Episode Topic Content
645Ubwuzu ni bwose hagati ya Gafarasi na Joziyane ! Urukundo rurakeba. Ikibangamye gusa ni uko mu gihe Joziyane asaba umugabo ubukwe bw’agatangaza undi we mu mutwe harimo ibibazo by’ubukungu ! Kamurisa, Mariza na Fiyete bo nyuma yo kubura akazi iwabo bageze i Mugereko bagiye kuhashakira amahirwe. Kwa Rutaganira igikuba kiracitse ! Mukandutiye yikanze umuntu ubinjiranye
644Maribori arihohora kuri Kibanga na Manyobwa nyuma yo kubasanga mu cyumba adakomanze. Karimanzira na Jyoni bo basesekaye i Bugo. Ku rundi ruhande Gafarasi na Joziyane bategereje ibisubizo by’amaraso batanze, Gafarasi araganiriza Joziyane ayobya uburari ngo atagaragaza ko afite ubwoba.
643Samusoni yaraye aguye mu gico cy’abantu atazi bari bashatse kumugirira nabi arokoka hamana ! Zaninka we yikomye Rutaganira ngo arashaka kugurisha isambu ya Munyemanzi nta burenganzira. Rwabuze gica. Samvura ageze mu bihe bikomeye. Rita arahangayitse cyane.
642Ishyamba si ryeru mu muryango wa Gasore na Shantali. Ikibazo cy’akazi gikomeje gufata indi ntera. Bigeze aho barara ukubiri !! Samusoni we ageze aho yunga mu rya Gafarasi yibasira abanyabugo abashinja kumuhohotera. Manyobwa na Maribori bo bararwanira kwambara ijipo ngufi !
641Gasore yaritsize ngo Shantali ntagomba gusubira mu kazi kwa Karimanzira. Rwabuze gica ! Gafarasi we arahigira abanyabugo ngo agombe yihimure ! Kwa Munyemanzi ho havutse ikibazo cy’umugabane. Uburyo Joziyane yitayeho Gafarasi mu burwayi bitumye yibuka ibihe byiza bagiye bagirana. Gafarasi aramusaba ko bahuza urugwiro. Kwa Kibanga na Manyobwa ho ikibazo cy’ijipo ngufi n’ugomba kuyambara hagati ya Maribori na Manyobwa kigiye kurikora.
>800 >700 >695 >690 >685 >680 >675 >670 >665 >660 >655 >650 >645 >640 >635 >630 >625 >620 >615 >610 >605 >600 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved