifuza kugukurikira kandi n'uwayobye wese uramumenya ukamuyoborana urugwiro n'ubugwaneza bwakuranze iminsi yose. Uwagukurikiye kandi, umwereka igaburo ryiza ryuje intungamubiri zimufasha gukura mu mibanire na bagenzi be. Sinabona uko ngutaka bigukwiriye kuko ibyo wagejeje kuri buri wese bitarondoreka kuko uwabyandika atabirangiza kuko ari byinshi nk'amazi n'umusenyi by'inyanja. Gusa icyo nakwifuriza, ni ukurama no kuzahabwa igihembo kigukwiriye na Rurema ugena byose! |
771 |
Nshimiyumuremyi Grace, Kigoma ya Huye Sat, 17/Mar/2018, at 6.35 pm |
Gushyira hamwe kw'imbeba ntibizigira injangwe ikindi kd gushyira hamwe kw'impinja ntibizihindura abakambwe ark burya GUSHYIRA HAMWE KW'ABANTU BIBAGEZA KUCYO BIFUZA KUGERAHO, Mu myaka irenga 13, umunyarwanda yamenye kd asobanukirwa icyo bimusaba kugirango abane na mugenzi we mu ubwumvikane, kuvuga make, guca bugufi, kwakira impinduka, kwemera ikosa no kurisabira imbabazi bikajyana no kubabarira, kumva akababaro ka mugenzi we hamwe n'izindi ndangagaciro zuzuza ubumwe amahoro n'urukundo bya kivandimwe twese tumaze kubimenya tubikesha mwebwe abahimbyi n'abanditsi b'ikinamico Musekeweya, turi abanyarwanda beshi bamaze kubamenyeraho icyo buri wese asabwa kugirango yuzuzanye na mugenzi we, twamenye kd icyo gushyira hamwe bimaze maze tubiha agaciro gakomeye, hamwe namwe ntituzasubira inyuma kd guharanira ibyiza nibwo butwari. |
772 |
Hyacinthe Muragijemariya Bugesera - Musenyi Sat, 17/Mar/2018, at 7.55 am |
"Uwondiwe N'agaciro Kanjye Imbere Y'uwo Nkunda" Ntago Bikwiye Ko Amakosa Yose Tuyagereka Kuri Mucyecuru Njye Ndabona Ikosa Rinini Arirya Nyirabarondo We Utaramenye Uwariwe N'agaciroke Imbere Yuwo Bakundanye Akemera Ko Baryamana Iyo Utiyubaha Ntanundi Ukubaha Kandi Umuntu Niwe Wihesha Agaciro None Reru Bakobwa Bagenzi Banjye Mureke Tumenye Abo Turibo N'agaciro Kacu Tumenya Kwifata Kandi Ndahamyako Byaturinda Bikarinda N'abasaza Bacu. |
773 |
Cyprien Harindintwari I Nyamagabe Fri, 16/Mar/2018, at 7.42 pm |
Ese urunturuntu mu bantu ruzashira gihe ki?, ni
ryari tuzasimbuza urunturuntu ubumuntu?, ni ryari
ibibi bizaganzwa n'ibyiza, iyo Umuntu atambutse
ku bandi bihutira kumuvuga ikibi bamubonyeho
nyamara bakirengagiza ibyiza ijana (100)
bimwuzuyeho maze cya kindi kibi kikaba aricyo
gikwirakwizwa hose naho ibyiza bye
bigapfukiranwa, ubanza mu ubuzima bwa muntu
gushima ibyiza Umuntu yakoze ari ikizira ark
kumunenga ibibi bamubonaho bikaba bitozwa
n'ukivuka, kugira amahoro kwa muntu ayahawe
na mugenzi we biragoye, gutuza kwa muntu mu
baturanyi be ni ikibazo, aho haganje intonganya
zidashira, amakimbirane ahoraho, umwiryane,
ubushotoranyi n'urugomo, nguko uko twahisemo
kubaho, nguwo umubano twimitse, ngubwo
ubuzima butunyura nyamara atari bwiza, niba
nawe ubona ibi ubirambiwe ngwino dufatanye
kubirwanya dushake icyiza kd tukirwanirire nta
kabuza itsinzi tuzayigeraho. |
774 |
Mutwarasibo Patrick I Muhanga Fri, 16/Mar/2018, at 5.57 am |
Nibyo koko ngo wirukankana Umuntu keshi maze ukamumara ubwoba akaba yanaguhindukirana, unaniza Umuntu cyane akageraho akagusuzugura, iyo umenyereje Umuntu ikibi nawe ageraho akakigukorera, none c nkawe Mukecuru Zaninka wababazwa n'iki ko ibyo umuhungu wawe atangiye kugukorera ari wowe wabimutoje?, shyika hamwe kd wemere ingaruka kuko ari kukugerera mu keso wamugereyemo, Burya njye nishimira buri wese uteye intambwe ishimishije mu ubuzima cyane cyane iyo hari ikibazo ije gukemura, Kigingi muvandimwe uri uwo gushimwa, urugero rwiza utoza abakiri bato, ni ibuye ry'ifatizo rikomeye mu gushingiraho urukundo, ni ibuye ritwereka ko urukundo nyarwo ari urwihanganira byose, urwicisha bugufi, urubabarira, urusaba imbabazi kd rukaba urutekereza cyane rwasanga ruri mu makosa rugasaba imbabazi rukanisubiraho, uri umwalimu mwiza twese abato twigiraho, komeza utwereke inzira ikwiye, komeza kudufasha kwiharurira umuhanda uboneye, twereke uko urukundo rwubakwa kd rukaramba iteka n'iteka. |
775 |
Kubwimana Jean marie vianney I Kamonyi Thu, 15/Mar/2018, at 5.13 pm |
Ntibigikwiye ko tuvuga ko umurunga w'iminsi ari umurimo kuko njye iyo ndebye nsanga umurunga w'iminsi ari ukubana, burya iyo ubana n'abandi neza nibwo bwiteganyirize bwawe bwa mbere uba ufite kd ni nako kuramba kurenze ibindi byose, wabanye neza na bose, utagira uwo wishisha n'abakuryanira inzara, inzira yawe yose ugenda ukizera ko yuje amahoro, uwo niwo murunga w'iminsi wawe ukurutira byose, wowe gerageza wige kubana neza n'abandi, urwo rugamba nurutsinda uzadamarara urame kd urambe. |
776 |
Valens Nsanzimana, I Nyakariro, Rwamagana Thu, 15/Mar/2018, at 6.13 am |
Niba koko turi abanyarwanda b'umutima, gukosa nibijyane no gusaba imbabazi, guhemuka nibijyane no kwicuza, ntibikwiye ko dukomeza guhagarara ku makosa kd nyamara abo twahemukiye bashenguwe n'agahinda, ese iyo wowe ukorewe ikibi wumva mu umutima wawe umeze ute?, wakira ute ibikubabaje?, twiyubakemo umutima uca bugufi kd uzirikana ku mibereho y'abandi. |
777 |
Munyengabe Emmanuel Muhoza/Musanze Wed, 14/Mar/2018, at 12.26 am |
Musekeweya nabuze uko nyita gusa nasanze yarabaye umusare wa wundi wadusanze turi mu nyanja y'ubugizi bwa nabi maze ikaturohora ikadushyira mu bwato bw'urukundo, amahoro, ingeso nziza n'ubwitange tugambiriye kubana neza hagati yacu! Gusa ndibariza Karemanzira: Ese Karemanzira, nubwo uri kwita kuri Joziyane, ujya wibuka ko ari umugore wubatse akaba afite umugabo? Ese ujya wibuka ko washatse kugerageza guhungabanya agati kateretswe n'Imana ari ko: urugo rwa Chantal na Gasore ariko Nyagasani akakwereka ubuhangange bwe? Gerageza utekereze ibyo byose maze umwiteho nk'umuvandimwe wawe ariko kumwitaho nk'umukobwa utarashaka ubyibagirwe kuko bishobora guteza Joziyane n'umugabo we kudacana uwaka! |
778 |
Vital Muhizi w'i Kamonyi Tue, 13/Mar/2018, at 2.16 pm |
Ibyago bibaho kuko byararemwe, gusa nanone biraza bigatambuka, bikadusiga turi
intere cg c bikanaduhitana, iyo bije rero bisaba ko Umuntu aba ashoboye kwihangana kd
akagerageza guhangana nabyo, ukaba wari ufite uwo wakundaga ukabona aguciye mu
myanya y'intoki, ukaba wari ufite itungo ukabona ririnaze, ukaba wari ufite umutungo
runaka ukabona icyiza runaka kiraje kirawuhitanye..., ni byishi ntawarondora, ikindi
kandi tutakwirengagiza nuko bikunze kwibasira abantu beza bamwe biyoroshya, bicisha
bugufi kd bamwe bagifite umutima wa kimuntu nka ba Gasore n'abandi nkawe, dukwiye
kujya twihangana rero, dukwiye kujya kd twihanganisha abagwiriwe n'ibibazo nk'ibyo
tujye dufatana mu umugongo kuko burya bucya bucyana ayandi. |
779 |
Jean claude Hakizimana w'i Ngororero Tue, 13/Mar/2018, at 1.30 pm |
Birababaza gutandukana n'uwo mwakundanaga
kd wenda nta mpamvu nyakuri igaragara
ibatanyije, akeshi uwiswe nyirabayazana
w'ibibazo niwe ubabara cyane yewe ndetse
akumva ko yanze n'ubuzima ark burya iyo abantu
bemeye gufata umwanya uhagije bakemera
kuganira ku bibazo bafitanye, iyo buri umwe
wese yemeye guha undi agaciro akamwumva
ibyo avuga bikunze kurangira wa mubano
ugarutse, twige kumvana, duhane umwanya kd
twumve akababaro ka buri wese, twitoze
kubabarira ark kd twirinde no kubabazanya mu
bidakwiye. |
780 |
Ngendahayo Theogene I Nyaruguru Tue, 13/Mar/2018, at 6.06 am |
Niba koko urupfu rwa Samson ari impamo,
rukwiye kudusigira umukoro ukomeye ark mbere
na mbere tukazirikana iki kintu : biragoye kubona
uwo kwizera, biragoye kubona inshuti ikwiye,
biragoye kubona uwakuba hafi mu byiza maze
ibibi byagera akarushaho, beshi bazakwishimira
kd mwishimane mu gihe ufite ibyishimo, ibirori
n'umunezero, ntibivuze ko hirya hazabura
abazaba bakugugunira amenyo kuko ufite ibyo
byishimo ark ikibabaje nuko nugera mu bibazo ba
bandi mwahoranaga bazakwihakana bakakubera
bashya mu maso yawe, Umukoro rero wo
gusigarana ni uyu :niba tutivuguruyemo kugira
urukundo rukundana mu byiza ark rukiyongera mu
bibi, niduhagarike uburyarya n'ubuhendanyi kuko
n'ubundi nta wabuze umukunda mu byiza, niba
ufite inshuti ark ntuyigereho mu bibazo, ubucuti
nkubwo bushingiye kuki?, buragatabwa nicyo
navuga. |
781 |
Mbarushimana Aphrodice I Cyahinda, Nyaruguru Mon, 12/Mar/2018, at 8.52 pm |
Ese koko birakwiye ko amakosa yose tuyagereka kuri Mukecuru Zaninka gusa cg n'abandi bafite amakosa ark tukaba dushaka kuyagereka ku Umuntu umwe gusa aka wa muntu bafata bakikoreza imitwaro yose hamwe n'ibibazo byose bibaye?, yego Mukecuru koko yarakosheje abika ibidakwiye kd atazi ko bizabyara izindi ngaruka ark c mwa Rubyiruko mwe abe ari mwe nibariza, ni inde usigaye warabagiriye inama yo kurya ubukwe bukiri bubisi?, ni inde wababwiye ko ibyo byo atari amahano?, ni kuki c mudakora ibikwiye kd mu gihe cyabyo?, urubyiruko ndabanenga ko mutarakura mu umutwe, nimube bakuru mu umutwe, ibyanyu byose mubishyire ku umurongo maze mubone gushinza ababyeyi ibyo batabagendeyemo neza, nimushishoze uko mushoboye. |
782 |
Nsengimana Emmanuel w'i Kigali Mon, 12/Mar/2018, at 8.18 pm |
Ibi byo ni ukuri, ngo koko ibihe bihitamo abo
muhura, maze umutima nawo mu gutuza no
gushishoza kwawo ugahitamo abo muhuza, maze
imyitwarire yawe nayo igahitamo abo mugumana,
byaba bibabaje ibihe biramutse biguhitiyemo abo
muhura beza ark imyitwarire yawe ikanga /
ikakubuza kugumana nabo, wenda ndabizi ko
abantu nka Gafarasi mutahuza, abantu nka
Mugenga mutagumana ark imyitwarire yawe
nikubuza kugumana n'abantu nka Shema, Gasore,
Muzatsinda n'abandi uzamenye kd uzirikane ko
ari wowe mubi maze utangire urugendo rwo
guhinduka, ndagusabiye ngo ibihe nibiguhitiramo
abantu beza imyitwarire yawe izakwemerere
kugumana nabo. |
783 |
I Kamonyi, Jean baptiste Mbonigaba Mon, 12/Mar/2018, at 7.38 pm |
Twambariye gutsura cya kivi cy'abakambwe, dore
ibyo mwatangiye turabashima, aho
mwahagarikiye haratunyura, aho duhagaze natwe
hashingiye ku kivi mwusirijeho, muri make dufite
amahoro kubera mwe, dufite urukundo nubwo
atari rwishi kubera mwe, twagize amahirwe yo
kubaboneraho umusimbura mwiza Musekeweya
Rwanda nziza kd dushima kuko yabakoreye mu
ngata adufasha kusa ikivi mwatangiye, tugeze
kure kd heza, twateye intambwe ishimishije
kubera mwe na Musekeweya nziza dushima, aho
mwusirije niho twatangiriye kd twiyemeje no
kurenza aho mwari kuzusiriza. |
784 |
Cyprien Harindintwari I Nyamagabe Mon, 12/Mar/2018, at 9.33 am |
Birashoboka ko ushobora kugenda wagera kure
ukamenya ko wayobye, burya iyo uri mu
urugendo wirinda gucika intege, numara kumenya
ko wanyuze inzira itariyo uzahindukirane ibakwe
usubire inyuma maze unyaruke ugana inzira
nyayo, wenda wahisemo nabi wiyemeza kuba
umurwanyi kd uzi ko uhanganye n'abaharanira
amahoro, hindukira vuba, iyunge kubo
warwanyaga mufatanye kubaka kuko umusanzu
wawe ufite uruhare runini mu gusana
ibyangiritse, garuka rero udakomeza guta inzira
kd wamenye ukuri. |
785 |
Noel Bamporiki I Nyamasheke Mon, 12/Mar/2018, at 7.30 am |
Ibyaribyo byose ufite ikarita ikuranga, sinshatse
kuvuga ko ikarita ikuranga ari iyo wambaye mu
gatuza kubw'akazi ukora, cg c indi myanya
runaka, oya kuko bibaye ibyo haba hari abatagira
amakarita nk'ayo kuko nta kazi bagira, byakabaye
byiza, byakanyuze buri wese, byakaranze buri
munyarwanda wese kuba waba urangwa n'ikarita
y'ubumuntu, aho ugeze hose bakagusomamo
urukundo, bakakubonamo amahoro, haranira
kugira ikarita nk'iyo, haranira kugira
icyangombwa nk'icyo, uzanyurwa n'uwo uriwe
kurenza ibindi byose bibaho. |
786 |
Nyandwi alphonse, Ruhango Sun, 11/Mar/2018, at 10.45 am |
Nawe bimenye kuko bigufitiye agaciro, u Rwanda
ni rwiza, ruri gutera imbere mu bice byose
bitandukanye, none se wowe muntu
usigaye he mu gutera imbere mu mutekerereze,
usigaje iki ngo umenye ko nta ruhare amatiku
agifite mu iterambere ryacu, aho ntituza kugusiga
inyuma ugaheranwa n'amateka kd twe
twarakataje mu ubumwe n'urukundo?, Rangamira
ikirere ibyo gihatse mu gihe twe turangamiye
iterambere kd tugizemo uruhare, ryuje
indangagaciro na kirazira biranga umunyarwanda
wuje umuco w'ubutore, nutozwa ibyiza nawe
uzabitoze abandi kd nutozwa ikibi uzacyange kd
ugikumire kugera ku bandi. |
787 |
Ntirenganya Denis I Nyabihu Sun, 11/Mar/2018, at 8.14 am |
Ibyo yambwiraga byose nabifataga nk'inama
z'umubyeyi ku umwana, numvaga ko ari
impanuro nziza kd zizamfasha mu ubuzima,
nyamara sinarinzi ko ari umubyeyi gito, nafataga
ko anyubaka kd arimo kunsenya, we yibwiraga ko
ari kunkorera ibyiza naho yandohaga mu nyenga,
ntangiye kwitekerereza yakomezaga kumbwira ko
ndi mu buyobe, ntangiye guhuza n'abandi
ntibyamushimishaga na gato, yambereye ikigusha
kd ariwe wari ukwiye kumbera igisubizo,
birashoboka ko rero uwo wiringiye ariwe
wagutenguha bityo tumenye kd twige gushungura
mubyo tubwirwa byose. |
788 |
Umubyeyi w'i Rulindo, Marie solange Abahire Sun, 11/Mar/2018, at 8.11 am |
None rero nawe Mubyeyi, waragawe ark
ntiwumva umugayo, waranenzwe ark ntibyagira
icyo bigutwara, wiyemeje guta ishema
ry'ababyeyi, wiyambura urugori rw'abategarugori,
wemera kuba igicibwa mu bandi utura uri
bimbwiye iki kd kwitwa Bintwaye iki birakunyura.,
waduteye igisebo twe abandi babyeyi, dusigaye
tugira ipfunwe ryo kwitwa ababyeyi kuko iryo
zina waryambitse isura mbi, ntidutewe ishema
n'ibyo wahisemo, ahubwo dupfukiranwe n'ibyo
ukora, byari bikwiye ko utitwa umubyeyi nubwo
wabyaye intwari, abakuvutseho bahorana
ikimwaro cyo kukwita uwabibarutse ark nanone
kuko ngo ntawuhitamo aho avukira ahubwo
ahitamo uko abaho, niyo mpamvu bazakwima
amatwi mu bishuko n'impanuro mbi zawe. |
789 |
Grace Nshimiyumuremyi, I Huye Sun, 11/Mar/2018, at 6.29 am |
Wowe wasanze urukundo wasanze byose, wowe wavutse usanga amahoro aganje wavutse neza kd uzakomeze guharanira uwo mucyo waje usanga, beshi bavukiye mu bibazo, beshi bavukiye mu miryango ifitanye amakimbirane, beshi bamenye ubwenge bisanga ari ba nyakamwe, beshi bakuranye ubwihebe bukomeye, ark wowe wakuranye byose, amahoro, ituze, urukundo, umunezero n'ibyishimo bizira kidobya, nawe icyo usabwa ni ukugira ishyaka ryo gukomeza gusigasira ibyo byiza wasanze, umusanzu wawe uyu munsi ni uguharanira ko bitasubira inyuma ahubwo ko byakwiyongera uko bishoboka kose, ufite abajyanama beza bazabigufashamo aribo ababyeyi bawe, inshuti zawe, imiryango yawe ark by'umwihariko hari umujyanama wagaragaje ko ahebuje abandi numwisunga azakuyobora aheza iteka "Musekeweya". |
790 |
Munyengabe Emmanuel Muhoza/Musanze Sun, 11/Mar/2018, at 1.19 am |
Ni iki cyatuma tudakurikira ikinamico musekeweya? Indwara? Oya! Indwara ikomeye ni ukubaho utabana neza na bagenzi bawe, ariko iyo wumvise Musekeweya iyo ndwara igenda nka nyomberi! Nareka kumva Musekeweya kubera ibyago? Oya! Ibyago byanjye bya mbere ni ugucikwa n'igice kimwe cy'ikinamico musekeweya kuko mba mpombye inyigisho ntashyira mu mibare. Uko nta na kimwe cyambuza kumva Musekeweya, ni na ko nta na kimwe cyambuza kwiganirira na Bahizi! Bahizi we! Ihangane kuko ibyakubayeho nta ruhare wabigizemo kandi nk'uko mukuru wawe na mushiki wawe babikubwiye, gerageza kwiha imbabazi kuko bizatuma utuza, kandi ikindi nakugiraho nk'inama, ni ukwegera Zaninka ukamubaza impamvu yatumye ahisha ukuri kwatumye ugwa mu makosa utiteye, ariko na none, witekereza kubana na Mushiki wawe kuko nawe urabizi ko waba ukoze sakirirego! |
791 |
Xavier Nsanzimana I Ngoma mu uburasirazuba Sat, 10/Mar/2018, at 7.24 pm |
Burya umutungo wa mbere, mwiza kurusha iyindi
yose, utunga kd ukaguhesha ishema, ukunyura kd
ukanyura n'abandi bose ni "ABANTU ", bizakubera
byiza nutunga abantu beshi kurenza ibintu,
byakubera akarusho uramutse utunze abantu ark
b'ingirakamaro kurenza gutunga indyarya naba
Bihemu, nugwiza abantu ark bamwe
bakugaragariza ko bakuri hafi cyane mu gihe
cy'ibibazo kurenza abazakwishimira mu gihe
wishimye cyane uzaba wariteganyirije ubutunzi
budahomba mu gihe cy'amakuba, ndabizi neza ko
inshuti nyishi ziri hanze aha ziteye nka ba
Gafarasi ark kd biranashoboka ko abo twakwita
inshuti nyazo nabo bariho, gira abantu kurenza
ibintu, uzamenya agaciro kabo mu gihe ibintu
bizaba bigushiranye. |
792 |
Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru Sat, 10/Mar/2018, at 4.14 pm |
Urupfu ntirukwiye kutubabaza kuko rwararemwe
kd rugomba kubaho, ntacyo twakora kd kugirango
turukureho cg c ngo turuhunge, igikwiye
kutubabaza ni kimwe, birababaje ko Umuntu
yagira uruhare mu gutuma mugenzi we ahitanwa
n'urwo runyagwa kd yari afite mu ubushobozi
bwe uburyo bwo kumurinda, ni urugero rufatika
:hari umurwayi wari gufashisha amaraso none
ashizemo umwuka kuko wayamwimye, hari
mugenzi wawe wari ukeneye urugingo runaka
kugirango akomeze kubaho none avuye mu
umubiri kuko wanze kumugirira iyo neza, ndabizi
ko iyo Umuntu abuze ubuzima kubera wowe,
iteka bihora bikurya, ukwiye kwirinda kwikorera
imitwaro nk'iyo ku ubushake kd hari uburyo bwo
kwirinda kubabara, bera mugenzi wawe igisubizo
cyiza mu gihe cy'ibibazo, azahora azirikana ineza
nk'iyo wamugiriye kd nawe bigutere ishema. |
793 |
Munyengabe Emmanuel Muhoza/Musanze Thu, 08/Mar/2018, at 11.33 pm |
Yooo! Ibyago bitera bidateguje koko! Samusoni agiye agikenewe! Gusa nubwo agiye, urupfu rwe rwongereye urwango rwinshi kwa Gafarasi pe! Ese Gafarasi koko: Urwango ufitiye abanyabugo ruzagabanyuka koko? Kuki ikibi kibaye cyose ugihirikira ku banyabugo nk'aho wowe uri miseke igoroye? Ese wowe nta cyo utakoze cyari kuramira ubuzima bwa Samusoni? Ese ntiwari ukwiriye gutekereza kugira ngo nihagira uzagira ikibazo nk'icya Samusoni azatabarwe hatabayeho gusigana nk'uko wabimugiriye? Ese ko wari inshuti ye ya mbere, ibimubayeho nkeka ko nawe iyo ubishaka bitari kugera hariya, iyo ubitekereje bigusigira irihe somo? Reka rero nkubwire ko umubiri w'umuntu ari nk'ubusa. Uyu munsi ushobora kuba umeze neza, nyamara ejo bigahinduka! Si Gafarasi cyangwa abanyamugereko gusa, ahubwo ni twe twese mbwira! Nihagira ukenera urugingo rwacu kugira ngo acume iminsi, ntitugatindiganye kuko dushobora gutinda n'isegonda rimwe, ejo tugasigara twicuza ngo iyo mbimenya, kandi ngira ngo muzi ko iyo mbimenya yari ijambo iyo itaza nyuma! |
794 |
Cyprien Harindintwari I Nyamagabe Tue, 06/Mar/2018, at 12.07 pm |
Umuco mwiza wo gufasha ubabaye wahozeho
mu banyarwanda igihe kuba nyamwigendaho
byari bitarimikwa ngo bihabwe icyicaro, buri wese
wagiraga ikibazo yaragobokwaga kd akabona ko
atari wenyine, ubu siko bimeze, abantu
barahindutse baba abandi, uragira ikibazo
ukimenya, urayoba aho wayoboje ukubonye
akakubwira ati komeza inzira ni iyo, urarwara aho
wakavujwe bakagira bati iyaba cyari gipfuye,
mbega isi mbi, gusa nanone sinabura kuvuga ko
hari abagifite uwo mutima mwiza wo kumva
ububabare bw'abandi, nawe rero niba hari
intambwe wateye yo kumva ko mugenzi wawe
ahora agukeneye, tera indi ntambwe yo
kubyumvisha abandi kugirango tugendere hamwe,
uwahuye n'ikibazo umube hafi kd umwizeze ko
atari wenyine, ngiyo isi dukeneye. |
795 |
Munyengabe Emmanuel Muhoza/Musanze Tue, 06/Mar/2018, at 10.55 am |
Burya koko kubaho udakurikira ikinamico Musekeweya, ni nko kubaho udafungura udafata n'icyo kunywa; Gusa muri ubu butumwa, ndifuza kwihanganisha Nyirabandora mubwira ko ibyago yagize akwiriye kubyakira kuko atari we wabyiteye, kandi uwo mwana na we azamubyare kuko ashobora gutekereza gukuramo inda bikazamuzanira ibindi bibazo atari yiteguye. Gusa na none namusaba gufatanya na bene Zaninka bakamwumvisha ko kwangana nta cyo bimaze kuko urwo rwango rwatumye ahisha Bahizi isano ye maze ingarukea zitewe n'urwo rwango zikagaragara mu muryango. |
796 |
Ntirenganya Denis I Nyabihu Tue, 06/Mar/2018, at 10.05 am |
Inzigo igiye kera ihora umwuzukuru ark burya
umugabo ni ubasha kwisubiraho maze agakora
igikwiye, nawe rero Maribori nturi umwana mu
bitekerezo, ndakeka ko ibyo hanze aha ubizi kd
uzi imico y'abantu, ndakeka neza ko uzi Kigingi
kd imyitwarire ye imaze kukugera mu umutwe, ni
ahawe rero gushishoza ukareba ikihishe nyuma
y'umubano wanyu utameze neza kd nizeye ko
uzasanga umukunzi wawe ari umwere, abari mu
urukundo namwe murabe maso, ejo nimurangara
imishinga yanyu izarohwamo ibishirira kd
bizayiyengereze mureba, mukure mu mutwe
kurusha uko mukura mu gihagararo. |
797 |
Munyengabe Emmanuel Muhoza/Musanze Tue, 06/Mar/2018, at 9.28 am |
Iyo nari nzi ko ibyo nakoraga byari byiza ariko nyuma yo gusangira n'abandi inyigisho nziza ziva mu ikinamico Musekeweya ngasanga ko nari mu nzira itaboneye, maze ngahindura imyitwarire, nshishikariza n'abandi bari bameze nkanjye mbere na bo bagahindurwa na Musekeweya yo idaheza, kandi nawe nshuti ni uko nifuza ko wamera ndetse ukanakebura bagenzi bawe nk'uko nifuza gukebura Gafarasi: Ese gafarasi we, ko ikibi kibaye cyose ukitirira abanyabugo, aho wowe haramutse habaye ikibi mu nkambi kikakwitirirwa, byagushimisha? Ese ko Donati na Mandevu babikubajije, ibyo uvuga uba ubifitiye ibihe bimenyetso? Ko ari abanyabugo gusa? Reka ngusabe kwivanamo umutima w'urwango no koshya abantu ubashyiramo ibitekerezo by'urwango. Niwumva ko abanyabugo ari abantu nkawe, bizatuma abatarakwisanzuragaho bagufata nk'inshuti nziza; kandi burya inshuti nziza ni iyiyemeza gukunda bose itavanguye nk'uko Musekeweya ibidutoza! |
798 |
Emmanuel Nsengimana w'i Kigali Mon, 05/Mar/2018, at 6.29 pm |
Nari naratojwe kunyurwa ark umutima ugeraho
ukantenguha, akanyamuneza ndakagira ark hari
ubwo ntungurwa no gusanga nibitsemo urwango
rutagira ingano, ibyishimo ndabigira ark njya
ntungurwa no gusanga naratwawe n'umubabaro,
kuganira ndaganira ark rimwe na rimwe nisanga
naheranwe n'ubwigunge bukabije, gusabana
ndasabana ark ntibijya bibura ko ntwarwa
n'urugomo rukabije, muri make ubuzima bwanjye
ni akazuyaze, mu umutwe wanjye harimo byishi
kd bikambera inzitizi zo gutera imbere mu
urukundo no kugirira ineza abandi, niruka nshaka
gusiga ibinyurakaho ark ibinyirukamo nabiburiye
umuti, aho nikinze imvura hose nsanga hava, aho
nugamye izuba nsanga ari ku mbuga iryuje ryose,
aho nshakiye umutuzo niho nsanga urusaku
rukabije, iyo nshaka kuba njyenyine nibinkundira
nisanga mu mbaga nyamwishi, iyo numva nshaka
kuba ndi hamwe n'abandi nisanga ndi njyenyine,
nibyo koko ibi bigaragaza ko ubuzima bwanjye
buri mu kaga, bukeneye umujyanama Uhoraho kd
w'inararibonye, njya nisanga mu bibazo byishi ark
nkabura uwo kubyereka ngo abimfashemo,
nisunze beshi barantenguha ark ubanza igihe ari
iki cyo kubona ibisubizo, numvise ko ukorera ku
Kimihurura ark nasanze ugera mu gihugu cyose,
nanjye rero kuko aho nicaye uhagera nkuhisemo
nk'umuyobozi w'ibitekerezo byanjye, mpa
icyerekezo gikwiye wowe Mubibyi w'amahoro
Musekeweya nziza. |
799 |
Emmanuel Habiyaremye I Mbazi Huye Mon, 05/Mar/2018, at 11.41 am |
Ntabwo imvura yari yagwa mukwa mugenzi
wawe ngo maze wowe iwawe
ihasaguke, izuba ntiriracana ahandi ngo wowe
ugwishe imvura
y'indimburamabuye, uko ubayeho nabi si
muturanyi mugenzi wawe
wabigizemo uruhare, si umunyabugo si
umunyamugereko, si umunyehuye si
umunyenyanza, ahubwo ni ugushaka kw'iyakare,
none kuki wanze
umuturanyi, ukamwishyiramo ko yakurogeye,
ukamubuza amahoro, ukamubuza
amahwemo, ngo uzihorera ku mwere!!!, uzirikane
ko inkoni ikubise
mukeba bayirenza urugo bityo rero iyo wakubise
abandi nawe
wayikubitwa, aho wagereye umuturanyi mugenzi
wawe, nawe ejo
wagererwamo, I Huye twige kubana neza maze I
Mbazi tubere umusemburo
w'impinduka nziza ku batuye u Rwanda. |
800 |
Maniragaba John w'igatsibo mumurenge wa rwimbogo Sat, 03/Mar/2018, at 8.42 pm |
muraho bahanzi dukunda bahangamura inabi mumitima yasobetswe nurwango nukuri uwaguhanze akwiye inka nyinshi ninyana zazo kko aho wankuye ni Kure cyane |
801 |
Karenzi innocent I Nyaruguru Sat, 03/Mar/2018, at 11.42 am |
Nifuza ko icyaduhuje cyazahora kiduhuza, twahujwe n'urukundo, muratwitangira, mubona ko dufite imitima yanduye bityo ikaba ikeneye gusukurwa, maze muhitamo kutwegera ngo mufashe iyo mitima kuva mu kibi, gukangukira icyiza, kurangamira amahoro, no kugira intego mu umutwe zose zuje urukundo, Rwanda wagize amahirwe yo kwakira Mwalimu mwiza uhebuje kurusha abandi Musekeweya, ntuzaterere ayo mahirwe inyoni kuko zo zitatoranyijwe mu kugira uwo mugisha, ahubwo uzahore uharanira ko ibyo uwo Mwalimu mwiza yagutoje bizasigara bivugwa mu bisekuru byawe byose kd bikanashyirwa mu ngiro uko bwije nuko bukeye. |
802 |
Gatsinzi Thicien I Gicumbi Sat, 03/Mar/2018, at 6.46 am |
Iyo ugize amahirwe yo guhinga umurima mwiza, ukawufumbira uko bikwiye maze ukera,
ushimishwa n'umusaruro ukuyemo kd noneho ukiyemeza ko ubutaha uzawusaruramo
ibirenze ibyo wakuyemo uyu munsi, buri wese ashimishwa nuko yabona ibyo yakoze
bimuzanira umusaruro mwiza, buri wese yishimira kubona ibyo akora bigenda neza, ibi
mbivugiye ko mwebwe Musekeweya mwahisemo gufata umurima wari wararariranye
urajugunwa uhinduka ikigunda ark mwiyemeza kuwurarura kugirango muwubyaze
umusaruro ukwiye kd uteye ishema, uwo murima ni umunyarwanda mwafashe
mumukura mu mitekerereze mibi, imikorere idahwitse, imyumvire itajyanye,mukiyemeza
kumugira wa wundi uri mu umurongo ukwiye kd uboneye, ifumbire mwakoresheje muri
uwo murima ni iyo guhindura Ibitekerezo bidakwiye, tunoza imyumvire mu mibanire no
mu mikoranire, ndahamya rero ko hari icyo iyo fumbire imaze kugaragaza mu umurima
yashyizwemo, mu myaka 13 ishyira 14 umusaruro mwiza umaze kugaragarira beshi,
bamwe twarahindutse, abandi baracyahinduka, bamwe babaye abalimu b'abandi, abandi
nabo bemeye kuba abanyeshuri, nishimira ko uko turi kumwe tubungukiramo byishi buri
munsi, namwe rero nimukomeze kwita ku umurima wanyu, ubutaka bwo gufumbira
buracyari bwishi kd bitewe n'umuhate mufite birashoboka ko buzafumbirwa bwose
bukera, natwe twiyemeje kwakira iyo fumbire kd inyiturano ni umusaruro mwiza
tuzagereyo. |
803 |
Munyengabe Emmanuel Muhoza/Musanze Thu, 01/Mar/2018, at 4.11 pm |
Ikimbabaza cyane, ni uko umuntu ashobora kujya mu bibazo atikururiye, maze mu buryo bwo gushaka umuti wabyo nyirabayazana akamutambamira! Ni ko se Zaninka we, uzakomeza kongera uburemere bw'ikibazo cya Bahizi na Nyirabandora kugeza ryari? Ese ko uzi ko utabwiye Bahizi igisekuru cye akiri muto, n'aho akimenyeye amazi yararenze inkombe yarateye inda mushiki we, ubwo ni nde wakoze amakosa? Ese aho uribuka ko umwana wawe ari mu bitaro kubera ibibazo wamuteje? Ese uribuka uburyo wamubeshye ubwo Sebarame yamubwiraga ko ari se maze ukabigarama? Ibuka ko uri umubyeyi wabyaye kandi wubashywe n'abantu bose, maze ufashe abana gukemura ikibazo kuko nukomeza gukora ibyo wakoreye Nyirabandora wibwira ko uri gukemura ikibazo wateje, ahubwo uzisanga cyaremereye kandi nta garuriro ufite ryo kugikemura! |
804 |
Nsanzimana Valens, Nyakariro, Rwamagana Thu, 01/Mar/2018, at 1.29 pm |
Twarahiriwe kuko twahawe kugira amahoro, Twarahiriwe kuko twatojwe kugira urukundo, dukwiye kwitwa abahire kuko twahiriwe n'ibyiza, iwacu turatuje kd turatekanye, twagiriwe Ubuntu bwo guhabwa ibyiza ku Ubuntu kd tugirirwa n'ubundi bwo kuyiha ikaze mu mitima yacu, tuzahora dushima, tuzahora dusangiza abandi ibyiza twamenye, tuzazirikana ko Musekeweya yatashye iwacu kd ikaduhindura muri byishi. |
805 |
munyengabe emmanuel Muhoza/Musanze Tue, 27/Feb/2018, at 10.54 pm |
Musekeweya yatubereye nk'inyanja. Ubwo twayigeragamo, twari turi mu bwato nagereranya n'umutima wo kudaha agaciro bagenzi bacu, ariko ya nyanja ari yo Musekeweya irusha ingufu ubwo bwato burarohama. Icyiza nabonye ni uko nyuma yo kurohama, nifuza ko nawe waza muri iyo nyanja niba uri muri ubwo bwato uzarohama. Kandi numara kurohama ntuzapfa nk'uko bigenda ku yandi mazi ahubwo na we uzifuza guhamagara bagenzi bawe kuko uwamaze kurohama, amazi y'iyo nyanja aramutembana maze akamwohereza iwabo guhamagara abataramenya ibyiza bya Musekeweya. Reka rero nisabire Nyirabandora kwihangana kuko iyo amenya ukuri akuvanye ahandi hatari kwa musaza we, byari kumugora kubyakira kurushaho. Ikindi kandi, umuntu yashimira Bahizi kuko yakiriye ibyamubayeho akihangana akabibwira Nyirabandora kuko nubwo bitoroshye gufata umwanzuro, ariko birakwiriye ko Bahizi nava kwa muganga, yazicarana na Nyirabandora maze bakaganira ku bizakurikiraho. |
806 |
Muhizi vital ku Kamonyi Tue, 27/Feb/2018, at 1.12 pm |
Numara kuzirikana kd ukamenya ko isi ya none
itagikeneye ukuri ahubwo yimitse ikinyoma,
ndabizi ko uzahindura imyitwarire maze
ugatangira kurwana nayo, ndabizi ko aho nawe
utuye umunsi ku umunsi uhura n'abantu
batandukanye, abapfa ubusa, abapfa imitungo kd
ari abavandimwe, hamwe n'ibindi byishi bidindiza
iterambere ry'imibanire myiza kd ikwiye, ark rero
nagirango nkubaze, nkawe ubwawe kd ukaba
ukunda amahoro, ubona hakorwa iki kugirango
ubuvandimwe bube aribwo buba inganzo
y'ururimi rwa buri wese mu magambo
amusohoka mu kanwa?, kuki muri iki gihe ikibi
cyahawe agaciro mu miryango yacu, tukagisasira,
tukagisegurira, tukanacyorosa?, Nyarukira hirya
ku umuturanyi muganire kuri ibi, igisubizo
muzafata nanjye uzakisangize kuko kizangirira
akamaro gakomeye. |
807 |
Xavier Nsanzimana, Akarere ka Ngoma Tue, 27/Feb/2018, at 5.50 am |
Inzu yawe niwo muryango wawe wambere,
numenya kuyobora iyo nzu yawe neza bizaba
itangiriro ryiza ryo kuyobora uwo muryango,
nutoza inzu yawe kumenya gutandukanya icyiza
n'ikibi, izaya ariyo nzira yo kubaka umuryango
uzirana n'icyo kibi, haranira rero kumenya uko
utwara uwo muryango wawe binyuriye mu
kuyobora inzu yawe, uyirinde ikibi cyose
kugirango inzu yawe izabere izindi zose urugero
rwiza. |
808 |
Eugene Kabera Mu Ruhango Mon, 26/Feb/2018, at 4.46 pm |
Abo wagiriye neza nabo bazakwitura iyo neza,
abo wahemukiye nabo ntibazabura kubikwereka,
niba hari aho wagenze nabi uzahitwararike kuko
ushobora no kuba wasanga watezwe amahwa kd
akaba yakujomba cyane, gusa nanone hari
abatanga imbabazi ku uburyo uwo wahemukiye
yakwakirana urugwiro, nugirirwa izo mpuhwe
uzajye uhora uzizirikana kd nawe uzazigirire
abandi, burya ngo uzagire neza wigendere, iyo
neza uzayisanga imbere. |
809 |
Nzahumunyurwa celestin I Nyamagabe Mon, 26/Feb/2018, at 10.27 am |
Narakererewe ark nshobora kugera Kure, natinze gutangira ark nshobora kugera aho abandi bagera, burya ikibazo si igihe ahubwo ikibazo ni ukumenya gukoresha icyo gihe uko ngifite, niba narabonye aho ikibazo kiri nibyo byari bigoranye cyane, kugishakira igisubizo biroroshye, sinashoboye guhagurukana n'abandi ark niyemeje kubashyikira, nifuza gufatanya nabo mu gusigasira ibyo bubatse, niba ari amahoro bagezeho numva ko nanjye mfite umusanzu ukomeye, niba ari ubumwe bumaze kugerwaho nanjye uruhare rwanjye rurakenewe, abashyize hamwe nta kibananira kd ingufu zanjye nawe zifite ubushobozi bwishi mu gukuraho ibibi. |
810 |
munyengabe emmanuel Muhoza/Musanze Mon, 26/Feb/2018, at 6.57 am |
Musekeweya yatugaburiye ifunguro ry'imitima yacu aho abari bameze nka Gafarasi, ubu basogongeye kuri iyo mbuto nziza maze bakaba barahindutse ndetse bakaba basigaye batera ya ntero isigaye iranga Muhumuro na Bumanzi ngo "amahoro, amahoro naganze iwacu" Ubu ingo nyinshi zafatiye urugero ku rugo rwa Shema na Batamuriza ari na bo nshaka gusaba kugira icyo bakora amazi atararenga inkombe bereka Zaninka ko ibyo ari gukora bidashimishije kandi bitubaka; kandi erega ngo igiti kigororwa kikiri gito! Nakomeza gushyiramo Umuhuza ibitekerezo by'urwango nta na kimwe murakora, kuzamugarura bizagorana. |
811 |
munyengabe Emmanuel Muhoza/Musanze Sun, 25/Feb/2018, at 10.55 pm |
Nk'uko izuba rirasa rikatumurikira, nk'uko imvura igwa maze ikabobeza ubutaka, ni na ko Musekeweya ituyungururra, ikatuvanamo ibitekerezo by'urwango, maze ikatubobezamo ibitekerezo by'ubufatanye. Ni yo mpamvu uwumvise Musekeweya iwabo yaritwaga Gafarasi, uyu munsi asigaye yitwa Rutaganira; mbese muri make, asigaye yitwa Nangumugayo. Rutaganira rero ni we nshaka kwisabira kudacika intege yumvisha Mugenga na Kananga ko kuba basigaye bahura bagasuhuzanya ndetse bakungurana ibitekerezo ari intambwe ya mbere bateye igaragaza ko umunyamuhumuro n'umunyabumanzi ari umwe kandi bashobora kuganira nta mbereka; ariko intambwe ya nyuma ari na yo ikomeye basigaje gutera, ni ukwemera amakosa bakoze maze bagasaba imbabazi kandi ndizeye ko batazatinda kubabarirwa nibazisaba babikuye ku mutima. Na bo bazaboneraho batangire gusana ibyo basenye; kandi buri wese abantu bazamwisanzuraho nk'uko bisanzura kuri Mbarubukeye, Rutaganira n'abandi bigeze kubiba urwango ariko ubu bakaba babiba ubumwe hagati ya Muhumuro na Bumanzi! |
812 |
Umubyeyi w'i Rulindo, Marie solange Abahire Sun, 25/Feb/2018, at 4.07 pm |
Uko ururabo ruhumurira bose, ni nako amagambo
meza aturutse mu kanwa ka muntu ahumuriza
bose, akanyamuneza kakabasanga umutima
wose, maze aho banyuze bakagaragaza urukundo
ruzira umupaka, intambwe uteye iyo imurikiwe
n'urumuri uba ufite amahirwe meshi yo
kudatsitara maze ukagendana icyizere gisesuye,
nkeka ko ayanyubaka ariyo yubaka n'abandi, ni
koko ngo ururimi rurarema kd rukaba
rwanasenya, Niba amagambo yuje inyigisho nziza
kd zuje intungamubiri zose umubiri uba ukeneye,
nyakura muri MUSEKEWEYA, akaba ariyo fatizo
n'ishingiro by'urugo rwanjye, nabuzwa n'iki
kugaragariza abandi urwo rumuri ngo nabo
rubamurikire?, njye rero ndanyuzwe kuko
natandukanye Kure n'umwijima, nawe rero hitamo
none, uzanyurwa no kutayoba ukundi. |
813 |
Cyprien Harindintwari, kibirizi ya Nyamagabe Sun, 25/Feb/2018, at 4.04 pm |
Iteka iyo mbyutse mba nifitemo imigambi
myinshi itandukanye, mba numva nakora byinshi
kd byiza ark hari ubwo umunsi urinda uca ikibu
nta na kimwe mbashije kugeraho, ibyiza byose
nateganyaga bikarangira uko, hari ubwo
mbyukana impuhwe ark bikarangira ntawe ngiriye
neza, icyo nkeneye kd nifuza ni ugukomeza
kumba hafi, kuko mfite umujyanama usumba
abandi Musekeweya, ndisunga n'abandi bamaze
kumumenya kundusha kumba hafi bagafatanya
nawe kunyubakamo urukundo nyarukundo kd
iteka, ngwino unyobore kd nawe uzishimire ko
wamfashije kubaka umunyarwanda ukwiye. |
814 |
Noel Bamporiki, Nyamasheke Sun, 25/Feb/2018, at 2.44 pm |
Burya koko ubumuntu nawe wabugira kuko
nubwo urabugaragaza buba bukurimo, Karemanzi
ngushimiye umutima mwiza uhora werekana kd
mbere twaragufataga nk'inyamaswa, nawe
twereke ko ineza ariyo ikwiye kuganza inabi iteka
kd ko buri wese yashobora gukora ibyiza. |
815 |
Ntirenganya Denis I Nyabihu Sun, 25/Feb/2018, at 12.09 pm |
Ese nawe niko uteye?, birashoboka ko duhuje
imico n'imyifatire, none rero reka dufashanye
kureba aho duhagaze kugirango tumenye uko
tugaragara imbere y'abandi :Ni ibikorwa byanjye
bigaragaza uwo ndiwe, ureba
ibyo nkora, akumva ibyo mvuga, ahita amenya
aho ambariza n'uwo ndiwe, byaba bibabaje rero
ndamutse ngaragarira mu ndorerwamo y'ikibi, ese
aho nyuze bamfata bate, aho sinambuka
bagakinga?, ese sinaba mpita bakandyanira
inzara?, muri bagenzi banjye se tubanye dute?,
aho sinaba ndi ikibazo kd nari nkwiye kuba
igisubizo?, ndakeka nkwiye kwisuzuma, niba ndi
mubi ndashaka guhinduka, wowe c uhagaze he?,
isuzume urebe nawe ko duhuje inzira |
816 |
Grace Nshimiyumuremyi, I Huye Sun, 25/Feb/2018, at 12.04 pm |
Umunsi uzatabaruka, amashyi meshi azakomwa, impundu nyishi zizavuga kd ibyishimo bibe muri beshi, birababaje kuba Umuntu atabaruka bakababara, agahinda kagashengura beshi umutima ark wowe bakaba bazirirwana ibyishimo bibuzuye umutima, byose bituruka ku bikorwa byawe, ibyo wirirwamo nibyo biguharura inzira, niba waritwaye nabi ku bandi c ubwo ubundi wari utegereje kuzaririrwa nande?, dore abari kuzakuririra bose nawe warabarijije, urabahemukira kd ubigira nkana, ayo bari kuzakuririra rero azahinduka ibyishimo byabo kd kubw'ubuhemu bwawe, komeza inzira watangiye niba ubona ikubereye ark uzirinde kwicuza bitagifite igaruriro. |
817 |
munyengabe Emmanuel Muhoza/Musanze Thu, 22/Feb/2018, at 11.24 pm |
Burya igishimisha umubyeyi, ni ukubona abana be bamenya ubwenge bakagira icyo bimarira mu buzima bwabo, ni na ko kandi igishimisha umushumba ari ukubona inka ze zororoka kandi zigatanga umukamo mwinshi kandi mwiza, nanjye ikinshimisha ni uko umuntu wese wakurikiye inyigisho zikubiye mu ikinamico Musekeweya, ahindura imibanire ye na bagenzi be maze ubucuti bukaganza muri muryango no mu gace atuyemo. Sinigeze ngira inama Joziyane, ariko reka muganirize: Niko se Joziyane we! Ko Karemanzira ari kugufasha, icyo ashaka urakizi? Ese ujya wibuka isezerano wagiranye na Gafarasi, Ese ujya umutega amatwi? Ese wari uzi ko Karemanzira yari agiye gusenya urugo rwiza rwa Gasore na Chantal? Niba utari ubizi, njye ndabikubwiye. Ni byiza ko wakumva umugabo wawe kuko mwagiranye isezerano izuba riva kandi mufitanye n'umuhungu mwiza; kandi guhita umuzinukwa kandi nta ko atagize ngo akwiteho wowe n'umwana wanyu kuko niba wibuka neza, ubu ari mu nkambi i Bugo. Ubuzima nibugaruka, ndizera neza ko azaza akakwibagiza ibihe bibi byose waciyemo ubwo mwari mwaratandukanye. |
818 |
munyengabe Emmanuel Muhoza/Musanze Thu, 22/Feb/2018, at 1.17 pm |
Burya koko iyo umuntu afite ibibazo bose bakamutererana, ntiyari akwiriye kugereka umubabaro we ku bandi bantu badahuje inkomoko! Icyo kandi ni na cyo nshaka kwibutsa Samusoni: Ese samusoni we! Uzi ko kutizera abaganga b'inzobere, bishobora kukubera imvano yo kudakira cyane cyane ko ibyo bagukorera byose wabyanga maze bikakuvira kubura ubuzima kubera urwango gusa wari ufite? Ibihe urimo biragoye ni byo! Ariko wifatirana ibihe bibi urimo, maze utangire gushinja no abantu no kubagerekaho amakosa batagizemo uruhare! |
819 |
Munyengabe Emmanuel Muhoza/Musanze Wed, 21/Feb/2018, at 11.33 pm |
Mbega ibyiza kandi byinshi! Ndavuga ibyiza biduhuza bikaduhuriza mu rukundo n'amahoro duhora dutozwa na Musekeweya! Izi nyigisho kandi, ni zo zituma nenga umukecuru zaninka kubera uburyo akomeje konona abana b'ejo hazaza! Ese zaninka we! Ibyo wabwiye Umuhuza na n'ubu ntibiragutera ipfunwe? Ese guhora umubwira amateka y'ibinyoma kandi agoretse, ni byo bizatuma atazamenya ukuri kw'ibyakubayeho? Nabimenya se, ya mateka agoretse uzongera kuyamubwira? Reka ngire icyo nkwisabira rero: Ibuka ijambo Nyakwigendera Munyemanzi yasize avuze mbere y'uko yitaba Imana: Yarakubwiye ati, "Muzabane neza na bose mutitaye ku gace cyangwa inkomoko ye." Numara kuyibuka, uzamenya ko watatiye uwo murage wasigiwe na Munyemanzi, maze wubake amateka yawe uyagire meza kandi uzayubake uhereye ku mwuzukuru wawe umubwira ukuri kuko ari byo bizatuma akwisanzuraho cyane! |
820 |
Theogene,kaminuza y'urwanda Wed, 21/Feb/2018, at 11.09 pm |
Nakomeje gutega amatwi, nshaka andi mazina nabita, inuma yamahoro we? Ikirere gitamaje se? Inzira yubuzima buboneye se? Kuri kuje amahoro se,ubuzima bwaragwa se? Nabanyeshuri turiga ariko tugasozerera kubumenyi mutugenera,gusa utashima ninde,utazi icyo musekeweya yamariye abanyarwanda munzira yokongera kubaho, gusa reka mbite imfura |
821 |
Ngendahayo Theogene I Nyaruguru Tue, 20/Feb/2018, at 9.55 am |
Kubwanjye numva bitagikwiye ko ari
Musekeweya I Muhumuro na bumanzi gusa kuko
byabaye Musekeweya I rwanda, I Nyaruguru
turayumva, Nyamagabe yarabahinduye, Nyanza
baracengewe, Rulindo Bamenye icyiza,
Rwamagana, bivugira aho yabakuye, Nyabihu
nabo bati Musekeweya iwacu, Gasabo ho ni ku
cyicaro cyayo banayisura kenshi gashoboka,
none ko wabaye uw'urwanda rwose utakiri uwo
mu misozi ibiri gusa, nahera he mvuga ko
ntakumenye?, narakumenye uranyigisha,
warampuguye ndacengerwa, waranyoboye
ndayoboka none imbuto y'icyiza yarasabye niyo
mpamvu nzahora nkuvuga muri bose kd nigishe
ibikorwa byawe ntategwa mu mvugo kuko uvuga
ukuri kd abizi neza ntacyo yikanga akuvugana
ishema n'igitinyiro. |
822 |
Cyprien Harindintwari, kibirizi ya Nyamagabe Tue, 20/Feb/2018, at 9.52 am |
Ubu mu gihugu cyose intero ni imwe muri iyi
minsi ni ubudasa, ese twebwe twaretse no mu
mibanire yacu tukarangwa n'ubudasa?, ndabizi
neza ko gushoboka byashoboka kuko ahari
ubushake n'imbaraga nta kinanirana, nimucyo
twubake umubano uzatera buri wese ureba kd
akumva urwanda kudutangarira ark batangazwa
n'ibyiza twubatse, urwanda mu biganza byacu
nitwe dufite kuruha icyerekezo, niturworeka
ruzorama ark kd niturwitangira ruzatera imbere
bishimishije rushingiye ku umubano mwiza
tuzaba twigaragazamo. |
823 |
Ntirenganya Denis I Nyabihu Tue, 20/Feb/2018, at 5.57 am |
Ibyo yambwiraga byose nabifataga nk'inama
z'umubyeyi ku umwana, numvaga ko ari
impanuro nziza kd zizamfasha mu ubuzima,
nyamara sinarinzi ko ari umubyeyi gito, nafataga
ko anyubaka kd arimo kunsenya, we yibwiraga ko
ari kunkorera ibyiza naho yandohaga mu nyenga,
ntangiye kwitekerereza yakomezaga kumbwira ko
ndi mu buyobe, ntangiye guhuza n'abandi
ntibyamushimishaga na gato, yambereye ikigusha
kd ariwe wari ukwiye kumbera igisubizo,
birashoboka ko rero uwo wiringiye ariwe
wagutenguha bityo tumenye kd twige gushungura
mubyo tubwirwa byose. |
824 |
Emmanuel Nsengimana, Umujyi wa Kigali Mon, 19/Feb/2018, at 2.39 pm |
Umurage mubi, umuvumo mu bandi,..., ngurwo urwibutso uzadusigira tuzajya
tukwibukiraho, nta cyiza twakwigiyeho, nta muco twagufatiyeho, nta bupfura twigeze
tukubonaho umunsi n'umwe niyo mpamvu kukwibuka no kugusabira bizatugora,
ntibinakwiye ko nunataburuka tuzababara kuko nta gihombo tuzaba tugize ahubwo
ndahamya ko tuzaba tugize bimwe dukira, ntiwatubereye Zaninka w'amahoro ahubwo
watubereye uwo kwigiraho ababyeyi babi. |
825 |
Clarisse Nyirantezimana, kaminuza y'urwanda Mon, 19/Feb/2018, at 7.27 am |
Mugenga yanyuzwe no gukomeza kwitwa Muginga, Kananga we aterwa ipfunwe no
guhorana ubununga bwa Kanunga, akaba ashaka kugaruka ku izina rimuhesha ishema
kd yahawe n'ababyeyi, ni byiza ko duhitamo gutera umugongo ibyadushyiraga mu
byiciro bidutandukanya n'abandi tugahitamo kongera kubana neza n'abandi, nawe aho
ku umusozi utuye hari izina wahimbwe kubera ibikorwa bibi cg c hari iryo wihimbye
ugamije kuyobya uburari no kujijisha abantu ark uyu munsi ukaba ushaka kubitera
umugongo, ni ukuri ni igikorwa cyiza, kuba intwari bitangirira aho |
826 |
Munyengabe Emmanuel Muhoza/Musanze Sun, 18/Feb/2018, at 11.33 pm |
Izina ni ryo muntu koko! Uwaguhaye izina ryiza ari ryo Musekeweya, yarebye kure kuko wabaye ikiraro kituvana mu bugizi bwa nabi, urugomo, n'ibindi bisenya, maze kikatwereka inzira igana amahoro, urukundo, n'ibindi byose bituma tubana neza! Ibyo mvuga si amakabyankuru kuko abayumvise bose ari abahamya b'ibyo mvuga; kandi niba hari ubinyomoza, azatege amatwi inyigisho tuvana mu ikinamico Musekeweya, maze na we azibonera n'ibindi byiza ntavuga ngo mbirangize! Reka mbonereho rero ngire icyo nisabira abanyamugereko bahungiye i Bugo mbabwira ko ubwoba mufite budakwiriye gutuma mwemeza ko abanyabugo ari bo bashimuse abanyamugereko kuko kubera ingorane mufite hakiyongeramo n'ubwo bwoba bishobora gutuma abantu bafite ibitekerezo by'urwango nka Gafarasi baboneraho bakabibumvisha maze bigatuma mushaka kugirira nabi abanyabugo kandi barabakiriye neza. Icyiza nimumenyeshe inzego zishinzwe umutekano i Bugo ingorane mwagize, maze zibafashe gushakisha abo bagenzi banyu baburiwe irengero. |
827 |
Xavier Nsanzimana, Akarere ka Ngoma Sun, 18/Feb/2018, at 7.53 am |
Iyo wirukankanye umugabo, iyo uzi ubwenge uzigama imbaraga zizagusubiza inyuma, ibi
rero nasanze twebwe abantu tutabigira, iyo uwishyizemo gahunda yo guhemukira
mugenzi we ayishyize mu bikorwa ntajya azirikana ko nyuma byazamugiraho ingaruka
zitari nziza ngo maze ahemuke yizigama, nibwo uzasanga beshi turi nka Kananga, tujya
mu uburyohe bwo guhemuka maze igihe cyagera tugasarura ku umubabarao wuko
twahemutse, ugasanga umwe wakoraga ibibi byose ntacyo yishisha, ubu ahora mu
bwihisho budashira yewe n'imbeba yo mu nzu yakoma akikanga abaje kumubaza ibyo
yakoze, ni za mbaraga nyishi tuba twarakoresheje ibibi ark ntitubashe kuzigama izo
gukora ibyiza, ntibikwiye guhemuka ark kd nibikubaho ujye uzirikana ko abo uhemukira
nabo ari abantu ko kd bashobora kukugerera mu kebo wabagereyemo. |
828 |
munyengabe emmanuel Muhoza/Musanze Thu, 15/Feb/2018, at 11.48 pm |
Burya icyo wakoze cyaba ari cyiza cyangwa ari kibi, ugisanga imbere. Burya iyo waranzwe n'imyitwarire myiza nka Muzatsinda, Shema, Batamuriza n'abandi, maze ukava aho wari utuye hashira iminsi ukahagaruka, wakirwa neza n'abo mwari muturanye. Urugero: Shema ubwo yavaga i Mugereko kubera umutingito, yagarutse iwabo kandi yakiriwe nk'intwari kuko yakoze ibishimwa na rubanda byanagize uruhare mu guhindura imyitwarire kwa se! Ariko iyo wakoze nabi, icyo gikorwa kibi wakoze kigutera inkomanga ku mutima ku buryo wikanga agakomye kose ukeka ko ushobora kugirirwa nabi. Ushidikanya azabaze Mugenga na Kananga ihungabana bagize ku mutima baritewe n'ibikorwa by'ubugome bakoze igihe bari bakiri iwabo. Nimucyo rero twiyemeze kubanira neza buri wese tutitaye aho inkomoko cyangwa imyemerere ye kuko uwo ugiriye neza uyu munsi ashobora kuzayikwitura cyangwa se kuzayitura mugenzi wawe! |
829 |
Emmanuel Habiyaremye, Mbazi Huye Wed, 14/Feb/2018, at 8.13 pm |
Ibyishimo wampaye nanjye nzabikwitura, akabando waciriye nanjye nzakagucira, ko wankoreye ibyiza njye nabuzwa n'iki kukugerera muri ako kebo?, wapfunduriye akeso kuzuye amavuta, wemera kwigomwa kuri rwa rwabya rwawe rw'ibanga ungabanyirizaho, wampishuriye byishi byiza byatumye ubuzima bwanjye burushaho kuba bwiza, ndakubwiza ukuri ko waharuriye ubuzima bwanjye umuhanda mwiza kd uranawusiga zose, uri uw'icyitegererezo mu ubuzima bwanjye, akebo kajya iwa mugarura niyo mpamvu numva nanjye nzakwishyura ibyo byiza, komeza utubere umusingi wo gukora ibyiza, komeza utubere urumuri rutwereka inzira ikwiye, tuzahora tukwita umubyeyi w'abiyemeje guhinduka kd uzatwemerere iryo zina uryakire, Musekeweya Rwanda. |
830 |
Munyengabe Emmanuel Muhoza/Musanze Tue, 13/Feb/2018, at 1.57 am |
Nk'uko ibyishimo by'umwana ari ugutetera umubyeyi we, nk'uko ibyishimo bby'umuhinzi ari ukubona imvura izatuma yeza imirima ye, nk'uko ibyishimo by'umushumba ari ukubona umusaruro utubutse uturutse mu matungo ye, nanjye ngubwa neza iyo ngaburirwa inyigisho z'amahoro n'urukundo mpabwa na Musekeweya n'abakinnyi bayo harimo Rutaganira, Shema, Batamuriza, Gasore, Chantal, n'abandi benshi! Gusa na none, kugira inama Shema na Batamuriza. Shema nawe Batamuriza! Ni byo koko murahangayitse kandi uguhangayika kwanyu gufite ishingiro kuko burya umubyeyi ubwira amagambo mabi umuziranenge nk'umuhuza, namugereranya na za ngano zatewe mu murima ariko umwanzi akazibibamo urumamfu. Icyo nababwira nk'igisubizo, nimwifatanye nk'umuryango kuko ndabizi ko umuryango wose uzabatera ingabo mu bitugu mugafasha umubyeyi gito Zaninka kwivanamo uwo mutima w'urwango; kandi na Zaninka namusaba kwibuka ijambo umusaza Munyemanzi yavuze mbere y'uko ashiramo umwuka. Yaravuze ati, "Muzabane na buri wese mutitaye aho akomoka." Nonese Zaninka we, uwo murage yaguhaye uri kuwutoza abana bawe n'abuzukuru bawe? Niwibuka iryo jambo umugabo wawe yasize akubwiye, uzaharanira kutazongera kumutetereza, ahubwo uzashimangira ko bene Munyemanzi ari abenemahoro kandi buri wese ahawe ikaze mu muryango maze na we aze gusoma umutobe w'amahoro ashire inyota! Murakoze kandi ndabakunda! |
831 |
NTEZIMANA PLACIDE NDI MASISI D R C Fri, 09/Feb/2018, at 8.36 pm |
BAHIZI NIYEMERE INAMA Z'ABAVANDIMWE ATAZABA NKA NYINA ZANINKA |
832 |
Munyengabe Emmanuel Muhoza/Musanze Thu, 08/Feb/2018, at 11.33 pm |
Burya gucikwa ikinamico musekeweya ni ukunyagwa zigahera kuko gucikwa igice kimwe gusa, uba ugize igihombo nk'icy'uwagiye guhaha ariko ntaronke, nk'uwacuruje ariko agahomba, kandi burya twibukiranye ko igihombo gikomeye burya ari uguhomba inyigisho zigufasha kubana neza na bagenzi bawe! Reka rero mbonereho umwanya wo kuganira na Gafarasi! Ariko se Gafarasi we! Urwango ufitiye abanyabugo ruzageza ryari? Ese kuva wabamenya nta kiza na kimwe wigeze ubabonaho ku buryo ubanga bigeze aho? Kugeza n'aho utangira kubwira Samusoni ko indwara ari kuvurwa atari yo koko? Ese nk'uko Donati na Jyamubandi babikubwiye, uramutse wimuye Samusoni mu bitaro by'i Bugo ukamujyana aho wizeye ko bamukiza maze akageza aho abura ubuzima kubera ko nta muganga w'inzobere afite umwitaho, waba wungutse iki? Ni ukuri reka ngusabe ikintu kimwe gusa: Reka abaganga babyigiye bite kuri Samusoni kandi ureke gutuma acika intege kandi yirwariye kandi ugerageze kumubwira amagambo amwubaka umutima aho kumubwira amagambo atuma yiheba! |
833 |
Emmanuel Habiyaremye, Mbazi Huye Tue, 06/Feb/2018, at 11.59 am |
Abantu beshi ubu baragowe, beshi muri iki gihe bafatwa n'uburwayi bakihutira kujya kuvuza amarozi ngo ubwo abaturanyi babarogeye, indwara zose zahindutse amarozi, umuturanyi wese yahindutse umugambanyi, icyizere mu bantu cyarayoyotse, nuwo wizeraga uyu munsi, ejo akubera uwo utakekaga, agasozi kabaye agasharu ku kandi, abeshi bibwira ko banzwe n'abo baturanye ark siko biri, imigambi mibi igatangirira aho, kubana mu bantu bisigaye ari nkuko umwe yorora agaca undi akorora inkoko, nyamara kudashishoza nibyo bitwiciye umubano, bitumye twangana dupfa ubusa kd twari dukwiye kurangwa n'ubumwe, urukundo n'amahoro, tuzahora dupfa ubusa kugeza ryari?, twisuzume maze twisubireho. |
834 |
Nshimiyumuremyi Grace, Kigoma, Huye Tue, 06/Feb/2018, at 7.13 am |
Ni byiza ko hari abantu bagifite umutima muzima, ni byiza ko hari abantu bacyumva ko gufasha abandi bikwiye kuba inshingano, ni byiza ko hari abantu bakibona ibibazo by'abandi nk'ibyabo, abagifite umutima mwiza nk'uwo ni abo gushimirwa, ni abo kwigirwaho kugira neza hagamijwe kubaka urukundo mu bantu, ukuboko gutanga niko kwakira, kd uwo ufashije nawe bwacya akakugoboka dore ko ibyago ntawe bisagutseho. |
835 |
Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru Mon, 05/Feb/2018, at 7.47 pm |
Kubyibagirwa ni ugucumura, nuramuka wibagiwe
ko uharanira amahoro atajya atuza ngo agereke
akaguru ku kandi uzaba ucumuye kuko nawe
ushobora kuzahita wibwira ko wageze iyo ujya
maze ukisanga ibyo wubatse imyaka myishi
byarasenywe mu masegonda make, niwibagirwa
ko kugirango ubeho utuje bituruka ku kuba
mugenzi wawe atuje, uzimika urusaku
umusakurize maze nawe ejo azakugerere mu
kebo wamugereyemo, mu ubuzima bwawe iteka
uzaharanire icyiza, uzirinde kwanduranya no
gusagarira abandi kuko bitabaye ibyo ejo
wazibwira ko uhagaze wemye kd nyabusa
warashize. |
836 |
Eugene Kabera Mu Ruhango Mon, 05/Feb/2018, at 6.53 pm |
Urwanda ni rwiza ark ntirwuje abeza, abarutuye
baravanze kd bafite imico itandukanye, rutuwe
na ba Muzatsinda, abagabo baberewe no kugisha
inama, rutuwe na ba Shema, abagabo bo
kwigisha abandi uko Umuntu nyawe yitwara mu
bigeragezo ark kd na ba Zaninka ntibaruhejwemo,
barwuzuye impande zose maze bagasenya ibyo
ba Samvura bubatse igihe kirekire, kuba rero u
Rwanda rwuje bose niyo mpamvu Umuntu
anavuga ko rwuje ibibazo, twige rero kubaho
duharanira gukemura ibyo bibazo kugirango
tuzagere aho tugira urwanda tuzishimira kuraga
abacu. |
837 |
Munyengabe Emmanuel Muhoza/Musanze Mon, 05/Feb/2018, at 4.49 pm |
Buri wese ku isi afite ikimuryohera mu buzima bwe ku buryo agifite aba yumva amerewe neza! Ariko twese hari ikintu kimwe duhuriyeho: Burya iyo agace utuyemo karangwamo n'amahoro, urukundo n'ubwumvikane, ku bwa njye, mbona ari byo bintu bya mbere bindyoheye. Impamvu yabyo ni ukumva ukuntu abantu b'i Muhumuro na Bumanzi bihutiye kugoboka abanyamugereko baje babagana kubera akaga bari barimo! Nimucyo twese aho tuba tubigane, maze ka kabyino bateye bagira bati, "Amahoro, Amahoro!" natwe tukagire akacu, maze kurwanya ubugizi bwa nabi bibe intero yacu. Icyo gihe, tuzaba twubatse umubano udashobora gusenywa n'icyo ari cyo cyose! |
838 |
Bimenyimana francois, akarere ka Ruhango Sun, 04/Feb/2018, at 8.04 pm |
Isi ni mbi, abo ibereye nziza ntibanyumve nabi, imbereye mbi kuko yuzuye abagome gusa, yuzuye abanyamutima mubi, yuzuye abagambanyi, ugusekeye wese siko aba agukunze, ikimenyimenyi uzamwitabaze wageze mu makuba urebe, azakubera umunyamahanga kd mbere mwari bamwe, azakwigurutsa akwereke ko ntaho muhuriye, isi nk'iyo yanshimisha ite?, ibingora kubyakira muriyo ni byishi, ndambiwe no kugira inshuti nka Gafarasi, nawe ufite icyo urambiwe kd, isi iteye uko rero tuyirwanye. |
839 |
Munyengabe Emmanuel Muhoza/Musanze Sat, 03/Feb/2018, at 5.42 pm |
Yemwe abashaka guhabwa amasomo y'ubugiraneza no kubana n'abandi nta kwishishanya, nimuze mwige kuko amarembo ahora yuguruye! Ishuri ritanga ayo masomo yose ku buntu, nta handi warisanga! Iryo shuri nta rindi ni Musekeweya; maze abarimu baryo barimo Shema, Batamuriza, Rutaganira n'abandi, bakabafasha gutera intambwe yo kuva mu kwishishanya maze ikagana mu kuzuzanya! Nteruye ubu butumwa bwanjye nshaka kwiganirira na none na Gafarasi. Niko se Gafarasi! Urwango ugirira abanyabugo uruterwa n'iki? Ese wari uzi ko ubuzima bwa Samusoni buruta kure amarangamutima ukomeje kugirira abanyabugo? Ese wanga abanyabugo kubera ko bagutwaye iki? Ko umutingito washegeshe Mugereko wabaye maze ugahungira i Bugo maze bakakwakira, ni iki gituma ubanga akageni kangana gatyo? Reka nkubwire rero: Rekera aho gusebya abandi bantu ubitewe n'uko mudahuje inkomoko kuko abo bantu ari kimwe nawe nk'uko Donati na Jyamubandi bahora babikubwira, ikindi kandi, niba waranze gutanga impyiko ku nshuti yawe Samusoni kandi uzi ko ubuzima bwe bugomba gutabarwa byihuse, wibuza n'abantu bifitiye umutima mwiza wo gutabara abari mu kaga! Ubwo se nihagira umunyabugo umuha impyiko, maze Samusoni akava mu bitaro ari muryerye, ubwo uzarigitira he? Ndizera ko icyo kimenyetso kizaguhamiriza neza ko abanyabugo ari kimwe nawe, kandi nawe ushobora kujya mu byago maze bakagutabara. |
840 |
Leonard tuyisingize at kamonyi Sat, 03/Feb/2018, at 2.16 pm |
Nukuri turagaya ZANINKA kubwo kwigish umuhuza imico mibi |
841 |
Jean baptiste Mbonigaba w'i Kamonyi Tue, 30/Jan/2018, at 12.27 pm |
Kwiga ni uguhozaho, kd kwiga ni buri munsi, namaze kumenya ko nta bihembo byiza
bibaho byo guhemuka maze niga kuba nagira neza, nawe iryo shuri uramutse uryize
ntiwazigera wicuza kuko uzasanga urusha beshi ubumenyi kabone bukwiye kabone
nubwo baba baraminuje batagira urukundo, kwiyoroshya, kugira neza no kubana neza na
bose, ibyo nubyiga maze ugasanga ko wataye igihe cyawe uzabimpore. |
842 |
munyengabe emmanuel / Muhoza / Musanze Tue, 30/Jan/2018, at 12.26 am |
Ndabasuhuje na none! Mpere hehe ngeze hehe ndata ibigwi n'ubutwari bya Musekeweya, ko ibyo nyikesha bitarondoreka? Gusa byose mbihurije mu ijambo rimwe: Musekeweya nyise Mubibamahoro! Reka nongere niganirire n'abagabo basubiye ku ivuko ari bo Mugenga na Kananga: Buriya nta cyiza nko kuva iwanyu warahasize mu icuraburindi, maze ukagaruka ugasanga hatemba amata n'ubuki kandi urukundo ruranga abahaturiye! Kananga nawe Mugenga! Aho mujya musubiza inyuma uko abaturage ba Muhumuro na Bumanzi babanaga? Ese mujya mutekereza imibanire myiza irangwa iyo misozi yombi? Ese na none mujya mwibuka ko mwari mu ba mbere bashyiraga ingufu nyinshi mu kuryanisha abaturage ba Muhumuro na Bumanzi? Ese namwe mujya mwifuza kugaragara mu iterambere riri kugaragara muri Muhumuro na Bumanzi ndetse namwe mukarigiramo uruhare? Nimwibaza ibyo bibazo byose, muzibuke n'ijambo Rutaganira yababwiye ko ibyababaho byose ku bijyanye no guhabwa imbabazi no kugaragara mu bikorwa by'ubufatanye biranga Muhumuro na Bumanzi, biri mu maboko yanyu. Nanjye reka iri jambo yababwiye ndibasubiriremo: Burya rero, niba mutari munabizi, Muhumuro na Bumanzi, harangwa n'abantu biteguye gufatanya n'uje wese abagana; kandi n'abari mu kaga barabafasha! Niba mugira ngo ndabeshya, muzabaze bamwe mu baturage ba Mugereko bahungiye i Muhumuro na Bumanzi, bazabampera ubuhamya. Nimubanze mwemere ko mwagize uruhare mu kubiba urwango hagati ya Muhumuro na Bumanzi naho gukomeza kuvuga ko nta kibi mwakoze, muzaba muri gutoneka ibikomere by'ababuriye ibyabo n'ababo mu mvururu mwagizemo uruhare. Maze nimumara kwemera amakosa mwakoze, muzace bugufi musabe imbabazi kandi icyiru muzahabwa, muzagikore nta gushidikanya; kandi nimukirangiza, muzasubire mu miryango yanyu mwiteguye gukomeza iyo ntambwe nziza yatewe na Muhumuro na Bumanzi maze amahoro ari kuranga iyi misozi yombi, muzanayakwize mu yindi misozi muturanye. Murakoze kandi ndabakunda! |
843 |
Munyengabe Emmanuel mu murenge wa Muhoza mu karere Mon, 29/Jan/2018, at 11.02 am |
Burya kwirengagiza inyigisho duhabwa na Musekeweya, ni nko kutugamisha uwakugaburiye igihe wari ushonje! Musekeweya ni iriba ridakama ridudubiza inyigisho zigambiriye kuzuzanya no gufatanya muri byose! Reka rero niganirire na Bahizi: Ese bahizi we, Nyuma y'ibyo nyoko Zaninka akubwiye, maze ikiniga kikagufata ubwo wajyaga kubiganiriza uwo mwifuzaga kurushinga, ubu ufite iyihe migambi? Jye rero ndi wowe, nakwihangana nkabimuganiriza, maze tugafatanya gushakira hamwe uburyo bunoze bwo gukemura icyo kibazo kandi nta we ubangamiwe muri twe uko turi batatu: jye, Nyirabandora n'umwana atwite! Ariko rero biguhe isomo ry'uko kwanga abantu ubaziza agace bavamo atari byiza habe na gato; kuko urabizi ko wangaga abanyabumanzi kandi na so wakubyaye ari umunyabumanzi! Tangira rero ubane na bose kandi usangire byose na bo nk'uko umuhanzi yabiririmbye, kandi nawe ufatanye na bakuru bawe na mushiki wawe Batamuriza, kumvisha nyoko Zaninka ko urwango atari rwiza ahubwo rusenya! Murakoze kandi ndabakunda cyane! |
844 |
Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru Mon, 29/Jan/2018, at 6.14 am |
Ni koko inshuti nyayo uyibonera mu byago, umuvandimwe mwiza umubonera mu bibazo,
umuturanyi mwiza ni ukugoboka mu makuba, uwo wizeraga nutamubona muri ibyo bihe,
uzamenye ko wituranye, wivukana cg c uri wenyine, uzabona abantu wishimye ark mu
kababaro bazagucikaho, hari ubwo uzagobokwa nabo utakekaga ahubwo wari uzi ko
aribo banzi bawe, Samson nawe ubu nibwo ugiye kubona inshuti, nibwo ugiye kubona ba
Munywanyi wawe Gafarasi n'abandi ko ari inshuti koko, ese nutungurwa n'ibikorwa
byiza wagirirwa n'abanyabugo uzifata ute?, uzakora iki nutungurwa ko abo witaga
inshuti magara bakwihungije mu makuba?, ndakeka uzisubiraho ukagaruka kd ukagarura
n'abandi. |
845 |
Marie solange Abahire, I Rulindo Fri, 26/Jan/2018, at 7.39 pm |
Twari twiteze kuzakwambarira nkuko natwe
twambariwe, Twari twiteze kuzagushagara nkuko
natwe twashagawe, twari twiteguye neza ibirori
byawe none bitangiye kuzamo kidobya, inzira iri
kuzamo amahwa, ubwato buri kuzamo
umuhengeri, umuhanda uri kunyerera, igicu kiri
kuganzwa n'igihu, umubyeyi gito akwiciye ibirori,
ntahemutse rimwe ahubwo yahemutse ubugira
keshi, kuva kera ntiyizerwaga, yahoraga
akekwaho ikibi ark akiyita intungane, ubu noneho
ko ibyari biri mu gaseke bigiye mu gatebo
bikamenywa na bose azakurikizaho iki?, babyeyi
muratubabaza ark si mwese, icyo mukwiye ni
ugusubira ku isoko mukamenya inshingano nyazo
z'umubyeyi ukwiye, mukareka gushengura imitima
y'abo mwibyariye kd mwarabateganyagaho ibirori
binoze. |
846 |
Nyirantezimana clarisse, Kaminuza y'urwanda, colle Fri, 26/Jan/2018, at 11.52 am |
Uzirata ko wamariye iki abandi?, kuramba kwiza
ni ukuramuka, kuramuka kwiza ni ukumva
utekanye, gutekana kwiza ni ukuba
udafite inkomanga ku umutima ko ntawe
mubanye nabi, wuje umutuzo, amahoro
n'urukundo, icyo gihe uba wariharuriye umuhanda
mwiza unoze ugufusha kuba wagera ku nzozi
zawe kuko uzazifashwamo na beshi, numva iteka
nakwifuriza kuramba muri ubwo buryo, numva
nakwifuriza guhora uramuka muri iyo ndoto,
uzabiharanire ntibigora, uzagerageze kuba
wakwiyoroshya kuri bose ibindi uzabifashwamo
n'abandi kuko abo woroheye nabo
bazakorohereza, ese ni ikihe cyiza cyo kwigisha
imico yawe mibi ababyiruka kd uzi neza ko ntaho
bizabageza?, inyungu ukuramo ni izihe?,
wungutse inshuti zingana iki kubera imigirire
yawe?, ugeze koko naho uwari UMUHUZA
umugize umutanya?, uzagororerwa. |
847 |
Hashakimana Philemon, Umurenge wa Nyabimata, akare Fri, 26/Jan/2018, at 11.35 am |
Iyo bitabaye umugisha, biba umuvumo, hanze aha kugirango umugabo yemere umwana mu gihe yabyawe mu uburyo butemewe biragoye, ark umusaza Sebarame we yashatse guhesha umwana we umugisha, wowe nyina umubera umuvumo, wahemutse keshi none ugeze aho ushyira umwana wawe mu gahinda kanini bigoranye kuzikuramo, ese ababyeyi bagukuyeho inyigisho imeze ite?, bagiye gutanga ubuhe burere buvanze n'ukuri?, muri make Umuntu yakavuze ati ntibizongere ukundi, ark c biroroshye ko iyi yaba imvugo ya buri wese?, tubyihingemo uko dushoboye niba dushaka kuba ababyeyi bazashimwa n'abo bibarutse. |
848 |
Habiyaremye Emmanuel, Huye, Mbazi Fri, 26/Jan/2018, at 6.40 am |
Nibyo koko buri wese agira Umuntu w'ingenzi mu ubuzima bwe, ibi bivuze ko uwo w'ingenzi ari uba akurutira abandi bose mubo wamenye, none c nibaze niba umugore ufite umugabo ashobora kubwira undi mugabo ko ariwe w'ingenzi kurenza uwo bambikanye impeta, ibi bitaniye he no kwirahurira umuriro mu maguru kd uzi ko utwikana?, abubatse bazirikane ko amagambo ava mu kanwa kabo ashobora kububakira cg c akabasenyera maze bamenye icyo kuvuga gikwiye kd mu gihe cyacyo. |
849 |
Munyengabe Emmanuel mu murenge wa Muhoza mu karere Thu, 25/Jan/2018, at 4.06 pm |
Sinzarambirwa gukurikira Musekeweya nubwo naba ndwaye, kuko Musekeweya yambereye umuti ndetse n'urukingo ku ndwara yitwa urwango ari na rwo soko y'ubugizi bwa nabi aho buva bukagera! Ariko sinabura kugaya umuntu witwa Zaninka: Ese Zaninka we! Ko numvise uri gucira umugani umwuzukuru wawe maze ukamubwira ko abantu b'i Bumanzi ari ibisimba, umukwe wawe ko akomoka i Bumanzi nawe ni igisimba? Si n'umukwe wawe gusa; n'umukazana wawe na we akomoka i Bumanzi. Ubwo se na we ni igisimba? Ese ko bakubyariye abuzukuru beza, ubwo se na bo ushaka kubita ibisimba kubera ko bamwe mu babyeyi babo bakomoka i Bumanzi? Umva nanjye ngo ndarondogora! Ese ko umwana wawe Bahizi, uvuga ko wamubyaranye na Sebarame kandi na we akaba akomoka i Bumanzi, ushaka kuvuga ko n'umwana wibyariye ari igisimba? Ni byinshi nakakubajije, ariko reka nkugire inama isumba izindi: Umenye ko iyo mbuto mbi uri kubiba mu mwuzukuru wawe ashobora kuzayikurana maze bigatuma umuntu wese uje amugana amwereka urwango arutewe nawe; ikindi kandi, izo mvugo zitesha agaciro abandi bantu zidakwiriye kuranga umubyeyi nkawe kuko nawe uwakwita igisimba ndabizi neza ko bitagushimisha! Reka ngire inama undi muntu na we witwa Samusoni. Samusoni we! Ihangane kuko uri mu bihe bitoroshye. Ariko na none ndashaka kukwibariza ikibazo kimwe: Ko wahereye kera uvuga ko abanyabugo bose ari babi, hagize umunyabugo umwe wemera kuguha impyiko ye, wakongera kuvuga ibyo? Ese ko Gafarasi yayikwimye, we uzavuga ko ari mubi? Rero ni byiza ko usobanukirwa ko buri gace kose gafite abantu batandukanyije imico; maze rero nihagira umunyabugo ukugirira neza uzayiture undi muntu uzahura na we kuko na Gafarasi wakwimye impyiko ashobora kugwa mu kaga nk'uko nawe wakaguyemo. Ntuzareke kumugirira neza ngo ni ukubera ko yakwimye impyiko ye! Murakoze kandi ndabakunda cyane! |
850 |
Hakizimana Jean claude, I Ngororero Thu, 25/Jan/2018, at 7.13 am |
Iryo jambo ryawe twari turyiteze, gusa turagushimiye ko uri umusannyi mwiza
w'ibitagishoboka gusanwa, uri urugero rwiza w'uramira ibitakiramika, warakoze
guhemukira umwana wawe, warakoze gutuma akora ibidakorwa, uzabibazwe byose ark
kd ubere urugero rwiza abandi bameze nkawe. |
851 |
Emmanuel Habiyaremye I Mbazi Tue, 23/Jan/2018, at 12.43 pm |
Amatwi yanjye azumve byishi ark umunwa wanjye usohore bike, umunwa wanjye ntukwiye uwo kuba guteranya imiryango ngo maze wigire gasenyamiryango, niba ari ibyo ururimi rwanjye rwagobwa ark nkabana n'abandi amahoro, bisaba iki kurangwa n'ukuri n'ubunyangamugayo?, bisaba iki koroherana, kubabarira no gusaba imbabazi?, ubwo nta kiguzi mbonyemo reka nemeranye n'umutima wanjye ko hari icyo twakora kugirango tube abifuzwa mu bandi. |
852 |
Eugene Kabera, Ruhango Mon, 22/Jan/2018, at 8.10 pm |
Abo wagiriye neza nabo bazakwitura iyo neza,
abo wahemukiye nabo ntibazabura kubikwereka,
niba hari aho wagenze nabi uzahitwararike kuko
ushobora no kuba wasanga watezwe amahwa kd
akaba yakujomba cyane, gusa nanone hari
abatanga imbabazi ku uburyo uwo wahemukiye
yakwakirana urugwiro, nugirirwa izo mpuhwe
uzajye uhora uzizirikana kd nawe uzazigirire
abandi, burya ngo uzagire neza wigendere, iyo
neza uzayisanga imbere. |
853 |
Uwiyubashye Felicien, Bumbogo bwa Gasabo Mon, 22/Jan/2018, at 4.31 pm |
Nyamara nubwo uvuga ko warozwe n'ubundi nibyo, kd byongeye n'uwakuroze yaraguhamije kuko yakuroze atanakarabye, gusa ntiyakuroze ipyiko nkuko ubivuga, ntiyakuroze indwara yindi imunga umubiri cg c iteza ibindi bibazo mu umubiri, ahubwo yakuroze akarimi kabi, kd wibuke ko gasemera agasaya nutakirinda kazagusemera, yakuroze urwango, akuroga ishyari, akuroga inabi, ivangura no kwikunda, ark aya marozi yose warozwe, aravurwa agakira, si muganga wabyigiye mu ishuri uzakuvura, ahubwo abajyanama bo mu umutwe nibo uzegera nubishaka bakaguha imiti y'ubwo burwayi bwawe kd nukira uzegere nawe abameze nkawe kugirango ubahe ubufasha, ngaho ivuze vuba hato uburwayi butarakwirukasa ku umusozi. |
854 |
Emmanuel Nsengimana w'i Kigali Mon, 22/Jan/2018, at 3.09 pm |
Ibyo nemerewe nibyo nawe wemerewe, nemerewe gutuza nawe urabyemerewe,
nemerewe kugira amahoro, nawe urabyemerewe ark kd ikirenze ibindi byose nuko
nemerewe guhitamo uko nshaka mubyo mbona nkuko nawe ubyemerewe, none ni kuki
utakwishimira amahitamo yanjye?, ni kuki ubabazwa n'inzira nahisemo kunyura kd njye
mbona iboneye?, winaniza ngo umbuze amahwemo, shyigikira guhitamo kwanjye kuko
sinahubutse njya kubikora, zirikana ko nawe igihe wafataga umwanzuro
ntawabiguhatiyemo maze ureke nikomereze inzira. |
855 |
Mbarushimana Aphrodice, Cyahinda ya Nyaruguru Fri, 19/Jan/2018, at 5.27 am |
Urukundo nyarwo si urwingingwa, nuramuka ugiye gukunda winginga uzamenye ko uzavunika kd amaherezo ukazisanga wararuhiye ubusa kuko akeshi bene urwo rukundo rurangira rusenyutse, ibikwiye mu urukundo ntibigoye, uzakunde ugukunda, kuko we wagukunze ashobora kwihanganira byishi kuri wowe kabone nubwo waba wakosheje, kuko n'ubundi azaba yagukunze azi neza ko ushobora gukora amakosa nk'umuntu, ark rero nawe kwitwararika no kwigengesera bikwiye kukuranga ugamije kutababaza uwo wakwihebeye, urukundo rutababarira nk'urwa Kigingi turusezereho none. |
856 |
Karonkano Nyamagabe Pascal Thu, 18/Jan/2018, at 6.54 pm |
Oya burya bya bindi sibyo, reka nanjye nifashishe uyu mwanya mbatume kuko nizeye ko
muzantumikira :
burya ntabwo ubuze uko agira ariwe ugwa neza, ahubwo hagwa neza
ufite umutima wo kubigira kuko n'ababi babura uko bagira kd ntibahitamo kugwa neza
kuko uwo mutima batawugira niyo mpamvu dukwiye kujya dushima abo bagwa neza
kuko babikora bibarimo atari ibibagwiririye..,
Ntabwo guhemuka ari igisubizo cyo kwitura inabi uwayikugiriye, kuko numwitura ibyo
yagukoreye nawe azagerageza gukora ibirenze ibya mbere, maze muhore muhiganwa
mu bibi, ibyiza mugibagirwe, maze umusaruro wanyu uzabe intonganya, amakimbirane,
amashyari, amarozi n'amatiku, bityo ntuzagerageze kwihimura ku uwaguhemukiye kuko
ntawe uzagukomera mu mashyi ko wagize neza ahubwo uzahora uhabwa urw'amenyo..,
Ubushobozi bwo gukora ibyiza si ukuba ufite amafranga n'indi mitungo myishi gusa,
burya barakubeshyaga, uriya Mukecuru utishoboye muturanye ku umusozi se
bamushimira ko ari Umugiraneza kubera imodoka afite atwaramo abantu ku Ubuntu?,
kubera amafranga afite aha abaje bamugana?, kuko afite ivomo mu urugo iwe se,
akavomera abo ku umusozi bose ntibamanuke gushaka amazi mu kabande?, oya nawe
yinginga uhise wese ngo amugabanyirize kuyo avomye, nyamara nawe uramutaka ko ari
mugiraneza, ese ubwo wowe bikunaniza iki?, bigerageze urebe..,
Ubunyangamugayo si ukuvugira neza uwakuguriye icupa, uwakoroje itungo, uwakugabiye
akakugororera, uwakubwiye ko muzagabana ibyo aburana nabitsindira, kwanga kuvuga
ibigaragara ukituriza ngo hato utiteranya bityo ugakingira ikibaba ikinyoma kd wari uzi
ukuri, ahubwo ubunyangamugayo ni ukurangwa n'ukuri, kuvuga ibiribyo, no gukora
ibikwiye kd mu gihe gikwiye, bigerageze nawe bizagukundira..,
Kuvuga neza suko nta kibazo uba ufite, ahubwo ikibazo ni ukubwira nabi uwariwe wese,
bityo ugatura ibibazo byawe n'utabigizemo uruhare kd akaba yanakumvira ubusa,
ahubwo kuvuga neza umusaruro w'uwatojwe kwiyoroshya no kwicisha bugufi ugamije
kubanira neza buri wese..,
Kuba umukire si ukuba utunze ibya mirenge ku ntenyo, kuko ubukire bwa mbere si
ubutunzi, ahubwo ubukire bwa mbere ni ukumenya uko ubanisha ibyo utunze n'abantu,
bityo bigatuma bwa butunzi bwawe bukuramutsa amahoro imbere y'abandi kd ibyawe
bikishimirwa na bose kuko bitaguteye kugira umwaga n'umwiryane, bityo banza ushake
ubukire bwo mu umutwe kugirango buzagufashe kugenzura bwa butunzi bw'isi..,
Kugira imibereho mibi si ukuba urwaye indwara runaka,cg ukennye ahubwo kugira
imibereho mibi ni ukuba utuye utumvikana n'abandi bityo ugahora wigengesereye ko
ubuzima bwawe bugeramiwe n'abo utabaniye neza kabone nubwo bo baba nta kibi
bateganya kugukoraho, bityo wowe uzagerageze kubaka urukundo hamwe n'abandi
maze ukabaho utishisha uwariwe wese..,
Ahubwo uzazirikane ko inzira ya muntu itagororotse, nugenda uzayoba, uzajombwa
n'amahwa yo mu nzira, uzahura n'ibishuko kd ibigeragezo byiyongere, uzicuza
icyatumye nawe uba mu umubare w'abaje muri uru rugendo rwo ku isi..., bityo nuhura
n'ibibazo mu ubuzima, uzirinde kuvuga ko ubuzima burangiriye aho ngo maze ucike
intege ureke urugendo, oya uzaba uhisemo nabi, uzamenye ko ahubwo utangiye
kumenyera urugendo kd ko uko urushaho kwihangana ariko urugendo ruzagenda
rukorohera..,
KARONKANO Pascal nakubwira byishi,
Kuganira nawe biranyura maze nanjye
Nkashimishwa no gutanga umusanzu
Wanjye mu kubaka umuryango nyarwanda
Reka tujye twiganirira uko bikwiye,
Nugira icyo unenga uzambwire
Kubaho neza ni ukubana kd
Kubana neza ni ukwicisha bugufi..,
KARONKANO NYAMAGABE PASCAL
UKWIFURIZA KUGIRA 2018 YUJE
URUKUNDO, AMAHORO NO KWIYOROSHYA.
|
857 |
Hashakimana Philemon, Umurenge wa Nyabimata, akare Thu, 18/Jan/2018, at 5.16 pm |
<>, none se ikibazo ni iki :ko mufitanye isano kd mwarahuje n'indi itari ikwiye bizagenda bite?, niba ibitari bikwiye gukorwa hagati yanyu kubw'isano mufitanye byaramaze gukorwa, umuti uraba uwuhe?, ese ku uruhande rumwe nubwo umubyeyi yaba hari ikosa yakoze, mwe muri shyashya?, muri abo kubabarirwa?, nibyo koko namwe mwarahemutse kd murakosa, mwakoze amahano kd atazagaragaza ibisobanuro bikwiye, gusa ni isomo ku bandi, nimwirinde kuvumba kuzo mwengewe kd n'ubundi ari mwe muzazinwa, mukore ibikwiye kd mu gihe cyabyo kugirango ejo mutazicuza mugira muti :iyo mbimenya. |
858 |
Karenzi innocent, Muganza ya Nyaruguru Thu, 18/Jan/2018, at 2.09 pm |
Nanjye nkwisabiye ko uyu mwaka turimo kd tugitangira ukubera uwo kwivugurura no kwiyoroshya, witwaye nabi bihagije, ugomera beshi kd mu bidakwiye, ukora ibibi byose bishoboka ntacyo wikanga, waravuzwe cyane aho utuye ark wari warigize bimbwiye iki, wigira mpemuke ndamuke kd uzi ko guhemuka ari icyaha..., ibyo wakoze byo ni byishi kd ubishyize ku umunzani wavuga uti "BIRAHAGIJE", none rero reka dutangirane Umwaka n'ingamba nshya, twicuze kd dusabe imbabazi, dufatanye urugendo n'abo twahemukiye mu kubaka ibyo twasenye, igihe ni iki kd gukerererwa ni ukongera guhemuka. |
859 |
Sewabeza Simeon ku Nkombo Thu, 18/Jan/2018, at 1.32 pm |
Udafashe iya mbere ngo wisabire imbabazi, wategereza ko ari undi wuhe uzabigukorera?, niba warahemutse, bikaba bikuri ku umutima ko wumva ushaka gutera intambwe isubira aho wakosheje ngo usabe imbabazi, wisaba ibigukorera ahubwo wenda saba uguherekeza n'ubigufashamo, nibwo bizagaragara ko ibyo ukora bikuvuye ku umutima kd n'abaziguha babone aho bahera bababarira, icara utekereze, wibaze ku gikorwa ugiye gukora, maze utere intambwe uzi icyo uyitereye, ngaho haguruka vuba kd witware gitwari, ndabizi ko uzababarirwa. |
860 |
Nsanzimana Valens, Nyakariro, Rwamagana Thu, 18/Jan/2018, at 1.08 pm |
Akajambo gakwiye mu gihe gikwiye, ni nka akarabo k'izahabu ku mbehe y'ifeza, nibyo koko ark c iryo ugiye kubwira umuryango wateranye rirakwiye cg rije rikererewe?, none c hari icyo riraramira?, wabitse ibitagakwiye kuba ibanga, uhisha ibidakwiye kd iyo bivugwa mbere byari gukiza byishi, none ibyo ugiye gukora bingana no kuba wayora amazi wasutse mu umucanga, none c ubwo ayo mazi wayayora?, ndumva bidashoboka, birakwiye rero ko uyu mwaka dutangiye uzakubera uwo kurangwa n'ukuri hamwe n'abandi bose bafite imyitwarire nk'iyawe, muzarangwe no gusana ibigisanika kd muramire ibigishoboka kuramirwa. |
861 |
Ndaruhuye olivier, Gatsibo Thu, 18/Jan/2018, at 5.56 am |
Nibyo koko, mu gihe amazi akubwiye ngo winyoga, nawe gerageza kuyereka ko nta mbyiro wari ufite, urukundo nyarwo si urwingingwa, mu gihe uwo ushaka kuruha aguteye umugongo, gerageza kumwikuramo no kumwiyibagiza, ibyo nibirangira uzabona undi ugishimisha kd ugukunda birenze uwa mbere akaba yewe yakwihanganira n'amakosa yawe kurenza uwa mbere, si Maribori gusa mbwira, ahubwo nawe washegeshwe n'urudashoboka, igihe ni iki, ikureho iyo ngoyi utangire ubuzima bushya, kd uharanire kwereka uwagutereranye ko yatumye uba mushya kd wafunguye umutima kurenza mbere. |
862 |
Vital Muhizi w'i Kamonyi Sat, 13/Jan/2018, at 7.43 am |
Urumuri rwanjye ruri kuzamo umwijima mwishi, Iyo ufashe itara ryatangaga urumuri
ukaryubikaho ikibo nta kabuza iryo tara rizazima, uzikururira
umwijima kd wari wicaye ahabona, uzasigara mu
icuraburindi kd ari wowe wikuye aheza, uzisunga
ibishirira kd wari ufite urumuri rwiza, ni nako rero
urukundo rupfukiranwe rugenda, uwo umutima
wahisemo aba ari uwo, gushaka kumukubuza ni
ukuzimya rya tara ryaka, umutima uba
warabonye beshi ark ugahitamo kwishimira umwe
gusa, nguko uko rero uwa Bahizi wabonye beshi
ark ukabenguka Nyirabandora gusa, nawe rero
Mukecuru Zaninka ugomba kwemera amahitamo
y'umwana, none c ubundi ko wowe Muzehe
Munyemanzi yaguhisemo mu bandi nuko wari
ubuze inenge n'imwe?, ahubwo wenda dore ko
waduhishe byishi tubwire niba Hari isano abo
bombi bafitanye maze tubimenye, naho ubundi
niba ari nayo ha urukundo rw'abana umugisha kd
ubabere umubyeyi bombi aho kubabera umuzigo, Reka rero nsoze nibaza ibi bibazo :ese
ubundi ni uruhe ruhare umubyeyi yagakwiye kugira mu urukundo rw'abana?, ni iyihe
myitwarire ikwiye kuranga umubyeyi imbere y'abana bikundaniye?, ni kuki ababyeyi b'iki
gihe aribo bashaka kuganza no kwinjira mu urukundo rw'abana babo kurenza ba
nyirarwo?, none c umuti uzaba uwuhe ngo dukunde twisanzuye kd urwacu ruhabwe
umugisha? |
863 |
Uwiyubashye Felicien, Bumbogo bwa Gasabo Thu, 11/Jan/2018, at 11.02 am |
Ni kuki dukora amakosa twihishe ark yamara kujya ahagaragara tugashaka kwigira abaterambabazi kd bitagakwiye, kubera ko tujya gukora icyaha ntawe twateye imbabazi?, icyaha gikorwa Umuntu yihishe ark ikibi cyacyo kivuza induru maze bikarangira cyishyize ahagaragara maze kikanahashyira n'abagikoze, ndumva aka kanya ntagaya Bahizi gusa ushaka kwirengeza amakosa ye abandi kd batarafatanyije kuyakora ahubwo ari buri wese wumva ko ibibazo bye bizakemurwa n'abandi kd bataragize uruhare mu gutuma abijyamo, nta nama n'imwe yabagishije wenda ngo avuge ko bamushutse cg c bakamushyigikira mu bidakwiye, niba rero twifatanyije mu gukora ibidakwiye, nitube ari natwe twibera abikorezi b'ibibazo byacu, ese ni gute wakwiyumvisha uburyo utagutumiye mu byishimo bye, yakwifuza ko mufatanya mu bibazo bye?, ntibikabeho rwose. |
864 |
Gatsinzi Thicien, Gicumbi Thu, 11/Jan/2018, at 7.18 am |
Mbere amaso yapfubiraga bene yo yaberekaga ingwe none ay'abubu uwo apfubiye
aramwereka mushiki we, ese Mukecuru mubi Zaninka ko ibyo wahishe byose bigiye
kujya ahagaragara uzarigitira he?, dore wahishe ukuri kuva kera, uba umunyamafuti
mbere hose, none utumye umwana uzavuka uwo yari kuzita nyirarume amwita se!!!!, ese
ubwo ikosa riri kuri inde?, ni Bahizi wihuze akabyara ibihumye cg ni wowe nyina
wamuhishe ivuko?, njye birandenze, nanjye ndi umugabo ndubatse mfasha kubona
igisubizo cy'icyo kibazo hamwe n'ibyo nzajya nganiriza abanjye, nguteze yombi kuva
aka kanya. |
865 |
Uwiyubashye Felicien, Bumbogo bwa Gasabo Mon, 08/Jan/2018, at 3.59 pm |
None c uzahinduka ryari?, ko weretswe ko uri mubi kuva kera, ukagaragarizwa ko ibikorwa byawe n'ibitekerezo byawe byuzuye urwango rwishi, ugasabwa iteka kubireka no kwisubiraho ukabyanga, ahubwo ugakomeza gushimangira uti nzakomeza kuba Zaninka ku umusozi, nzaba Samson iteka mu umudugudu, sinzareka ubucuti mfitanye na Gafarasi na rimwe, hamwe n'ibindi byishi, ubwo koko ubona ko uzareka ibyo byose ryari?, njye numvaga igihe cyari kigeze ngo tukubonemo undi utari wowe, tukwiyumvemo kd tukwisanzureho, twereke ko uri undi wundi maze natwe tukugaragarize ko twongeye kukwakira no kukwizera. |
866 |
Vital Muhizi w'i Kamonyi Sat, 06/Jan/2018, at 6.35 am |
Iyo ufashe itara ryatangaga urumuri ukaryubikaho ikibo nta kabuza iryo tara rizazima,
uzikururira umwijima kd wari wicaye ahabona, uzasigara mu icuraburindi kd ari wowe
wikuye aheza, uzisunga ibishirira kd wari ufite urumuri rwiza, ni nako rero urukundo
rupfukiranwe rugenda, uwo umutima wahisemo aba ari uwo, gushaka kumukubuza ni
ukuzimya rya tara ryaka, umutima uba warabonye beshi ark ugahitamo kwishimira
umwe gusa, nguko uko rero uwa Bahizi wabonye beshi ark ukabenguka Nyirabandora
gusa, nawe rero Mukecuru Zaninka ugomba kwemera amahitamo y'umwana, none c
ubundi ko wowe Muzehe Munyemanzi yaguhisemo mu bandi nuko wari ubuze inenge
n'imwe?, ahubwo wenda dore ko waduhishe byishi tubwire niba Hari isano abo bombi
bafitanye maze tubimenye, naho ubundi niba ari nayo ha urukundo rw'abana umugisha
kd ubabere umubyeyi bombi aho kubabera umuzigo. |
867 |
Mbarushimana Aphrodice, Cyahinda, Nyaruguru Thu, 04/Jan/2018, at 5.30 pm |
Ese igikwiye ni iki?, nuko twitura inabi abayitugiriye cg nuko twirengagiza ibibi batugiriye maze tugatanga imbabazi?, Ntawe ukwiye kwitura undi inabi yamugiriye ahubwo habaho kwirengagiza no kugira urukundo ruruta ibindi, sinzi uko byagenda mu gihe utugiriye nabi natwe tumuhembye kumugirira nabi, urwo Rwanda rutagira imbabazi c rwazatugeza he?, rwazaturwamo nande?, urwanda nkurwo ntirukabeho, igihugu nk'icyo ntikigaturwemo, umubano nk'uwo ntukaturangwemo, tube abanyarwanda, barangwa no kugira urukundo, kubabarira, kwigomwa no kudahemuka, urwo nirwo Rwanda twifuza kd turuharanire twese. |
868 |
Ngabonziza olivier akarere ka Musanze Nov,30,2017 Sat, 30/Dec/2017, at 7.24 pm |
nkunda musekeweya kuko irantuzisha knd ituma mbananabavandimwe mumahoro inyigisha urukundo icyaricyo knd nkunda na abakinnyi |
869 |
Ngabonziza olivier akarere ka Musanze Nov,30,2017 Sat, 30/Dec/2017, at 7.24 pm |
nkunda musekeweya kuko irantuzisha knd ituma mbananabavandimwe mumahoro inyigisha urukundo icyaricyo knd nkunda na abakinnyi |
870 |
Muhizi vital, Kamonyi Fri, 29/Dec/2017, at 7.05 pm |
Nibyo koko ngo Kubaho neza ni ukubana, kubaho
utuje ni
ukugirana urukundo nabo mubanye, iyo utabanye
n'abandi mu mahoro nta mutuzo uba ufite muri
wowe, iyo urangwa n'umutima mubi, ukaba
warajeho urubobi rw'urwango, ukanga buri wese
kd ntacyo mupfa nta kabuza isi iragukenyura
ugasaza wari ukiri umusore cg inkumi, ark disi
uwibanira n'abandi mu byiza gusa, ibibazo byaza
bagafatanya kubishakira umuti kd urambye,
yihoranira akanyamuneza kd nta kabuza
araramba akarambana nabe, nawe rero niba
ushaka kuramba iga kd witoze kubana,
bizagukundira kd uzabona ko wari waracikanwe
no kuba mu isi nziza itagira uko isa aho
abayirimo bose bahorana umunezero, umunezero
w'abandi nawe uzakunyura kd n'abandi
bazanyurwa n'uko wabanyuze
. |
871 |
Emmanuel Nsengimana w'i Kigali Fri, 29/Dec/2017, at 1.46 pm |
Ni ukuri nawe uzabe intwari, bizagushimisha kd
bikunyure, Intwari ku urugamba ni ihora yiteguye,
ihora izirikana ko isaha ku isaha umwanzi yatera
kd
akangiza byishi, ihora izirikana ku nshingano
yahawe n'ubutumwa yahawe igihe yiteguraga
guhaguruka ngo ijye ku urugamba, iyo itsinzwe
itwarwa bunyago kd ikicwa rupfu rubi, ishoboye
gucika umubisha isubira inyuma ark nayo ikaza
yitwa ikigwari, yicazwa mu uruhame igahanwa
ndetse ikanengwa bikomeye, nawe rero nkwifurije
kuba intwari ikomeye kd ihora yambariye
urugamba, haguruka duhangane n'ibibazo kuko ni
byishi kd birakomeye cyane, uzirikane ko buri
munsi ba Samson bavuka kd ba Muzatsinda
barushaho kugenda bagabanuka, haguruka rero
turwane, ubutwari buraharanirwa |
872 |
Ntirenganya Denis, Nyabihu Wed, 27/Dec/2017, at 8.22 pm |
Birashoboka ko nakosheje, birashoboka ko
nakoreshejwe n'umujinya nkavuga amagambo
adakwiye, ubu rero nibwo mbonye ko arinjye
kibazo, narakosheje rwose kd ndabyemera,
nabaye Maribori wakoreshejwe n'urukundo
nkakora ibidakwiye none ndumva niyemeje kuba
naba undi, sindi wa wundi Maribori w'umujinya
ahubwo ndi Maribori wo kumva ko nakosheje,
nimumbabarire mumbere abavandimwe mu
bibazo nanjye nzababera Maribori mu bisubizo,
Fillette hamwe n'abandi nimunyumve mbasabye
imbabazi. |
873 |
Harindintwari cyprien, kibirizi ya Nyamagabe Wed, 27/Dec/2017, at 8.12 pm |
Ijambo ryiza uzahora ukundirwa n'abandi n'iryo kwicisha bugufi, niwemera ko wakosheje,
ukemera gusaba imbabazi ark kd ukemera no guhanwa nta kabuza uzakirwa, ndizera
neza ko nureka amazina ya kanunga na Muginga, ukaza uri kananga wahindutse, ukaza
uri Mugenga nta kabuza uzakirwa neza kd ugirirwe imbabazi, uzirinde kuza uri wa
wundi, ahubwo uzaze uri undi mushya, amateka yawe azasige inkuru nshya ku umusozi
kd abo wateye ibikomere uzaharanire kubabera ibyomoro kd bibomora ububabare bwose
bagize kd babutewe nawe, Nkwifurije kuba kananga wahindutse, nkwifurije kuba
Mugenga ugenga ibyiza, bibiri na cumi n'umunani (2018) izakubere iy'amateka mu
ubuzima. |
874 |
Gatsinzi Thicien, Gicumbi Thu, 21/Dec/2017, at 9.37 am |
Watahutse ufashe icyemezo, waje wiyemeje kwisubiraho no gusaba imbabazi, wiyemeje
ko nuhanwa uzabyemera ark ukagaragaza kwicisha bugufi kugirango nibiba ngombwa
ngo uhabwe n'imbabazi, zirikana ko wakosheje kuko waranabebereye none ubonye ko
aho wagiye ari ishyanga kd nta mugisha waho, ngwino rero wigishwe kd wemere
guhanwa, uzagaragaze ko wahindutse kd natwe tuzagushyigikira, gira kwicuza no
kwiyoroshya. |
875 |
Abahire marie solange, I Rulindo Thu, 21/Dec/2017, at 7.28 am |
Uko ururabo ruhumurira bose, ni nako amagambo meza aturutse mu kanwa ka muntu
ahumuriza bose, akanyamuneza kakabasanga umutima wose, maze aho banyuze
bakagaragaza urukundo ruzira umupaka, intambwe uteye iyo imurikiwe n'urumuri uba
ufite amahirwe meshi yo kudatsitara maze ukagendana icyizere gisesuye, nkeka ko
ayanyubaka ariyo yubaka n'abandi, ni koko ngo ururimi rurarema kd rukaba rwanasenya,
Niba amagambo yuje inyigisho nziza kd zuje intungamubiri zose umubiri uba ukeneye,
nyakura muri MUSEKEWEYA, akaba ariyo fatizo n'ishingiro by'urugo rwanjye, nabuzwa
n'iki kugaragariza abandi urwo rumuri ngo nabo rubamurikire?, njye rero ndanyuzwe
kuko natandukanye Kure n'umwijima, nawe rero hitamo none, uzanyurwa no kutayoba
ukundi. |
876 |
Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru Sun, 17/Dec/2017, at 7.14 pm |
Hari ubwo bijya bibaho ko aho kubuzwa amahoro, umutekano, umudendezo n'ubwisanzure n'umuturanyi, ushobora kuyabuzwa n'umubyeyi wakwibyariye, akakurera kd akakwitaho kugeza ukuze, ugufatira ibyemezo, ugutegeka icyo ukwiye gukora kd wifitiye ubushobozi bwo kwihitiramo ark cyane cyane akaba yakwinjirira no mu ubuzima aguhitiramo uwo muzarushingana ku ngufu n'igitsure bikomeye, ababyeyi nkabo rero nabo ni ibigusha kd ni ibibazo mu mibereho y'abana babo, bityo bakabaho bumva babangamiwe kd nta bwisanzure bifitemo, babyeyi rero mukwiye kumenya no kuzirikana aho inshingano zanyu zirangirira, mukamenya ko hari igihe kigera uwahekwaga akigenza kd n'uwatamikwaga agatangira kwihahira, Murakoze kubyumva ark cyane cyane kubishyira mu bikorwa. |
877 |
Bamporiki noel, akarere ka Nyamasheke Tue, 12/Dec/2017, at 5.33 pm |
duhuje umugambi twananirwa n'iki?, dore turi urunana rw'urungano, twicaye mu
urucaca tujya inama, ndatanga igitekerezo ukambwira uko ucyumva kd nawe
ukongeraho icyawe, twuje urugwiro twungurana byishi, twizihiwe no kuganira ibyiza kd
byubaka ark siko tubikora, twahaye umwanya munini cyane ibisenya, twahaye agaciro
ibidafite akamaro n'inyungu, twashutse imitima yacu tuyitoza ibidakwiye, twarinangiye
bikomeye kd mu bidakwiye, umwitozo dukwiye gukora ntukomeye, twunge ubumwe mu
byiza, tuganire ibyubaka kd bitunogeye twese, duharanire kuzamura urwanda rurangwa
n'urukundo n'ineza, duhuze umugambi tuzagera kuri byishi. |
878 |
Hashakimana Philemon, Umurenge wa Nyabimata, akare Sat, 02/Dec/2017, at 7.33 pm |
Burya koko ngo hahirwa Umuntu utaravutse ngo maze akandagire kuri iyi si yuzuye amahwa ahanda kd adahandurwa bibaho, bene uwo utarayigezeho ntahura n'ibibazo by'isi kd aba akize byishi, gusa nanone hagowe umwe wese uteza ibyo bibazo kuko nasobanuzwa azarya indimi kd agahanirwa amakosa ye yose, ese harya indishyi y'ikibi ni iyihe?, byakakubereye ubonye uzahemuka ku isi maze ugahitamo kuyivamo utaranduranya, nawe Zaninka rero uraburirwa kuko uri ku Isi, barumuna bawe na bakuru bawe mu bikorwa bari hirya no hino ku isi barazirikane ku bigeragezo bateza abere. |
879 |
GASPARD GATETE AKARERE KA RWAMAGANA Fri, 01/Dec/2017, at 11.04 am |
MURAHO NEZA BARIMU BEZA NDAGIRA NGO MBABWIRE KO JYEWE NDI KUGENDA NKUNDA CYANE MUKECURU ZANINKA NUBWO AGIRA AMAHANE ARIKO NANONE HARI IGIHE KUBA KURI IYI SI BIGUSABA KUGIRA AMAHANE. NDASUHUZA CYANE SHEMA,BATAMURIZA NA GASORE N'UMUGORE WE CHANTAL. ARIKO NIFUZAGA KO ABAKINNYI BA MUSEKE WEYA BAZAZA KUDUSUSURUTSA INO IRWAMAGANA MUMUGI, MUGIRE IBIHE BYIZA |
880 |
Clarisse Nyirantezimana, kaminuza y'urwanda, colle Sat, 25/Nov/2017, at 7.11 pm |
Ni ikizame gikomeye, ni umukoro usaba ingufu n'imbaraga zidasanzwe kugirango utere
intambwe imwe ishyira iyindi, iyo icyo kizamini rero ugitsinze uranezerwa, ukanyurwa
muri make ukumva ko urugamba urutsinze, Umuntu nkuwo rero wifuza gutera intambwe
nk'iyo aba agomba gushyigikirwa, kubifashwamo no kugirwa inama uko bishoboka kose,
niba aho mutuye hari Umuntu nka Bahizi, akaba ashaka gutera intambwe iva mu
umwijima yimikije urumuri, asaba abo kumuba hafi kd akerekwa ko ari mu nzira nziza,
dufashe abashaka guhinduka, tubumve kd tubatege yombi mubyo bifuza ko tubagiraho
inama, tubabere umusingi nyawo wo kuzamuriraho ibuye fatizo ry'ubuzima bwabo. |
881 |
Bamporiki noel, akarere ka Nyamasheke Tue, 21/Nov/2017, at 12.45 pm |
URWANDIKO KURI GAFARASI :Waduteye irungu, nyamara wagiye aribwo umuryango
wari ugukeneye cyane, wadusize mu bibazo, twarakubuze turahangayika, ubu Gashema
kawe gahora kambaza aho wagiye, nyamara wowe uriturije gusa nanone ibyo urimo si
byiza, wagiye gusenya imiryango y'abandi, ark ntiwibwire ko n'iyawe itekanye, ubu
ibibazo ni byose, warakoze kutwereka ko utakitwitayeho, ndabizi ko uzagaruka usaba
imbabazi, ark nanjye ndumva umutima wo kuzitanga ndi kugenda nkwiyambura,
kubabarira nibinanira ntuzandenganye kuko ngeze aho kwihangana bibanira, gusa
agahinda n'irungu ni byose. |
882 |
Karenzi innocent, Muganza ya Nyaruguru Tue, 21/Nov/2017, at 5.25 am |
Kwihesha agaciro ni iki?, keshi na keshi uzumva runaka ngo yihesheje agaciro, nyamara nujya gucukumbura icyo yiheshejemo agaciro uzasanga harimo n'ibikorwa bibi yakoze ark we akabyita ko yihesheje ako gaciro, kubwanjye nari nzi ko Kwihesha agaciro ari ugukora ibyiza bigufitiye akamaro kd bikaba byagira n'icyo bifasha ku ubuzima bwa bagenzi bawe, ibindi bitajyanye n'ibyo, numva nta Kwihesha agaciro byaba birimo, imirimo yacu mu isi niyo ikwiye kuduhesha agaciro, nidukora ibyiza agaciro kazizana kd katurange aho turi hose. |
883 |
Jean claude Hakizimana w'i Ngororero Tue, 21/Nov/2017, at 5.06 am |
Dore ntibazakubeshye ko hari inzira iboneye
igufasha kugera ku tsinzi, iyo ushaka kunesha
urarwana bikomeye, iyo ushaka kugera kuri iyo
tsinzi nta kabuza urakora cyane, iyo ushaka
kugera Kure ushyira imbaraga nyishi mu
urugendo rwawe, nawe rero Bahizi kuba hari
intambwe ushaka gutera, ugomba gushyiramo
ingufu nyishi zishoboka, ugomba kumenya ko ari
urugamba rukomeye wiyemeje kd burya buri
wese ajya ku urugamba yiyemeje kunesha, hari
abo bizaba ngombwa ko wima amatwi kd bari
inkoramutima zawe kd hari n'abo uzagarukira
mutajyaga mucana uwaka,, byose ukabikora
kubw'intego, komera rero kd ukomeze gutera
intambwe. |
884 |
Emmanuel Nsengimana, Umujyi wa Kigali Mon, 20/Nov/2017, at 1.31 pm |
Ni ukuri nawe uzabe intwari, bizagushimisha kd bikunyure, Intwari ku urugamba ni ihora
yiteguye, ihora izirikana ko isaha ku isaha umwanzi yatera kd
akangiza byishi, ihora izirikana ku nshingano
yahawe n'ubutumwa yahawe igihe yiteguraga
guhaguruka ngo ijye ku urugamba, iyo itsinzwe
itwarwa bunyago kd ikicwa rupfu rubi, ishoboye
gucika umubisha isubira inyuma ark nayo ikaza
yitwa ikigwari, yicazwa mu uruhame igahanwa
ndetse ikanengwa bikomeye, nawe rero nkwifurije
kuba intwari ikomeye kd ihora yambariye
urugamba, haguruka duhangane n'ibibazo kuko ni
byishi kd birakomeye cyane, uzirikane ko buri
munsi ba Samson bavuka kd ba Muzatsinda
barushaho kugenda bagabanuka, haguruka rero
turwane, ubutwari buraharanirwa. |
885 |
Nyandwi alphonse kelly, Ruhango Sat, 18/Nov/2017, at 8.24 pm |
"La vieille dame ", amateka y'umukecuru wo hambere atubwira ko yari Umuntu
w'agaciro gakomeye, ku umusozi aho yabaga atuye yagendererwaga n'abantu b'ingeri
zose, baba abakuze n'abato, abakuru bazaga baje gusaba impanuro z'ibyo babona
badasobanukiwe mu bihe byabo naho abato bagakururwa n'imigani n'ibisakuzo
yabasanganizaga ndetse n' uturirimbo tutagira uko dusa, muri make umukecuru wo
hambere yari umuberabose, reka rero twigarukire ku uw'ubu, gusa kumuvugaho mfite
ubwoba ko ndabitererwa amabuye, ark mu magambo make sinabura kumwita
NYIRAKIGUNU aha nanone byumvikane ko atari bose, NYIRAKIGUNU w'ubu rero aho
kuba igisubizo ku umusozi yabaye ikibazo, yuje gateranya abantu no gukwiza urwango
rudakwiye, impanuro kuzimubarizaho bingana no kuganira n'umwana w'imyaka 5, nta
mpuhwe yigiramo na nkeya, nta rugwiro ntan'akanyamuneza yigiramo, nako
barabyoroheje bagira bati "AB'UBU... " nushaka kumumenya rero uzumve kd ukurikirane
Mukecuru ZANINKA, uzamenya byose kuri bo, ark disi njye Nikumburiye :"La vieille
dame ". |
886 |
Noel Bamporiki, Akarere ka Nyamasheke Mon, 13/Nov/2017, at 4.10 am |
Nsigaye niyumvamo ko ibishoboka byiza byose nagerageza kubikora, numva inkomanga
ku umutima ko nateshutse igihe kirekire none nkaba nshaka kuba undi, birashoboka ko
nahemukiye beshi kd cyane ark nkaba niyumvamo impinduka, ndumva nshaka
kwisubiraho ark bigomba ubufasha, abanyumva nimumbe hafi kd mumfashe kwicuza no
gusaba imbabazi, ndumva nshaka kuba undi kd mushya, impinduka aho ziziye urazakira
kd ukazishakira umwanya, nawe nahemukiye mbabarira nkusabye imbabazi, sinzasubira
ukundi. |
887 |
Alice Nyiramiryango, kamonyi Fri, 10/Nov/2017, at 7.51 pm |
Ni koko ngo ijoro ribara uwariraye, uwahuye
n'ikibazo niwe umenya kukivuga kurenza
uwakibwiwe, buriya erega n'umuhuza ahishe
byishi kd azavuga byishi, Shema nawe rero
kubw'uko wamenye ko ibibazo bibaho uzakomeze
gutabara no kurengera ababirimo kugirango nabo
bave mu makuba nkayo, Inyanja twogamo yo
tuzirikane ko irimo imihengeri, tugerageze
kugendera mu bwato bufite abasare bizewe
kugirango tutazarohama, ndizera neza ko
ntajimije kuko isi turimo ni iy'ibibazo kd tukaba
dukwiye kubinyuramo kugirango tugere ku tsinzi. |
888 |
Ntirenganya Denis, akarere ka Nyabihu Thu, 09/Nov/2017, at 5.14 pm |
Umutima ukunda ntiwihishira, niyo nyirawo yifashe urukundo ruramutamaza, ikibazo
gihari ni kimwe ni ugukunda uwamaze gukundwa kd ubizi neza, bivuze ko uba uri
gusenya ibyubatswe n'abandi kd baravunitse cyane kugirango babigereho, ese ubundi
hagoye iki kugirango buri wese yiyubakire urwe rukundo ruzira, amakimbirane
n'intonganya?, niko Karemanzi ko ubishatse utabura uwo ukunda kd utarambikwa
impeta n'abandi wowe kumushaka bikunaniza iki?, nsubiza nkuteze yombi. |
889 |
Harindintwari cyprien, kibirizi ya Nyamagabe Thu, 09/Nov/2017, at 5.45 am |
Iminsi iba myishi ark igahimwa n'umwe gusa ikindi kandi nuko ivuguta nta muvuba, uyu
munsi wigira ikigenge ark ejo ikakumanura hasi ikagutsikamira ikaguhindura
umucungugu wo ku ubutaka, igikwiye ni iki rero :kwiyoroshya no kwicisha bugufi, kubana
neza n'abandi, kumva ko imbere y'abandi uri ubusa kd ko hari abakuruta beshi, kumva
ko abatuye isi bose ari bamwe kd bagakwiye gutahiriza umugozi umwe n'ibindi byishi,
twige kubana kurusha ibindi, twige kugira urukundo no kubana mu mahoro, twubake isi
twifuza. |
890 |
Jean claude Hakizimana, Ngororero Mon, 06/Nov/2017, at 6.13 pm |
Iyo umeze neza kd wumva utuje, jya usubiza
amaso inyuma maze ushimire buri wese wagize
uruhare mu kumera neza kwawe, uyu munsi rero
birakwiye kd biranyuze kuvuga ko nshimira
Musekeweya yo yamfashije kubona no guhitamo
icyerekezo gikwiye cyo guha ubuzima bwanjye,
ubuzima bwa beshi buri mu kaga n'amakuba
atandukanye, ndetse beshi muri twe bemeye
kugengwa nabwo maze buri munsi
bukabakoresha ibidakwiye, niyo mpamvu rero
uwagiriwe amahirwe yo kumenya uko abutwara
kugirango yirinde ko bumugwisha mu bidakwiye
ahora aterura ashima, nawe rero uzajye wibuka
gushima kuko aho ugeze si ku bwawe, uzatere
intambwe ijyana n'abandi kd uzajye iteka usubiza
amaso inyuma ureba aho wavuye n'abagufashije
kuva ahabi nkaho. |
891 |
Emmanuel Nsengimana, Umujyi wa Kigali, akarere ka Mon, 06/Nov/2017, at 6.09 pm |
Ibyo yatekerezaga ko azageraho, ibyo yapangaga
ko azakora, imishinga yose yari imuri mu
umutwe, hamwe n'ibindi byishi bitandukanye yari
afite muri gahunda byamubereye imfabusa kuko
yigize nyamwigendaho akanga kugisha inama,
guhuza n'abandi no gufatanya nabo, ingaruka
zamujeho nuko yaje kubura byose nk'ingata
imennye, wowe rero uracyafite amahirwe,
uracyafite kwitekerezaho no kwivugurura
kugirango ejo utazaba n'uwo wasekaga, erega
ntawishwe no kunga ubumwe na bagenzi be,
ahubwo beshi bazize kwihererana ibintu, nimugire
kureba Kure no gukora ibibazamura mu
ntambwe. |
892 |
Muhizi vital, Kamonyi Mon, 06/Nov/2017, at 5.08 am |
Inzira tunyuramo ntiziharuye neza, nyamara duhitamo kunyura ibihuru hari imihanda
ikoze neza kd izira ikibi cyose, ese ni kuki duhitamo kubundabunda kd twagakwiye
kugenda twemye?, beshi basize ingo zabo, bajya gusenya iz'abandi kd nabo izabo
zubakiye ku manegeka, byari kuba byiza niyo bagenda bagiye gufasha abari mu kaga,
ark bagiye kubasonga, biragoye kwihanganira byose ark cyane cyane biragoye
kwihanganira abantu nkabo, ntuzagire ikiniga uri kumwe n'abandi uzabasangize byose
bashobora kuzagufasha bakakugarurira icyizere mu ubuzima kuko burya ngo ahari
abantu ntihabura abandi. |
893 |
Bimenyimana francois, akarere ka Ruhango Fri, 03/Nov/2017, at 7.57 pm |
Yego koko ngo ntaw'uhisha uwo ahishaho kd amwirebera neza, burya iyo uciye mu bibazo nibwo umenya gufata umwanzuro ukwiye, ese muzi ko abahinguranyabihe nka Mutanazi bageze hose, utabaye maso bazagucuza utwawe kd bakongerere ibibazo aho kubigabanya, buri munsi mu ubuzima duhura n'isomo ni nayo mpamvu buri munsi twiga kd tugategekwa gufata, ibyo tunyuramo rero bidutoza kuba bakuru mu bitekerezo kd tugafata n'imyanzuro tudahubukiye. |
894 |
Nyiramiryango Alice, kamonyi Fri, 03/Nov/2017, at 7.51 pm |
Ni koko ngo ijoro ribara uwariraye, uwahuye n'ikibazo niwe umenya kukivuga kurenza
uwakibwiwe, buriya erega n'umuhuza ahishe byishi kd azavuga byishi, Shema nawe rero
kubw'uko wamenye ko ibibazo bibaho uzakomeze gutabara no kurengera ababirimo
kugirango nabo bave mu makuba nkayo, Inyanja twogamo yo tuzirikane ko irimo
imihengeri, tugerageze kugendera mu bwato bufite abasare bizewe kugirango
tutazarohama, ndizera neza ko ntajimije kuko isi turimo ni iy'ibibazo kd tukaba dukwiye
kubinyuramo kugirango tugere ku tsinzi. |
895 |
Uwiyubashye Felicien, Bumbogo bwa Gasabo Fri, 03/Nov/2017, at 12.05 pm |
Igiti iyo kigiri gito kiba gitohagiye kigaragaza imikurire myiza, amababi yacyo ari meza kd giteye amabengeza, nyamara uko kigenda gikura kigenda gihindura isura n'imikurire igasubira inyuma, hari ubwo kigera hejuru kikagwigira kwa gukura bigahagararira aho, iyi mikurire y'igiti rero yagereranwa n'urukundo rw'umubyeyi ku mwana we, iyo umwana akiri muto ahabwa byose, agafatwa neza uko bikwiye, agateteshwa agakundwakaza ark nyuma uwari umwana ahinduka icyana, uwari imfura agahinduka igisambo kd binashoboka ko arengana, ababyeyi nkabo rero ntibagakwiye kuba bakigaragara mu rwanda rwa none, ubyara wese nabyare abo afitiye urukundo kuva ababyara kugeza yitahiye iwabo wa twese, nirwo rukundo dukeneye kd twishimiye. |
896 |
Ngendahayo Theogene, akarere ka Nyaruguru Fri, 03/Nov/2017, at 7.22 am |
Uzi ukuri azagukomereho, ukora ibyiza niyirinde gucika intege, uhuza abavandimwe
batongana nashyigikirwe uko bikwiye, kubaka umuryango nyarwanda bisaba imbaraga za
beshi, ubwitange no kwihangana, niba ufite icyo wamarira abandi wikigayira ubuto
bwacyo kuko buri wese atanga uko yifite, ntuzacike intege udasoje urugamba
watangiye, uzakazanye kugeza ku isegonda rya nyuma ry'ubuzima bwawe bwose kd
ndahamya neza ko uzatahukana itsinzi, gira umurava mubyo ukora mu gihe urimo
gukora ibikwiye. |
897 |
Cyprien Harindintwari, kibirizi ya Nyamagabe Fri, 03/Nov/2017, at 7.10 am |
Nashatse kugenda njyenyine ndayoba, Nashatse
kwigendana nduhira nzira kd ntakibashije
gusubira inyuma no gukomeza imbere, nibyo koko
ngo ushaka kugenda wenyine arabage yifashe,
uzahitamo gukora ibikorwa bitaguhuza n'abandi
bizakunaniza kd ubure umusaruro, nyamara
abahisemo guhuza imbaraga bageze Kure cyane
ku uburyo wowe utabashikira, baguhamagariye
keshi kwifatanya nabo ark uranga uba ibamba,
nguko uko wasigaye inyuma y'abandi, ngiyo
intambwe itava aho uri kd abandi bakigenda,
nibyo koko inzira ntibwira umugenzi kuko iyo iza
kuba imuburira uba warahisemo kujyana
n'abandi. |
898 |
Niyoyita agnes, Umujyi wa Kigali, Umurenge wa Kiga Fri, 03/Nov/2017, at 7.09 am |
Njya numva ko mbere mu banyarwanda bo hambere barangwaga no gushyira hamwe, guhuza imbaraga, gutabarana, kugobokana ku uburyo yewe ngo bageraga naho banywana amaraso bakaba bahanye igihango gikomeye kugirango batazahemukirana kd uwabirengaho icyo gihango kikamuhama, ni ukuri byari byiza kuko byatumaga abantu bihanganirana kd bakabana mu mahoro, hari imico imwe n'imwe rero ya kera numva nkibaza Impamvu yacitse nkaba nanakwifuza ko yagaruka, kuko kuri ubu usanga ubuhemu bwariyongereye kuko abantu nta gihango bagihana, nta kirazira tukigira tugenderaho kuko ngo kiriziya yaraziciye zose, nyamara twiyambuye umuco wacu wa kinyarwanda twiyambika ibyo ntazi none biraturyanisha buri munsi, ark nanone reka mvuge ko ibyo twahisemo aribyo twabonaga bitubereye kurusha ibindi kd byongeye ngo uko zivuze niko zitambwa. |
899 |
Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru Wed, 01/Nov/2017, at 8.06 pm |
Nyamara ngo Umuntu wisinjirije bigorana kumwicuza, biragoye kwigisha cg c guha impanuro uwavuniye ibiti mu matwi, biragorana guhana uwahanutse, inzira koko inyurwamo na beshi ark ni bake bazakubwira iherezo ryayo, abazakubwira ko iherezo ry'inzira ari munzu ntuzapfe kubumva kuko burya siryo herezo, gusa nanone birababaje ko ducika intege kd tukiri mu urugendo, duhanure abemera guhanurwa, tugire inama abemera kudutega amatwi, duhinge ubumwe aho butari kd tube umusemburo w'impinduka nziza. |
900 |
Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru Wed, 01/Nov/2017, at 8.06 pm |
Nyamara ngo Umuntu wisinjirije bigorana kumwicuza, biragoye kwigisha cg c guha impanuro uwavuniye ibiti mu matwi, biragorana guhana uwahanutse, inzira koko inyurwamo na beshi ark ni bake bazakubwira iherezo ryayo, abazakubwira ko iherezo ry'inzira ari munzu ntuzapfe kubumva kuko burya siryo herezo, gusa nanone birababaje ko ducika intege kd tukiri mu urugendo, duhanure abemera guhanurwa, tugire inama abemera kudutega amatwi, duhinge ubumwe aho butari kd tube umusemburo w'impinduka nziza. |
901 |
Ndaruhuye olivier, Gatsibo Wed, 01/Nov/2017, at 7.50 pm |
Ni koko ngo abadapfuye barabonana, burya koko ibyishimo bizira igihe bishakiye, nanjye nzishimira ko Imana isubiriza igihe, UMUHUZA yongeye guhuza imiryango, izina niryo muntu koko, nawe rero ugifite ibibazo ihangane kd urangwe no gusenga, inkuru mbi zidusubiza mu bihe bitoroshye zibaho ark dufite umurengezi, dukomeze gusabirana. |
902 |
Bamporiki noel, akarere ka Nyamasheke Mon, 30/Oct/2017, at 7.58 pm |
Hari ibyo wagirwagamo inama ibyishi ukabitera
utwatsi, hari ubwo ababyeyi bakubwiraga bati
mwana wanjye gira gutya maze ugaterura uti ko
mwe nta vision muzi ibyo muvuga ni ibiki?,
nyamara disi ubu usigaye wicara ukavuga uti iyo
ngira ntya, ni nabyo kd koko kuko bavuze ngo iyo
mbimenya yari ijambo, wavuniye ibiti mu matwi
wanga kwakira iby'ingirakamaro ark ubu ugejejwe
Kure no kwicuza, ni igihe rero kigeze ko wowe
wafata iya mbere ugira inama abakigenza nkawe,
ukabereka inzira kd ukirinda kubayobya, ni ukuri
nugenza uko nawe uzabigororerwa. |
903 |
Turikumwe Emmanuel, akarere ka Karongi Sat, 28/Oct/2017, at 6.37 am |
Burya koko hagati y'umuntu n'undi hari urunturuntu, aho Umuntu ari ntihabura ibibazo, biragorana ko ibyo bibazo bikemurwa mu uburyo bworoshye kuko buri wese aba yumva yarengera inyungu ze kurenza iza mugenzi we, nyamara hari ubwo usanga bari gupfa utuntu tudafashe ark ugasanga byageze Kure ku uburyo usanga hitabazwa n'abantu kugirango bahuze bene abo bantu, nyamara abantu dukunda gusiga inkuru mbi I musozi kd dusize inziza ntawabiduhanira, ese wowe uhagaze he? |
904 |
Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru Fri, 27/Oct/2017, at 6.11 am |
Kuko isi ituwe n'abantu bafite imico itandukanye, mu mibanire yawe nabo bazagutera igikomere ark nyine ukwiye kuzihangana kuko nyine uzaba uri ku isi, bazaguhimbira ibyo utakoze, bazakugerekaho byishi, bazakugaraguza agati, ark wowe ikiruta byose nuko uzagerageza kwihangana, uzagerageze kubaho nk'umusirikare ku urugamba, uzababazwe ark ntuzabereke ku ubabaye, bazakurushe imbaraga ark ntuzabereke ko unaniwe, ahubwo uzakazanye mu kwikomereza ibikorwa byawe by'iterambere kd ukomeza kubereka ko wowe ushishikajwe no kubana nabo, erega nibabona ko utitaye kubyo bagukorera bazacururuka, mbikwijeje mbihagazeho. |
905 |
Mutwarasibo Patrick, Muhanga Thu, 26/Oct/2017, at 7.53 pm |
Beshi biyemeje kuba ba Gasenyamiryango, beshi birirwa bahimba ibinyoma ngo basenyere abafitanye ubumwe, ark c wowe wabikoze wungutse iki kuva wabitangira, warahinze c urasarura kuko wasenyeye mugenzi wawe cg hari intambwe yisumbuye wateye mu mibereho yawe?, wirirwa ubunza umutima uhangayikishijwe n'ubusa uhihibikanira iki koko??, wahinduye imico yo kubaho mu ubwumvikane muvandimwe!!!!, uzicuza. |
906 |
Ngendahayo Theogene, akarere ka Nyaruguru Thu, 26/Oct/2017, at 7.48 pm |
Uwibwira ko ahagaze aritonde atagwa, wowe
wibwira ko ari wowe munyabwenge gusa
urashishoze neza kuko urasanga hari abakurenze
beshi kd udateze no kuzashyikira, zirikana ko
imitwe y'abantu itandukanye kd ntuzagereranye
ubwenge bwawe n'ubwa mugenzi wawe kuko
ntaho byahurira, gusa niba nawe imitekerereze
yawe isa niya Zaninka cg c Bahizi, uri kwibeshya
cyane, ubanze wicare utekereze maze uraza
gusanga uri hanyuma y'abandi bose, nyamara
ushatse waca bugufi ukabana n'abandi amahoro. |
907 |
Muragijimana jean de Dieu, akarere ka Ngororero Fri, 20/Oct/2017, at 8.47 pm |
Nyamara burya ngo ubuzima ni nka camera, ibyo ukora byose burafotora bugasigarana amafoto, niba ukoze ikibi, uzirikane ko ubuzima bw'uwo ukoreye buzasigarana iyo foto kd bukazajya bukwibutsa uko muhuye ibyo wakoze, igikwiye rero wagakwiye kureka ubuzima bwawe bugafotora ibyiza gusa kugirango igihe uzahura n'uwo wabikoreye nawe azaziririkana iyo neza wamugiriye, haranira gusiga ifoto nziza kuko izakunezeza igihe nawe ubuzima bw'undi buzagufotora, gira neza uyu munsi kuko ejo si ahawe, ahubwo ejo nibwo uzakenera kugirirwa neza. |
908 |
Nyendahayo Theogene, akarere ka Nyaruguru Fri, 20/Oct/2017, at 8.17 pm |
We waje neza yaje ari mahoro, we waje neza
yaje ari rukundo, we waje neza yaje ari umuhuza
uje guhuza imiryango ifitanye ibibazo,
yagwatiriwe n'amakimbirane, yuje urwango
urugomo n'ubwikunde, we waje neza yaje ari
igisubizo mu bandi aho kwisanga ari ikibazo mu
umuryango, yakiriwe neza kubera uko yaje,
yahawe ikaze kd ahabwa n'agaciro kamukwiye,
arubahwa igihe cyose kuko yicisha bugufi kd
akumva abandi, afasha imbabare uko abishoboye
kd akagerageza kumva akababaro kazo, ni
Umuntu mwiza aho anyuze hose kd agerageza
kumva bose, maze rero nkwisabire :nawe uzabe
Umuntu mwiza kd usuhuzwe na bose,
ndagusabye uzabe Umuntu mwiza. |
909 |
Gatera Joseph, Umujyi wa Kigali, akarere ka Kicuki Thu, 19/Oct/2017, at 9.49 pm |
Gukurana uburyarya, kurangwa n'ikinyoma, kwemera uburyarya bwawe bukaguhindura igisambo, gucurikwa umutima ukabura ubwitekerereza, kuba nyiranjya iyo bigiye hamwe n'ibindi byishi bitandukanye bidahesha nyir'ukubikora agaciro ni ibiguca mu bandi ukaba ikivume mu bavandimwe, umugambanyi, ugacibwa kd ugahezwa mu bawe kuko wakuze bunyamaswa, ese birashoboka ko umwana warezwe neza, agatozwa imico ikwiye umunyarwanda nyawe, akerekwa ikibi kd akabwirwa ububi bwacyo yabitera umugongo akayoboka inzira mbi?, none se ni kuki hirya no hino usanga higanje abantu nka Bahizi, barabuze urukundo rwa kivandimwe kd bafite abavandimwe beza?, ikigoranye ni ikihe kugirango Umuntu Abe ukwiye kd ubereye abandi?, icyo dusabwa gukora ni iki kugirango tugire isi nziza kd izira ibikombe n'utununga tw'imisozi twuje ikibi?, igikwiye cyose tukigire intego zacu za mbere duharanira kwesa kd duharanire kubaka aho gusenya. |
910 |
Hashakimana Philemon, Umurenge WA Nyabimata, akare Thu, 19/Oct/2017, at 9.30 pm |
Urugomo ni iki, ni igihe uhohoteye Umuntu ukamugirira nabi ntacyo agutwaye, ukaba wamuteza kugira ibibazo runaka kd bimukomereye mu ubuzima akabikorerwa ari umuziranenge, umwere ndetse ntan'uwo yasagariye, twese turi abantu kd dufite umubiri, none c Umuntu aramutse aguhemukiye kd wowe uri umwere kuri we wakora iki?, ndahamya neza ko byakubabaza cyane, kukuziza ko uri uwo ku umusozi runaka, kukuziza ko uri uwo mu bwoko runaka, kukuziza icyo uricyo byose ni Urugomo Umuntu akorerwa kd bikamubabaza cyane, ese uramutse ukorewe nk'ibya Kambale wakwiyakira ute?, nimucyo rero bavandimwe duharanire kuba abantu batandukanye n'inyamaswa, dushake ubumwe aho kwimika ikidutanya, twishakemo urukundo kurusha byose nibwo isuka ihinga izasaza bakagutiza, ijerekani imenetse umuturanyi akakurwanaho, kd warwara ukavuzwa, duturane tudatongana. |
911 |
Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru Thu, 19/Oct/2017, at 6.20 am |
Ikizwi cyo biragoye cyane ko ikinyoma cyahabwa icyicaro kabiri, uragifumbira, ukakibagarira, ukacyuhira kugirango gikunde kigerweho ark nkubwije ukuri ko utazabeshya ubugira 2, burya kd ngo abahinzi bajya inama n'inyoni zijya izindi Bahizi na Zaninka ntimwibwire ko arimwe banyabwenge kurusha abandi kuko icyatumye abo mwashukaga ngo musange umuvuzi wa kinyarwanda banga kizatuma n'ubu batahura amayeri yanyu, bijya binshimisha cyane iyo umunyabinyoma akozwe n'ikimwaro mu gihe atamarijwe mu uruhame kd mbere yarerekwaga ukuri ark akaguca ku uruhande namwe rero mwizere ko muzamwara kd muzakorwa n'isoni zizira insobeke. |
912 |
Uwitonze Eupharasie, Umurenge WA Gasaka, akarere k Mon, 16/Oct/2017, at 7.04 am |
Iyo inda isumbye umutima
nyirayo arya inshuti akarya
nubucuti kd bigashira adahaze, abateye nka Bahizi ni beshi, abashyize inda imbere kurusha ibindi byose ntaho batari, abemeye kwitwa ibisambo ark bakumva nta pfunwe bagaragara umunsi ku umunsi ark rero, umunsi uzaba umwe, ndabizi neza ko igihe kizagera ugasaba uwo wimye kimwe nkuko wimye uwaguhaye, ibyo ukora byose jya wandika hato utazavaho wibagirwa, ukibwira ko wakoze neza kd nta cyiza kigeze kikuranga. |
913 |
Bimenyimana francois, akarere ka Ruhango Mon, 16/Oct/2017, at 6.20 am |
Abaganga Dushima Imana ko yaduhaye kuvura indwara zitandukanye bityo dufatanyije nayo tukagerageza gukura ubuzima bwa beshi mu kaga kd bari bageze Kure, nizere keshi twishima iyo tubonye dusubije kubaho uwari umaze guta icyizere cyo kubaho abona ko byose birangiye, ark rero Mana reka nkwisabire ikindi kintu, nibyo koko waduhaye kuba abafasha bawe, none watwongereye imbaraga n'ubumenyi byo kuvura indwara yadutse muri iki gihe, maze nayo ikajya ivurirwa kwa muganga byaba ngombwa tukayibonera n'urukingo rwa burundu, ni ukuri indwara y'urwango mu bantu iriyongera buri munsi, irasenyera abavandimwe, irateranya abadakwiye gushwana, iricisha bamwe ikanyagisha abandi, Mubyeyi mwiza rero twongerere ubushobozi bwo kuvura iyi ndwara, duhe kubanisha abantu mu mahoro no mu urukundo nibwo tuzanyurwa birushijeho, duhe koroherana Mubyeyi udukunda. |
914 |
Turikumwe Emmanuel, akarere ka Karongi Sun, 15/Oct/2017, at 2.14 pm |
Kuryama nkasinzira nkarota ntibikwiye kunyibagiza ko hari abandi babuze uko baryama, yewe ndetse banaryama bakabura ibitotsi, kurya nkahaga ntibikwiye kunyibagiza ko hari abandi babuze ibyo barya baba bari kwicira isazi mu maso, kuba ufite ababyeyi ntibizakwibagize ku hirya iwanyu mu baturanyi hari imfubyi ku babyeyi bombi iteka zihora zigunze, ese aho ujya uzirikana ko ibyishimo byawe aribyo kababaro k'abandi?, guhaga kwawe ariko gusonza kw'abandi?, ntuzibwire ko ubuzima bwose ari bumwe nkuko igiti cyose kiguye kivuza induru, hari abababara bakarenzaho, abatotezwa bakanuma, abasonza bakizirika umukanda, ntuzemeze ko Umuntu wese useka aba yishimye, ese uyobewe ko hari na ba Nyamusekana imbereka?, icyo dukwiye kwimika rero ni ukuba ba magirirane, uruganda rwenze umutobe ntirwawengeye abishoboye gusa nta ntaho nikora yawusomaho kd nawe wawuguze ugashira inyota ukanishima, none c ubwo twabuzwa n'iki gufatanya?, duhe agaciro gakwiye Umuntu tureke kumugereranya n'ibitagira umumaro. |
915 |
Mbarushimana Aphrodice, Cyahinda, Nyaruguru Sun, 15/Oct/2017, at 11.17 am |
Ese ko uhiriwe n'abazimu agirango yarushije abandi kuraguza, uhiriwe n'ibisazi we yibwira iki, abantu barisarisha bikabakundira kubera ubusambo, ubwambuzi n'ubwikunde, nyamara numva bavuga ko biryoha bisangiwe, ahhhaaaa ni koko ngo nta buvandimwe bukibaho, nta babyeyi nyabo bakibaho, umubyeyi asigaye arya abo yibyariye, umwana aragambanira abo bose rimwe, umwana arica umubyeyi, umubyeyi aragambanira umwana..., harya ubwo turagana he, dufite uwuhe mugambi, turiruka ku biki bituma tuba inyamaswa, ndababwiza ukuri ko atari ba Bahizi na Zaninka gusa tubonaho imyitwarire nk'iyo kuko I Rwanda hose ibi bireze, Umuntu yirengagije Ubuntu yagiriwe maze we arahemuka, niba ibyo mbona nawe ubibona ubona tugana he?, njye nta gisubizo mfite, ahubwo nuzuye ishavu n'agahinda. |
916 |
Patrick Mutwarasibo, Muhanga Sun, 15/Oct/2017, at 7.19 am |
Kwiga ni byiza kuko bigirira akamaro nyir'ukwiga bikakagirira n'imbaga nyamwishi ndetse n'igihugu muri rusange ark rero ayo mashuri mwiga atigisha urukundo, ntiyigishe amahoro, ntiyigishe ineza no kwicisha bugufi njye ndayanenga, Kugira amafranga nibyiiiiiiiiizaa kuko bituma ubasha kwikenura mu bibazo byishi bitandukanye kd ukanabikemurira abandi ark rero ayo mafranga atarimo kubaha, ntabemo kubana, ntabemo gufasha abatishoboye n'abarwayi, ntabemo ibikorwa by'urukundo n'impuhwe ni mafranga nyabaki?, ese amafranga yarwaza Umuntu mu gihe atabanye n'abandi, amafranga c yakuganiriza mu gihe uri wenyine irungu ryakwishe?, ark reka mbabwire amafranga yo ubwayo yakugambanira akagucisha umutwe maze agatuma wibagirana kd ukagenda ukenyutse, amafranga dutunga nadufashe kubana n'abantu, amashuri twiga nituyafatanye no Kwiga urukundo, amahoro n'ubumuntu, duharanire kugira imitima itari amabuye, ahubwo yiyoroshya ikumva buri wese, urukundo rutagira urubibi nirutuganze mu mitima. |
917 |
Karenzi innocent, Muganza ya Nyaruguru Sat, 14/Oct/2017, at 7.34 pm |
Umwanya nataye buri gihe ndawicuza, inzira nanyuze zidakwiye mpora nzicuza, ibyo nabagamo bitampesha agaciro buri gihe iyo nicaye mbitekerezaho maze nkigaya, nataye igihe gihagije mu bidakwiye, nicaye umwanya munini w'ubusa ntacyo nkora cyiza kd bizwi neza ko igihe cyatakaye kiba kitakigarutse, uyu munsi wa none ndashima, ndashima ko iminsi ari imwe isa ark idahwanye, I Rwanda haragahora haza abanyamahoro nka Labenevolencya, amatwi yanjye yabafunguriye imiryango nyamishimira Imana, Umutima wanjye wabakiriye neza, nuko wari uzi icyo muzawumarira, mbere nababwiza ukuri ko ibya Musekeweya bitari bimfasheho namba, numbaza uko natangiye kuyumva ndakuburira igisubizo ark numbaza icyo nayikundiye ibisubizo bizaba byishi, bikubiyemo ibyo nawe uzasanga ku umusozi iwanyu, ndahamya neza ntashidikanya ko ntazongera kwicuza ukundi, byishi bibi byantwaye nabiteye umugongo kd nawe nkwifuriza kuba uwisuzuma. |
918 |
Nyendahayo Theogene, akarere ka Nyaruguru Sat, 14/Oct/2017, at 4.43 pm |
Icyo namenye mundusha nicyo naje
kubashakiraho, namenye ko mundusha amahoro
kd mugatanga urukundo none niyo mpamvu
niyemeje kubakurikira, nzakora byose muntoje
ark nanjye ngire iyo mpano yo kugaba ibyiza
biruta byose, nzaharanira ko nzemera kuba
umwana kd nari mukuru kugirango mfite
nk'umwana, nzakurikiza imico yanyu uko bikwiye
kugirango nzatahane impamba yuzuye mubyo
nzaba naraje guhaha, nzaharanira kuba uwo
mushaka kd niringira ko ugushaka kwanyu
kuganza ukwanjye kuko njye ibyo nshaka siko
byose bingirira akamaro cg c ngo bikagirire
n'abandi. |
919 |
Umuhoza Clementine, akarere ka Rubavu Sat, 14/Oct/2017, at 4.37 pm |
Niwurira igiti kirekire ukagera Kure yacyo hashoboka, uzahindukize amaso urebe hasi maze utekereze uburyo ugize ibyago byo guhubuka wamera, uzatekereze kd ko bibaye ngombwa ko usimbuka uburyo wamera ugeze hasi, ndabizi uzahita utekereza ku gaciro k'ubuzima n'impamvu wagakwiye kubukunda ark nyamara keshi na keshi uzagenda ugaragaza ko ubuzima bukuraje ishinga ari ubwawe gusa, ni keshi wanyuze ku bantu bakoze impanuka yewe ndetse harimo n'abitabye Imana ark ukavuga uti biriya ni ibisanzwe, ni keshi wanyuze ku ndembe zikomerewe n'ubuzima ark ukikomereza uvuga ko ntaho batarwara, ark c reka nkubaze :kuki wowe uyu munsi uri muzima nta kibazo cy'uburwayi ufite?, kuki buri munsi ugenda mu binyabiziga ark ukaba utarakora impanuka na rimwe?, ibi byose ubona bica ku uruhande ark ntujya ubyitaho, nukunda ubuzima, ntuzakunde ubwawe bwonyine, ntuzakunde ubwa mugenzi wawe kuko hari akabari runaka muhuriramo ahubwo uzabukunde kuko ubwe bumeze nk'ubwawe, uzaharanire iteka kugira intambwe iterwa igashimwa n'abandi nibwo uzagendana akanyamuneza aho uzanyura hose. |
920 |
Kabera Eugene, Ruhango Sat, 14/Oct/2017, at 4.08 pm |
Zirikana ko nta kintu na kimwe ufite muri iyi si, ibyo ubona byose bigukikije birahita bikagenda, urukundo rwonyine ubitse mu umutima wawe nirwo uzasigarana iteka, ngaho rero wowe iga kubana n'abandi iga kugira urukundo niba utarwifitemo kd ugerageze kwiyoroshya, gira kwihangana mu bibazo uhura nabyo ark kd wige no gutanga imbabazi haranira kuba Umuntu unyuze bose nubwo bigoye kuko ngo ngo ntabyera ngo de kd ntiwabasha no kunyura bose kd nanone kubaho utabangamye byashoboka. |
921 |
Ndaruhuye olivier, akarere ka Gatsibo Fri, 13/Oct/2017, at 8.56 pm |
Mu Rwanda kimwe hose no ku isi nta bandi bantu batinyitse nk'abasirikare, kabone yewe nubwo baba batitwaje intwaro, ark buriya nyabusa ntawubarusha kwitonda, kugira neza no kwicisha bugufi, ese ni kuki abatinyitse aribo biyoroshya ark twe turi ba ntacyondi tukizamura hejuru?, nyamara abiyoroshya nibo bazazamurwa maze abishyira hejuru nabo bakamanurwa, byaba byiza twicishije bugufi, tukabana na bose neza mu mahoro, tugaharanira icyiza, maze ifi imwe irobwe mu mazi ikagabanywa imbaga nyamwishi uko bishoboka, erega ngo ahatari umwaga uruhu rw'urukwavu rwisasirwa na batanu, twe c tubura iki? |
922 |
Ntirenganya Denis, akarere ka Nyabihu Fri, 13/Oct/2017, at 8.42 pm |
Ni ibikorwa byanjye bigaragaza uwo ndiwe, ureba
ibyo nkora, akumva ibyo mvuga, ahita amenya
aho ambariza n'uwo ndiwe, byaba bibabaje rero
ndamutse ngaragarira mu ndorerwamo y'ikibi, ese
aho nyuze bamfata bate, aho sinambuka
bagakinga?, ese sinaba mpita bakandyanira
inzara?, muri bagenzi banjye se tubanye dute?,
aho sinaba ndi ikibazo kd nari nkwiye kuba
igisubizo?, ndakeka nkwiye kwisuzuma, niba ndi
mubi ndashaka guhinduka, wowe c uhagaze he? |
923 |
Manirakora fabien, Kabagari ka Ruhango Fri, 13/Oct/2017, at 6.32 pm |
Umuhigi w'ishyari afuhira abandi bahigi kd ishyamba ryo guhigamo ari rigari n'inyamaswa zose guhiga zuzuye ishyamba, aho kugira ishyaka ryo guhiga, agira iryo kurwanya bagenzi be bityo agataha nta muhigo ajyanye, abo nibo ba ntamwete batuma kuvoma bakazana ibirohwa kd batabuze amazi, abo ni ba Gafarasi bajyenda bagiye guhahira urugo ark bakanezezwa no gucuruza amagambo naho umuhaho wo wajya, sinkwifurije kuba nta mwete, sinkwifurije kuba Umuhigi w'ishyari, nkwifurije guhuza n'abandi imbaraga mugakora mugatera imbere kd mudasiganye |
924 |
Noel Bamporiki, Akarere ka Nyamasheke Fri, 13/Oct/2017, at 6.37 am |
Niba utaramenya ko umwana ari nkundi, kuko n'umubyeyi yise umwana we
BOSENIBAMWE, ukaba utaramenya ko urwango mu bavandimwe ari nka Cancer idakira
mu magufwa, bizakugora kubanisha abawe, Urukundo rw'umubyeyi ntiruvangura,
umubyeyi mwiza ni ugira urukundo kd agakunda
bose kimwe, yirinda gutonesha bamwe ngo asige abandi kuko yaba ari kubazamuramo
ishyari hamwe n'urwango rutazabashiramo, ahorana kd umugambi n'intego byo kurinda
abe icyabahungabanya cg c kigatuma bangana, nawe Zaninka rero ibi nibyo
uhamagariwe garagariza abana ukuri utaguciye inyuma kd uharanire gukomeza
kubabakamo ubumwe butabatanya, uratonesha Bahizi ark uzirikane ko igiti kimwe atari
ishyamba, Mubyeyi mwiza garuka ku isoko ya Kibyeyi. |
925 |
Nyandwi alphonse kelly work mu Ruhango Fri, 13/Oct/2017, at 6.31 am |
Sinagize amahirwe yo kumenya Umuntu icyo aricyo kuko ni Nyamusekana imbereka,
nasanze ari mwiza kd ari na mubi, Umuntu yakugambanira kd yanagutabara, yakugirira
neza kd yanakunyagisha, uwo mwumvikana uyu munsi ejo yaguhinduka, uwo musangira
none ejo yakubikira ifunguro, uwaguhaye akazi uyu munsi ejo yakakwirukanishaho
utabikeka, yewe nibyo koko ngo Umuntu ni mugari, niba ugize amahirwe yo kumenya
Umuntu naguhemukira ntuzihorere kuko azaba akoze ibiri muri kamere ye, gusa nanone
uzamwereke ko atakubaniye kd ubimubwirane umutima mwiza. |
926 |
Harindintwari cyprien, kibirizi ya Nyamagabe Thu, 12/Oct/2017, at 4.19 pm |
Ese wari uziko iyo inyoni ari nzima irya intozi ariko iyo ipfuye nazo zirayirya kugirango zibashe kubaho....ibihe bishobora guhinduka mu kanya gato...ntuzagire uwo usuzugura cg ngo umukomeretse mu gihe cyo kubaho kwawe. Ushobora kubikora uyu munsi ariko jya uhora wibuka ko ibihe bikomeye kukurusha.
Tekereza kuri iyi mvugo-shusho: igiti kimwe kifashishwa mu gukora za miliyoni z'imyambi y'ikibiriti, ariko iyo igihe kigeze umwambi umwe gusa utwika miliyoni z'ibiti bigize ishyamba.
Twese byaba byiza tuyobowe n'iri jambo" Wiringire Uwiteka n'umutima wawe wose, We kwishingikiriza ku buhanga bwawe."
Ntugatuze mu kugira neza kuko ejo si ahawe, ibi mbikubwiye ntisize, sindengeje ingohe kd wowe uri nka Gafarasi, Samson, Bahizi n'abandi nkabo |
927 |
Vital Muhizi, akarere ka Kamonyi Wed, 11/Oct/2017, at 9.29 pm |
Numara kuzirikana kd ukamenya ko isi ya none itagikeneye ukuri ahubwo yimitse
ikinyoma, ndabizi ko uzahindura imyitwarire maze ugatangira kurwana nayo, ndabizi ko
aho nawe utuye umunsi ku umunsi uhura n'abantu batandukanye, abapfa ubusa, abapfa
imitungo kd ari abavandimwe, hamwe n'ibindi byishi bidindiza iterambere ry'imibanire
myiza kd ikwiye, ark rero nagirango nkubaze, nkawe ubwawe kd ukaba ukunda amahoro,
ubona hakorwa iki kugirango ubuvandimwe bube aribwo buba inganzo y'ururimi rwa buri
wese mu magambo amusohoka mu kanwa?, kuki muri iki gihe ikibi cyahawe agaciro mu
miryango yacu, tukagisasira, tukagisegurira, tukanacyorosa?, Nyarukira hirya ku
umuturanyi muganire kuri ibi, igisubizo muzafata nanjye uzakisangize kuko kizangirira
akamaro gakomeye. |
928 |
Karonkano Nyamagabe Pascal Tue, 10/Oct/2017, at 3.22 pm |
Nikundira inyoni za mu gitondo kuko ziririmbira
ababi n'abeza, nikundira akazuba ka mu gitondo
kuko gasusurutsa abishimye n'abababaye, nkunda
imvura kuko igwa mu mirima y'abanyabyaha
n'intungane, izuba naryo narigize inshuti kuko
ricana ku bashonje n'ibifite, kiberinka iranyura
kuko ifasha ba basaza b'inama nyishi na ba
bakecuru b'impanuro guhanura no guhugura
urungano ku umugoroba utuje
Sintinya inyamaswa kuko niyo yakurya iba
yabanjye kukwihisha ,
Ark c aho urabizi buriya ntinya Umuntu birenze
kuko yuje uburyarya n'ubucakura bwishi, sininya
ibikorwa bye bibi ahubwo ntinya umutima mubi
agira wo utuma ahemuka (akica, akiba, akaroga,
akangana, akarwana ) kd akumva ko abaye
intwari kubera ibyo bikorwa bibi yakoze, nyamara
ukora ikibi ukishima ark ntuzirikana ko nawe
bizakubaho, ese ntubizi neza ko isi idasakaye
nawe imvura izakunyagira?
Nibyo koko ngo umukobwa usigaye mu urugo
ntakwiye guseka uwagiye kuko ni umuruho wa
bose, ni kuki wishimira guseka abari mu makuba
kd uzi neza ko nawe uri musi y'ijuru?
Ngo indakenga yoroha iroha, wowe rero
urababaje kuko utigiramo no gukenga ko nawe
ikibi kizakubaho, umeze nk'utagira umutima,
uteye nk'igiti cyumiranye ark kikaba kigihagaze I
musozi, gusa urababaje.
Koko se warabyemeje pe ngo umwana w'undi
umufashwa n'akatsi?, nyamara nawe uwawe
ntikamurenga, urashishoze kuko aho wicaye
hahoze hicaye abandi, nurerera abandi nawe ejo
bazakurerera.
Erega ntibikwiye ko twimika ikibi, mbere byajyaga
bivugwa ko iyo ishyano rigutanze uryerekera,
nyamara njye mbona atari ko biri ahubwo
rigusanze warihunga, none dore wowe urimika
ikibi kd uzi ko kidakwiye, birababaje.
Burya rero biragoye ko uwambaye umwambaro
w'urugamba yishima nk'uwambuye atabarutse,
ese ko urugamba twambariye ari urwo kugaba no
kugarura amahoro, mbere y'uko tururwana kd
hakaba hari abarwamburiye barutsinze, wowe
uyobejwe n'iki kd mbona warahawe umwambaro
ukwiye?, mbwira nkuteze yombi.
Ni ukuri mbabarira ndabizi navuze byishi kd
utishimiye
KARONKANO Pascal sinari ngambiriye kugukura
Umutima cg c ngo ngucire urubanza,
Nakwibutsaga ko twateshutse ku nshingano kd
Twiyambuye umwambaro w'urugamba
tutararutsinda
Ngwino dukomeze twambare, niduhuza umutima
tuzatahukana itsinzi
Nzahora nzirikana, irinde gupfubirwa n'amaso
kuko yakwereka ingwe.
KARONKANO NYAMAGABE PASCAL, UMUBIBYI
W'AMAHORO ITEKA |
929 |
Ntirenganya Denis, akarere ka Nyabihu Tue, 10/Oct/2017, at 2.36 pm |
Ni ibikorwa byanjye bigaragaza uwo ndiwe, ureba
ibyo nkora, akumva ibyo mvuga, ahita amenya
aho ambariza n'uwo ndiwe, byaba bibabaje rero
ndamutse ngaragarira mu ndorerwamo y'ikibi, ese
aho nyuze bamfata bate, aho sinambuka
bagakinga?, ese sinaba mpita bakandyanira
inzara?, muri bagenzi banjye se tubanye dute?,
aho sinaba ndi ikibazo kd nari nkwiye kuba
igisubizo?, ndakeka nkwiye kwisuzuma, niba ndi
mubi ndashaka guhinduka, wowe c uhagaze he? |
930 |
Nyandwi alphonse kelly, Akarere ka Ruhango Tue, 10/Oct/2017, at 6.52 am |
Umusirikare ku urugamba ahorana itsinzi mu bitekerezo, arwana afite icyizere ko
azatsinda agatahukana ishema, ntacika intege ararwana kugeza ku isegonda rya nyuma
ry'ubuzima bwe, natwe rero turi abasirikare ku urugamba rw'amahoro, duhanganye
n'umwanzi ukomeye kd tugomba gutsinda kugirango tugere ku ntego, hirya hino hari
intambara nyishi, hari amacakubiri mu miryango, hari umwiryane n'urugomo, hari
amatiku no kugira nabi, ngibyo ibyo dufite kurwana nabyo, ngurwo urugamba rukwiye
kuturaza ijoro n'amanywa, reka dushyiremo imbaraga tuzatsinda, dufatanye tuzagera
aheza. |
931 |
Alice Nyiramiryango, kamonyi Tue, 10/Oct/2017, at 6.31 am |
Dushobora guhuza imbaraga tukubaka byishi, dushobora kd gusenya byishi kuko duhuje
imbaraga, amaboko yacu niyo yubaka kd ninayo asenya, gusa na none twibuke ko ari
ibikoresho kuko turatekereza maze tukayabwira tuti gira gutya, birababaje rero kuba
twarahawe amaboko ngo tuyubakishe none tukaba tugeze Kure mu kuyasenyesha no
kuyakoresha ibidakwiye, tureba Kure mu gupanga imigambi mibi, tureba Kure mu
kwimika ibibi, turakataje mu guhemuka, turi intyoza mu cyaha, ese iherezo ni irihe?,
umurage ku bacu ni uwuhe?, ingororano kuri twe ni iyihe?, bingoye kubisubiza nawe
mfasha dushakire hamwe igisubizo gikwiye. |
932 |
Harindintwari cyprien, kibirizi ya Nyamagabe Mon, 09/Oct/2017, at 6.34 am |
Amazi meza kd ashoka arangwa no kutagira umwanda, ntagira ibara, ntagira impumuro,
buri wese iyo ayanyweye amumara inyota kuko ayanywa yizeye isuku yayo, ese habura
iki ngo nawe wibere nk'ayo mazi ashoka, ni kuki abantu batishimira kwicarana nawe
ubaha ku byiza weze kugirango nabo bibagirire akamaro?, nyamara wasanga wari uwo
kubera abandi igisubizo ark ukaba waranangiye umutima, wasanga wari kubera abandi
isoko nzira ntenge yo kuvomwaho Amazi meza none wahisemo kwigira ikidendezi cyuje
umwanda, tugutegerejeho ko ugiye kutubera isoko ituvuburira Amazi amara inyota kd
azira umwanda. |
933 |
Jean baptiste Mbonigaba, akarere ka Kamonyi Sat, 07/Oct/2017, at 5.37 pm |
Iyo ushaka kugera Kure ujyana n'abandi, ikindi kd iyo ushaka kwihuta ujyana n'abandi,
none c reka nkubaze :muri ibi byose ko ari ingenzi wahitamo ikihe?, reka nkugire inama
burya uzishimire kujyana n'abandi kuko ushobora kwishimira kugenda wenyine ark
ukananirwa utageze iyo ujya, fatanya n'abandi mu urugendo rwo gukora ibyiza
muzagera Kure kd mwihute ntuzigire nyamwigendaho kuko wazagwa mu nzira ntaho
ugeze kd ntiwazabona abahagukura, hitamo neza. |
934 |
Mutangana jeremie, Gacurabwenge ya Kamonyi Fri, 06/Oct/2017, at 5.29 pm |
Ahaaa, yewe nimugurishiriza mu gaseke, mukagurisha mudasinyiwe, mukazinzitiranya
abavandimwe ntibimenyekane, nanjye kuyo muzaba mwagurishije nzabongereraho andi
:muri iyi si abantu beshi bibwira ko aribo bazi ubwenge bonyine nyamara ntibajya
bazirikana ko ngo umutwe umwe wifasha gusara, ibindi byo ni nta mugabo umwe, Zani
nawe ntiwagakwiye kurushwa ubwenge n'umwana wibyariye ngo agukoze isoni kd
uzamware wenyine, ibyo nkubwira bizakubaho kd uzahakura isomo, gusa sinabura
kukubwira ko uri umubyeyi gito kd udakwiye iryo zina ryo kwitwa umubyeyi kuko usebya
abandi babyeyi bizihiwe n'abo bibarutse. |
935 |
Nsengimana Emmanuel, Umujyi wa Kigali Fri, 06/Oct/2017, at 5.19 pm |
Icyo numva cyiza kurusha ibindi ni urukundo, ikinyura Umuntu kurusha ibindi ni ukuba
abanye neza n'abandi yiyumvamo ko ntawe bafitanye ikibazo, ni intambwe itagoranye
kuyitera kuri buri wese kugirango abane n'abandi amahoro, bisaba ubushake gusa kd
ukaba uri Umuntu utagira inzika, ukaba uri Umuntu ukunda kwishima, ukaba uzi gutanga
imbabazi no kuzisaba, iyo ushoboye ibi byose ibindi birizana, nawe rero gerageza kureba
aho uhagaze, niba ibi utabyujuje ubyishakemo kuko birashoboka, haranira kubana
n'umutima utuje utagushinza icyaha, uzahora ukeye ku umutima no mu bitekerezo . |
936 |
Emmanuel Nsengimana, Umujyi wa Kigali Mon, 02/Oct/2017, at 6.02 pm |
Nari naratojwe kunyurwa ark umutima ugeraho
ukantenguha, akanyamuneza ndakagira ark hari
ubwo ntungurwa no gusanga nibitsemo urwango
rutagira ingano, ibyishimo ndabigira ark njya
ntungurwa no gusanga naratwawe n'umubabaro,
kuganira ndaganira ark rimwe na rimwe nisanga
naheranwe n'ubwigunge bukabije, gusabana
ndasabana ark ntibijya bibura ko ntwarwa
n'urugomo rukabije, muri make ubuzima bwanjye
ni akazuyaze, mu umutwe wanjye harimo byishi
kd bikambera inzitizi zo gutera imbere mu
urukundo no kugirira ineza abandi, niruka nshaka
gusiga ibinyurakaho ark ibinyirukamo nabiburiye
umuti, aho nikinze imvura hose nsanga hava, aho
nugamye izuba nsanga ari ku mbuga iryuje ryose,
aho nshakiye umutuzo niho nsanga urusaku
rukabije, iyo nshaka kuba njyenyine nibinkundira
nisanga mu mbaga nyamwishi, iyo numva nshaka
kuba ndi hamwe n'abandi nisanga ndi njyenyine,
nibyo koko ibi bigaragaza ko ubuzima bwanjye
buri mu kaga, bukeneye umujyanama Uhoraho kd
w'inararibonye, njya nisanga mu bibazo byishi ark
nkabura uwo kubyereka ngo abimfashemo,
nisunze beshi barantenguha ark ubanza igihe ari
iki cyo kubona ibisubizo, numvise ko ukorera ku
Kimihurura ark nasanze ugera mu gihugu cyose,
nanjye rero kuko aho nicaye uhagera nkuhisemo
nk'umuyobozi w'ibitekerezo byanjye, mpa
icyerekezo gikwiye wowe Mubibyi w'amahoro
Musekeweya nziza. |
937 |
Jean claude Hakizimana, Ngororero Mon, 02/Oct/2017, at 7.44 am |
Ngo rugira ayarwo (urwo ni urukundo ), beshi bo bazakubwira ko batazi icyerekezo cyarwo, bamwe bati Rwihanganira byose, abandi bati Rubereyeho gutesha umutwe gusa, Rurababaza kd nanone hari abo Runyura ubuzima bwabo rwose, mu gihe abantu baba bitegura kubana, ntawakwereka uruhande rwe rubi, ni ibyiza gusa yewe ukavuga uti umutagatifu ari aha, ark c nyuma yo kubana zisenyuka zimaze kangahe?, uwari Umuntu ahinduka igisimba, akarangwa n'intonganya, ya mico mibi ye yose aba abonye urubuga rwo kuyigaragarizamo, muri make urukundo ni uburyarya gusa, uzasanga urwo ku mayaga arirwo rw'i Bwanacyambwe, uzasanga urwo mu kinyaga arirwo rw'i Busanza, uzasanga urwo mu ubuyenzi arirwo rw'i Bufumbira kuko hose uzarusangamo ibyiza n'ibibi, abarambagizanya rero nimureke amagambo yuzuye uburyarya, nimube abanyakuri kd mwigaragaze uko muri bizatuma buri wese amenya byimazeyo uwo baganira maze afate umwanzuro azi neza ko adahubutse, ukuri kubarange. |
938 |
Mutangana jeremie, Gacurabwenge ya Kamonyi Fri, 29/Sep/2017, at 3.15 pm |
Ubusanzwe sishyigikira ikosa, Dore ko rimwe na
rimwe Umuntu akosa abitewe n'undi kd akabona
ko igisubizo cyari gikwiye ari ugukora ibyo
yakoze, yego nibyo Gasore warahemutse Ark c ni
inde wabiguterera ibuye?, ni inde wavuga ko
waciye inka amabere?, ni inde wavuga ko
wakoze ibidakwiye?, ndaranganyije amaso
n'amatwi muri beshi sanga nta numwe ukubaraho
ikosa, ikosa ryakozwe n'utagira umutima ukwiye,
utagira urukundo n'ubumuntu, uwiyemeje kuba
bimbwiye iki?, uwiyemeje guhemuka akaramuka,
Gasore humura nturi wenyine, wakoze ibyo buri
wese yakora kd uwahemutse niwe uzahorwa ayo
makosa, |
939 |
Ntirenganya Denis, akarere ka Ngororero Thu, 28/Sep/2017, at 8.27 pm |
"Manyo, ntutungurwe nuko nyinze,
abahinguranyabihe tugira amahame
tugenderaho... "erega si manyobwa ubwirwa
wenyine kuko nawe upfusha ibyawe ubusa ujya
kuraguza urabwirwa ark ntiwumva, uraburirwa ark
ntutega amatwi, urerekwa ark ntugira amaso yo
kureba, urerekwa inzira ark ukanga ukayoba...,
nibyo koko ngo iby'abapfu biribwa n'abapfumu,
ese wowe wiringira bene nkabo bamaze
kukugeza kuki?, ese kuva wajya kuraguza
amahoro yari yarabuze yaragarutse iwawe?,
ubutunzi wabuze bwaraje buraniyongera uko
ubishaka?, abo mwari mufitanye ibibazo
byarakemutse kubera kuraguza?, ni byishi
nakubaza ark ndakeka wansubiza bike, ikibabaje
ntubona ko urwawe rugeze aharindimuka kubera
kwizera abaguteranya n'intungane, uramutse
unyumva nagusaba kuzibukira ibikorwa nkibyo
bigayitse kd bigusubiza inyuma, kurikirana
Musekeweya isoko idakama uzavoma byishi. |
940 |
Nyandwi alphonse kelly, Akarere ka Ruhango Thu, 28/Sep/2017, at 7.26 pm |
Ese aho nawe urabizi?, umva ntega yombi nkubwire :Urwanda ni rwiza, ruri gutera
imbere mu bice byose bitandukanye, none se wowe muntu
usigaye he mu gutera imbere mu mitekerereze,
usigaje iki ngo umenye ko nta ruhare amatiku
agifite mu iterambere ryacu, aho ntituza kugusiga
inyuma ugaheranwa n'amateka kd twe
twarakataje mu ubumwe n'urukundo?, Rangamira
ikirere ibyo gihatse mu gihe twe turangamiye
iterambere kd tugizemo uruhare, ryuje
indangagaciro na kirazira biranga umunyarwanda
wuje umuco w'ubutore, imishinga nizirane n'ibishirira, nibe iyo kukugirira akamaro ark
kd ikagirire n'abandi, tekereza hirya y'ejo kuko dukeneye abakuze mu umutwe kd bareba
Kure. |
941 |
Harindintwari cyprien, kibirizi ya Nyamagabe Thu, 28/Sep/2017, at 7.44 am |
Ibitagombera amashuri, ntibigombere amafranga, ntibisuzuguze ubigize bitunaniza iki?,
ese kugira neza aho unyuze hose, gufasha abababaye, gushyira mu gaciro, kuvuga neza
abandi bitunaniza iki?, ese iyo biza kuba bigombera ikiguzi aho hari uwari kuba yarekura
na rimwe?, nyamara burya ngo nta kiruta umubano mubantu ark kuwugira no
kuwushakashaka byaratunaniye, amasaha uko yicuma niko ibikorwa bibi byiyongera,
amashyirahamwe abiba urwango yiyongera buri munsi, ibikorwa by'ubugizi bwa nabi
biravuka buri munsi, ese mu Rwanda iwacu duhagaze he?, dutekereza iki twifashe
dute?, icyizere cy'umunyarwanda kuri mugenzi we gihagaze he?, twongere tube abantu
aho kuba inyamaswa, dushakashake urukundo aho kubiba urwango, duharanire kugira
urwanda ruberewe n'abarutuye bitewe n'ibyishimo biri hagati yabo, Umuntu namenya ko
akenera undi mu ubuzima bwe bwa buri munsi nta kabuza ineza izaganza inabi. |
942 |
Nyandwi alphonse kelly Fri, 22/Sep/2017, at 7.03 pm |
AMAHORO wampaye aruta inka icumi wari kumpa, urukundo rwiza wanyeretse ruruta
ibindi byose wari kumpa, kumbera umuturanyi mwiza nibyo byanyuze kurenza izindi
mpano zose wari kumpa, ngushimira ko mbura amazi ukampa umwana wo kuyanzanira
ku umugezi, ngushimira ko mbura umuriro ukandahurira yewe ndetse ukantiza n'ikibiriti,
nyamara wibwira ko ibyo unkorera bidafite agaciro ark njye mbiha ireme rikomeye
nzahora nishimira guturana nawe, nzahora nkuratira abandi ko wandutiye beshi, uri
umuturanyi mwiza ndabigushimira, ngaho dukomeze twubake amahoro n'urukundo mu
bandi. |
943 |
Mbonigaba Jean baptiste, Kamonyi Fri, 22/Sep/2017, at 6.25 am |
Icyangira Umuntu gitera ahaginda, ikindi kd nuko agahinda ari kabi kuko ari imungu mu umutima kd ishengura nyirako gahinda, akeshi wumva usumira ibigusiga, ukumva ko isi yakwanze, wahumbya gato imyaku ikakwaka, nyamara ntidukunze kuzirikana ko burya ku isi dutuye ariko bigenda, niyo mpamvu rero ugomba guhora uzirikana ibi :nubona wishimye uzajye umenya ko ku urundi ruhande hari n'abandi bababaye, nubona ubabaye nabwo kd uzibuke ko hari abishimye, ubwo nibwo buzima tubaho, icyo dukwiye gukora rero ni ukugirirana urukundo tugamije kugobokana, burya rero Imana iyo igukerereje iragutegera bityo rero natwe ntitugatererane abo twakerereje. |
944 |
Karenzi innocent, Muganza ya Nyaruguru Thu, 21/Sep/2017, at 7.28 pm |
Yego nta uhitamo aho avukira kuko iyo biza kuba byabagaho ko Umuntu ahitamo, ndahamya neza ntashidikanya ko Mukecuru Zaninka yari kurinda asanga Rurema atigeze umwana mu umugongo, nyamara kuko tutagira ayo mahitamo Umuntu yisanga yavukiye ku umubyeyi gito, umugome, umurozi, umwicanyi, igisambo n'ibindi bibi ntavuze, gusa icyo dukwiye gukora ni ukugerageza kwitandukanya n'imico nkiyo, nimucyo twe abamenye ibyiza dukomeze kubisigasira, twange umurage mubi duhabwa na bamwe mu babyeyi nkabo kugirango twubake urwanda twifuza. |
945 |
Harindintwari cyprien, kibirizi ya Nyamagabe Thu, 21/Sep/2017, at 7.21 pm |
Iyo Umuntu agusuhuje ati gira amahoro, burya
aba aguhaye byishi mubyo afite kd ntacyo aba
akwimye, none c ukwifurije amahoro yakwima iki
kindi?, ndakeka amahoro ariyo shingiro
ry'ubuzima bwose tubayemo niba rero Umuntu
akoresheje umwuka we akakubwira ati amahoro
kuri wowe no kubawe uzabimushimire nawe
umubwira uti namwe bibabere uko, duharanire kd
twihingemo amahoro uko bishoboka kose, nabura
natwe tuzabura kd tuburane kd bidakwiye,
nkwifurije kurangwa n'amahoro kd ukayageza
hose. |
946 |
MUSEKEWEYA Mon, 18/Sep/2017, at 11.12 am |
Bakunzi b'uru rubuga turabasuhuje. Kuri uyu wa kane tariki ya 21 Nzeri, isi yose izizihiza umunsi mpuzamahanga w'amahoro. Mu gihugu cyacu insanganyamatsiko iragira iti "Twese hamwe duharanire amahoro twimakaza indangagaciro z'ubwubahane n'agaciro ka muntu mu muryango " .
Nagira ngo tuganire : Mwe mubona hakorwa iki ngo ubwubahane mu muryango bushinge imizi ? Ni iki se mubona gitiza umurindi amakimbirane mu muryango ? Ese Musekeweya hari icyo mwumva imara mu gukemura amakimbirane mu muryango. Ibitekerezo byanyu turabitegereje ngo tuzabisangize abandi muri iki cyumweru nyuma y'ikinamico Musekeweya. |
947 |
Hashakimana Philemon, Umurenge WA Nyabimata, akare Fri, 15/Sep/2017, at 12.46 pm |
Nyamara burya ngo akagabo gahimba akandi kataraza, ikindi kd aho intozo ikubitiwe akabwana kotana amakenga, Samson nawe Gafarasi iyaba mwari muzi ko kuvuga ari ugutaruka cg c kuvuga ari ukuziga mwajya muvuga kd mugacisha make, iby'iyi si dutuye ni gatebe gatoki, abo duseka, abo tugerekaho ibibi batakoze, abo tugirira nabi nabo ejo bashobora kutwishyura, sinzi niba hari agace runaka karemewe gukora ibibi ngo maze abandi nabo babe ababikorerwa ark icyo nzi cyo nuko ngo uwo isi itarakaranga atari urukundo iba imufitiye ahubwo iba ikimutoranyiriza ibirungo, twitonde rero. |
948 |
Mbarushimana Aphrodice, Cyahinda, Nyaruguru Fri, 15/Sep/2017, at 8.09 am |
Umanika agati wicaye ark wajya kukamanura bikagusaba guhaguruka yewe ndetse bikaba ngombwa kd wisimbukuruza, hari ibyo dukora rimwe na rimwe twibwira ko ari ibyiza turi gushaka kugeraho ark ntitumenye ko turi kwishyira mu nyenga y'ibibazo ark ikibabaje kurusha ibindi ni abiyambaza abapfumu bibwira ko aribo bazabaha ibisubizo by'ibibazo byabo byahe byokajya ko ari ukubikuba keshi, ese ubundi ko bavuga ngo utirahuriye ntarahurira undi, ni gute Umuntu utiraguriye we yaragurira undi?, none se abapfumu bo ntibagira ibibazo?, kuki se baba batabibonye kare ngo maze babikumire bitarabageraho?, banyarwanda nkunda mwipfusha ibyanyu ubusa ngo muragana bene nkabo kd namwe mwirengagije ko inzira nziza yo kuva mu bibazo ari ukuganira n'uwo mubifitanye, umuryango wayobotse inzira y'ubupfumu urakena kd ugakenyuka, Murabe abareba Kure. |
949 |
Emmanuel Habiyaremye, Mbazi Huye Thu, 14/Sep/2017, at 8.50 pm |
Hari ubwo ibyishimo bikurenga, aho ugeze bikagaragarira bose, ukishima bikanyura beshi Ark ndetse tutiyibagije ko hari abo biba bishengura umutima, gusa ku isi niko bihora, niwishima hari abazababara, nubabara hari abazishima, gusa rero reka nanjye nifatanye n'abishima kd mbabarane n'abababaye, nihashimwe Imana Nyagasani ko Umuhuza abonetse amahoro, ni ibyo kwishimira kd buri wese ugira urukundo byakamunyuze, kuko rero Umuntu nyamuntu ari uwifatanya na bose reka njye kwa Nyiranjishi mubwire nti Mubyeyi mwiza shikama kd ukomere, abakuvomaho imyitwarire ikwiye duhora tugusabira kd uzakira wongere udusange mu umuryango, tuzakomeza kukuba hafi mu masengesho kuko Kure y'amaso siho Kure y'umutima. |
950 |
Nyiramiryango Alice, kamonyi Thu, 14/Sep/2017, at 5.49 pm |
Niba wanga amahoro ntukayabone kd numara kuyabura uzabona ko yarakenewe cyane,
amahoro niyo shingiro rya byose, iterambere, imibanire myiza, urugwiro n'urukundo,
ubwitonzi n'ibikorwa byiza, birakwiye ko buri wese yumva ko yagakwiye kuba ishingiro
ry'imibanire myiza kd yuje ibyiza kuri mugenzi we, twese nitwiyumvamo ko kubaka
amahoro bitureba, tuzubaka urwanda twifuza kd ruzira ikibi. |
951 |
Nshimiyumuremyi Grace, Kigoma, Huye Tue, 12/Sep/2017, at 12.05 pm |
Njye nawe twambaye umwambaro umwe, twambaye umwambaro w'umubiri, twawugabiwe n'umuntu umwe, adutegeka kuwitaho kimwe Ark icyaje kuba ikibazo ntitwawitayeho kimwe, ntitwawukoresheje kimwe, ntitwawusukuye kimwe, twawugabiwe ngo tuwukoreshe ibyiza ark byarangiye tuwukoresheje ikibi, umusaruro uvamo ni uguhemuka, kugira nabi, kwangana, gukuza urwango n'ibindi bibi, gusa ntitwirengagize ko tuzabona ingororano kd ijyanye n'ibikorwa twakoze, uwakamenye ubwenge rero yagashishikaye akora ibyiza kugirango bisibanganye ibibi yakoze kd bibe n'ikuguzi cyabyo. |
952 |
Habiyaremye Emmanuel, Huye, Mbazi Tue, 12/Sep/2017, at 6.45 am |
Umwambaro w'ikibi wambaye uragusebya, icyo wimitse ntigikwiye, icyo wayobotse ntigihamye, icyo wahaye icyicaro ni icyasha kuri wowe, ikosa wararikoze Ark ntubibona, guhemuka warahemutse Ark ntubyemera, kwicuza birashoboka Ark uracyafite umutima winangira, haranira guhinduka, irinde guhemuka, iyubakemo gukunda uraba wubatse ubumwe butajegajega. |
953 |
Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru Sat, 09/Sep/2017, at 8.56 pm |
None c ni iki cyatumye uhemuka, ni iki cyatumye uhitamo kuba inyamaswa kd wari
umuntu?, ni iki cyatumye uba Gasenyamiryango kd wari kuzaba Gahuzamiryango?,
uhakana ibiri ukuri, ukemeza ibinyoma, muri make wunze ubumwe n'ikinyoma kd
kitakugaburira, Ese ubu wanyereka facture y'ubucuruzi bwawe mu kinyoma n'indi
mitungo umaze kugwiza kubera umutima mubi?, Ibyo unyigisha byose ndabyanze kd
nzabyangisha n'abandi, njye nzaba umunyakuri kd nzarwanya ikinyoma aho kiva
kikagera, nawe usoma ubu butumwa uzamfashe kd uzaba utanze umusanzu wawe mu
kubaka umuryango nyarwanda. |
954 |
Uwitonze Euphrasie, Umurenge wa Gasaka, akarere ka Fri, 08/Sep/2017, at 8.57 pm |
Burya iyo wanyuze mu bigeragezo byishi ark ukabasha kubisohokamo amahoro, uhakura
amasomo akomeye kd agufasha mu ubuzima bwawe bwose kurusha babandi badapfa
guhura n'ibibazo, njye ibigeragezo mbifata nk'ishuri rikomeye ryigisha umuntu akaba
yaba umuhanga kd nawe akazigisha abandi, simvuze ko buri wese akwiye kunyura mu
bigeragezo kugirango abashe kugira ubumenyi mu miterere y'iyi si, ark wowe
nubinyuramo uzige kuko bizagufasha kubaho mu gihe cy'ibibazo, abari mu nkambi
zitandukanye hirya no hino mu gihugu kimwe no ku isi yose mukomere kd mukomeze
guhagarara kigabo. |
955 |
Niyoyita agnes, Umurenge wa Kigali, akarere ka Nya Thu, 07/Sep/2017, at 2.34 pm |
Nubwo waba ntacyo wikanga burya hari aho uhamagarwa bikagutera kwibaza byinshi no kugira ubwoba, guhamagarwa kuri Police ho wishakaho icyaha waba warakoze ukakibura, umutima ukava mu gitereko, ibibazo bikaba byose, Nifuza rero ko uburyo dutinya guhamagarwa na Police ariko twagakwiye no gutinya guhemuka, yego simvuze ko Shema yakoze icyaha ark akaba agiye kubibazwa ahubwo nuko bitewe n'ibyo ahamagariwe bihamagarirwa abantu benshi, dukwiye kubana mu mahoro, dukwiye kwishakamo urukundo, twirinde guhemuka bityo ntaho tuzahurira na Police idukurikiranyeho ikibi, niba ibyo mbona hano muri Kigali aribyo nawe ubona, dufatanye kubirwanya kuko birarenze. |
956 |
Muragijimana jean de DIEU, intara y'uburengerazuba Tue, 05/Sep/2017, at 8.13 am |
Ubusanzwe akamaro k'umunzani ni ugupima ibiro hagati y'ugura n'ugurisha bityo bakumvikana bagahahirana ntawe ujyanye ingingimira, ark rero icyo twabuze ni kimwe, abavumbuzi baravumbuye ark bananiwe na kimwe, ni koko ngo ntawe ushobora byose kuba barananiwe kuvumbura igipimo gipima ubugome bwa muntu byabaye ikibazo gikomeye, ibi iyo biza gukunda hari beshi bari kujya biterwa isoni n'uko bisanze bahagaze bityo bakiyemeza guhinduka kuko bari kujya bahabwa urw'amenyo aho bageze hose, ark nanone umuntu nyamuntu ntarindira ko bamunenga kugirango yikosore ahubwo aharanira gukora igikwiye kd mu gihe cyacyo, nimucyo rero tube abantu nkuko twabihawe tureke kuba inyamaswa kuko nazo zifite uko zibayeho. |
957 |
SEWABEZA nkombo simeon Mon, 04/Sep/2017, at 7.40 pm |
Nyamara burya kuba mu urukundo ark rukagera ku ntego bisaba gusenga kuko isaha ku isaha ushobora guhura n'ibirusubiza inyuma kd wowe utabitekerezaga yewe ntan'uruhare wabigizemo, Kigingi we ibyo rero ni bimwe mu bibazo byo mu urukundo umuntu ahura nabyo, bisaba kwihangana ark ukanatekereza cyane, abadutanze kurugeramo bo bavuga ko urukundo rutageragejwe burya ngo rutaramba nubwo njye atari ko mbifata, yego rurababaza ark kd mba mbona ibigeragezo bitagakwiye kuba byishi uko umuntu arwinjiramo cyane, ikindi kd rero buriya ntukwiye kurenganya Maribori kuko ibyo abonye kubyiyumvisha no kwemera ukuri uri kumubwira biragoye kd nawe ugerageje kwishyira mu mwanya nkuwe ntiwapfa kubyakira, ngaho aho kubera Umugabo rero bihera, ni ukumenya kwihangana, gufata umwanzuro ukwiye no gutekereza birenze ibisanzwe. |
958 |
SEWABEZA nkombo simeon Mon, 04/Sep/2017, at 7.22 pm |
Nyamara burya kuba mu urukundo ark rukagera ku ntego bisaba gusenga kuko isaha ku isaha ushobora guhura n'ibirusubiza inyuma kd wowe utabitekerezaga yewe ntan'uruhare wabigizemo, Kigingi we ibyo rero ni bimwe mu bibazo byo mu urukundo umuntu ahura nabyo, bisaba kwihangana ark ukanatekereza cyane, abadutanze kurugeramo bo bavuga ko urukundo rutageragejwe burya ngo rutaramba nubwo njye atari ko mbifata, yego rurababaza ark kd mba mbona ibigeragezo bitagakwiye kuba byishi uko umuntu arwinjiramo cyane, ikindi kd rero buriya ntukwiye kurenganya Maribori kuko ibyo abonye kubyiyumvisha no kwemera ukuri uri kumubwira biragoye kd nawe ugerageje kwishyira mu mwanya nkuwe ntiwapfa kubyakira, ngaho aho kubera Umugabo rero bihera, ni ukumenya kwihangana, gufata umwanzuro ukwiye no gutekereza birenze ibisanzwe. |
959 |
Nyandwi kelly alphonse, Ruhango Mon, 04/Sep/2017, at 8.36 am |
Yewe Bahizi we urukundo rwawe ndarukemanga kd ndufitiye amatsiko menshi cyane, ese ubundi koko ubu uwo mwakundana wamwungura iki mu ubuzima?, ngo uzamugaragarize urukundo c, uzamutoze kubana neza n'abandi c, uzamufashe iki c koko?, gusa ntawe uvuma iritararenga nduteze amaso, Gaso nyamara birashoboka ko inama Muramu wawe akugiriye zishobora kubyara umusaruro ufatika, wikwitwaza ngo umushinga w'ubwato nta bandi bigeze bawukora kuko burya si ngombwa gukora ibyo abandi bakoze, umunyabwenge ni ureba kure kd akazana udushya kuko abandi bajya kumenyera ibyawe wowe waramaze gukuramo inyungu zawe, shishoza kd ufate umwanzuro ukwiye. |
960 |
Eugene Kabera, akarere ka Ruhango Sun, 03/Sep/2017, at 7.24 am |
mbere najyaga numva bavuga ngo umuntu inyama ikunda yarayitaye nkagirango koko nibyo, sinibwiraga ko baba bashatse kuvuga ko bene uwo muntu nta rukundo aba yifitemo, nyine iyo ukiri umwana hari aho ibitekerezo byawe biba bigarukiye, aho maze kubimenyera rero nasanze ababa bavugwa ari abari nka Samson, GAFARASI, hamwe nababandi bateye nkabo batuye hirya no hino mu gihugu, abandi nabo bakabwira umuntu wabaswe n'urwango bati iyo nzoka yangana uzayijyane ku kibuye, aha naho nkibwira ko ariho abantu bangana batuye, ark birashoboka ko nibwiraga ibitaribyo ahubwo bishoboka ko bababwiraga bati muzayijyane mu kivu, none namwe Gafarasi na Samson, urwo rwango rwanyu rukwiye kurohwa mu kivu, Nyiranjishi we erega Imana iracyakurinze, mu yindi mvugo uracyabirya, komeza urware ubukira uri umuntu w'ingenzi kuri twe tukiga kubana, watubereye akabando k'iminsi niyo mpamvu tutifuza kukubura. |
961 |
Grace Nshimiyumuremyi, akarere ka Huye, umurenge w Sat, 02/Sep/2017, at 8.06 pm |
Njya numva ngo iyo urugamba rukomeye ruba rugiye kurangira, uwarwanye akaba yizeye ko agiye kuruhuka kd rimwe na rimwe atahukanye itsinzi, imyaka yose y'ubuzima bwa muntu iba yiganjemo ibyiza n'ibibi, umubabaro n'ibyishimo, agahinda n'umunezero bityo rero kuko kuba ku isi ari ukwihangana uwariwe wese aba agomba kwihingamo ubwo bushobozi, wenda nawe aho wicaye ufite ibibazo nkibya Gasore, Batamuriza, Shema hamwe n'abandi beshi umuntu atarondora ark nyine gutsinda ni ukugerageza kwishakamo imbaraga ziruta izindi mu kwihangana, biragoye ark birashoboka, utihanganye ntiwamara kabiri kuri iyi si, ark niwihangana uzagerageza no kwihanganisha abandi batifitemo ubwo bushobozi, ubutumwa bw'umuntu wihangana buba bwuzuye ihumure kd bugera kuri beshi. |
962 |
Nsengimana Emmanuel, Umujyi wa kigali, akarere ka Sat, 02/Sep/2017, at 12.56 pm |
Nari naratojwe kunyurwa ark umutima ugeraho ukantenguha, akanyamuneza ndakagira ark hari ubwo ntungurwa no gusanga nibitsemo urwango rutagira ingano, ibyishimo ndabigira ark njya ntungurwa no gusanga naratwawe n'umubabaro, kuganira ndaganira ark rimwe na rimwe nisanga naheranwe n'ubwigunge bukabije, gusabana ndasabana ark ntibijya bibura ko ntwarwa n'urugomo rukabije, muri make ubuzima bwanjye ni akazuyaze, mu umutwe wanjye harimo byishi kd bikambera inzitizi zo gutera imbere mu urukundo no kugirira ineza abandi, niruka nshaka gusiga ibinyurakaho ark ibinyirukamo nabiburiye umuti, aho nikinze imvura hose nsanga hava, aho nugamye izuba nsanga ari ku mbuga iryuje ryose, aho nshakiye umutuzo niho nsanga urusaku rukabije, iyo nshaka kuba njyenyine nibinkundira nisanga mu mbaga nyamwishi, iyo numva nshaka kuba ndi hamwe n'abandi nisanga ndi njyenyine, nibyo koko ibi bigaragaza ko ubuzima bwanjye buri mu kaga, bukeneye umujyanama Uhoraho kd w'inararibonye, njya nisanga mu bibazo byishi ark nkabura uwo kubyereka ngo abimfashemo, nisunze beshi barantenguha ark ubanza igihe ari iki cyo kubona ibisubizo, numvise ko ukorera ku Kimihurura ark nasanze ugera mu gihugu cyose, nanjye rero kuko aho nicaye uhagera nkuhisemo nk'umuyobozi w'ibitekerezo byanjye, mpa icyerekezo gikwiye wowe Mubibyi w'amahoro Musekeweya nziza. |
963 |
Mutangana jeremie, Kamonyi Sat, 02/Sep/2017, at 7.43 am |
Umwana udakenga, yishe inyoni itaribwa, Nyirabandora we nzindutse ari wowe nshaka kubwira ni nayo mpamvu ntangije uyu mugani, burya ngo ntuzabone isha itamba ngo ute n'urwo wari wambaye, erega Bahizi aragutomagiza ukavuga uti Umugabo ari aha, nyamara ngo nta nama ni urwoya, nta mugabo muri Bahizi dore mbikubwiye izuba ritararasa kd nanarivuga rirenze, Umugabo utagira ibikorwa, wuje urwango n'ubuhemu, utazagufasha kwagura umuryango, utazakubanisha n'abandi baturanyi amahoro hamwe n'ibindi byishi, uwo nta mugabo Umurimo dore mbivuze ndi I Kamonyi, kubaka urugo ni ugushishoza kuko iyo udashishoze wicuza ukirugeramo, nubwo rero bavuga bati amagambo ntacyo ahuriyeho n'ibikorwa aya Bahizi yo yarigaragaje kd ararenga yerekana ko ntaho adukinze, urakenge rero muvandimwe. |
964 |
Uwiyubashye felicien, Bumbogo bwa Gasabo Fri, 01/Sep/2017, at 8.34 pm |
Ntuye I Bumbogo bwa Gasabo, ndi Umugabo ndubatse, kubaka urugo rero bishingira kuri byinshi, inama ugirwa n'abantu, ibyo ubona ku bandi bakubanjirije ukabona ko unyuzwe, ibyo wumva n'ibyo ubwirwa byose, muri make buri wese agira aho yigira uko yubaka urwe n'uburyo arwubaka, njye rero urwanjye rwubakiye ku masomo mvoma muri Musekeweya, mbabwije ukuri Musekeweya yatashye mu matwi yanjye kuva kera ark rero nababwira ko natinze kuyakira mu umutima wanjye ngo nyihe icyicaro gihoraho, natwawe n'umujyi bihagije nigira ujyana n'ibigezweho gusa niyibagiza zimwe mu ndangagaciro zikwiye umunyarwanda nyawe, nagezeho rero nza no kuyibagirwa ahubwo mu umutwe wanjye hatahamo imiziki, imikino, hamwe n'ibindi byishi binyura urubyiruko namwe murabizi, gusa burya ibya muntu ntaho bijya, nongeye kuza kumenya Musekeweya mbifashijwemo n'umufasha wanjye yo kagira amahoro arambye iteka, burya kubana n'uwo mwuzuzanya ntako bisa, mbabwije ukuri ko hari n'ubwo namwimaga amahirwe yo gukurikirana Ibiganiro byanyu ahubwo nkumva na radio nayifunga, ark binyuriye mu udukuru yagendaga ambwira akagezaho agatanga zimwe mu ngero z'abakinankuru banyu byagezeho nanjye numva nongeye kugaruka mu umurongo, ubu uyu munsi wa none iwanjye urugo rwanjye rushingiye ku umubano mwiza dukura mu nkuru zanyu, yewe ndetse ubu umwe ni Gasore undi nawe akaba Chantal, ibyacu ni birebire kd twizeye ko imfura yacu izitwa Musekeweya kubw'ibyiza tubavomamo, murakomeze rero kutuyobora ku iriba ry'urukundo n'amahoro. |
965 |
Hashakimana philemon, Nyaruguru, Nyabimata Mon, 28/Aug/2017, at 7.22 am |
Bizadushimisha cyane kd tuzanaterura dushima Imana kumva ko UMUHUZA yabonetse kd amahoro, ni koko ngo :Inkuru nziza iturutse mu gihugu cya kure ni nk'amazi afutse mu umuhogo wakakaye, umutima wa Batamuriza urashenguwe cyane, wuzuye impagarara n'agahinda keshi, ukeneye kuramirwa no kubona Umuhuza imfura y'abeza, Samso ni koko ngo akabaye icwende ntikoga, ikindi kd ngo ntawe uhana umuvu ntan'uhana uwahanutse, ark c nkwibarize ibikubamo ubikura mu umuryango iwanyu bikaba ari akazu cg ni ibyo wize mu ishuri?, gusa njye mpamya ko nawe ubikora ubizi kuko n'ubundi ngo AKABIKORA KABIZI KARYA IMBOGA KARITSE, ukaba uzi n'ingaruka zabyo ark ukanga ukanangira umutima, ese roho ibana n'abandi warayijugunye?, dutegereje kukumva. |
966 |
Karenzi innocent, Muganza ya Nyaruguru Sun, 27/Aug/2017, at 2.06 pm |
Ukuri gushirira mu biganiro, ikindi kd imfubyi yumvira mu urusaku, burya iyo abantu baganira buri wese avuga ibye ark kd buri wese atoranya ibye, wowe rero uganira n'abandi ark ibyo mwaganiriye byose bigasigara aho, uba utaye byinshi cyane, nawe Bahizi rero urumve iryo Murumuna wawe avuze kd uryigeho cyane, ubaye uri umuntu utekereza cyane byakwigisha byishi hamwe n'uruhare ukwiye kugira mu umuryango wo kwa Munyemanzi, Ni koko ngo nyir'umutwe mubi ntarengwa n'imijugujugu, Nyiranji, icyo nagufasha ni ukugusabira kd nkanakwihanganisha, ibikubaho ark nabyo bikwiye kudusigira isomo ko umuntu adahora mu gihe cy'ibyishimo gusa ahubwo agomba kuzirikana ko ibihe biha ibindi, habaho kwishima no kubabara kuko niko ubuzima buteye, Batamuri erega Umuhuza aracyariho, wishengurwa n'agahinda rero ngo wumve ko atakiri mu isi y'abazima kd n'Iyamuhanze itaramukuraho amaboko, gusa nawe ndakeka ko aho ari afite agahinda nk'akawe kuko atari hamwe n'ababyeyi bamukunda ark nizeye ko agihumeka uw'abazima. |
967 |
Hakizimana jean Claude, Ngororero Sun, 27/Aug/2017, at 10.49 am |
Nubwo umujinya ukora ibyawo ntabwo twagakwiye kuganzwa nawo ngo dukore ibidakwiye cg c ngo utume twiteranya n'abavandimwe, Gaso, Bahizi nubwo mutaba muhuje so, uzirikane ko muhuje Umubyeyi kd ashobora kugira uruhare kuby'ababyeyi be bose, yego nibyo pe arahemuka kd yitwara bidakwiye ark wimwereka ko ntacyo umurushije, mwereke ko nubwo ari mukuru wawe wowe ukaba uri murumuna we ubugabo atari ubutumbi, mwitwararike kd ugerageze kumugira inama wenda umunsi uzagera nawe ahinduke abe umuntu nyamuntu, erega byose biva kure!!!. |
968 |
MBARUSHIMANA aphrodice, cyahinda, Nyaruguru Sun, 27/Aug/2017, at 5.33 am |
Umuririmbyi wa vuba aha yararirimbye ati :Ibigeragezo si karande kd si n'umurage, arongera ati kubaho nabi si karande kd si n'umurage, ati nta mugabane umuntu yagabanye ngo ibyago bimwokame, ibyo nanjye niko mbyizera kd nkiringira ko buri kimwe cyose kiba cyarateguwe, ntidukwiye rero kujya twiheba ngo dehukire iyaduhanze bitewe n'ibihe tugezemo, Ese Batamuri wibwira ko Imana yakwibagiwe, ese ibyiza byose yagukoreye urabyibuka?, kuki c ubu wumva ko waheranwa n'agahinda ukeka ko ijisho yaguhanze kuva kera ryasinziriye?, abanyarwanda ntitukarebe hafi ahubwo tujye tugerageza kureba kure kd twumve ko hari uwaduhanze utureberera, njye mfite icyizere ko Umuhuza ari amahoro kd azaboneka bidatinze, nimucyo rero tureke nguhangayika imitima kuko hari ijisho risumba ayandi yose twiringira. |
969 |
Bimenyimana Francois, akarere ka Ruhango Sat, 26/Aug/2017, at 7.16 pm |
Uko byakagenda kose nta kitagira iherezo, ibyo dukora byose bigira aho biherera kd bigira uko birangira, ntibikwiye rero ko umuntu yigira ikinani akigira icyigenge yibwira ko ntacyamuhangara, waba uri Samson, waba uri Gafarasi, waba uri uwo uriwe wese ibyo ukora bizagira iherezo, ntibikwiye rero gukora ikibi kd ubizi ukaba uzi n'ingaruka zabyo, niba wishyiramo umuntu ngo ni mubi kd ntaho mwari mwahurira ngo aguhemukire ibyo uba ubiterwa n'iki?, Wigize RUDOMORO ark nawe uzadomorwa n'iminsi, yego singuteze iminsi ark ndizera ko nayo ari imitindi kd iguhanze ijisho, ni bya bindi ngo rusibiye aho ruzanyura ubwo rero wizere ko nawe ruzakunyuraho |
970 |
Nsanzimana valens, eastern province, Kirehe distri Sat, 26/Aug/2017, at 6.53 pm |
Ese koko ni ihame ngo agahinda gashira akandi kageze ibagara?, kuki ibibazo bibaho koko kd bigafatirana abadakwiye?, ese umuntu w'intungane koko ahora ageragezwa?, Reba nawe Nyiranjishi yari ageze igihe cyo gutuza, agashima Rugira kubwo umwuzukuru we Gashema, none dore nawe aguye mu matsa, ibi ni isomo rero dukwiye gufata ko umuntu Mwiza aba akwiye kwitegura kugeragezwa no kubabazwa, nimucyo rero twitegure kd duhore turi maso, twaje ku isi kd tugomba guhora twiga, uko uziga uzagerageze kwigisha abandi ark nawe uzagerageze gufata kugirango ibyo wize bitazagupfira ubusa. |
971 |
Mutwarasibo patrick, Muhanga Sat, 26/Aug/2017, at 6.42 pm |
Burya urukundo nyarukundo rugaragara mu gihe cy'ibibazo, iyo ibibazo bije nibwo bigaragara koko abunze ubumwe bahuje byose, Chantal rero nawe ntiwagakwiye gufatirana Umugabo wawe muri iki gihe cy'ibibazo ngo umwongerere umubabaro, kubaho ni ukubana ark kd nino kwihangana, ibibazo iyo bije nibwo ubutwari bugaragara, wabaye intwari rero kuva kera none haranira ko ibyo wubatse bitasenyuka kd ari wowe wabigizemo uruhare, tera intambwe y'ubwumvikane. |
972 |
Emmanuel Habiyaremye, Mbazi ya Huye Sat, 26/Aug/2017, at 6.07 pm |
Umuryango udahuje imbaraga, ngo wunguranire ibitekerezo hamwe, uhane inama kd
uhanane nta kabuza urasenyuka ukazima, bigera aho kumvikana binanirana maze buri
wese akigira nyamwigendaho kd mwarahoze muri abavandimwe mwunze ubumwe kd
musangira byose, gusa uwo kwa Zaninka wo Bahizi ashaka kuwuhirikana ingufu ark
kuba abasigaye mwunze ubumwe muzakomeze kurwana urwo rugamba, nawe mukecuru
Zaninka uzirinde gushyigikira ikibi kd ukibona nibwo ubumwe buzagaruka mu
umuryango. |
973 |
Bimenyimana Francois, akarere ka Ruhango Sun, 20/Aug/2017, at 7.48 pm |
Kora ibyiza hakiri kare kd hakibona, wikwirindira umwijima ngo ubone gukora ibyo wishakiye, niba ari byiza bikore bose bakibibona kugirango bamwe banakwigireho abandi nabo bagufashe, ibyiza wakoze bishobora kwigisha beshi no gutuma bahinduka kd utabitakajemo ingufu nyishi cyane, ese ubundi wibwira ko urwanda rudakeneye ingufu zawe mu kurugira rwiza kurushaho?, niba ubyemera nta wundi musanzu ukeneweho atari ugukora ibyiza gusa. |
974 |
Uwitonze Euphrasie, Umurenge wa Gasaka, akarere ka Sat, 19/Aug/2017, at 6.57 pm |
Bijya bivugwa ko gushaka k'umugore biba ari itegeko imbere y'umugabo we, hari ubwo rero biba ikibazo iyo umugore asabye Umugabo ibimukomereye, niyo mpamvu abagore mu gusaba kwacu dukwiye kujya dushishoza, Chantal we nawe gusaba kwawe nikuzure kureba kure no gusaba ibitagora ishema ryawe Gasore, ndabizi ko wenda ugiye gusaba Umugabo wawe ngo akore uko ashoboye mwimuke nyokobukwe Zaninka kuko si uwo kubana n'abantu ark ubimusabe ubona bitamugora, namwe bavandimwe rero twige gusaba neza kugirango buri gihe uko dusabye tujye duhabwa tutinubwe. |
975 |
Niyodusenga Gilbert, Ruhango Sat, 19/Aug/2017, at 3.36 pm |
yewe Kigingi we uhawe ikaze ark nubwo urihawe uzagende wikandagira kuko uwo ugiriye mu urugo ntashoboka kd ahinduka nk'ikirere, ni umuntu Mwiza ku uruhande rumwe ark ni na mubi ubizirikane, indi nama kd urazirikane ko gutereta atari uguhora iy'umukobwa buri gihe ahubwo bisaba guhana umwanya no kwiha gahunda, nawe Bahizi warakoze kwihangira imirimo ark ndagirango nkubwire ko iyo yo iraza kugukenya bidatinze, kwigira umujura w'ingufu, kutuzuzanya n'abavandimwe bawe, uburyarya n'ubushurashuzi bikugize igicibwa kd ni wowe wikozeho, Gafara ubu c koko wowe nkubwire iki ndeke iki?, birangoye ark reka nkubwire nti akanwa karirirwamo ark ntigahoherwamo. |
976 |
Nshimiyumuremyi grace, kigoma, Akarere ka Huye Fri, 18/Aug/2017, at 6.59 pm |
Icyo njye nawe dupfana kurusha ibindi ni urukundo n'amahoro, icyo nicyo cyenewabo ngukeneyeho kurenza ibindi kuko ni nacyo kizaduhuza kurusha ibindi byose twatekereza, niba atari icyo unyeneyeho ndumva guhuza nawe bizatugora kuko aho ibi bitari n'ibindi byishi unyeneyeho ntibyakunda, reka rero nkwisabire niba ubona ko ubuze ibi mu ubushobozi bwawe, gerageza kubyihingamo kuko birashoboka kd ntawe bitahira, urwanda twifuza ruzashingira kuri izi ngingo 2 z'ingenzi kd zikwiye kugirwa na buri wese, reka rero dufatanye gushaka urwo rukundo n'ubumwe kugirango twimike ubuvandimwe twifuza. |
977 |
Muragijimana jean de DIEU, intara y'uburengerazuba Fri, 18/Aug/2017, at 2.42 pm |
Nibyo koko Kamulisa ni umwana w'imico myiza, yuje ubwitonzi n'ubunyangamugayo, yuje imico yose ikwiye umwari w'i rwanda, abereye urugo kd yasusurutsa abaza barusanga ark rero icyo dukwiye kubaha nuko buri wese aba akwiye kumva no guha agaciro amahitamo ya muntu, kuba Kigingi yarahisemo Maribore suko ariwe mukobwa wenyine wari uri mu mitekerereze ye gusa ahubwo nuko ariwe wahuje n'ugushaka kwe, nimucyo rero tubihe agaciro kd tubyubahe nawe Muzehe Muzatsinda ntuzaganze ibitekerezo by'umwana wawe mu kwihitiramo icyerekezo gikwiye kuko bibaye ngombwa ko yicuza ntimwazavuga rumwe kd bitari bikwiye. |
978 |
Mutangana jeremie, Kamonyi Fri, 18/Aug/2017, at 2.29 pm |
ibyo tumaze kugeraho byose tubikesha gufatanya no gushyira hamwe, wowe rero ukigerageza intwaro zawe zidafashe ndakubwiza ukuri ko utagifite umwanya muri twe, uracuruza amagambo yo guteranya abadafitanye ibibazo nyamara disi ntuzi ko ntawe ukwitayeho, sinzi niba ubucuruzi bwawe bukungura yewe ndetse sinamenya n'imari wabushoyemo, icyo nishimira nuko ntawe ugutaho umwanya ngo akumve kuko abantu twamaze kumenya ukuri, marira inkwi zawe mu umuriro ucanwe mu mvura kd ndakeka ko iyo mvura nayo itazatuma ufatwa. |
979 |
Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru Fri, 18/Aug/2017, at 7.53 am |
Ese koko bizaba ihame ko akanwa kasohotsemo ikibi kadashobora gusohokamo icyiza?, kuki uwijanditse mu bibi guhinduka ari ibintu bikomeye kuri we, niko Gafara ejobundi wabeshyeraga abanyabugo ngo nibo babafungiye amazi none utangiye kuvuga ko no mu ubucuruzi aribo banyirabayazana mu kubura abakiriya?, ese ni ryari akanwa kawe kazasohokamo ijambo ry'ihumure koko?, gusa ngo iminsi iba myinshi igahimwa numwe gusa hari ubwo ibyo wirirwamo nawe bizakugaruka kd uzirikane ko ngo ururimi ruvuga undi rutagorama, nawe rero uruzakuvuga ruzahora rutyaye nk'icyuma gishyashya. |
980 |
KARENZI INNOCENT,MUGANZA YA NYARUGURU Thu, 17/Aug/2017, at 3.30 pm |
Buri gihe kwishima bigendana no kubabara, niyo mpamvu nuhura n'ibibazo uzajya uzirikana ko wigeze no kwishima kuko ibyo byose birasimburana, inzira ya muntu niko imeze, gusa ikiba kibabaje nuko hari abibwira ko bo inzira yabo ihora igororotse, oya rwose siko biri nawe uzageraho uhure n'inzira ivunaguye kd mu gihe utamenye ko iyo nzira iriho na mbere izakugora kuyinyuramo, icyo wagakoze ni ukwegera abandi mukajya muganira, abanyuze mu bigeragezo bitandukanye bakaguha amasomo meza kd akwiye kuzagufasha igihe nawe uzaba usumbirijwe, zirikana ko gushyira hamwe ariwo murunga wo kuramba. |
981 |
KABERA EUGENE,AKARERE KA RUHANGO Thu, 17/Aug/2017, at 3.27 pm |
Bigeze kure ark kd biranababaje niba no kwiba bisigaye ari ukwihangira umurimo,nkeka ko kwihangira umurimo tubwirwa ari ugukora ibyemewe n'amategeko biguteza imbere kd bigateza imbere n'igihugu,mu gihe rero umuntu akA KD BUYHANIRWEA n'ora IBITANDUKANYE NIBYO NDAHAMYA NTASHIDIKANYA KO BITEMEWE,UBWO BUBAS ARI UBUJURA kd buhanirwa n'amategeko,Bahizi we nibyo koko ngo iminsi y'umujura ni mirongo ine,dore ufashwe kd uzira ibidafashe none na nyoko zaninka mwuzuraga agiye kugukuraho amaboko,urazirikane kd ko umuvumo w'umubyeyi ufata kd ugakenya,ark nanone ngo urwishigishiye ararusoma,ca bugufi rero usomeho kuko ni wowe warwiyengeye,bavandimwe namwe muzirikane ko kwihangira umurimo dutozwa Atari kuriya tubyeretswe na BAHIZI. |
982 |
Manirakora fabien, kabagari ka Ruhango Wed, 16/Aug/2017, at 6.45 pm |
Utazi irengero ry'amagambo agirango umuyaga niwo wayatwaye, beshi bavuga ibyo babonye, bakavuga ibinyoma bakabeshya kakahava ark iyo batahuwe uyoberwa irengero ry'amagambo yabo, uzabashaka nabo ubwabo ubabure ark kd ntaho bazaba baragiye kuko nibongera kugaruka mu gutwika imbaga ntuzamenya iyo baturutse, bavandimwe rero muhore mwiteguye kuko umuntu mubi ntaho ajya, azafata agahenge wenda ugirengo yarabiretse ark ahora arekereje kugirango agufatire mu cyuho |
983 |
Gatera joseph, umujyi wa kigali, akarere ka KICUKI Tue, 15/Aug/2017, at 6.24 am |
Uraryama ugasinzira, rimwe na rimwe ukarota, zaba inzozi nziza cg c imbi zose zirasimburana ibyo byo ni ihame, nyamara iyo ukangutse witegura kubyuka, ugirango ni wowe wirinze muri iryo joro ryose ryatambutse, utangira gupanga imigambi mibisha, urugomo, ubuhemu, ubujura, ubugambanyi, ubwambuzi, ubwicanyi hamwe n'ibindi bifitanye isano nabyo, ayiwe, ese ko wigize ikigomeke ku Mana no ku bantu aho wibwira ko warushaga ubudahangarwa, Hitler, Musolini, Napoleon n'abandi?, niba warigeze gukandagira mu ishuri ngirango urabazi, nyamara disi aba bose baratambutse kd bari buje ibyubahiro n'igitinyiro, ngaho rero niba wumva ko ufite ukugenga gira guca bugufi, wubahe kd wige kubana neza n'abandi, menya ko kuba ku isi ari kunga ubumwe no gufatanya, ikindi kd nuzirikana ko isi idasakaye nawe ushobora kunyagirwa, uzifatanya n'abandi mushobore kugurira hamwe umutaka wo kwitwikira. |
984 |
KUBWIMANA JEAN MARIE VIANNEY,KAMONYI Mon, 14/Aug/2017, at 2.16 pm |
None c ko ikibazo cy'amazi gikemutse uwatezaga ibibazo abandi bavandimwe azashira ikinyoma ate?,bavandimwe banyarwanda,ni kuki dushukwa n'ibitekerezo byacu bikadukoresha ibidakwiye koklo,nyamara umutima ubitse ukuri tuba tuwufite ark tuwuhishira kure,ark umunsi uzaba umwe tuzatahurwa kd dutunguwe,GAFARASI NAWE SAMSON/nyamara igihe ni iki cyo kwigarura kd nidukerererw tuzasigara,dore urwanda ni urwacu,nitururoha nitwe tuzaba twiroshye kd bizagorana ko turohorwa,uwiyishe ntaririrwa. |
985 |
KARENZI INNOCENT,NYARUGURU Mon, 14/Aug/2017, at 2.12 pm |
NIWUMVA amabwire uzashiduka ariyo akugiye mu umutwe,bazagushuka bagucurike maze bakugire uwo bashaka,muvandimwe utangiye urugendo,uramenye wirinde kuko inzirayuzuye inzitane,irinde abo uyoboza kuko bose siko bishimiye aho ijya,hari abazakuyobya kd bagere ku ntego haguruka ufate umwanzuro wawe,gerageza kwigirira icyizere kd uzagerayo,KIGINGI we erega nawe nakubwiye,ngo harya ngo maribori wamukundiye iki,uzababwire ko ari wowe ukizi. |
986 |
MUTANGANA JEREMIE,AKARERE KA KAMONYI,UMURENGE WA G Mon, 14/Aug/2017, at 8.47 am |
Njye naw turi umwe,duteranwa n'ubu buzima bwo ku isi ark tukirengagiza ko turi abavandimwe,nyamara hari ubwo mba nkurenganya cg c ukandenganya,birashoboka ko nagufudikira,ark c ujya ufata umwanya wo kwibuka gutanga imbabazi?,njye c byaba bijya bimbaho?,dore twimitse urwango kurusha ibindi,sinyikibuka ineza uko isa mu umutima wanjye,nawe ndakeka ari uko bimeze,nyiri umwana natozwaga kugira neza ark nyimara gukura narahindutse mba undi,ngaho haguruka dusubire ku isoko,duharanire icyiza kuko nicyo kizaduhuza,mbera uw'ingenzi maze nanjye nkubere uwo. |
987 |
HABARUREMA Patrice SIBO.RUBAVU/Cyanzarwe.Tel 07839 Fri, 11/Aug/2017, at 9.17 pm |
Muraho murakomeye nkunzi zimika amahoro amahano agataha imuhana.Nongeye kugaruka ku isoko isohokamo amazi amara inyota maze imitima yari yumakaye ikongera igatahamo ituze riturutse k'umutuzo mutanga mutiziganya.Reka mbwire NELLY nti:"Mukobwa mwiza kandi mwari ubereye u Rwanda,abakurera n'abakureba barahirwa kuko umutima wawe wuje umutuzo,utangaza abatakuzi."hambere ntarakumenya neza,numvaga uhana Gafarasi kubera umutima mubi wo kwanga abanya BUGU.Uyu munsi iyo nicaye ngasesengura nsanga ejo hazaza nawe uzagera ikirenge mu cya BATAMULIZA,CHANTAL,....Mwali mwiza komeza wimike ubutwali wimure ubugwari nanjye nk'intore itari intoragura mayogi nkuri mu nyumba.MANYOBWA na MARIBORI mwitondere abo bantu muhurira mu mihana bakabahanura ngo muzaba ibitangaza bitandukanye n'ibyo RUREMA yatangaje,ejo mudasanga mwarasamariye ibyabasize.KAMULI,ubushomeri si ikintu ariko mwitondere imibereho y'ubu ejo mudashoka imishinga ibashora mu busambanyi,ubusugi bwanyu bugasogobera.IMANA iraguha ntimugura. |
988 |
Emmanuel Habiyaremye, Mbazi ya Huye Fri, 11/Aug/2017, at 4.44 pm |
Yewe Maribo, nyamara burya ngo ukuri gushirira mu biganiro kd byongeye ngo n'umusazi arasara ark akagwa ku ijambo, ibi mbikubwiriye ko Manyobwa ajya akora byishi bitajyanye ark nyamara hari ubwo atuza akarikocora, njyirango uribuka amagambo yakubwiye ati mukobwa nuba icyomanzi, ukereka abahungu mu gikari cyawe... , uzicuza wenyine kd uzavuga byishi wijimye mu maso, burya ngo umuhungu ni umwana w'undi, uko umwiyeretse niko akubona kd akakureba wese yewe ndetse akareba nibyo utamweretse, gukundana ni byiza ark kd uratarimo amakenga rurakenya muvandimwe, shishoza kd ugerageze kuba umukobwa w'umutima. |
989 |
Emmanuel Habiyaremye, Mbazi ya Huye Fri, 11/Aug/2017, at 4.35 pm |
Ibihe ni amateka kuko birahita bigaha ibindi, tubinyuramo ark kd tugeraho
tukabyibagirwa tukazasigara tubisoma mu bitabo maze tukabona kubyibuka, nushaka
kumenya ko mvugisha ukuri cg c mbeshya uzabaze umwana wavutse 2016/2017
ubugome yaba azi kuri Rutaganira azakubwira ko, Imana y'irwanda, umwami w'amahoro,
umukunzi w'icyiza hamwe n'andi meshi kd meza Rutaganira yaba mubi ate?, nyamara
nawe ubwawe wamumenye ubugome bwe ubuzi mu mateka, nibyo koko ibibi biraza
bigahita ark bijye bitwigisha, twirinde kubisubiramo ark tubyigireho bitwigishe, jya
uzirikana nibyo biruta byose kd ubutunzi bwiza ni ugutunga abantu kurusha ibintu. |
990 |
Bimenyimana Francois, akarere ka Ruhango Fri, 11/Aug/2017, at 7.13 am |
Kubivuga biroroha,ark kubikora bikananirana,nkwibarize"ese bitunaniza iki?",kuki bitworohera kuvuga amahoro mu kanwa kacu ark kuyashyira mu ngiro bikatunanira?,ndabyibuka,hari kuwa gatatu mu kwezi kwa 7,umwaka wa 2008,nibwo ijambo musekeweya ryinjiye mu matwi yanjye,iyi ni italiki nabitse ntateze kwibagirwa kubera akamaro yangiriye kugeza uyu munsi wa none,nishimira ko kubera wowe MUSEKEWEYA,ubu ndi umunyarwanda ukwiye kd wishimiye intambwe maze gutera mu mibanire yanjye n'abandi ,bigashimaÂngirwa na Musekeweya,""rwanda nziza nzakomeza guharanira ishema ryawe kuko mfite umujyanama mwiza.nzavuga ndi mu Ruhango ark nizeye ko ijwi ryanjye rizagera kure kubera wowe Musekeweya rwanda. |
991 |
HABARUREMA Patrice SIBO/Rubavu-Cyanzarwe.Tel 07839 Wed, 09/Aug/2017, at 10.10 pm |
Ndakomeza mbwira ZANINKA tuza witongana n'abato wakagombye kubatoza ubutwari n'ubutore none aho kubatoza urabatota ubatonganganya kandi witotomba ubatuka kandi ubita ngo ni abatindi.Ese ko wanga ko ayo mafaranga wanga ko muyagabana BAHIZI akaba ayagutwaye ubwo ntibakuboneye ubusa? Chanta,uziko kuva kera na kare ZANINKA akwanga ngo uri uw'Ibumanzi,nari nzi ko yavuye muri gereza yaranoze none ahubwo umutima we uracyabuditse umwijima w'icuraburindi n'urwango rutagira ingano ariko tuza umubwireko: reka nsoreze kuri Josiane.Josia,ubu nibwo wamenya neza agaciro ka Gafarasi,gusa ndasabira GASHEMA ngo Rurema amurengere atitaye ku mafuti yawe kd ngashima n'abo bavandimwe bagufashije kuva mu aitaro wari umaze gushoberwa.Reka nsoze ngucira uyu mugani ngira nti: jya umenya ko umuntu ari nk'undi.AMAHORO Y'IMANA ABANE NAMWE. |
992 |
HABARUREMA SIBO PATRICE/Rubavu-Cyanzarwe.Tel 07839 Wed, 09/Aug/2017, at 9.27 pm |
Nongeye kugaruka nshimira musekeweya wowe soko idakama ivomwaho n'abafite inyota yo kwimika amahoro bakimura urwango.Musekeweya uwavuga ibyawe ntiyabirangiza kuko aho umaze gushyitsa imitima y'abagukunda ntiyabirangiza.Nanzitse mvunyisha nshaka guhumuriza abari mu nkambi nti:SHEMA we;Shikama kandi ukomere kuko ukomejwe n'ugukunda kandi ari nawe ukomoraho ubutwari,ndavuga Rurema waguhanze akaguha umuhoza BATAMURIZA byongeye akaguhemba Umuhuza.Humura kuko ugiye guhura n'UMUHUZA wawe mugahuza amaso agihumeka.MARIBO,burya ngo ijambo ry'umukuru ni ubuhanuzi niba ushaka ugushaka shingira ku magambo MANYOBWA akubwiye ejo udashukwa na Adolescence ukabura Fiancé wari kuzakwambika Allience kugeza mugiranye Confiance.Witonde kandi ushishoze kuko ubuto burashukana.ZANINKA we! umutima muhanano ntiwuzura igituza,nubwo ndi muto nyemerera nguhanure kuko n'igi ryahannye inyoni.Tuza witongana |
993 |
Jean Leonard Nkundabagenzi, akarere ka Gisagara, u Sun, 06/Aug/2017, at 9.06 pm |
Izuba rirashe, abeza bazarasana naryo, bazatangaza urumuri rwaryo hose kd banezerewe, bazabikorana umutima mwiza kd wiyoroshya kd bafata uwo bahuye wese nk'icyaremwe gishya, bazarara ku marembo yawe bakomanga kd ntizaba bafite isoni zo kwinjira ark kubwo kuba baratojwe umuco bazarara ku ururembo bagutegereje kd atari uko babuze aho barara ahubwo kubw'intego, nawe nukingura uzabakire neza kd ubazimanire kuko uwo munsi amateka iwawe azahinduka kd ari nta kiguzi, umugisha iwawe uzahataha, urukundo ruzagera hose, urwango ruzaganzwa iteka maze rusimburwe n'ineza itangira ihere mu bawe unga ubumwe na bose kd ube umubibyi w'amahoro hose nicyo kimenyetso kizagaragaza ko hari icyo uzwiho mu bafashije sosiete nyarwanda kuba imbere y'abandi mu guharanira icyiza. |
994 |
Nyandwi kelly alphonse, Ruhango Sun, 06/Aug/2017, at 7.10 am |
Njya nicara iyo ndi njyenyine nkatekereza byishi, gusa muri ibyo ntekereza iyo hari ibyo mburiye igisubizo ndababara, ngaho rero nawe mfasha twiganirire :Ese inyungu z'umugome ziba izihe, ni inde uhemberwa ko yateranyije abantu benshi kd yuje ikinyoma, ni inde wagororewe kubwo guhemuka cyane?, ibyo ni bimwe muri byishi nibazaho nkaburira igisubizo, dore mbere twari dufite ba Mandevu, mwalimu fabiyane nk'abagome kuruta abandi, none biragaragara ko umugome avuka buri munsi kd akazana ubukana burenze ubw'abandi, none nkibaza aho guhemuka ntibyaba bihemberwa umushahara utubutse ko mbona beshi babigize business?, iyo twiganirira umfasha kuruhuka no gutuza muri njye, ninjya nkwiyambaza rero jya umfasha unyumve kuko uri uw'ingenzi kuri njye kd naguhisemo kukurutisha abandi kuko wuje inama n'impanuro, Musekeweya Rwanda |
995 |
Mutangana jeremie, akarere ka Kamonyi, Gacurabweng Sat, 05/Aug/2017, at 12.25 pm |
Imbere hawe ni heza ark nubwo ari heza bigusaba kuhategura no kuhateganyiriza, ibyo bisaba mbere na mbere gukora, kurangwa n'umuhate ndetse n'umurava, kumenya kwikura mu bibazo kd neza, kwibera igisubizo no kukibera abandi, kumenya kubana no kubanisha abandi, ngibi ibizatuma imbere yawe haba heza kd hakabera n'urugero rwiza abandi, ni tugerageze gushaka ibisubizo nka Shema, dore agera mu bibazo ark ntaheranwe n'agahinda ahubwo agashaka umuti ukwiye, uyu munsi niwo wawe, kora none kd ugere kure, dore ejo si ahawe ni ah'abandi kd burya ngo nyir'inkota ni uyifashe ikirumyo. |
996 |
Kubwimana jean marie vianney, akarere ka Kamonyi Fri, 04/Aug/2017, at 8.37 pm |
ishuri ry'ibyiza umuyoboro mwiza kd unoze mu gukwiza urukundo mu bantu, intambwe idasubira inyuma mu kubaka ubumwe n'ubwiyunge mu banyarwanda, ishema ryacu, ishimwe ryose kuri Musekeweya rwanda kuko wafashije mu kutugira abo turibo uyu munsi, mwiyemeje ubumwe budatanya bose niyo mpamvu natwe twiyemeje gukumira ikibi cyose kubera indangagaciro mwadutoje, ubu twishimiye kuba turi ba Batamuriza, Shema, Muzatsinda n'andi mazina yuje ibyiza kd ntiduteze gutezuka kubyo twiyemeje, tuzabashimira iteka kd tuzakomeza gufatanya kubaka urwanda |
997 |
Karenzi innocent, Muganza ya Nyaruguru Fri, 04/Aug/2017, at 3.25 pm |
Nubwo abantu babi bakiriho ni byiza cyane ko abeza dufite baganza ubwishi abo babi, birashimisha kugira abantu nka Kamulisa mu miryango yacu kuko nta cyakwangirika babona, kuri iki gihe kuba abantu benshi bataka ubushomeri biragoye ko ushobora guta amafranga ngo uzayabone kd binashoboka ko uwayatoraguye akuzi neza kd yakubonye uyatakaza, abantu nka Kamulisa bo rero bagifite umutima mwiza batazi kwirukira iby'isi kd atari ibyabo, ubura ibyawe bagahangayitswa no kubikugezaho turabafite, tubashimira umutima mwiza nkuwo mutoza abanyarwanda, buri wese ukurikirana Musekeweya yagakwiye kugira umutima n'ibitekerezo byiza nk'ibya Kamulisa, urwanda ruzubakwa n'abanyamutima wiyoroshya kd ukora igikwiye. |
998 |
Muragijimana jean de DIEU, intara y'uburengerazuba Fri, 04/Aug/2017, at 11.58 am |
Intoki zanduye nizo zitanga umugati wera, nta gihe na kimwe uwakoze yatengushywe n'amaboko ye, ntiyigera yikorera amaboko bibaho, mu gihe uwigize umusongarere, amaboko mu mifuka amatiku ari yose, amacakubiri adashira ariwe urara akirirwa atesha abandi umutuzo n'umutekano wabo, ngabo ba Samson hirya hino, gukora ni kirazira ark kuvugagura ni aba mbere, umunyarwanda mwiza ni umenya Umurimo umutunze kd akawuha agaciro, kora witeze imbere, ibyo ushaka uzabigeraho kd urenge abirirwa babunza amagambo atagabura |
999 |
MUHIZI VITAL, UMURENGE WA MBAZI, AKARERE KA KAMONY Fri, 04/Aug/2017, at 6.53 am |
Hari ababa batabyishimiye, hari ababa bababajwe nuko wowe n'umuturanyi mubanye neza, hari abashengurwa no kubona murahurana, mugahana amazi, mugatabarana, yewe ndetse mukanataramana, nibyo koko ngo umuntu ni ntamunoza, niyo wamushimisha ute ntazishima wese, icyo mbona rero gikwiye nuko wowe wamaze guhitamo kd warahisemo neza uzirinde gushukwa n'abo batishimira intambwe umaze gutera, uzaharanire gukomeza kujya mbere kd urusheho, kubera abandi urugero rwiza mu byiza bizaguhesha ishimwe n'ishema aho unyuze hose kuko urwanda rushyigikira ibyiza uko bishoboka kose. |
1000 |
Hakizimana jean Claude, Ngororero Thu, 03/Aug/2017, at 7.59 pm |
kuri bamwe urwango rugenda rwamburwa icyicaro, ku bandi nabo bakomeje kurwimika no kuruha agaciro kurenza ibindi byose, nguko uko abantu duteye kd ntuzabyibazeho cyane, nta muntu uhuye n'undi mu mico no mu ngiro, uzasanga agace kamwe abantu batekanye naho abandi bari kuryana benda kumarana, ikibabaje nuko hari aho bamarana kd hari bamwe barengana, inkomoko y'ikibazo ntiba nini kuko n'akantu gato gashobora gutera impagarara, urugero rwiza kd rwa hafi reba aho ikibazo cya Mugereko na bugo gihagaze bitewe n'abagabo 2 Gafarasi na Samson, aba bashobora gukuza ikibazo kikagera kure kd twabonaga ko byoroshye, nimucyo rero tujye duhora dusigasira ibyo twagezeho, tubirinde abashaka kubisenya kuko tuba twaravunitse tubigeraho. |
1001 |
Ntirenganya Denis, Nyabihu Thu, 03/Aug/2017, at 4.02 pm |
Manyobwa we erega igihe ni iki ngo ureke Maribore yisanzure kuwo akunda, urabizi ko urukundo rujya aho rushatse ark ikirenze nuko rudahishirwa, igihe nawe wakundaga wibuke neza ko ariho umutima wabaga uri wose, ikindi rero zirikana ko iyi ari inzira ya buri wese usibye uwihaye Imana wenyine, icyo wagakoze nk'umubyeyi ahubwo ni ugushyigikira urukundo rwabo kuko n'ubundi Maribore ni umwana wawe kd angana umurutasate, shyigikira abana kd ubafashe ibyo Maribore na Kigingi bazabigushimira iteka. |
1002 |
Hakizimana jean Claude, Ngororero Thu, 03/Aug/2017, at 8.32 am |
Ntuzicare ngo utuze wumve ko wageze iyo ujya, niba uharanira amahoro, nutuza gato bizasubira inyuma kd bimwe wirutseho byaragutwaye ingufu nyishi cyane, isaha yawe yose jya uyikoresha uko ikwiye, ugenzure ibyo watangiye byose kd ubihozeho ijisho, uzirinde ko hari uwaguca mu rihumye kuko isegonda rimwe rirahagije mu gusenya ibyo wubatse imyaka n'imyaka, erega disi uzirikane ko ba Gafarasi bari hose. |
1003 |
SEWABEZA nkombo simeon Thu, 03/Aug/2017, at 7.14 am |
yewe Zaninka mubyeyi gito ugereranwa n'inkoko ibyara abana maze nyuma ikazahindukira ikabarya, ark nanone nibe n'inkoko kuko byamenyerewe ko ariko iteye, ndabona rero uzasigara nk'igiti kitagira amashami kd cyarayigeze, icyo giti kiruma hanyuma kigatemwa kigacanwa, kikibagirana nk'ikitarigeze kubaho, mbega agahinda kutazagira uzajya akuvuga neza kd utababuze ahubwo aruko nta cyiza bafite cyo kukuvugaho, ese ko wiciye kubawe urabona nukenera abantu uzasanganirwa nande kd n'abawe batakikumva?, urababaje kd ndakubwiza ukuri ko uzageraho ukicuza ibitagishoboka, abawe bari kuzakumenya utagishoboye kugira icyo wikorera ark siko bizagenda kuko uzaba umeze nka ya mazi yabwiye umuntu uti uramenye ntunyoge maze nawe akayasubiza yitonze ati humura nta mbyiro nari mfite. |
1004 |
Umuhoza clementine, akarere ka Rubavu Tue, 01/Aug/2017, at 3.47 pm |
uwiriwe ntaba azi ko arara, ese niba tutamenya uko ejo bizamera ni kuki twumva kurarana igihemu utagisabiye imbabazi abo wahemukiye, ushobora kuzajyana igihemu utabarutse kuko utinda kwicuza ngo ube umwere imbere y'abandi, mu kubaka urwanda twifuza bisaba ubunyangamugayo n'ubushishozi |
1005 |
Mbonigaba jean baptiste, akarere ka Kamonyi Tue, 01/Aug/2017, at 11.26 am |
Njye nkwise nyamuberwa n'inkindi, nyir'ugukomerwa amashyi iteka kubw'inama zawe zihebuje, wubatse urwanda rushya rwizihiwe n'abarutuye kubera imibanire myiza wabatoje, nta wahisemo kugukurikira wahombye cg c ngo yicuze ko yahisemo nabi, uri umujyanama usumba abandi ku bakumenye, ishuri ryuje ibyiza byose kubemeye kuryigamo, komeza kuzamura imibanire y'abanyarwanda uko bikwiye kd ingabire ubahundagazaho z'urukundo zizagere kuri bose |
1006 |
Uwitonze Euphrasie, Umurenge wa Gasaka, akarere ka Tue, 01/Aug/2017, at 7.03 am |
Inzira ifunganye burya niyo igeza ku tsinzi, inzira yuzuye amahwa, imitego, ibigusha n'ibindi byishi bibi bishobora kugutinza mu urugendo uzihangane uyinyuremo witonze ark uyigende yose kuko nyuma yayo uzashyika iyo ushaka kugera kd unezerwe, none c, munyarwanda aho wagirango ibibazo ku isi bizashira?, ntibishoboka rwose kuko umunsi ku umunsi bigenda bivuka byaba ibiterwa n'abantu ku giti cyabo, imitingito, intambara, inzara, ubukene hamwe n'ibindi byishi by'uruhurirane, kwihangana rero niko gutsinda kd duharanire twese kuba ba kwihangana, maze tuzibaruke ba Muzatsinda, tureke kuba ba Ntahomvukiye nta Ntuyenabi ngo twumve ko abacu bazaza ari ba Bahizi gusa. |
1007 |
Nzahumunyurwa Celestin, akarere ka nyamagabe Mon, 31/Jul/2017, at 9.18 pm |
Indwara z'ibyorezo ziratera abantu bikaba ikibazo, umwanda nawo wafata abantu bati twarogewe, aho mwabereye nihe mwumvise umuntu aroga amazi koko?, banyarwanda beza, ni ryari tuzasobanukirwa ukuri nyakuri kd tukamenya no kugukoresha?, burya mu gihe abantu baba mu ubuzima bubi, cyane cyane ubwo mu nkambi bakunze guhura n'indwara z'ibiza kd inyishi zitewe n'umwanda, nimucyo rero tureke kuba ba Samson cg c Gafarasi turenganya abere n'abatagira icyaha. |
1008 |
Karonkano Nyamagabe Pascal Mon, 31/Jul/2017, at 8.58 pm |
Bingora kubyumva, kubyakira byo ni umutwaro kuri njye, ni kuki umuntu ananirwa no kubana n'abandi, bikamubera ikibazo aho byakabaye igisubizo?, ni kuki gukora ibyiza bitunanira ark ikibi kikabanguka haba mu mvugo no mu ngiro?, ese ubundi umuntu yaremewe iki?, ni ukeamamaza ikibi, cg ni uguharanira no guhiga icyiza aho kiri hose?, twahawe isi ngo tuyigenge ark ntitwayiherewe kuyiroha, ibikorwa bya muntu uko bwije nuko bukeye birushaho kuba bibi, ese uwatugabiye isi natubaza inyiturano tuzamubwira iki?, mbere byajyaga bivugwa ko agasozi katagira umukuru kagwirwaho n'ishyano rikirirwa rikarara none ikibabaje abakuru nibo basigaye bagwisha rya shyano, ese ubwo abato bo bazakora iki?, ni ikibazo nibaza, niba uwakakuyoboye ariwe ukuyobya uzahabwa icyerekezo nande?, bizaba bya bindi ko amaso yapfubiye nyirayo amwereka ingwe?, ni agahinda, kd nyabusa bitunanira nta kiguzi bisaba nyamara hari byinshi dutakazamo ibyacu byinshi kd bidafite umumaro, ark kubana neza bigura ubusa biratunaniye!!!!, nibaza byinshi nkabura ibisubizo, wowe undusha kureba kure mfasha gusobanukirwa n'ibyandenze, nkwirinjyiye kuko nkubaha nawe nyishingira kuko nkwizeye, mfasha kuyobora urukundo n'ineza mu batabigira kd nitubibasha ndabizi neza ko ingororano yacu izaboneka, Tubibe amahoro aho atari kd tubere abatubona urumuri rwuje urukundo. |
1009 |
Mubera Theogene, akarere ka Nyarugenge Mon, 31/Jul/2017, at 7.38 am |
Iyo bavuze ngo umuntu ni uw'i Gasabo, muri make njye mpita numva ko ari umunyarwanda wuje imico myiza, imyitwarire n'imigirire y'umunyarwanda ukwiye, nyamara iyo njye nitegereje nsanga iyo mico ari ntayo ark nanone nkigarura mvuga ko impamvu bivugwa n'abanyarwanda bari hanze y'igihugu nibwo iyo bahuye babazanya bati nawe uri uw'i Rwanda rwa Gasabo?, naho iby'iyo mico yo nasanze ari ntayo, dore ubu abenshi twuje ikinyoma, turangana, turanegurana, turajorana, bikarenga tukamburana n'ubuzima, nkeka ko imico nk'iyo ab'i Gasabo batayigiraga, ntiwari kubasangamo ba Gafarasi ku kinyoma, Samson ku urwango rutagira ishingiro, Zaninka ku macakubiri n'abandi, Nawe rero nakubaza nti :umunyarwanda nyawe ni umeze ate?, ese ni uwo wavukiye I rwanda cg ni uwuje imico myiza y'umunyarwanda, urangwa n'urukundo, ineza n'amahoro aho ari hose?, shaka igisubizo kd nawe wisuzume ko nyuma y'ibyo waba uri umunyarwanda ukwiye. |
1010 |
Muhizi vital, Umurenge wa Mugina, akarere ka Kamon Sat, 29/Jul/2017, at 7.35 am |
Akabaye icwende ntikoga, niyo koze ntikanoga, niyo kanoze ntigashira inuka, ibyo ni abanyarwanda b'abahanga babivuze, rimwe na rimwe njye nshobora kwemeranya nabyo ark ku urundi ruhande nkabihakana kuko hari ubwo umuntu wari warabaswe n'ingeso runaka ahinduka akaba undi bimwe yakoraga ntibimugaragareho na gato, naguha urugero kuri Rutaganira wahindutse akaba Rutaganira udasanzwe ugereranyije nuko yari ari, akarere ko rero kadashobora gushira isura y'ikibi nako karigaragaza, umuntu yahinduka ark akagira ibimubaho karande bituma hari ya ngeso ye idasibangana burundu, reba Gafarasi muri Musekeweya, urebe uko yari ameze mbere ugereranye n'uyu munsi, urasanga hari ibyo yahindutseho ark kd hari n'ibindi byamubayeho karande, urwango rwaranze n'ikinyoma kiramwokama, natwe rero iwacu abo bantu ku mpande zombi turabafite, abadahinduka burundu rero tuba tugomba kubaba hafi, erega n'ubundi kwigisha ni uguhozaho, nidukomeza kubereka ububi bw'ibyo bakora bazageraho bisubireho kd bemere kubireka gusa natwe tuzasibe gucika intege no gusubira inyuma mu ntambwe tumaze gutera |
1011 |
Mutwarasibo patrick, akarere ka Muhanga Fri, 28/Jul/2017, at 6.11 am |
Burya bambe urukundo nibyo rwiza cyane iyaba rwarambaga ntirushire, iyo mugikundana muba mwarabaye umwe, mwifurizanya ibyiza, musangira byose, yewe bikagera naho umwe yakwemera kwitangira undi, igiteye agahinda rero nuko kuri beshi rumara igihe gito kd rugatera agahinda abarurebera hafi, iyo mumaze kugera mu urugo ya magambo meza mwabwiranaga, ya migambi myiza mwapanganaga, yewe na bya byishimo mwasangiraga birangirira aho, mbega agahinda!!!, inama rero kubatarashinga izabo :nimureke kuryaryana mubyo muganira, mubwizanye ukuri kd mwicare muganire ibishoboka, nimwubaka izanyu muzage mugerageza kwiyibutsa bya bihe, ibibazo nibiza muzajye mugerageza kwiyibutsa kuri ya magambo meza mwaganiraga, ibi bizajya bituma mubasha gufashanya kubikemura kd mwishimye, nimukomeze kubaka uruzabera abandi urugero rwiza. |
1012 |
Dieudonne Uwimana Thu, 27/Jul/2017, at 7.59 am |
Ese tuzahora dukurura inzangano n'amatiku bidafite aho bishingiye ryari?, ese niba koko
abarozi babaho hari uwo mwumvise waroze amazi?, dutuye ku isi kd koko iriho
abagome, abarozi hari aho bari turabyemera, none wowe wabamenye kuva kera hari
aho ibi waba ubizi usibye kwishyiramo abantu?, bavandimwe banyarwanda tuzimika ikibi
kugeza ryari, tuzuhirira ibidafite akamaro ibinyejana bingana iki?, urwanda rwarenze
igihe cyo kubagarira ikibi twimirije kuhira urukundo n'amahoro, abateranya abandi kd
nta shingiro igihe cyabo cyararangiye, nimucyo twubake urwanda twifuza kd ruzira
urwango. |
1013 |
Karonkano Nyamagabe Pascal Tue, 25/Jul/2017, at 6.26 pm |
Bingora kubyumva, kubyakira byo ni umutwaro kuri njye, ni kuki umuntu ananirwa no kubana n'abandi, bikamubera ikibazo aho byakabaye igisubizo?, ni kuki gukora ibyiza bitunanira ark ikibi kikabanguka haba mu mvugo no mu ngiro?, ese ubundi umuntu yaremewe iki?, ni ukeamamaza ikibi, cg ni uguharanira no guhiga icyiza aho kiri hose?, twahawe isi ngo tuyigenge ark ntitwayiherewe kuyiroha, ibikorwa bya muntu uko bwije nuko bukeye birushaho kuba bibi, ese uwatugabiye isi natubaza inyiturano tuzamubwira iki?, mbere byajyaga bivugwa ko agasozi katagira umukuru kagwirwaho n'ishyano rikirirwa rikarara none ikibabaje abakuru nibo basigaye bagwisha rya shyano, ese ubwo abato bo bazakora iki?, ni ikibazo nibaza, niba uwakakuyoboye ariwe ukuyobya uzahabwa icyerekezo nande?, bizaba bya bindi ko amaso yapfubiye nyirayo amwereka ingwe?, ni agahinda, kd nyabusa bitunanira nta kiguzi bisaba nyamara hari byinshi dutakazamo ibyacu byinshi kd bidafite umumaro, ark kubana neza bigura ubusa biratunaniye!!!!, nibaza byinshi nkabura ibisubizo, wowe undusha kureba kure mfasha gusobanukirwa n'ibyandenze, nkwirinjyiye kuko nkubaha nawe nyishingira kuko nkwizeye, mfasha kuyobora urukundo n'ineza mu batabigira kd nitubibasha ndabizi neza ko ingororano yacu izaboneka, Tubibe amahoro aho atari kd tubere abatubona urumuri rwuje urukundo. |
1014 |
Hashakimana philemon, Nyaruguru, Nyabimata Tue, 25/Jul/2017, at 2.41 pm |
Nyamara disi yahoze ari umuntu mwiza, yagiraga neza aho anyuze hose ark dore ubu yarahindutse, iminyururu y'ubuhemu yaramujishe, asigaye ari nyamurindwa abana n'abakuru, aho anyuze hose aranduranya..., bijya bibabaza iyo wari umuntu mwiza are ugahinduka nk'ikirere, ukaba uwo bahunga kd ari wowe wataramiraga abandi, ese kuki wabaye undi?, kuki wateye inshuti zawe umugongo?, warahemutse cyane, abantu ku isi ntitugira umurongo uhoraho tugenderaho bityo ugasanga nta numwe wo kwizerwa ukibaho, birababaje ko dufite mwalimu mwiza kd wuje ubuhanga ark ntitumutega amatwi, igihe kizagera kd twicuze tuti ibyo Musekeweya yavugaga byari ukuri ark sinabyitayeho. |
1015 |
Jean baptiste Mbonigaba, akarere ka Kamonyi Tue, 25/Jul/2017, at 8.44 am |
Oya mawe have wikabya, wagerageje gusaza utanduranyije cyane koko, wakibutse ko nawe wabaye mu buhunzi no mu nkambi maze ukareka gusagarira abo umwana wawe wakurushije kugira umutima utabara yagiriye neza, Erega Rutaganira nta mafranga yaciye izo mbabare nuko ari umuhungu wawe gateranya Bahizi utabyishimiye, ngirango rero ugerageze gusubiza amaso inyuma, wibuke cya gihe nawe wari usumbirijwe maze ugire uti :Mbabarira dawe kuko nari ngiye kwibagirwa aho wankuye, ubuhunzi urabuzi kd uzi ubuzima bubi bwabwo, wikongera rero kwanduza umutima wawe ukundi ukora ibishobora nawe kuba byakongera bikagukorerwa, uzirikane ko nta heza h'isi Mubyeyi. |
1016 |
Bimenyimana Francois, akarere ka Ruhango Mon, 24/Jul/2017, at 8.09 pm |
Umurage uruta ibindi byose ni ukuba waragwa kuba umunyamahoro no kuba impirimbanyi yayo, nta Shema ribaho rirenze iryo kunyura ahantu hose ukomerwa mu mashyi kubera ibikorwa byawe byiza kd bifasha rubanda nyamwishi, bitandukanye no kugenda wikandagira, unyura mu bihuru mu gihe uhuye n'abandi kubera amakosa yawe aba yarakurenze, nawe rero nakwifuriza ko ababyeyi bawe, abavandimwe se, inshuti, abaturanyi n'imiryango bazakwifuriza kd bakanagusigira umurage nkuwo, umuryango nyarwanda ukeneye abantu buje ubunyangamugayo n'urukundo kugirango ubane mu mahoro na kivandimwe. |
1017 |
Gatera joseph, umujyi wa kigali, akarere ka KICUKI Mon, 24/Jul/2017, at 7.08 am |
Mbere nyiri mu umwijima, inkunga yanjye kwari ugushyigikira ibikorwa bibi, nateranyaga abantu ngo barwane, nkashyigikira urusaku mbona ko rwabyara amahanga, nkaterwa ishema no kubona abantu batumvikana, kumbwira ibyo gushyigikira ubumwe n'ubuvandimwe byabaga ari ukuntuka, ukubise undi nkagira nti mukubite sha, muby'ukuri iyo nza gukura cg gukomeza uko nari ndi, nari kuba nahemuka birenze, gusa nirengagije ibi ngo buri wese agira intumwa ye ivuye kuri Nyagasani ikagira ubutumwa bwe bwihariye imugezaho kd bukamukoraho, Musekeweya iyo itabaho ubwo nanjye mba nkibereye muri wa mwijima nari narakuriyemo dore ko n'ababyeyi batanshoboraga kuko nari narabananiye, nirengagizaga ko utumviye se na Nyina yumvira ijeri ariko ubu ndishimira ko numviye Musekeweya maze nabo nkagaruka nkabumvira kd nkaca bugufi nkabasaba n'imbabazi hamwe n'abandi nari narabaniye nabi, nguwo Musekeweya utuma ndata kd nezerewe. |
1018 |
Hakizimana jean Claude, Ngororero district. Sun, 23/Jul/2017, at 9.05 pm |
Ese ni iki cyaruta Ubuntu n'imbabazi mu bantu kitari umubano?, uwo ni wa mubano dutozwa buri munsi, ni ya neza twigishwa ubudatuza, ni kwa kwicisha bugufi no kwiyoroshya duhora dukangurirwa kugira, ese ubundi ni inde waremerewe no kugira neza ku isi?, uwo byabereye umutwaro yavaha he?, niba bitakugora c bitunaniza iki kubikora?, ugerageze ukore ibyiza ukibishoboye kuko birashoboka ko hari igihe wazifuza gukora ibyagucitse bitakigushobokeye, inama nkugiriye nanjye ndayigirwa kd tuyikurikije twakubaka icyiza. |
1019 |
Ishimwe Songa Pasteur, Kimihurura Sun, 23/Jul/2017, at 9.49 am |
Nibwira ko urukundo nyarukundo rudasaza, iyo wiyemeje gukunda wagakwiye gukunda rumwe tutazazamo inungunika, iminkanyarari,.. hamwe n'ibindi byose bisubiza inyuma urwo wakunze, inzira yarwo igira amahwa ark hahirwa abihanganira kuyanyuramo maze bakayihandura nyuma, ngurwo urwo ngusaba wowe Maribore urutangiranye na Kigingi, warabyivugiye koko uti Namaze guhitamo, uzirinde rero kongera guhitamo ukundi, uwo wahisemo azahore ari uwo ahubwo uzakomeze guhitamo ibikomeza kumushimisha no kunyurwa nibyo umukorera, nimugirirwa Ubuntu na Nyagasani mu gihe muzaba mushinze urwanyu, muzakomeze kugisha inama, mbifurije kuzabyara mugaheka ark by'umwihariko muzabere abatarubaka izabo icyitegererezo cy'urugo rwiza, amahirwe masa mu nzira mutangiye. |
1020 |
Kabera Eugene, akarere ka Ruhango Fri, 21/Jul/2017, at 4.55 pm |
Batamuri nkeka ko Imana yatumye urokoka, umutingito, Shema nawe bikaba uko atari yo yatuma Umuhuza aducika, dore ko nkuko izina rye ribyivugira ariwe twari dutezeho kuzahuza abo bose batavuga rumwe, kuzubaka urukundo ruzira kuvangura hagati ya Muhumuro, Bumanzi, Mugereko, Bugo, impinga no mu umucyamo, umuntu nkuwo rero uzaba ingirakamaro ntabwo Iyamuremye yamuhamagara atageze ku ntego ze, yego birumvikana ko umubyeyi mwiza ari uhora ahangayikiye uwo yibarutse, ark kd turizera ko akiriho amahoro, nawe Samson ukirangwa n'ivangura, ndifuza kukubwira ko beshi mu bakumva twakwimye amatwi kuko dukurikije amateka yaryo I rwanda, ubu twamaze guhitamo kd umurongo twafashe ni udasubira inyuma cyane cyane mu gukora ikibi, ibyo ukora byose urata inyuma ya Huye kd ni vuba ukabona ko wibeshye, urababaje kuko ugiye guta imfura n'ibiheko. |
1021 |
Hakizimana olivier, uburasirazuba Thu, 20/Jul/2017, at 10.05 am |
Ku I tariki natangiye kubumvaho nibwo natangiye kuba undi, nibwo natangiye kwiyumvamo impinduka ntazi aho zituruka kd zimbwiriza ko hari icyo nakoraga nagakwiye kureka, nibyo koko ntabwo nari shyashya dore ko nanagirwaga inama kenshi ark nkanangira umutima, kubaho kwanjye kwari kwihariye kd nta numwe kunyuze, mumaze imyaka 13 muje I rwanda ark njye maze 10 mbafunguriye amarembo y'amatwi yanjye, uzavuga ko atigeze agirira nabi abandi mu ubuzima azaba abeshye, ibi nanjye narabakoze kd kenshi, nari uwo guhinduka koko kd nari nkeneye umujyanama iruhande rwanjye, ubu umunsi wo kuwa gatatu saa mbiri na mirongo ine ni umunsi udasanzwe kuri njye, ni umunsi usumba indi mu ubuzima bwanjye yewe ndetse urenze n'uw'amavuko yanjye kd nawo uba ari umunsi ukomeye, umuntu wese agira icyo akunda kurusha ibindi niyo mpamvu njye nahisemo gukunda Musekeweya kurusha I byose, ntaw'uzabinterera ibuye ndabizi kuko ntawe ukwiye kuganza guhitamo kwanjye. |
1022 |
MBARUSHIMANA aphrodice, akarere ka Nyaruguru Thu, 20/Jul/2017, at 7.15 am |
Mu mashuri yose nize kurinda nsoze kaminuza ntaho nigeze ntozwa kugira neza, ntaho nigeze nigishwa kubana neza n'abandi cg c kugira urukundo n'ineza, nigishijwe za Science zitandukanye, niga amateka, niga ubumenyi bw'isi, ark nta n'isaha nimwe natozwaga gufashanya, ese amashuri nkayo atagira isaha yo kwigisha gufashanya amaze iki?, iyi niyo mpamvu mvuga ko umuntu ahora yiga, ubu nabwo kuva nava mu ubuzima bw'ishuri maze kunguka ubundi bumenyi ko kubaho ari ukubana kd nabyigishijwe na Mwalimu Musekeweya kd imyaka 16 namaze mu ishuri ntarigeze mbibwirwa, isi rero ikeneye inyigisho zanyu, ahubwo nimukomeze kwagura amashami kd mukomeze no kumanuka iwacu mu cyaro tuganire kuko kubumva no kubabona imbona nkubone no kubumva inyumva nkumve, kd tuganira twungurana ibitekerezo bizadufasha kubaka byishi, murakaramba I rwanda. |
1023 |
Niyodusenga Giselle, akarere ka Ruhango, Mbuye Thu, 20/Jul/2017, at 6.53 am |
Gushima ni umuco w'abanyarwanda bo hambere ndetse n'abubu nubwo ab'iki gihe bitakibaranga cyane, ukugiriye neza uba ukwiye kumushimira icyo gikorwa cy'indashyikirwa aba agukoreye, niyo mpamvu njye Gilbert nifuza gushima abatekereje kuzana Musekeweya I rwanda, nukuri koko ngo agacumu kazaguhorera ntumenya uwagacuze, kuva Musekeweya yataha umutima wanjye yambereye icyomoro cyomora ibibazo byishi nari mbayemo, imfasha kubana neza n'abandi, impa gutuza no gusabana ark ikiruta ibindi byose nuko nanjye yanjyize Rutaganira mushya, nubwo bavuga ko ntawivuga amabi kd ameza ahari, hari n'abarenzaho bakavuga ko nta mwiza wabuze inenge, njye se nahera he mvuga kd nari indakemwa, oya rwose, nari undi wundi kimwe nuko uyu munsi kuva namenya Musekeweya nabaye undi, nifuza rero kubashimira umusanzu wanyu ukomeye mu guhindura imitekerereze n'imigirire y'umunyarwanda by'umwihariko twe abakiri bato, ibyanjye byari amateka kd n'andi amateka arakiyandika kd ku bwanyu nizeye ko nzakomeza kuba ukwiye mu bandi. |
1024 |
Ngiruwonsanga Daniel, Gisagara, umurenge wa Ndora Tue, 18/Jul/2017, at 8.29 pm |
Ababyeyi bari aba agaciro gakomeye, yewe ndetse nanubu hari abakigafite ku uburyo mbere banacirirwagaho imigani ikomeye ark iganisha ku kamaro kabo mu ubuzima bwacu bwa buri munsi, bamwe bati igihugu kitagira ababyeyi kiba cyabaye nk'igihuru, abandi bati agasozi katagira umukuru, kagwirwaho n'ishyano rikirirwa rikarara, hamwe n'indi migani myinshi yavugaga ku kamaro kabakuru, ubu birikugenda bihinduka, uwakakugiriye inama niwe ugushuka, uwakakuyoboye niwe ukuyobya, uwakakubereye umubyeyi, ntatinya kukubera mukaso, ngabo abakuru dusigaranye, ni ba Zaninka gusa, ubu umuntu asigaye yigira inama kd isi yuzuye abagakwiye gutanga izo nama, muradufashe rero mutwigishirize n'abaturuta kugirango tureke kwisiga ngo tunisange kd twakagize abo dusanga. |
1025 |
Hakizimana jean Claude, Ngororero Tue, 18/Jul/2017, at 4.57 pm |
Iminsi iba myinshi igahimwa numwe gusa, maze ugasanga uwasekanaga niwe uri gusekwa, uwari ubabaye yishimye, uwari wishimye ababaye, ngayo nguko rero niba ubabaza abandi, uzirikane ko umunsi uzaba umwe nawe ukababara, kuko iby'isi ari gatebe gatoki, uyu munsi ni umunyabugo uvuga nabi, nawe ejo azakwishyura, ni umunyamuhumuro ufite ibibazo kd ukaba uri kumukinaho mu bibazo ark nawe ntuzi uko ejo uzaba umeze, ikiruta ibindi nuko twakwiga kubana neza no koroherana. |
1026 |
Mutwarasibo patrick, Muhanga Tue, 18/Jul/2017, at 11.51 am |
Ibyo tunyuramo mu ubuzima bwacu ni byishi kd biratandukanye, hirya hino aho tugenda hose, ibyo twirirwamo byose, ibyo tubwirwa ibyo tubona, ni ishuri, ntitugihura n'abarimu kuko twagiye mu ishuri gusa, ese wowe waba umaze kwiga ibingana iki?, ibyo wanyuzemo c bimaze kuguha iyihe shusho?, ibyo wabonye niba ari byiza bizakugirire akamaro kd niba ari bibi nabwo bizakubere isomo |
1027 |
Emmanuel Habiyaremye, Mbazi ya Huye Tue, 18/Jul/2017, at 6.52 am |
Iraha riraryoha, uririmo aba yumva yarashyikiriye ijuru, gusa iyaba twazirikanaga ko udahoraho, hari igihe kigera ugasubira muri bya bihe wahozemo, aka wa mugore w'umukene wiberaga mu ngunguru, ibyamubayeho abenshi mu bageze mu ishuri murabyibuka, none c nawe Zani ko numva ibyawe ari ukwishimisha mu dufranga wagurishije isambu, kd uko ukuyeho ijana ridasubiraho ahubwo agenda agabanuka, aho nagushirana hazacura iki?, birashoboka ko icyo gihe uri guhekwa azigenza, mubyeyi mwiza nubwo nabonye utagirwa inama wagakwiye kuzirikana ko iminsi ivuguta nta muvuba, ndabona mu minsi mike ushobora kuzasabiriza kd warihaye kd ndahamya ko uzahabwa na bake kuko nawe ntabo wagiriye neza, uzirikane kd ko usenya urwe bamutiza umuhoro. |
1028 |
Karonkano Nyamagabe Pascal Mon, 17/Jul/2017, at 6.44 pm |
Isi siyo mbi,
ahubwo abayituye nitwe babi,
mbabarira narahemutse
ark sinasaba imbabazi,
umutima wabimpatiye kenshi ark ndanangira.
ni koko inkomanga kumutima,
ihora inyibutsa ko hari inshingano ntujuje,
mfasha gutuza umbohora umutima,
nyiyerekera ko wambabariye,
nanjye nkusezeranye,
ko ntazongera kugufudikira ukundi.
EREGA NARAHINDUTSE,
KD KOKO NARAHINDUTSE,
NI KOKO NGO USHAKA KWIHUTA AGENDA WENYINE,
ARK IYO USHAKA KUGERA
KURE,
UJYANA N'ABANDI.
ngwino dufatanye urugendo
Urugendo ni rurerure,
buri wese aba yifuza
kurusohoza amahoro,
muri urwo rugendo hari
ubwo umuntu ahura n'ibigusha byinshi
bityo rero
akaba yakwifuza uwo bafatanya
mu gutera
intambwe ngo bajyane
kd amwizeye, yajorwa
n'amahwa mugenzi we akamutabara.
ni byishi
bidafite akamaro,
twari guhura nabyo
iyo tutabona
umugenzi ukwiye mu kugendana natwe,
yayoboye
intambwe zacu,
amurikira ibirenge byacu abirinda
gusitara,
imitima yacu ayuzuza urukundo rutojwe
n'ineza,
ubwitonzi n'ubugwaneza,
uwo niwe
wisunzwe na beshi.
Dore ubu amaze imyaka 13
atashye mu mitima y'abanyarwanda,
yubatse
amahoro arambye,
kd ayageza kuri bose.
iyo
umuntu yujuje ISABUKURU,
bagira bati isabukuru
nziza,
kd kura ujye juru,
njye nabuzwa n'iki
kubifuriza kujya mbere,
mu gukomeza kubaka
umunyarwanda ukwiye?,
Karonkano pascal
ntabivuze naba ndi ikigwari,
kuko sinaba ndebye
kure,
Musekeweya Rwanda,
komeza ibikorwa
byawe wiyemeje,
Izina wahisemo rigaragaza
Uwo uriwe,
kd ibikorwa byawe bizahora
byivugira,
turizihiza imyaka 13,
ark kd n'100
tuzayizihiza,
twishimira ibikorwa byawe.
Karonkano sinyuzwe n'imyaka mumaze,
ahubwo
nubatswe n'ibikorwa mumaze kutugezaho.
Kuko rero NATOJWE KUNYURWA NO GUSHIMA, REKA
NJYE NIBUKA KO
HARI ABAMFASHIJE
GUTERA INTAMBWE IJYA MBERE
MBASHIME KD,
MBAHOZE KU UMUTIMA., kd nawe nyabusa,
Jya uzirikana, uwakugiriye neza iteka,
Kd umwiture ibyiza.
NDANYUZWE. |
1029 |
Nshimiyumuremyi grace, kigoma, Akarere ka Huye Mon, 17/Jul/2017, at 6.13 am |
Hirya no hino, abantu beshi bahigira gukora ibikorwa biteze imbere bo ubwabo, naho abayobozi bagahigira gukora ibiteza imbere abo bayobora, utageze kubyo yahigiye rero arabibazwa, ark ndatangazwa nuko abandi bakomeje guhigira gukwirakwaiza amazimwe kd adafite ishingiro, mbaze gatoya, niba umwana yaraguze icyo kurya mu isoko nyuma akagira ikibazo, abariye kuri ibyo bicuruzwa bose barahumanye?, none c ubwo umucuruzi yari afite umugambi wo koreka imbaga yose dore ko atari yiteguye kuri buhure nuwo mwana?, ndahamya neza ko igisubizo buri wese yatanga aha ari hoya, ayo mazimwe rero dukwiza tuzirikane ko yoreka imbaga nyamwishi mu mitekerereze kd bidakwiye, nimucyo tube abanyarwanda bukuri kd barangwa n'ukuri. |
1030 |
Jean De DIEU Muragijimana, akarere ka Ngororero Sun, 16/Jul/2017, at 1.27 pm |
Aka ya mvugo yubu ngo banyweye basinze n'ibindi byishi, Mariza, Fiette, Kigingi n'abandi, nimunywe ark mwirinde isindwe, muracyabyiruka kd mufite amaso meshi abareba, nimwiyandarika bazabandurura kd atari kubw'impuhwe bazaba babagiriye, muzirikane kd ko ururimi rwoshywa n'urundi mwirinde guterana amagambo na Manyobwa, ubundi umuntu ucisha make, iyo umwe ashyize hejuru wowe ushyira hasi, murabe urubyiruko rw'umutima kd mube abanyabwenge buje ibitekerezo by'iterambere. |
1031 |
Manirakora fabien, kabagari ka Ruhango Sun, 16/Jul/2017, at 12.23 pm |
Amateka arigisha, ibikorwa bikigisha, imvugo zikigisha, yewe navuga ko buri kimwe cyose ubona iruhande rwawe gishobora kukwigisha ark nyabusa uzirinde kwigishwa n'isi kuko yigishanya igisura, uribuke uburyo kiryana nk'ubumara bw'ikinyabwoya, waretswe kd urareba, niba warashishoje uzigishe n'abandi kureba kd bamenye banasesengura, ark c nsoze ngira nti ishuri rurimo mwalimu nka Gafarasi tuzagiryireho iki?, niwiga uzaharanire kumenya ark wirinde gushyira mu bikorwa ibyo wigishijwe byose kuko siko ari byiza. |
1032 |
Gatera joseph, umujyi wa kigali, akarere ka KICUKI Sun, 16/Jul/2017, at 9.44 am |
Akari ku umutima gasesekara inyuma, Kigingi we wivuga ko abakobwa bose bazimura kuko ndakeka ko ibyo Maribore yakoze aruko yanyuzwe n'impano yahawe, njye mbona atari umuzimuzi kd ataranabyigeze, mbona ko ari umukobwa w'umutima kd wuje ubwenge, wimwitiranya n'abo wabonye bose kuko atandukanye nabo kd kure cyane, nubwo yabaye umuyaya yuje imico y'uwakuranye n'ababyeyi be kd mbona ko adateze guhinduka, ese ubundi utarahindutse ari kumwe na Manyobwa na kamere ye, yazahinduka abonye Umugabo mwiza nkawe, sinabihamya kd ndahamya neza ko nta ruhu rw'inama yiyambitse. |
1033 |
Nzahumunyurwa Celestin, akarere ka nyamagabe Sat, 15/Jul/2017, at 9.38 pm |
Ni akamalaika kawe, kazakubera akamararungu, kazakwibagiza ibibi wanyuzemo, kazakurinda kongera kwigunga ukundi, kazagutaramira kd kakuganirize uko ubishaka ndabizi kazagushimisha kd unyurwe, kazaguhora iruhande iteka kakubere akajyanama karuta abandi, erega yewe kazagupfumbata ushire imbeho, birumvikana ubu silibateur uzaba ubuteye ishoti, bivuze ko hari n'imwe mu mico yabwo uzareka kd myinshi, uzaba winjiye mu kindi cyiciro cy'ubuzima, uzirinde kwihererana ibikubangamiye cg ibikubabaje kuko nawe wazatuma ababara, ndabizi ko ibibazo bibaho ark bisaba kubiganiraho mwebwe mwembi, kigingi mwana wa Mama iyi mpanuro ni wowe nayigeneye, wabaye intwari mu ubusore bwawe kd n'urugendo utangiye rwo kurambagiza uzarwitwaremo gitwari kd ruzaguhire, natwe icyo cyiciro twakinyuzemo kd gisaba kwitonda no gushishoza. |
1034 |
Nzahumunyurwa Celestin, akarere ka nyamagabe Sat, 15/Jul/2017, at 9.37 pm |
Ni akamalaika kawe, kazakubera akamararungu, kazakwibagiza ibibi wanyuzemo, kazakurinda kongera kwigunga ukundi, kazagutaramira kd kakuganirize uko ubishaka ndabizi kazagushimisha kd unyurwe, kazaguhora iruhande iteka kakubere akajyanama karuta abandi, erega yewe kazagupfumbata ushire imbeho, birumvikana ubu silibateur uzaba ubuteye ishoti, bivuze ko hari n'imwe mu mico yabwo uzareka kd myinshi, uzaba winjiye mu kindi cyiciro cy'ubuzima, uzirinde kwihererana ibikubangamiye cg ibikubabaje kuko nawe wazatuma ababara, ndabizi ko ibibazo bibaho ark bisaba kubiganiraho mwebwe mwembi, kigingi mwana wa Mama iyi mpanuro ni wowe nayigeneye, wabaye intwari mu ubusore bwawe kd n'urugendo utangiye rwo kurambagiza uzarwitwaremo gitwari kd ruzaguhire, natwe icyo cyiciro twakinyuzemo kd gisaba kwitonda no gushishoza. |
1035 |
Ishimwe Songa Pasteur, Kimihurura, Gasabo Sat, 15/Jul/2017, at 5.17 pm |
Niba hatanzwe inka yo gukamirwa Prince, umwana uvutse mu beza kd akaba yitezweho ibyiza, njye nahera he nanga kuyikurira ubwatsi kd mbifitiye ubushobozi?, niba avutse ari prince ashobora no kuzaba King, azaba umwami w'amahoro kd ahuze abafitanye ibibazo, erega n'ubundi ngo isuku igira isoko, ko afite abo azacaho iyo mico myiza se yabura ate kuzarangwa n'ibyiza, twizeye ko azakurana umutima mwiza kd wumva bose, ark bisaba abazabimutoza n'abazamwerka inzira ikwiye. |
1036 |
Kabera Eugene, akarere ka Ruhango Sat, 15/Jul/2017, at 6.35 am |
Mwana nkunda tega amatwi nkubwire ijambo ritatse ineza kd ryuje impanuro Ibintu ni abantu, kugira ibintu ntugire abantu byose ni ubusa, kuba ku isi neza ni ukubana na bose, gutuza neza ni ukuba udafite icyo wishinza na kimwe hagati yawe n'abandi, uraryama ukumva ko utuje kd ugasinzira neza, niba ubyutse akanyamuneza kaba ari kose kd ukeye mu maso y'ukubona wese, mbega ibyiza, ntibikwiye kwirengagizwa na buri wese ukunda amahoro kd ukunda kwishima, Ihorere abakujya mu matwi bashaka kukuyobya ngo ute inzira watangiye kuko ndabizi neza ko imbere uzavugirizwa impundu za kibyeyi, abagabo bazagucira akabando ko kwitwaza kd nibukwiriraho uzacumbukirwa kuko aho uraye nta rungu kd bazira kwishisha umunyamahoro nkawe. |
1037 |
Mutangana jeremie, akarere ka Kamonyi, umurenge wa Fri, 14/Jul/2017, at 9.09 pm |
Yewe Bahizi we ni koko wavutse usharira kd nubu uracyasharira, ikibabaje nuko udasharira mu byiza ngo uzatangweho urugero rwiza kd rukwiye gusharirira buri wese ahubwo ugasharira mu bibi, uzitwa umuhemu iteka kd aho unyura hose uzitwa umubi maze abana baguhunge, abakuru bakuvume maze nawe wumve ko ntaho uri, mbega guhitamo nabi!!!, mbega kwihesha amabuye aho wari guhererwa amata?, mbega kuzajya uca ibigunda aho kunyura mu nzira nyabagendwa kd yuje abeza!!!, gusa ntawaguseka kuko ngo isohotse uko iri ntibugayirwa ark nkwijeje ko ari wowe uzigaya kd bidatinze. |
1038 |
Hashakimana philemon, Nyaruguru, Nyabimata Fri, 14/Jul/2017, at 7.47 pm |
Umurobyi aroha urushundura akaroba amafi mu mazi bityo akayikenuza muri byishi aba afite, umuhinzi arahinga yiteguye kuzabona umusaruro uvuye mubyo yahinze, umucuruzi arangura ibintu bitandukanye ategereje gucuruza akazabona inyungu, umworozi agura itungo yiteguye kuzaribyaza cg c ryakura akaryikenuza, buri wese ibyo akora aba ategerejemo inyungu ark rero ndifuza kubabaza kd munsobanurire, umucuruzi w'amagambo, ufite akarimi karangwa no guteranya abantu gusa, yungukira he?, inyungu ze ni izihe?, ese aranguza angahe?, ababizi mumbwire kd nimusanga nta nyungu irimo mumfashe kugira inama Fidusiya, Bahizi, Gafarasi n'abandi bimitse ikinyoma, batirengagije ingaruka zacyo kd njye kuva babikora nkaba ntarabona umusaruro bakuyemo. |
1039 |
SEWABEZA nkombo simeon, akarere ka Nyamasheke, umu Fri, 14/Jul/2017, at 7.30 pm |
Yewe Gafara harya ngo abanyabugo ni abarozi!!, iyaba wari uzi ko nawe uri umurozi, erega umurozi si ufata ubuzima bwa muntu ngo abwangirize akoresheje ibintu runaka byica umubiri, oya, burya umurozi wa mbere ni uwo ku ururimi, amagambo tuvuga niyo ya mbere yica kd akica nabi, yangiza muntu mu uburyo bukomeye, wowe rero urenze kuba umurozi ahubwo ukuriye abarozi, ururimi rwawe rwuje amagambo mabi gica kd yica nabi, kwishyiramo abantu batagize icyo bagutwaye nabwo ni uburozi, nushaka ko abanyabugo bahinduka rero bakaba uko ubishaka, nawe uzabanze uhinduke ube uko bashaka maze urebe ko mudaturana mudatongana, ibi nkubwiye nzi neza ko uzanabibwirwa n'abandi batari njye. |
1040 |
Uwitonze Euphrasie, Umurenge wa Gasaka, akarere ka Fri, 14/Jul/2017, at 6.36 pm |
Uko ubibye niko usarura, Iyo uhinze imyaka, ugerageza gushyiramo ibyangombwa byose kugirango uzabone umusaruro ushimishije kd mwiza, ugura ifumbire, ugashaka imiti irindi udukoko, ukabagara yewe ndetse ubuzima bwawe bukaba ubwo kwita kuri uwo murima gusa, ibi rero mbona bisa no gukunda, urukundo ruruhirwa, rukabagarirwa yewe ndetse rukanafumbirwa, iyo kimwe muri ibyo kibuze nta kabuza mu urukundo rwawe naho haburamo ikintu kd gishobora no kuba ari icy'ingenzi, ba Kigingi na Maribori bari hose ku isi, urwo bakundana rugaragara hose, hamwe nabo rero twige kd duharanire mu kwita ku urukundo rwacu kugirango rutazatugendekera uko tutifuzaga ko rwaba, Manyobwa we nawe rero reka kubera Maribori umusaraba kuko yagukoreye byiza kd byishi, igihe ni iki ngo umuheshe agaciro kd umureke nawe yubake urwe kuko kumusebereza umukunzi we byamushengura umutima kd ubizi neza ko nawe yubaha Kibanga wawe uko bikwiye. |
1041 |
Muhizi vital, Kamonyi Mon, 10/Jul/2017, at 5.11 pm |
Kwigira ku bandi byagufasha kd bikaguhindura, erega n'ubundi ngo ntawigira, umuntu agirwa n'abandi kd akazamurwa cg c agasubizwa inyuma nabo, ukora ibyiza umwigiyeho nawe waba mwiza kd ukazigirwaho n'abandi, kugira neza ni igikorwa cy'ubutwari kd kitagombera ubwishi bw'ibyo utunze, ni umutima mwiza gusa kd witanga ngaho nawe ba icyitegererezo kd uharanire kuba INDAHEMUKA |
1042 |
Nyandwi kelly alphonse, akarere ka Ruhango Mon, 10/Jul/2017, at 12.30 pm |
Imitekerereze ya muntu ikora mu nguni nyinshi, biranashoboka ko ari yo mpamvu bivugwa ko muntu ari mugari, ikindi kd nuko iyo mitekerereze itandukanye, umwe apanga gukora icyiza, undi umugambi w'ikibi awugeze kure, biragoye ko abantu bashobora guhuza imigambi myiza kd bakayikorera rimwe, nyamara ibi biba kuko hari ibyo abantu tutajya duha agaciro, ntituzirikana ko mu ubuzima abantu bakenerana bityo ibyo nagukeneraho nawe ejo ukazabinyeneraho, kudatekereza kuri ibi nibyo bituma duha intebe ikibi ark natwe twazagerezwaho bikatugora tukabura abo twisunga kuko tutabaye shyashya mu mibereho yacu. |
1043 |
Uwitonze Euphrasie, Umurenge wa Gasaka, akarere ka Mon, 10/Jul/2017, at 11.17 am |
Iyo uhinze imyaka, ugerageza gushyiramo ibyangombwa byose kugirango uzabone umusaruro ushimishije kd mwiza, ugura ifumbire, ugashaka imiti irindi udukoko, ukabagara yewe ndetse ubuzima bwawe bukaba ubwo kwita kuri uwo murima gusa, ibi rero mbona bisa no gukunda, urukundo ruruhirwa, rukabagarirwa yewe ndetse rukanafumbirwa, iyo kimwe muri ibyo kibuze nta kabuza mu urukundo rwawe naho haburamo ikintu kd gishobora no kuba ari icy'ingenzi, ba Kigingi na Maribori bari hose ku isi, urwo bakundana rugaragara hose, hamwe nabo rero twige kd duharanire mu kwita ku urukundo rwacu kugirango rutazatugendekera uko tutifuzaga ko rwaba. |
1044 |
Nzahumunyurwa Celestin, akarere ka nyamagabe Mon, 10/Jul/2017, at 9.22 am |
Urukundo ni ikigeragezo, mu gihe urwinjiyemo jya umenya ko winjiriye ibigeragezo kuko byanga bikunda uzahura n'ibigeragezo kd bikuruwe n'urukundo, iyo urwinjiyemo rero uba ukwiye kuba uri umuntu wihangana kugirango nuhura n'ibyo bibazo byarwo uzabisohokemo gitwari, ushobora kurota umukobwa mwiza nka Maribore cg c umusore w'imico myiza nka Kigingi ark buriya nimutangira kuganira hari byinshi uzamubonaho bitandukanye n'ibyo wamutekerezagaho, ibyo nabyo rero ni ibigeragezo mu urukundo kd uba ukwiye kwakira kuko n'ubundi ngo nta mwiza wabuze inenge, wowe uzamenye kuzirikana no kwita kucyo ushaka, kd uzaharanire kwihingamo kunyurwa kuruta ibindi. |
1045 |
Kabera Eugene, Ruhango Mon, 10/Jul/2017, at 8.35 am |
Ushobora kongera gutekereza impamvu wowe ibibazo biza biguca ku uruhande ark buri gihe mugenzi wawe ntibimurenge, nyamara ntujya wicara ngo ubyibaze kd ari ikintu gikomeye cyane, kuki Mugereko yagwiriwe n'umutingito ark aho uherereye za Bumanzi, Muhumuro, Bugo, Nyanza, Nyabihu, Gakenke, Bugesera n'izindi mpande zose z'isi waba uherereyemo ntibihagere?, Nyamara ntusubiza amaso inyuma ngo urebe abo batagize amahirwe yo kurenga ibyo byago ngo ubagoboke kd ubahumurize, jya uzirikana kd ufashe abandi kuko burya ibintu ni abantu. |
1046 |
Muhizi vital, Kamonyi Sun, 09/Jul/2017, at 8.46 pm |
Aho intozo ikubitiwe, akabwana kotana amakenga, kd nanone ngo umukeba mwiza ni
urenza utwatsi aho mugenzi we aguye, none c Bahi imvugo nk'iyo ufite ibyabaye kuba
Nyamugereko ko ntawe bisagutseho, wowe bikubayeho wabwirwa angana iki?, nyamara
ngo usekana ikimanuka ark wowe ukazasekwa ikizamuka ko iby'isi ari gatebe gatoki, uzi
wowe ejo buzira umuze ute, buzira c ugeze he? Nyamara mwana wa Mama igihe n'icyo
wowe uba ugitijwe imbaraga ni icyo kureba babandi batakishoboye bityo nawe
bazakwibuke igihe uzaba ugeze aho nabo bari uyu munsi, ko ntawe ujya inama
n'ubuzima wacishije make nyabusa, kd muvandimwe ndabibona ko hari igihe kizagera
ugashaka gusaba uwo wimye, bizaba bibabaje kd waraburiwe kenshi ark ukanga kumva. |
1047 |
Nsanzimana valens, Kirehe district, eastern provin Sun, 09/Jul/2017, at 12.47 pm |
ufite intego kd zitamuteye ipfunwe aharanira kuzigeza kuri bose kuko burya icyakugirira akamaro gishobora no kukagirira abandi, umutima mwiza ukuranga wafasha n'abandi kuwugira, ndabizi wahuye na beshi kd bakubwira byinshi ark wabaye umunyarwanda w'umunyamutima ntiwabikora uko babikubwiye, komeza iyo nzira rero kuko utayobye kd uzayobora n'abandi |
1048 |
Ntirenganya Denis, Nyabihu Sun, 09/Jul/2017, at 12.42 pm |
Bizafasha beshi mu gihe icyiza wamenye uzagisangiza abandi, urukundo wamenye
uzarugeza kuri bose, ineza wagiriwe nuyitura abandi, uzakomeze kuba umuntu w'agaciro
kd ukomeze kurangwa no kugira neza aho unyuze hose, ibi nibyo bizagaragaza ko
wamenye kd ugasobanukirwa n'intego za Musekeweya kd ukazishyira mu ngiro |
1049 |
Kabera Eugene, Ruhango Sat, 08/Jul/2017, at 8.27 pm |
Nibyo koko isuku turayigira, tugasukura umubiri ukomeye bikwiye, yewe ndetse tugacya
tukanasa na bike, ark icyatunaniye ni kimwe, kuko twananiwe no gusukura roho
n'imitima byacu kd ibi aribyo byagakwiye kwitabwaho mbere kurusha ibindi, iyi niyo
mpamvu duhorana umwiryane, amatiku, amacakubiri no kutumvikana kuko ibyakaduhuje
twabisigaje inyuma, niyo mpamvu abantu bagira ikibazo twe tukumva ko bitatureba ni
koko ngo agahwa kari ku uwundi karahandurika, izo roho tudasukura rero nizo
zagakwiye kutubera inzira y'ubwumvane, nimucyo dutere intambwe ikwiye mu kwimika
urukundo, twoze imitima yacu mbere y'ibindi nibwo tuzabana mu ubwuzuzanye. |
1050 |
Karenzi innocent, Muganza Nyaruguru Sat, 08/Jul/2017, at 5.10 pm |
Birashoboka ko hari ibyiza ukora ark buriya dushyize ku umunzani twasanga ibibi aribyo byishi, none c ubwo ni kuki buri gihe dukora bike byiza na byishi bibi?, sinzi niba ibibi wenda aruko aribyo birimo inyungu nyishi ark abashoboye ibyiza gusa numva nabo bavuga ko bifite inyungu nyishi kd bagashimishwa n'ibyo bakora, gusa rero buriya uko izuba rirenze ryagakwiye kurengana n'ikibi cyawe maze irirashe rikarasana n'icyiza, ngaho nawe hindura imico, ba uw'icyitegererezo kd ugere naho kwitegerereza abandi. |
1051 |
Jean Leonard Nkundabagenzi, akarere ka Gisagara, u Sat, 08/Jul/2017, at 2.21 pm |
kera urwanda rwari rwiza, numva ko uwarwaraga yavomerwaga amazi n'abaturanyi, bakamusura, bakamutahiriza inkwi bakamucanira no mu ziko..., iyo yabaga agize ikibazo yagobokwaga n'abamuri hafi, ntiyari kwigunga ko ari wenyine kabone nubwo yari kuba ari wenyine mu nzu, ubu rero siko bikiri, ibyo byose byagiye nka Nyomberi akaya mvugo y'ubu, ushobora kuvuga ko mbeshya ark se niba mbeshya ni kangahe aho dutuye, mu bavandimwe bagira ibibazo nk'ibya Mugereko tubareba kd dufite ibyo twabafashisha ark tukinangira imitima?, ndakeka ko wari kuntera ibuye ariko kuko usanze mvuga ukuri urisubiye ahubwo ushatse icyo wakora, ibyo utegereje ntibirangirire aho, ibiganza bitanga nibyo byakira, burya ngo ibirenge bijya imbu kujya imbere, ejo ni wowe uzagirirwa neza nkuko wagiriye wa Mugenzi wawe. |
1052 |
Mutangana jeremie, Gacurabwenge, Kamonyi Sat, 08/Jul/2017, at 10.03 am |
Ruba ari urugamba rukomeye, ni umugezi muremure buri wese aba ashaka kuzambuka kd yagera no hakurya ntiyibwire ko agezeyo ahubwo agakomeza kururwana, beshi rurabatsinda kuko barurwana igice, bakibwira ko hari aho bagomba gusubikira kururwana cg c bagiye kwicara bakaruhuka, ntawe nabonye warusubitse ngo areke gukomeza kurwongeramo amasasu wahiriwe, beshi barananirwa maze rugasubira inyuma, urwo NI URUGAMBA RW'URUKUNDO mbabwira niba utangiye gukunda ntuzibwire ko hari igihe kizagera ukarekera, urukundo ruhora rusaba kongerwamo ibirungo kd rukavomerwa iteka, nawe rero KIGINGI nukora uku nta kabuza uzahirwa n'urugo ubuzima bwawe bwose. |
1053 |
Nshimiyumuremyi grace, akarere ka Huye, umurenge w Sat, 08/Jul/2017, at 7.39 am |
Sebarame disi, nibyo koko ngo izina niryo muntu, igihugu cyose cyakwifuje kugira abasaza nkawe, cyakwifuje kurangwa n'abantu bafite urukundo, umuco, indangagaciro ark no kuzirikana nkawe, gusa ntibishoboka kuko hari indi mico abantu twikujijemo y'ubwikunde no guhisha ukuri, gusa nanone njye nubwo nshima nyuzamo nkanagaya, nubwo udusigiye umurongo wo kurangwa n'ukuri kuki ubikoze wigendeye ntawuzongera kugushaka ngo akubone akubaze ukuri kurenze kubyo wasize utubwiye?, abanyarwanda beshi twigiramo imico yo kugaragaza ibintu ark byararenze igaruriro cg c bigoranye kugirango byemerwe, buriya tugerageje gukora nk'itangazamakuru, twakubaka byishi kd byiza kuko burya itangazamakuru ntacyo rihishira rivuga icyaricyo cyose kigaragara ark kd cyizewe kd cyujuje ukuri. |
1054 |
Ishimwe Songa Pasteur, Kimihurura, Gasabo Fri, 07/Jul/2017, at 8.57 pm |
Hahahahah mbanje guseka kuko bikwiye, ese ubundi kumenya umuntu ubwoya bw'ino cg c ubucakwaha biteye ikihe kibazo byongeye ko byameze ahashobora kubonwa na buri wese!!, ahaaa ni akumiro, gusa Manyo igihe cyo gucisha make cyawe ni iki kuko ibyo umaze gukorera Umugabo wawe Kibanga bimugeze kure, nibyo koko amashyi y'amabahasha akwiye gukomwa kd ni mu gihe, birakwiye kd ko abantu bishimira ibyo bagezeho bashyize hamwe, gusa mugerageze kwibuka no kuzirikana ku bababaye, nimukore nk'abikorera kugirango mugoboke abavandimwe ikijumba kimwe cyahaza imbaga kuko ngo ahatari umwaga uruhu rw'urukwavu rwisasirwa na batanu. |
1055 |
Kabera Eugene, akarere ka Ruhango Fri, 07/Jul/2017, at 8.49 pm |
Icyangira umuntu koko gitera agahinda, Rutagani agahinda ufite nanjye nakagira Mukandutiye aramutse abuze, Sebarame we yashatse gusaza yubatse umuryango ukomeye aho uwiyitaga umunyamuhumuro azisanga ari umunyabumanzi kd agasanga abo yangaga aribo bavandimwe be yagakwiye kuvuka mbere, Mukecuru Zaninka rero wowe ushobora kuba uri gufungira inzira umwana wawe kd ariho byashobokaga ko umugisha we ushingiye ikindi kd Mukecuru, uzirikane ko mvira mu urugo atari mvira mu Rwanda, abo wirukana uyu munsi nawe ejo ushobora kuzabakenera kd uzirikane ko akebo kajya iwa mugarura, aho ugerera mugenzi wawe niho nawe uzagererwa, ushatse rero wacisha make kuko ngo ntawe umenya aho bwira ageze. |
1056 |
Kubwimana jean marie vianney, akarere ka Kamonyi Fri, 07/Jul/2017, at 6.55 pm |
Bamwe bazakubwira bati, mbona mufatanye nkabona mutaberanye, intambwe zanyu ntiziberanye...., hamwe n'andi meshi, abo uzabime amatwi yaba wowe Kigingi cg c Maribore, abacantege mu urukundo ntibabura, hari beshi batishimiye ko urukundo rwanyu rwazagera kure, buri umwe muri mwe azabwirwa meshi kd amukure mubye, icyangombwa nuko mwazagerageza kwirinda amabwire, abazabajya mu matwi muzabatege yombi ark ibyo bababwiye mubyime agaciro, yego hari n'abazabagira inama nziza kd zubaka ark muzirikane ko abantu bose atari shyashya, Zaninka we wowe c uzakomeza guhisha ukuri kugeza ryari?, ko wishe byishi kd ukayobya byishi ubu noneho ntiwakwerura ngo ugaragarize Bahizi n'abavandimwe be ukuri, Nyamuneka uzirikane ko guca mu ziko ark ntigushye, Gafarasi we wowe nubwo nta mugabo uvuza impundu ark wari ukwiye kuzivuza, nyuma yo kumenya ko umuryango wawe uri amahoro ukwiye kubishimira Imana ark kd ugakomeza no gusabira abatarabona ababo kugirango bazabasange ari bazima, kubaho ni ukubana kd bijyana no gusabirana. |
1057 |
Ntirushwa Pascal, ntuye I kigali Kibagabaga Fri, 07/Jul/2017, at 5.49 pm |
Nibyo koko ngo ibyago bigwira abagabo, ark c twibaze ari ineza n'inabi ni iki kigoranye kugikora?, ahubwo se kubana neza n'abandi byananije nde?, ese ni gihe ki umuntu azumva ko agize ikibazo ark ntiyihutire gushakira impamvu yacyo kuri mugenzi we?, ibi hamwe n'ibindi byishi nibaza nawe ushobora kuba ubyibaza, gusa njye mbiburira umuti, uramutse uwundusha wasangiza nanjye nkazagira abandi nkuhaho dore ko ababyibaza ari beshi muri Bibilia niho bajya bavuga ko ngo bigoye ko umukire yakwinjira ijuru kurusha uko byoroheye inzovu guca mu mwenge w'urushinge, none ubu ikigezweho nuko bigoye ku umugiranabi gukora icyiza kurusha uko bwakwira atonganye na batanu, ibyo nibyo mbona ku nawe ijisho rirakwihera, gusa uwamenye icyiza ntakagipfukirane kuko ni itara ryaka kd rimurikira beshi uba wubitseho urujyo, haranira kuganza ikibi ubikoresheje ineza, nta kabuza uzavugwa nabi, uzatukwa kd ukorerwe ibidakwiye ark iteka ukuri kuzatinda. |
1058 |
Nzahumunyurwa Celestin, Nyamagabe Fri, 07/Jul/2017, at 4.57 pm |
Niba akamalaika kawe, kazakubera akamararungu, kazakwibagiza ibibi wanyuzemo, kazakurinda kongera kwigunga ukundi, kazagutaramira kd kakuganirize uko ubishaka ndabizi kazagushimisha kd unyurwe, kazaguhora iruhande iteka kakubere akajyanama karuta abandi, erega yewe kazagupfumbata ushire imbeho, birumvikana ubu silibateur uzaba ubuteye ishoti, bivuze ko hari n'imwe mu mico yabwo uzareka kd myinshi, uzaba winjiye mu kindi cyiciro cy'ubuzima, uzirinde kwihererana ibikubangamiye cg ibikubabaje kuko nawe wazatuma ababara, ndabizi ko ibibazo bibaho ark bisaba kubiganiraho mwebwe mwembi, kigingi mwana wa Mama iyi mpanuro ni wowe nayigeneye, wabaye intwari mu ubusore bwawe kd n'urugendo utangiye rwo kurambagiza uzarwitwaremo gitwari kd ruzaguhire, natwe icyo cyiciro twakinyuzemo kd gisaba kwitonda no gushishoza. |
1059 |
Mutwarasibo patrick, Muhanga Fri, 07/Jul/2017, at 4.12 pm |
Impundu disi kd nyishi ku umuryango wa Gafarasi, ntibyari gukunda ko umuryango wawe wose wazimirira rimwe kuko hari byinshi ukitezweho kd bishobora kuzabera abandi urugero, Josia kuba mwararokotse umutingito ni kubw'impamvu, wenda mwatabariwe kubanza guhamya icyiza no kugiharanira, ineza y'Imana yo yabahaye gukomeza kubaho nyuma y'ibibazo bikomeye muzayiyitura aruko mukomeza kurangwa n'icyiza, muzibuke abo mwarokokanye kd batagira kivurira kugirango mwiture Nyagasani, kurokoka kwanyu bizababere ikimenyetso cy'umugisha kd muzaharanire kuwugeza ku bandi |
1060 |
Uwitonze Euphrasie, Umurenge wa Gasaka, akarere ka Fri, 07/Jul/2017, at 2.58 pm |
Ark Bahi aho ujya wemera ko agacumu kazaguhorera utamenya uwagacuze n'aho kacuriwe, birashoboka ko umugisha wawe wari uri i Bumanzi ark hamwe n'umubyeyi wawe wuje ikinyoma mukaba muri kuwitesha, byashobokaga ko igihe cyawe cyo kubana n'abo witaga abanzi bawe cyari iki, kwiyunga nabo, kubabwira ko waguye mu umutego wuje ikinyoma hamwe n'ibindi bibi byinshi ari uko wari warahishwe ukuri n'uwagakwiye kukubwira byose, umusaza ntiyarashatse kuvuga ko uri umuhungu we kuko agukunda gusa ahubwo nuko uri amaraso ye kd akaba yarashakaga kugusiga mubye ari nabyo byawe, gusa rero urazirikane ko umugisha umuntu atawirukaho kd amahirwe ngo aza rimwe mu ubuzima. |
1061 |
SEWABEZA nkombo simeon, akarere ka Rusizi, umureng Fri, 07/Jul/2017, at 1.52 pm |
Ihagarikwa ry'ikamyo sicyo kibazo, ahubwo ikibazo ni abari basanganwe mu mitwe yabo ko abanyabugo ari babi kd bakabigira batabifitiye gihamya, imbarutso y'ikibazo ntijya igombera kuba nini bitewe n'uzamuye icyo kibazo, biragoye ko muri iki gihe wakumvisha umuntu ibyo adashaka kumva kabone yewe niyo yaba abona ukuri, kuri Gafarasi kumwumvisha ko abanyabugo bose atari babi nubwo haba hari abo bagiranye ibibazo biragoye, azaguhindukirana agushinze ubufatanyamugambi nabo ark kuko uzaba ufite intego ushaka kugeraho ntuzacikwe intege, uzirikane ko iyo urugamba rukomeye burya ruba rugiye kurangira. |
1062 |
Uhirwa bienvenue, akarere ka Ruhango, umurenge wa Fri, 07/Jul/2017, at 12.11 pm |
Guhinduka mu umutwe no mu umutima yewe ndetse no mu myifatire bisaba umuntu
igihe kd bigasaba ubushake n'imbaraga z'uhinduka n'umuhindura, Kumva ko ikibazo
kibaye ukihutira kugishyira kuri mugenzi wawe ko ariwe wagiteye aho kwihutira gushaka
impamvu nyakuri yacyo biracyaranga abantu benshi muri iki gihe biragoye kd guhindura
umuntu kd we adashaka kwemera ko muri we hari ibigomba guhinduka, gusa ni
urugamba kubarutangiye n'abiyemeje kwifatanya n'abo mu kugira abari nka Samson,
GAFARASI, Bahizi n'abandi abantu nyabantu kd bafitiye umuryango nyarwanda akamaro,
niwowe, ninjye tuzashyira hamwe kugirango twubake urugo rukwiye kd rwinjirwamo na
buri wese. |
1063 |
Kanyanjye Leonie, akarere ka nyamagabe Tue, 04/Jul/2017, at 4.18 pm |
Komeza shikama, shira impumu kd ukomeze ubutwari, wicibwa intege n'abakuvuga uko utari, dore uwo niwo musaraba wawe kd niwushyitsa amahoro uzaba usoje urugamba, gerageza kubera abandi intangarugero y'icyiza mu bihe bikomeye, wikwereka abakurwanya ko ucitse intege kuko waba uri kubongerera ibyishimo n'umuhate mubyo bakora, erega ba Gafarasi bari hose kd kubahima ni ukwihugiraho kuruta kubumva, bimwe mu bizakugaragariza ko bagenzwa na twishi nuko bahora bahuzagurika, gusa wowe bime amatwi bazavuga baruhe kd bagusige bagende. |
1064 |
Nsengimana , executif Huye Tue, 04/Jul/2017, at 11.22 am |
Muraho neza, nkuko mwabibonye ndi executif mu karere ka Huye, I kiruhura, njye nifuje kubandikira ngirango mbashimire ku uruhare rwanyu mu kudufasha mu guha icyerekezo gikwiye abaturage bacu, inzira ikwiye mwabatoje, imico ikwiye umunyarwanda mubigisha, hamwe n'izindi ndangagaciro ziranga umunyarwanda nyawe mubigisha nibyo bidufasha mu miyoborere yacu ya buri munsi kd bikatworohereza mu kumvikanisha, kunga no guhuza abafitanye ibibazo nkuko ariko kazi kacu ka buri munsi, ubu ibibazo bitugeraho byaragabanutse bitewe namwe kuko mwigisha abaturage ubuvandimwe no kunga ubumwe buzira amakimbirane, beshi barabigamba bavuga intambwe ishimishije mwabafashije gutera mu kuzamura imibanire yabo, byari bigoranye cyane ubwo twagiraga imanza zidashira zaba iz'imitungo dore ko ari nazo zabaga ziganje cyane, ark ubu abaturage bishyira hamwe bakikemurira ibibazo bitagombeye kujya mu ubuyobozi, mwarakoze cyane kd turabasaba gukomeza intego mwiyemeje mu kubaka amahoro arambye mu banyarwanda. |
1065 |
Bimenyimana Francois, akarere ka Ruhango, umurenge Tue, 04/Jul/2017, at 10.11 am |
Niwe muringa waringanirijwe umutima we, kuva wa munsi umusezera ntarongera gukunda na rimwe, umutima we uhora ukumwishyuza, ntarakunda nyuma yawe..., amagambo nkaya akora ku umutima kd yanyura buri wese niyo aba yuzuye akanwa k'abakiri mu urukundo ndavuga abari nka Kigingi, Maribore n'abandi benshi, ni meza nyabusa kd anogeye n'amatwi ayabwirwa ark ikibabaje ni kimwe nuko hari ubwo aya magambo arangira ku umunsi w'isezerano gusa maze nyuma hagakurikiraho umwiryane udashira, kwa kurebana akana ko mu jisho bikarangirira aho, ka gashyi ko ku matama kagahindukamo inkoni za buri munsi kd tuzi ko inkoni itunga ahubwo ivuna igufwa, none c ni kuki abantu buzuye ururimi rw'uburyarya? Iyaba ingo zacu zubakiraga ku utugambo twiza twabwiranaga tukireshyanya umwiryane wava he?, ngaho rero nitugerageze kujya twiyibutsa ya magambo twabwiranaga bityo azajya ahora atubuza kuryana no gushihurana |
1066 |
Ishimwe Songa Pasteur, Kimihurura, Gasabo Tue, 04/Jul/2017, at 7.54 am |
Koko nibyo abahanga bariho, umuhanga umwe amaze kwitegereza abantu arandika ati :abantu birimbisha uko bashoboye ark babuze umwambaro w'ururimi, ururimi ni rwinkwavu kd ni na rubishye iyo tuza kumenya kurugenga uko bikwiye isi yari kuba inyamahoro kuko byose bitangira gupfa bihereye ku ururimi, ark reka nigarukire kuri Bahizi, buriya koko umuntu uri mu bibazo nka biriya ni gute yagenzwa na twishi mu gihe waba umuhaye aho akinga umusaya?, yego nibyo pe abantu ntituri shyashya kd ngo n'intungane bwira icumuye 7, ark hari ubwo ibibazo bigira umuntu mwiza cg c indahemuka, gusa iyo udakoze ikintu ntushishikariza n'abandi kukireka, reka abafite umutima utabara babikore maze wowe witahire uko ubishaka dore ko nta n'urugo wanagiraga kd byongeye mbona abo wajyana batagira amahoro iwanyu, singucyuriye ko uri mubi Nyakubyara ark hari ubwo ibikorwa byawe bibyivugira. |
1067 |
Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru Mon, 03/Jul/2017, at 8.48 pm |
Ukuboko kwakira guhora kurambuye ark iteka kujya munsi y'ugutanga, gusa ikibabaje
nuko uko kwakira akenshi kudatanga, guhora gutegereje kwakira gusa, none c dore
urugero, Bahizi ejobundi siwe watamikwaga na Rutaganira yewe ndetse Mukandutiye
akamwibira ibyo kurya mu gihe mukuru we yari yamuciye!!, nibyo koko byaragaragaye
ko ushize impumu yibagirwa icyamwirukasaga, abategereje kwakira twagiye twitoza no
gutanga kd tukabigirana umutima ukunda kd wiyoroshya, erega burya ntawabura icyo
atanga dore ko nutanze amahoro ku bandi aba atanze byinshi kd by'ingirakamaro,
duharanire iteka kugira neza kuko birazwi ko ibyo dukora tuzabisanga imbere. |
1068 |
Muhizi vital, Umurenge wa Mugina, akarere ka Kamon Mon, 03/Jul/2017, at 6.15 pm |
Aho intozo ikubitiwe, akabwana kotana amakenga, kd nanone ngo umukeba mwiza ni urenza utwatsi aho mugenzi we aguye, none c Bahi imvugo nk'iyo ufite ibyabaye kuba Nyamugereko ko ntawe bisagutseho, wowe bikubayeho wabwirwa angana iki?, nyamara ngo usekana ikimanuka ark wowe ukazasekwa ikizamuka ko iby'isi ari gatebe gatoki, uzi wowe ejo buzira umuze ute, buzira c ugeze he? Nyamara mwana wa Mama igihe n'icyo wowe uba ugitijwe imbaraga ni icyo kureba babandi batakishoboye bityo nawe bazakwibuke igihe uzaba ugeze aho nabo bari uyu munsi, ko ntawe ujya inama n'ubuzima wacishije make nyabusa, kd muvandimwe ndabibona ko hari igihe kizagera ugashaka gusaba uwo wimye, bizaba bibabaje kd waraburiwe kenshi ark ukanga kumva. |
1069 |
Jean Leonard Nkundabagenzi, akarere ka Gisagara Mon, 03/Jul/2017, at 5.28 pm |
Musekeweya, urugero rw'impinduka nziza kd zishoboka mu ubuzima, simbeshya kubwanjye hari byinshi najyaga mbona nkibwira ko bitashoboka, nabona abakora ibibi nkavuga ko ubwo nyine ari ibijyanye n'ubuzima bwabo, ark igishimishije kuva natangira gukurikirana Musekeweya nkunva Rutaganira wo hambere nkamugereranya n'uwubu, nkibuka ibyo ba Gakwaya bakoraga nkabigereranya nk'ibyubu, nanzuye ko byose bishoboka mu ubuzima, burya Mwalimu mwiza ni umenya ubuswa cg c intege nke z'umunyeshuri kd akamenya uburyo bwo kuzimumaramo, nanjye mvuga ko nari mfite imitekerereze ikiri hasi kd ikaba yari kuzatuma hari byinshi ntabasha kugeraho kubera inguni y'imitekerereze nagenderagamo, ubu nanjye kwitwa Rutaganira cg c Gakwaya ntibyantera isoni kuko mfite byinshi duhuje kd bagikomeje no kumbera abalimu beza buri munsi. |
1070 |
Umuhoza clementine, akarere ka Rubavu Mon, 03/Jul/2017, at 4.50 pm |
Uri ku isi uzahura na byinshi biguca intege, ibikuyobya bizaturuka impande n'impande ark nugira umutima woroshye nta kabuza uzabura icyo gukora wumve ko isi ikurangiriyeho kd byagashobotse ko ariyo ntangiriro yawe y'umutuzo, umunezero n'ibyishimo, hari ubwo uzahura naba Mandevu cg c ba Bahizi n'abandi nkabo bakwereke inzira idakwiye ark uzigishwa no gushishoza gusa, haranira kuba intwari mu bikorwa byawe, ubwo butwari buzabe bwuje urukundo n'ineza kuko nibwo uzagera ku mahoro akunyuze kd yubatse rubanda nyamwishi, nurangwa no kuzirikana, ubuzima bwawe buzahora bunezerewe iteka |
1071 |
Kubwimana jean marie vianney, akarere ka Kamonyi Mon, 03/Jul/2017, at 3.55 pm |
Ese Gafara ubu Josiane uramutse utongeye kubonana na Josiane, ako gahinda wazagakira?, ese ubundi wumva wazababarirwa ute mu gihe wafashe umugambi wo guhaguruka mu rugo mutabyumvikanyeho kd akanakwingingira kutamusiga ukavunira ibiti mu matwi?, ark n'ubundi ngo amatwi arimo urupfu ntiyumva, sinzi ko iyo shusho y'ukuntu yakwingingaga ngo ntumusige wenyine yazakuvamo, burya iyo abantu bashakanye baba bagomba kuzuzanya kd bakajya inama haba mu byiza no mu bibi, baba bagomba guhuza ku myanzuro bafata nkuko n'ubundi baba barabisezeranye, umwanzuro w'umwe uravuna kd rimwe na rimwe ugatera ibibazo bityo rero tugerageze kunga ubumwe muri byose mubyo dukora kd bishobora kugira ingaruka kubarenze umwe. |
1072 |
Ishimwe Songa Pasteur, Kimihurura, Gasabo Mon, 03/Jul/2017, at 1.57 pm |
Uwo wanga nubwo urwango atari rwiza nta nuwo natoza kurugira nk'umubibyi w'amahoro, ark arakaba mu nkambi, arakabura munsi y'urugo kd yarahigeze, aragahora ategeye amaboko abahisi n'abagenzi yewe ndetse n'abagiraneza kd yarigeze kwiha byose mu gihe yari atekanye, nawe muntu utazi ubuzima bwo mu nkambi, ndagusaba ngo iteka ujye uhora ugira neza aho unyuze hose kuko ngo ntawe umenya aho bwira ageze, jya ufasha abandi mu gihe ukibishobojwe kuko hari ubwo nawe uzakenera inkunga ivuye mu maboko y'abandi, Kuri Bahizi uti ntawamenya ukuntu umuntu ababaye kuko muri iki gihe ubabaye arabyimenyera. |
1073 |
Mutwarasibo patrick, akarere ka Muhanga Mon, 03/Jul/2017, at 1.40 pm |
Nanjye hari abahanzi nikundira bitewe n'ibyo bahanze, umwe ati urukundo nirwogere rusange n'abatarugira, ese ubu urukundo rugabye amaahami rukagera no kubari nka Bahizi cg c Gafarasi, badatinya no kuvugira ku bibereye mu bibazo nk'abanya Mugereko ngo ni abajura ndetse n'ibindi bibatesha agaciro, aho urwo rukundo ntirwaba rwubatse ikintu gikomeye!!, nawe kd niba uri muri icyo kigero navuze, umenye ko hari icyo ubura kugirango ukomezanye n'abandi urugendo, niba utaramenya ubabaye, uzamenya ute ko ibibazo bibaho?. |
1074 |
Karenzi innocent, Muganza Nyaruguru Mon, 03/Jul/2017, at 9.11 am |
Buri gihe kwishima bigendana no kubabara, niyo mpamvu nuhura n'ibibazo uzajya uzirikana ko wigeze no kwishima kuko ibyo byose birasimburana, inzira ya muntu niko imeze, gusa ikiba kibabaje nuko hari abibwira ko bo inzira yabo ihora igororotse, oya rwose siko biri nawe uzageraho uhure n'inzira ivunaguye kd mu gihe utamenye ko iyo nzira iriho na mbere izakugora kuyinyuramo, icyo wagakoze ni ukwegera abandi mukajya muganira, abanyuze mu bigeragezo bitandukanye bakaguha amasomo meza kd akwiye kuzagufasha igihe nawe uzaba usumbirijwe, zirikana ko gushyira hamwe ariwo murunga wo kuramba. |
1075 |
Kabera Eugene, Ruhango Mon, 03/Jul/2017, at 8.44 am |
Nibyo koko isuku turayigira, tugasukura umubiri ukomeye bikwiye, yewe ndetse tugacya tukanasa na bike, ark icyatunaniye ni kimwe, kuko twananiwe no gusukura roho n'imitima byacu kd ibi aribyo byagakwiye kwitabwaho mbere kurusha ibindi, iyi niyo mpamvu duhorana umwiryane, amatiku, amacakubiri no kutumvikana kuko ibyakaduhuje twabisigaje inyuma, niyo mpamvu abantu bagira ikibazo twe tukumva ko bitatureba ni koko ngo agahwa kari ku uwundi karahandurika, izo roho tudasukura rero nizo zagakwiye kutubera inzira y'ubwumvane, nimucyo dutere intambwe ikwiye mu kwimika urukundo, twoze imitima yacu mbere y'ibindi nibwo tuzabana mu ubwuzuzanye. |
1076 |
Mutangana jeremie, Kamonyi ya Gacurabwenge Sun, 02/Jul/2017, at 6.36 pm |
Ngo uwabuze umuranga yaheze mwa nyina, gusa kd hari n'ugira amahirwe akibonera uwo bahuza kd nta muranga, gusa kuri iki gihe abagabo nka Kigingi ni imbonekarimwe bityo kumubona ni amahirwe, umusore nk'uriya, wuje ubupfura, ishyaka, umurava, urukundo n'ubwitange ntakiri Heshi muri iyi si, nsabiye Maribore rero ngo azahirwe no gukundana ururambye na Kigingi kd azakomeze kurangwa n'ibikorwa nkuko biri ubu. |
1077 |
Uwitonze Euphrasie, Umurenge wa Gasaka, akarere ka Sat, 01/Jul/2017, at 8.24 pm |
Bati yigirira isoni, nyamara nubwo agira isoni yararikocoye ararivuga, erega n'ubundi ngo bitinda bizaza, ntavugira hejuru nk'induru ni nayo mpamvu ahora yicisha bugufi, njye iyo mbona ukuri ndakuvuga yewe nzanakuzire, uwagize amahirwe yo gukundwa na KIGINGI yaranyereye agwamo aka ya mvugo y'ubu, ngo umugore yabwiye Mukeba we ati nkurusha ubutoni ku Umugabo, undi nawe ati nanjye nkurusha umugisha, uwashaka Kigingi we yaba akurusha Umugabo n'umugisha, burya ngo ubwira uwumva ntavunika ni nayo mpamvu wowe Maribore hamwe n'abandi bakobwa nkanjye mbabwiriye rimwe ngira nti nugira amahirwe yo kubona uwo muhuje uzitware gikobwa kd ugaragaze ubupfura n'umuco wa gikobwa ark wo hambere, tumenye guhitamo neza muri byishi dukeneye kd tube abanyamutima. |
1078 |
SEWABEZA nkombo simeon Sat, 01/Jul/2017, at 7.55 pm |
Ni koko ngo utazi akaraye ifumbwe araza ifu, upanga ibyawe ark n'Imana cg Satani apanga, ibikorwa byawe nibyo ukoze naho ibyo uteganya si ibyawe, gusa mubyo ukora jya uteganya no kugira neza kuko hari ubwo buzacya nawe ushaka kugirirwa neza, niwowe uzatabarwa mbere mu gihe nawe watabaye abandi, hano ku nkombo nshimishwa nuko beshi muri twe batangiye kumenya ko ineza ivuye ku umutima iruta ibindi byose, namwe iyo hirya iwanyu mwagakwiye kuba ab'ingenzi mu bandi, ibibaye I Mugereko namwe byababaho kd mugakenera ababagoboka, none c nuba undi uzagerwaho nande?, ni ahawe mu guhitamo igikwiye. |
1079 |
Kanyanjye Leonie, akarere ka nyamagabe Wed, 28/Jun/2017, at 9.45 pm |
Igihe mugenzi wawe ababaye, jya ugerageza kwishyira mu mwanya we maze wibaze ari
wowe ufite ibibazo nkibye uko waba umeze, uku kwisanisha nawe bizatuma wigiramo
umutima wicisha bugufi kd ufite ubushake bwo kugoboka uwo uri mu kaga kuko uba
uvuga ko nawe ejo byakubaho, ibyabaye I Mugereko ntaho bitaba kuko I mugereko ni ku
isi kd isi ihuje ibibazo, tuzirikane ko ibirenge bijya imbu kujya imbere maze twihingemo
kugira umutima utabara imbabare, kugira neza nitubigira umuco, tuzabasha guhangana
n'ubwigunge bwugarije isi. |
1080 |
Muragijimana jean de DIEU, intara y'uburengerazuba Tue, 27/Jun/2017, at 6.04 am |
Uko ubishaka birashoboka ko ariko bizaba cg c ntibigukundire, ibyo ukora byose bigira imisaruro 2, umwiza n'umubi, ibyaribyo byose hari ibyo ukora kd nawe uzi ko ari bibi ku bandi ark ikigoranye ni ukubireka, ese ubundi bitunaniza iki?, ko kugira neza bitagombera amashuri cg c ngo bigombere amafranga, ikigoranye ni ikihe?, hirya y'ejo hawe hazaba hate?, urakeka ko hatazakugora kubera icyerekezo wahisemo kuhaha?, igisubizo ni icyawe, ibizakubaho urazirikane ko ari inkurikizi y'ibyo ukorera cg wakoreye mugenzi wawe ark uzirinde gutakamba kuko nawe ntawe wagobotse. |
1081 |
Uwitonze Euphrasie, Umurenge wa Gasaka, akarere ka Sat, 24/Jun/2017, at 9.31 pm |
Iminsi Izaba myinshi, amajoro azaba yose, imvura Izaba igwa ari nyinshi cg nyeya, izuba naryo rizaba ricanye, bizatwara igihe kirekire, uzirinde gucika intege utaragera kucyo wiyemeje, uzemere unyagirwe kd iryo zuba naryo rigucaneho ark usige wesheje umuhigo, ushaka amahoro yirinda kuruha, niyo mpamvu mu urugendo rwawe uzahura n'ibigeragezo byinshi, gusa uzabanze kuzirikana ko ntacyo wabona utiyushye akuya, hari ubwo uzagera aho utazi wayoboza ugasanga uyobowe na Zaninka maze akakuyobya, hari ubwo uzakenera amazi yo kunywa mu urugendo ark ugahinguka kuri Bahizi akayakwima... , ibyo byose bizaguca intege ark uzirinde gusubira inyuma, nugera ku ntego uzicara uruhuke, uzishimira ibyiza wagezeho, uzafatanya n'abandi mu kubaka ibyakuvunnye kubigeraho kd uzahorana ishema n'akanyamuneza bidashira ku umutima, wicika intege, egura akabando kawe utangire urugendo dore igihe ni iki cyo gutangira. |
1082 |
Kanyanjye Leonie, akarere ka nyamagabe Sat, 24/Jun/2017, at 10.35 am |
Nyamara uzicuza ko utakoze ibyiza mu gihe wari ukibifite mu ubushobozi bwawe, uzashaka gukora ibyo utabashije gukora ugifite ababigufashamo bikugore kuko icyo gihe uzaba uri nyakamwe muri iyo minsi, ese ko uyu munsi ubwirwa ngo gira uku wigendere, ukarengaho ukabyanga, ugakuza akarimi gateranya kd ukongera n'intonganya mu mibanire y'abandi, uwo muriro uri kongeramo inkwi ukawenyegeza buri mwanya, nuguhindukiranya ukagutwika uzomorwa nande ibikomere?, nyamara iyo tugira nabi ntitureba ikazaba hirya y'iyo nabi dukora n'ingaruka kuri twe, Nkanjye ndi umubyeyi ku uruhande rwanjye nibwira ko buri mubyeyi wese yagaharaniye gutoza abo yibarutse imico myiza yuje ubumuntu n'ubupfura, none wowe uririrwa ukuza urwango mu bawe, dore uri kurenga ark abawe bari guhinguka, ese bazahingukira he kd warabasibiye amayira?, none c ni gute bazakenera gusaba abo wimye?, ni byishi navuga ark nawe urabizi ko ibyo ukora bitajyanye, ngo uzaba cyo uragitegura ark rero hari nubwo ugitegurirwa, nimucyo dutegurire abo twibarutse aheza, tubaharurire amayira kugirango bazasange ari nyabagendwa, reka kuba umubyeyi gito Nyakubyara kd warahawe agaciro. |
1083 |
MBARUSHIMANA APHRODICE, CYAHINDA, NYARUGURU Sat, 24/Jun/2017, at 7.00 am |
Nkiri muto sinari mubi, kuba mubi nabitojwe nkuze, sinarinzi guhemuka, ark nyuma naje kubyiga ndabikora yewe ndetse mbigira karande, muby'ukuri koko ngo hari ubwo umuntu aba ari mwiza ark agahindurwa n'abandi, abantoje kugira nabi no guhemuka ni abari nanjye bamaze kumpemukira bituma nanjye mbyiga ark icyari kibabaje nuko nageze naho mpemukira abatarampemukiye, sinahakana ko nigeze kugera aho nanjye mba nka MUDARAZA cg c KANANGA, ibi ndi kuvuga, ntimukeke ko ari amakabyankuru cg c ikinyoma kuko njyewe Aphrodice ubwanjye mbihagazeho n'amaguru yanjye kd kuba mvuga ibyandangaga nkeka ko ntawe byatera ikibazo usibye nyir'ubwite wenyine, nabaye mubi bihagije, naje kugera rero aho ngirirwa impuhwe, naje kumenya HIRWA wahiriwe n'ibyiza ndetse ineza idasigaye inyuma, menya KIGINGI, wari wuje urukundo ndetse urugwiro rudasigaye inyuma, bampinduye ntabazi, 2008 mba MBARUSHIMANA APHRODICE mushya, wigiye kubo ntarabona kd abo nabonaga hafi yanjye byarabananiye kungira undi wundi, Nyaruguru mvuka nari narayikurijemo uburara butagereranwa, none ubu uwari mubi yabaye intore y'ibyiza, ndatoza indangagaciro na kirazira iwacu i Cyahinda, kd ntoza ibindimo sintoza ibyo nashyizwemo, sinjya ndeka kuvuga ko ndi umwana wa Musekeweya, nkaba umunyeshuri wa Hirwa na Kigingi, kd mpamya ko guhinduka bishoboka. |
1084 |
Mbonyuwontuma donatien, NOTHERN PROVINCE Fri, 23/Jun/2017, at 8.21 am |
Urungano rw'ubu disi, rutandukanye kure n'urwo numva rwo hambere, imvugo yabaye
indi ngo ni abubu, urungano rwa kera rwarangwaga n'urukundo, umurava, ishyaka,
gushyira hamwe no gufashanya, rwaratabaranaga kd Uwahemutse akabibarizwa kd
akabihanirwa mu uruhame, Ark abubu bo ni ba Nyamwigendaho, ntuzababaze
iby'urukundo, umuco barawutaye, abenshi muri bo ni ba Bahizi, ibikorwa by'urwango
babikuza buri munsi, ntuzababaze ibyo gusaba imbabazi mu gihe bahemutse, ni
abanyabinyoma mu mvugo no mu ngiro, ese duseka Bahizi cg c Zaninka n'abandi nkabo
hari aho tubakinze?, ahubwo se hari icyo tubarushije usibye ko tubarusha gusa kwigira
NYONI NYISHI?, uwo mbeshyeye arampinyuze ntaragenda, natwe turi abo kwigishwa
kugirango duhinduke maze tubonereho guhindura abandi, gusa ngo useka neza ni useka
nyuma, mbere yo gukeka Gafarasi na Mandevu, jya ubanza wiseke ubwawe |
1085 |
Habiyaremye emmanuel, umurenge wa Mbazi, akarere k Thu, 22/Jun/2017, at 8.06 pm |
None c Gafara ko wasize umuryango, ukawusiga mu bibazo nubwo nawe wajyanwe n'ibindi, aho urabona iherezo ryabyo rizaba irihe?, ark c ubundi uribuka indahiro wagiranye nuwo mwambikanye impeta mugira muti :urupfu nirwo ruzabagiraho ububasha bwo kubatanya?, ark rero aha ho ndakurenganya kuko si wowe wenyine ahubwo mbibona Heshi na hano iwacu i Mbazi birahaba, gusezerana k'ubu ni umuhango kd wuzuye uburyarya, ntawe ukigira indahiro imuvuye ku umutima, harya ubwo icyerekezo turi kuganamo ni ikihe?, kuki tujya mu urusengero tugiye kubeshya Imana?, amasezerano tugirana igihe dusezerana twagakwiye kujya duhora tuyibuka igihe duhuye n'ibibazo nibwo tuzabasha kujya dufata umwanzuro ukwiye, ngaho fata icyemezo cya kigabo maze ugaruke iwawe, cyo banguka kuko Josiane na Gashema agahinda kabageze kure. |
1086 |
Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru Thu, 22/Jun/2017, at 3.28 pm |
Imana niyo yomora ibikomere kurenza muntu, niba wakomeretse jya ubanza ugaragarize
ushobora byose ibibazo byawe kugirango agutabare, gusa hari icyo numva kidashoboka,
Shema siniyumvisha yuko Batamuriza yatabaruka atamenye ukuri ngo atange imbabazi
kd nawe azisaba kuko hari aho atitwaye neza uko bikwiye, nkeka ko N'IMANA
idashobora kubyemera, ihangane dutegereze wenda aho bari ni bazima, Rutagani ubu c
koko Mukandutiye tumubure?, ark c ubundi Mana reka nawe nkwibarize ark si
ukukubahuka :kuki waremye icyago koko mubyeyi?, kuki utuma dutandukana nabo
tugifitiye urukundo ruhebuje?, niba bishoboka uzasubize ukuraho ibyo byago kuko
akababaro katugeze ahabi, kwizera biraturanga, gukunda twabitojwe na Musekeweya
kuva kera, ineza n'urumuri twiyemeje kwitwaza, kubabarirana tubyitoza buri munsi, ark
hari ubwo kwihangana bitugora, dufashijwe na Musekeweya rwanda, nimutwigishe
kwihanganira ibibazo kugirango intambwe tumaze gutera itayobywa n'akababaro
k'ibibazo duhura nabyo |
1087 |
Emmanuel Turikumwe, akarere ka Karongi Thu, 22/Jun/2017, at 2.59 pm |
Bahi, yego sinkubereye mu umutima ark ndahamya ko utangiye guhinyuza by'ukuri kugirango umenye ko waranzwe n'ikinyoma kitagira ishingiro washyizwemo na Mukecuru wakwibarutse akwigisha ko abanyabumanzi bose ari babi, ukaba rero ugirango umenye koko niba ari babi, ubwo nawe urahinduka mubi imbere ya Nyoko ukubyara?, dore yaguhishe ukuri kuva kera, ubu wenda uba waramaze gutera n'indi ntambwe ishimishije, gusa ubwo igihe ni iki, emera rero wegere so akurage urukundo Zaninka atigeze akwereka yewe ndetse n'isambu dore ko Zaninka we ashaka no kubarya nk'utarabyaye, gusa umusaza amagambo azagutoza uzayazirike ku umutima kuko ushobora kuzasanga ariyo kabando k'iminsi kawe kurenza ubundi butunzi, igihe ni iki muvandimwe. |
1088 |
Ntirenganya Denis, Nyabihu Thu, 22/Jun/2017, at 2.50 pm |
Ushobora kugomera amazi ukayayobesha agata inzira yari asanzwe anyura ark biragoye
gukatira urukundo, iyo rero kubw'ibyo urukundo ruje rugusanga uzirinde kurusubiza
inyuma kuko urukwerekejeho nawe ntaba ariwe, dukwiye guha agaciro umwanya umuntu
aba yakoresheje agutekerezaho maze ukamutura umutwaro uba umuremereye, Niba uri
umukobwa nka Maribore Zirikana ku gihe umusore nka Kigingi aba yaramaze
adasinziriye ashaka aho ayobora urukundo rwe kd kugirango ruzamuhire, gusa nanone
uzarangwe no gushishoza kuko ibishashagirana byose si zahabu kd kumenya ko
n'abatekamutwe bagwiriye hari ushobora kugukundira ibyo ufite maze yamara
kubishyikira akakwigarika, amahitamo meza kuri mwe mwese mutarabona abo
mwegurira imitima yanyu iteka. |
1089 |
Nzahumunyurwa Celestin, akarere ka nyamagabe Thu, 22/Jun/2017, at 7.35 am |
Ubanza koko urose nabi burinda bucya, hari ubwo umuntu aba akirutse ibibazo, akibwira ko agiye gutuza, imvune zose yari amaze kunyuramo aziteye umugongo, ark akabona haziyemo n'ibindi, ese ku isi umuntu azatuza ryari?, ni ryari umuntu azishimira kuba ku isi itagira ibigeragezo?, ibi kubibonera igisubizo byagorana ark rero kuba twaratojwe kwihangana nibyo bizadufasha, gusa Shema reka kuba wikwiheba hakiri kare kuko utanze amakuru ariwe Mandevu uzi ko atigeze agirana umubano mwiza n'umufasha wawe, wenda arashaka kugukura umutima kd bigishoboka ko Batamuriza n'umuhuza bakiri mu umubiri, gumisha umutima mu gitereko, urangwe no gusenga cyane kd twizeye ko abawe bazaboneka amahoro bari bazima, reka twizere Imana ishobora byose ko hari icyo irakora. |
1090 |
Kanyanjye Leonie, akarere ka nyamagabe Wed, 21/Jun/2017, at 9.37 pm |
Kwihangana bitera kunesha, Imana ijya kuturema yari yateguye ko ibyiza aribyo bizaranga ubuzima bwacu iteka, gusa ikibabaje ikibi cyayiciye kuruhande kiyigabanyiriza ububasha, none urupfu ruri kudutwara abacu, Ibibereye I Mugereko natwe iwacu mu cyaro bibaho, ark c aho twaba tugira umuco wo gutabarana?, ntawe urupfu rusagutseho aho bitaniye nuko rudatwarira abantu kimwe, wowe rero uryama ukabona urabyutse uramutse amahoro, jya ushima Imana kd ugerageze no kumenya ko umuturanyi wawe nawe yaramutse amahoro, urwanda dutuyemo ruri ku isi kd isi niyo irimo ibibazo, Mugereko ibiyibayeho natwe iwacu byahaba nimucyo twige kuba abanyamutima wicisha bugufi kd wiyoroshya. |
1091 |
Uhirwa bienvenue, akarere ka Ruhango, umurenge wa Wed, 21/Jun/2017, at 9.27 pm |
None c koko imvugo ibaye impamo?, umunyarwanda ati "agahinda gashira akandi
kageze ibagara ", kuki koko Mana, niba Shema yari atangiye gutuza, ni kuki haziyemo
ibindi bigeragezo?, ese ni ibicumuro byacu cg?, Umubibyi w'amahoro iteka mpora nifuza
ko ikibi cyaca hirya ya buri wese, none kuki icyo cyago cyo kanyagwa kitunyuramo
kigadutwara abacu?, twunge ubumwe mu gufashanya, tujye dutabarana kuko ibibaye
kuri mugenzi wanjye nawe ejo byakubaho, niba rero koko akebo kajya iwa mugarura,
twige gufashanya no gutabarana kugirango twubake urwanda rwuje urukundo. |
1092 |
Ntirushwa Pascal, akarere ka Gasabo, kibagabaga Tue, 20/Jun/2017, at 8.48 pm |
Burya ukuri gushirira mu biganiro, Samson we kuba wemera kwicarana n'abandi bakakunenga ku myitwarire yawe, nizera ko umunsi umwe bizagira umusaruro ufatika, gusa birashoboka ko nawe waba wigiza nkana, ukaba ufite ukuri ark ntukugaragaze, igikwiye rero, uzashyire ahagaragara UMUNYABUGINGO mufitanye ikibazo maze gikemurirwe mu uruhame maze ureke gufata abanyabugo bose nk'abagome. |
1093 |
Turikumwe Emmanuel, akarere ka Karongi Tue, 20/Jun/2017, at 8.53 am |
Nyir'umugayo arawugendana kuko akenshi uba usanga hari ubwo yaremanwe nawo, ntacyo uba umubwiye ahubwo ugaya niwe uba ufite ikibazo, nk'ubu twibwira ko kuba Samson abwira kd akagayirwa ko ibyo akora ari bibi, ark we ntacyo bimutwaye, ngiyo vision tugezemo ntawe ubabazwa n'ibyo akora ahubwo bibabaza abo abikorera, iyo isi iza kuba igira imbabazi yari kubabarira abibwira ko badakosa kugirango nabo bamenye ko baremanwe icyaha, none rero siko byagenze niyo mpamvu abamenye ko buri wese ashobora gufudika duhamagariwe guhora turi hafi y'abateye nka Samson kugirango nabo bagire intambwe batera ibakura mu umwijima w'ikibi bakisunga urumuri rw'icyiza |
1094 |
Kanyanjye Leonie, akarere ka nyamagabe Mon, 19/Jun/2017, at 6.22 pm |
Umwana ni umutware, ni umukuru muri bose, ni umuziranenge utagira icyaha, ni uwo gutozwa imico myiza kuko ibyo yigishijwe afata ibyo, duhaye ikaze uwo mwami uje udusanga, uvukiye mu umuryango wuje urukundo, ineza n'impuhwe, azaharanire iryo Shema asanganye ababyeyi be, urukundo bagaragariza abandi azarukube maze yigarurire imitima ya Muhumuro na bumanzi, namwe babyeyi nimwonkwe kd mukomeze kurangwa n'urukundo. |
1095 |
Mbonyuwontuma donatien, NOTHERN PROVINCE, Mon, 19/Jun/2017, at 4.39 pm |
Nubwo turi ku isi, twese tukaba dukosa tukanacumura, bamwe bagasubira inyuma bakicuza kd bakiyemeza kutazabisubira ukundi, turacyafite n'abari nka Zaninka, bo batumva ko bakosa, ko ibyo bakora byose biba ari ibitagatifu, nyamara tujye tuzirikana ko ngo nta mwiza wabuze inenge kuko na nyirahuku igira amabinga, ark kuri Zaninka we birarenze, dore uri umubyeyi gito nk'inkoko dore ko ariyo itera amajyi, ikayararira, ikayaturaga igakuramo abana ikabarera ark nyuma y'iminsi mike igatangira kubarya nk'abatari abayo, mbega umugayo kuri wowe!, urababaje gusa, niba kwemera ko uri umunyamakosa bikugora c, ubu bwo noneho Bahizi wawe we uraza kumukizwa n'iki?, dore wapfukiranye ikinyoma imyaka n'imyaka none ukuri kuranze kugiye kujya ahagaragara, ubu c urwango wangaga abanyabumanzi ugiye kurwanga n'umuhungu wawe ra!?, twese dutegereje kumva ibyawe n'uburyo uzabyitwaramo, gusa igihe cyari iki cyo kuba umunyakuri kd ugatana n'ikinyoma, gusa uko wakagira kose ingaruka z'ikibi zigera igihe zizigaragaza, witegure rero kuzahangana nazo. |
1096 |
Muragijimana jean de DIEU, intara y'uburengerazuba Mon, 19/Jun/2017, at 1.03 pm |
Nzaba mpemutse nintatira Igihango niyemeje kugirana namwe, icyababaza umutima wanjye nta kabuza cyashengura n'uwanyu, kubizeza ibi si uburyarya kuko ni ibyo niyemeje, kuko arimwe mwigaruriye umutima wanjye nabuzwa n'iki kuwubaha?, mwandinze amarira aterwa n'agahinda, none niyo mpamvu nanjye nta gitonyanga cy'amarira y'agahinda nzabatera kuko nimwe mbarutso y'ibyishimo byanjye. |
1097 |
Kabera Eugene, Ruhango district Sun, 18/Jun/2017, at 7.58 am |
Sinkwifurije guhera mu bikari kuko ntiwazamenya ko isi imaze kuzuza abantu babi nka Fidusiya biyemeje gusenya izo batubatse, ark c ubundi ni kuki umuntu yifata akavunwa n'umutwaro atikoreye?, birababaje, gusa nanone sinkwifurije kuguma wenyine kuko nabwo ntiwazamenya ko kuri iyo si hari abandi bantu beshi beza nka Donati, Samvura, Muzatsinda n'abandi, nyine nujya ahabona birumvikana ko ibyiza uzabibona ark kd n'ibibi ntibizagusaguka, gusa icyo usabwa nuko numenya icyo kibi uzaharanira kukirwanya kd ukakibwira n'abandi kugirango bakimenye banakirinde, uzirikane ko kuba ku isi neza ari uguhuza imbaraga mu guharanira icyiza. |
1098 |
Manirakora fabien, Kinihira mu Ruhango Sun, 18/Jun/2017, at 7.29 am |
Iyo nicaye n'abandi, bakambwira imyitwarire yanjye ya kera, ibyo nakoraga, ibyo navugaga, mbese ibikorwa byanjye byose bya buri munsi, mpita numva ko ntaho nari nandukaniye na Bahizi cg c Mandevu b'ubu, kuba mbwirwa ko nari gateranya, ndangwa no kwikunda, kwanga abandi, kuba nyamwigendaho, Kumva ko ibyiza byose byaba ibyanjye ntitaye ku nyungu z'abandi, hamwe n'utundi twishi cyane, mpita nshima Imana isumba byose yo yampaye kuba undi utandukanye n'uwo nari ndi we, kd nkanashima namwe mwampaye kumenya abo nari ndi nkabo kimwe bityo nkaba nabatangaho urugero rw'umuntu mubi kd nanjye nitangahaho urugero, nzi ko nari undi wundi kd n'uyu munsi ndi undi wundi kubera Musekeweya, mba nifuza ko ikinyura mu matwi cyose ngira icyo nyigiraho kd nkanabisangiza abandi. |
1099 |
Mutangana jeremie, Kamonyi, Gacurabwenge Sat, 17/Jun/2017, at 3.22 pm |
Ese Gafara, ko mperuka iyo abantu bagiye gusezerana biyemeza kuzafashanya mu bibi no mu byiza, kd namwe nkaba nzi ko iryo sezerano mwarigiranye, ni kuki utangiye guca inyuma y'amasezerano?, yego ibyabaye birashoboka ko na Josiane abifitemo uruhare, ark c koko iki nicyo gihe cyo kumusiga wenyine?, Ndibwira ko bidakwiye, Ark kd nawe uri Umugabo kd uratekereza, kora igikwiye nk'umugabo kd ufate umwanzuro w'umugabo uzira kuba akagabo maze ureke gutererana uwakubyariye kd akaba aguhekeye Gashema. |
1100 |
Kubwimana jean marie vianney , akarere ka Kamonyi Sat, 17/Jun/2017, at 1.38 pm |
Umwana ni umugisha kd ni impano ikwiye kurusha izindi zose zibaho Nyagasani agenera abo yahuje bakaba umwe, binyura ababyeyi iyo imbuto Nyir'ijuru yabahaye isaruwe amahoro, niyo mpamvu itumye ngira nti, namwe Gasore na chantal, ni ukuri uburyo mwifuriza abandi ibyiza nta cyatuma namwe ntabibifuriza, nimukomeze kwera imbuto, muzerere muhumuro na bumanzi, imbuto zanyu zizage zikomeza kugaragaza koko ko arimwe zikomokaho, abanyu nabo bazabere icyitegererezo abandi nkuko namwe mudahwema kubitugaragariza, Bazagaragaze itandukaniro rikwiye hagati yabo na Nyirakuru Zaninka hamwe ndetse na se wabo Bahizi, Mbifurije mbikuye ku umutima kuzaba abagaba b'amahoro iteka. |
1101 |
Mubera Theogene, akarere ka Nyarugenge Sat, 17/Jun/2017, at 8.42 am |
Kubw'abifuriza abandi amahoro nanjye ndayabifurije ark kd no kugaya birimo kuko njye sinihishira, wowe uri nka Samson, ukigira imyumvire n'imikorere nk'ibya Zaninka, ukaba ucyunze ubumwe n'abari nka Bahizi, nyemerera nkugaye, isi yacu tugezemo ntikiguha agaciro dore ko itakinagukeneye, niba rero udateye intambwe uva mubyo urimo, urugendo ruhire mubyo wahisemo kd inyungu uzazibona bidatinze. |
1102 |
Ngiruwonsanga Daniel, akarere ka Gisagara, intara Fri, 16/Jun/2017, at 10.47 pm |
Burya n'umugome ajya ageraho akiha umubyizi, maze conge ikaboneka, none c Zani, njye ndatekereza ariko sindahamya niba ari ukuri, ni kuki watekereje kujya I Mugereko maze muri iyo minsi hagataha inkuru nziza, kd inyuze twese, dore hahise havuka umwami prince, nubwo utamwishimira Ariko yaravutse kd twamuhaye ikaze turi beshi, Samson we, wowe ho rero birashoboka ko ari umuzimu waguteye, gusa njye ndabona ko azagufungira amayira maze ukabura epfo na ruguru, dore aguciye ku nshuti akubeshya ko abanyabugo bose ari abagome, Nyabusa se ubwo koko wowe iyo utekereje, usanga icyo atari ikinyoma?, ni gute abantu bose baba babi bigashoboka?, gusa nudashishoza uzabura byose nk'ingata imennye, Rutagani urabona c igisubizo kitagiye kuboneka?, dore Bahizi agiye guhinduka kd ndahamya ko uriya musaza abaye umuti uhamye, reka dutegereze rero turebe ko ari umutima winangira cg c ari imitekerereze itari ikwiye ya Bahizi washukwagwa na Nyina, Turabisengeye kd bizakunda. |
1103 |
Nyirimanzi emmanuel, ville de kigali, District de Fri, 16/Jun/2017, at 9.23 pm |
None c Mugenzi wanjye ni inde?, ni Mutanazi, ni MUDARAZA, ni Mandevu, ni Bahizi cg?, ese niba mbwirizwa kugirira mugenzi wanjye wese neza, ni gute nzagirira neza utayigirira abandi?, ni gute nzafungurira udafungurira abandi?, ni gute nzarahurira utarahurira abandi?, ni gute nzicira inyota utayicira abandi, ibi byose birangora, kugirira impuhwe utazigirira abandi biracyambereye umutwaro uremereye cyane, sinzi niba arinjye bibaho gusa cg c hari n'abandi, uko bwije nuko bukeye, abagome bagenda biyongera, ba Fidusiya basenya iz'abandi bavuka buri munsi, ba Zaninka ba kazarutwika ndacyababona duturanye, none icyo gukora ni ikihe? Umutimanama wanjye nturakinyereka niyo mpamvu nifashishije mwe abanditsi ba Musekeweya, ababibyi b'amahoro iteka kugirango munyereke inzira, njye ubumuntu bubabarira abatababarira abandi buracyari kure nk'ukwezi. |
1104 |
Nyandwi kelly alphonse, akarere ka Ruhango Fri, 16/Jun/2017, at 8.48 pm |
Ese niba ibyo dukora koko umunsi umwe bizatugaruka, ababeshyera abandi bakajya ahagaragara, umunyabinyoma akerekanwa, umujura agatahurwa, aho njyewe nawe uwo munsi tuzaba tumeze dute?, Mukecuru Zaninka ushobora kumfasha tugasubiza iki kibazo?, mfasha kd witabaze n'abandi kugirango koko turebe uko naho duhagaze kuko hari ubwo rimwe na rimwe tuzajya twibwira ko duhagaze twemye kd nyamara turi mu manegeka aka ya mvugo y'abubu, ibikorwa byanjye bimwe na bimwe bijya binshisha kuko njya nteshuka ku nshingano nkayoba, kwicuza bikangora nkahora njyendera ku cyaha kd cyoroshye kugisabira imbabazi, Muzatsi mbabarira uko nzajya nkugana ngo unjyire inama uzajya unyumva kd ukamfasha kugaruka mu umurongo ukwiye, nawe wagira uwo wisunga maze akajya agufasha kwigarura no kwicisha bugufi kuko ndabizi ko twese duhorana amakosa. |
1105 |
Mutwarasibo patrick, Muhanga Fri, 16/Jun/2017, at 8.16 pm |
Umwana murizi ntakurwa urutozi, umutima muhanano ntiwuzura igituza, iyi migani hamwe n'indi myinshi nshobora kuyigucira wowe Samson kuko ugirwa inama kenshi ark ukazihinyura, nyamara umunsi umwe uzagira uti iyo mbimenya, kuko nayo yari ijambo ark iza nyuma, urwango rwawe rudafite ishingiro ubona ruzakugeza he?, cg nawe ukeneye gutwarwa mu kigo ngororamuco ukazaza warabaye undi!, ark aha naho naba nigiza nkana kuko na Zaninka cg c Bahizi ntibamazeyo igihe gito, Ark rero ntacyo kuko burya ngo ibihe biha ibindi, umunsi umwe uzicuza kd ushake kwegera abo wiciyeho, kd Muvandimwe byagakwiye ko wabikora bigishoboka, ukibona abajyanama n'abagufasha kwiyunga nabo wahemukiye, erega ubwo nakubwiye, ntugirengo ndagaruka ukundi. |
1106 |
Kabera Eugene, Ruhango Fri, 16/Jun/2017, at 4.35 am |
Nishimira ko muri byishi amatwi yanjye yumvise hari ibyo yahaye agaciro kurusha ibindi, hari ibyanyuze umutima wanjye kd bizagirira akamaro ubuzima bwanjye iteka igihe nzaba nyiri kuri iyi si, inyigisho zihoraho kd zubaka muntu, zimwigisha kubana na buri wese, koroherana no gufashanya, hamwe n'izindi ndangagaciro ziranga umuntu ukwiye kd wuje byose, Ibyo byose ni ibyo nagaburiwe na Mwalimu Musekeweya kd kuzirikana nibyo nzahora nshyira imbere, urugwiro kuri mwe mwadutoje urukundo kd icyizewe kizwi neza nuko mutagosoreye mu urucaca. |
1107 |
Uwitonze Euphrasie, Umurenge wa Gasaka, akarere ka Thu, 15/Jun/2017, at 9.26 pm |
Tubahaye impundu, nimwonkwe kd mwongere mwonkwe, utakwifuriza icyo kibondo ikaze yaba nde, ese ubundi yaba yishingikirije iki?, uwo uje ni umwami, uzahuza muhumuro na bumanzi, uzagenga Mugereko, impinga n'umucyamo, tubahaye impundu ubugira kabiri, uwo mutingito ni umutingito w'amahoro, mwihangayika kuko Imana ntiyatererana abayo kd bayifasha, Batamuri nyuma yo kumenya ukuri se urakora iki?, nizeye ko uregera Shema ukamusaba imbabazi kd nawe akemera kuziguha kuko ibyo wakora si urwango ahubwo ni urukundo rw'uwo mwambikanye iy'ubudatana, Rutaganira we, erega ntutungurwe n'ibyo umusaza akubwiye kuko njye ndabibona nk'inzira yo guhindura Bahizi, abo yitaga abanzi be bagiye kuba abavandimwe be, ubwo se urumva ya nabi azaba akiyibafitiye?, ntibishoboka rwose, ahubwo intambwe iratewe, dusabire na Zaninka kuko ndabona ariwe usigaye kd impundu zigiye kuvuzwa ubwo Bahizi araba abaye undi. |
1108 |
Habiyaremye emmanuel, umurenge wa Mbazi, akarere k Thu, 15/Jun/2017, at 8.34 pm |
Nta cyiza nko kuzuzanya, kugira ubwumvikane n'ubumwe, abuje ibyo byose nta kibi kigeze cyinjirira uwo murongo biyemeje, nkawe rero Samson kumva ko inzira wanyuze ari izagusigaza wigunze, ukabura abantu n'ibintu, ubwo wasigara wumva ko usigaye he?, Nyamara Muvandimwe ngo ugira Imana, abona umugira inama, erega nanjye nari nkawe, kuko mbere ntaramenya Musekeweya, iyo nagiranaga ikibazo n'undi, nahitaga nishyiramo umuryango wose kd barengana, kuki tudashakira ibibazo aho biri ngo maze aho kubikuza tubishakire umuti?, ese kuki twakumva ko kwangana aribyo twashyira imbere kd ntaho bizatugeza?, Muvandimwe rero dore abantu batandukanye barakugira inama, burya ngo uzubahe kd wite ku ritavuze umwe, haranira kubana neza kd mu mahoro na bose, nibwo nawe uzaba ubaye umwe mubo Musekeweya ishaka ko baba bo kd ubibere intangarugero, dufashe natwe hano I Mbazi kumva no kumenya agaciro ka Musekeweya iwacu. |
1109 |
Kanyanjye Leonie, akarere ka nyamagabe Tue, 13/Jun/2017, at 11.22 am |
Muraho neza mwebwe bubatsi kd babibyi b'amahoro, nanjye kuva natangira kubumva, nanyuzwe n'inyigisho zanyu kuko zifasha beshi mu guhinduka, bahindura imyumvire n'imyitwarire, nakozwe ku umutima nuko hari beshi babanyura imbere babagaragariza uburyo mwabubatse kd mukaba mugikomeje kuzamura urukundo mu banyarwanda, nanjye rero ndi umubyeyi kd uushingira ku nyigisho zanyu mu gutanga uburere bukwiye kubo Nibarutse, mvuze ko muri abafasha beza mu kurera abanjye sinaba mbeshye bitewe nuko hari impanuro mbaha zivuye kuri mwe, nimukomeze umurongo w'ubwigunge mwiyemeje, mwubaka umunyarwanda uzirana n'ikibi. |
1110 |
Nkundabagenzi Leonard, Gisagara Tue, 13/Jun/2017, at 8.31 am |
Umubyeyi iyo yicaye, akikijwe n'abana be, ibinezaneza biramusanga, ibyishimo bikuzura umutima, akumva akeye wese nubwo yaba afite ibibazo ntabyibuka, ark wowe Zaninka aho kuzura nabo wibarutse urashihurana nabo muraryana, urabaryarya bose utabatwise amezi 9, ukibaruka, ukabarera, uzi ko uhagaze nk'utarigeze abana!!, gusa birababaje, babyeyi ko nta gihe uwabaye umubyeyi areka kuba we, mwagarutse ku nshingano zanyu uko bikwiye koko, kuki muri kwiyambura ikamba n'urugori bya kibyeyi kd mwari muberewe?, Nimwisubireho tubasabye tubinginga. |
1111 |
Ntirushwa Pascal, ntuye I kigali Kibagabaga Mon, 12/Jun/2017, at 6.46 pm |
Nyamara icyo twagahaye agaciro twakimye umwanya maze dukuza urwango n'inabi, ese ni iki cyasimbura urukundo nyarukundo nubwo rutakibaho?, ni iki cyaruta ibyishimo n'amahoro bizanwa no kugira umutuzo?, kubaho uhangayitse, udatuje, umutima uterera hejuru byose biterwa n'ibyo twirukamo, mwaretse tukiyubakamo ineza ko izatwicaza twese hamwe nk'abavandimwe maze icyo kidutanya tukagitera umugongo!, wabishobora kd nanjye nabishobora maze twahuza twese tukubaka amahoro azira amahane |
1112 |
Hakizimana jean Claude, Ngororero Sat, 10/Jun/2017, at 2.36 pm |
Kwihangana, kwitwararika, koroherana ndetse no kwicisha bugufi, ni amwe mu masomo y'ingenzi kd nizeye ko azangirira akamaro gakomeye mu ubuzima bwanjye narahuye kuri mwebwe mwahisemo kutuzanira ikinamico Musekeweya iwacu i rwanda, birashoboka ko hari beshi birengagiza amasomo akomeye ayitangwamo, bakumva ko ibikinwa nta gaciro bifite mu matwi yabo, kd ibishoboka byose hari intego yatumye muza I rwanda, byari byoroshye ko mwajya za centrafrica, cameroun, Djibouti n'ahandi hatari mu Rwanda, ark c kuki mwahisemo twe?, ni urukundo rufite intego na gahunda mwari mudufitiye kd hari icyo rumaze gukora kigaragara nubwo atari kuri twese kuko hari abafite imitima ikomeye mu kuyihindura no kuyigisha ngo ibe iyifuzwa, niyo mpamvu rero njye Hakizimana jean Claude, iyo hari ikinyuze ndakigaragaza kd nkakiratira n'abandi, inyigisho zanyu nazihaye umwanya uhagije mu kuyobora imitekerereze yanjye niyo mpamvu nzayiratira buri wese ushobora kuba yakumva akanasesengura. |
1113 |
Ntirenganya Denis, Nyabihu Sat, 10/Jun/2017, at 12.12 pm |
Nagize amahirwe yo kubona urumuri, ubu ndamurikiwe muri buri ntambwe z'umutima wanjye zose, sinteze gusitara bibaho kuko anyuza mu nzira izira ibisitaza n'ibigusha, nifuza kuzashima kuko nahawe impano ikwiye kd iruta izindi, nahawe no kunyurwa bijyana no kunogerwa, nawe rero wagakwiye kumusaba igikwiye, akaguha kuri iyo mpano, none c wowe kuba wabaho uri Muzatsinda byakugwa nabi, ngwino rero dufatanye kubaka amahoro kuko nawe nicyo yaziye, navugaga kd nakuratiraga Musekeweya, Umubibyi w'amahoro. |
1114 |
Bienvenue Uhirwa, Ruhango Fri, 09/Jun/2017, at 3.20 pm |
Ibyishimo byanjye byiyongera iyo nzi ko ntawe dufitanye ikibazo, iyo umutima wanjye ntacyo ushinza mba numva nyuzwe kd nkeye wese, wenda byaba bitandukanye n'ibyawe kuko wenda ushobora kuba unyurwa no guhemuka kd ukabyirata, gusa nakubwira nti uzabona uri i rwanda nubwo ntaguteze iminsi ark yo izakwiyereka, wagakwiye kujya ugira ikiniga mu gihe wicaye uzi ko wacumuye, uruhare ni urwawe mu kuburana n'umutima wawe kuko niwo ugucira urubanza, uzaba inshuti n'abagome ark ingaruka niziza buri wese azazirengera ukwe, witandukanya nabo wagakwiye kwigiraho ibyiza, bakakuyobora mu nzira ikwiye ukagirango nibo bayobye, ngaho komeza wunge ubumwe na Samson, Bahizi, Zaninka, hamwe n'abandi beshi biyemeje kubagarira ikibi ark uzirikana ko iminsi ivuguta nta muvuba. |
1115 |
Uwitonze Euphrasie, Umurenge wa Gasaka, akarere ka Fri, 09/Jun/2017, at 1.57 pm |
Zaninka we, kubera kugukurikirana cyane, bisigaye bituma nibaza, ari hagati yo kubyara no kurera hakomeye iki?, ibi ndabyibaza cyane nubwo nkiri muto ark ngo umuto mwiza ni utekereza, nibaza niba warigeze urera cg c abo wabyaye barirwanyeho kuva bamenya ubwenge, iyo nkumvise, numva utari umubyeyi wigeze kurera kuko iyo biba byo uba wararanzwe no kugira urukundo rwa kibyeyi kuva na kera, none rero siko byagenze, ibi mbivugiye ko nubwo nanjye ndi muto ark utagwa gito, ndeba umuntu nkamugirira impuhwe, nkumva ko ndi umwe nawe, none wowe umureba ukamusomamo ikibi, ukabona ko ntacyo muhuriyeho, abana bawe ukabavumira ku gahera, ubwo nahera he mvuga ko wareze?, kuva nakumva kugeza ubu, waranzwe no kuba umubyeyi gito kugeza ubu, nta ruhande rwiza wigeze ungaragariza nkukiri muto kugirango nzagire ibyo nkwigiraho, niyo mpamvu rero nzahora mvuga ko wari kurutwa nuko utari kubyara, ark kd NKAGIRA ni ko abo wabyaye ari ba Micomyiza, ubwo bari kuzira iki?, gusa nuko ntawe ubona uko agira umubyaye naho ubundi ntiwari ukwiye kwitwa umubyeyi wa Batamuriza, Rutaganira na Gasore, naho Bahizi we ni uwawe ntaho wamwibeshyeho. |
1116 |
Mukanyandwi francoise, Musambira ya Kamonyi Fri, 09/Jun/2017, at 10.52 am |
Agasozi gaterera ugatega inshuti, ibikuvunnye nayo bishobora kumuvuna kd ahamworoheye nawe hakorohera, kuko isi nta numwe igirira impuhwe ngo ireke undi dore ko itarobanura ku ubutoni, bivuze ko nawe ibyo ukorera abandi ushobora kubikorerwa, uti nta munyabugo numwe mwiza wabona kimwe nuko nta cyiza cyabavaho, ese iyo uvuga ibi, uba warakoze ubushakashatsi bungana iki kugirango wanzure umwanzuro kd uce n'iteka?, uri umuntu kd bivuze ko akebo kajya iwa mugarura, uyu munsi urashyira abanyabugo mu gatebo kamwe ark nawe ejo uzabyishyurwa, isi ya none ntiyagakwiye kuba ikigendera ku bitekerezo nkibya Samson cg c abandi bameze nkawe, kuki aho kurazwa inkera n'ibikorwa bigamije iterambere, twirirwa twimika amacakubiri kd atatwinjiriza ku kwezi?, uwabyungukiyemo akaba abihemberwa ku kwezi naduhe ubuhamya kugirango natwe tubone gushoramo imari tubone urwunguko, ngaho mutugaragarize izo nyungu. |
1117 |
Mbonyuwontuma donatien, akarere ka Gakenke Fri, 09/Jun/2017, at 8.38 am |
Josia, ntabwo ari ukugukina ku umubyimba kuko burya ngo urwishigishiye ararusoma, rwaba rubishye cg c ruryoshye uba ari wowe nyirarwo nyine, none c ko wagiriwe inama kenshi ukanga kuzumva, uragirango wisane wasandaye?, sinzi ko wabishobora nyabusa kuko burya hari ibisenyuka ark bikananirana kubisana, none c nimba mbeshya ushobora kuyora n'inoki amazi yamaze kumeneka ku mbuga cg c ahandi hantu?, amakwe ahenze, kwigaragaza uko utari, kwerekana ubukire udafite, hamwe n'ibindi byishi bidafite agaciro nibyo wagiriwe inama kubireka ark wanga kuzumva, ubwo rero wabyangaga kd Gafarasi ntako atagize ngo akwereke imbogamizi, shikama wakire kd uhangane n'ibigeragezo, agakoni wamanitse wicaye bigiye kugusaba guhaguruka kugirango ukamanure ark ntakundi ni ukwihangana, isi turimo idutegeka buri gihe kugira tuti iyo mbimenya, ark ntidutoza kwirinda mbere, ihangane rero. |
1118 |
Ntirenganya Denis, Nyabihu Fri, 09/Jun/2017, at 7.35 am |
Burya ngo inkoni ikubise Mukeba, uyirenza urugo, uwiyemeje gusenya iz'abandi ni gute urwawe rwo atarusenya?, Hari beshi bagira intego n'indahiro byo gusenyera abandi bityo rero bababona mwimereye neza bagashaka banaharanira gusenya uwo mubano, ngabo ba Fidusiya hirya no hino iwacu muri sosiete barahari, agatoki bagakubita ku kandi ngo ba runaka babanye neza, nitutitonda izacu barazihirika kd basigare baturyanira amenyo ko twabatije intebe y'amabwire tukima umwanya Uhoraho ukuri, ngayo nguko rero kd nawe Donati urarye uri menge kuko nta rundi rukundo Fidusiya agufitiye. |
1119 |
Ntirenganya Denis, Nyabihu Sun, 04/Jun/2017, at 6.24 pm |
Nuko koko Imana itarenganya kd byongeye isubiriza igihe, buri wese ikamugenera umugabane, ishimwe, cg c umushahara we aba yarakoreye akiri ku isi, ibi rero bivuze ko ibyo twirirwamo byose biba bifite ingororano, uri nka Zaninka, Fidusiya, Bahizi, hamwe n'abandi bose bakora I bitajyanye bakazahabwa ishimwe hakurikijwe uko bakoze, none c ubundi niba ugambanira umuntu ntacyo mupfa, ugashimishwa no kubona urugo rwe uruhirika kd ntacyo agutwaye, ugashimishwa no guhemukira abandi kd bo ari abaziranenge, ubundi irindi shimwe wagakwiye kuba utegereje ni irihe?, buri wese aha yagakwiye kubyibazaho ark kd nkeka ko n'igisubizo cyabyo cyaba kitari kure cyane y'intekerezo zacu, niba rero tudakora ibyagakwiye gukorwa, tukikorera ibyo twishakiye bitunyura ark bikabangamira bagenzi bacu, nimucyo dutegereze twihanganye ishimwe tuzabona. |
1120 |
Nsanzimana valens, eastern province Sat, 03/Jun/2017, at 7.38 pm |
Impano iruta izindi mu ubuzima ni urukundo, burya si ngombwa kubanza kureka ngo umuntu yicwe n'umwuma kugirango umenye ko inyota iryana, ibi nibyo bituma abamaze kubamenya tuzahora tubashimira ineza mwatugiriye, mwaduhaye urukundo mutatuzi, mutwicira inyota yari iturembeje ubwo mwadufukuriraga iriba ryuje amazi afutse akamara intimba n'agahinda, urwango no kwigunga, kwiheba no guheranwa n'ibibazo none mu myaka 13 turasoroma ku mbuto z'ibyo mwamaze kubiba kuko bigeze igihe cy'isarura, sinzibagirwa iyo neza mwatugiriye rero, niyo mpamvu nzahora mbibutsa ko mwubatse urutazasubira inyuma. |
1121 |
Bimenyimana Francois, akarere ka Ruhango Sat, 03/Jun/2017, at 1.39 pm |
Guhemuka si byiza, gusa ikiri icyiza nuko ugira neza ukabisanga imbere, wagita nabi nabyo bikaba uko, none c Fidusi, mu gusenya urwa Shema, inyungu ubonye ni iyihe?, ubu c arahera ko aze akuraze?, wigoreye ubusa kd ikosa ryo ryamaze kwiyandika mu maso y'Imana, Gafara sibwo inama wagiriwe ukanga kuzikurikiza zitangiye kwigaragaza, hari ubwo koko umuntu ashaka nabi nka bimwe ngo umuntu yibyarira ikinshi, gusa uhombye arabyimenyera kuko wanze impanuro za twese, gerageza kwitwara gitwari ark uhakure n'isomo ntuzongere gufata umwanzuro utanshunguye neza, gira amahoro ya Nyagasani |
1122 |
Uhirwa bienvenue, Ruhango Fri, 02/Jun/2017, at 7.40 pm |
Kd Manyo, ni wowe NYIRAKAZIHAMAGARIRA bavuze, ko ushaka gusenya urwawe uragirango tugutize umuhoro?, cg wagizengo ibyo ukora byose niko binyura Kibanga, nyamara Muvandimwe, uwakubeshye ko ari uko zubakwa yaragushutse, niyo waba ukekera Umugabo wawe ko aguca inyuma, ntiwagakwiye kubikora mwa buriya buryo, ese ubundi ntuzi uko iperereza rikorwa?, niba utabizi uzegere abagutanze kubaka bazakubwira, Josiane we rya raha ryawe ko rigukozeho c muvandimwe!!!, urakora iki c ngo ukure Gafarasi mu mazi abira ko ibyo arimo byose ari wowe wabiteye?, gusa inama yo warayigiriwe ark wanga kumva, hama hamwe rero ubone kuko urwishigishiye ararusoma. |
1123 |
Habiyaremye emmanuel, akarere ka Huye, umurenge wa Thu, 01/Jun/2017, at 3.37 pm |
Ubusanzwe hari ubwo n'utabasha kugira icyo avuga mu bandi, uhora wicecekeye bakagirango ni izindi mpamvu zitandukanye zibitera hari aho agera akiyemeza kuvuga bitewe n'ibyo yaba yarabonye cg c yumvise bikamunyura ark kd bikanamurenga, uwabuze icyo avuga kuri Musekeweya nuko wenda yaba itarataha mu matwi ye, ark kd nkeka ko ari ntawe umuntu aramutse akoze igenzura, umwubatsi w'amahoro, umugaba w'ineza, umutoza w'urukundo, umuvuzi w'ubwigunge, umwanzi w'urwango, umutoza indakemwa mu mico no mu myifatire ya muntu, Akaba uyobora imitekerereze n'imigirire y'urungano, niho nanjye namumenyeye, maze impinduka z'ibikorwa bye ziganza umutima wanjye, urumuri rwirukana umwijima muri njye, niyambura uburara n'urugomo byari bimaze gufata icyicaro gihoraho mu ubuzima bwanjye, maze nsubizwa ubumuntu n'ineza, mumaze imyaka 13 mutashye mu mitima y'abanyarwanda, ark njye maze 6 mbimitse mu umutima wanjye, niyo mpamvu niyemeje kubagaragariza icyambu mwanyambukije, nkakurwa mu mpanga yari kuzambuza umubano n'abantu nkongera kuba Habiyaremye wuje imico ya kimuntu w'i Huye muri Mbazi. |
1124 |
Uhirwa bienvenue, akarere ka Ruhango, umurenge wa Tue, 30/May/2017, at 3.53 pm |
Yewe Mukecu, harya ngo abantu barakwangwa, njye ndabona ahasigaye n'imisozi ubwayo igiye kukwanga, maze isi yo ikakumira, isi ubundi ubona kubaho kwawe bikumariye iki cg c bimariye iki abandi, ubona c societe yacu yo ikwigiraho iki usibye urwango gusa?, nta muntu ukurimo ndabivuze kd nishaka nzabihanirwe kuko kuba ntacyo umariye muntu nuko ntawe uriwe, gusa kazanya mu urwango rwawe kuko n'ubundi ngo gusara ni ugushishikara. |
1125 |
Uhirwa bienvenue, akarere ka Ruhango, umurenge wa Tue, 30/May/2017, at 3.52 pm |
Yewe Mukecu, harya ngo abantu barakwangwa, njye ndabona ahasigaye n'imisozi ubwayo igiye kukwanga, maze isi yo ikakumira, isi ubundi ubona kubaho kwawe bikumariye iki cg c bimariye iki abandi, ubona c societe yacu yo ikwigiraho iki usibye urwango gusa?, nta muntu ukurimo ndabivuze kd nishaka nzabihanirwe kuko kuba ntacyo umariye muntu nuko ntawe uriwe, gusa kazanya mu urwango rwawe kuko n'ubundi ngo gusara ni ugushishikara. |
1126 |
Muragijimana jean de DIEU, intara y'uburengerazuba Mon, 29/May/2017, at 3.08 pm |
Burya ngo akarimi kabi gasemera agasaya, iyo umuntu atakirinze nta kabuza karamusemera, ese Fidusiya we ubwo wibwira ko numara gusenya urwa Shema na Batamuriza, uzasimbura Batamuriza ukajya mu kiryamo cye?, wibwira c ko aribwo Shema azakugarukira akagukunda urwo arigeze akwiyumvamo kuva na kera?, none c niba ubona ko ibyo bidashoboka, uri kuruhiriza iki umutima wawe no gushengura uwa Batamuriza kd nta nyungu ubifitemo?, Nyamara muvandimwe ngo akebo kajya I wa Mugarura, ibyo ukorera abandi uramutse ubikorewe nkeka ko bitagushimisha kd no gusara wasara, none c ubundi ko utazahirwa nibyo urimo, ko uri kwandika ku umusenyi, ukasa ku urutare, ushaka gusenya urwubatswe na Nyagasani, rukaba ari urw'abanyabugingo, uri kuruhira iki, komeza uhinge wenda uzasarura nubwo ntabyo nkwijeje. |
1127 |
Mutangana jeremie, Kamonyi Mon, 29/May/2017, at 3.01 pm |
Yewe ye Zaninka we, erega kuva I Muhumuro cg I Bumanzi ntibivuze kuva mu kibi, ubona wenda iyo uba uvuga ko ugiye kuva mu kibi nubwo utemera ko hari icyo ukora kibi, erega n'iyo za Mugereko ushaka kujya sibo bashyigikira inkozi z'ibibi, kuko naho hari abakunda kd bagaharanira amahoro nkuko za Muhumuro na bumanzi bahari, ushaka kubana n'abantu wa kwemera ko uri umunyamakosa kd ukemera gusaba imbabazi no kwihana, maze ayo mahoro uvuga ko wabuze agakunda akaza yose, Umurage wawe udusigiye nk'abato niwo nabuze, naho umuvumo uduhaye wo utugeze kure. |
1128 |
Mukanyandwi francoise, Musambira ya Kamonyi Mon, 29/May/2017, at 1.00 pm |
Ubudahangarwa mfite nuko mbana n'abandi amahoro, nindwara nzavuzwa, ninkena nzafashwa, ninterwa nzatabarwa, ningira ikibazo nzitabaza abaturanyi kd bazanyumva vuba kuko nagerageje kuba umunyamahoro nkuko nabitojwe, kugira urukundo nta kiguzi bisaba ark birababaza kuba arirwo twabuze, ese koko kwirirwa turirimba ngo umuntu ni mugari, bikomeze kutwicira umuco wo kubana no kubahana na bose?, none c kuki twifuza kuba inshuti za Zaninka kd twagakwiye kurangwa no gukurikiza inzira Rutaganira, Gakwaya, Muzatsinda, Samvura n'abandi?, ese ubundi ni gute tunanirwa n'ibitagira ikiguzi?, mbwira nawe nkuteze yombi. |
1129 |
Mbonyuwontuma donatien, NOTHERN PROVINCE Mon, 29/May/2017, at 7.04 am |
Birashoboka ko aho, mpagaze, aho nicaye, aho ngenda, ibyo nkora n'ibindi bitandukanye mbamo haba hari ufite icyo anyigiraho nkuko nanjye nigiye byinshi kd byiza kuri Musekeweya mu myaka ishize mbamenye, icyaba kibabaje rero nuko nshobora kuba nkora ibibi maze nkaba nigirwaho ibibi kd njye narigishijwe ibyiza, ni bimwe byo kuba wahabwa umugisha ark wowe wajya gutanga ugatanga umuvumo, birashoboka ko nawe waba uteye Nkanjye, gusa byaba bibabaje, kugirirwa neza maze wowe ukitura inabi, byaba bimaze iki kuba waba uri ku isi ntacyo umariye abayiriho kd wowe hari icyo wakorewe kd nta kiguzi?, Reka duharanire kugaragaza impinduka zigaragarira buri wese tugira tuti "Ndashaka kuba undi ". |
1130 |
Mukanyandwi francoise, Musambira ya Kamonyi Sun, 28/May/2017, at 6.57 am |
Ese kuki iyo umunsi ukeye, agasusuruko ari kose, ikirere cyuje umucyo, urumuri rwatamye hose, ibintu byose byuje akanyamuneza, wowe wahitamo kuzindukana umwijima mu maso, umutima wawe wuje urwango, urakarira uwo muhuye wese, yaba uwaguhemukiye n'utaguhemukiye, uguhitamo kuraga umutima wawe inabi n'inzika bidashira?, mbega guhitamo kubi!!!!, ese ko kwishima byongera iminsi yo kubaho, no kuramba, aho wowe ntiwaba warabihiwe n'isi ukaba warayihaze ark ukanga kugenda utanduranyije?, ahaaa, biteye agahinda n'isoni ark wowe byakaguteye ikimwaro no kwitekerezaho cyane, kuki umbangamira ntacyo dupfa, ukanyanga kd njye nkukunda, ukampemukira kd ndi umuturanyi wawe, ukanga kundahurira kd njye nkwicira n'isari by'abana bawe, abanjye ukabahoza ku nkeke n'ibitutsi bidashira, hamwe n'ibindi bipfuye amaso byose?, Ngaho rero niba wanyumvise kd ukaba wumva ko hari aho bigukoze, igaragaze ukwereke ko urambiwe kuba Munabi, Mwijima, Nyiramivumbi, Mujinya, n'andi mazina mabi ataguhesha agaciro mu umuryango nyarwanda, Isunge Musekeweya imaze imyaka 13 itwigisha kubana neza, maze utangirane nayo uwa 14 uhinduka, maze ugaragaze itandukaniro guhera none. |
1131 |
Bamporiki noel, nyamasheke Sat, 27/May/2017, at 9.31 pm |
Ndahamya neza ntashidikanya ko iyo umuntu aza kuba yarahawe amahirwe yo guhitamo aho avukira nta kabuza Zaninka yari kurinda asaza, afashyinguzwa ikara, gusa siko byagenze ninayo mpamvu yigaraguriza agati abo yibarutse, gusa uri umubyeyi gito, usibye ko utagakwiye no kwitwa umubyeyi, nuko ari izina rihabwa umuntu wese wibarutse, ark kd sinabura kuvuga ko usebya abandi babyeyi aho wakabubahishije, gusa imigambi yawe yo sinzi ko izagukundira kuko kugurisha uzabyemererwa n'abawe kd nibabyanga uzihangane kuko uzaba warashatse kubarya utabahaye kd warabahetse, gira gutekereza bya kibyeyi kd urangwa n'urukundo. |
1132 |
Uhirwa bienvenue, Ruhango Sat, 27/May/2017, at 9.26 pm |
Samson,burya gufata abantu bose ukabashyira mu gatebo kamwe kd batandukaniye kuri byishi,nibyo bitudindiriza ubumwe,maze ubwiyunge duhora duharanira bukaba ingume kd aritwe tubitera,kuki kuba wahemukirwa n'umuntu umwe,uhita umugereranya n'umusozi wose cg c agace runaka?,bibabaje kuba biba ku umuntu nkawe wahoze wizerwa kd warubahagwa na beshi,burya koko umuntu ni umuntu kuba warabaye undi byanyigishije byinshi. |
1133 |
Mbonyuwontuma donatien, NOTHERN PROVINCE Sat, 27/May/2017, at 7.21 am |
Oya Mawe wikabya, jya umenya gusaza utanduranyije cyane, niba utangiye kumva ko warya abo wibarutse, ukimerera nk'utarigeze agira abana kd ahubwo ibirenzeho wuzukuruje, ukaba ushaka kugaragaza inda nini ari uko ukuze kd hari igihe wigeze kubitangira haba mu nzara ndetse no mu bindi bibazo bitandukanye by'urugo, ubu nibwo ugiye guhemuka, oya rwose sigaho uwo muvumo w'abana ntiwazawukira, gabanira abana, wenda ubahe duke ark batubone, maze ibisigaye ukore uko ushaka ntawe uzakubangamira, ark rero nabwo uzirikane ko igihemu cyo kizaba cyiyanditse kd nawe uzagera igihe ukicuza uti iyo ngira gutya, have mubyeyi wikwanduranya mu bana n'abakwe. |
1134 |
Ntirenganya Denis, Nyabihu Fri, 26/May/2017, at 7.37 am |
Uru rugo rwanyu twarusabiye umugisha turi benshi, turusabira kuramba no kugira amahoro, turusabira kubera icyitegererezo n'icyerekezo cyiza abandi, byose twabonaga byashoboka kd bikabahira, gusa ibyo twabasabiraga n'ibyo twibwiraga bitangiye guhinduka ibindi, Josiane we kubwanjye ndabona kubaka bizakugora, nyamara amaraha uri gushaka, hari igihe bizakugora kd ukazagira uti iyo mbimenya, sinkwifurije kwicuza ark ndabona bizaba, icyagakwiye nuko wacisha make, ukajya inama n'umugabo wawe maze mukareba igikwiye, naho ubundi bitabaye ibyo, gira uti by by kubaka birananiye. |
1135 |
Ntirenganya Denis, Nyabihu Tue, 23/May/2017, at 8.23 am |
Urugo rwiza ni urugendwa, icyo nicyo kigaragaza ko urugo rwuje umugisha, amahoro, n'urukundo, niwubaka urugo ukarutaha ark ukabona ko abantu baruberera yewe ndetse ukabura n'uwaza kugusaba amazi yo kunywa kd bakarenga bakajya kuyashaka ahandi, ukabona abana b'abaturanyi aho kuza gutaramira iwawe, bararenga imisozi bajya iyo bigwa, uzotane amakenga kuko nawe ntabwo uzaba uri ntamakemwa, uzicarane n'uwo mubana muganire maze murebe impamvu ishobora kuba ibitera kd ndahamya neza ko Izaba ihari kd izaboneka, Gafara mwe rero ndabiduriza kuzaba kure y'ibyo byose ahubwo mugaharanira ko urwanyu ruzaba nyabagendwa kd rwishimiwe, ibyo birakorerwa usibye ko bitavunanye, bisaba umutima wuje urukundo n'ubwiyoroshye gusa, urugo ruhire ba Nyakubyara mugaheka. |
1136 |
Harindintwari cyprien, KIBIRIZI nyamagabe Mon, 22/May/2017, at 1.13 pm |
Ntawe umenya aho bwira ageze,burya ngo nubishobora,uzagire neza wigendere kuko iyo neza uzayisanga imbere,bivuze ko nunagira nabi ark utazabura kugenda kuko iyo nabi nayo uzayisanga imbere,bivuze ngo nuhemuka,icyo gihemu nacyo uzagisanga imbere kuko burya ngo akebo kajya iwa mugarura,uranga abantu ntacyo mupfa ukabaziza ubusa uko wishakiye kd ari abaziranenge,ese uwo muriro ukomeza kwirahuriraho,nugurumana uzawuzimirizwa nande ko wamaze kwigira nyirantibindeba na nyamwigendaho,nyamara ngo agahwa kari ku uwundi karahandurika,uramutse ugenzerejwe nkuko ugenzereza abandi wababara,ndabeshya Zani?,ese ubundi uzaba umuntu ryari ko tukurambiwe kuba inyamaswa?. |
1137 |
Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru Mon, 22/May/2017, at 7.48 am |
13 irahise kd si ubusa kuri twe, Niyo mwaramuka musoje ikivi cyanyu nme,ibyo mwubatse bizaguma kugaruka mu mitima y'abanyarwanda iteka,gusa ndahamya ko mudateze kudusiga twenyine,kuko urwo mudukunda ruzagenda rwiyongera,imyaka cumi n'itatu irahise mutashye mu mitima yacu,uwatangiranye namwe ubu yarahuye byishi kd by'ingirakamaro kurimwe,umwana wavukanye namwe 2004 ubu ashoje amashuri abanza kd yamaze kumenya gutandukanya icyiza n'ikibi abitojwe na MWALIMU :KIGINGI,hirwa,SAMVUÂRA,muzatsinda,BATAMULIZA,CHANTAL ,MUHORAKEYE n'abandi beshi ntabasha kurondora,mwamutoje kuba umuntu kd kubikurana niyo ndahiro,twe abiyemeje kubisunga,dufite icyo turusha uwabateye umugongo kd natwe intego yacu ni ukuzagarura nabo bose batarabamenya,ISABUKURU NZIZA., gusa n'imyaka 100 tuzaba tukirikumwe. |
1138 |
Nsanzimana valens, Kirehe district Sun, 21/May/2017, at 1.26 pm |
"Ahubwo njyiye kwitoboza ahashoboka n'ahadashoboka",aya ni amagambo ya Manyobwa si aya Valens,ni koko ngo uzaseka neza ni uzaseka nyuma,beshi muri twe tumanika agati twicaye,ark ikibabaje hari ubwo tujya kukamanura tugahaguruka yewe ndetse rimwe na rimwe ntitukagerego,ngo utazi icyo akina nacyo akina n'ubuzima,ubuzima burahenda,kd bukoranye ubuhanga buhambaye,ese kubuhindura ukundi butari nuko tuba tutishimira uko uwabuhanze yabuhaye kubaho?,twatoje kunyurwa ark bamwe biri kutunanira ark ingaruka niziza,tuzirinde kwitabaza uwo twateye umugongo. |
1139 |
Nyandwi kelly alphonse, Ruhango Sun, 21/May/2017, at 12.08 pm |
Hariho zahabu n'ibirezi byishi, ark icy'ingenzi ni ururimi rwuje ubumenyi, Yewe Fidusi, nyamara ntawari gukeka ko wahinduka ukaba undi koko, yewe koko ngo umuntu ni Mugari, harya urahiga ukubita agatoki ku kandi ngo Shema ajye ujye?, mbere yo kuvuga ibyo byose wagakwiye kumenya ko nta nkuba ikubita umunyabugingo, kd umwanzi iyo ari guca icyobo, Imana iba yaramaze gutegura Icyanzu kera, uzirikane ko nyir'ikirimi kibi yatanze umurozi gupfa, aho guhiga imigambi y'iterambere, kuki uhiga imigambi y'urwango n'ubugambanyi?, ese uwo niwo murage uzasigira Izabayo?, birababaje ark nkeka ko ubuhamya bwawe butazaguhira kd uzasanga ko wakoze ibidakwiye umubyeyi nkawe, nibwiraga ko cyari igihe cyo guca bugufi ngo usabe imbabazi Shema n'umuryango we, ark ndumva uri undi wundi, ngaho kazanya kd uzahembwa. |
1140 |
Donatien Mbonyuwontuma, NOTHERN PROVINCE Sat, 20/May/2017, at 10.19 pm |
Kwishima bigira aho biva nkuko akababaro nako katabura inkomoko,erega n'ubundi ngo nta kabura imvano,kd byongeye isuku igira isogo,abanyarwanda ni beza kuko bazi kuzimiza ark bakamenya no gusesengura ibizimizwa,dore iminsi irahita indi igataha,kuko n'ubundi ngo ibihe biha ibindi,imyaka ni 13 ishize,Musekeweya itashye muri imwe mu mitima y'abanyarwanda,nanjye ubwanjye ndimo,bigitangira navuga ko nari pfukiranwe n'igihu cyambuzaga kuba ukwiye,nihashimwe uwantanyije na KANANGA mu myitwarire ark cyane cyane mu migirire,Donatien ubandikira ubu,yari akwiye kuba ari ubanyaga,none dore ari kubabwira inkuru nziza,muby'ukuri njye,maze hafi imyaka 7 mbaye undi,ndabishimira mwe kuko nzi aho mwankuye,gukura ikirenge mu cyaha biragora ark narabishoboye,ndashima Kigingi na Hirwa bo bambereye urumuri rw'umutima wemeye guhinduka. |
1141 |
Basubiyekwishema Gedeon, akarere ka Nyaruguru, umu Sat, 20/May/2017, at 10.17 pm |
Rimwe na rimwe biragorana kuba wabona inyiturano cg c ingororano, uwagusubije agaciro, akagusubiza ku ishema, ugasubirana ijambo mu bandi, icyizere kikongera kuba cyose imbere y'amaso y'abakureba, burya koko ntawe umenya aho amateka ye agera igihe atarayageraho, gusa nubwo ngo so atakwanga ahubwo akwita nabi, njye birashoboka ko bitandukanye n'ibyo, njye sinzi icyo natanze ngo nitwe BASUBIYEKWISHEMA, gusa sinaryisubijeho, ahubwo narisubijweho, ndashima rero wowe wabigizemo uruhare, burya urukundo si urwo umubyeyi akunda umwana we gusa, cg c urukundo rugize ikindi rugamije, none nk'uwagukunda kd atakuzi kd akakwitaho uko bishoboka, urwo waruha iyihe nyito?, Ni urwo nakunzwe na Musekeweya kd yemera no kunsubiza ku ishema, none ubu kuba uwo ndiwe nuko ndi MUSEKEWEYA kd binteye ishema bimpesha n'agaciro. |
1142 |
Kabera Eugene, akarere ka Ruhango Sat, 20/May/2017, at 9.07 pm |
Birababaje kuba waba ahantu ark ukabura umuco n'umwe wahigira, biteye isoni guta umwanya wawe igihe kinini ahantu bikarangira ntacyo uhungukiye, biteye agahinda kuba wajya mu ishuri, ukamarayo igihe kitagira uko kingana ark ukazarisohokamo uko waryinjiye, none c mukecuru ZANINKA, harya ubwo ngo aho wari waragiye ni he, ark c nanjye ndigiza nkana, nagakwiye kukubaza impamvu wari waragiyeyo, ark kuri wowe ngo ni AKARENGANE da, umutagatifu nkawe c yakosa, gusa nawe ubwawe ukwiye kugira ikimwaro kuba utashye uko wakagiye nta butagatifu bwawe mbonye dore ko nta nubwo uteze, ikibabaje ni kimwe, ni umuhungu wawe w'umupfapfa n'umupfayongo Bahizi, utazi ko uwo yisunga asigaje igihe gito kuri iyi si, Bahizi we, uzabura imfura kd ute n'ibiheko numara kubona ko wataye umwanya wawe w'ubusa mu matiku aho kuwumara ushaka abantu, gusa nawe muturanyi uzi ko uri nka aba navugaga urumvireho, kuko burya ngo abwira beshi ark akumva bene yo. |
1143 |
Mutwarasibo patrick, Muhanga Nyamabuye Fri, 19/May/2017, at 10.26 pm |
Nyamara burya twibwira ko gufata abantu runaka, ukabavuga uko batari, tukabagerekaho ibyo badakora, tukabagereranya n'utunyamaswa dusuzuguritse, tukabambura ubumuntu, tukabambika ubunyamaswa, hamwe n'indi myambaro itabahesha agaciro, biba ari ishema kubabikora, ark c niba ari ishema, ni inde wabiherewe ishimwe kuva yabikora?, ko ibihembo byinshi bitangwa ku bantu batandukanye kd bagize ibikorwa by'indashyikirwa, ni inde war wahemberwa iteshagaciro?, ni inde wari wahabwa prix nobel de la paix kuko yatukanye?, niba bibaho ndakeka ko na Zaninka aba ahora ahiga abandi mu kurihabwa, ark c niba atararihabwa, kuki wowe wumva ko waba nkawe kd ntacyo bikungura?, dusangize igitekerezo impamvu wigaragura mu kibi kd utarabihemberwa. |
1144 |
MUBERA THEOGENE, NYARUGENGE Fri, 19/May/2017, at 10.11 pm |
Ese ko inkuru nziza iturutse mu gihugu cya kure, isa n'amazi afutse mu umuhogo wakakaye, inkuru mbi yo yafatwa nk'iki?, ubanza kuri iyi si nta kigora nko guhinduka, maze kubibona ko bigora beshi kd njye mba mbona ik'ingenzi ari ukugira umutima wemera kd ugaca bugufi, ese iyo umuntu ategetswe n'amarangamutima agakora ibyo amutegetse, aho hacura iki ku bikorwa byacu bya buri munsi?, intekerezo za muntu nkeka ko zifite aho zigarukira ark iyo muntu yibwiye ko ibyo yibwira aribyo byo, nta kabuza aba yishuka, nawe rero niba uri nka Zaninka, zirikana ko ntaho uragera kd ukeneye abantu kurusha ibintu, ntuzashukwe n'umutima nama wawe ngo maze wibwire ko wageze iyo ujya kd utaratangira urugendo, TUYOBORWE NA Musekeweya. |
1145 |
MBONYUWONTUMA DONATIEN, NOTHERN PROVINCE Fri, 19/May/2017, at 9.52 pm |
Umuhinzi iyo ateye igiti, agerageza kukibungabunga uko bishoboka kose kugirango kizamubyarire umusaruro, acyitaho nkuko umubyeyi wibarutse umwana aharanira kubungabunga ubuzima bwe iteka, akaburinda ikibi cyose gishobora kumuhungabanya, kugirango azigirire akamaro kd akagirire n'uwamwibarutse, ngubwo ubuzima bwo ku isi, ibi rero mbivugiye ko namwe ABANDITSI BA MUSEKEWEYA, mwibarutse beshi kubw'inyigisho n'inama zitandukanye mutugenera, ibyo nibyo bingana no kutwitaho nkuko umubyeyi cg c umuhinzi abigenza, kutuba hafi mu bikorwa byacu bya buri munsi nibyo tubasaba kuko birashoboka ko uwahindutse ashobora gusubira mubyo yahozemo, nimwite ku urubyiruko cyane cyane dore ko ari narwo rushukika byoroshye, imyaka mumaze yo ibyo tuyibashimiramo ni byishi, kd ntibirangiriye aha, twizera ko mukiri kumwe natwe kd mudateze kuzaducutsa, turacyacyeneye kubonkamo byinshi kd murabizi namwe ko nta Mwana ucuka ku umubyeyi. |
1146 |
Kubwimana jean marie vianney, akarere ka Kamonyi Fri, 19/May/2017, at 10.49 am |
Burya kuba uri Umugabo ugakuza inda aho gukuza ibikorwa, ubwo bugabo nemeza ntashidikanya ko nta bugabo burimo, Umugabo nyawe ni urangwa n'ibikorwa bikaba bimufitiye akamaro we bwite, cg c umuryango we, cg c nanone bagenzi be batandukanye, iyo rero ushyize inda imbere ark ukaba utazi kuyikorera, nta kabuza amaherezo iragutamaza, si BAHIZI wenyine nashatse kubwira, kuko ngo aba umwe agatukisha bose, ubwo rero nkeka ko Bahizi aguhagarariye cg c ampagarariye bitewe n'uko niyizi cg c uko wiyizi, ese niba tuzirikana ko umurunga w'iminsi ari Umurimo, wowe uri nka Bahizi, Umurimo wawe ni uwuhe?, icyerekezo cyawe cyo se gishingiye he?, ese ko ejo cg ejobundi uzakenera gushinga urugo kd wanahirwa ukibaruka, aho bizaguhira, ko uri kwigira umusongarere aho wagashatse icyaguteza imbere binyuze mu maboko no mu umutwe wawe, aho niwibaruka, abo baziranenge bawe ntuzabaha umurage nk'uwo wahisemo kuragwa?, ahubwo se bazatungwa n'iki ko uko ukenera kurya kd utakoze, icyo gihe mwe muzaba mwabaye abarenze umwe?, simvuze byinshi ark kd ngo imfubyi yumvira mu urusaku, ngirango nawe urakuze kd ntukwiye gukura mu gihagararo gusa, reka nsoze nkubwira nti :"ak'i muhana kaza imvura ihise ", ark c kazaza kazanye iki?, Urisubize kuko igisubizo kiri hafi yawe. |
1147 |
Basubiyekwishema Gedeon, akarere ka Nyaruguru, umu Fri, 19/May/2017, at 8.51 am |
Burya ngo agacumu kazaguhorera ntumenya uwagacuze,ikindi kd ntumenya n'iyo gaturuka,ndahamya neza ntashidikanya ko iyo Musekeweya itaza kubaho,na Gedeon ubandikira aka kanya atari kuba akiriho,hari n'ubwo bishoboka wenda ko nari kuba nanakiriho ark ndi ahandi hantu kd ndi undi wundi,Nyagasani niwe ucisha inzira aho byagaragaraga ko zidashoboka,ninayo mpamvu nanjye yabanyoboyeho,ndi Gedeon mushya nyuma y'imyaka 10 maze mbakurikira,ntandukanye n'uwo nari ndiwe kd n'abanzi babihamya,sinavuga ko RUTAGANIRA,BAHIZI,KANANGA n'abandi bandushaga ubugome,bariya bari abana kurinjye pe,yewe nanabagereranya nkaho bari abanyeshuli nge ndi umwalimu,ibyanjye ni birebire,abo nabaniye nabi ni beshi,ark nishimira ko ubu tubanye amahoro,guhinduka birashoboka,ninaryo somo ry'ibihe byose njye nabafatiyeho kd ntangamo ubuhamya aho bibaye ngombwa,sinzi niba nanjye ndi RUTAGANIRA cg ndi undi wundi gusa icyo mpamya cyo nuko hagati yo kubaho kwanjye na Musekeweya harimo ikimenyetso cya =,ndabashimiye Murakoze., gusa nzi ko Mwansubije ku ishema. |
1148 |
Umuhoza clementine,akarere ka Rubavu Thu, 18/May/2017, at 6.30 pm |
Ese ,umuntu umwe yanditse ku umusenyi,undi akandika ku urutare,aho uwazagaruka nyuma y'imyaka runaka,yazasanga ibyanditswe byose bicyujuje ubuziranenge?,ndakeka ko igisubizo ari oya kuko birashoboka ko inyandiko yo ku umusenyi,ishobora no gusibangana nyir'ukuyandika akiri aho,rero mwebwe nimushyire umutima hamwe,nimwe mwanditse ku urutare kuko ibyo mwaduhaye byose bibitse ku umutima,imyaka 13 ishize,ibitse ibyo guhera muri 2004 nk'inyandiko zo ku urutare zidateze gusibangana,tubitse byishi muri twe,dufite imitima yuzuye inama n'inyigisho zanyu,twaravomye kd tuvoma ku mazi azira umwanda,niyo mpamvu natwe twabizeza kuzayasangiza kuri bagenzi bacu. |
1149 |
Mutangana jeremie,akarere ka kamonyi. Thu, 18/May/2017, at 6.19 pm |
Iyo umuntu yagize amahirwe,iteka ahora yiratira abandi ibyo byishimo
kd aho ari hose akageregeza kugaragaza akanyamuneza,iyo kd umuntu
anyuzwe nibyo ahawe ,ibyishimo biramusanga kd ikiruta ibindi,ahora
akeye ku umutima,imyaka ishize ni 13,kuri bamwe ishobora kuba mike,ark
ku bandi ishobora kuba myishi bitewe n'ibyo buri wese yayibonyemo,hari
abarahuye ubumenyi buzabaherekeza mu urugendo rwose rwabo
rw'ubuzima,hari abamaze guca akabando k'iminsi kd bo batahisemo
kukabika kure,ahubwo bahisemo kukitwaza igihe cyose n'aho bari
hose,inyungu buri umwe yavuga ko yakuye muri MUSEKEWEYA ziratandukanye
bitewe n'icyo umuntu yari ayitezeho akimara kumva untumbero
yayo,urugero njye narahuyemo kubana n'abandi kd mu mahoro,numva ko
aricyo nari nkeneyemo cy'agaciro kurusha ibindi,kubwanjye nibwira ko
ako ariko kabando naciye kd kazansazisha mu ubuzima bwanjye iteka,reka
mbabwire nti nimukomeze mukure mu bikorwa,nimwubake urukundo
rutajegera kd ruhuje abanyarwanda bose,imyaka izashyika n'ijana tukiri
abanyeshuri banyu kuko burya ngo kwiga ntibishira,nimukomeze kujya
mbere. |
1150 |
Uwimana Dieudonne,Rusenge ya Nyaruguru Thu, 18/May/2017, at 3.23 pm |
Niyo mwaramuka musoje ikivi
cyanyu nme,ibyo mwubatse
bizaguma kugaruka mu mitima
y'abanyarwanda iteka,gusa
ndahamya ko mudateze kudusiga
twenyine,kuko urwo mudukunda ruzagenda rwiyongera,imyaka
cumi n'itatu irahise mutashye mu
mitima yacu,uwatangiranye namwe
ubu yarahuye byishi kd
by'ingirakamaro kurimwe,umwana
wavukanye namwe 2004 ubu ashoje amashuri abanza kd
yamaze kumenya gutandukanya
icyiza n'ikibi abitojwe na
MWALIMU
:KIGINGI,hirwa,SAMVUÂ
RA,muzatsinda,BATAMUÂ LIZA,CHANTAL ,MUHORAKEYE
n'abandi beshi ntabasha
kurondora,mwamutoje kuba
umuntu kd kubikurana niyo
ndahiro,twe abiyemeje
kubisunga,dufite icyo turusha uwabateye umugongo kd natwe
intego yacu ni ukuzagarura nabo
bose batarabamenya,ISABUKÂ
URU NZIZA. |
1151 |
Hagenimana valens,akarere ka NYANZA Wed, 17/May/2017, at 10.10 am |
Muraho neza,nanjye nk'utuye i
NYANZA YA BUSASAMANA
nifuje kubaha ikaze iwacu ngo mu
byukuri mbasangize uburyo njye
bwite nahinduwe na
MUSEKEWEYA namye ntuye mu umujyi ark ibikorwa byanjye
bitampesha agaciro,nyuma yo
kubamenya,mfite icyo nubatse
muri njye kd kimaze kungeza ku
ntera ishimishije,kubwanjye
uwampa icyo mbitura nkabashimira ineza mwangiriye. |
1152 |
Nitwa uwera salome, ntuye I Nyanza Wed, 17/May/2017, at 6.05 am |
Niba abakobwa mwaradutoje kuzaba ba Batamuriza b'ejo hazaza, mukaduhindura ba Chantal, umukobwa w'umutima, mukatwereka uburyo urugo nyarwo rwagakwiye kuba rwuzuzanya tugendeye kuri Rutaganira n'umuryango we, ni gute twabura kuvuga ko Musekeweya yagize uruhare runini mu guhindura ubuzima bwacu, kubwanjye mbona nayinganya ababyeyi banjye kuko ifatanya nabo mu kungira inama z'ubuzima, ikanyereka uburyo nzabwitwaramo, ikanyereka uko ibibazo bikwiye gukemurwa mu mahoro kd buri wese akanyurwa, hamwe n'izindi nama zitandukanye ngenda nkuramo, ni ukuri muzaze tuganire, tubitumire kubakomeje kwinangira imitima nka Bahizi na Mukecuru Zaninka, ndetse tunabwire Mandevu ko umuyobozi atagakwiye kugira imyitwarire nk'iye. |
1153 |
SIBOMANA THEOPHILE, NYANZA Tue, 16/May/2017, at 11.14 pm |
Muraho babibyi b'amahoro, bavuzi b'imitima yihebye, mukaba abamara intimba n'agahinda ababifite, mbandikiye ndi I busoro bwa Nyanza ngirango nanjye mbabwire ko twanyuzwe n'inyigisho zanyu zuzuye urukundo, impanuro, ndetse n'inama zubaka abanyarwanda, ubwitange bwanyu ni ntagereranywa kuko nkeka ko ibyo mudukorera bitakorwa na buri wese, dore ko bamwe banabivuga neza ngo ni isi y'ifranga, mwe rero icyo kureba ifranga mwarakirengagije maze mwemera kutubera abaganga b'imitima kd mukaba mwarazobereye muri ubwo buvuzi, beshi twarahindutse kubera mwe, mwaje I rwanda mukenewe maze mugeze I Nyanza twifuza kubakamira none rero muzaze dusangire urukundo twejeje kd tubagarire n'urugitoha. |
1154 |
Ngendahayo theogene, akarere ka Nyaruguru, umureng Tue, 16/May/2017, at 8.16 am |
Guhirwa ni iki?,ni igihe ibyo ukoze byose bigukundira,imigambi yawe yose ikagerwho,yewe ndetse na gahunda zawe zose ntihagire uzikora mu nkokora,nawe rero KIGINGI nta guhirwa kuruta kuba wagira amahirwe ukibanira na Maribori,ni umukobwa w'umutima,umunyamurava n'umunyamwete,senga Imana izabahuze kd muzakomeze umurongo mugari wo kubaka urwanda ruzira urwango. |
1155 |
Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru Mon, 15/May/2017, at 4.51 pm |
Imigambi mibisha burya ntihama,abagerageza kugereka urusyo ku bandi ntimuzahirwa?,ikindi kd tuzirikane ko tubereyeho koroherana,ese ubundi twibaze,aho iyo ijisho riza guhorerwa irindi,isi ntiyari kuba iy'impumyi?,none c muyobozi gito mandevu,uwakugirira nk'uko ugirira abandi wabigenza ute?,niba unyumva unsubize. |
1156 |
Mfitumukiza jerome, akarere ka Musanze Mon, 15/May/2017, at 12.50 pm |
Yewe Josia, dore ukowe izizira ubusembwa, uramenye nawe uzirinde kugaragarwaho ubusembwa na buke imbere y'abakureba, uzabe nyamwete kd uhorane ishyaka, uzubake umuryango ukomeye mu urukundo n'urugwiro, uzabere abandi icyitegererezo kd abazagukomokaho bose bazaterwe ishema no kuvugwa neza ko bibarutswe n'inyangamugayo, twa tugeso wajyaga wigiramo turangiriraho kuko ugiye aho uzakosa ukabihanirwa, ngibyo ibyifuzo byacu twebwe abubatsi n'abakunzi b'amahoro batuye I Musanze kd bihuriweho n'umunyarwanda wese ukunda amahoro, nkwifurije guhirwa. |
1157 |
Kubwimana jean marie vianney, akarere ka Kamonyi Sun, 14/May/2017, at 3.03 pm |
Abagiye inama, Imana irabasanga, ark nibwira ko abo isanga ari abajya inama nziza, zubaka kd zifitiye akamaro imbaga nyamwishi, sinibwira ko inama nk'izo mwebwe ba Mandevu murimo hari ubufasha mutegereje ko Nyagasani yabafashamo, gusa buri wese nanone abona ingororano cg c ibihembo by'icyo yakoze, namwe rero imigambi mibisha muhora mucura, mukitwaza icyo muricyo n'ibyo mukora, muzirikane ko hari ubasumbya amaboko kd azabahanira ibyo mukora. |
1158 |
Ntirandekura emmanuel, akarere ka Nyanza Sat, 13/May/2017, at 10.36 am |
Ibigaragarira amaso,bigashyira n'amatwi namwe muzahere i NYANZA aho twituriye ku umupaka n'uburundi mwihere ijisho,aho akamaro ka MUSEKEWEYA mu myaka 13 karenze urwanda,ndavuga iwacu i NYANZA kagafata no mu baturanyi,basingiza kd bakarata Musekeweya bavuga uburyo yongeye kubabanisha n'abo bari bamaranye igihe badacana uwaka,none ubu bakaba barahurirana ,bagahana amazi yewe ndetse bakanashyingirana,iwacu natwe nuko urukundo ni rwose,kwibonanamo byimirijwe imbere,abeshi mu bakuze barata Muzatsinda,Samvura,Gihana n'abandi,natwe abakiri bato muzatubwirire Hirwa na Kigingi muti mwubatse urungano i nyanza rukomeye ku ndangagaciro na KIRAZIRA biranga umunyarwanda nyawe kd bahaye agaciro urukundo kurusha ibindi. |
1159 |
Niyigaba nazaire, intara y'amajyepfo, akarere ka N Fri, 12/May/2017, at 10.49 pm |
Nongeye kugaruka mbasuhuza mu by'ukuri gusubiza ikibazo mwabajije, ku umuntu wakurikiranye Musekeweya kuva kera ntiyabura icyo avuga, twebwe hano I NYANZA twubatse umuryango utajegajega ukura amasomo ya buri munsi ku ikinamico musekeweya, twize ko amahoro aharanirwa kd ashobora kubura mu gihe adasigasiwe, twatojwe ko urukundo ariyo nkingi yo kubana neza n'abandi kd byongeye no kuramba kwacu biva mu kuba dufite amahoro atajegajega, hano iwacu mu umurenge wa KIBIRIZI, nubwo nta byera ngo de, abamaze kumenya Musekeweya bamaze gutera intambwe ishimishije mu mibanire yabo na Bagenzi babo kd barabikuye kuri bamwe mu bakinnyi ba Musekeweya, imyaka cumi n'itatu si ubusa kd twizeye ko n'izakurikiraho tuzakomeza kubigiraho byinshi kd byiza byubaka ubuzima bwuje urukundo. |
1160 |
Mfitumukiza jerome, akarere ka Musanze Fri, 12/May/2017, at 7.52 pm |
Yewe Kibanga we, erega ukwiye kumenya kd ukazirikana ko Maribore akuze, ntabwo akiri umwana wo kuragira ngo mwumve ko uburenganzira bwe bwose bukiri mu biganza byanyu, yego impanuro arazikeneye kuki kuba mumurera ni umwana wanyu ark kd mumenye ko akwiye gutera ikirenge mu cyanyu, gusa nabaganiriza muzamwumve kd mumugire inama ikwiye, ku uburyo azahora abirahira ko mwamubereye ababyeyi beza, nimwirinde kumutonganya rero cg ngo mumurakarire kuko nta kibi yakoze kd nimwirinde kumufata nk'umukozi ahubwo mumubwire ko ari umwana mu urugo kd angana umurutasate. |
1161 |
Ntirushwa Pascal, akarere ka Gasabo Fri, 12/May/2017, at 4.50 pm |
Zani, wagakwiye kumenya ko kubana biruta byose, uracyifitemo umutima w'urwango ark ugomba kumenya ko urwo rwango ruzaguheza mu bwigunge wenyine mu gihe abandi bazaba bakataje mu bikorwa bibateza imbere, uzagira igihe wakagarukiye abandi utakibashyikiriye kuko uzaba waratakaye cyane, nyamara ikibi kirenze ibindi nuko uri guhemukira umuhungu wawe Bahizi we ukibyiruka kuko wowe uri kurenga azabura abantu abure n'ibintu boshye uwisanze atuye mu ubutayu wenyine, gusa we ntazicuze kuko yagiriwe inama kenshi ark avunira ibiti mu matwi, niba mwumva mwarahisemo neza nimukore mushishikaye. |
1162 |
NIYOMUHOZA ALFRED,AKARERE KA NYANZA Fri, 12/May/2017, at 12.09 pm |
Nanjye kutabifuriza urugo ruhire kwaba ari ukutareba kure,mbifurije kuzahirwa mu urugo rwanyu,muzabyare hungu na kobwa,mwagure umubano hirya no hino kd mubere icyitegererezo abandi,urwanda rubatezeho umusanzu mwiza wo kubaka uruzira amakimbirane n'umwiryane kd muzabere abandi abahamya b'uko amahoro mu urugo ariyo shingiro ry'iterambere rirambye ku umuryango no ku gihugu. |
1163 |
Mubera Theogene, akarere ka Nyarugenge Fri, 12/May/2017, at 11.05 am |
None rero namwe bavandimwe, dore Musekeweya yubatse amahoro na roho nzima, abaganga nabo bakomeje gukora uko bashoboye babifashijwemo na Nyagasani, iyo mikoranire myiza bagirana, namwe mwagakwiye kuyisigasira mwubaka urukundo n'ubuvandimwe, murakomeze kwerekana ko ineza ivuye kuri roho izasakara mu mitima yanyu, maze ubwo buzima bwiza muharanira bugatura muri muntu uzira ingeso mbi, nta kiguzi muzabyakirwa kd nta n'uzabibahora, urwanda rwacu rukeneye abantu babanye kivandimwe kd biyumvamo ubumuntu kurusha kuba umuntu. |
1164 |
MUKAKALISA Donata/ simbi/huyei Thu, 11/May/2017, at 1.42 pm |
Nongeye kubasuhuza mwebwe barimu beza ngize nti igicamunsi cyiza!impundu kwa Josiane na Gafarasi bateye intambwe yo kurushina mbifurije kurushinga rugakomera!arko haricyo shaka kubwira josiane aho icyivugo cy'abagore urakizi?cg upfuye kugenda gusa?umva nkikubwire zirikana neza agaciro gafarasi agushubije!kdi ntuzirengagize ineza kwa SHEMA bakugiriye dore iyo babariye ntibuka ikibi mbese ntibagira inzika,kuko ntibari kukwakira mumuryango wabo!nawe ujye ubikorera abandi turakwakiriye mu bagore icyo tugukeneyeho n'ukubaka sosiete ufatanije n'umuryango wa shema na NELI ....mbonereho mbwire kubwira Shema ngo uwo niwo mwanya wo kubwira umufasha wawe ibibazo wahuye nabyo . |
1165 |
Masengesho m chantal, akarere ka nyamagabe Tue, 09/May/2017, at 10.02 am |
Ibyamaze kubakwa,kd bikubakwa n'amaboko y'imbaga nyamwishi,ntihakagire ubisenya turebera,amahoro twaharaniye ,guhangayika twagize kubera kudatuza ntituzirare ngo twumve ko twagezeyo maze ya mahoro yacu atwarwe n'abandi,abakiri nka Bahizi turacyarikumwe kd bakifuza ko twahora dukimbirana,turabe maso rero. |
1166 |
Ntirushwa Pascal, ntuye I kigali, kibagabaga Tue, 09/May/2017, at 9.54 am |
Buri mubyeyi wese aba yifuza gusigira umurage mwiza umuryango we, abo yibarutse cyane dore ko baba ari amaraso ye kd Yifuza ko nta kibi cyababaho, beshi tuba twifuza ko abana bacu bazatunga bagatunganirwa, dore ko nanjye ndi umubyeyi w'abana bane, ibyo mvuga ni ukuri kd ndacyakeka ntawanyomoza, gusa burya mba mbona iyo dutanze umurage nkuwo hari icyo tuba dusize inyuma kd cy'ingenzi, ese ubutunzi butagira amahoro bwaba butumuriye iki?, ahubwo se bwaba bumariye iki abana bacu?, kubwanjye mba nifuza ko mu umurage dutanga twajya tubanza kwigisha abana bacu gushaka amahoro kurusha ibindi, erega niyo shingiro rya byose, uwabuze amahoro muri we, ntabwo yigeze atuza muri we, yewe ndetse nubwo yaba atunze ubwa mirenge ku ntenyo ahora ahangayitse bidashira, nimucyo rero tumenye gutanga umurage ukwiye kugirango n'abadukomokaho batazinuba ko hari icyo twabimye kd byari biri mu ubushobozi n'inshingano byacu. |
1167 |
Uhirwa bienvenue, Ruhango Mon, 08/May/2017, at 9.05 pm |
Uwungutse inshuti,aba yungutse ubuzima bushya,erega burya ngo inshuti ni umugisha,ibi rero ni kimwe nuko ugwiza abanzi aba yikururira urupfu hafi kuko umwanzi nta cyiza akwifuriza atari urupfu,nuharanira kubaho nka Muzatsinda,nta kabuza umugisha uzagwira iwawe,ark nugerageza gutera ikirenge mucya Manyobwa,ahaaaa,muvandi,by by uracge wifashe kd urwo rugendo uzarugende wenyine. |
1168 |
Niyomuhoza alfred, akarere ka Nyanza Mon, 08/May/2017, at 8.48 pm |
Josia,nanjye ndi muto,ark sinabura icyo nkubwira da,kuko ngo n'igi ryahanuye inyoni,mwana wa mama dore ugiye iw'abandi,ngo haravuna ntihunga,kuko n'iyo hunze hungishwa akanyafu,none rero kubw'ibyo,uzaharanire kuba umunyamurava,uzarangwe no kubaha umugabo wawe kd ugerageze kumwumva,uzarangwe no kwicisha bugufi kd naramuka agiye hejuru,wowe uzajye hasi,ndavuga guca bugufi,kwiyoroshya bizabe mu ndangamuntu yawe maze uhore uratwa n'uwakwishakiye ariwe gafarasi,nyuma y'ibi byose nshoje ngira nti:"uzagire ubukwe bwiza". |
1169 |
Bamporiki noel, nyamasheke Mon, 08/May/2017, at 2.22 pm |
Abandi bose kd ingeri zitandukanye bateruye bakwifuriza ubukwe buhire,nibyo koko ni ibikwiye kd buri wese yaterura yunga mury'abandi,intambwe mwateye irashimishije dore ko itanakorwa na bose,ni urugamba ruba rukomeye kubarwiyemeje kuko rusaba ingufu nyishi,gusa nanjye sinteruye ngira nti muzabe kure ya Nyagasani,ahubwo ndagira nti "ntimuzacogore",buri wese azabamenyere ku ukubana neza bizaba bibaranga. |
1170 |
Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru Mon, 08/May/2017, at 7.37 am |
Urungano rugushagaye rugusezera,ninabyo nyabusa ugiye kuruvamo maze ujye mu ubundi buzima,gusa ibihe byiza mwagiranye ntuzabyibagirwe ngo ubitere umugongo,uzakomeze kuruba hafi mu nama no mu kurwungura ibitekerezo,urugo rwawe nirugira ibihe byiza,nabo bazakwigiraho byishi bagerageza gutera ikirenge mu cyawe,nkwifurije guhirwa mu urugo rwawe na Gafarasi. |
1171 |
Kabera Eugene, akarere ka Ruhango Mon, 08/May/2017, at 7.32 am |
Urangwa n'ukuri, ahorana umucyo muri we, uzirana n'inzika, ahorana akanyamuneza, ntacyo aba yishisha nta n'icyo aba yikeka, iyo agize ikibazo agobokwa na buri wese, ahorana urwango intego zo kongera amaboko aho ageze hose, disi umuntu ni uwo kuko niwe uba afite icyo amariye abandi, abera indorerwamo bose bitewe n'ibikorwa bye byiza byuje urukundo n'impuhwe, nubona umuntu nkuwo ntazagucike mutaganiriye kuko azakungura byinshi, erega n'iyo waba uri Zaninka cg Bahizi nawe wahinduka, upfa kuba ufite ubushake. |
1172 |
Nyandwi kelly alphonse, Ruhango Sun, 07/May/2017, at 2.36 pm |
Ark c kiba, ni wowe wagakwiye kubwira Maribore nabi kuriya koko utabanje no kumenya impamvu yamuteye gukererwa, nyamara abakoresha bamwe na bamwe nkamwe bitesha abakozi b'ingirakamaro mu uburyo nkubwo, hari ubwo uramutse ubuze umukozi nka Maribore ushobora kuzihuza birenze kd waramuhoye ubusa, uherereye ku kamaro afitiye urugo rwanyu, uzabone kumubwira nabi kd nawe ni mukuru azumva, Zaninka we nawe sinagenda nagize icyo nkubwira, ndakeka ingando uvuyemo hari icyo zakunguye, nizere neza ko tugiye kumva no kubona Zaninka utandukanye n'uwo twari tumenyereye, icyo twese tugukeneyeho ni impinduka nziza kd zubaka umuryango nyarwanda, fatanya n'abo usanze kubaka amahoro kd ubabere mukuru mu myaka no mu bikorwa. |
1173 |
Celestin Kanyizo, Gasabo, Zindiro Sun, 07/May/2017, at 1.14 pm |
Burya muri byinshi twumva, n'ibyo tubona n'amaso yacu umunyabwenge yagakwiye kugira icyo bimusigira, aha ndashaka kuvuga ko buri wese aba yagakwiye gukuramo isomo mu ubuzima, niba wumva Zaninka ukumva ko ari umugome, wowe wagakwiye gukora ibishoboka byose kugirango uzagendere kure ubugome ark kd uzanaburwanye, icyo gihe uba ubonye isomo utazigishwa na Mwalimu mu ishuri nkuko uziga imibare, ukiga ubutabire, ubumenyamuntu n'ibindi, iryo somo wakura kuri Zaninka cg c umuhungu we Bahizi ryagufasha ubuzima bwawe bwose ukazabaho utanduranya kurinda ushyitsa mu ubusaze bwawe, duharanire kwiga rero ark twihatira kumenya, twigire hose kuko burya ishuri si ukwicara imbere ya Mwalimu gusa, kd ibyo turahura tugerageze no kubisangiza abandi. |
1174 |
Bimenyimana Francois, akarere ka Ruhango Sun, 07/May/2017, at 12.45 pm |
Nimvuga ko nubatswe na Musekeweya, ikandera, ikankuza, ikamfasha kuba ndi uwo ndiwe uyu munsi, uzabifate nk'ukuri kd nawe ubigendereho bizagufasha, nagize amahirwe yo kubona umujyanama usumba abandi, umufasha mu bitekerezo, Umuyobozi mu ntambwe zanjye iteka, akanyubaka mu ubuzima bwanjye iteka, urukundo yangaragarije kuva namumenya rurahebuje, yanyigishije kubaho kivandimwe, kd mbana na bose mu mahoro, anyigisha kwihangana no kwiyoroshya, anyigisha kuba umuntu nyamuntu, nawe niba umukeneyeho ubufasha mwisunge akuyobore kuko ntazigera akuyobya bibaho. |
1175 |
Mutangana jeremie, akarere ka Kamonyi, umurenge wa Sun, 07/May/2017, at 10.39 am |
Nibyo koko ngo amatwi yumva n'ijisho rireba byose byaremwe n'uwiteka,nibaza kd nibwira ko ijisho ryayoboye kigingi kuri maribori ari iry'uwiteka koko nkuko yaryiremeye kd yarabirimo,ntibyabaye nka bya bindi ngo amaso yapfubiye nyirayo,amwereka ingwe,kuko rero n'ugutwi kumva kwaremwe n'uwiteka nawe josiane uramutse wumvise ibyo kigingi akubwira yaba ari intambwe nziza y'ubuzima uteye,ark kd niba hari undi wamaze kwegurira umutima wawe,uzirinde ubuhemu,uzabwize kigingi ukuri kd kukuvuye ku umutima,ark niba ntawundi,wasanga umugabo ari uwo da kd ndamugushimiye. |
1176 |
Mutwarasibo patrick, Muhanga Sun, 07/May/2017, at 10.32 am |
Urugo ruhire, yemwe abagiye kurushinga, ruzabe urutamba mitavu muhoze amata ku uruhimbi, muzabane mu mahoro, muzabyare hungu na kobwa ark muzibuke no kuringaniza urubyaro bavandi, iwanyu hazagendwe n'ababeza kd muzakikizwe nabo, muzubake ku urutare ruzira umusenyi kugirango rutazasenyuka rucyubakwa, muzaharanire kubana na bose, ubwo ndavuga abeza n'ababi kuko bose muzahura, muzaharanire gushakira ibisubizo hamwe by'ibibazo muzajya muhura nabyo, kuko nta byera ngo de, muzagire abajyanama basumba abandi kd urwanyu rushingire ku masengesho, nongeye gusoza ngira nanone nti "urugo ruhire". |
1177 |
Ngiruwonsanga Daniel, Gisagara, umurenge wa Ndora Sun, 07/May/2017, at 7.31 am |
Urumuri rizirana n'umwijima, ahari urumuri ntiharangwa umwijima, ark kd n'ahari umwijima haba nta rumuri ruhari, gusa birazwi ko urumuri rurusha ingufu umwijima, ikidashoboka kuri byo ni ukubangikana, ninako rero umutima ukeye uzirana n'ikibi kd nabwo umutima wuje urwango, uzirana n'icyiza, uhora wijimye kd ukarangwa n'ibikorwa by'urwango, nimucyo rero duharanire kugira umutima wuje urumuri, maze duhangane n'imitima yigaruriwe n'umwijima. |
1178 |
Mbonigaba jean baptiste, Kamonyi Sun, 07/May/2017, at 7.06 am |
Abarangwa n'urukundo, bazira umwiryane kd bagahorana ineza, iminsi yabo yose iba yuje ibyishimo kd bakanyurwa n'ubuzima, mbega ibihe biba ari byiza kd binyuze ababibamo!!, Umubibyi w'amahoro wese ni uwifuriza abandi ibyishimo bihoraho, umutima utuje, kunyurwa n'uko abayeho n'ibindi byose byiza kd nawe yumva ko byamubaho, twubake ubuvandimwe butajegajega, umutuzo nugaruka kwa Shema tuzanyurwa, urugo rwabo nirwongera kuba intangarugero mu byiza tuzashima Nyagasani kd twifuza ko ayo mahoro azira kirogoya. |
1179 |
Mbonyuwontuma donatien, akarere ka Gakenke Sat, 06/May/2017, at 1.12 pm |
Urukundo ruraryoha,iyo buri wese agerageje kubahiriza amategeko arugenga kd akazirikana ko rugira kidobya maze akamenya ko niramuka ije kwitwararika bizamuranga,Josiane nawe rero dore umaranye na Gafarasi igihe kirekire,birashoboka ko yaba yarakweretse uruhande rwiza kure ntuzatungurwe no kuba wabona yahindutse akaba undi utakekaga,wowe uzagerageze kumubera uwo ashaka kd wihingemo izindi mbaraga n'umutima urenze ibibazo,uzarangwe no kwiyumanganya nkuko umuhanzi Masabo yabidutoje mu ndirimbo ye,uzashinjagire ushira. |
1180 |
Ntirenganya Denis, Nyabihu Fri, 05/May/2017, at 10.18 pm |
Urukundo nyarwo ntirwihishira, rugaragara igihe cyose kd urufite akarugaragaza hose, gusa iyo rujemo kidobya, uwarugiraga ashobora guhinduka ntube wamenya ko yarwigeze, ark rero nkawe Shema icyo nkubwira ni kimwe, wikumva ko Batamuriza atakigukunda kuko iyo biza kuba byo ntiyari kukugaruka mu maso, ni ibihe arimo kd bijyane no kutamubwiza ukuri kwawe kd ukwiye kumwumva, Zaninka we nanjye naguha ikaze mu umuryango ark kd nimara kubona ko hari icyo wahindutseho ku makosa wari ufite, ark burya ngo umusazi arasara akagwa ku ijambo, Gihayima tuvuga ko ari umusazi ark ibyo akora, njye mbona ari ibikorwa by'umunyabwenge, harya ngo wemeye guhera inyuma y'abandi mu bibi nkuko inyuguti itangira izina ryawe ihera izindi?, Harya ubundi ngo iherezo ni irihe?, witegure ko Gihayima agiye kukubatiza bundi bushya ark mfite ubwoba ko utazabona umwishingizi, keretse Bahizi umuhungu wawe iyo ataza kuba umusore cg c ngo abe umwana wawe niwe wari kukwemera, gusa ntawamenya da, reka dusenge bizabe amahoro kd avuye kuri wowe akagera kuri twese, Gubwa neza kd utekereze cyane. |
1181 |
Nitwa Muragijimana jean de DIEU, ntuye mu uburenga Fri, 05/May/2017, at 1.19 pm |
Ngo amahirwe aza rimwe kd iyo akunyuze mu myanya y'intoki kuyirukaho byakugora,nubona yaje rero ntuzayatere ishoti,uzayafatirane ukiyabona wenda wasanga ariwo mugisha wawe,nawe Maribori rero nkeka ko ubonye umugabo nka Kigingi utaba uhombye,umugabo w'umunyakuri nk'uriya abonwa na bake,ikindi kd Kigingi nakubwiri ikimuri ku umutima ntumuce intege ahubwo wenda umuhe igihe cyo kubitekerezaho kuko nawe siwe ahubwo ngo ni urukundo rujya aho rushatse,nakubwira ko afite umutwaro umuremereye kd yifuza ko wamutura uzamwumve kd umufashe kuko nawe ntazaba ariwe,mbega urugo rwaba ruberewe shenge! |
1182 |
Uwimana Dieudonne, akarere ka Nyaruguru, umurenge Fri, 05/May/2017, at 1.10 pm |
Amagambo meza asize umunyu,imvugo nziza itagira uko isa kd itagaragara kuri buri wese,urugwiro rutagira urugomo kd rwuje akanyamuneza,biba ari ibihe byiza kd byishimirwa na buri wese ubirimo,mu mvugo y'abubu babyita "ibihe by'uburyohe",ngibyo ibiranga igihe cyo kurambagizanya,birabaye turabishimye ,ubukwe burabaye kd murashyigikiwe,ark c aho ka kanyamuneza kazahoraho?,rwa rugwiro c rugiye he kd?,kuki mudutenguha mukatwereka ibinyuranye n'ibyo mwasezeranye?,ese kuryana mu urugo rwanyu biza bite kd mutarabirangwagaho?,ngayo nguko,Gafarasi nawe josiane rero dore namwe urwanyu murarushinze,muzirinde umwiryane no kutumvikana,indahiro n'amasezerano muzagirana bizabahore mu umutima bibayobore mu urugo rwanyu iteka,muzagire ubukwe buhire. |
1183 |
Mukanyandwi francoise, Musambira ya Kamonyi Fri, 05/May/2017, at 12.14 pm |
Biba byiza iyo usubiye inyuma kugirango ubashe gusimbuka kd ugasimbuka kure hashoboka, Muvandimwe Kibanga burya nujya ujya kuvuga nabi, cg c ngo ufate umwanzuro runaka, jya ubanza urekereze kd urebe nuwo uri kubwira, Maribore ni umuntu ugufatiye runini uyu munsi kimwe n'ejo hashize, ibuka ibyo yagukoreye kd utekereze ibyabayeho mu urugo rwawe kubera we, zirikana ku gaciro afite mu urugo rwanyu maze ubone kumuheza, buriya umuheje nawe akigendera, ushobora kuzicuza utakimubonye, yego umuntu ni umuntu, ashobora gukosa ark ntakosozwa irindi kosa, mutege yombi wumve impamvu yakererewe maze ubone gufata umwanzuro. |
1184 |
Mubera Theogene, akarere ka Nyarugenge Fri, 05/May/2017, at 9.53 am |
Muraho neza, nyuzwe no kubandikira kugirango mbashimire ku umusanzu mutanga wo kubaka ubuzima bw'umunyarwanda, bumwe MUGANGA adashobora gutanga, mu byukuri impamvu nkoresheje imvugo "MUGANGA ", nuko nanjye ndiwe, abaganga dutanga ubuzima nibyo, ark tubifashijwemo na Nyagasani, tugasubiza ubumuntu uwasenzekaye, iminsi ikicuma akongera akishimira kubana n'abandi, ark icyo mbashimira nuko hari icyatunaniye kugitanga ark mwe mukabishobozwa :burya kubaho, ntibisaba kuba ufite ubuzima bwiza gusa, abibwira ko ariko bimeze, hari icyo baba birengagije, burya ROHO ya muntu ni ikintu gikomeye mu kubaho kwa muntu, yego nibyo ngo Roho nzima itura mu umubiri muzima, murumva ko ari ubufatanye, ark twe kuvura roho ya muntu byaratunaniye, ibyo rero mwarabishoboye mwubaka umuntu nyawe, urangwa n'urukundo, ineza, ubwitonzi, ubworoherane n'ubugwaneza, ibyo muganga adatanga mwe biri mu biganza byanyu, nyurwa n'uwo musanzu mutanga kd nkanabibashimira iteka, icyo mbisabira rero nifuje ko dufatanyije twakubaka ubuzima bw'umuntu nyawe, bwuje roho nzima mutanga natwe tubafasha ngo iyo roho iture mu umubiri muzima, dufatanye rero maze Dufashe Imana kurera abo yiremeye mu mpuhwe zayo zitagira urugero. |
1185 |
Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru Thu, 04/May/2017, at 9.16 pm |
Nihagira abababwira bati urugendo mwatangiye murarushoje, muzabikirize ark ntimuzabifate nk'ukuri, urugendo rwanyu nyarwo nibwo mukirutangira, mutangiye ishuri kd ritagira aho umuntu arisoreza, muzaharanire kuribamo aba mbere kd mushishoza, ubukwe bwanyu tuzabutaha turi benshi kd twishimye, gusa muzabe intwari kd muzabere icyitegererezo abandi, abazabagira inama muzabatege yombi ark muzarangwe no gushungura. |
1186 |
Papa Claude Evangelist Thu, 04/May/2017, at 10.30 am |
Shalom! Nanezerewe bikomeye kumva Episode 664 kdi koko ubukwe buranezeza, kubona bantu benshi bagushagaye biraryoha. Congs kuri Josiane na Gafarasi. Mr.Kigingi namwemeye kuko kutarikocora n'amakosa kuko iyo urae utabivuze hari uwagutanga kdi kwa Maribori nawe ari kwijijisha yabyemeye(niko abakobwa bateye) ahhaha abakobwa b'Abarokore bo rero barakubwira ngo reka tugende gusenga ( haboneke kwerekwa) ahhahaa kdi tayali yamaze kukwakira. Mbega ukuntu biryoshye. Shema rero n'umuhatali ararengera inyungu z'umuryango naho Batamuriza ari mu mandazi mureke natabyumva namuhinduka azabyumva kdi yicuze. Icyo nongeye kwiga nuko umugambi w'Imana kubuzima bw'abantu bayo uko byagenda kose urasohora ( Gafrasi na Josiane). Byanejeje cyane!! Inama abashakanye bagirana zigomba kwitabwaho cyane ngo inshuti yawe? Umutoma wa Kibanga unyibukije uwanjye natereteshaga! ahhaha Abakobwa utabahase imitoma ntiwazanarongora. Courage kuri Kigingi & Maribori. Musekeweya ndabakunda.
Claude i Kanombe |
1187 |
MUKAKALISA DONATA ,HUYE,SIMBI Wed, 03/May/2017, at 3.15 pm |
Ngeye kubasuhuza nyuma y'igihe kinini naracecetse ark sinigeze nsiba kubatega amatwi.muri make nagirango ngaye cyane FIDOSIYA ubusanzwe twamufataga nk'inyangamugayo ariko umusaruro nari mwiringiyemo siwo nabonye nari nagushimiye uburyo wagize uruhare mu ishakishwa rya Batamuriza!none ugeze ubwo umusenyera?kdi umwihishemo nk'inshuti magara?sigaho uwo muco mubi kuko ntaho wakugeza Batamuri?ndakwingize subiza umutima impembero ubabarire shema kuko nikenshi wagiye ugeragezwa kdi ukihangana shema nakubwiza ukuri kwe kose ariko ntumurakarire ubyumve neza umubabarire wibuke ko wafungiwe kwa kananga kdi shema akabyemera.ndakwizeye uri umugore ubere u Rwanda. |
1188 |
Masengesho m chantal, akarere ka nyamagabe Tue, 02/May/2017, at 2.16 pm |
Kugira ubwenge nyabwo ni ugukora igikwiye,kugira umutima nyawo ni ukugira umutima utanga amahoro,nawe wumva kd ugasesengura Musekeweya,niwisanga iyi ntambwe utarayigeraho,uzamenye ko urugendo rukiri rurerure,uzamenye kd uzirikane ko ibyo gukora bikiri byose maze uhagurukane ibakwe mu ubufatanye bunoze bwo kubaka urwanda rubereye bose. |
1189 |
Uhirwa bienvenue, Ruhango, Ruhango Tue, 02/May/2017, at 12.58 pm |
Imyanda yose siko iyorwa n'agatebo kamwe, yewe ntibinakwiye ko guhuza ibidahuzwa hari icyo byabyara, Burya gufata abantu runaka, cg c agatsiko k'abantu runaka ukavuga ko ari babi ni bibi, kd ni no kwibeshya, ntababa ababi bose kimwe nuko nta baba abeza bose, ese fidusi, uhera he uvuga ko abanyabugo bose ari babi, cg c wemeza ko bose ari indyarya, ese ko umugabo wawe yahoze ari mubi kuki wowe utabaye mubi kd mwarabanye nk'umugabo n'umugore?, oya ntibikwiye rwose, namwe bavandimwe nimureke gufata abantu ngo mubashyire mu gatebo kamwe maze mwumve ko bose bahuje imico n'imyifatire, nimugerageze guhindura imyumvire n'imikorere kugirango Twubake urwanda rwiza kd rubereye bose, Izina ryiza nirijyane n'ibikorwa byiza kd imvugo ivubura ibyiza ibe ingiro. |
1190 |
Celestin Kanyizo, Gasabo, Zindiro Tue, 02/May/2017, at 12.47 pm |
Zaninka we ikaze nanone mu umuryango, uhawe karibu kd ukaba wongeye kubona abawe, aho uvuye ni aho wahozwagaho ijisho ry'uburinzi ark ubu urongeye ugeze aho wigenda, gusa ugomba kumenya impamvu wari uri hariya hantu, ni ibikorwa bibi byawe bitaguhuzaga n'abandi, kwigira nyamwigendaho, kubiba urwango, gukuza amacakubiri n'urugomo, ibyo rero urasabwa kubikosora kugirango wiyunge na sosiete ugarutsemo, impinduka zizaboneka nubishaka kd ugarurirwe icyizere, Shema nawe reka nkubwire ntabwo ikibazo gikemurwa n'ikindi, ntabwo kuba utarakemura ikibazo cyawe na Batamuriza wagakwiye gukomeza kwiteranya na Fidusiya kuko ashobora no gusubiza inyuma imibanire yawe na Batamuriza, yego Fidusiya niwe pfundo ry'ibibazo ufite ark uzirikane ko ashobora kubyongera, isubireho rero kd ujye uzirikana ko kurenzaho bikiza byinshi, Zaninka we, wowe hama hamwe wiyakire kuko burya ngo urwishigishiye ararusoma, ntawakugiriye inama yo gukora ibyo wakoze ahubwo wagiriwe inama kenshi yo kwitwara nk'umuntu ukuze urabyanga, niyo mpamvu rero ngo agatinze kazaza ari amenyo ya ruguru, shikama kd ukomere. |
1191 |
Mutangana jeremie, Kamonyi, Gacurabwenge Tue, 02/May/2017, at 11.47 am |
Dufite inyota y'amahoro, dusonzeye ineza no gutungana, dufite umugambi wo kuba umwe, dufatanyije ba Zaninka twabahindura kd bagakora ibyiza umuntu wese akabatekerezaho ko byabavamo, icy'ingenzi ni ukugira intego na gahunda, gutahiriza umugozi umwe, no kumenya inkomoko y'ikibazo gituma umuntu akora ikintu runaka cg c atekereza mu uburyo ubu nubu, nimucyo rero twihe intego, dufate ingamba nshya, maze tuzimare iyo nyota dufite ubutazasubira kuyigira. |
1192 |
Bizimana Janvier, akarere ka Nyanza Tue, 02/May/2017, at 7.51 am |
Iyo abantu bafashe icyemezo cyo kubaka urugo, ni umwanzuro ukomeye uba ufashwe kd uba ukwiye kwitonderwa mbere yuko ushyirwa mu bikorwa, iyo bihubukiwe nta kabuza bigaragara vuba kd bikagira ingaruka mbi zigaragarira buri wese, Gafarasi nawe Josiane njye nabifuriza kuzahirwa n'umugambi mwafashe ark byose bizashoboka kubera uburyo muzaba mwagitwayemo, njye inama nabagira ni iy'uko mwagerageza kujya muganira n'abandi, inshuti, abaturanyi n'imiryango babanye neza bakabasangiza ku ibanga ryo kubaka urugo, Nyagasani azababe hafi kd ababere umujyanama usumba abandi. |
1193 |
Muragijimana jean de DIEU, intara y'uburengerazuba Mon, 01/May/2017, at 8.22 pm |
Habaye hishyurwa amafranga y'ishuri kugirango turahure ku mpanuro zanyu, beshi twari guhezwa kugera kuri ayo mahirwe, twari kuba dukumiriwe mu kugirango tumenye uburyo tubana n'abandi, uburyo dukemura kd tugakumira amakimbirane, uburyo twubaka urukundo nyarukundo kd duhuza abafitanye ibibazo bitandukanye byugarije ubumwe bwabo n'ibindi, beshi muri twe ubuzima bwacu bwubakiye ku urukundo n'ineza dutozwa na Musekeweya, twiyambuye umwambaro w'urwango maze amahoro tuyikwiza umubiri wose, By'umwihariko hari abo gushimwa iteka kuko iyo batabaho natwe twari kuba tutari abantu nyabantu, Zaninka nashimwe kuko atwereka ko hari byinshi tugifite gukosora no kubaka muri twe kugirango urwango ruranduke burundu, Rutaganira nawe ni ingenzi kuko atwereka ko guhinduka bishoboka kuri umwe waba yarabaswe n'ikibi kd akaba yakongera kuba uwo kwizerwa, muri make twashima beshi kuko intumbero yanyu ari kubaka umunyarwanda ubereye urwanda, nimukomeze kuduha urukundo n'imbaraga byo kuwihingamo umubano uzira imbereka. |
1194 |
Mukanyandwi francoise, Musambira ya Kamonyi Mon, 01/May/2017, at 1.47 pm |
Ese ni iki ukeneye kurusha ibindi?, ese ni ubutunzi cg?, Icyo dukeneye ni amahoro, ubumwe, urukundo, ubuvandimwe ark by'umwihariko koroherana, inzira ya muntu ni ngari kd irimo amahwa meshi, kuyinyuramo bisaba kwitonda, koroherana ndetse no kuzuzanya kwitonda tutabyirengagije, ayo mahwa kenshi aba ashaka ku tugomba, arababaza cyane kd araziraniza, gusa uzi ko aziraniza cyane yiga uburyo bwo kuyanyuramo kd akagera iyo ajya amahoro, yego kunegekara ntibyabura ark kd ni ishusho y'ubuzima, ba Zaninka rero bazatugwisha, batuyobye kd bashake ko dutsikira mu urugendo, icyangombwa rero ni ukumenya ko bariho kd tukamenya imitego badutega, urwanda ni rwiza ark kd rufite abeza n'ababi, reka twige kubaho kd tubana na bose, nibwo ya mahwa yaba Bahizi n'abandi tuzayatambuka, tugure inkweto zikomeye kuko inzira zuzuye amabuye cyane, hamwe n'abubatsi b'amahoro, Intambwe tuzayitera kd tugere kure hashoboka |
1195 |
Mbonyuwontuma donatien, akarere ka Gakenke Mon, 01/May/2017, at 1.42 pm |
Ese amahoro duhihibikanira ark tudashaka ko agera kuri bose azatumarira iki?,ni uwuhe mukire wakize wenyine akumva ko atengamaye kd hari abamukomangira buri mwanya bamufunguza?,ayo mahoro c ubundi kuyabamo wenyine bishoboka bite?,gusa bihira bake,niba dushaka gutuza nitwifurizanye amahoro kuri buri wese tutavanguye nibwo ya mahoro kuri buri wese azagerwaho. |
1196 |
Ntirenganya Denis, Nyabihu Mon, 01/May/2017, at 12.58 pm |
Ibyo mwantoje bizambera impamba idateze kuntera inzara mu urugendo rwanjye rw'ubuzima,narafunguriwe ndijuta kd nanjye niyemeza kuzaha abandi kuri iryo funguro kuko uwaririyeho ntiyongera gusonza ukundi,inama nagiriwe nizo zubatse ubuzima bwanjye kd nzahora nshima iteka,nifuza gutera ikirenge mu cyanyu ark imitego iracyamboha uko bwije nuko bukeye,gusa uwamenye MUSEKEWEYA afite icyo arusha abandi kd gikomeye cyane. |
1197 |
Uwimana Dieudonne, Rusenge ya Nyaruguru Mon, 01/May/2017, at 12.49 pm |
Amata ni meza mu ishusho y'uyarebamo,iyo aguyemo umwanda,nubwo waba ari muto bigaragarira buri wese,kd bihita bigaragara ko afite intenge,ayo mata yanduye nayagereranya nuko umutima wanjye wari umeze mbere yo kubamenya,wari utwikiriwe n'igihu cy'urwango,umujinya n'urugomo bidafite ishingiro,numvaga nta muntu numwe nakwizera cg c ngo mugirire neza bitewe n'amateka yacu i rwanda,kuba nyamwigendaho byaranyuraga cyane kurenza ibindi byose,byamfashe igihe kirekire kugirango mpinduke,nacuditse n'uwakinaga ari Yuliana ntamuzi kuko numvaga duhuje ubuzima,amaze kwakira ibyamubayeho kd akiyemeza guhinduka no gutanga imbabazi,nibwo nanjye natangiye kubohoka,buhoro buhora natangiye kubonamo ubumuntu n'impuhwe abo numvaga ntakwifuza mu maso yanjye na rimwe,byageze aho ntangira gutera intambwe mbegera tukaganira nabo kd bambereye abana beza baranyumva,ubu twunze ubumwe dusangira kd tugafatanya byose,kuba ndiho neza uyu munsi mbikesha Musekeweya yo yampaye kongera kubana n'abantu,ntuye i RUSENGE MU KARERE KA NYARUGURU. |
1198 |
Hashakimana philemon, Nyaruguru, Nyabimata Sun, 30/Apr/2017, at 7.09 am |
Ubuzima bwiza kd buri wese yakwishimira kubaho, ni ubufite amahoro n'umutuzo, gutuza neza ni ukubana na bose, kubana neza ni ugusangira byose na bose, gufashanya, guhuza no kuzuzanya, yewe ndetse no kwiyumvanamo nk'abavandimwe, kwitana bamwana b'ibibazo duhura nabyo, bitubuza amahoro n'umugisha bituruka kuri Nyagasani kuko bituma tubaho mu umwiryane kd we ntabikunda, Muhumuro na bumanzi byunze ubumwe, I mpinga n'i mucyamo basangira byose, Mugereko na Bugo buzuzanya, niyo miryango twifuza kubona kd ikaba ishuri rya twese, duharanire kugira amahoro n'umugisha bituruka kuri Nyagasani twunga ubumwe kd dutahiriza umugozi umwe. |
1199 |
Bamporiki noel, nyamasheke Sat, 29/Apr/2017, at 1.48 pm |
Shema have utavaho usubiza intambwe yari imaze guterwa inyuma, wikwiteranya na Batamuriza, wongera gushotora Fidusiya, ese numwirukana maze nawe akegera umugore wawe, akaguteranya ko ubwo utararaga mu urugo, waraye iwe kd ko mwagiranye ibihe byiza, aho uzabyikura amahoro?, ni iki uzireguza igihe ibyo bizaba byabaye kd ari wowe ukojeje agati mu ntozi?, Fidusiya afite kuguhuza n'umugore wawe cg c akabatanya, rero igikwiye nuko wamwihorera ntukomeze kumushotora kuko nibyo bizaguha amahoro kurushaho, bitekerezeho kd nawe urasanga ariko kuri gukwiye. |
1200 |
Nyandwi kelly alphonse, Ruhango Sat, 29/Apr/2017, at 1.35 pm |
Hirya y'ejo hazaba heza, abazahagera bazaba batuye mu mahoro, uwakurikiranye inyigisho zitangwa na Musekeweya, akagerageza gushyira mu ngiro inyigisho nziza zubaka zirimo, nta kibi yimitse kd nta mutima mubi yifitemo, ntabwo azaba mu bwigunge kuko urukundo yagaragaje nawe azarugaragarizwa, nimucyo rero duharanire icyiza, turangwe no kuba ba Muzatsinda mu bikorwa, maze ishema ryacu ridutere kwizerwa aho turi hose. |
1201 |
Nsanzimana valens, Kirehe district Sat, 29/Apr/2017, at 9.32 am |
Mba mbona ko ubumwe buzagaruka mu bavandimwe,yewe ndetse sina kera kuko byaratangiye,ark abatunaniza ntibabura,nta byera ngo de nkuko abanyarwanda babivuze,ubu c niba tugifite ba Bahizi na nyina Zaninka,tukaba tukiri mu bibazo by'inzangano n'amatiku,hari ukunaniza ubumwe bwaharaniwe kuva kera?,abubakamahoro ko tubarwanya kd tukabananiza uko bwije nuko bukeye,tubona icyerekezo cyacu ari ikihe?,dukwiye gutera intambwe nk'iya ba Rutaganira,ba Gasore n'abandi nkabo biyemeje gutatira ikibi bagaharanira icyiza,umurongo bahisemo umaze kubageza kure kd heza,ngayo nguko niwiyumvamo impinduka zo gukora icyiza ntuzatinde kuko uzaba ari umuhamagaro. |
1202 |
Mutangana jeremie, akarere ka Kamonyi, umurenge wa Sat, 29/Apr/2017, at 9.25 am |
Bivugwa ko "akarimi kabi gasemera agasaya kd utakirinze kamusemera",beshi bateranwa n'amagambo abaturuka mu kanwa kd bibwira ko bari kugira neza,Bahizi nawe ndagirango nkubwire ko amagambo yawe atubaka ahubwo asubiza inyuma ubuvandimwe bwawe na Mukuru wawe,ingero ni nyishi kd zifatika aho abavandimwe bagiye bacana umubano kubera amagambo,gerageza kwiyunga n'umunwa wawe kugirango ubane neza n'abandi,haranira kugenzura amagambo agusohokamo kuko agiye kuguca ku nshuti n'abavandimwe,twirengwa n'amagambo ngo aturushe ubwenge. |
1203 |
Mbonigaba jean baptiste, Kamonyi Fri, 28/Apr/2017, at 9.15 pm |
Yewe Gasore nawe Chantal, yego ku uruhande rumwe mwagakwiye kwishimira ko mukecuru Zaninka yafunguwe, yego kd ni na byiza ark rero kd mumenye ko akiri wawundi, ntarahinduka ngo abe uwo kuyagira no kubwira byose, aracyunze ubumwe na Bahizi haba mu bikorwa no mu mvugo, kumusura nabyo nibyo ark muzagende mwikandagira, aracyari uwo kwigishwa no kwegerwa kenshi kugirango habashe kugira igikorwa kuko isi dukeneye ntijyanye n'abantu nka Zaninka, nimuhuze imbaraga n'ubushobozi kugirango yigishwe kd ahinduke, natwe hano I Kamonyi, ubufasha bushoboka mwadukeneraho bwose tuzabutanga kd ntimuzatinye kutwegera ngo tuganire, duhindure isi kd tuyigire nziza uko dushoboye. |
1204 |
Uhirwa bienvenue, akarere ka Ruhango, umurenge wa Fri, 28/Apr/2017, at 9.06 pm |
Burya gufata abantu runaka, cg c agatsiko k'abantu runaka ukavuga ko ari babi ni bibi, kd ni no kwibeshya, ntababa ababi bose kimwe nuko nta baba abeza bose, ese fidusi, uhera he uvuga ko abanyabugo bose ari babi, cg c wemeza ko bose ari indyarya, ese ko umugabo wawe yahoze ari mubi kuki wowe utabaye mubi kd mwarabanye nk'umugabo n'umugore?, oya ntibikwiye rwose, namwe bavandimwe nimureke gufata abantu ngo mubashyire mu gatebo kamwe maze mwumve ko bose bahuje imico n'imyifatire, nimugerageze guhindura imyumvire n'imikorere kugirango Twubake urwanda rwiza kd rubereye bose. |
1205 |
Bimenyimana Francois, akarere ka Ruhango Fri, 28/Apr/2017, at 6.54 pm |
Ukurusha umugore aba akurusha urugo, umugore ni byose kuwamaze guhitamo neza kd iyo urwo rugo rwuzuye ubwumvikane, ruhinduka intangarugero muri bose, Gafarasi muvandimwe wowe na Josiane ndabasaba ko urugo mugiye kubaka rwaba ururi kure y'ibibazo, intonganya, amatiku, guhishanya, umwiryane n'ibindi byose bishobora kuzazana impagarara mu mibanire yanyu, tubitezeho twe abakiri bato kuzabigiraho byinshi bizadufasha natwe mu gihe tuzaba tugiye gushinga izacu, muzatubere urumuri kd mwemere kutumurikira igihe cyose tuzaba tugonzwe n'umwijima w'ibibazo, tubitezeho itara rihora ryaka rikarangira buri wese ukeneye amasomo yo gushinga urugo icyerekezo yanyuramo agana umuntu wo kwizerwa wamugira inama zubaka, muzatwemerere tubasure kd tuganire kugirango umubano wacu namwe uzabe nta makemwa, Urugo ruhire kuri mwe. |
1206 |
Kubwimana jean marie vianney, akarere ka Kamonyi Fri, 28/Apr/2017, at 12.24 pm |
Igihe cyose mpemutse numva umutima unkomanga, gutuza muri njye birabura nkumva mfite impagarara muri njye, gusaba imbabazi birangora kd nahura n'uwo nahemukiye nkumva mfite ikimwaro cyishi mu umutima, hari ubwo mba numva nshaka kunyura andi mayira ark rimwe na rimwe ntibinkundire, ikibabaje kd njya guhemuka mbizi ark umutima wigarura ukabura, burya rero abantu ntibahuje imitima, iyo numvise Zaninka yageze ku ntego z'ubugome bwe, ibyishimo biramusaga, akanyamuneza kakaba kose, nibwo uba wumva ko yabaye umuntu kuko igihe kindi gisanzwe usanga umunabi, umujinya, urugomo n'ibindi bikorwa byose aribyo bimuranga, icyo mbasabye rero ni ukumfasha kwiyambura umutima w'ubuhemu, ndashaka gukora igikwiye kd igihe cyose, nimubimfashemo rero kugirango ngire intambwe ishimishije ntera kd ibonwe na bose, inyigisho zanyu ziranyura kd zikanyubaka, nimuyobore umutima wanjye kugera ku ntego nifuza. |
1207 |
Mutwarasibo patrick, Muhanga Nyamabuye Fri, 28/Apr/2017, at 7.29 am |
Ubukwe ni bwiza yewe ndetse bubera n'ababukoze urwibutso ruhoraraho rw'ibihe byiza bagize, ark iyo umubano wanyu ukomeje kuba ntamakemwa nibwo rwa rwibutso mukomeza kurwishimira kd mukumva ko ibyo bihe byanyu byari byiza, Gafara ni iby'agaciro kubana n'uwo wahisemo amahoro, yewe byaba byiza mumibanira nta ntonganya n'imbereka, ibyo rero kubugeraho bisaba kwitwararika no kugerageza kwicisha bugufi, nimugire imyiteguro myiza kd ubukwe bwanyu buzabe buhire, urugo rwanyu rwo ruzabere abandi intangarugero mu mibanire yanyu kd beshi bazabigireho kubana kd babatangeho icyitegererezo, ruzabe urugendwa kd rube urutambamitavu, ku uruhimbi rwanyu hazahore amata kd mu rwabya hazahore huzuye amavuta, Nimurambane na Nyagasani. |
1208 |
Mbonyuwontuma donatien, akarere ka Gakenke Fri, 28/Apr/2017, at 7.19 am |
Umuryango urangwa n'intonganya ntabwo ujya ugira amahoro bibaho, bahorana amakimbirane adashira kd iterambere ryabo rikadindira, amatiku ni mabi kd atagatsindwa, guteranya byo ni ibindi bindi kd bitagakwiye kubaho, urwango rwo ni ikibazo mu miryango imwe n'imwe, hari aho bavuga ngo runaka afite indimi ebyiri, rimwe na rimwe aba akumva kd agushyigikiye, ubundi akaguteranya, abo uzasanga bateye nka Bahizi, nyina n'abandi nkabo, akenshi banitwa IBIRUMIRAHABIRI, twirinde kuba rero ibirumirahabiri kd twirinde guteganya abandi kuko bitazana amahoro ahubwo ari urwango n'ubushyamirane |
1209 |
Ntirenganya Denis, Nyabihu Thu, 27/Apr/2017, at 8.41 pm |
Shema icyo wagakwiye kwirinda ni ugukoreshwa n'umujinya kuko wazatuma uhubuka maze ugakora ibidakwiye kd ukaba wanabihanirwa, yego Fidusiya yarahemutse kd bigaragara, yewe ndetse binakugeze kure, ark rero uwo siwo mwanzuro, uzirikane ko ashobora no kuba yasubiza umubano wawe na Batamuriza inyuma kd hari intambwe yari imaze guterwa, icyo buri wese yagakwiye gukora, ni ukugenzura imigenzereze n'imitekerereze ye mbere yo gufata umwanzuro, Naho wowe Zaninka ho ibyawe ni agahomamunwa ark nyine ngo urwishigishiye ararusoma, tegereza ibyo Nyagasani azagukorera kuko niwe ugusigaranyeho ububasha n'ubushobozi, mbifurije guhirwa mwese. |
1210 |
Bizimana Janvier, akarere ka Nyanza Wed, 26/Apr/2017, at 9.40 pm |
Ururimi rwacu ni rwiza ark rwangira ko ruduteranya, rukaba rwadutanya n'abavandimwe cg c abandi bantu runaka kd rwuzuye ikinyoma, gusa nanone ntitwafata ko arirwo ruduteranya kuko sirwo rudukoresha ahubwo nitwe turukoresha, nitwe turugenga kuko uzi ubwenge ararufata akituriza, Bahizi uteranya umwana na nyina, ni inde yasiga?, ese habanza kurebwa ingaruka ziba zibyihishe inyuma?, nawe niba ururimi rwawe rukugenga, ukaba ukora ibyo rugutegetse kd wagakwiye kurutegeka, uzirikane ko kubana n'abantu bizakugora, uzahora urangwa n'ikinyoma kd ugihe agaciro mu umutima wawe, umunsi rero wagaburiwe n'ururimi kubera kubeshya bizaba ibindi bindi, gusa hahirwa ugenzura imvugo ze kd akabanza gukaraga ururimi rwe 7 mbere yo kuvuga, tube abanyakuri nkuko Musekeweya idahwema kubidutoza. |
1211 |
Mukanyandwi francoise, Musambira ya Kamonyi Tue, 25/Apr/2017, at 6.03 pm |
Icyo dukeneye ni amahoro, ubumwe, urukundo, ubuvandimwe ark by'umwihariko koroherana, inzira ya muntu ni ngari kd irimo amahwa meshi, kuyinyuramo bisaba kwitonda, koroherana ndetse no kuzuzanya kwitonda tutabyirengagije, ayo mahwa kenshi aba ashaka ku tugomba, arababaza cyane kd araziraniza, gusa uzi ko aziraniza cyane yiga uburyo bwo kuyanyuramo kd akagera iyo ajya amahoro, yego kunegekara ntibyabura ark kd ni ishusho y'ubuzima, ba Zaninka rero bazatugwisha, batuyobye kd bashake ko dutsikira mu urugendo, icyangombwa rero ni ukumenya ko bariho kd tukamenya imitego badutega, urwanda ni rwiza ark kd rufite abeza n'ababi, reka twige kubaho kd tubana na bose, nibwo ya mahwa yaba Bahizi n'abandi tuzayatambuka, tugure inkweto zikomeye kuko inzira zuzuye amabuye cyane. |
1212 |
Niyigaba nazaire, intara y'amajyepfo Tue, 25/Apr/2017, at 3.55 pm |
Yewe Manyo, burya umuntu yigira kuri byinshi bitandukanye, ibyaribyo byose isomo wararibonye nubwo kurishyira mu ngiro bigoye, umubiri ni umubiri kd twagakwiye kwishimira uko turi tukemera n'uko tubayeho, ibindi byose twiruka inyuma tuzabisitazaho amano kd bidusigire ingaruka zitandukanye, Shema kuba Batamuriza yateye intambwe imugarura murwe, nawe ukwiye gutera indi yo kuvugisha ukuri kugirango mwongere mwubake ubumwe butajegajega kd urugwiro rwongere kuba rwose, Zaninka we, wowe c uzahindukira ryari ugana I Muhumuro, wenda birashoboka ko wafunguwe ukumbuye cyane abanyabumanzi bikaba aribyo byaguteye kuhanyura, nizeye ko imibanire wabasanganye, amahoro yuje bose, urugwiro rutavangura aribyo nawe uzambukana I Muhumuro maze ukaganzana n'abahatuye, gira vuba ugaruke kd wigaragaze kuko umuhungu wawe Bahizi akomeje gukuza ikinyoma ko washimuswe, banguka kugirango umuhinyuze kuko we aracyakuza urwango kd twizeye ko wowe wahindutse, Tebuka. |
1213 |
Ngendahayo theogene, akarere ka Nyaruguru Tue, 25/Apr/2017, at 3.51 pm |
Yewe Zani,bone nubwo wataha i Nyaruguru,iwacu mu barinda n'abarindangwe ntawaguha karibu iwe,icumbi ryo ndakeka ari kirazira,kuko kuguha karibu,ni uguha karibu amazimwe+amatiku,ibyo rero iwacu twarabirenze,ark c mukecuru usazanye umugayo,aho uzasiga nkuru ki i musozi?,reba neza ko utaba ugiye wari ruvumwa kuko waba usize amateka aho gusiga umurage,iyo mba mukuru mba nkuhanuye ark nsanze kuri wowe nyiri ikibondo. |
1214 |
Daniel Ngiruwonsanga, Ndora Gisagara Tue, 25/Apr/2017, at 8.43 am |
Burya uwababwira ko ibyo mukina byibera iwacu mu cyaro ngirango ntiyaba abeshye, sinzi niba naho mu umujyi bibaho ark iwacu i Ndora muri Gisagara mbibona kenshi, umuntu yanga undi ngo ni uko we ahinga akeza, akabigira urwitwazo ngo yaramurogeye, abandi bakangana ngo bamwe babanye neza nta bibazo bagirana, ibyo bikaba ikibazo gikomeye, yewe ndetse naba Zaninka turabafite kd ubona ko kugirango bazahinduke bizasaba igihe kirekire, iwacu i ndora kd, abapfa amasambu ntibabura nkuko igishanga cya Muhumuro na bumanzi n'ahandi byagenze, ngubwo ubuzima tubamo, gusa hari intambwe ishimishije tumaze gutera nyuma y'aho Musekeweya iziye, abantu bamwe batangiye kumenya ukuri kd bakanaguharanira, yego ak'umuntu ntikabura ark kd kuko mukomeje kwigisha bazagenda bagaruka mu umurongo ukwiye umunyarwanda nyawe, uruhare rwanyu mu kuba amahoro ni ntagereranywa muri Gisagara. |
1215 |
Kubwimana jean marie vianney, akarere ka Kamonyi Mon, 24/Apr/2017, at 9.16 pm |
Ese iyi si dutuyeho yavuyehe?, aho yavuye c kuki yazanye n'ikibi?, ni kuki yazanye naba Mandevu, ba Bahizi, Zaninka, Gafarasi, kanunga na Muginga hamwe n'abandi nkabo?, cg c bayijeho nyuma?, none c ni kuki ikibi gikomeje kuganza ineza?, kuki ibikorwa bibi bikomeje guhabwa icyicaro gihoraho mu ubuzima bwacu hano ku isi?, none c niba koko habaho iherezo kd byongeye buri muntu akazabazwa ibyo yakoze, kuki hari abumva ko ibyo bakora bitazabagaruka?, dore muntu akomeje kwigaragura mu kibi, abakora ibyiza bararushaho kuba bake, baraganzwa ubutitsa n'imbarutso z'ibibi, nyamara kd nabo beza dufite bahigwa kd bakagwanywa buri munsi, ni ryari abantu nka Muzatsinda, Samvura, Gihana n'abandi bigeze babaho batuje badafite ubahiga?, kd ubikora nawe aba azi neza ko yirengagiza icyiza kd azi ko icyo arwanya ari cyo cyagakwiye kubaho, birababaje, njye rero namenye Musekeweya ark nyimenya ntinze, gusa aho nayimenyeye si ikosa ryanjye ryo gutinda kuyimenya ahubwo nuko yo yaje nyuma y'igihe ikibi kigaruriye urwanda, ubu hamwe nayo, abanyarwanda twongeye kuba umwe, yadufashije kugarura urukundo n'urugwiro, ubu turabana kivandimwe, turarahurana, tugahana amazi yewe ndetse bikarenga tugahana n'abageni, ibyo I RWANDA ntawakekaga ko byagaruka nyuma y'ibyabaye ark byarongeye biraba, nguwo umusanzu Musekeweya yatanze I RWANDA kd duhora tuyishimira, akari ku umutima gasesekara inyuma niyo mpamvu nanjye nzambara izina Musekeweya mu umutima wanjye maze imvugo zuje inyigisho zayo zimpore mu kanwa. |
1216 |
Mutwarasibo patrick, Muhanga Nyamabuye Mon, 24/Apr/2017, at 8.11 pm |
Amazi ashotse ntaba ateze gusubira inyuma, yewe ndetse iyo hari icyo atwaye biragorana kugirango uzakibone kuko ingufu zayo ziba ari nyinshi cyane, kubwanjye mba nifuza ko n'abantu bateye nka Mukecuru Zaninka bakorwaho n'umuvumba w'amazi, ukabayungurura mu umutwe yewe ndetse ku uburyo hasigara ari nk'ah'umwana, nibwira ko amazi nta kibi yabasha gusiga mu mitwe nk'iyi kuko umwanda wose yawumanukana, Zaninka we ntabwo nshatse kugutuka ark kd iyo mbonye ibikorwa by'abari nkawe dore ko bari hirya no hino mu gihugu ndababara cyane maze nkavuga ko ibyo gukora bikiri byose kugirango abantu babashe kumenya icyiza kd bagendane nacyo, buhoro buhoro uzahinduka kd nizera ntashidikanya ko uzanahindura beshi kuko abakwisunze nabo bazabona ko bayobye, ark c ubundi nkwibarize kuri wowe wumva uri shyashya cyangwa urarengana, Nsubiza kuko mbikubajije mbabaye cyane. |
1217 |
Celestin Kanyizo, Gasabo, Zindiro Mon, 24/Apr/2017, at 7.55 pm |
Gushima, hashima uwagiriwe neza, gusingiza nabyo ni uko, uvuga ukuri ntategwa kabone nubwo yaba azi ko yabizira, umuntu abona byinshi byiza mu ubuzima bwe ark hari ibimurenga maze agasabwa n'ibyishimo hanyuma akagaragaza amarangamutima ye, iyi niyo mpamvu inteye guterura nshima Musekeweya n'abanditsi bayo kuko mwambereye icyitegererezo muri njye mukambera umubyeyi ntigeze ngira amahirwe yo kumenya ngo tuganire angire inama kd ampe impanuro z'ubuzima, hari igihe kimwe najyaga nicara nkiheba kubera kubura uwo kuganiriza ku bibazo nagiraga, nkarushaho kwitotombera Imana ngira nti "kuki wantereranye mubyeyi ", igihe rero cyaje kugera mbona umusimbura w'umubyeyi, yego sinavuga ko ariwe 100 %, ark kd yandutiye beshi nahuye nabo mu ubuzima, Musekeweya yambereye umujyanama, imfasha guca inzira iboneye, inyereka urukundo binyuriye mu kumva abantu no kumvana, imfasha kubana na buri wese ntavanguye kuko urukundo arirwo musingi w'ubuzima burambye, none yatumye mbasha gutura muri Kigali ntanduranya kd ntahemutse, ubu kubera yo, sinyigunga nk'imfubyi kuko nabonye umubyeyi, ineza wantoje uzamfashe kugirango nanjye nyitoze abandi, abo nzibaruka bazakumenye kd nabo bakugeze ku bandi, komeza kubera abihebye umujyanama ukwiye kd buri wese azaharanire kugaragariza abandi icyo yakumenyeyeho,, Komeza wubake abanyarwanda kd izina ryawe rikomeze kuba ingiro, Ratwa kd ukundwe I RWANDA. |
1218 |
Uhirwa bienvenue, Ruhango Sun, 23/Apr/2017, at 6.47 pm |
Erega n'ubundi umuryango mugari w'abanyarwanda wari utaritegura kukwakira,kabashywe udafunguwe kuko n'ubundi ntacyo wari wahindukaho,niba se umutima wawe ukiganjwe n'amacakubiri,urwango rukaba rukikuboshye umutima,wazaga kumara iki ko abanyarwanda twamaze kunga ubumwe kd tukaba tutaguha icyuho?,ese ubundi ubu ubona tukigufitiye umwanya wo kwicarana nawe ngo tugutege amatwi mu bitekerezo mburamumaro?,oya rwose,ba wigumiye aho muri gereza wenda uko iminsi yicuma niko nawe uzagenda uhinduka nubwo bikigoye,gusa urarushywa n'ubusa kuko twe aho tugeze ntuteze kudusubiza ahabi. |
1219 |
Bimenyimana Francois, akarere ka Ruhango Sun, 23/Apr/2017, at 3.45 pm |
Ibihe biha ibindi ark kd Nuko hajya habaho igihe cyo kwicuza no gusaba imbabazi maze Uwahemutse akababarirwa, niyo mpamvu hari abantu baba biteguye gutanga imbabazi iteka kd banahemukiwe, gusa nanone ntibikwiye ko duhora twijandika mu binyoma kd tuzi ikibi cyabyo, ese Shema kuri wowe urabona ukuri kuzava he?, intebe y'abanyakuri ko utangiye kuyihagurutsaho kd wari waragiriwe icyizere, urabona uzasimburwa nande?, mbwira nakunze musekeweya nkunze wowe kubera inama zawe none utangiye kuntenguha, sinifuza ko urukundo nakunze Musekeweya rusubira inyuma kubera wowe, mbabarira ugarukire ukuri maze nanjye nongere kugira icyizere gihoraho, komeza unkundishe Musekeweya uko bikwiye, dore Batamuriza akurushije kutwereka ko ikibi kidateze kumuganza na rimwe, wowe c usigaye he?, ko ateye ibirenge 2 agana ku nzira yo kwiyunga, wowe wahemutse wataye 4 umwereka ko nawe urwo rugendo wari urufitiye inyota, Ndakwizeye ntuzantenguhe. |
1220 |
Niyigaba nazaire, intara y'amajyepfo Sun, 23/Apr/2017, at 3.38 pm |
Yewe Manyo, burya umuntu yigira kuri byinshi bitandukanye, ibyaribyo byose isomo wararibonye nubwo kurishyira mu ngiro bigoye, umubiri ni umubiri kd twagakwiye kwishimira uko turi tukemera n'uko tubayeho, ibindi byose twiruka inyuma tuzabisitazaho amano kd bidusigire ingaruka zitandukanye, Shema kuba Batamuriza yateye intambwe imugarura murwe, nawe ukwiye gutera indi yo kuvugisha ukuri kugirango mwongere mwubake ubumwe butajegajega kd urugwiro rwongere kuba rwose, Zaninka we, wowe c uzahindukira ryari ugana I Muhumuro, wenda birashoboka ko wafunguwe ukumbuye cyane abanyabumanzi bikaba aribyo byaguteye kuhanyura, nizeye ko imibanire wabasanganye, amahoro yuje bose, urugwiro rutavangura aribyo nawe uzambukana I Muhumuro maze ukaganzana n'abahatuye, gira vuba ugaruke kd wigaragaze kuko umuhungu wawe Bahizi akomeje gukuza ikinyoma ko washimuswe, banguka kugirango umuhinyuze kuko we aracyakuza urwango kd twizeye ko wowe wahindutse, Tebuka. |
1221 |
Hashakimana philemon, Nyaruguru Sun, 23/Apr/2017, at 3.29 pm |
Dore Bikiramariya we wabonekeye ku ubutaka butagatifu bwa kibeho, abaho akabagwiza ingabire kd beshi mu bahatuye bagahinduka, nanjye uwo mbona ko akwiye guhinduka musabira kuri uwo mubyeyi ngo amugereho, Zaninka ni ukuri kuko abandi bose wananiwe kubumva, birashoboka ko Umubyeyi wuje ingabire zitandukanye ariwe waguhindura ukongera kuba umuntu mu bandi, byashoboka ko ariwe uzi intege nke zawe kd akaba yamenya icy'ingenzi yagukoraho kugirango ugaruke, n'abandi nkawe rero binangira bakagumana umutima w'urutare ndabasabira, Nyagasani azabagenderere abaganirize maze imbuto za Musekeweya zivatanyije n'iz'umubyeyi zizabakure aho beshi tutakekaga ko byashoboka kuhikura, gira amahoro no guhinduka. |
1222 |
Janvier Bizimana, akarere ka Nyanza Sun, 23/Apr/2017, at 10.58 am |
I nyanza iyo hataba kure ngo ngere muri studio za la benevolencia nshimire wowe Batamuliza ku ntambwe ishimishije wateye,ni ukuri bishoborwa na bake ark kd abeshi bitunanira kubera kutareba kure,Zaninka c kd uragarukira he?,birasa nkaho wabuze icyerekezo ark ihangane nyabusa ni ingaruka zo gukena mu umutwe bigatuma ugira n'imitekerereze ikennye,gusa wenda wasanga aho ugiye urahakura umuti wakugarurira ubumuntu,reka tubihange amaso,ese Gafara inkingi ya mwamba y'urugo rwanyu ni iyihe?,ndi kuyishakira mu nkingi 4 z'imitekerereze y'umutima wanjye ark nayibuze pe,wenda kuko mwe mwabitekerejego cyane kuturenza nimumare amatsiko maze mbone uko nyobora amarangamutima yanjye,mbiyambaje nk'abavandimwe kuko nicyo abantu mu bandi baberaho,Murakoze niba mwanyumvise. |
1223 |
Umuhoza jacqueline, Busasamana ya Nyanza Sat, 22/Apr/2017, at 7.47 pm |
Hari ibyo umuntu yakumva cg c yabibona bikamubera amayobera,none c mukecu ndavuga wowe Zaninka,ni gute ushobora kurekurwa,aho kwihuta ugana umuryango ukanyura iy'imihana?,harya ngo wabuze aho bakwakira none ukaba uhabonye da!,yewe ni ukuri n'abakuru sinarinzi ko bajya barumba ark ubanza noneho bishoboka,gusa ntibyari bikwiye,ubundi wagakwiye kurekurwa uhitira iwawe kd waranisubiyeho,ark kuba uri guca andi mayira nuko...,biragoye ark nizere ko abo ugannye bo ari abantu kukurenza kd bazaguha impanuro zikwiye,gusa nawe igikwiye urakizi nuko wirengagiza. |
1224 |
Papa Claude Evangeliste Thu, 20/Apr/2017, at 10.45 am |
Igitondo cyiza mwa mfura mwe! Icyanshimishije n'ukuntu Batamuriza yagarutse kuko induru zo mu rugo ziragatsindwa na Nyagasani, kuko gutongona no kutumva ibintu kimwe kw'abashakanye ndetse n'amakosa umwe yakora ntibisobanura gutandukana cg gusenya ibyo mwubatse ahubwo kumvikana niyo ntambwe ya mbere ikomeye kdi inesha Satani. Congs kuri Gafarasi na Josinae Imana ikomeze ibafashe.
|
1225 |
Masengesho m chantal,akarere ka nyamagabe Wed, 19/Apr/2017, at 12.06 pm |
Njye nshengurwa nuko ubuhemu
bukomeje kwiyongera mu
bantu,ntawe ukirangwa n'urukundo
cg ineza,buri wese ni
nyamwigendaho,inyungu za
nyakamwe ziyongereye ku bwishi,sinzi niba bizagaruka muntu
akagirira icyizere mugenzi we nka
mbere kd urukundo rukaganza
inabi,gusa nimubidufashamo
bizakunda. |
1226 |
Harindintwari cyprien,nyamagabe Tue, 18/Apr/2017, at 1.34 pm |
Njye n'ubundi nabonaga zaninka
atari uwo gufungurwa,ese niba
yarashyizwe mu kigo ngororamuco
kugirango yihane ahubwo
akarushaho gukuza urwango yari
kuba yarekurwa ate?,ark c nshuti bavandimwe ko tumaze igihe
twumva musekeweya,tukamenya
uburyo amakimbirane avuka,uko
akura,n'ingaruka ashobora
kugezaho,nkawe waba ugifite
imyumvire nk'iya zaninka ubona werekeza he?,nguteze yombi ngo
umbwire kuko njye nabuze
igisubizo kd ngikeneye cyane,ese
ni uruhe ruhare rwawe mu
guhindura isi kurushaho kuba
nziza? |
1227 |
Jean baptiste Mbonigaba,akarere ka kamonyi Tue, 18/Apr/2017, at 11.09 am |
Ikosa rimwe rishobora
kugukururira ibibazo bitandukanye
kd bikomeye utari warigeze
watekereza,ese buri wese
ukurikirana ikinamico Musekeweya
ayobewe ko kubeshya ari bibi kd byongeye ari n'icyaha,ikirenzeho
rero nuko ushobora no
kubihanirwa,Shema natubere
icyitegererezo cy'uko dukwiye
kurangwa n'ukuri igihe cyose yewe
n'ubwo kwadushyira mu mazi abira. |
1228 |
Umuhoza jacqueline, Busasamana ya Nyanza Mon, 17/Apr/2017, at 2.54 pm |
Ibibazo ni byishi,kuba ku isi ni ukwiga,ark nubwo ari byishi nanone ngo kuba ku isi neza ni ukubana,uwabanye neza ntiyatereranwe,ese ni iyihe mpamvu ituma ubuvandimwe butiyongera,niba dufite abaturanyi nka samvura kuki tubatererana?,ibyo badufashamo ni byishi,nibo batwifuriza ineza no gutekana,kubagaragariza ko tubahoza hafi rero bigaragarira mu bibazo bahura nabyo,nimuharanire kwimika umuco w'urukundo no gufashanya nibwo ineza yabene nkabo izahabwa agaciro. |
1229 |
Uhirwa bienvenue, Ruhango Sun, 16/Apr/2017, at 1.00 pm |
Erega n'ubundi umuryango mugari w'abanyarwanda wari utaritegura kukwakira,kabashywe udafunguwe kuko n'ubundi ntacyo wari wahindukaho,niba se umutima wawe ukiganjwe n'amacakubiri,urwango rukaba rukikuboshye umutima,wazaga kumara iki ko abanyarwanda twamaze kunga ubumwe kd tukaba tutaguha icyuho?,ese ubundi ubu ubona tukigufitiye umwanya wo kwicarana nawe ngo tugutege amatwi mu bitekerezo mburamumaro?,oya rwose,ba wigumiye aho muri gereza wenda uko iminsi yicuma niko nawe uzagenda uhinduka nubwo bikigoye,gusa urarushywa n'ubusa kuko twe aho tugeze ntuteze kudusubiza ahabi. |
1230 |
Mugisha w'i Kigali Sun, 16/Apr/2017, at 12.03 pm |
Burya kuba uzi ko ushaje ark nabyo ntubyemere birakagira Imana, gusa njye nanone nibaza nk'inyungu yaba yihishe inyuma yo kwanga kwitwa, umukecuru cg c umusaza kd mba mbona ari izina rikwiye kubahwa bikanyobera, ark da ngo haracyakenewe kwambara za dechirire naza string, ibyo bizagira iherezo ark ikibabaje ni imyitwarire itari myiza ishobora guherekeza ikigero twifuza kubamo kd tutagikwiye, ubundi birazwi ko abasaza n'abakecuru ari abantu buje impanuro, tubarahuraho byishi kd byiza bidufasha kubaka ubuzima bufite icyerekezo n'intego, ark c nkawe Manyobwa tuzakwigiraho iki?, kwitoboza amatwi n'amazuru niko murage wawe kuri twe Rwanda rw'ejo?, ubu c nyabusa ko bitangiye kukugaruka uraba uwande?, Rugamba yararirimbye agira ati "NTUMPEHO". |
1231 |
Bimenyimana Francois, akarere ka Ruhango Sat, 15/Apr/2017, at 9.23 pm |
Nuko hajya habaho igihe cyo kwicuza no gusaba imbabazi maze Uwahemutse akababarirwa, niyo mpamvu hari abantu baba biteguye gutanga imbabazi iteka kd banahemukiwe, gusa nanone ntibikwiye ko duhora twijandika mu binyoma kd tuzi ikibi cyabyo, ese Shema kuri wowe urabona ukuri kuzava he?, intebe y'abanyakuri ko utangiye kuyihagurutsaho kd wari waragiriwe icyizere, urabona uzasimburwa nande?, mbwira nakunze musekeweya nkunze wowe kubera inama zawe none utangiye kuntenguha, sinifuza ko urukundo nakunze Musekeweya rusubira inyuma kubera wowe, mbabarira ugarukire ukuri maze nanjye nongere kugira icyizere gihoraho, komeza unkundishe Musekeweya uko bikwiye. |
1232 |
Ndizihiwe Ernest, Muhanga Sat, 15/Apr/2017, at 6.00 pm |
Umuyaga nkeka ko ariwo wonyine wihuta kurenza ibindi byose,uwawutuma yaba afite icyizere ko ubutumwa bwe budatinda mu nzira na gato,ubu rero nanjye niwo njyiye kujya nifashisha kugirango nkutume kuri Musekeweya hamwe n'abakunzi bayo,inama zanyu zigera hose,impanuro zanyu zubakiye beshi,urungano,abakuze n'abasheshe akanguhe babavuga ibigwi,none nawe muyaga,gera kuri bose,ujye ubabwira ko urumuri rwacanwe kd rucanirwa bose,uwemeye kumurikirwa nawe azagerageze gufata neza urwo rumuri kd nawe aharanire kumurikira abakiri mu umwijima,kubera abandi ishusho nziza,ukababera imboni kd bakakwibonamo,ni intego ya Musekeweya kubwanjye,nanjye mfatanyije namwe,nzasakaza amahoro muri bose kd mparanire kuyabungabunga. |
1233 |
Hashakimana philemon, Nyaruguru Sat, 15/Apr/2017, at 2.21 pm |
Zaninka we kabishywe udafunguwe, ese ubundi ko hafungurwa abamaze kwihana bagahinduka, kd bakemera kwisubiraho wowe wari kuba urekurwa kuko habaye iki?, ahubwo igikwiye ni iki :tegereza ku mpamvu utarekuriwe rimwe n'abandi, urebe aho usigaye n'impamvu usigaye, urebe ibikorwa byawe biri kwangirika kd wagakwiye kuba uri kubyitaho, reba umusaruro umaze kugeraho aho muri gereza uwugereranye n'uwo uba waragezeho iyo uza kuba uri iwawe, ibi byose biratuma wicara hasi maze utekereze nyuma uhagurukane imbaduko mu gufata umwanzuro, ndabizi neza ko ibi nubikora uraba ugize intambwe utera kd izakugirira akamaro muri byose, singuhannye cg c ngo nkuhanure kuko ndacyari muto cyane kuri wowe, ark njya numva abakuze bagira bati "igi ryahanuye inyoni", gusa wowe nturi inyoni utanyumva nabi Nyakubyara. |
1234 |
Cyprien Harindintwari, KIBIRIZI Sat, 15/Apr/2017, at 1.45 pm |
Rita we, erega ntawagakwiye kwiheba kd ufite inshuti, none c ko inshuti nyanshuti uyibona mu byago kuki uhangayika umutima, ngo ahari abantu ntihabura abandi, ko wabanye neza, kuki utemera ko abantu bakugoboka?, erega abavuga bo nti | |