Episode Topic Content
735Nyirandatwa agarutse mu rugo nyuma y’igihe yahukanye. Mbarubukeye we ikimwaro ni cyose ! Ku rundi ruhande Kambale nyuma yo guterwa ubwoba n’umuntu wamuhamagaye kuri telefone atinye gutaha. Mariza na Fiyete bo biyemeje kujya gushakisha nimero yamuhamagaye, ngo bakurikirane barebe ikibyihishe inyuma. Kwa Munyemanzi ho igikuba kiracitse, Nyirabandora aratatse barakangarana.
734Mbarubukeye yazindukiye kwa Rutaganira, agiye gucyura Nyirandatwa. Abo ahasanze baragaya imyitwarire ye idahwitse yo guhohotera umugore we. Samusoni we aramenyerezwa akazi yatangiye i Bugo. Ibya Kigingi na Maribori byo bijemo kidobya. Igihe bari basabanye batunguwe no kumva ubakomangira n’umujinya mwinshi, ngo bagombe bakingure ku kibi n’icyiza ! Kambale we ubwo yari kuri telefone ararabiranye yitura hasi, ibyari ibyishimo bihinduka imihangayiko.
733Nyirandatwa aramutse yikanda ! Mbarubukeye waraye amuhohoteye aribaza impamvu ameza atateguwe ! Mugenga we arahangayitse. Arahatwa ibibazo n’abakora iperereza ku ihohoterwa ryakorewe Kambale. Samusoni we amahirwe akomeje kumusekera. Noneho aritegura kujya gutangira akazi yahawe na Akili munywanyi we ahitwa i Rusangi. Joziyane we ari mu birere nyuma yo kuzamurwa mu ntera. Arashimira Karimanzira wabigizemo uruhare.
732Joziyane umujinya ni wose nyuma yo kubona amafoto Gafarasi akoresha ku mbuga nkoranyambaga. Kananga na Mugenga bo bararira ayo kwarika nyuma yo kubona ko ibyo bari biteze kuri Karimanzira bafatanyije mu kugirira nabi Kambale, batakibibonye. Gihayima utajya uripfana we aberetse ko afite amakuru yose. Ku rundi ruhande kwa Manyobwa batunguwe no kubona ya hene yari yaraburiwe irengero ishorewe na Gihayima.
731Imyitwarire ya Mbarubukeye ikomeje kwibazwaho byinshi. Noneho Nyirandatwa atunguwe no kumubona yaraye inyuma y’urugi rutava mu kanwa. Urubyiruko rwa Muhumuro na Bumanzi rwo rwiyemeje kwifatanya ngo ibyabaye kuri Kambale bitazagira undi bibaho. Ku rundi ruhande Joziyane aguye mu kantu abwiwe ko Gafarasi afite ubukwe. Mu muryango wa Munyemanzi ho ntibavuga rumwe ku bufasha baha Nyirabandora.
>800 >795 >790 >785 >780 >775 >770 >765 >760 >755 >750 >745 >740 >735 >730 >725 >720 >715 >710 >705 >700 >600 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved