Episode Topic Content
580Gasore agahinda ni kose nyuma y’uko Shantali amutaye mu bibazo by’uruhuri. Shema na Batamuriza bo baragerageza kumwihanganisha. Kwa Kibanga na Manyobwa ho noneho ubu inzira ni nyabagendwa! Ikibazo cy’umushahara wa Maribori cyakemutse. Umusaza Samvura we ari mu nzira yo gushaka uwo bazambikana iy’urudashira.
579Inkuru yo gutwita kwa Shantali yabaye kimomo ! Zaninka akiyikozwa abyiniye ku rukoma ngo kuko umukazana we atwite umwana utari uwa Gasore ! Nyuma y’aho Maribori aherewe igihembo nk’umubyinnyi mwiza, na n’ubu ntirwambukwa hagati ye na Manyobwa. Noneho Maribori arasezeye !
578Ibyo kwa Joziyane na Gafarasi bikomeje kuba amayobera. Noneho Joziyane yihanije Gafarasi ngo ntazongere guhirahira ajya kuvana Gashema kwa Se. Samvura we yamenyesheje bagenzi ko nyuma yo kubitekerezaho igihe kirekire, yumva ashaka kugira icyo yibwira. Igitekerezo cyakirijwe yombi. Gasore we afashwe amarabira ubwo yari kumwe na Shema na Batamuriza ababwira aho ubushomeri bumugeze.
577Gafarasi yatetse imitwe iramupfubana ! Yariyoberanyije agambiriye kwiba Gashema afatirwa mu cyuho umugambi we mubisha atarawusohoza ! Shema na Batamuriza bo nyuma yo kumara iminsi batabona Samusoni biyemeje kugera iwe kureba icyamuheranye, batungurwa n’uko bamusanze ! Shantali se koko yaba atwise inda ya Gafarasi nk’uko bivuzwe ? Manyobwa we ntashaka kwishyura Maribori ngo umushahara yaka wavunjwemo igihembo aherutse guhabwa. Ntabivugaho rumwe na Kibanga.
576Nyuma y’icyemezo Joziyane aherutse gufata cyo kugira inkono ya wenyine, umwuka ukomeje kuba mubi hagati ye na Nyiranjishi. Joziyane ntakozwa inama z’abakuru ! Bahizi we aravumbuwe ! Ikinyoma yari yabeshye nyina ko yimwe isambu yo kwiharika kiramenyekanye ! Bigaragaye ko yishakiraga umunani. Zaninka amuvaniye inzira ku murima ngo ntazongere kurota iby’umunani igihe agifunnze ! Kwa Manyobwa ho na n’ububu ruracyambikanye. Igihembo cyahawe Maribori ntikivugwaho rumwe ! Amaherezo ?

>600 >595 >590 >585 >580 >575 >570 >565 >560 >555 >550 >545 >540 >535 >530 >525 >520 >515 >510 >505 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved