Episode Topic Content
620Ikibazo cya manda ya Donati iri hafi kugera ku musozo gitangiye kuvugwa i Mugereko. Ku rundi ruhande, Gafarasi we arahamagarira abantu ngo bihuze bahangane n’abanyabugo afata nk’aho ari bo nyirabayazana w’ibibazo we n’itsinda rye barimo. Zaninka we arakajwe no kumva ko mukeba we Rita yafatiwe irembo. Aracura umugambi wo kwica ubukwe. Gasore we atunguwe no kumva ko Shantali atwite ndetse biranamurakaza.
619Nyuma y’aho bigaragariye ko Kigingi yabeshyeye Mariza kugera aho yirukanwa ku kazi, Kigingi yafunzwe. Aragerageza gusaba imbabazi Mariza ariko we ntabikozwa. Urukundo rwa Rita na Samvura rwo rufashe indi ntera, hafashwe irembo. Gafarasi we asesekaye i Bugo gushakisha uko yagaruza ingwate yatanzeyo gusa Kambale amukuriye inzira ku murima. Gasore we ahangayikishijwe no kubona umugore we Shantali atishimye. Afite amatsiko yo kumenya icyamubayeho.
618Muhorakeye ahagaritswe ku kazi ! Agahinda ni kose. Batamuriza aragerageza kumwihanganisha ! Joziyane we yemeye kwicarana na Nyiranjishi nyuma y’igihe kinini abisabwa akica amatwi. Ku rundi ruhande, Shantali atunguwe no kumva ko yongeye gutwita nyuma y’iminsi mike abyaye. Ibyo kwa Kigingi na Mariza byo bifashe indi ntera ! Mariza yarahiriye kwitabaza Polisi ngo imurenganure.
617Ikibazo cy’ibimenyetso bishinja Mariza byari byafashwe nk’ukuri kiracyavugwa ! Nyuma y’isesengura Kamurisa yasanze ari ibifitirano. Gafarasi n’abambari be bo bari mu mayirabiri ! Nyuma yo guharikirwa ubucuruzi ibibazo byabarenze. Batangiye kwikoma abanyabugo babagira nyirabayazana w’ibibazo barimo. Shantali we afashwe amarabira, inshuti zari kumwe na we ziguye mu kantu.
616Kwa Fabiyani ibyishimo ni byose. We n’inshuti ze barishimira izamurwa mu ntera ry’umugore we Yohanita. Joziyane we urujijo ruracyari rwose nyuma y’aho Mudaraza amufungiranye iwe akaza kumufungurira nta nkuru ! Aribaza icyo yari agambiriye. Manyobwa we aracyahangayitse nyuma y’aho Kibanga yigendeye akamuta mu rugo rwa wenyine. Na n’ubu ntaramenya irengero rye.
>800 >700 >695 >690 >685 >680 >675 >670 >665 >660 >655 >650 >645 >640 >635 >630 >625 >620 >615 >610 >605 >600 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved