Joziyane ababajwe n’uko yagiye gusura Gashema yashaka kumuterura akamwanga ! Mariza na Fiyete bo bishimiye kuba baje imbere mu bapiganirwaga imyanya y’akazi mu kigo. Ubucuti bwa Samvura na Rita bwo bukomeje gufata indi ntera ! Noneho bageze aho bahana impano.
594
Karimanzira akomeje guhigira Gasore na Shantali ! Ngo azashirwa ari uko umugambi we awugezeho ! I Mugereko ho barasabwa koroherana buri wese akishyira mu mwanya wa mugenzi we, bakirinda amakimbirane. Zaninka we aguye mu kantu abonye Mbarubukeye amusuye kandi yari azi ko yaheze mu kirago !
593
Gashema yafashwe n’indwara itaramenyekana. Batamuriza arahangayitse cyane. Shantali we ageze aho ava ku izima yemera gusubira i Mugereko nyuma y’igihe atahakandagira ! Karimanzira we umujinya ni wose ! Arahigira Gasore ngo kuko yasubiranye Shantali i Mugereko atageze ku mugambi we mubisha.
592
I Mugereko ishyamba si ryeru ! Abahembera amakimbirane ku mpande zombi aho kwicara ngo bumve inama bagirwa n’abaharanira amahoro, baritana bamwana ku mvano y’amakimbirane ari na ko bateshanya agaciro ! Gasore na Shantali bo nyuma y’ibibazo banyuzemo mu bihe byashize, bigatuma batana batanganye noneho barashyize biyemeza gusubira i Mugereko kubana nk’abashakanye.
591
Shantali avaniye inzira ku murima Karimanzira mu butumwa bugufi amwoherereje ! Karimanzira arakubita agatoki ku kandi. Abaturanyi ba Mbarubukeye bo bishimiye kongera kumubona nyuma y’imyaka myinshi ! Inkuru y’uko Joziyane yageze aho akemera ko Gashema ari uwa Gafarasi n’ubu iracyavugwa i Mugereko !