Episode Topic Content
560Igihu cyeyutse ku kibazo cy’umwana wa Joziyane. Ibisubizo by’ibizamini basanze bigaragaza ko ntaho Shema ahuriye n’umwana. Batamuriza arasaba imbabazi Shema zo kuba yaramutekereje uko atari. Iyo nkuru yakiriwe neza mu nshuti z’umuryango. Ku rundi ruhande Joziyane we ntiyemera ibyagaragajwe n’ibizamini, ngo byanze bikunze hatanzwe ruswa ngo bisohoke ukundi. Gafarasi ntavuga rumwe na Joziyane kuri iyo ngingo.
559Gafarasi akomeje gukutiriza ashakisha uko yahabwa Gashema. Joziyane noneho amukuriye inzira ku murima. Ngo niba akeneye umwana azagende arebe aho atera inda bazamubyarire, areke guhora amubuza amahwemo. Ku rundi ruhande, Shema na Batamuriza hamwe n’inshuti bategerezanyije amatsiko icyo ibizamini bya muganga biza kwerekana ku bijyanye no kumenya se w’umwana wa Joziyane.
558Inshuti n'abavandimwe bakomeje kwibaza ku myitwarire idasanzwe Bahizi agaragaza muri iki gihe. Bageze aho batekereza ko ibibazo arimo byaba bifitanye isano n'amateka yanyuzemo. Karimanzira we akomeje imigambi ye mibisha. Noneho ageze i Mugereko ngo agenzwa no gushaka uko yakwihimura kuri Gasore ashinja kuba yaramutwariye umukunzi.
557Shema na Batamuriza ntibavuga rumwe ku kibazo cyo gukoresha ikizamini cya ADN ngo hamenyekane se wa Gashema. Mu gihe Batamuriza atumva impamvu urugo rwabo rwatanga akayabo ngo gikorwe Joziyane yigaramiye, Shema we ngo nta mahoro azagira ikizamini kidakozwe ngo ukuri kujye ahagaragara. Bahizi akomeje kugaragaza imyitwarire idakwiye. Uretse kuba yiheza mu kwegera abandi ngo bakorere hamwe, akomeje kurangwaho ingeso atari asanganywe y’ubusinzi.
556Inshuti z’umuryango wa Shema na Batamuriza zikomeje gushakisha uko ikibazo kiri hagati ya bombi cyaturutse ku mwana wa Joziyane cyakemuka. Batangiye igikorwa cyo gukusanya inkunga yabafasha gukoresha ikizamini cya ADN ngo hamenyekanye se w’umwana kandi bakigeze kure. Manyobwa we yaritsize ngo ntashaka ko Mabengeza yongera gukandagiza ikirenge mu kabyiniro ke Susuruka. Kibanga ntavuga rumwe na we kuri iyo ngingo.

>600 >595 >590 >585 >580 >575 >570 >565 >560 >555 >550 >545 >540 >535 >530 >525 >520 >515 >510 >505 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved