Episode Topic Content
805Shantali urukumbuzi rw’abana ruramweguye. Agize ngo arajya kubasuhuza Zaninka na Gasore barabakingirana, arakumirwa habe no guhabwa agatebe ahubwo yumira ku ibuye ! Abihangiye umurimo Maribori na Melodie bo agatambwe gato ka buri munsi karagenda kabubakamo icyizere cy’ahazaza. Ibyo kwa Mbarubukeye na Nyirandatwa byo biracyarimo urujijo ! Mbarubukeye ntashaka ko icyo yita ibanga kimenywa na Shema.
804Ibizami byo kwa muganga bigaragaje ko Mbarubukeye yavanye imbwa yiruka kwa Fidusiya. Nyirandatwa agahinda n’umujinya ni byose, Mbarubukeye we asabye ko nta n’inyoni izamenya ko yanduye kabutindi. Kigingi we mu ipfunwe ryinshi aragerageza kwegera Maribori n’ubwo ibye bisa no guhoma ibihomoka. Kibanga asabwe na Manyobwa kwemera atazuyaje icyo agiye kumubwira.
803Nyirabandora asuye Gasore, nyagusurwa aramusaba ko bagumana mu gihe Shantali adahari. Nyirabandora we arumva byashoboka ariko akagira ikibazo cya Mukecuru Zaninka. Kigingi we asabye Fiyete ko amubera inshuti undi abifata nk’imikino. Mbarubukeye na Nyirandatwa bo bategereje ibisubizo bya muganga ngo bamenye uko bahagaze.
802Vicky na Soso bashyitse i Muhumuro na Bumanzi nyuma y’imyaka itagira ingano batazi uko hasa. Mu gihe Vicky umunezero ari wose nyuma yo kubonana na Gakwaya umubyara, Soso we ababajwe n’uko se ataje kumwakira. Shantali we ari mu mayirabiri nyuma yo kubeshya urukiko. Ibyo kwa Nyirandatwa na Mbarubukeye byo bikomeje kujya irudubi. Nyamugabo ararahiye ko adashobora kwisuzumisha, mu gihe umugore we avuga ko batazongera gusangira ikiryamo ibyo bidakozwe.
801Gasore na Shantali bari mu rukiko. Buri wese aratanga ibimenyetso bisenya ibyo undi ashingiraho aburana. Melodie na Maribori bo inzozi zibaye impamo ! Akanyamuneza ni kose nyuma yo gusinya amasezerano abaha isoko rizazamura umushinga wabo. Kwa Gakwaya bo bakereye kwakira Vicky. Gusa igihe atarahagera, ibyishimo birogowe n’ubutumwa muri telefone.
>855 >850 >845 >840 >835 >830 >825 >820 >815 >810 >805 >700 >600 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved