Episode Topic Content
655Izimira rya Shema rikomeje kwibazwaho byinshi ! Batamuriza arahangayitse cyane, naho inshuti n’abavandimwe bo baribaza icyakorwa byayoberanye. Ku rundi ruhande, Shema aho yafatiwe bugwate umujinya ni wose. Joziyane we aguye mu kantu amenyeshejwe ko ubukwe busubitswe kugeza igihe kitazwi.
654Zaninka aracyabunza imitima yibaza aho azerekeza ubwo azaba arekuwe. Shantali we nyuma yo gufata icyemezo cyo gusezera kwa Karimanzira yasubiye muri butiki. Fidusiya noneho asabye ku mugaragaro Shema ko bakundana mu buryo bw’ibanga, undi amuvanira inzira ku murima ! Nyamugore yahimbye amayeri yo gutabaza Shema ikubagahu amubeshya ko umwana we Izabayo arembye kandi ari amayeri yo kumugusha mu mutego.
653Gafarasi yimwe inguzanyo kandi ari ho yari ateze amafaranga yo gukora ubukwe ! Ari mu mayirabiri ari na ko yikoma abanyabugo ngo ni bo ntandaro ! Fiyete, Mariza na Kamurisa bo batangiye kumenyera ubuzima bw’i Mugereko. Zaninka we agaragaje Impungenge zo gufungurwa akongera kurebana mu maso n’abanyabumanzi !
652Batamuriza na Shema bumvikanye ko bagomba guhagurikira umugore umaze iminsi abuza amahwemo Shema ! Shantali we afashe icyemezo cyo gusezera ku kazi kwa Karimanzira ! Karimanzira ntabyiyumvisha. Ku rundi ruhande, mu gihe Joziyane yari ageze kure imyiteguro y’ubukwe, Gafarasi amuzaniye inkuru mbi.
651Gafarasi akomeje kwiyegereza Samusoni amwumvisha ko ibibazo barimo nyirabayazana nta wundi ari abanyabugo, Shantali we yatumye kuri Muhorakeye na Donati ngo bamufashe kumvisha Gasore igikwiye ku kibazo cy’akazi ko kwa Karimanzira kitavugwaho rumwe. Kwa Shema na Batamuriza ho bibaye ibindi bindi ! Batamuriza arashaka kumenya iby’ubutumwa bwa hato na hato umugaboa we yohererezwa kuri telefone.
>800 >700 >695 >690 >685 >680 >675 >670 >665 >660 >655 >650 >645 >640 >635 >630 >625 >620 >615 >610 >605 >600 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved