Episode Topic Content
855Zaninka n’umukazana we Joziyane bigeze aho bisa n’ibya za nkuba ebyiri zidatura mu gicu kimwe. Noneho bari basumiranye iyo Bahizi atahahinguka ngo akomakome. Bari gukizwa na mbuga! Jimmy mwene Ruvubura we ahuye na Mariza ashaka kumwihunza nyamara birangira amutuye agahinda ke nk’urungano. Maribori we umujinya ugeze aho icyiyoni cyambarira urunigi kubera Kigingi.
854Mbarubukeye akomeje urugendo rwo kwakira uburwaryi afite butazakira no kurangamira ahazaza mu cyizere gishya aherekejwe n’ubutwari n’ubudacogora bwa Nyirandatwa. Kwa Kibanga na Manyobwa ho impaka ni ndende. Kibanga ahangayikishijwe n’uko Umurutasate yazakura yigana imyambarire ya Nyina Manyobwa mu gihe Manyobwa we asaba umugabo kutamuteshereza umwana umutwe amusaba kwambara nk’abakurambere. Ku rundi ruhande amahane akomeye avutse hagati ya Joziyane na Nyirabukwe.
853Yuliyana na Batamuriza barakomezanya nyuma yo gufungurirana imitima ku byabakomerekeje mu mateka yaranze Muhumuro na Bumanzi. Kuri Melomar ho bivuye ku gitekerezo cya Maribori none bageze ku mushinga barotaga wo gufasha abakobwa batewe inda batabiteguye ndetse n’abagore bibana. Rita we aje kunga Kibanga na Manyobwa. Naho Gasore we yisunze Batamuriza ngo amufashe Shantali yemere ko baganira.
852Fiyete yacumbikiye Soso none aramutse amuturumbura mu buriri ngo amuvire aho, kandi bombi basangiye ibibazo n’ubwo buri wese yaraye yambaza iz’iwabo! Kwa Mbarubukeye na Nyirandatwa ho umwuka ni umwe ndetse Mbarubukeye yiteguye kuruhura Nyirandatwa mu gikoni akegera mukara agakaranga ifiriti akoresheje amamesa. Ibya Kibanga na Manyobwa byo byayoberanywe mu mashyi no mu mudiho Kibanga arasabwa gusobanura uko ateshwa Ikibasumba akarota Maribori.
851Nyirandatwa yateye Mbarubukeye akanyabugabo bajyana kwa muganga kureba uko Mbarubukeye ahagaze mbere yo gutangira imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA. Kigingi we icyugazi aterwa na Kambale hafi ya Maribori kiramurembeje noneho arasaba Kambale fagitire y’ibyo yakoreye Maribori byose akabimwishyura ariko akamuha amahoro. Vicky we arasabwa na Manyobwa kugabanya igiciro cy’igihangano akababwa. Manyobwa umutegeye ku iturufu yo kumuha ikindi kiraka cyo kuririmba Kibanga.
>855 >850 >845 >840 >835 >830 >825 >820 >815 >810 >805 >700 >600 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved