Episode Topic Content
860Melomar yongeye igikorwa cyiza ku bindi. Itangije umushinga wo gufasha abagore n’abakobwa babyaye batabiteguye n’abagizweho ingaruka n’inda batewe. Manyobwa we akoresheje izina rya Kibanga ku mbuga nkoranyambaga yiyandikaho amagambo amutaka ubwiza. Joziyane we akutirije asaba Mutanazi kongera kumuha umuti wo kwigarurira umutima wa Gasore nyuma yo kumeneka k’uheruka.
859Mariza arakomeza Fiyete anamusezeranya kuzamuhora hafi mu bibazo arimo aterwa n’ubutumwa akomeje kohererezwa ku mbuga nkoranyambaga, bumucyurira isano ataremye afitanye na Ruvubura. Shema na Batamuriza bo nyuma yo guhubukira guhana Umuhuza nta kubanza kumutega amatwi, bamusabye imbabazi abazingana umunya abaha igihano cyo kwandika incuro ijana ko batazongera kumubabaza ! Gasore we akomeje gukoresha akarimi keza kuri Joziyane ngo arebe ko yagera ku cyo yifuza.
858Impamvu yo gukererwa kugera ku ishuri k’Umuhuza yamenyekanye. Yahinduye inzira akajya anyura kure kubera guhunga umuhungu mubi. Joziyane we yiyemeje kuguza Gasore amafaranga ngo abashe kwishyura Mutanazi amukureho ibimukundisha umugabo bikanacubya urwango rwa Nyirabukwe. Hagati ya Kambale na Kigingi ho intambara irarose bapfa Maribori.
857Vicky yasohokanye Soso na Fiyete mu rwego rwo kugerageza kubafasha kurenga ibibazo bafite. Ruvubura we nyuma y’igihe kirekire afunze akaza gufungurwa yongeye guhuza amaso n’umwe mu bana be Jimmy none buri wese afite uwe muzigo w’ibibazo. Rutaganira na Batamuriza ku ruhande rwabo bo barungurana inama ku yandi mahirwe yahabwa Bahizi ngo barebe ko yazagira icyo yimarira. Joziyane we ahisemo kujya ku wiyise umuhinguranyabihe none abwiwe ikiguzi cy’ibyo yashakaga, yambaza iz’iwabo.
856Fiyete akubiswe n’inkuba ubwo Soso yamushishikarizaga gukora ikizira akiyahuza ibiyobyabwenge ! Abasaza Gakwaya, Muzatsinda na Rutaganira bo barasangira baganira ukuntu urugero rwiza rw’abakuru n’indangagaciro abato bababonana ari byo bibubaka bakizihira umuryango mugari w’abantu. Mu gihe Mbarubukeye adashaka kwitaba Fidusiya wari umuhamagaye Nyirandatwa we araritsize ngo namumuhe amubwire icyo amutekerezaho.
>855 >850 >845 >840 >835 >830 >825 >820 >815 >810 >805 >700 >600 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved