Episode Topic Content
660Gafarasi na Joziyane ibinezaneza ni byose ! Gahunda z’ubukwe zigiye gusubukurwa nyuma y’aho nyamugabo yemerewe inguzanyo ndetse na konti ze zikaba zafunguwe. Shema we ari mu mayirabiri. Mu gihe Batamuriza yahukanye kubera kutihanganira ikinyoma, Fidusiya we ateye amatako iwe agerageza kumureshya ngo amwigarurire.
659Fidusiya aritoratoza kuri Batamuriza ari na ko yigira nyoni nyinshi ku kibazo yateje hagati ya Shema na Batamuriza. Kwa Munyemanzi ho imyiteguro yo kwakira Zaninka ni yose. Ku rundi ruhande Shema agahinda ni kose nyuma yo gushwana na Batamuriza.
658Joziyane arasaba Nyiranjishi kumushyigikira mu gusaba umunani mu muryango ngo awugurishe abone ay’ubukwe. Ubwumvikane buke buracyavugwa hagati ya Shema na Batamuriza ! Muhorakeye arashaka kubahuza ngo bicare hamwe bacoce ikibazo ariko Batamurira amubereye ibamba. Naho Shema we aragirwa inama na Donati ngo arebe uko ibibazo arimo yabivamo.
657Isubikwa ry’ubukwe bwa Gafarasi na Joziyane riracyavugwa henshi. Mu gihe urungano rutazi ibyabaye, rurikoze ruza gusezera ku mukobwa uraye uri bushyingirwe, rutungurwa no kumva ubukwe butakibaye. Gihayima we azaniye indangamanota Zaninka ngo igaragaza amanota y’imyitwarire ye muri gereza ! Uko iminsi igenda yicuma ibyo kwa Shema biragenda biba ibindi. Noneho Batamuriza amusezeyeho nk’utazagaruka.
656Shema yagarutse mu rugo nyuma yo kurekurwa na Fidusiya. Ipfunwe ni ryose naho Batamuriza we umujinya ni wose. Joziyane we agahinda ni kenshi nyuma yo kumenyeshwa ko ubukwe bwaburaga amasaha bwigijweyo igihe kitazwi. Mu gihe Gafarasi yifuza koroshya ibintu ngo basezerane bibanire nta rwaserera y’ubukwe, Joziyane we ntabikozwa. Ngo nadakorerwa ubukwe ngo ashagarwe ntazitwe umugore wa Gafarasi.
>800 >700 >695 >690 >685 >680 >675 >670 >665 >660 >655 >650 >645 >640 >635 >630 >625 >620 >615 >610 >605 >600 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved