Episode Topic Content
830Kwa Gakwaya agahinda ni kose nyuma yo kumenya ko Soso afata ibiyobyabwenge. Mugenga we abonye indi mpamvu yo kwikoma umwana we wavuye ikantarange amugana. Kuri Melomar ho Melodie na Maribori agatambwe ka buri munsi gakomeje kubaha icyizere cy’ahazaza. Noneho bategereje ikizava mu irushanwa mpuzamahanga biyandikishijemo. Mbarubukeye we ahamagaye Shema nk’utabariza Nyirandatwa.
829Karimanzira arasaba Shantali kwakira urukundo amufitiye mu gihe undi we yumva umutima we utararekura Gasore batandukanye. Kwa Shema na Batamuriza bo ibitwenge ni byose. Gihayima n’amashyengo ye arabibutsa ibihe byo hambere by'urukundo rwabo n'ubwitange yarugizemo atorokesha Batamuriza igihe yaterurwaga na Kananga. Vicky akomeje kwihanganisha Soso abinyujije mu buhanzi.
828Soso akomeje kugaragaza imyitwarire idasanzwe ! Ntagishaka kwikoza inshuti ze. Zaninka we yishimiye ko Gasore agiye gushaka akibagirwa intimba yatewe na Shantali ! Zaninka amatsiko ni yose arashaka kumenya uwo ari we, ari na ko arahirira kuzamukundwakaza. Kwa Mbarubukeye na Nyirandatwa bo rwabuze gica.
827Kwa Mbarubukeye rwabuze gica nyuma y'aho asangiye Rutaganira iwe ari kumwe na Nyirandatwa akabafungirana mu nzu bukarinda bucya abashinja ubusambanyi. Abaturanyi ntibiyumvisha uko byagenze. Kibanga we ashatse kuvumbura imibanire ya Manyobwa na Photographe bifata ubusa. Gafarasi we yigambye ko yakoreye akili ubuhemu bigwa mu gutwi kwa Samusoni.
826Maribori na Melodie akanyamuneza ni kose bishimiye ko umushinga wabo urimo gutera imbere. Abakorera muri Koperative i Muhumuro na Bumanzi na bo baracinya akadiho nyuma yo kugabana umusaruro waturutse mu mbaraga zabo. Ku rundi ruhande Manyobwa we aragerageza gusobanura iby’ifoto yari irikoze ! Mbarubukeye we asanze Rutaganira iwe akeka ibindi, umujinya awurusha intare.
>855 >850 >845 >840 >835 >830 >825 >820 >815 >810 >805 >700 >600 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved