Episode Topic Content
820Ku rubuga rw’isoko nyambukamipaka Abanyamuhumuro na Bumanzi bahuye n’uruva gusenya! Bafunguye ububiko bw’ibicuruzwa byabo bagiye gucuruza basanga burabahamagara intege ziracika. Gasore we nyuma yo gutandukana na Shantali atangiye kureba Melodie ubwanwa buranyeganyega. Kibanga we yeretse Manyobwa ibimenyetso by’ubwangushyi, nyamugore abura aho arigitira.
819Karimanzira aritoratoza kuri Shantali. Ngo urwo yamukunze kuva kera ntaho rwagiye ndetse yiteguye kumuhoza amarira yatewe n’umugabo baheruka gutandukana ! Gihayima we mu mvugo izimije aragaya Mugenga kuba umubyeyi gito ntahe umwana umwanya umukwiye. Zaninka we akutirije Gasore amusaba gutoranya mu rutonde rw’abakobwa amwereka agashakamo umukazana.
818Zaninka akoze urutonde rw’abakobwa yifuza ko Gasore yakwihutira guhitamo uzamurutira Shantali akamukura mu bwigunge! Gasore amubwiye ko yumva igihe kitaragera, Zaninka yibaza icyo umuhungu we abura! Melodie na Maribori bo bari mu birere ibyishimo ni byose ifaranga ryabonetse! Ubuhanga Maribori yakuye mu mahugurwa bwifashishijwe kuri dosiye isaba inguzanyo ! Mbarubukeye we akomeje gusabwa kujya kwivuza, mu gihe abyemeye ashyiraho amananiza y’uko bakwimuka bakajya gutura ahandi akivuza aho batamuzi.
817Shantali yaraye bwa mbere aho asembereye mu gikari kwa Shema. Aramutekerereza we na Batamuriza uko yaraye abuze ibitotsi abunza imitima ijoro akarita hanze. Melodie na Maribori bo baragerageza guhagarara gitwari mu kibazo barimo. Biyemeje kwiyambaza ikigo cy’imari iciriritse bagasaba inguzanyo ngo babashe kubahiriza amasezerano bagiranye na Hoteli yo kuyikorera inkweto. Ifoto igaragaye mu kinyamakuru Manyobwa ateruwe n’undi mugabo iteje intugunda mu muryango.
816Maribori akubutse mu mahugurwa ibyishimo ni byose. Melodie amwakirije inkuru y’uko bibwe ubudasigirwa na kimwe akababaro kumumena umutima. Kwa Mbarubukeye ho umuriro wongeye kwaka. Akimara kumva ko Batamuriza na we azi iby’uburwayi bwe, ahise yikoma Nyirandatwa amushinja kumena amabanga y’urugo. Shantali we azinze utwe asohotse mu rugo yahoze asangiye na Gasore ! Zaninka arabambye ngo ntamutwarire abuzukuru.
>855 >850 >845 >840 >835 >830 >825 >820 >815 >810 >805 >700 >600 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved