Episode Topic Content
640Samusoni yagiye guhura na bamwe mu Banyabugo atungurwa no kwakirizwa amahiri. Umujinya ni wose ari na ko abita amazina abambura ubumuntu. Nelly na Kambale baragerageza gukomakoma bamusaba gucisha make ariko undi ibyo ntabikozwa. Manyobwa na Kibanga bo bagiye mu rugendo shuri ngo barebe uko bakongera kureshya abakiriya. Gafarasi we yavuye mu bitaro none ararebana akana ko mu jisho na Joziyane. Ngo uburyo yamwitayeho ubwo yari arwaye ntibusanzwe.
639Gasore na Shantali ntibarebana neza nyuma y’aho Gasore aboneye Shantali ari kumwe na Karimanzira basohohotse yari yabwiwe ko yagiye mu nama y’akazi ! Shantali we arisobanura avuga ko byamutunguye ! Samusoni na Jyoni bo basesekaye i Bugo. Samusoni aritotombera ko yakiriwe nabi agezeyo. Ubuyobozi bwa Mugereko bwo bufatiye icyemezo itsinda rya Gafarasi cyo kutazasubira mu bucukuzi no mu bucuruzi bwa nyiramugengeri.
638Umuyobozi Muhorakeye atangiye inzira yo gushaka gukemura burundu ikibazo cyasizwe n’itsinda rya Gafarasi ku icukurwa rya nyiramugengeri ! Arizeza abarebwa n’ikibazo ko kigiye gusuzumwana ubushishozi hakazatangwa umwanzuro uha buri wese uburenganzira bwe. Mu gihe Gasore yari yabwiwe na Shantali ko ku kazi bafite gahunda ireba abakozi bose, atunguwe no kubwirwa ko Karimanzira yamusohokanye. Gasore umujinya ahise awurusha intare yica.
637Gafarasi aracyarimo umwuka. Joziyane yamenye amakuru y’aho aherereye nyuma yo gukora impanuka. ! Aho arwariye mu bitaro arakubita agatoki ku kandi ahigira abanyabugo abashinja ko ari bo bari inyuma y’iyo mpanuka! Muhorakeye we arihanangiriza Yohanita nyuma yo kubona ko akererwa kugera ku kazi. Baraterana amagambo rwabuze gica.
636Igikuba kiracitse ! Gafarasi aburiwe irengero. Joziyane arahangayitse cyane ari na ko ashinja Samusoni kuba inyuma y’ibura rye. Kamurisa, Mariza na Fiyete bari mu mayirabiri. Bamaze kwakira amabaruwa abamenyesha ko akazi kabo kahagaze. Ibitekerezo bibabanye byinshi bibaza igikurikiraho. Kwa Kibanga na Manyobwa ho ubusabane ni bwose, Manyobwa arakorera massage umugabo banarebana akana ko mu jisho.
>800 >700 >695 >690 >685 >680 >675 >670 >665 >660 >655 >650 >645 >640 >635 >630 >625 >620 >615 >610 >605 >600 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved