Episode Topic Content
845Gasore na Joziyane baraganira ku kibazo kimaze iminsi hagati ye na Zaninka. Joziyane yeruriye umugabo ko nyirabukwe nta kindi ashaka uretse kumubuza akazi ngo akunde amufashe imirimo yo mu rugo. Mbarubukeye we nyuma yo kugerageza kwiyambura ubuzima, akagezwa ku bitaro ameze nabi, afashe icyemezo cyo kutongera gukangisha urupfu.
844Gasore aje kureba abana, Shantali amwirukana nk’udashaka kumubona hafi ye. Zaninka we yitambitse imbere y’umukazana ngo abanze amufurire imyenda mbere y’uko ajya ku kazi. Mbarubukeye we asuwe na Muzatsinda none ntashaka kugira icyo atangaza.
843Zaninka akomeje kwiyegereza Ruvubura asa n’umufiteho umugambi ! Amugiriye inama y’inzira yanyura ngo abashe kugaruza umutungo we ndetse ngo yongere abane n’umugore we wari warigendeye. Ku rundi ruhande Manyobwa ashyikirijwe urupapuro rusesa amasezerano yari afitanye na Melomar, akirukozwa abigize intambara. Shantali we na n’ubu ibibazo biracyari uruhuri, Gasore aragerageza kumuba hafi.
842Kambale na Maribori bahuje urugwiro. Maribori aboneyeho umwanya wo kongera kumushimira ineza atazibagirwa yamugiriye. Naho Ruvubura uherutse gufungurwa aratekerereza Zaninka ishyano yagushije akigera mu muryango. Ku rundi ruhande intonganya kwa Gasore nizose. Zaninka na Joziyane baramushinja kugira agatima karehareha kuri Shantali batandukanye.
841Nyuma yo kwibaruka, Shantali akomeje kugaragaza uburwayi bwayobeye benshi. Aravugishwa, akanikanga abaje kumugirira nabi hato na hato. Kigingi we arakutirije. Aritoratoza kuri Maribori ngo arebe ko inzira yakongera kuba nyabagendwa. Umwana azabe ikiraro cyongera kubahuza nyuma y’igihe kitari gito barebana ay’ingwe ! Hagati ya Kibanga na Manyobwa bo impaka ni zose. Nyuma y’aho Manyobwa avugiye ko agiye kwishakira igisubizo ku kibazo bari bamaze iminsi baganiraho, Kibanga yabifashe nko kwamburwa umwanya mu rugo rwe.
>855 >850 >845 >840 >835 >830 >825 >820 >815 >810 >805 >700 >600 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved