Episode Topic Content
825Mbarubukeye asigaye yiyahuza inzoga nyuma yo kumenya ko yanduye. Nyirandatwa aramusaba kwiyakira ubuzima bugakomeza nk’ibisanzwe. Ku rundi ruhande, kwa Munyemanzi ishyamba si ryeru ! Hagati ya Gasore na nyina ntibyoroshye nyuma y’aho Zaninka agaragaje imyitwarire itaboneye imbere ya Melodie, kandi yari inkumi irambagizwa na muhungu we ! Manyobwa na Kibanga bo ubwo baganiraga basabanye ubutumwa bwa Photographe bubaye kirogoya.
824Kigingi akomeje gukutiriza kuri Maribori asa n’uwihohora ngo arebe ko yarebwa n’irihumye ! Arasa n’utera iyahararutswe. Bahizi we afunze azira ubujura ariko we na nyina barabyita kurenganywa. Soso we ibibazo aterwa na se umubyara byamurenze none atangiye kwibasira abakomoka hamwe na we ! Ku rundi ruhande Zaninka ageze kuri Melomar yisararanga ngo agiye gukora akantu.
823Inkuru y’ifatwa ry’abibye ububiko bw’Abanyamuhumuro na Bumanzi ku isoko nyambukamipaka irasakaye. Umuhuza we arajya impaka na Nyirakuru Zaninka ahinyuza ibyo amubwira ku mateka ya Muhumuro na Bumanzi ashingiye ku byo yize. Zaninka aramushukisha ubuhendabana ngo amuteshe inzira itaha none umwana amuteye utwatsi undi arumirwa ! Mu kabyiniro kwa Manyobwa ho akabyiniro kongeye gufungurwa, abahari barabwirwa ibyiza bateganyirijwe.
822Mbarubukeye aramutse yanegekaye nyuma yo kunywa nta kuzirikana ko umubiri we utorohewe n’ubwandu. Umuhuza we nyuma yo kunyurwa n’isomo ku mateka arashyugumbwa gutangira kubaka amahoro. Aribaza uko yabuza abantu bakuru guteza akaduruvayo no kurwana mu gihe ari gato kandi ananutse! Uwiga aruta uwanga ! Zaninka we amenyeshejwe ko Bahizi afunze agwa mu kantu !
821Umuhuza yishimiye isomo ry’amateka Mwarimu Muhorakeye yamwigishije ureke ibitekerano bya gitimujijsho. Mbarubukeye we avuye ku izima ajya kubonana na muganga i Muhumuro na Bumanzi. Amaze kumenya ko amagara ahagaze neza ataha amaguru ayakurura kubera inzoga. Manyobwa we yitabye telephone akuka umutima.
>855 >850 >845 >840 >835 >830 >825 >820 >815 >810 >805 >700 >600 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved