Episode Topic Content
730 Nyuma y’aho Kananga na Mugenga bateze igico Kambale bikarangira umugambi wabo batawusoje uko babyifuza, baritana bamwana. Urubyiruko rwatabaye rwo rwagiye kwa muganga kureba uko Kambale yaramutse. Kibanga we na n’ubu ntarashirwa, ngo agombe amenye aho ihene Manyobwa yari yagiye kugura yarengeye. Manyobwa we arisabira igihano ngo ariko ibyo kubwirwa nabi birangire.
729Abanyabugo bakomeje kwibasirwa. Noneho baracurirwa imigambi yo kumeneshwa aho bahungiye i Muhumuro na Bumanzi. Kambale umwe muri bo arahohotewe abura umutabara. Nyirandatwa we ahangayikishijwe n’amagambo yumvanye Umuhuza. Ku rundi ruhande Manyobwa atashye yizihiwe, akurura ikiziriko gusa azi ko ari ihene ! Kibanga yaritsinze ngo nasobanure aho ihene yari yagiye kugura yayishyize.
728Zaninka ateye hejuru kwa Shema ngo ntibakwiye gucumbikira umunyabugo ! Nyirabandora we atangiye kwibaza aho azakura ibikoresho by’ibanze azifashisha yita ku mwana. Mu muryango wa Gasore ho bashoje ikiriyo. Joziyane we amenye ko Gafarasi yabonye akazi keza ahindura imitekerereze.
727I Muhumuro na Bumanzi haravugwa ihohoterwa rikorerwa impunzi z’abanyabugo zahahungiye. Kambale uri muri zo arahangayitse cyane. Urubyiruko rwa Muhumuro na Bumanzi rwo wanze kurebera. Nyuma yo kumenya ibyaraye bikorewe impunzi z’abanyabugo, rwateranye ngo rurebe icyakorwa mu rwego rwo kugarura ihumure. Joziyane we atangiye kwibaza impamvu Karimanzira agaragaza ipfa ridasanzwe nyuma yo gutandukana na Gafarasi. Kwa Kibanga ho umuriro uratse, Manyobwa asanganye Maribori na Kigingi basabanye ajya mu ry’agaca.
726Ubucuti hagati ya Samusoni na Akili bukomeje gukataza. Nyuma yo kumugoboka amuha impyiko, amubwiye inkuru nziza ko mu minsi ya vuba azamubonera akazi ! Ku rundi ruhande Kananga na Bahizi bo baroshya Zaninka ngo ameneshe Kambale ucumbitse kwa Shema. Batamuriza we araturitse ararira asa n’uvugana na Gasore mu nzozi !
>800 >795 >790 >785 >780 >775 >770 >765 >760 >755 >750 >745 >740 >735 >730 >725 >720 >715 >710 >705 >700 >600 >500 >400 >300 >200 >100 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved