Episode Topic Content
700Samusoni afashwe n’indwara idasanzwe ! We na Gafarasi basangiye kwibaza niba atarahumanyijwe. Kwa Kibanga na Manyobwa ho ntirwambukwa. Kibanga ahisemo kubaho atavuga atavugana. Gakwaya na Muzatsinda bo barakora uko bashoboye ngo barebe ko umwuka mwiza wagaruka mu rugo. Kwa Nyiranjishi ho hari ibyishimo Joziyane amutunguye amushimira ko yamubereye umubyeyi mwiza byamunyuze umutima. Zaninka we abwiwe ko umuhungu we yateye inda akoma ku makanda.
699Nyuma y’uko Mugenga na Kananga bagarutse ku ivuko, bamwe mu Banyamuhumuro na Bumanzi barumva bakwiye guhita bajyanwa muri gereza, mu gihe abandi bibaza niba bafunzwe batagwamo. Hagati aho Rutaganira aragaya Zaninka aguyeho yihugikanye Kananga amubwira ko mu byo atekereza byose agomba gushyira imbere kutimena inda ngo arasaba imbabazi. Fiyete we nk’intumwa aragerageza gucacura Kigingi ngo arebe ko yagarurira agatima Maribori. Kibanga we araritsira ngo agombe atane na Manyobwa byihuse.
698Manyobwa abuze aho arigitira ! Nyuma yo guhuruza abashungerezi ashaka kugaragaza Kibanga na Maribori yibwira ko baraye mu cyumba kimwe birangiye ahubwo hagaragaye ubuhubutsi bwe ! Bahizi we abavandimwe yari arambirijeho ngo akore ubukwe byihuse bamukuriye inzira ku murima bamubwira ko ntako bahagaze. Joziyane we atinye kwisukira guhurira na Karimanzira bonyine kuri Hoteli. Kananga na Mugenga bo bahawe ijambo mu nama nyuma y’imyaka n’imyaniko kure ya Muhumuro na Bumanzi.
697Kananga na Mugenga baraye ku ivuko nyuma y’igihe kirekire bahangayikiye ishyanga. Bazindutse bakomanga kwa Rutaganira bamusaba kubacumbikira rwihishwa akababamo umwanya bagihuririza umwuka uri i Muhumuro na Bumanzi. Nyirabandora wari uhangayikishijwe n’uko Bahizi yakira ko atwite, umutima we urururutse ndetse bombi batekereza gukora ubukwe inda itaraba nyarwege! Karimanzira we asabye Joziyane ko bucya bahurira kuri Hoteli none undi aribaza byinshi ku cyaba kigenderewe.
696Bahizi na Rutaganira baragaya imyitwarire ya Nyina wikomye bikomeye Nyirabandora adashaka kumwumva hafi ya Bahizi! Amagambo Zaninka abwirwa arasa n’amazi asukwa ku rutare. Kwa Shema na Batamuriza ho umukobwa wabo Umuhuza akomeje kwihambura abatekerereza ubuzima yabayemo kure y’ababyeyi. Maribori we umutima wanze anyarukira iwabo wa Kigingi n’ubwo urugendo rwe rutamuhiriye.
>800 >700 >695 >690 >685 >680 >675 >670 >665 >660 >655 >650 >645 >640 >635 >630 >625 >620 >615 >610 >605 >600 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved