Ikibazo cy’akazi ka Shantali kwa Karimanzira gikomeje kuba agatereranzamba. Mu gihe Shantali yishimira ko kuba yakongezwa umushahara byafasha urugo, Gasore we abibona nk’umutego wamushibukana. Imyiteguro y’ubukwe bwa Joziyane yo igeze kure, urungano rwe rumukoreye umuhuro udasanzwe. Rutaganira we yikanze wa Rupyisi mu nzu, Mukandutiye we ati ni imbeba.
649
Mandevu atunguwe no kubona Muhorakeye yirukanye nabi ku kazi akaza kuba umuyobozi wa Mugereko ahindukira akamuzanira impano. Kwa Kibanga na Manyobwa ho ntirwambukwa nyuma y’aho Kibanga aguye ku ifoto mu cyumba iriho umugore we n’umusore adashira amakenga. Mu gihe Shantali we yari ari mu nzira zo gusezera ku kazi ka Karimanzira asezeranyijwe umushahara uteye amashyushyu.
648
Shema aratekerereza Donati urwo yaboneye mu kabari ubwo yari amusize agiye kuganira na veterineri agatungurwa na Fidusiya n’amarangamutima atagira ingano. Kamurisa , Mariza na Fiyete bo barashimira Gasore uko yabakiriye i Mugereko akaba anakomeje kubacira inzira zizabafasha kubona umugati wa buri munsi. Manyobwa we aracyatsimbaraye ku cyemezo yafashe kirebana no kwishushanya ku mubiri.
647
Nyiranjishi ibyishimo biramurenze amenye inkuru y’uko Joziyane yenda gukora ubukwe. Amuhaye umugisha wa kibyeyi ndetse n’impanuro ngo azarushinge ruhame. Manyobwa we n’udushya twe tutarangira noneho yadukanye igitekerezo cyo kwishushanyisha ku mubiri none abo basangiye ubuzima mu rugo ntibabivugaho rumwe na we.
646
Kururumba ku gatama kwa Bahizi bimukururiye ibibazo by’inzitane harimo no gucibwa mu rugo kwa mukuru we Rutaganira rugeretse. Fidusiya we abikije Melodie ibanga ry’uko umutima wanga ukamutanuka umuganisha ku mugabo w’undi akaba aremerewe bikomeye. Manyobwa we agiye gusaba Kibanga igihembo giteye amatsiko.