Episode Topic Content
715Akaduruvayo katejwe kwa Kambale abantu barakomereka n’ibintu birangizwa ! Manyobwa na Kambale ntibavuga rumwe k’ugomba kuriha ibyangiritse. Zaninka we atangiye kuvuga ibiterekeranye imbere y’umuryango. Ubucuti bwa Samusoni na Akili wamuhaye impyiko bwo burakomeje. Gafarasi we arakubita agatoki ku kandi ashaka kumvisha Samusoni ko kuba yarahawe impyiko n’umunyabugo hari ikindi kibyihishe inyuma.
714Nyirabandora amenyesheje Batamuriza ko mu muryango wabo bakwiye kwitegura kwakira umwana, kuko we atazamurera ! Samusoni we yorohewe ! Aragaragaza akanyamuneza yatewe n’umugiraneza w’i Bugo wamugobotse akamuha impyiko. Zaninka we nyuma yo kumenya ko Bahizi abana na Nyirabandora atangiye kuvuga ibiterekeranye. Kwa Kambale ho ibyari ibyishimo bihindutse ibindi.
713Ikibazo cy’imyitwarire ya Joziyane kuri Karimanzira kigeze kure ! Nyiranjishi arakigishaho inama incuti ! Urubyiruko rwa Muhumuro na Bumanzi rwo rwamenye ko hari abatangiye gukwiza amagambo akangurira abaturage kwikoma Abanyabugo bahahungiye. Manyobwa we yabonye inzobe yaka y’abakobwa babyina kwa Kambale ashyugumbwa kwisiga mukorogo. Zaninka we amenye ko Bahizi yagiye kubana na Nyirabandora i Nyagacu inkingi z’umutima zirakaka !
712Kwa Manyobwa na Kibanga ntirwambukwa nyuma y’aho nyamugabo ashakishwa mu kabyiniro bikarangira abonetse umuziki wamuhwanyije n’inkumi. Aramutse ahatwa ibibazo yisobanura imbere ya Manyobwa nk’uri imbere y’urukiko. Abo kwa Munyemanzi bo ntibaramenya irengero rya Bahizi. Barasaba Zaninka kuba ari we ujya kumenyesha ubuyobozi ko babuze umuntu. Zaninka we ararahira ko adashobora kujya yo. Nyirabandora amenye ko Bahizi ari musaza we by’ukuri none abaye nk’uwo isi irangiriyeho.
711Mu muryango wa Munyemanzi ibibazo byabaye uruhuri. Mu gihe hakivugwa ku ishimutwa rya Gasore i Bugo na Bahizi aburiwe irengero ! Ndetse hashingiwe ku nyandiko isa n’isezera yasize inyuma bamwe baribaza niba atiyambuye ubuzima. Joziyane we yeruriye Nyiranjishi amubwira ko ikimutera kwitaza Karimanzira ari ukwirinda guhora muri kururu kururu ari umuntu mukuru. Ku rundi Manyobwa atangiye kuvangira Kambale, azana ibyo gufuha muri business.
>800 >795 >790 >785 >780 >775 >770 >765 >760 >755 >750 >745 >740 >735 >730 >725 >720 >715 >710 >705 >700 >600 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved