Episode Topic Content
575Impundu impundu !! Shantali amenyeshejwe ko atwite !! Karimanzira se ko akojejwe inkuru akajya mu bicu bihatse iki ? Ibyo kwa Nyiranjishi na Joziyane na n’ubu ntibirasobanuka ! Joziyane noneho ageze aho afata inkono ya wenyine. Kwa Manyobwa ho ni ibicika ! Bari mu marushanwa yo kureba uhiga abandi mu kubyina. Kwa Munyemanzi ishyamba si ryeru !! Hagati ya Rutaganaira na Bahizi ntirwambukwa, kubera amagambo Rutaganira aherutse kumvana nyina ahabanye n’ukuri.
574Nyuma yo kuburirwa irengero kwa Joziyane igikuba kigacika, yagarutse kwa Nyiranjishi. N’ubu ntirwambukwa hagati ya bombi. Joziyane ntakozwa gusaba imbabazi ku makosa yakoze, ahubwo noneho ageze aho asaba kugenerwa ibizamutunga ngo akajya kuba ukwe kwa wenyine. Nyiranjishi na we ibyo ntabikozwa. Shantali we afashwe n’indwara itazwi. Iby’i Mugereko na byo bikomeje guhangayikisha benshi. Haribazwa amaherezo y’agatereranzamba k’ibibazo bihari.
573 Mandevu n’abambari be ikimwaro ni cyose nyuma y’aho bateze umutego akaba ari bo ushibukana mu gitero bagabye mu Mucyamo wa Mugereko! Ubuyobozi bwo bukomeje guhumuriza abaturage bunabasaba kudacika intege mu gushyira hamwe ngo barwanye icyabatanya. Hagati ya Nyiranjishi na Joziyane n’ubu ntirwambukwa ! Nyiranjishi aribaza icyo akwiye gukora byamuyobeye !
572Magingo aya ikibazo cy’umwana wa Joziyane nkikirabonerwa igisubizo. Mu gihe Gafarasi akutirije asaba ko yahabwa Gashema ngo amurere nka se umubyara, Batamuriza we ntabikozwa ! Ntabivugaho rumwe na Shema. Manyobwa we aravumbuwe nyuma yo kwitaka yiyise abakiriya. Iby’i Mugereko byo bikomeje kuba urujijo !
571Uko iminsi igenda yicuma ibibazo by’i Mugereko biragenda bifata indi ntera ! Ubwo abaharanira amahoro bakora uko bashoboye ngo bahuze impande zihanganye, zicare zicoce ibibazo zifitanye bishakirwe umuti, abahembera amakimbirane b’impande zombi bakomeje kurya karungu ! Baritana bamwana ubutitsa bamwe bita abandi nyirabayazana w’ibibazo by’amakimbirane ari i Mugereko ! Manyobwa we aravumbuwe, agasanduku k’ibitekerezo kamugaragaje uko ari n’ubwo yari yabanje guhisha ibyo abakiriya bamuvuzeho.

>600 >595 >590 >585 >580 >575 >570 >565 >560 >555 >550 >545 >540 >535 >530 >525 >520 >515 >510 >505 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved