Episode Topic Content
835Ubumwe bwa Muhumuro na Bumanzi muri Koperative buteje abanyamuryango indi ntambwe. Barishimira ikamyo biguriye yo kubunganira mu bwikorezi bw’umusaruro. Batamuriza na Shema bo baragira inama Shantali yo kwikuramo Gasore agashyira imbere uburere bw’abana. Ku kibuga cy’indege cya Kabugufi igihe cyo kuzuza ibisabwa ngo abagenda burire indege cyari kigeze none Maribori abuze ibahasha yarimo ibyangombwa by’urugendo.
834Mbarubukeye aragira inama Mugenga ngo ahindure imyitwarire aganire n'umwana we Soso waje amusanga aho kumwikoma. Manyobwa we nyuma yo kubona ko Maribori na Melodie bagenda barushaho kugira ubuzima bufite icyerekezo yiyemeje kubasura abatuye mu rwego rwo gushimangira ubucuti na bo. Shantali ubwo yabwirwaga ko Gasore yasezeranye na Joziyane agaragaje imyitwarire iteye impungenge.
833Maribori aritegura kujya ibwotamasimbi kwakira igihembo cyo mu rwego mpuzamahanga cyagenewe Melomar. Vicky we nyuma yo kumenya ku buryo butunguranye uruhare rutari rwiza Se yagize mu makimbirane yaranze Muhumuro na Bumanzi agahinda kamugeze kure. Bagenzi be barajya inama y’uko bamufasha kwiyakira agatwaza agana imbere. Batamuriza we ateruye ingingo ashaka kuganiriza umukobwa we Umuhuza ariko ntibabivugaho rumwe.
832Joziyane na Gasore amayira akomeje gusanga amasangano, Zaninka na we ari mu birere arota umukazana usumba abandi. Hagati aho i Muhumuro na Bumanzi haravugwa umwuka w’icyoba n’ibihuha bikomoka ku kuba abahembereye amakimbirane bo ku misozi yombi bagiye gufungurwa nyuma yo kurangiza igihano bakatiwe. Gasore we asabye Joziyane kujya kwipimisha ngo bamenye uko bahagaze mbere yo kubana.
831Shema ari mu kibazo cy'ababyeyi agerageza kubumvisha ko kuganira nta mbereka ari cyo kizatuma babasha kubana n'ibibazo bafite bitabujje ubuzima bw’urugo kugira icyanga. Hagati ya Gakwaya n'umuhungu we Vicky ho ntirwambukwa. Nyuma yo kubwirwa na rubanda imyitwarire Se yamuhishe mu gihe cy'amakimbirane ya Muhumuro na Bumanzi yamuzinutswe ntashaka ibiganiro. Rutaganira we atewe uburakari na nyuma yo kumwishongoraho kubera ifungurwa rya Ruvubura.
>855 >850 >845 >840 >835 >830 >825 >820 >815 >810 >805 >700 >600 >0

Copyright © 2014 - La Benevolencija all right reserved