Episode Topic Content
785Maribori yongeye guhangayika amenye ko Kambale wari umucumbikiye agiye kwisubirira iwabo i Bugo! Kambale amubajije niba bajyana, Maribori asigana n’umutima! Imbuga nkoranyambaga na zo ni agatangaza! Kure y’amaso urubyiruko rutegura ikinyamakuru ngirankugire rwongeye guhura na Makenga wa kera, gusa rutunguwe n’uko atarahinduka mu mitekerereze. Shantali we nyuma y’igihe kitari gito ameneye Batamuriza ibanga !
784Muzatsinda yaraye akubise amaso uruhinja rwa Maribori asanga rusa na Kigingi butwi ! Arasaba umuhungu we kuva ku k’ejo agakora igikwiye. Manyobwa we aracyura Kibanga akutirije ngo batahane mu gihe undi we avuga ko akeneye gushyira ubwenge ku gihe nk’amezi abiri batari kumwe. Melodie we ahinyuje ibyavuzwe na Fidusiya kuri Shema amwita se w’umwana, Fidusiya arya karungu.
783Urubyiruko rwa Muhumuro na Bumanzi rwandika ikinyamakuru “ngirankugire” rwakoraniye mu nama y’igitaraganya. Ni nyuma yo kumenya ko Karimanzira ikinyamakuru acyambura abagicuruza no kugica rugeretse! Manyobwa we abwiwe na Rita na Yuliyana ko bazi aho Kibanga aherereye habura gato ngo ibyishimo bitume asandara! Kwa Gasore na Shantali ho agahinda kendaga kumena umutima w’umugore gasatira uw’umugabo. Shantali we ntarabasha kwifungurira uwo bambikanye iy’urudashira.
782Hagati ya Samusoni na Akili inzira zirenda kubyara amahari. Samusoni amubwiye ko agiye gutangira kwikorera, undi we yibaza niba nta cyagenze nabi mu mikoranire yabo kikaba ari cyo mvano y’icyemezo cya Samusoni. Manyobwa we kubura Kibanga bitumye ajya ku muhinguranyabihe Mutanazi ngo arebe niba hari icyo yamumarira. Fidusiya we akangukanye amagambo ateye urujijo nyuma yo kubyara abazwe.
781Maribori yibarutse akana k’agahungu. Ameze neza nyuma yo kuramukwa agahangayikira bikomeye kure y’umuryango we. Kwa Shema na Batamuriza ho imvugo yatinze kuba ingiro baraganiriza Umuhuza n’imfashanyigisho zisobanutse ! Manyobwa we ku ruhande rwe araganyira inshuti nyuma yo gushwana na Kibanga akivumbura akamuta. Fidusiya we yumvikanye nk’uraga.
>800 >795 >790 >785 >780 >775 >770 >765 >760 >755 >750 >745 >740 >735 >730 >725 >720 >715 >710 >705 >700 >600 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved